Blog

  • Minijust yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka nziza –

    Minisitiri Busingye yabigarutseho mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera n’izirebana n’uburenganzira bwa muntu no kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa by’ibyifuzo-nama u Rwanda rwahawe mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (UPR).

    Ku wa 25 Mutarama 2021, nibwo u Rwanda rwitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita kuburenganzira bwa muntu, aho buri gihugu kiba kigaragaza icyo gikwiye gukora, gukosora no gushyiramo imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Icyo gihe rwemeye ibyifuzonama bigera 160 bigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu mu bisaga 250 rwari rwahawe.

    Minisitiri Johnston Busingye yagaragaje ko abanyamakuru bakwiye kuba intangarugero muri byose no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibi byifuzonama.

    Yagize ati “Buriya itangazamakuru rigira umwanya ukomeye cyane kandi turireba nk’igipimo cy’indangagaciro. Ngira ngo aho mwiga mu mashuri y’itangazamakuru mugomba kuba mubyiga ariko nubwo utabyiga, iyo uririmo uba wabaye nka padiri. Ubundi padiri aba afite umwanya ukomeye cyane kuko ntabwo yabwira abantu ngo ntimuzibe yambaye ikanzu ngo nayikuramo yibe. Umunyamakuru rero na we umwanya aba arimo ni uwo, niba ari gutangaza inkuru, kuyicukumbura no gusobanuza na we aba yagiye muri wa mwanya wo kuba urugero rw’indangagaciro.”

    Yakomeje avuga ko hari ibyo itanganzamakuru rishobora gufasha Leta mu kurebera hamwe ibiri gukorwa kandi ko nta wukwiye kwirengagiza uruhare rigira muri sosiyete.

    Ati “Iyi mirimo dukora tugomba kuyibazwa, ntabwo dukwiye kubibazwa n’abatuyobora gusa ahubwo tugomba kuyibazwa n’umuturage. Kandi inzira iduhuza ni itangazamakuru. Turibona nk’umusemburo w’impinduka nziza utuma abantu bumva kandi bakumvikana kandi kumvikana ni ikintu kigira uruhare rukomeye ku rwego rw’Isi.”

    Yifashishije urugero rw’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatusti 1994, Busingye yagaragaje hari abifashishije itangazamakuru bakoreka abatari bake mu kwica abatutsi binyuze mu bitangazamakuru birimo RTLM na Kangura, asaba abitabiriye aya mahugurwa guharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza.

    Ku ruhande rw’abanyamakuru bagaragaje ko koko bakwiye kuba umusemburo n’imbarutso y’iterambere ariko bagaragaza ko hakiri imbogamizi zishobora gutuma wa musaruro witezwe ku munyamakuru utaboneka.

    Umunyamakuru wa Intego News, Uwizeye Marie Louise yagize ati “Ndatekereza ko icyo minisitiri yashakaga kuvuuga ari ukubera aziko umunyamakuru icyo avuze cyumvwa na besnhi kandi kuri ibi byifuzo nama turi kuvuga ho aha ngaha, u Rwanda rufite intego ko umuturage abimenya akanabigiramo uruhare, kandi kugira ngo abigiremo uruhare ni uko umunyamakuru azabafasha kubyumva.”

    “Ibyo mbona bikibangamiye umunyamakuru ni ibisa n’ibitero ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru arakora ikintu akagikora mu buryo bwa kinyamwuga ariko akaba afite abantu bashobora kumugabaho ibitero mu buryo runaka kandi bakomeye.”

    Umuyobozi w’Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin yavuze ko umunyakuru afite ijambo rikomeye muri sosiyete bityo ko adakwiye kwitwara nk’uko abonye ahubwo ko akwiye kuba indorerwamo n’aho atuye.

    Yavuze ko mu rwego rwo kunoza akazi ku banyamakuru hakwiye kubanza gukuraho zimwe mu mbogamizi bahura na zo zirimo amikoro make, guhugurwa ndetse no kurushaho kumva itegeko rirebana no gutanga amakuru.

    Aya mahugurwa agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi, kuzamura ubushobozi bw’umunyamakuru, kurebera hamwe ingamba zagenderwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo nama u Rwanda rwemeye by’umwihariko ibigera kuri 14 birebana n’itangazamakuru, azamara iminsi itatu bungurana ibitekerezo.

    Minisitiri Busingye yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka nziza

    Ndengeyinka William umukozi muri Minisiteri y’ubutabera na we ari mu bari guhugura abanyamakuru

    Tom Mulisa uri guhugura abanyamakuru ku ishyirwa mu bikorwa rya UPR

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye aya mahugurwa

  • Idamange “yagiye koga”, urukiko ruramutegereza amaso ahera mu kirere –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside, kuri uyu wa 15 Kamena nibwo byari biteganyijwe ko ari bwitabe Inteko Iburanisha y’Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza.

    Abacamanza batangiye babaza umwunganizi wa Idamange niba baraje kwemeranwa kuburana ku ikoranabuhanga cyangwa kuzanwa mu cyumba cy’iburanisha, avuga ko we n’umukiliya we bameranyije ko bazakoresha ikoranabuhanga n’ubwo Idamange mu iburanisha riheruka yari yagaragaje ko yifuza kuza imbere y’inteko iburanisha.

    Ubwo aheruka imbere y’Urukiko ku wa 12 Gicurasi 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga Idamange yari yasabye ko yazanwa mu rukiko aho kuburana yifashishe ikoranabuhanga ndetse n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka,rwanzura ko urubanza rugomba gukomeza ababuranyi bose bari mu cyumba cyiburanisha.

    Icyo gihe ariko kandi yari yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

    Idamange wari utegerejwe kuburana ku ikoranabuhanga yabanje kubura, urukiko rwabaza abacungagereza bakavuga ko yanze gusohoka.

    Byasabye ko Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza ruhamagara Idamange ku murongo wa telefoni, mu kiganiro cyafashe hafi iminota 10 kugira ngo rumusobanuze niba koko yanze gusohoka muri gereza nk’uko abacungagereza babisobanuriraga urukiko.

    Idamange yabwiye Inteko iburanisha ko agiye koga no gukora indi myiteguro ubundi agatangira kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abacamanza bategereje Idamange baraheba, bahita bafata umwanzuro wo gusubika uru rubanza, rwanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Kamena 2021 saa 8h30.


  • Police FC yamaze guharika umutoza mukuru n’umwungiriza we kugeza shampiyona irangiye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru w’iyi kipe, Haringingo Francis n’umwungiriza we Rwaka Jean claude ndetse n’uwongerera ingufu abakinnyi, Niyitunga Jean Paul bitewe n’umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2021, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahagaritse amasezerano y’aba batoza kugeza shampiyona irangiye aho izasozwa tariki ya 22 Kamena 2021.

    Umunyamabanga wa Police FC, CIP Bikorimana Obed yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko bahagaritswe bitewe n’umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga muri iyi minsi.

    Yagize ati”nibyo. bahagaritswe kugeza iyi shampiyona irangiye. Ni ukubera umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga.”

    Iyi mikino isigaye ikaba igiye gutoza n’umutoza w’abanyezamu Nkuzingoma Ramadhan afatanyije n’umutoza w’abato b’iyi kipe(Interforce), Nkotanyi.

    Police FC yari mu itsinda C, kumwe na Musanze FC, AS Kigali na Etincelles. Yatsinzwe na AS Kigali umukino ubanza n’uwo kwishyura, yatsinze Musanze FC umukino ubanza n’uwo kwishyura, itsinda Etincelles umukino ubanza, banganya uwo kwishyura.

    Yazamutse ari iya kabiri, mu mikino 4 yo mu makipe 8 ahatanira igikombe imaze gutsindwamo 2, yatsinzwe na Bugesera FC 2-1, APR FC ibatsinda 1-0. Yanganyije na Rayon Sports 1-1 batsinda Marines FC 2-1.

    Haringingo Francis akaba yari ku mpera z’amasezerano yabo muri Police FC, amakuru avuga ko iyi kipe itazamwongerera amasezerano bitewe n’umusaruro we.

    Rwaka Jean Claude umutoza wungirije wa Police FC na we yahagaritswe

    Umutoza mukuru wa Police FC, Haringingo yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yamaze-guharika-umutoza-mukuru-n-umwungiriza-we-kugeza-shampiyona-irangiye

  • Gicumbi : Tuyisingize yafatanywe miliyoni 2,4 Frw yari yibye umukozi wa Skol #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki 12 Kamena 2021, akaba yarafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage batanze amakuru y’aho yihishe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru dusoje Tuyisingize Pacifique usanzwe ari umutandiboyi(Kigingi) w’imodoka y’uruganda rwa SKOL itwara ibinyobwa ayo mafaranga bicyekwa ko yayibye ubwo bari baje guparika imodoka kuri depo y’urwo ruganda mu Mujyi wa Byumba.

    Yagize ati 'Umushoferi avuga ko yajyanye na Tuyisingize gucuruza ibinyobwa bya Skol ahantu hatandukanye mu bakiriya bagarutse mu masaha ya saa moya z’ijoro bagiye guparika imodoka nibwo Tuyisingize yasohotse mbere aterura igikapu cyarimo ya mafaranga bari bacuruje ahita acika. Shoferi abonye ko yibwe anahamagaye telefoni ye agasanga yayikuyeho yahise ahamagara Polisi arayibimenyesha avuga ko yibwe natwe duhita dutangira igikorwa cyo ku mushaka nibwo twamenye amakuru ko yagiye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro abaturage baturangira aho yihishe arafatwa.'

    SP Minani yavuze ko bakimara kumufata basanze agifite cya gikapu kirimo ya mafaranga bahita bahamagara ba nyiri amafaranga baraza barayabara basanga yose aruzuye. SP Minani yaboneyeho gushimira abaturage babigizemo uruhare kugira ngo Tuyisingize afatwe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakanguriye abafite ingeso yo kwiba kubicikaho bagakura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere.

    Ati 'Uyu Tuyisingize ni umusore ukiri muto ufite imbaraga zo kuba yakora akiteza imbere cyane ko yari yaragiriwe icyizere agahabwa akazi n’ururuganda rwa Skol none aracyekwaho kuhiba.Turakangurira abantu kwirinda kurarikira iby’abandi kuko ubifatirwamo ugakurikiranwa n’amategeko byaguhama ugahanwa.'

    Mupenzi Bonifrida uhagarariye uruganda rwa SKOL mu Karere ka Gicumbi yashimiye uruharere rwa Polisi mu kugaruza ayo mafaranga avuga ko kuba barayitabaje igahita ibatabarira ku gihe aribyo byatumye ayo mafaranga aboneka.

    Ati 'Byagaragaraga ko bitoroshye kuba twakongera kubona amafaranga yacu nyuma yo kuyibwa ariko aho tubimenyeshereje Polisi yahise aboneka ku munsi yibiweho, ni ibintu dushimira Polisi y’u Rwanda. Ndibutsa n’abandi ko mugihe bahuye n’ikibazo runaka bajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.'

    Tuyisingize yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo hokorwe iperereza.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Tuyisingize-yafatanywe-miliyoni-2-4-Frw-yari-yibye-umukozi-wa-Skol

  • Uburanga bw’umunyamideli Diamond Platnumz yemeje ko bari mu rukundo nyuma y’imyaka 9 amutereta(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kwandika izina mu muziki muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yemeje ko ari mu rukundo n’umunyamideli ukomoka muri Afurika y’Epfo, Andrea Abrahams.

    Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, ikaba na radio ye, yavuze ko ubu aryohewe n’urukundo rwa Andrea yatangiye gutereta muri 2013 ariko akamwemerera umwaka ushize wa 2020.

    Yagize ati'ni mwiza, ni mwiza pe. Azi uburyo bwo kubana mu mahoro n’umuryango wanjye nta binyoma. Natangiye kumutereta muri 2013, akomeza kunjyana hirya no hino, yanyemereye umwaka ushize.”

    Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo Andrea yashyiraga ifoto ya Diamond kuri Instagram agaragaza ko amushyigikiye mu irushanwa rya BET, iyo foto yaherekejwe n’amagambo agira ati'nkuri iruhande.'

    Andrea uri mu rukundo na Diamond, muri 2016 yegukanye irushanwa ry’ubwiza rya Miss 7 Continents ryabereye muri Turikiya.

    Uyu muhanzi aherutse kubazwa igihe azashakira umugore, avuga ko abantu bapanga n’Imana ipanga, ngo igihe nikigera azarongora.

    Diamond Platnumz ari mu rukundo na Andrea nyuma y’uko muri Werurwe 2020 yatandukanye na Tanasha Donna babyaranye umwana w’umuhungu, hari nyuma y’uko muri Gashyantare 2018 yatandukanye na Zari Hassan babyaranye abana babiri. Yakundanye kandi na Wema Sepetu ndetse na Hamisa Mobetto bafitanye umwana w’umuhungu.

    Andrea Abrahams ni we wabanje guca amarenga y’uko ari mu rukundo n’uyu muhanzi

    Andrea ni umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Epfo

    Andrea Abrahams

    Guhera 2013 Diamond yateretaga uyu mukobwa ariko ntamwikoze

    Umwaka ushize nibwo yamwemereye urukundo

    Ni umukobwa uteye neza ntacyo wamugayaho

    Ngo amukundira ko yubaha umuryango we

    Andrea yiyongereye ku mubare munini w’abakobwa bateretanye na Diamond

    Diamond Platnumz aryohewe n’urukundo rushya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bw-umunyamideli-diamond-platnumz-yemeje-ko-bari-mu-rukundo-nyuma-y-imyaka-9-amutereta-amafoto

  • Dore umumaro wo kuyoborwa n’Umwuka Wera #rwanda #RwOT

    Umwuka Wera ni umufasha abakristo twahawe kugira ngo atubere umuyobozi mu rugendo rugana mu ijuru. Kwemera kuyoborwa na Mwuka Wera bigira inyungu nyinshi mu buzima bwacu kuko Ashinzwe gutegura itorero kugira ngo igihe nikigera azarimurikire Kristo ritariho umugayo.

    Bibiliya ivuga ko abayoborwa n’Umwuka ari bo bana b’Imana. Dusubije ibihe inyuma Yesu yabwirizaga ubutumwa abantu, muri icyo gihe Yesu yavukiyemo ni bwo batangiye kubara imyaka bahereye kuri rimwe bazamuka kugeza na n’uyu munsi bivuze ko igihe Yesu yaziye ibintu byose byagiye bihinduka ndetse bigera no ku bihe.

    Abaroma 8:1-14, 11 'Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe 12 Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y’imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo,13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama 14 Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana'.

    Abaroma 14:17, 17 'Kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera, umukristo wese udafite Umwuka muri we, Aba acagase haba hari ikintu kiri kubura muri we, kugira ngo abeho mu buzima bwuzuye neza, Yesu amaze kuva mu isi azamukiye ku musozi wa Elayono yaramaranye iminsi mirongo ine (40) n’intumwa.

    Yesu azamurwa intumwa zari zitumbiriye mu ijuru zireba uburyo azamurwa mu bicu zibaza uburyo zizabaho zitari kumwe na Yesu bari bamaranye igihe kini cyane, Yesu azamurwa yabwiye intumwa ze ati 'Mwebwe mugende mu Bayisirayeli abariho muba' Ababwira aya magambo si uko yabangaga ahubwo yagira ngo bagende bajye gufasha abandi kumenye ibyo kurya by’ubugingo bakuye kuri Kristo kugira ngo n’abandi na bo babihabwe ibyo byokurya ari byo Jambo ry’Imana.

    Intumwa zaramwumviye zijyayo zinjira munzu nini y’amagorofa ya Mariko muri iyo nzu ni ho intumwa zakomeje gutura, ubwo barimo basenga bahuje umutima ni bwo ijambo Kristo yababwiye ryasohoye ababwira ati 'Muzahabwa imbaraga Mwuka wera nabanukira.' Aho ni ho ryasohorejwe ubwo bari hamwe bari gusenga. Aha bivuze iki? Bivuze ko nta Mwuka Wera umuntu afite muri we, nta n’imbaraga aba afite, umukristo wese agira imbaraga muri we iyo afite Uwuka Wera.

    Yesu yasize Umwuka Wera nk’ikimenyetso kigaragaza abe bivuze ko ufite icyo kimenyetso cy’Umwuka Wera ari uwe, ariko udafite icyo kimenyetso si uwe. Ijambo ry’Imana riravuga ngo Yesu naza azaza areba icyo muziranyeho mbese ikizamwereka ko uri uwe n’Umwuka Wera uzaba ukurimo, aha wakwibaza ngo ese Umwuka Wera afitiye umuntu akahe kamaro?

    Iyo umuntu afite Uwuka Wera abasha kwirukana umutima wa kamere muri we, Umwuka Wera iyo ari mu muntu abasha kwera imbuto zihoraho, abasha gukiranuka n’aho abantu batabona (mu ibanga) ufite Umwuka Wera muri we ni we ufite ubugingo. Yesu yadusigiye Umwuka Wera nk’umufasha nta cyo twabasha gukora tutamufite, kuko umufite aba afite byose, Ese nawe urifuza uyu mufasha ngo akuyobore? Kuko abayoborwa n’Umwuka ari bo bana b’Imana, ikizagaragaza ko uri umwana w’Imana nuko uzaba ufite ikimenyetso cy’Umwuka Wera, mu buzima bwacu bwa buri munsi tujye duhora dusaba Mwuka Wera ngo abe ari we utuyobora muri byose kugira ngo tubashe gutsinda uburiganya bwa Satani.

    Src: https://cepurhuye.org/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-umumaro-wo-kuyoborwa-n-Umwuka-Wera.html

  • Iyubakwa ry’imihanda ryasembuye ishoramari ry’inganda i Muhanga (Amafoto) –

    I Muhanga nk’umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali naho hashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda, hagamijwe gufasha abatuye muri aka karere kugerwaho na serivisi z’ingenzi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Ibi bikorwa byishimiwe n’abaturage cyane ko byongereye agaciro k’ubutaka bwabo, bica intege ubujura, hakumirwa Ibiza byaterwaga ahanini n’amazi y’imvura ava ku nzu ariko adafite aho anyura agana ahabugenewe.

    Iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo na ruhurura byubatswe mu mushinga ukorerwa mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, watewe inkunga na Banki y’Isi.

    Ubusanzwe Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi.

    Binyuze muri uyu mushinga, mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ireshya na 5,056 Km, yatanzweho 4.046.219.224 Frw mu gihe ruhurura zubatswe mu Ruvumera no mu Kibirigi za metero 996 zatanzweho 281.715.876 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri ho hubatswe imihanda y’ibilometero birindwi byatanzweho 5.132.338.822 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na metero 922 zatanzweho 541.384.562 Frw.

    Ibi bikorwa remezo byanogeje isuku, byoroheje ingendo ku bagana ku bigo nderabuzima, ku bitaro no ku mashuri. Abashoramari na bo batangiye kwerekana inyota yo kuhatangiza inganda aho batatu batangiye urwo rugendo.

    -  Abanyenganda batangiye gushinga ikirenge i Muhanga

    Nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, Muhanga yagennye agace kihariye kahariwe inganda aho hari abashoramari batangiye kuhazamura inyubako bazakoreramo mu gihe abandi na bo bahahanze ijisho.

    Mu cyanya cyahariwe inganda hari abashoramari batatu babengutse aka gace mu minsi ya vuba. Bafite inganda zirimo uruzakora ibikoresho by’isuku, urw’amakaro n’urukora amasafuriya rwamaze kuzura.

    IGIHE yamenye ko hakiri gukorwa ibiganiro ku buryo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izafasha kwimura abaturage batuye muri iki gice gusa hari abamaze kuguramo ibibanza.

    Umunyarwanda uba muri Amerika, Irene Basil, ari mu bagiye gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’isuku. Abinyujije muri Basil Industries Ltd agiye gutangira kubaka inyubako zizakorerwamo iyo mirimo.

    Yabwiye IGIHE ko akigera mu Rwanda yafashijwe kubona ibyangombwa by’ingenzi mu rugendo rwo gutangira ishoramari rye, anasobanurirwa ibiryerekeye byimbitse.

    Ati “Twasobanuriwe ibibazo bikirimo by’ibikorwa remezo [amazi, amashanyarazi n’imihanda] bigikenewe. Bamfashije kwandikisha ishoramari ryanjye no kubona ibyangombwa byari bikenewe mu kwishyura abaturage.’’

    Yavuze ko yabonye iki cyanya gisurwa ku buryo bitanga icyizere ko kizuzura bidatinze.

    Yakomeje ati “Abantu benshi baraza kuhasura, ni hafi y’umujyi. Ibibazo birimo ujya kuhagura abikora yamaze kubyerekwa, ko aho hantu hatarajya mu maboko ya Minicom.’’

    Uruganda rwa Basil ruri ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri, aho yimuye abaturage 33. Uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bibiri washowemo miliyoni 3,5$.

    Uru ruganda rugiye kubakwa muri Muhanga nyuma y’ibikorwa remezo biri kuhegerezwa

    -  Abatuye i Muhanga kera bakojeje intoki ku iterambere

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi, Nteziyaremye Oswald, watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse.

    Ati “Aya mahirwe twagize ni menshi. Abantu batangiye kwiyongera, natwe abahasanzwe tugomba gushakisha uko dukora ubucuruzi tugatera imbere.’’

    Uyu mugabo umaze imyaka itanu ayoboye Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe yavuze ko umuhanda utirukanye abaturage ahubwo wabunganiye kuko ‘‘N’abahawe amafaranga nk’ingurane y’aho wanyuze, na bo biteje imbere.’’

    Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] muri Nyabisindu yavuze ko kubakirwa umuhanda byababereye inkuru nziza.

    Ati “Byaraturenze, amanywa ntitubasha kuyatandukanya nijjoro. Abajura badushikuzaga amasakoshi ubu dutaha neza dutekanye, abana bajya ku ishuri, imodoka ziragenda neza, mbese byarahindutse.’’

    Yavuze ko nkawe ucuruza restaurant, abantu borohewe no kugera aho akorera bituma ubucuruzi buzamuka.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byagize uruhare mu guhindura isura y’umujyi.

    Ati “Icyanya cy’inganda cya Muhanga cyazamuye agaciro, agakiriro kariyo kahageze kubera imihanda. Dufite n’inganda zitangiye kuhaza kubera hari umuhanda wahageze. Ubu dufite inganda eshatu zitangiye kubakwa ndetse rumwe rw’amasafuriya rwaruzuye, hari urugiye gukora amakaro n’izindi.’’

    Yavuze ko bitewe n’imiterere ya Muhanga ba rwiyemezamirimo bagirwa inama yo gushora imari mu bijyanye n’ubucuruzi.

    Ati “Umujyi wa Muhanga kuva na kera waranzwe n’ubucuruzi kandi nanone iyo urebye mu Majyepfo, za Ngororero na Karongi mu Burengerazuba, barangura hano. Tubona ko abantu bashoye imari hano bakubaka ububiko bunini bw’ibicuruzwa ku buryo ubikeneye atajya i Kigali.’’

    Muhanga ifite gahunda yo kuzamura inganda zubakwa ku buryo abayigana babona ibyo bakeneye byose. Icyanya cyayo cyahariwe inganda kiri ku buso bwa hegitari 67 harimo enye zahariwe Agakiriro.

    Imihanda yubatswe mu bice bitandukanye bya Muhanga yahinduye isura yayo

    Imihanda yubatswe mu duce turimo Kibirigi, Kabgayi n’ugana mu gakiriro ireshya n’ibilometero 5,056

    Abatuye mu Ruvumera borohewe no gukora ingendo nyuma yo guhabwa umuhanda mushya

    Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] yavuze ko kubakirwa umuhanda byatumye ubucuruzi bwe burushaho kugira agaciro

    Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha hari indi mihanda biteganyijwe ko izubakwa

    Abanyeshuri bakoresha uyu muhanda mu minsi ya vuba bazaba bagendera ku muhanda wirabura

    Abakoresha umuhanda ugana ku Bitaro bya Kabgayi borohewe n’ingendo ziganayo

    Umuhanda ugana i Murambi wahinduye isura y’aka gace binatuma ubutaka bwaho burushaho kugira agaciro

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent (wifashe mu mayunguyungu) asobanura imiterere ya ruhurura yubatswe ikanapfundikirwa muri Muhanga

    Uyu muhanda uri mu yashyizwe mu izakorwa mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Ruli muri Shyogwe hari inzu zigezweho zizamurwa bitewe n’uburyo abashoramari bakomeje kugana Muhanga

    Aho imihanda igeze, ubuzima bw’abahatuye burushaho guhinduka

    Isuku yarushijeho kwimakazwa mu bice bitandukanye bya Muhanga nyuma y’imihanda mishya yubatswe

    Ubu kugera ku musigiti wa Nyabisindu biroroshye kuko inzira iganayo iraharuye

    Nteziyaremye Oswald watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse. Yavuze ko hamaze kuzura inzu nziza ndetse kubona ikibanza biragoye

    Umuhanda ugana i Murambi unyura ku Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (​Rwanda Management Institute, RMI) kiri i Muhanga

    Imihanda mishya iyo uyirebesheje ijisho ubona iteye amabengeza

    Imihanda igana mu gakiriro yarakozwe ndetse ubu imodoka zihagera nta nkomyi

    Abanyeshuri borohewe no gukora ingendo nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya

    Ubwiza bwa Muhanga mu masaha ya nijoro. Uyu mujyi urara ucaniwe

    Muhanga iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali

    Umujyi wa Muhanga uri mu iri ugutera imbere mu buryo bwihuse

    Iyo uhagaze mu Mujyi wa Muhanga uba witegeye inzu zizamurwa mu duce dutandukanye tuwukikije

    Imihanda mishya yubatswe yamaze no gucanirwa, kuri ubu irara yaka

    Imiterere ya Gare ya Muhanga mu masaha y’ijoro

    Muhanga ifatwa nk’Umujyi w’ubucuruzi ndetse igaburira uduce tuyikikije mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda

    ICK iri mu mashuri akomeye abarizwa mu Karere ka Muhanga

    Ugana ku Bitaro bya Kabgayi mu masaha y’ijoro watora n’urushinge hasi

    Umuhanda ugana mu cyanya cyahariwe inganda cya Muhanga washyizwemo kaburimbo ndetse n’amatara

    Imihanda mishya yubatswe muri Muhanga yatumye ishoramari rikorerwa muri aka gace rigenda rizamuka umunsi ku wundi

    Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogabenque ifite ishami muri Muhanga rifasha abayigana kubona serivisi z’imari

    Isoko rya Kijyambere rya Muhanga rikorera muri iyi nyubako

    Inyubako zikorerwamo ubucuruzi zizamurwa ahenshi

    Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali mu Karere ka Muhanga

    Cogebanque yashinze imizi muri Muhanga

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Umukinnyi wari upfiriye mu kibuga yavuze ko ameze neza yizeza bagenzi be kubashyigikira mu mikino itaha #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi yaguye mu kibuga abura umwuka mu mukino ikipe ye ya Denmark yakinagamo n’iya Finland tariki 12 Kamena 2021 ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 42 ugahita uhagarara.

    Ubwo yagwaga akabura umwuka benshi babanje gukeka ko yashizemo umwuka ariko Imana ikinga akaboko aza guhita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Christian Eriksen yanyujije ubutumwa kuri Instagram buherekejwe n’ifoto ari mu bitaro amenyesha uko ubu amerewe.

    Yavuze ko yashimishijwe n’ubutumwa bw’abantu benshi bamwoherereje bamwifuriza gukira. Ati 'Bisobanuye byinshi kuri njye n’umuryango wanjye.'

    Yavuze ko agikomeje kujya gukorerwa ibizamini kwa muganga ariko 'Ubu ndumva meze neza.'

    Yaboneyeho gushimira abakinnyi bagenzi be bamubaye hafi ndetse abasezeranya kuzabashyigikira mu mikino itaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Umukinnyi-wari-upfiriye-mu-kibuga-yavuze-ko-ameze-neza-yizeza-bagenzi-be-kubashyigikira-mu-mikino-itaha

  • Mineduc yashyizeho porogaramu y’ikorabuhanga izifashishwa mu kugenzura imyigishirize y’abarimu –

    Iyi porogaramu yiswe ’Teacher Management and Information System (TMIS)’ yashyizwe hanze ku mugaragaro ku wa 1 Kamena 2021.

    TMIS yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rufatanyije na Unicef, izifashishwa mu gukusanya amakuru yose ajyanye n’abarezi bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugira ngo harebwe ahagomba gushyirwa ingufu, ndetse ikazanafasha mu gukomeza kubakurikiranira hafi.

    Binyuze muri TMIS, hazajya hagenzurwa umusaruro w’abarimu ujyanye n’uburyo bigisha mu gihe bari mu ishuri.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko gukoresha ikoranabunga mu buryo bwo gufasha abarimu ari ingenzi cyane ndetse ko bazakomeza kubaba hafi kuko ari bo zingiro ryo kuzamura ireme ry’Uburezi.

    Yongeyeho ati “TMIS izadufasha kumenya abarimu bari gukora, bidufashe gutegura no kugena ingengo y’imari. Turashimira Unicef na Mastercard Foundation bateye iyi ntambwe ikomeye mu guteza imbere imikorere y’abarimu mu Rwanda. TMIS ni igisubizo ku bibazo byibasiraga uburezi mu gihugu cyacu.”

    Iri koranabuhanga rikozwe ku buryo rishobora gukoreshwa n’ibyiciro birenga 14 by’abakora mu rwego rw’uburezi mu Rwanda. Kuva ku buyobozi bukuru bwa REB kugeza ku bashinzwe kohereza abarimu mu mashuri, kubafasha no kubaha amahugurwa ndetse n’abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose tw’u Rwanda.

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yagize ati “Iyi TMIS izatuma urwego rw’uburezi mu Rwanda rugira ikoranabuhanga rifasha mu miyoborere ndetse no mu mikorere y’abarimu ndetse yongere umusaruro wabo.”

    Ireme ry’Uburezi ryagiye rigarukwaho na benshi ari yo mpamvu hagenda hafatwa ingamba zitandukanye kugira ngo rizamuke.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimiye abafatanyabikorwa batumye iyi TMIS ijyaho, avuga ko ibibazo biri mu myigishirize atari urugamba rwatsindwa n’Ikigo kimwe gusa ahubwo bisaba ubufatanye.

    Yongeyeho ati “Kongera ireme ry’uburezi binyuze mu guteza imbere uburyo bw’imyigishirize ni kimwe mu biduhangayikishije, kandi tuzahora tubishyiramo ingufu. Ibi bitangirira mu barimu, twishimiye ko TMIS izafasha gahunda y’uburezi mu Rwanda mu kumenya aho ishyira imbaraga ndetse iteze imbere n’uburyo abarimu bigisha.”

    Nubwo iyi porogaramu ya TMIS yashyizweho ku bufatanye n’inzego zitandukanye, Unicef yayeguriye REB ariko izakomeza gutanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga ry’iyi porogaramu kugeza mu Ukuboza 2021, nyuma ikomeze gukoreshwa mu rwego rwo gukurikirana imikorere y’uburezi mu Rwanda.

    Kugira ngo umwarimu abashe gukoresha iyi porogaramu, ajya kuri www.education.rw/tmis/ agahitamo ahanditse ‘exisiting teacher’, agahitamo ubwenegihugu bwe, ubundi agahita yuzuza imyirondoro ye mu mbonerahamwe ihari. Nyuma akora ahanditse ngo ‘check’. Iyi porogaramu ihita imwereka indi mbonerahamwe, akayuzuza bitewe n’icyo asabwa.

    Mineduc yashyizeho porogaramu y’ikorabuhanga izifashishwa mu kugenzura imyigishirize y’abarimu

  • Hagiye kuba impinduka mu burezi ziganisha ku bushingiye ku ndangagaciro Nyarwanda #rwanda #RwOT

    Politike y’Uburezi icyo aricyo :

    Politike y’Uburezi ni inyandiko igaragaza imirongo migari izakurikizwa kugira ngo intego z’Uburezi zigerweho mu byiciro byose.

    Kubera iki hakenewe ivugururwa rya Politike y’Uburezi ?

    Hagiye haba impinduka zitandukanye mu burezi, zishingiye ku ntego n’icyerekezo bishya by’Igihugu. Ibi bisaba ko Politike y’Uburezi yari isanzwe igenderwaho ihuzwa n’ibyifuzo by’Igihugu ndetse n’impinduka ziri ku Isi. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zituma politike y’Uburezi ya 2003 irimo kuvugururwa.

    Intego Nyamukuru ya Politike y’Uburezi :

    Guha abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bishingiye ku burezi bufite ireme kandi budaheza, bujyanye n’ibikenewe kw’isoko ry’umurimo ndetse bujyanye n’igihe, byose byubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

    Icyerekezo cya Politike y’Uburezi :

    Kuba inkingi ya mbwamba n’umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda binyuze mu kubaha ubumenyi, ubumenyingiro, n’ubushobozi byubakiye ku ndangagaciro nyarwanda.

    Ibyo Politike y’Uburezi yibandaho by’umwihariko :

    1. Indangagaciro Nyarwanda

    Inkingi ya mwamba ya politike nshya y’uburezi ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda zirimo ; kwihesha agaciro, kwigira n’umurimo unoze.

    2. Nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma

    Politike nshya y’uburezi ishimangira ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu burezi.

    3. Ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umurimo, rya none n’ejo hazaza

    Politike nshya y’uburezi ifite intego yo gutanga ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umuriomo rya none n’ejo hazaza

    4. 'Mbere na mbere Abarezi’

    Uruhare rw’umurezi ni ihame mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuri buri rwego rw’uburezi.

    Intego zihariye za Politike y’Uburezi :

    1. Guha umunyeshuri uburezi bushingiye ku ndagagaciro nyarwanda, ubumenyi mu mibereho n’imibanire ndetse no mu bijyanye no gusoma, kubara no kwandika bihereye mu bwana.

    2. Abana bose bagomba kwiga amashuri y’incuke, bagatangira amashuri abanza mu gihe cyabugenewe, bakiga kandi bakarangiza uburezi bw’ibanze mu myaka iteganyijwe.

    3. Ubuzima n’umutekano ku ishuri : Imirire myiza (kugaburira abana ku ishuri) ubuzima bwiza mu gihagararo n’imitekerereze y’abanyeshuri ni ingenzi. Ibindi bizibandwaho ni ; isuku n’isukura, ahantu hafite umutekano no kwitegura bihagije guhangana n’ibihe bidasanzwe bitunguranye.

    4. Kugera ku musaruro mwiza mu myigire (gutsinda) hibandwa ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, isuzuma bumenyi ryimbitse n’ikoreshwa ry’icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu kwigisha.

    5. Gukomeza gutanga uburezi kuri bose kandi budaheza kugira ngo abanyeshuri babashe kubona amahirwe yose ashoboka.

    6. Amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) bishimangirwa hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kwigisha, kwiga, gusuzuma no gukoresha neza ikoranabuhanga.

    7. Kuvugurura amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hamwe n’amashuri makuru hagamijwe guteza imbere ihuzwa ry’ubumenyingiro butangwa n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

    8. Kuvugurura uburyo abarimu bategurwa (mu mashuri nderabarezi) ndetse no mu gihe bari mu kazi harimo kuba bahugurana ubwabo igihe bari mu kazi, ubujyanama mu mwuga wabo.

    9. Kongera ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi, harimo n’ibijyanye no kwimenyereza umwuga ku banyeshuri.

    10. Kugira urwego rw’Uburezi ruhamye, imikorere inoze iganisha ku ntego, ubuyobozi n’imicungire, igenamigambi n’isuzumabikorwa rinoze.

    Ivomo : MINEDUC

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hagiye-kuba-impinduka-mu-burezi-ziganisha-ku-bushingiye-ku-ndangagaciro-Nyarwanda