Blog

  • Niba ukunda gukora siporo ngororamubiri, dore ibyo ugomba kuzirikana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga abantu benshi cyane cyane urubyiruko barahagurukiye siporo ndetse unasanga amazu akorerwamo siporo ari kugenda yiyongera hirya no hino mu gihugu (Gym tonic).

    Siporo ni nziza kandi uretse gukomeza umubiri inawurinda indwara nyinshi. Nyamara iyo bigeze ku kubaka umubiri, bimwe bizamo guterura, no gukoresha ibyuma binyuranye byo muri gym, hari ibintu uba ugomba kuzirikana no kwitaho kugirango siporo ikubere nziza kuko utabyitayeho wanahakura ubumuga cyangwa ukabivamo kuko bikunaniza aho kugukomeza.

    Hano rero twaguteguriye ibintu by'ingenzi usabwa kwitaho no kuzirikana mu gihe ukora sipiro y'ingufu cyane

    Ibyo kuzirikana mu gihe ukora sport y'ingufu

    1. Kora siporo igihe wumva ufite imbaraga

    Akenshi usanga abantu bakunze gukora sporo nimugoroba nyuma y'akazi, kurenza mu gitondo mbere yo kugatangira. Ariko se wowe ni ryari uba ufite ingufu nyinshi? niba ari mu gitondo, jya ukora mu gitondo, niba ari nimugoroba ukore icyo gihe. Ibi bituma ukora igihe kinini kandi n'umubiri wawe ntuwunanize cyane kuko siporo ni iyo kukubaka si iyo kuguhuhura. Ndetse mu gihe ubona umwanya ukubana muto, aho gukora unaniwe wajya urindira igihe ufite umwanya n'ingufu ukaba ari ho ukora.

    2. Ita cyane ku mirire yawe

    Ibyo urya si byo bituma ubona umusaruro wa siporo ukora, ahubwo uzabona umusaruro wayo niwita ku byo urya. Mu yandi magambo uriye ntukore siporo nta musaruro wabona ariko ukoze siporo ukanarya indyo iboneye umusaruro uzaboneka.

    Nubwo hari inyongera ziba zarakorewe guhabwa abakora siporo zo muri gym, nyamara twibuke ko nta kiruta ifunguro ry'umwimerere. Imboga z'amoko yose, imbuto, amagi ndetse n'ibikomoka ku mata ni byo byo kurya ukwiriye kwitaho cyane kugirango umubiri ukomeze kongera ingufu unakomera.

     

    3. Ntugakore siporo imwe gusa

    Ibi nabyo usanga bamwe batabyubahiriza, yakumva ashaka kubaka amaboko akajya yikorera ibyo guterura gusa cyangwa pompage (push-up) gusa, cyangwa se undi ugasanga yitwarira igare gusa.

    Gerageza ukore siporo zinyuranye

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Aha niho usanga umuntu yarubatse igituza n'amaboko ariko hasi akabuno ke wagirango baramubaze. Ingaruka ziba ku kuboneka ko uteye nabi, cyangwa se n'imikorere y'umubiri cyane cyane imikorere y'imitsi ijyana amaraso (n'umutima ukaziramo) ikagenda nabi.

    Rero niba ugiye muri gym, gerageza ukore ku buryo ibice byose by'umubiri bikora ku buryo bungana.

    4. Sobanukirwa igihe n'ibyo ugomba gufungura

    Nubwo twari twavuze ko ugomba kumenya ibyo urya, nyamara no kumenya igihe cyo kubirira bifite icyo bivuze.

    Amafunguro ufata mbere yo kujya muri siporo nayo ufata uyirangije, bifite uko bigomba kuba bimeze. Urugero, nyuma ya siporo, imikaya iba yakoze cyane yananiwe, siporo iba yangije za fibre zayo, niyo mpamvu ukeneye ifunguro rikize kuri fibre nyuma ya siporo kurenza mbere yayo.

    Muri rusange, mbere ya siporo uba usabwa gufata ifunguro rikize ku binyasukari (carbohydrates) urugero twatanga ni imbuto n'ibinyampeke byuzuye (umuceri, ingano, amasaka, umuneke,…) kuko muri siporo ukoresha ingufu kandi bya binyasukari nibyo bizana ingufu. Ikindi ugomba kwirinda kurya ugahaga cyane, kurya umuneke ukanywa na yawurute cyangwa amata birahagije.

    Uri gukora siporo naho ushobora kujya unywa akarahure k'amazi buri minota hagati ya 15 na 20. Gusa niba uri bukore igihe kigera ku isaha kuzamura wajya unyuzamo ugafata no ku binyasukari nk'umuneke cyangwa pome.

    Nyuma ya siporo rero niho usabwa kurya ukavutura. Ukibanda kuri poroteyine (amata, amagi, soya n'ibibikomokaho) fibres, n'ibinyasukari binyuranye.

    5. Reba niba koko uri kujya mbere

    Byaba bibabaje ukoze amezi 5 yose nuko wabwira umuntu ko wubaka umubiri akakubwira ko ugorwa n'ubusa kuko nta cyiyongera.

    Rero ni byiza ko upima niba koko uri kujya mbere. Banza urebe niba igihe ukoresha kigenda kizamuka, inshuro ukora pompage cyangwa za abdomino ziyongera, gutyo gutyo. Noneho nyuma ujye unabaza abantu niba babona hari igihinduka. Nawe wajya ubyikorera dore ko iterambere ryagacyemuye, wanafata ifoto imwe buri cyumweru, noneho buri kwezi ukajya uzigereranya. Ibi byose byakwereka niba koko utaruhira ubusa

    6. Ruhuka bihagije

    Ntabwo ari itegeko gukora buri munsi kuko umubiri wawe nawo ukeneye kuruhuka kuko si imashini. Ikindi kandi umubiri ukeneye kwisana no kubaka ahashenywe na siporo wakoze, rero gukora buri munsi  ntabwo bikubaka neza. Gerageza kuryama amasaha asanzwe agera ku 8 ku munsi bityo uzaruhuka bihagije kandi n'umubiri ubashe kwisana.

    Ubusanzwe byiza ni ugukora wirenza umunsi cyangwa 2, uretse ko no gukora 2 mu cyumweru byemewe rwose.

    Umubiri si imashini ukeneye kuruhuka

    Muri macye ibi ni byo by'ingenzi ugomba kwitaho kugirango siporo ukorera muri gym ibashe kugenda neza kandi aho kugusenya ikubake neza.

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunda-gukora-siporo-ngororamubiri-dore-ibyo-ugomba-kuzirikana/

  • Munyakazi Sadate yemereye ibihembo bishimishije abakinnyi ba Rayon Sports nibatsinda APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari Umuyobozi mukuru w'ikipe ya Rayon Sports FC, yatangaje ibihembo bishimishije azaha abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports ndetse na staff yose ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda umukino uzabahuza n'ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate yagize ati: 'Kuwa Gatatu hari Umukino w'Amateka hagati ya @rayon_sports na @aprfcofficial3, aha niho ruzingiye, wowe mu Rayon kora ku ikofi dufashe ubuyobozi gushaka itsinzi. Abakinnyi + Staff ni muduhe intsinzi ubundi nanjy mumbaze 25.000frw kuri buri wese azabonera ako kanya mugisoza akazi'.

    Kuwa Gatatu hari Umukino w'Amateka hagati ya @rayon_sports na @aprfcofficial3, aha niho ruzingiye, wowe mu Rayon kora ku ikofi dufashe ubuyobozi gushaka itsinzi. Abakinnyi + Staff ni muduhe intsinzi ubundi nanjy mumbaze 25.000frw kuri buri wese azabonera ako kanya mugisoza akazi.

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) June 13, 2021

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yemereye-ibihembo-bishimishije-abakinnyi-ba-rayon-sports-nibatsinda-apr-fc/

  • Amb. Olivier Nduhungirehe yahishuye ko umugor… – #rwanda #RwOT

    Olivier Nduhungirehe ni Ambasaderi w' u Rwanda mu bwami bw'u Buholandi kuva ku tariki 14 Kanama 2020 ubwo Inama y'Abaminisitiri yateranaga ikamushyira muri izi nshingano nyuma yo kuba Ambasaderi mu Bubiligi no muri Ethiopia n'ahandi.

    Umuryango wa Amb. Olvier Nduhungirehe

    Mu kiganiro kirambuye kimara amasaha atatu, iminota 59 n'amasegonda 58 gikorwa n'umunyamakuru Ally Soudy cyitwa Ally Soudy On Air aho umutumirwa w'umunsi yari Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, muri icyo kiganiro umunyamakuru baganiriye ku bintu byinshi bitandukanye bijyane na Politiki, ubuzima busanzwe ndetse na Siporo.

    Muri icyo kiganiro kimara hafi amasaha ane, Ally Soudy hari igice yamubajije ku muryango we by'umwihariko umugore we n'abana be, indirimbo yamutura ndetse n'uburyo babanye nk'umuryango by’umwihariko icyo bakwigisha urubyiruko n'abibaza ko abanyepolitiki batajya babonera umwanya umuryango.

    Aha Amb. Olivier Nduhungirehe niho yahereye asobanura avuga ku bukwe bwe uko bwagenze n'aho bwabereye, indirimbo umugore we akunda, uburyo umugore we yagurishije Saloon de Coiffure bakajya mu butumwa bw'akazi ubwo yari agiye guhagararira u Rwanda, n'ibindi.

    Ally Soudy yabanje kumubaza amazina y'umugore n'abana afite

    Amb. Nduhungirehe yagize ati “(…) Mfite umugore n'abana babiri. Umugore yitwa Ingabire Virginie n’abana babiri umukobwa w’imyaka 14 n’umuhungu w’imyaka 12 n’igice. Twahuye ndi mu Rwanda muri 2004 twahujwe n’inshuti, n’umuntu w’inshuti yacu twembi ni we waduhuje turasangira nyine turamenyana ni bwo bwambere nari mubonye”.

    Umugore wa Ambasaderi Ingabire Virginie akunda indirimbo yitwa ‘Brown Eyes’ ya Children’s Destiny

    Ati: “Nkimubona bwa mbere ntabwo navuze ngo tujye gusangira, ariko duhura icyo gihe nabonye ari umukobwa mwiza kandi dushobora kuganira no kumvikana, nuko nyine twumvikanye twahuje turasohokana nyuma tuza no kurushinga no gukora ubukwe. Twarongeye turahura bwa kabiri turi twenyine turaganira mbona Virginie ahuje n’ibyo nifuza.''Ally Soudy ageze ku wasabye undi bwa mbere ko barushinga, Ambasaderi Nduhungirehe atazuyaje yahise abyemera ko ariwe wabimusabye ariko avuga ko amagambo yakoresheje atayibuka.

    Yagize ati: “Oya ntabwo nyibuka ntakubeshye ntabwo nyibuka ariko ni amagambo asanzwe ntabwo njyewe ndi umusizi uvuga amagambo atatse. Hari abantu bakunda gukoresha amagambo nyine yuje imitoma ntabwo njyewe nize ibintu by’indimi (literature) ariko nyine namubwiye amagambo amwumvisha ko nifuza ko twasohokana”.

    Ally Soudy kandi yamubajije ku bukwe bwabo ubwo Virginie yari amaze kumwemerera urukundo, n’uko bwari bumeze, amusubiza agira ati “Bwari bumeze neza cyane. Ku itariki 23/9/2006 hariya kuri Primature mu busitani bwaho inyuma aho bakoreraga amakwe ariko ubu ntabwo bakibikora”.

    Ally Soudy ati “Icyagushimishije mu bukwe bwawe kurenza ibindi ni ikihe?” Amb. Nduhungirehe ati “Bwari ubukwe bwari burimo abantu benshi cyane ngira ngo twari twatumiye abantu nka 700 ariko haje abarenga igihumbi bwari burimo abantu benshi twarariye, turanywa, turasangira turaganira, bwari ubukwe bwiza.''

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko ijambo umugore we akunda kumubwira aba ari ubuzima bwe bwite ariko hari indirimbo umugore we yakundaga ndetse no mu bukwe bwabo yaracuranzwe iyo ndirimbo yitwa Brown eyes ya Destiny's Child ari nayo yamutuye. Ambasaderi Olivier kandi yahaye isomo urubyiruko ndetse anakomoza ku rukundo rw'abanyapolitiki ruba rugoye anavuga ku bana be bavukiye muri Ethiopia anahishura uburyo umugore we yagurishije Saloon de Coiffure.

    Yagize ati “Akazi k’abanyapolitiki karagora cyane cyane ku bantu bashakanye nakubwiye ko nabaye umunyapolitiki muri Ethiopia, Addis Ababa cyane cyane niho abana babiri bacu bavukiye,  nyuma tujya i New York muri Amerika nyuma tuza mu Rwanda,  nyuma tujya mu Bubiligi, tugaruka mu Rwanda ubu noneho turi mu Buholandi”. 

    “Bivuze ko kuwo twashakanye haba harimo koroherana n'ubwitange kubera ko umugore aba asabwa gukurikira umugabo, ndetse umugore we yari amaze kwinjira mu bucuruzi hari Salon fe Coiffure yari afite ariko asabwa kuyigurisha urumva ko harimo ubwitange n'ubwitange”. Ambasaderi Nduhungirehe yahawe guhagararira u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi asimbuye Karabaranga Jean Pierre wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Sénégal.

    Nyuma yo guhabwa uwo mwanya mushya wo guhagararira u Rwanda tariki 14 Kanama 2020 Amb. Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano nka Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi. Yagize ati 'Nijeje kuzakoresha imbaraga n'ubunararibonye bwanjye mu gutsura umubano no kubaka ubuhahirane mu by'ubukungu [hagati y'u Rwanda] n'u Buholandi n'ibindi bihugu nzaba nshinzwe.''

    Amb. Nduhungirehe ubwo yakirwaga mu bwami bw’u Buholandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106584/amb-olivier-nduhungirehe-yahishuye-ko-umugore-we-yagurishije-salon-de-coiffure-ubwo-yagirw-106584.html

  • Ese gukora imibonano mpuzabitsina bitera ubwiza bw'imiterera y'abagore nk'uko benshi babyibaza? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Michael Roizen yerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku mubiri zirenze kure iziva mu byo bisiga.

    Dr. Roizen yerekanye ko buri gitondo umuntu akenera kwihomaho ibintu bitagira ingano, ku bagore ho bikaba kenshi mu munsi, ariko iyo afashe iminota 15 agakora imibonano mpuzabitsina amatama ye aba aringaniye, iminwa ifite ibara ritukura uko (…)

    Abagabo n'abagore bamarira amasaha n'amafaranga mu kwigira beza, kandi hari uburyo karemano byikoramo. Mu bushakashatsi bwe, Dr. Michael Roizen yerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku mubiri zirenze kure iziva mu byo bisiga.

    Dr. Roizen yerekanye ko buri gitondo umuntu akenera kwihomaho ibintu bitagira ingano, ku bagore ho bikaba kenshi mu munsi, ariko iyo afashe iminota 15 agakora imibonano mpuzabitsina amatama ye aba aringaniye, iminwa ifite ibara ritukura uko yifuza n'umubiri we ukaba ukeye muri rusange. Ibi bikaba biterwa n'intungamubiri ziri mu masohoro y'umugabo.

    Kwiyanika ku zuba, kujya muri sauna ni ibintu bikunze gukorwa na benshi kugira ngo umubiri wabo use neza. Ni byo koko amaraso atembera mu mubiri nta mususu ariko imibonano mpuzabitsina ikaba akarusho mu gutuma ya maraso agenda neza kandi n'umubiri ugahorana itoto.

    Iyo ubajije abantu icyo bakunda ku mugore cyangwa ku mugabo runaka, icyo benshi bahurizaho ni ukuba yigirira icyizere nk'uko bivugwa na Mary Jo Rapini, umuhanga mu bijyanye n'ihuzabitsina. Kugenda wemye ku mugabo, utikandagira kuko ntacyo wikanga ni kimwe mu bintu by'ingenzi bituma agira igikundiro, naho ku mugore iyo agenda amayunguyungu ajya hirya no hino bituma areshya benshi, bose ahanini babiterwa n'ibinezaneza byo kuba afite ubuzima burimo imibonano mpuzabitsina ihagije.

    Si ibi gusa kuko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza itera itoto cyane cyane ku mugore ku buryo ashobora kugera aho agaragara nk'aho ari muto mu myaka ndetse no mu buryo akora. Ikindi cyiyongera kuri ibi ni uko hari ibintu bihitana abatari bake imibonano mpuzabitsina imurinda nk'indwara z'umutima, kanseri, no kwiheba bikunze kuvamo kwiyahura.

    Ingaruka nyinshi nziza zo ntiwazirondora ariko burya ngo nta byera ngo de, niyo mpamvu abarebwa n'imibonano mpuzabitsina ari abayikora mu buryo bukwiye (abashakanye), naho ubundi nababwira iki!

    Source : https://yegob.rw/ese-gukora-imibonano-mpuzabitsina-bitera-ubwiza-bwimiterera-yabagore-nkuko-benshi-babyibaza/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Nishimwe Naomie ari kumwe n'umuvandimwe we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, YEGOB yabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubagezeho ifoto yahize izindi mu gukundwa cyane maze tubahitiramo ifoto ikurikira ya Miss Nishimwe Naömie ari kumwe na Mukuru we, Brendah.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-nishimwe-naomie-ari-kumwe-numuvandimwe-we/

  • Umunyamakuru Yago yaturitse ararira nyuma y'ibyo inshuti ze zamukoreye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umunyamakuru Yago (umenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda by'umwihariko kuri YAGO TV SHOW ari nayo konti ye ya YouTube anyuzaho ibiganiro by'iganjemo iby'imyidagaduro akora) yagize isabukuru y'amavuko. Mu batunguye Yago ku munsi we w'amavuko harimo umuhanzikazi Aline Gahongayire, MC Nario, Djadja (bakorana kuri YAGO TV SHOW) ndetse n'izindi nshuti za Yago zaramutunguye maze zifatanya nawe kwizihiza ibyishimo by'umunsi mukuru we w'amavuko. Kimwe nk'abandi bantu benshi bakunze kugira amarangamutima hafi mu gihe batunguwe, Yago yaturitse ararira akibona inshuti ze zije zimusanganira zimwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Kanda hano hasi urebe video iheruka ya YAGO TV SHOW:

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-yago-yaturitse-ararira-nyuma-yibyo-inshuti-ze-zamukoreye-amafoto/

  • Bimwe mu by'ingenzi umusore w'i Kigali agomba kuba yujuje mbere yo gutereta inkumi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga abasore benshi b'i Kigali batereta abakobwa bikarangira batewe indobo nyamara baba bibwira ko ibyangombwa nkenerwa kugirango buri mukobwa baterese abemere babyujuje. Si ko abakobwa bose baba bashaka ibi bintu tugiye kubabwira muri iyi nkuru gusa byibuze benshi mu bakobwa b'i Kigali ndetse n'abandi bakobwa b'inkumi bageze mu myaka yo guteretwa baba bakeneye ibi bintu bikurikira ku basore babatereta.

    1. Kuba ari umunyakuri

    Abakobwa bose baba bashaka ko abasore bose babatereta baba ari abanyakuri. Muri iki gihe usanga abasore benshi baradukanye ingeso itari nziza yo kubeshya abakobwa batereta babizeza ibitangaza nyamara ataribyo. Rimwe na rimwe usanga hari n'abagera aho batera inda abakobwa batereta bababwira ko bazabana nyamara ataribyo bikarangira abakobwa bangaye.

    2. Kuba afite amafaranga

    Abakobwa b'iki gihe bashaka ko umusore bateretana aba afite amafaranga. Umusore ufite amafaranga bituma amenyera umukobwa icyo akeneye cyose akamumenyera ndetse n'iby'umurengera bituma umukobwa yigamba muri bagenzi be ko afite umusore w'ikibasumba. Amafaranga kandi afasha umusore guha umukobwa impano zitandukanye ndetse no kumusohokana ahantu hatandukanye bituma yumva akunzwe kurushaho.

    3. Kuba azi gutwara neza imodoka (bikaba akarusho iyo afite imodoka)

    Abakobwa b'iki gihe bagendana n'ibigezweho bityo baba bashaka umusore uzi neza gutwara imodoka ndetse akaba anafite uruhushya rwo gutwara imodoka bikamufasha kuba yajya amujyana gutembera bari kumwe mbese bagatangira kwimenyereza ubuzima bw'umugabo n'umugore aribwo baba bitegura.

    Nubwo ibi bintu bitatu aribyo tubabwiye muri iyi nkuru ariko sibyo byonyine kuko usanga hari n'ibindi nkenerwa buri mukobwa agenda yiyongereraho kuri ibi gusa akenshi usanga ibi bitatu abakobwa benshib'abasirimu babihuriyeho. Basore rero mukure amaboko mu mifuka mukore kugirango muzabashe gutereta mwujuje ibi tubabwiye muri iyi nkuru ndetse muzanarenzeho bitewe nuko muzagenda mushobozwa.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-byingenzi-umusore-wi-kigali-agomba-kuba-yujuje-mbere-yo-gutereta-inkumi/

  • Udushashi tw'amaraso ibihumbi 69 twatanzwe mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso wabereye mu Karere ka Ruhango ku rwego rw'igihugu.

    Uyu munsi wizihijwe abaturage bo mu Karere ka Ruhango batanga amaraso, kuko ari ko karere ka mbere mu twatanze amaraso menshi mu Ntara y'Amajyepfo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema valens, yavuze ko banejejwe no kuba uyu munsi wizihirijwe mu karere kabo, asaba abaturage gukomeza gutanga amaraso kuko ari igikorwa cy'ubutabazi.

    Ati 'Twishimiye ko Umunsi Mpuzamahanga wo gutanga amaraso mu rwego rw'igihugu wabereye mu Karere ka Ruhango, ntabwo ari impanuka ahubwo ni uko dufite abaturage bafite umutima ukunda bagatanga amaraso cyane.'

    Ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri RBC, Dr. Gatare Swaibu, yasabye Abanyarwanda kwirinda kumva ibihuha bikwirakwiza n'abantu batandukanye ku gutanga amaraso.

    Yagize ati 'Hari abantu bagira ibihuha bavuga bati iyo umuntu yatanze amaraso ntiyongere ahura n'ibibazo by'uburwayi runaka, umuvuduko w'amaraso ukiyongera, ibyo byose ni ibihuha.'

    Yasobanuye ko 'Iyo umuntu yatanze amaraso, mu masaha 24 ya maraso yatanze aba yamaze kuyagarura, naho insoro zitukura yatanze azisubira mu minsi 56 kugeza kuri 72 aba yamaze kuzisubirana ameze neza, abantu ntibakabeshye naho umuntu afite ikibazo atwegere tumufashe.'

    Munyemana Benoit umaze gutanga amaraso inshuro 76, yavuze ko iki gikorwa agikora nk'igikorwa cy'urukondo kandi ashishikariza abandi kucyitabira.

    Ati 'Ntanga amaraso kuko nzi ko ari igikorwa cy'urukundo kandi ko aya maraso tuba twatanze aramira ubuzima bw'abantu buba buri mu kaga, ndashishikariza buri muntu wese kwitabira iki gikorwa.'

    Uwambaye Olive, yavuze ko yamenye agaciro ko gutanga amaraso ubwo umwana we yayahabwaga bikamugirira umumaro, bigatuma nawe yifuza kujya atabara ababaye.

    Ati 'Gutanga amaraso ndabikunda, umwana wacu yararwaye Malaria tujya mu bitaro bamuha amaraso yarembye yayabuze, n'ubundi mbere narabikundaga ariko byanteye kurushaho kubikunda kuko yararembye cyane ngize amahirwe mbona arakize kubera ayo maraso, nanjye byatumye ngomba kuyatanga ngo ntabare abandi.'

    Igikorwa cyo gutanga amaraso kiri kubera muri gare ya Ruhango kizamara iminsi ibiri, umunsi wa mbere hatanzwe udushashi tw'amaraso 203.

    Udusashi ibihumbi 60 tw’amaraso twaratanzwe mu 2020

    Udusashi 203 twatanzwe ku munsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/udushashi-tw-amaraso-ibihumbi-69-twaratanzwe-mu-2020

  • Shaddyboo mu rukundo n'umunyarwenya ukomeye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Mohamed Nantoumé uzwi cyane ku izina Grand M, uyu akaba ari umunyarwenya ukomeye ukomoka mu gihugu cya Mali.

    Nyuma yuko Shaddyboo ashyize hanze iyi foto yahise ayiherekesha amagambo agira ati “ My crush 😻 @grand_m_officiel_ ” ashimangira urwo akunda uyu munyarwenya ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-mu-rukundo-numunyarwenya-ukomeye-amafoto/