Blog

  • Ntabwo nari gutatira igihango nagiranye na Yezu- Musenyeri Havugimana warashwe azira kwimana Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Icyakora ubu yabuze zimwe mu ngingo ze bitewe no kuraswa n'Interahamwe zashakaga kumwambura Abatutsi bamuhungiyeho ngo zibice akazibera ibamba.

    Iyi seminari yari yahungiyemo abantu benshi, Musenyeri Havugimana na we yemera kubahisha ndetse yiyemeza gutanga ubuzima bwe ariko ntatume Abatutsi bicwa.

    Kuko abahungiye muri iyo Seminari bamwe bazaga bakomerekejwe n'Interahamwe, Havugimana yiyemeje kujya kubashakira imiti mu Bitaro bya Ndera kugira ngo bavurwe.

    Icyo gihe hari ku wa 9 Mata 1994 nko mu ma saa Yine avuye kuzana ya miti akubitana n'igitero kije kwica abahungiye mu kigo cy'ishuri yayoboraga.

    Ati 'Nkigera mu kigo nzanye imiti mpamagara umupadiri mugenzi wanjye wari ushinzwe kumenya abana barwaye ndayimuha. Bahise batugeraho bafite intwaro ndetse bamwe binjira barasa. Baratubwira bati nimuzane Abatutsi bahungiye hano. Tubabwira ko bidashoboka.'

    Uwo mupadiri wundi bahise bamurasa mu mutwe ahita yitaba Imana, byose biba Havugimana areba.

    Icyakora nubwo byagenze bityo yanze kuva ku izima, yanga gutanga abamuhungiyeho, bari buzuye muri icyo kigo, Interahamwe na zo zikomeza gutsimbarara zimusaba kuziha Abatutsi ngo zibice.

    Ati 'Naranze, nti murumva ibyo bishoboka? Bahise bandasa mu rutungu n'aha (ahagana ku mutima). Nahise ngwa aho ibyakurikiyeho ntabyo nzi. Nisanze mu bitaro i Kanombe.'

    Musenyeri Havugimana agaragaza ko nk'uwihaye Imana, yiyemeje gutanga ubuzima bwe kugira ngo arengere Abatutsi, akagaragaza ko nta kintu na kimwe cyagombaga kumukoma mu nkokora uretse urupfu.

    Ati 'Ntabwo byagombaga gushoboka. Kwari nko guhakana Yezu kandi ari we nahaye ubuzima bwanjye. Naretse byose, mva iwacu, sinashinga urugo kandi ari njye mfura ya data. Ntabwo ikintu Interahamwe zansabaga nashoboraga kugikora. Nagombaga no gupfa. Iyo ntatira igihango nagiranye na Yezu Kirisitu ibyo naharaniye byari kuba imfabusa.'

    Musenyeri Havugimana w'imyaka 82 wavukiye i Muhanga, yivurije i Kanombe birananirana bamujyana i Kabgayi biranga, bamujyana i Bujumbura na bwo biba iby'ubusa, ajya kuvurirwa i Burayi.

    Bakimara kurasa Musenyeri Havugimana, abahungiye mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, barimo ba Murebwayire Josephine babonye ko nta gisibya nta we uri burokoke.

    Interahamwe zatangiye kubarobanura zikuramo Abatutsi, zibacuza utwabo, ku wa 11 Mata 1994, uba umunsi karundura wo kubatema ndetse harokoka mbarwa.

    Murebwayire ati 'Nakangutse nimugoroba bantemye mu mutwe cyane, bantemana n'umwana nari mfite, mbona abantu bose baryamye aho na bo babatemaguye […], nyuma nihishe mu ruyuzi rwari hafi aho, amaraso yaranyumiye mu mutwe naratangiye kubora.'

    Yavuyemo ahungira mu musarane wari ahafi aho amaramo iminsi nk'itanu nyuma umwe mu barokotse amusangamo, amuramiza amazi bakomeza kubaho bihisha, Inkotanyi zibarokora ku wa 1 Gicurasi 1994.

    Ati 'Abana banjye batandatu babicanye na se, basaza banjye n'abana twareraga mbese nta mwana nasigaranye. Icyakora nagiye niyegereza abana ndabarera, Inkotanyi ziramvura ndakira.'

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze, Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko uyu munsi bigisha abana ko ibyabaye bitazongera, ndetse agaragaza ko bamaze gutegura imfashanyigisho z'umwihariko zifasha abana kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urwibutso rwa Jenoside ruri mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, rushyinguwemo abarenga 8000, biciwe muri iryo shuri no mu nkengero zaryo, barimo n'abanyeshuri n'abakozi barenga 140 bigagamo.

    Musenyeri André Havugimana yabuze zimwe mu ngingo z’umubiri we bitewe no kuraswa n’Interahamwe zamujijije kwimana Abatutsi

    Padiri Mukuru w'Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, Vedaste Nsengiyumva yavuze muri iryo shuri hiciwe abanyeshuri n’abakozi baryo barenga 140 barimo abanyeshuri barenga 120

    Abapadiri bo mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, bunamiye abasaga 8000 bashyinguwe mu rwibutso rw’iryo shuri

    Abanyeshuri bo mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, bunamiye abasaga 8000 bashyinguwe mu rwibutso rw’iryo shuri

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze, Dr. Nelson Mbarushimana, yunamira Abatutsi biciwe mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, no mu nkengero zayo

    Abanyeshuri biga mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, basabwe kwirinda icyabazanamo amacakubiri icyo ari cyo cyose

    Igitambo cya Misa cyatumwe na Musenyeri André Havugimana, uri mu kiruhuko cy'izabukuru, wari Padiri Mukuru w'Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera mu bihe bya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sinagombaga-gutatira-igihango-nagiranye-na-yezu-musenyeri-havugimana-warashwe

  • Nyagatare: Ingo ibihumbi 16 n'inzuri bigiye guhabwa amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kizatangira mbere y'uko umwaka w'ingengo y'imari urangira. Byitezwe ko uyu muriro uzagezwa ahantu hose utagera cyane cyane mu baturage no mu nzuri.

    Hashize iminsi mu Karere ka Nyagatare hari abaturage bataka kutagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi, ibituma batabasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Kabuga I uherereye mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Matimba, Kimenyi Benjamin, yavuze ko kuba batagira amashanyarazi bibadindiza mu bintu byinshi birimo kuba badashobora kubona aho bakoboza ibigori ngo babikoremo akawunga n'ibindi byinshi.

    Ati 'Hano tweza ibigori tukanabihunika ariko kuko tudafite umuriro w'amashanyarazi usanga tugorwa no kubikoboza ngo tubikoremo akawunga, rero turasaba ubuyobozi ko natwe batwibuka bakazatugezaho umuriro w'amashanyarazi.''

    Maridadi Peter wororera mu Murenge wa Rwimiyaga nawe avuga ko kutagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi bimudindiza kuko imashini zikata ubwatsi yagakoresheje atazikoresha. Yavuze ko baramutse begerejwe umuriro byabafasha mu kongera umukamo cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko hari umushinga uterwa inkunga na Banki y'Isi ugiye gutangira gutanga umuriro w'amashanyarazi ku ngo ibihumbi 16 zo muri aka Karere ku buryo abaturage benshi uzabageraho.

    Ati 'Ubu mu Karere ka Nyagatare dufite umushinga ugiye gutangira mu mezi 18 ari imbere uzadufasha kugeza umuriro ahantu henshi by'umwihariko ku ngo ibihumbi 16 zikazabonaga umuriro. Ubusanzwe mu ngengo y'imari yacu wasangaga dufite intego z'ingo 1000 cyangwa 2000 ariko mu mezi 18 ari imbere abo baturage bose bazahabwa umuriro.''

    Meya Gasana yavuze ko uyu muriro uzanagezwa mu nzuri kugira ngo ufashe aborozi gukoresha imashini bafite nk'izikata ubwatsi, izikora ibiryo by'amatungo. Uzatangwa kandi ku bigo by'amashuri, amavuriro y'ibanze n'ahandi henshi hatandukanye.

    Akarere ka Nyagatare gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 700, ingo zifite umuriro w'amashanyarazi ni 76.2%. Uretse uyu mushinga uzaha ingo ibihumbi 16 umuriro w'amashanyarazi, ubuyobozi buvuga ko hari n'undi mushinga uzatangira muri Nzeri nawo witezweho guha umuriro abandi baturage bazaba basigaye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko ingo ibihumbi 16 n'inzuri bigiye guhabwa amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-ingo-ibihumbi-16-n-inzuri-bigiye-guhabwa-amashanyarazi

  • Imaramatsiko ku mikorere y'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi gitangaza ko ubuso bw'igihugu bungana na kilometero kare 2143 ari amazi, byumvikana neza ko amazi afata ahantu hanini kandi hahurira abantu benshi umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye.

    Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'amazi n'ibyo bikorwa biberamo, Polisi y'u Rwanda nk'uko ifite amashami atandukanye afasha mu gutanga umutekano w'abantu n'ibyabo; yashyizeho Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) hagamijwe gucunga umutekano w'abakoresha amazi, ibikorwaremezo n'ibindi bikorwa byo mu mazi.

    Muri iyi nkuru tugiye kuganira ku mavu n'amavuko n'imikorere y'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, rifite icyicaro mu karere ka Rutsiro.

    Amavu n'amavuko

    Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryashinzwe mu mwaka wa 2005, rije gukemura ibibazo byaberaga mu mazi n'ibindi byakekwaga ko bishobora guhungabanya umutekano. Ryagiyeho ryitezweho gutanga umutekano w'abaturarwanda n'ibyabo mu mazi ndetse n'ibiyakikije; rikaba rimaze imyaka 20 rikora.

    Ryashyizweho nyamukuru rifite inshingano zo kubungabunga umutekano w'abantu n'ibintu byabo mu mazi; gucunga umutekano w'ibikorwaremezo mu mazi n'inkengero zayo, gutabara abari mu kaga no kureba ko amategeko n'amabwiriza byubahirizwa ku bakoresha amazi.

    Gufasha abantu bagenda mu mazi, gufasha abakora ubushakashatsi mu mazi, gukemura ibibazo abakora umwuga w'uburobyi bahura nabyo, kugenzura abatwara abantu mu mazi (abasare) ko bubahiriza ibisabwa mu rwego rwo guca akajagari no kugenza ibyaha bibera mu mazi n'ibindi.

    Nk'andi mashami yose ya Polisi, iri shami naryo ryatangiranye ubushobozi buke kuko nta gihe kinini cyari gishize Polisi y'u Rwanda ishinzwe, birumvikana neza ko yari ikiyubaka ari nayo mpamvu iri shami ryatangiranye ubushobozi budahagije.

    Ryatangiranye abapolisi 35 bakoreraga kuri Sitasiyo imwe yabarizwaga ku cyicaro gikuru cy'iri shami i Rutsiro. Icyo gihe kandi basabwaga gukorera mu biyaga byose no mu migezi bakoreramo ubu, bafite amato atanu gusa yo mu bwoko bwa Zodiaka, nta n'ibindi bikoresho bafite byihariye byifashishwa mu gutabara abahuye n'impanuka zo mu mazi.

    Iyo habaga ikibazo mu mazi kugera ku bahuye nacyo byabaga bigoye kuko wasangaga hari igihe batabazwa n'abantu barenga batanu kubatabarira rimwe bikagorana. Ikindi abantu bakoraga ibyaha bitandukanye mu mazi, byabaga bigoye kugira ngo abahohotewe, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ribatabare vuba.

    Ikindi kandi iri shami ryari rinashinzwe gukumira abambutsa magendu n'ibiyobyabwenge banyuze mu nzira zo mu mazi. Mu itangira kubera ubuke bw'abapolisi n'ibikoresho bidahagije gukumira ibyo byaha byabaga bigoye.

    Amahugurwa ahabwa umupolisi wo mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi

    Umupolisi ushinzwe amahugurwa mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, CIP Vincent Ntamahungiro, avuga ko umupolisi uwo ariwe wese atajya muri iri shami ngo ahite atangira gukora akazi kaho, ahubwo hari amahugurwa y'ibanze babanza kumutegurira.

    Ati 'Iyo twakiriye umupolisi mushya uje muri iri shami yaba uturutse mu yandi mashami cyangwa usoje amahugurwa yo kwinjira muri Polisi y'u Rwanda, ntabwo aza ngo ahite atangira akazi, hari amahugurwa y'ibanze tubanza kumutegurira, amuha ubumenyi n'ubushobozi kugira ngo abashe gukorera muri iri shami.'

    CIP Ntamahungiro avuga ko muri ayo mahugurwa y'ibanze babaha harimo; kubanza kumenya inshingano n'ibyo iri shami rikora, amasomo ajyanye no koga, amasomo yerekeranye n'ubumenyi mu bijyanye n'amazi, uburyo bwo kwirwanaho no kurwana ku bandi mu gihe habaye kurohama cyangwa ikindi kibazo mu mazi n'amasomo ajyanye n'uko bazimya inkongi.

    Yakomeje avuga ko babaha amasomo y'uburyo batanga ubutabazi bw'ibanze k'uwahuye n'impanuka mu mazi, uburyo bakoresha imbunda mu gihe bari mu mazi, kumenya uko moteri y'ubwato ikora n'uburyo bayikora mu gihe igize ikibazo; isomo ry'uko bagendera mu mazi, isomo rijyanye n'imyitwarire iranga umupolisi uri mu kazi k'iri shami n'isomo ryo gutwara ubwato.

    Ayo niyo masomo y'ibanze abanza guhabwa umupolisi wese ugiye muri iri shami ndetse uko agenda amaramo igihe niko akomeza guhabwa n'andi mahugurwa yisumbuyeho.

    Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Charles Butera, avuga ko mu myaka 20 ishize iri shami rigiyeho, uko igihugu cyagiye cyiyubaka ari nako Polisi yagiye nayo itera imbere inazamura ubushobozi bw'amashami yayo.

    ACP Butera avuga ko kugeza ubu iri shami ryiyubatse ku buryo bugaragara kuko ryavuye kuri Sitasiyo imwe ryatangiranye rifungura izindi icyenda rikaba rifite izigera ku 10 zikorera hirya no hino mu gihugu hose mu biyaga n'imigezi ndetse zikinongerwa, bavuye ku bapolisi 35 barenga 150 bakorera kuri ayo masitasiyo atandukanye, bavuye ku mato 5 batangiranye ubu bakaba bageze ku mato arenga 15 kandi agezweho.

    Yagize ati: 'Muri rusange umutekano wo mu mazi wifashe neza, ibikoresho n'abapolisi byariyongereye kandi birakiyongera dushingiye ku bushobozi bw'igihugu uko bugenda bwiyongera.'

    Iri shami rikorera mu bihe biyaga n'imigezi?

    Iri shami rifite Sitasiyo zigera ku icumi zikorera mu bice bitandukanye by'igihugu ari byo; Nkora ari naho ku cyicaro gikuru cy'iri shami, Nkombo, Nyamyumba, Burera, Ruhondo, Gashora, Mugesera, Muhazi, Ihema na Rusumo.

    Ku buryo buhoraho, iri shami rikorera mu biyaga 14 n'umugezi umwe. Ibyo biyaga ni Kivu iherereye mu Ntara y'Iburengerazuba, Burera na Ruhondo biherereye mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Ntara y'Iburasirazuba rikorera mu biyaga bya Muhazi, Ihema, Rwakibare, Mugesera, Mirayi, Rumira, Gaharwa, Kirimbi, Rweru, Gashanga, Kidogo n'umugezi w'Akagera.

    Ku buryo budahoraho, ni ukuvuga ahatari abapolisi bahaba umunsi ku wundi, bakorera mu biyaga 20 n'imigezi 7, aribyo; Sake, Birira, Nasho, Mpanga, Cyambwe, Cyohoha y'epfo, Cyohoha ya ruguru, Rwakigeri, Kagese, Shakani, Birengero, Murambya, Murambi, Kivumba, Hago, Gishanju, Mihindi na Rwanyakizinga byose bihereye mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Mu Majyepfo bakorera mu mugezi w'Akanyaru; mu Majyaruguru bakorera mu mugezi wa Mukungwa, mu Burengerazuba bakorera mu migezi ya Karago, Sebeya, Koko na Rusizi; undi mugezi bakoreramo ni uwa Nyabarongo.

    Umuyobozi w'iri shami, ACP Butera avuga ko iri shami rifite imikoranire myiza hagati yaryo n'abaturage bakoresha amazi nk'abarobyi, abatwara abagenzi mu mazi, abagenzi ndetse n'abakora ibikorwa by'ubukerarugendo cyangwa ubushakashatsi; hakiyongeraho n'abaturiye ayo mazi haba mu kubakangurira kwirinda gusatira inkombe z'amazi mu gihe bari mu bikorwa by'ubuhinzi.

    Ati 'Imikoranire yacu n'abaturage ihagaze neza, kuko ntabwo ushobora gukora udakoranye n'abaturage kuko dukorera abaturage dukorana nabo ku nyungu zabo cyane ko natwe dukomoka muri abo baturage. Niyo mpamvu tugomba gukorana nabo umunsi ku wundi, icyiza kibirimo nabo usanga batwiyumvamo batatwishisha bityo imikoranire ikagenda neza binyuze mu gutanga amakuru atuma tubasha gukumira no kugenza ibyaha byakorewe mu mazi n'impanuka kuko iri shami rifite n'izo nshingano.'

    ACP Butera avuga ko n'ubwo ishusho y'umutekano mu mazi ihagaze neza mu biyaga no mu migezi byo mu Rwanda hari ibyaha bikigaragara.

    Ati: 'Mu byaha bikunze gukorerwa mu mazi harimo; kuroba binyuranyije n'amategeko, amakimbirane hagati y'abarobyi, abasagararira inkombe z'ibiyaga bakangiza ibidukikije, gukubita no gukomeretsa bibereye mu mazi, kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kwambutsa magendu. Ibyo byaha, dufite ingamba zo kubikumira mu gukorana n'abaturage kuko tutagera aho ariho hose baduha amakuru.'

    Yakomeje avuga ko iri shami rifite inshingano zihoraho zo gukomeza kurwanya no gukumira ibyo byaha no kubigenza ibungabunga umutekano w'abantu n'ibyabo ndetse igatanga n'ubutabazi mu gihe habayeho impanuka mu mazi haba mu gutabara abarohamye cyangwa ibintu byabo byarohamye.

    Yavuze ko impanuka zikunze kugaragara mu mazi, ari ukurohama kw'abantu n'ibintu bikunze guterwa no gukoresha amazi ku bantu bamwe na bamwe badafite ubumenyi buhagije cyangwa ntibubahirize amabwiriza n'amategeko agenga abakoresha amazi.

    Indi mpanuka ishobora guterwa no gupfa kwa moteri y'ubwato cyangwa kuba yashiramo lisansi bikaba byatuma ubwato bugira ikibazo abarimo bakaba barohama, biturutse kutagenzura k'utwaye ubwato mbere yuko ahaguruka.

    ACP Butera avuga ko iri shami ryafashe ingamba zo kujya bahugura binyuze mu nama no mu makoperative abakoresha amazi uburyo bw'imikoreshereze yayo, ntibibe byateza impanuka; ingamba zo kongera umubare w'abapolisi n'ibikoresho ndetse n'ubumenyi bwo kubikoresha.

    Avuga ko kandi hafashwe ingamba zo gukorana n'abarobyi n'abatwara abagenzi mu bwato mu kujya bagenzura ababikora mu buryo bunyuranyije n'amategeko bakihutira kubimenyesha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaramatsiko-ku-mikorere-y-ishami-rya-polisi-rishinzwe-umutekano-wo-mu-mazi

  • Kwibuka 31: APACOPE yashimiwe uburyo yarwanyije politiki y'iringaniza yabuzaga Abatutsi kwiga – #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na APACOPE ku wa 17 Gicurasi 2025.

    Cyitabiriwe n'abakora muri icyo kigo, abanyeshuri, ababyeyi baharerera, imiryango y'abahaburiye ubuzima muri Jenoside ndetse n'abayobozi batandukanye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yavuze ko uburyo APACOPE yashinzwe igamije gutanga amahirwe angana y'uburezi ku bana kandi byari binyuranyije na politiki yari iriho, ari igikorwa cy'ubutwari no kwishakamo ibisubuzo.

    Ati 'Amateka y'iri shuri agaragaza ubutwari n'ubudaheranwa mu bihe by'amajye kandi ashimangira n'ubundi inzira u Rwanda rurimo mu gushaka ibisubizo. Agaragaza uburyo Abanyarwanda bagira uruhare mu gushaka ibisubizo ari bo babigizemo uruhare.'

    Rwego kandi yibukije aba-sportif muri rusange ko indangagaciro zibaranga mu mikino zirangajwe imbere n'ubuvandimwe ari imwe mu ntambwe nziza mu mibanire y'abantu, bityo bakaba bakwiye guhora bunzwe na siporo ikabafasha kwirinda no kwamagana amacakubiri ahandi.

    Umuyobozi w'Umuryango APACOPE, Shamukiga Christine, yavuze ko ari igihombo gikomeye iryo shuri ryagize kubura abantu bagera kuri 332 barimo abakozi, abarimu, abanyeshuri n'abashinze uwo muryango bagiye bicirwa mu bice bitandukanye.

    Yashimye uburyo ishuri ryongeye kwiyubaka rigakomeza gutanga uburezi bufite ireme, ariko ashimira imfura zaryitangiye ku buryo harimo abishwe bazira ko bafitanye isano n'ishuri APACOPE kuko baryitaga iry'Abatutsi nyamara ritaravanguraga.

    Ati 'Ishuri ryashinzwe mu 1981 kuva icyo gihe riratotezwa ariko bigeze mu 1990 urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye noneho umwana wa APACOPE yagenda mu nzira yambaye impuzankano agakubitwa hari n'abishwe. Rurangiza yaje kuba mu 1994 kuko umuntu bari bazi ko yiga muri APACOPE byari bihagije kugira ngo bamwice.'

    Kayiranga Regis wize muri APACOPE kuva mu 1985 kugeza mu 1990 yavuze ko kuva iryo shuri ryashingwa n'andi make yigengaga Leta itigeze iyiyumvamo kuko itashoboraga kuhakurikirana politiki yayo y'iringaniza.

    Ati 'Amashuri yigenga icyo gihe yatangaga ibizamini byo ku ishuri bisoza amashuri yisumbuye by'amaonta 40% andi 60% akava mu bizimanini bya Minisiteri y'Uburezi kugira ngo umuntu abone impamyabumenyi. Kuri PACOPE si ko byari bimeze kuko minisiteri ni yo yatangaga ikizamini gusa bikatugora kubazwa muri ubwo buryo bwihariye.'

    'Ibyo bizamini n'ubundi twarabitsindaga bakabura uko bagira. Icyakoze poromosiyo ya mbere bayikase amanota 10% ngo ntabwo batsinda bose bituma bamwe babura impamyabumenyi, ariko icyiza cya hano bahaga agaciro uburezi babemereye kugaruka gusibira batishyuye kandi n'undi waburaga amafaranga baramufashaga akiga.'

    Umwe mu bayobozi ba IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Ntawuyirushintege Seleman yashimye ubutwari bw'Inkotanyi zatumye politiki zo gucamo ibice Abanyarwanda zihinduka amateka ndetse zigahagarika Jenoside, anashimira abayirokotse uburyo batwaje gitwari ntibaheranwe n'amateka mabi.

    Bashyize indabo ku rwibutso ruriho amazina y’ababarizwaga muri APACOPE bazize Jenoside

    Bacanye urumuri rw’icyizere

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’ab’ingeri zinyuranye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimye abashinze ishuri rya APACOPE ku bw'uruhare ryagize mu kwigisha ritavangura

    Abanyeshuri ba PACOPE bari mu bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-31-apacope-yashimiwe-uburyo-yarwanyije-politiki-y-iringaniza-yabuzaga

  • Yimanukiye! Mupenzi Etoo wo muri APR FC yagaragaye i Bugesera mu rujijo rushingiye ku mukino wa Rayon Sports – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mupenzi Etoo yongeye kuvugisha abantu nyuma yo kugaragara mu Karere ka Bugesera, aho amafoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga amwerekana ari kumwe na Ndoli Jean Claude wahoze ari umunyezamu wa APR FC.

    Etoo asanzwe azwi cyane mu itegurwa ry'imikino ya APR FC, ndetse umwaka ushize yigeze no gufungwa akekwaho guha amarozi abakinnyi ba Kiyovu Sports mbere y'uko bakina na APR FC, ibyo byavugishije abantu benshi mu gihe runaka.

    Ubu noneho yagaragaye kuri imwe muri hoteli zo mu Bugesera, bikekwa ko yaba yari mu nzira yo guhura n'abakinnyi ba Bugesera FC. Ibi byahuriranye n'uko Bugesera FC igiye gukina umukino ukomeye na Rayon Sports, mu gihe APR FC na Rayon Sports bari mu ntambara yo guhatanira igikombe cya shampiyona.

    Rayon Sports irusha APR FC inota rimwe gusa, ibintu bituma buri mukino Rayon ikina ugenzurwa cyane. Ibi byatumye abantu bibaza niba Etoo yaba yaragiye i Bugesera mu rwego rwo kugira uruhare mu itegurwa ry'uyu mukino, ashaka ko Bugesera FC yabera imbogamizi Rayon Sports.

    Nubwo nta kintu na kimwe kiragaragazwa nk'icyemeza ko Etoo yari yagiye mu bikorwa bifite aho bihuriye n'umukino wa shampiyona, gusa kugenda kwe i Bugesera byateje impaka nyinshi mu bakunzi b'umupira. Abakurikirana shampiyona baracyategereje kureba uko uyu mukino uzagenda, ndetse n'ingaruka zishobora kuzanwa n'iyi 'surprise' ya Etoo i Bugesera.

    Source : https://yegob.rw/yimanukiye-mupenzi-etoo-wo-muri-apr-fc-yagaragaye-i-bugesera-mu-rujijo-rushingiye-ku-mukino-wa-rayon-sports-amafoto/

  • Abapolisi nibo bahagobotse! Aba-Rayon bateje umutekano mucye i Bugesera nyuma yo kutishimira imisifurire (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera wasubitswe ku munota wa 52 kubera ikibazo cy'umutekano muke.

    Bugesera FC yari imaze gutsinda ibitego 2-0 ubwo umukino wahagarikwaga. Icyatumye umukino uhagarara ni imvururu zavutse mu bafana ba Rayon Sports, banagaragaye mu mashusho menshi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga baririmba amagambo agira ati: 'Turabirambiwe, turarambiwe!'

     

    Ababonye ayo mashusho bavuze ko abafana bagaragazaga kutishimira imisifurire y'umukino no kuba ikipe yabo yari iri gutsindwa, bigateza imvururu zatumye Polisi y'u Rwanda yinjira mu kibuga kugira ngo isubize ibintu mu buryo.

    FERWAFA iracyategerejweho gufata icyemezo ku by'uyu mukino, niba uzasubukurwa, wongerwemo iminota yasigaye, cyangwa se hagafatwa andi mabwiriza.

    Ibi bibaye mu gihe hasigaye imikino mike ngo Shampiyona isozwe, kandi ibintu biragenda birushaho gukomera hagati y'amakipe yifuza igikombe cyangwa kudaamanuka.

    Source : https://yegob.rw/abapolisi-nibo-bahagobotse-aba-rayon-bateje-umutekano-mucye-i-bugesera-nyuma-yo-kutishimira-imisifurire-video/

  • Umutekano w'Abanyarwanda urahenze cyane-CG Namuhoranye – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 16 Gicurasi 2025 ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy'amasomo y'ibanze y'umutwe wihariye wa Polisi (Basic Police Special Forces course).

    Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera yitabiriwe n'abantu 833 barimo ab'igitsina gore 205.

    CG Namuhoranye yababwiye ko ubu bafite inshingano yo kurinda umutekano w'igihugu ukaguma ku rugero uriho cyangwa bakongeramo ikibatsi.

    Ati 'Umutekano w'Abanyarwanda urahenze. Urahenze cyane wamaze guhanikwa ku rwego rwo hejuru ku buryo wowe icyo ushinzwe cyonyine ni ukuwugumisha aho uri cyangwa ukawuzamuraho gato, wabishobora ukazamura cyane.'

    Abapolisi bahuguwe ku buryo bwo gucunga umutekano

    Mu bahawe imyitozo harimo abagore n’abakobwa 205

    Ababaye indashyikirwa bahawe ibyemezo by’ishimwe

    CG Namuhoranye yabasabye kongera imbaraga mu mutekano w’Abanyarwanda

    Bose biyemeje gukoresha imbaraga zose mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda

    Amafoto: RNP


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutekano-w-abanyarwanda-urahenze-cyane-cg-namuhoranye

  • Trinity Metals Group yunamiye abashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama inasura ababyeyi b'Intwaza – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa bibiri byabaye ku wa 15 Gicurasi 2025, byabanjirijwe no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera, basobanurirwa amateka yaho, nyuma bajya gusura ababyeyi b'Intwaza.

    Mu gusura Urwibutso rwa Ntarama basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako gace mu 1994 n'uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa.

    Basobanuriwe uburyo Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama bizeye kuharokokera, kuri ubu yagizwe Urwibutso kubera ukuntu bishwe by'agashinyaguro bigizwemo uruhare runini n'ingabo zari iza Leta.

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta yavuze ko mu myaka itatu amaze mu Rwanda yabonye ubutwari bw'Abanyarwanda bashoboye kongera kubaka igihugu mu myaka 31 gusa Jenoside ihagaritswe, avuga ko iyo ururebye uko ruhagaze uyu munsi, ubona ko ari urugero rwiza ku Isi yose.

    Yagize ati 'Nyuma y'ibihe bikomeye cyane, u Rwanda rwubatswe bundi bushya binyuze mu bumwe, urukundo no kubabarirana. Birashimishije cyane kubona ko byose bishoboka ko iyo abantu bishyize hamwe nyuma y'ibihe bikomeye cyane. Nshimira Abanyarwanda bose uko bafatanya.'

    Yakomeje ati 'Icyo mbonye ni uko byose bishoboka. N'iyo waba uri mu mwijima ukaze, hari igihe haza umucyo. Kandi igihe cyose abantu bahagurukiye hamwe, bafite ubuyobozi bwiza kandi bizeye, bashobora kugera kuri byinshi.'

    Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda no ku Isi yose ko batagomba kwibagirwa na rimwe ibyabaye, n'ubwo byabaye mbere y'uko ruvuka, no kutazemera ko byongera kuba ukundi. Kandi inzira yonyine yo kubikumira ari ukubahana, gukundana no gufatanya.

    Nyuma yo kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, Trinity Metals Group yasuye ababyeyi b'Intwaza batujwe mu rugo rw'Impinganzima mu Bugesera mu kurushaho kubereka ko batari bonyine.

    Umubyeyi w'Intwaza, Mukandanga Agnes yashimiye Trinity Metals Group ku bwo kubazirikana muri ibi bihe biba bigoye byo Kwibuka imiryango yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga hari igihe yicaraga akumva ko nta muntu umukunda, ariko ubu abona ko akunzwe cyane kandi yitaweho.

    Ati 'Kubona umuntu ugutekereza akavuga ngo 'ngiye kureba Intwaza zo mu rugo rw'Impinganzima za Bugesera, ngiye kubafata mu mugongo, kubasura, ngiye kureba uko bameze', ni ikintu cy'agaciro kuri twe, ntabwo twatekerezaga ko tuzongera kubona abana, byari byaraturenze.'

    Peter Geleta yashimiye leta y'u Rwanda na Unity club Intwararumuri ku bwo gutekereza igikorwa cyo kubakira aba babyeyi b'Intwaza bagatuzwa hamwe, bakitwaho mu buryo bwiza nk'ubwo babayeho.

    Evode Ngombwa yasobanuriye Abayobozi n’abakozi baba Trinity Metals Group amateka Urwibutso rwa Ntarama rubumbatiye

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta ari gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama ruri mu karere ka Buge

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta yavuze ko Ubutwari Abanyarwanda bagize muri iyi myaka 31 Jenoside ihagaritswe, bukwiye kubera icyitegererezo Isi yose

    Byari ibyishimo ku babyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu Bugesera beretswe urukundo Sosiyete ya Trinity Metals Group

    Umuyobozi w’urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, Umuhoza Françoise yashimye Trinity Metals ku bwo kuzirikana ababyeyi b’Intwaza

    Abayobozi n’abakozi ba Trinity Metals Group bafashe ifoto y’urwibutso n’ababyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu Bugesera

    Umubyeyi w'Intwaza, Mukandanga Agnes yashimiye Trinity Metals Group ku bwo kubazirikana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trinity-metals-group-yunamiye-abashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-ntarama-inasura

  • Inkubito z'Icyeza zasabwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho no kubaho ubuzima bufite intego – #rwanda #RwOT

    Inkubito y'Icyeza ni gahunda y'Umuryango Imbuto Foundation yatangiye mu 2005, igamije gushimira abana b'abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza kugeza ku yisumbuye.

    Muri gahunda yo guhugura no gufasha abanyuze muri iyo gahunda, abakobwa n'abagore b'Inkubito z'icyeza basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bahura na yo, kugira amahitamo mazima, inshuti nziza ndetse no guharanira gukorera ku ntego.

    Baho Hortense yagaragaje ko ari amahirwe uru rubyiruko rufite yo kuba rubasha kuganirizwa no kwerekwa inzira.

    Yagaragaje ko mu rwego rwo kugera ku ntego no gutera intambwe bisaba kugira intego ihamye y'icyo wifuza kugeraho kandi ugaharanira kubigeraho.

    Ati 'Ndashimangira ko udashobora kugera ku ntego nk'uko bikwiye udafite intumbero ugenderaho. Ikintu cya mbere ni ukugira ibintu ibyawe no kugira intego. Ntuzatekereze ngo uzagera ku kintu gikomeye mu buzima, utitaye cyane ku ntangiriro zacyo.'

    Yerekanye ko inzira umwana anyuzemo akiri muto usanga ari yo akurikiza bityo ko bakwiye kwitoza gukora ibyiza mu buto bwabo no guharanira impinduka nziza.

    Ukora Itumanaho muri IHS, Toni Martinez, yavuze ko mu gukora yabasabye ko bakwiye kugira amahitamo mazima yo kubasha guhuza akazi n'ubuzima bwa buri munsi cyane ko muri iki gihe cy'ikoranabuhanga bisaba buri wese gukoresha igihe cye neza.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Nkingi Rosette, yavuze ko ibi biganiro bikwiye kugira uruhare rufatika mu guhindura urubyiruko, yemeza ko bakwiye guharanira kwirinda kubakira ubuzima bwabo ku bandi.

    Ati 'Bakobwa bakiri hano ntimuzigera mwitesha agaciro, mumenye icyo mushaka mu buzima kandi mushake inshuti nziza. Kuko inshuti itagufasha iraguhamba. Usabwa kugira inshuti nziza, iri ku guhamba uyishyire ku ruhande. Buri munsi dukora amahitamo, rero uzakore amahitamo mazima. Kandi ukabaho mu buzima bufite intego, kuko ubudafite intego ni nk'umwanda.'

    Yabasabye kurangwa n'indangagaciro nzima no guharanira gutanga umusanzu ufatika kuri sosiyete mu gukemura ibibazo bikigaragara.

    Umwe mu bahuguwe, Mukanshimiyimana Olive, yagaragaje ko mu biganiro n'inama bahawe byabunguye ubumenyi kandi kuri we yakuyemo igitekerezo cy'umushinga ashobora gukora mu rwego rwo kwiteza imbere no gutanga umusanzu ku gihugu.

    Ati 'Ubwo abaduhuguraga bavugaga nahise ntekereza mbona ko hari ibintu nakabaye nkorera abana cyangwa abari munsi yanjye. Nabonye ko nkwiye gukora umushinga ushobora gufasha abakiri bato nkabubakamo icyizere ku buryo bashobora gukura bafite intego kandi bumva ko bazavamo abantu bakomeye.'

    Yashimangiye ko uwo mushinga azaharanira kuwushyira mu bikorwa bishingiye ku nama yahawe zizamufasha guharanira kugera ku ntego, kugira uruhare mu guhindura sosiyete ndetse no kuzana igisubizo ku kibazo runaka.

    Abaganirijwe bagaragaje ko bungutse byinshi birimo inama zizabafasha kugera ku ntego z'ubuzima ndetse baniyemeza gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bikigaragara muri sosiyete.

    Toni Martinez yagaragaje ko bakwiye gukora neza kandi bakajyanisha akazi n’ubuzima busanzwe

    Baho Hortense yasabye uru rubyiruko kugira intego no guhitamo neza

    Toni Martinez yasabye urubyiruko gukoresha igihe uko bikwiye

    Basabwe kugendera ku buzima bufite intego

    Uru rubyiruko rwaganirijwe no ku buzima bw’imyororokere

    Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje ko bungutse ubumenyi bukwiye

    Inkubito z’icyeza zagize igihe cyo kuganira no kungurana ibitekerezo

    Amafoto: Nzayisingiza Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakobwa-b-inkubito-z-icyeza-basabwe-kubyaza-umusaruro-amahirwe-igihugu

  • Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, Christine Nyirandayisabye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 yasanze imiryango 33 yabanaga nta sezerano rizwi n'itegeko, arabasezeranya. Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, bahise bajya mu Kikiziya bahabwa Isakaramentu ryo Gushyingirwa n'andi masakaramentu, haba ku bana b'iyi miryango, ababatizwa barabatizwa, abakomezwa barakomezwa, ibyishimo bitaha imiryango n'abayiherekeje.

    Twiringiyimana Jean Claude, atuye mu Kagari ka Kivumu muri Musambira akaba yari amaze imyaka 7 abana n'umugore we nta sezerano. Avuga ko kudasezerana muri iyo myaka ishize yari akishakisha ariko kandi ngo kwegerwa n'ubuyobozi byaramutinyuye afata icyemezo we n'umugore we.

    Twiringiyimana Jean Claude n'umugore we.

    Yagize kandi ati' Nafashe icyemezo cyo gusezerana n'umugore wanjye kuko mukunda kandi nagombaga kubimugaragariza mbihamiriza imbere y'amategeko. Ikindi kandi na Leta y'u Rwanda irabidushishikariza ngo tubane byemewe n'amategeko, ari nayo mpamvu abayobozi batwegereye bakatuganiriza, tugatinyuka, tugafata icyemezo'.

    Ku kuba muri iyo myaka 7 yaba yarigeze akubita umugore we, amutuka cyangwa se bagirana amakimbirane mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yagize ati' Turiya mu babana nti tujya tubura ariko ntabwo ari cyane, rimwe na rimwe ushiduka byabaye n'uwakubaza ikibiteye ukakibura ndetse na nyuma byabaye ukigaya ariko nafashe icyemezo, ntabwo bizongera'.

    Byari ibyishimo kuri uyu muryango.

    Akomeza ashishikariza imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategeko gutinyuka kuko ngo n'ubuyobozi buborohereza bukabasanga badakoze urugendo rurerure kandi nta kiguzi kindi uretse gusa gufata icyemezo. Ati' Babyuke bajya k'ushinzwe irangamimerere( Etat Civil) babane byemewe n'amategeko. Bitinda nta mpamvu, ni bafate icyemezo!, kandi erega byongera no guhuza imiryango'.

    Musengayezu Elizabeth, yashyingiranywe na Tuyizere Aimable babanaga bitazwi n'amategeko mu Mudugudu wa Nyerenga, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Musambira. Ahamya ko kuri we uyu ni umunsi udasanzwe, ko ari umunsi w'ibyishimo yari ategereje. Ati' Uyu munsi ni uwanjye. Ibyishimo mfite uyu munsi ni uko dusezeranye kandi nari mbitegereje igihe. Twabanaga bitemewe n'amategeko ariko ubu tugiye kubana nk'abantu bujuje ibyangombwa byose byemewe na Leta'.

    Musengayezu Elizabeth n'umugabo we Tuyizere Aimable.

    Avuga ku gihombo cyo kubana utarasezeranye byemewe n'amategeko, yagize ati' Igihombo kiba gihari kuko nk'umwana wanyu mwembi ntagira uburengenzira buhagije. Nanjye kandi nk'umugore mba mu rugo meze nk'umucanshuro kuko mba ndi mu rugo rutari urwanjye, nta burengenzira busesuye mfite ndetse hanagira akantu k'agatotsi kazamo nti babura ku kubwira ko uri indaya, mbese ntukorana umutima mwiza, ariko nk'ubu ni ugukora nk'uwikorera kuko nzi neza ko nubaka ahacu twembi n'abacu'.

    Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira aganira na intyoza.com yavuze ko iki ari igikorwa bakoze ariko kandi kiri no mu mihigo bafite nk'Umurenge wa Musambira ku gusezeranya Imiryango ibana itarasezeranye byemewe n'amategeko.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye.

    Avuga ko ku bufatanye na Kiliziya Gatolika Paruwase ya Kivumu, bafatanije bakegera abaturage, barabigisha ndetse bafata icyemezo cyo guhuza iki gikorwa n'Umunsi w'Umuryango ndetse no kuba bavuye gusezerana imbere y'amategeko bahita bakirwa mu Kiriziya bagasezerana imbere y'Imana n'abakeneye andi Masakaramentu bakayahabwa.

    Yakomeje avuga ko kuba bemerewe kwimura Site yo gushyingiriraho byatumye bafata icyemezo cyorohereza abaturage, aho gukora ingendo baza ku Murenge ahubwo nk'Ubuyobozi buva ku Murenge burabegera, burabashyingira cyane ko bari umubare munini(abagore 33 n'abagabo babo 33) bo mu Kagari ka Kivumu na Mpushi. Ibyo kandi ngo biri no mu rwego rwo kwereka abaturage ko Ubuyobozi bubashyigikiye ariko kandi ko n'abandi bakwiye gufata icyemezo.Giti

    Gitifu Christine Nyirandayisabye n'umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge, bari mu cyumba cy'inama cy'Akagari ka Kivumu basezeranya.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye yavuze icyo nk'Ubuyobozi bifuza ku muryango, ati' Turifuza Umuryango utekanye kandi ushoboye. Mariyaje burya izana umutekano mu rugo kandi bagakomeza gushyira hamwe kugira ngo bagire iterambere ry'urugo rwabo kuko iyo abantu babana badasezeranye burya haba harimo n'urwikekwe. Iyo rero dushyingiye imiryango nk'iyi ng'iyi bidutera ishema ariko tukaba tunizeye ko mu rwego rw'imiyoborere, mu rwego rw'imibanire bizagenda neza'.

    Nkuko Gitifu Christine Nyirandayisabye yabibwiye intyoza.com, Umuhigo w'Umurenge wa Musambira ku gushyingira Imiryango ibana itarasezeranye byemewe n'amategeko, uyu mwaka wari ugusezeranya imiryango 60. Ahamya ko gusezeranya iyi miryango 33 bije bisanga imibare y'indi bari baramaze gusezeranya, bityo bakaba umuhigo bawesheje ndetse bakawurenza ariko kandi ngo bikanabaha kuba begereye abaturage aho bari. Ati' Umuturage akwiye kuba ku isonga muri byose, aho bikunda Serivise akeneye ikamusanga aho ari'.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye arahira nyuma yo gusezeranya abageni.
    Akagari ka Kivumu kateguriye abageni Keke barasangira.

    Bamwe bahise bahindura imyenda bava ku Kagari berekeza mu Kiliziya.

    Mu Kiliziya ya Kivumu.
    Mu Kiliziya imbere huzuye, hanze naho bari benshi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/15/kamonyi-musambira-imiryango-33-irimo-10-yabanaga-mu-makimbirane-yasezeranijwe-ihitira-mukikiziya/