Blog

  • Huye : Umuturage ararira ayo kwarika nyuma yo gukubitwa na Gitifu w’Akagari akamusatura umunwa #rwanda #RwOT

    Uyu muturage avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwazindukiye mu bukangumbaga bwiswe 'Igitondo cy’Ubuzima’ bwo gushishikariza abaturage kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

    Avuga ko ubwo izo nzego zari muri ubu bukangurambaga ari bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikwa afatanyije n’Umuyobozi w’Umudugudu ndetse n’abo bari kumwe, bamugezeho bagasanga atarishyura umusanzu ubundi bakamwadukira bakamukubita.

    Ngo muri uku kumukubita, bamusatuye umunwa none ngo ari mu gahinda kenshi ko kuba yarakubiswe n’umuyobozi.

    Yagize ati 'Gukubitwa n’umuntu wakagombye kukurengera akakumugaza noneho aguhora ubusa.'

    Avuga ko asanzwe afite ubwisungane mu kwivuza kandi ko ubw’uyu mwaka butararangira ku buryo yari akwiye guhohoterwa kariya kageni.

    Ati 'Akababaro mfite sinashobora kukakubwira ngo ukumve, ariko nababaye cyane. Njye ubwange nzi akamaro ka Mituweli, nzi uburibwe bwo kutayigira kuko njya mbona umuntu utayifite ingorane ahura na zo.'

    Uyu mugabo usanzwe afite umuryango w’umugore n’abana batandatu, avuga ko yiteguye gutanga imisanzu ya Mutuelle y’umuryango we.

    Ati 'Urumva mfite umuryango mpagarariye w’abantu barindwi ntatanze mituelle ubwange naba nihima. Nanareka bakaburara ariko nkaba nyifite iwange.'

    Migabo Vitar uyobora Umurenge wa Tumba, yavuze ko ihohoterwa ryakorewe uriya muturage ridakwiye kwitirirwa ubuyobozi ahubwo ko rikwiye kubonwa kuri bariya bayobozi barikoze nka gatozi.

    Ati 'Iri hohoterwa ry’uyu muturage ntabwo ari gahunda y’ubuyobozi, nta n’uwabituma uwo ari we wese. Uko umuturage yakwitwara kose nta mpamvu n’imwe yatuma ahohoterwa.'

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vitar yizeje uriya muturage kuzahabwa ubutabera mu gihe byaba bigaragaye ko abamukubise bamuhohoteye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Huye-Umuturage-ararira-ayo-kwarika-nyuma-yo-gukubitwa-na-Gitifu-w-Akagari-akamusatura-umunwa

  • Rayon iravuga ko ibyo kwegura k’Umutoza babibonye mu binyamakuru no ku mbuga Nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 ubwo Ikipe ya APR FC yari imaze gutsinda mukeba wayo Rayon Sports, hakwirakwijwe amakuru avuga ko umutoza mukuru wa Rayon ari we Gay Bukasa yeguye kuri izi nshingano.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza avuga ko ubu bwegure bwa Bukasa babubonye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Twe nk’ubuyobozi ibyo byo gusezera abakinnyi ntabwo twabyemeza kuko ntarandika ibaruwa ngo ayiduhe. Ubundi amasezerano twari dufitanye avuga ko igihe arangiye abantu bicarana bakareba umusaruro ubundi bakaba bayongera cyangwa agaseswa.'

    Nkurunziza Jean Paul avuga ko amasezerano ya Guy Bukasa yaganaga ku musozo ariko ko ubuyobozi bw’iriya kipe butari bufite gahunda yo kumwirukana.

    Guy Bukasa winjiye muri Rayon Sports avuye muri Gasogi United, yavuzweho kuba yaragiye gutoza iriya kipe komite yayo itamwifuza ndetse ngo yagiye ananizwa n’ubuyobozi.

    Guy Bukasa kandi avugwaho kuba atarishimiye uburyo abakinnyi bahawe agahimbazamusyi kenshi (miliyoni 5 FRW) nyuma yo kurenga icyiciro cy’amatsinda ariko staff technique yo igahabwa ibihumbi 500 Frw ngo bayagabanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-iravuga-ko-ibyo-kwegura-k-Umutoza-babibonye-mu-binyamakuru-no-ku-mbuga-Nkoranyambaga

  • Muve mu ngeso mbi zitagira umumaro, mwacungujwe amaraso ya Yesu y’igiciro #rwanda #RwOT

    “Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo”. 1Petero 1:18-19

    Hano Petero yavuze ingeso twavukanye( Izo twatojwe na ba sogokuru): Hari abantu bavukiye mu miryango y’abantu banywa inzoga nawe agatangira kuzinywa ari umwana, hari abantu bavukiye mu miryango ibandwa ikanaterekera, nawe akabitangira ari umwana. Hari igihe umuntu avuka mu miryango y’abantu basambana ugasanga uwo mu ryango wose babyara inda zidategenyijwe, bagira abagore barenze umwe, babyara abana ku gasozi, ukazisangamo nawe byaragufashe.

    Hari abantu bavuka mu miryango y’abantu babeshya bikaba bizwi ko abo bantu batavugisha ukuri habe na rimwe. Hari igihe umuntu avuka mu miryango y’abantu bafite ubwibone, nawe akabyirata akumva nibyo byiza kuko yavutse mu muryango umeze utyo, akaba yaratojwe na basogokuruza ingeso mbi zitagira umumaro. Hari igihe umuntu avuka mu muryango w’abantu bikunda bikaba bizwi ko bakunda amafaranga ku kigero kiri hejuru ku buryo bashobora no kuyabona mu buryo bubi, birashoboka ko umuntu avuka mu muryango umeze utyo.

    Birashoboka ko umuntu avuka mu muryango bazi ko abantu ari abatindi ntacyo bazageraho bazahora bakorera abandi, bagahora bumva ari abantu bo hasi. Ku buryo niyo ugerageje kugira icyo ukora barakubwira bati’Ariko ujye wibuka aho uvuka, mwibuke mu muryango wanyu abo muri bo!’.

    Hari n’igihe abantu bavuka mu miryango bumva ko bari hejuru y’abandi bantu bose, bakumva ni abo agaciro bitewe n’ubwibone babaremye mo, kwishyira hejuru se, ibyo nabyo bibaho. Bibiliya yatubwiye ngo 'Kuko muzi ibyo igiciro mwacungujwe, muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu’

    Nagira ngo mbibutse ko ibyo twacungujwe kugira ngo Yesu adukure aho hose, aho abantu bakora ibyangwa n’amaso y’uwiteka , ari amaraso y’igiciro kinshi. Ibyo twacungujwe ntabwo ari amafaranga, si inka, nta nubwo ari ubundi butunzi ahubwo, twacungujwe amaraso ya Kristo Yesu. Nagira ngo tubihe agaciro: Kuba Yesu yaravuye mu i Juru ntatekereze ko kungana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa akisiga ubusa, akambara ishusho y’umuntu, akaba umugaragu w’imbata, akaganduka kugeza ubwo apfuye urupfu rwo ku musaraba, yashakaga ubugingo bwawe, nawe ukwiye kubiha agaciro.

    Ibyo twacungujwe kugira ngo tuve mu ngeso za basogokuru, ntabw ari ibyangirika nk’ifeza n’izahabu, ahubwo twacungujwe amaraso y’igiciro kinshi. Murabizi ko umushinga wo kuducungura wari umaze igihe, kuva mu itangiriro Adamu akoze icyaha Imana yahise isezeranya ko izohereza Yesu. Uwo mushinga wamaze imyaka myinshi hafi ibihumbi bine kugira ngo Yesu aze mu isi acungure abantu. Murabizi ko imishinga yanyu muyishoramo amafaranga ariko uyu mushinga nyirawo yawushoyemo amaraso. Niyo mpamvu aya maraso ya Kristo Yesu ari ay’igiciro, ni ayo kubahwa ni amaraso avuga ibyiza kuruta ay’Abeli.

    Ni amaraso atuma twemerwa imbere y’Imana, ni amaraso ahindura umuntu akaba umukiranutsi. Njya ntangara ko umuntu ashobora gukizwa ari umusinzi urara ku muhanda, ariko iyo akijijwe amaraso ya Yesu aramweza akamutunganya. Amaraso ya Yesu ajya atunganya abicuruza ntibongere kubita ya mazina bakabita abana b’Imana. Niba hari ikintu gikomeye cy’agaciro kuruta ibindi byose, ni ukugenda mu muhanda udafite umutima ugucira urubanza ukumva uri umwana w’Imana. Kandi koko niko Bibiliya ivuga Yohana 1:12' Abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bubahindura kuba abana b’Imana'

    Nagira ngo nkurarike, nkwinginge, ngusabe uze muri Kristo Yesu. Niho honyine wabaho umutima utagucira urubanza, niho honyine wabona imbabazi zagutabara, niho honyine wabaho ufite amahoro atemba nk’uruzi. Niho ushobora kugira ibyishimo bihagije, birashoboka ko wagerageje ibintu byose: Wanyweye inzoga ntizaguhaye amahoro, wakoze ibyaha by’ubusambanyi ntiwagize amahoro, washakishije incuti ntibyaguhaye amahoro.

    Icyubahiro uragifite ariko nacyo nticyiguhaye amahoro, nagira ngo nkwinginge, ngwino muri Kristo Yesu umwakire nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Nta rindi zina twahawe gukirizwamo mu nsi y’izuba ryo gukirizwamo, usibye izina rya Kristo Yesu. Muri we harimo imbabazi, muri we hari ubuntu, hari ugucungurwa ntuzongera gutsikamirwa na kamere n’ibindi byose byagutwazaga igitugu, ahubwo uzabaho ufite amahoro atemba nk’uruzi.

    Muri Yesu turabohoka, dufite umudendezo, dufite ibyiza byose Imana yateguriye abayikunda. Ndakwinginze ngo uze muri Kristo Yesu ubone ubuntu buzagutabara, ngwino ugerageze Yesu. Wagerageje abapfumu bakurya ayawe, ariko nta gisubizo baguhaye, wagerageje indi minezero yose, wagerageza kwinezeza ariko nta mahoro wabonye. Nagira ngo nkubwire ko ibanga tugendana, ni amaraso ya Kristo Yesu yatwejeje.

    Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire kuri Agakiza Tv, mu kiganiro ubutumwa bukiza

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Muve-mu-ngeso-mbi-zitagira-umumaro-mwacungujwe-amaraso-ya-Yesu-y-igiciro.html

  • Ibintu 10 biranga umugeni wa Kristo #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ubukwe bwose iyo buva bukagera busaba imyiteguro hagati y’umukwe n’umugeni. Dutegereje ubukwe bw’umwana w’Imana, aho Umukwe ari Kristo naho umugeni akaba itorero ni yo mpamvu itorerero ari ryo mugeni wa Kristo rigomba kugira ibiriranga.

    1. Akunda guhora yiteguye:

    Yesu yavuze ko azaza nk’umujura atazabanza guteguza, ahubwo n’ubungubu wakumva aje. Umugeni wa Kristo agomba guhora yiteguye.

    2. Agomba gushaka imirimo izamuherekeza:

    Yesaya 3:10 handitse ngo 'Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n’imirimo yabo'. Yohana 9:4 'Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora'. Aya ni amagambo Kristo yavuze agaragaza ko hagati y’umukwe n’umugeni hagomba kubamo gukora.

    3. Ntagomba kugira ikizinga:

    Umugeni wa Kristo ahora yezwa n’amaraso ya Kristo uko bukeye kandi ahora yishakaho ikintu kitanyuze umwami. Yesu kugira ngo agisabire imbabazi, kuko mu mibereho yacu turacumura. Abefeso 5:26 havuga uko Kristo azishyira itorero rye ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari.

    4. Akwiriye kuba akunda Kristo:

    Ntabwo bishoboka ko waba umugeni w’umuntu utamukunda. Umugeni wa Kristo agomba kuba akunda Kristo. Kumukunda bisobanuye ko nta kintu kimubabaza ugomba gukora. 1Abakorinto 16:22 'Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu, avumwe'. Ntibishoboka ko umuntu yakwitwa umugeni wa Kristo atamukunda.

    5. Arangwa no kugandukira Kristo:

    Umugeni wa Kristo ntashobora kuba ikigande ahubwo araganduka ibyo Kristo yavuze tigomba gukora abikora byose. Abefeso 5:24 Pawulo yavugaga uko itorero rigandukira Kristo kugira ngo rizabashe kubana na we mu bwami bw’ijuru.

    6.Umugeni wa Kristo agomba kugaragaza ubwiza:

    Umugeni wa Kristo ni mwiza Yesu yamwambitse ubwiza kuburyo agaragara neza. Daniyeli 6:5 havuga uko abatware bashatse impamvu kuri Daniel yamutsindisha mu by’ubutware barayibura habe no kumubonaho igicumuro kuko yari umwiringirwa ntabonekweho n’amafuti. Umugeni wa Kristo ntarangwaho n’amafuti cyangwa igicumuro.

    7. Agomba kuba afite iby’umurimbo byinshi:

    Uzatahe ubukwe maze urebe umugeni ukuntu aba asa, aba yahindutse kuko aba yashyizweho iby’umurimbo byose bishoboka. Yesaya 61:10 'Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza akamfubika umwitero wo gukiranuka kandi nk’uko umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye' Wowe icyo usabwa ni ugukiranuka ubundi Yesu akakwiyambikira.

    8.Umugeni wa Kristo yarasabwe:

    Umugeni wa Kristo aba yarasabwe kandi yarakowe. Igihe Yesu yari ku musaraba yatanze inkwano y’amaraso bivuze ngo gukwa byararangiye. Ujye wiyumvishamo ko Yesu yamaze kudukwa kandi yamaze gutanga ikiguzi cy’ubuzima bwacu kugira ngo aturonke. Umugeni wa Kristo ikimuranga ni uko aba yarakowe nta wundi yemerera (Satani).

    9. Ubukwe buzabera mu kirere:

    Matayo 22:1, ushobora kubona ukuntu Yesu yajyaga aca imigani avuga iby’ubukwe. Iyo usomye usanga Yesu yarimo ashushanya ubukwe bw’umwana w’intama avuga ko umuntu wese uzaza mu bukwe bwe agomba kuzaba yambaye neza. 1Abatesalonike 4:16 havuga uko Umwami ubwe aziyizira agahagarara ku bicu abera bakamusanganira.

    10. Yiteguye kuzabana n’Imana iteka ryose muri Yerusalemu nshya:

    Ibyahishuwe 21hagaragaza ko hari aho abera tuzajya kuba iteka ryose. Mbese uriteguye gusanganira umukwe mukazabana ubuziraherezo? Niba utiteguye icyo usabwa gukora ni ukwatura ibyaha byawe ukakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe hanyuma Kristo akaba ari we uyobora ubuzima bwawe.

    Muri macye birakwiriye ko wigenzura ukareba niba koko wujuje ibiranga umugeni wa Kristo, hanyuma wasanga hari ibitagenda neza, ukaba wafata icyemezo cyo kwikosora bityo twese duhore twiteguye amatabaza yacu ahore yaka kugira ngo umukwe nahamagara tuzamusanganire vuba na bwangu.

    Umwigisha: Adda Darlene Kiyange

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-biranga-umugeni-wa-Kristo.html

  • Dukunde gushima Imana #rwanda #RwOT

    Gushima uwakugiriye neza ni imwe mu ndangagaciro za kinyarwanda na gikristo, igaragaza ko umuntu afite umutima uzirikana. Gushima bishobora gukorwa mu mvugo, bikaba akarusho iyo biherekejwe n’ibikorwa.

    Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n’ijwi rirenga,Yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari umusamariya (Luka 17:15, 16)

    Iyo usomye Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Luka Igice cya 17 havuga ku gitangaza cyo gukiza abantu 10 bari barwaye ibibembe. Mu myemerere y’Abayuda, ibibembe ni indwara ifatwa nk’igihano cyangwa ingaruka y’icyaha, nk’umuvumo ndetse ituma umuntu ashyirwa mu kato kugira ngo atanduza abandi. Umurwayi w’ibibembe afatwa nk'umuntu wanduye, uhumanye, udafite agaciro.

    Aba barwayi b’ibibembe babonye Yesu, baramumenye, bibatera kumusanganira, kuko bari bamukeneye. Baramutakira kugira ngo abagirire imbabazi, abakize. Gutaka kwabo ni uburyo bwo kwihana no gutabaza. Yesu niwe bizeyeho imbabazi n’ubutabazi bakeneye. Yesu abonye ibyo aba barwayi bagombaga gukora babirangije kandi buzuye kwizera, abohereza kwiyereka umutambyi kugira ngo na we abone ko nta busembwa bagifite, bejejwe. Ibi ni ukubasubiza agaciro n’umwanya mu rusengero, mu bandi. Bageze aho umutambyi ari bamaze gukira.

    Icyakora igitangaje ni imyitwarire icyenda mu bakize bagaragaje. Ni nkꞌaho batahaye agaciro Yesu ndetse n’igitangaza abakoreye, barigendeye, ibyabo birangira bityo. Umwe ni we wenyine wagarutse gushima Imana kandi ari nꞌumusamariya cyangwa umunyamahanga. Yesu abonye uwo mutima ushima agize, aramubwira ati: 'Kwizera kwawe kuragukijije'. Ni ukuvuga ko gukira kwe kagize akarusho, akize uburwayi bwo ku mubiri, akira no mu buryo bw’umwuka. Kugaruka gushima byamuhesheje umugisha.

    Gushimira Imana ibyo idukorera ni ngombwa. Biyereka ko tuyizi, tuyubaha kandi tuzirikana. Bishobora gukorwa mu ibanga, ariko kubyatura bigira umumaro kurushaho, kuko ni ugutanga ubuhamya, ni uguhamya Imana no gukora kwayo, ni ivugabutuma. Uku gushima kandi kujyana no gutanga ituro ry’ishimwe nk’ikimenyetso gifatika kirihesha agaciro. Ibi binezeza Imana kandi bifite umumaro wo kubaka ibyiringiro mu bandi no kubatera kwizera Imana n’imbaraga zayo.

    Gushima Imana bikwiye kuba ubuzima bwꞌumukristo. Mu bihe byiza, mu makuba no mu gihe imigambi yacu itagezweho, tugomba gushimira Imana ko iturinze, iri kumwe natwe muri urwo rugendo rw’ubuzima (1Abatesalonike 5:18). Bityo, icyo Imana idutegerejeho ni ukuba abakristo bazirikana, bashima, baha agaciro ibyo bakorerwa, aho kuba ingayi. Gushima bijyana no guhigura umuhigo umuntu yahize (Zaburi 116:12-13). Bizanira umugisha ubikoze ndetse nꞌItorero, kandi bifasha bikanakomeza abandi. Ni ivugabutumwa. Tubigire ibyacu.

    Source:www.epr.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dukunde-gushima-Imana.html

  • Luvumbu vs Mutsinzi Ange: Ese yari penaliti c… – #rwanda #RwOT

    Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC, ntabwo ujya ubura ibisigisigi usiga, hagendewe ku musaruro wabonetse, kenshi usanga ukunda no kwirukanisha abatoza, ariko kandi no ku mbuga nkoranyambaga abafana baba bakije umuriro bavuga ku bitagenze neza, hatungwa agatoki abasifuzi.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Rayon Sports yarushije APR FC gukina neza n'ubwo bitayikundiye ko itahukana amanota atatu, kuko yatsinzwe igitego cyo mu minota ya nyuma.

    Ku munota wa 35' ku mupira wari uvuye kwa Manace Mutatu, Hertier Luvumbu yazamukanye neza umupira, aracenga yinjira mu rubuga rw'amahina, Mutsinzi Ange aramutega ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdul avuga ko nta kosa ryabayeho, bityo ko nta penaliti atanga.

    Iki cyemezo cy'umusifuzi cyatunguye abari kuri stade bo babonaga ko yari penaliti, nubwo hari n'abavugaga ko Ange yabanje gukoza ikirenge ku mupira mbere yo gutega Luvumbu.

    Iki cyemezo ntikigeze gishimisha na gato abatoza n'abakinnyi ba Rayon Sports, utibagiwe n'abafana bareberaga umupira mu bice bitandukanye by'igihugu kuri Televiziyo Rwanda, bikoma umusifuzi Abdul bashinja kubiba.

    Icyemezo cy'umusifuzi Abdul, cyatumye havugwa menshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b'umupira w'amaguru batanze ibitekerezo by'uko babonye ikosa Ange yakoreye Luvumbu.

    Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports isezera burundu ku gikombe cy'uyu mwaka, ndetse ibura amahirwe yo kuzaba imwe mu makipe abiri azasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

    Gutakaza amanota y'uyu mukino kandi byatumye umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa yegura ku mirimo ye. Gutsinda kwa APR FC, kwatumye iyi kipe ikataza mu rugamba rwo gushaka igikombe cy'uyu mwaka ihanganiye na AS Kigali banganya amanota 13.


    IBITEKEREZO BY'ABAKUNZI B'UMUPIRA W'AMAGURU KU IKOSA ANGE YAKOREYE LUVUMBU


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106696/luvumbu-vs-mutsinzi-ange-ese-yari-penaliti-cyangwa-habayeho-kwibeshya-ku-mbuga-nkoranyamba-106696.html

  • Mico The Best yasohoye indirimbo nshya Amabi… – #rwanda #RwOT

    'Amabiya' ya Mico The Best ni indirimbo yumvikanamo umudiho kuva igitangira kugeza irangiye aho aba agira abantu Inama yo kugabanya 'Amabiya' cyangwa inzoga bitewe n'ukuntu abo baba bararanye baba basinze cyane bafata inzoga zitandukanye.

    Mico The Best ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Igare’, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com ubwo iyi ndirimbo ye nshua ‘Amabiya’ yari ikimara gusohoka, yasobanuye byinshi ku byo abantu bibaza kuri yo ndetse abasaba gusubiramo iyi ndirimbo neza bakayumva aho kwihutira kudawunirodinga ibyo batumvise.

    Yagize ati ''Muri njye nari mfite igitekerezo cyo kubwira abantu uburyo bwo kunywa mu rugero, nuko nyine abantu iyo bumvise Title babifata ukundi. Ariko nk’iyo uvuze ngo twanyweye mu ijoro ryahise bugacya mu gitondo yicuza ibyo ari byo byose ntekereza ko mu ndirimbo hari igihe utahita ufata umwanzuro ijana ku ijana wanzure ikintu washakaga kuvuga. Ariko uyibonye akagira ibyo akuramo, niba abantu baraye ahantu batazi niba abantu bari kuruka, baraye ahantu batazi ibintu nk'ibyo ni bwo butumwa buri mu ndirimbo n'ibindi bintu byose biba muri uwo buryo.


    Mico The Best kandi yasabye abamukunda kureba ibihangano bye ndetse anasaba abazikoresha nabi kubireka kubera ko ni hamwe mu hantu umuhanzi ashobora guhahira. Yabasabye nanone kutajya kudowunilodinga indirimbo batarayumva, abasaba kuyisubiramo kandi ko ari inyungu ku muhanzi.

    Mico The Best yongeye kandi gushimangira ko ikibuga agicuritse nk'uko yari yabitangaje ku itariki 8 Kamena 2021. Yagize ati ''Njyewe icyo nkora ndakora hanyuma Imana ikaba ariyo navuga ko ibijyamo igashyigikira umugaragu wayo ariko ngerageje kugihengekamo ukuntu.''

    Mu gitero cya mbere aba asobanura uburyo ejo bafashe inzoga zo mu bwoko bwa Rikeri abandi bagafata 'Amabiya' akibaza ngo ubanza harimo n'injaga kubera ukuntu baba bacitse intege (Hangover) akagaruka asaba abantu kugabanya amabiya kubera ko uko abyutse ameze nabi atazi niba yanaraye iwabo.


    Mico The Best ni umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda unaherutse gutwara igihe cy'indirimbo y'umwaka aho indirimbo ye ‘Igare’ yahize izindi mu irushanwa ryateguwe na Kiss Fm. Iyi ndirimbo imaze kurebwa na Miliyoni ebyiri n'ibihumbi 400 mu mezi cumi na kumwe imaze isohotse ndetse akaba ari nayo ndirimbo afite yarebwe n'abantu benshi.

    Mu bitekerezo bitandukanye bimaze kujya kuri iyi ndirimbo ya Mico The Best, abantu benshi biragaragara ko bari bayitegereje cyane ndetse batangira no kumwita ‘Umwami wa Afrobeat’ nk’uko nawe ajya akunda no kubyivugira.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘AMABIYA’ YA MICO THE BEST

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106692/mico-the-best-yasohoye-indirimbo-nshya-amabiya-avuga-ko-ikibuga-agihengetse-anasaba-abantu-106692.html

  • Kiyovu yananiwe kwisobanura na Sunrise, Mukura na Gasogi nazo rubura gica #rwanda #RwOT

    Mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, ibintu bikomeje gukomera, hakinwaga umunsi wa 5 aho Musanze FC yatsinze Gorilla ndetse ihita inizera kuguma mu cyiciro cya mbere, ni mu gihe indi mikino yabaye amakipe yose yanganyije.

    Kuri Stade Umuganda, Etincelles FC kuri uyu Kane yagombaga kwakira AS Muhanga ariko umukino urasubikwa bitewe n’uko aka karere kashyizwe muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Kuri Stade Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Sunrise FC, ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi nubwo abataha izamu bananiwe kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona.

    Igice cya mbere Sunrise FC niyo wabonaga ko isa nirimo kurema amahirwe menshi ariko abasore bayo barimo Yafesi Mubiru, Hood Kawesa, Mudeyi Suleiman na Niyibizi Vedaste ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ni mu gihe kandi Kiyovu, Saba Robert, Nsengiyumva Moustapha na Babuwa Samson bagiye bashaka uburyo bamenera mu bwugarizi bw’iyi kipe ariko ntibyaborohera. Amakipe yagiye kuruka ari 0-0.

    Basena yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Mpozembizi asimbura Mugabo Emmy, nyuma Hood Kawesa yaje guha umwanya Niyonzima Jean Paul Robinho, ni mu gihe mu minota 10 ya nyuma Mpozembizi yaje gusimburwa na Byinshi Daniel.

    Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, muri iki gice cya kabiri Etienne yakoze impinduka aho Babuwa Samson yahaye umwanya Nyirinkindi Saleh, ni mu gihe Moustapha yaje gusimburwa na Ishimwe Kevin.

    Aya makipe n’ubundi muri iki gice yabonye amahirwe atandukanye, nko ku munota wa 52, Suleiman yasigaranye n’umunyezamu ariko ateye mu izamu umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Chaolin, umunyezamu wa Sunrise FC yakuyemo umupira wabazwe wo muri 90, ni ku ishoti rikomeye yari atewe na Ngendahimana Eric, hari ku munota wa 58. Hagiye haboneka andi mahirwe ariko ntiyabyazwa umusaruro umukino urangira ari 0-0.

    Musanze FC yatsinze Gorilla 2-0, ihita inashimangira ko yo igomba kuguma mu cyicoro cya mbere, undi mukino wabaye ni uwo Mukura VS yanganyije na Gasogi United I 1-1.

    Kugeza ubu Musanze FC ifite amanota 12 ni nayo ya mbere, Kiyovu Sports ifite 10, Gorilla 7, Sunrise FC, Etincelles na Gasogi United zifite 6, Mukura VS 5 na AS Muhanga ifite ubusa.

    Musanze FC yamaze kwizera kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-yananiwe-kwisobanura-na-sunrise-mukura-na-gasogi-nazo-rubura-gica

  • Ngororero: Abakozi bo mu rugo bakundanye urwa… – #rwanda #RwOT

    Mbitsemunda Jean Baptiste w'imyaka 25 y'amavuko na Mukarukundo Sandrine w'imyaka 20, imirambo yabo yasanzwe mu mugezi wa Nyabarongo bazirikanye amaboko kuya 14 Kamena 2021 nk'uko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.


    Amakuru avuga ko aba bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu bakora akazi ko mu rugo, barakundana karahava baza no kuryamana birangira umusore ateye inda Sandrine. Mu guterwa inda, umukobwa yaje gutaha iwabo mu murenge wa Ndaro ariko ageze iwabo ntibabyakira neza na gato.

    Mbitsemunda Jean Baptiste na Mukarukundo Sandrine, babonye bibayobeye kandi bakundana bafata umwanzuro wo kwiyahura bose ntihagire usigara ku isi. Umusore yafashe umushumi w'urukweto hanyuma bahuza amaboko barayazirika bahita bijugunya muri Nyabarongo bapfa batyo. Inkuru ikomeza ishimangira ko RIB yohereje imirambo y'aba bombi muri Laboratoire mu gukorerwa isuzuma.  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106688/ngororero-abakozi-bo-mu-rugo-bakundanye-urwa-romeo-na-juliet-buri-umwe-yanga-gusigira-undi-106688.html

  • Uwayoboye ibitero bya FLN muri Rusizi yasabiwe gufungwa imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwabimusabiye kuri uyu wa 17 Kamena 2021, ubwo Urukiko rukuru urugero ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwumvaga ubushinjacyaha ku bihano busabira abaregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be.

    Bizimana Cassien aregwa ibyaha bitandatu birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Mu kwiregura kwe kwababye ku wa 06 Gicurasi 2021, Bizimana Cassien yemeye ibikorwa bigize ibyaha byose aregwa ariko akavuga ko yabikoze yubahiriza amabwiriza y’abayobozi be ba MRCD-FLN.

    Ikindi ni uko yasabaga ko hakubahirizwa amasezerano ya Lusaka na Nairobi akajyanwa mu kigo cya Mutobo na we agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi bari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ubwiregure bwe butahabwa agaciro kuko amabwiriza yubahirizaga yayahabwaga n’umuyobozi utemewe.

    Na ho kuba hakubahirizwa amasezerano u Rwanda rwasinyinye agamije gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi mu mitwe yitwara gisirikare, Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bitamubuza gukurikiranwa kuko igihe yabimenyeye atashyize intwaro hasi ngo atahuke.

    Ikindi ni uko ngo gutanga imbabazi kuri abo barwanyi biri mu nyungu z’igihugu ariko atari itegeko ko buri wese ababarirwa kandi afite ibyaha akurikiranyweho.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Bizimana Cassien ahamwa n’ibyaha byose akurikiranyweho.
    Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha maze rukemeza ko Bizimana Cassien yemera ibikorwa bigize ibyaha gusa, ariko atemera uburyozwa cyaha bwabyo bityo ko ukwemera kwe kutuzuye, kandi ibikorwa akurikiranyweho bikaba bigize icyaha cy’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, n’uko bihujwe bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, Ubushinjacyaha busanga ibyaha Bizimana Cassien akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, ubushinjacyaha bukaba bumusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.