Blog

  • RIB irasaba inzego z’ibanze guhagurukira ikibazo cy’abasambanya abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB yabwiye abayobozi mu z
    RIB yabwiye abayobozi mu z’ibanze ko badakwiye guhishira abasambanya abana n’imiryango igaragaramo amakimbirane

    RIB itangaza ibi ishingiye ku kuba ibirego yakira by’abana basambanywa bidasiba kwiyongera, kandi ikibabaje ngo akaba ari uko hari ababyeyi b’abana baba basambanyijwe bafatanya n’inzego z’ibanze z’aho ibyo byaha biba byabereye bagahishira amakuru kugeza n’ubwo bamwe mu bakora ibyo byaha batamenyekana, abandi bagatoroka batagejejwe mu butabera.

    Mu gikorwa cyo kwegereza abaturage hafi serivisi za RIB cyabereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, inzego z’ibanze zikorera muri uwo Murenge zanaganirijwe ku ruhare rwazo mu gukumira no kurwanya ibyaha byo gusambanya umwana no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ntirenganya Claude, Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya ibyaha muri RIB, yabwiye abaturage ko nta gihe amategeko atabayeho agamije kurengera umwana no guhana icyaha cyo gusambanya umwana, ariko ikibabaje kikaba ari uko abayarengaho badasiba gukomeza gushyira mu bikorwa iyo migambi mibisha.

    Yagize ati “Ikibazo cyo gusambanya abana gikomeje kugaragara kandi imibare ikagenda yiyongera. Nyamara nta gihe amategeko agihana atabayeho. Tuzi neza ko abana b’ubu ari bo dutezeho ubukungu bw’igihugu cyacu bw’ahazaza. None se abo bana bigaragara ko twatangiye kubicira mu iterura, ubwo igihugu cyacu turakiganisha hehe?”

    Ati “Rimwe na rimwe binapfira mu buyobozi bw’inzego zo hasi. Aho atuye ni umujyanama, ni umuyobozi w’Isibo, umufashamyumvire cyangwa umukuru w’Umudugudu, akamenya ko umwana runaka yasambanyijwe ntagire icyo abikoraho. Nk’aho uwo mugizi wa nabi wangije uwo mwana yakamushyikirije inzego bireba kugira ngo zimuhanire ibyo yakoze, ugasanga uwo muyobozi arigira ntiteranya, akihutira kubikemurira aho, yunga imiryango yombi; nyamara ntiyibuke ko arimo kubunga hejuru y’ubuzima bw’umwana bwashyizwe mu kaga kazamukurira ingaruka mu mibereho ye hafi ya yose”.

    Arongera ati “Ni agahomamunwa kubona hari abatabona ko gusambanya umwana ari ugukurura ibibazo bizagera ubwo umuryango nyarwanda wisanga utagishoboye gukumira ingaruka zabyo mu gihe byaba bikomeje gutya. Ni yo mpamvu turi hano ngo tubasobanurire ibigize icyaha cyo gusambanya umwana n’ibihano biteganywa n’amategeko, tubakangurira kutakijenjekera ngo muhishire uwagikoze cyangwa ngo mumwunge n’uwagikorewe mu kwirinda ko ubutabera bwakabaye butangwa buburizwamo”.

    Abaturage begerejwe serivisi za RIB bagira ibyo babaza banatanga ibirego kugira ngo bikemuke
    Abaturage begerejwe serivisi za RIB bagira ibyo babaza banatanga ibirego kugira ngo bikemuke

    Abaturage na bo basanga hari ingaruka ziri mu kuba abana bagisambanywa. Uwumukecuru witwa Ntibarikure, wo mu Murenge wa Muko, ashengurwa no kuba umwana arera w’umukobwa unafite ubumuga yaratewe inda, uwabikoze akaba ari kwidegembya.

    Yagize ati “Uwo mwana afite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutavuga, yafashwe ku ngufu n’umusore ahita atoroka. Bidateye kabiri yagarutse iwabo, ubu aridegembya. Nkibimenya nagiye gutakira mudugudu ngo amfashe kuba uwo musore yafatwa agakurikiranwa, ariko yatereye agati mu ryinyo. N’ubu mudugudu anyuraho yigiriye iwabo w’uwo musore kuko ari n’inshuti, njye ntiyananyegera ngo yumve ikibazo cyanjye, wenda ngo anamfashe kukigeza ku nzego zimukuriye. Ubu se urumva atarantereranye?”

    Abaturage bashimangira ko abayobozi bakeneye ari abatagira amarangamutima ku kibazo cy’abana basambanywa.

    Kanyaruhengeri Edison yagize ati “Umuyobozi uhishira umuntu usambanya umwana, na we ntaho ataniye n’umunyacyaha. Akwiye gukurikiranwa, byaba na ngombwa akamburwa inshingano, agasimbuzwa ufite umutima wo kugaragaza ikibi kiri aho ayobora kigakosorwa. Akaba ari wa muyobozi uzi ko akemura ikibazo uko kiri ashize amanga. Natwe nk’abaturage bituma tumufatiraho urugero, bikanadutera akanyabugabo ko gutunga agatoki abo tuziho kwishora muri ibyo byaha”.

    Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Musanze Murenzi Joseph, yagaragaje ko Umurenge wa Muko, uri mu Mirenge igaragaramo ubwiyongere bw’ibyaha byo gusambanya abana, n’amakimbirane mu miryango, akomeje kuba intandaro y’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gucana inyuma, ubusinzi n’ibindi.

    N’ubwo RIB iteruye ngo itangaze imibare nyayo y’ibirego yakiriye mu gihugu hose by’abana basambanyijwe, ariko igaragaza ko uko ibyo birego byanganaga mu mwaka wa 2018-2019, byarushijeho kwiyongera, mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-2020 bikagera ku bisaga ibihumbi bine.

    Abahagarariye inzego z’ibanze, banasobanuriwe serivisi Isange One Stop Centre iha abahohotewe, aho bagaragarijwe ko gutangira amakuru hakiri kare mu gihe hari uwahohotewe, bituma ahabwa ubutabera n’ubuvuzi byihuse.

    Muri gahunda yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yo kwegereza abaturage serivisi urwo rwego rutanga hifashishijwe ibiro ngendanwa (Mobile station), abaturage bayigejejeho ibibazo n’ibirego batari babonye uko batanga bitewe n’uko batuye kure y’aho ibiro byayo biri.

  • Ibya Knowless byakomeye : Hari undi wamureze ubwambuzi #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021, uwitwa Munezera yashyikirije ikirego Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aruregera Butera Knowless kumwambura 1 350 000 Frw.

    Uyu Munezera avuga ko Knowless yamwambuye ariya mafaranga mu Kimina babanagamo ubwo batangaga amafaranga kandi uriya muririmbyikazi akaba ari we wari ugezweho gufata amafranga batangaga mu kimina.

    Ngo ni ikimina cyabagamo abantu 150 ndetse kikaba cyari gikuriwe na Butera Knowless uvugwaho ubwambuzi.

    Ikinyamakuru Igihe gitangaza ko hari undi muntu witwa Niyomugabo wamaze gushyikiriza RIB ikirego arega Butera Knowless ubwambuzi bwa 1 359 000 Frw.

    Uyu Niyomugabo ngo yareze Knowless kuko ari we wari ugezweho gufata amafaranga yatangwaga mu kimina ndetse akaba arega n’undi witwa Mutesi yahaye ariya mafaranga nk’uwari uhagarariye Knowless.

    Nyuma y’uko uriya muntu wa mbere areze Butera Knowless, uyu muhanzikazi yavuze ko n’uriya muntu wamureze atamuzi ndetse ko n’ibyerekeye biriya bikorwa byo guhanahana amafaranga bizwi nka Pyramid Scheme atarabijyamo uretse kubyumva ku mbuga nkoranyambaga gusa.

    Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko na we yiteguye kwitaba RIB mu gihe cyose yaba imuhamagaye kuko na we ashaka kumenya kuri ibyo birego ashinjwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibya-Knowless-byakomeye-Hari-undi-wamureze-ubwambuzi

  • Kenneth Kaunda wahirimbaniye Afurika nshya yapfuye ku myaka 97 #rwanda #RwOT

    Umugabo w’ubumuntu bukomeye, yashimwaga nk’umwe mu bavuguruye Africa nubwo bwose mbere yabanje kwanga demokarasi y’amashyaka menshi.

    Nk’umuntu uharanira ubumwe bwa Africa, yatangije kubaka Zambia nshya, yigenga mu kugena umubano wayo n’amahanga.

    Ariko imicungire mibi y’ubukungu yatumye rubanda imureba nabi, maze mu matora yo mu 1991 ntiyongera gutorwa.

    Kenneth David Kaunda yavutse tariki 28/04/1924 ku misiyoni iri hafi y’umupaka w’icyitwaga Rodeziya ya Ruguru na Congo.
    Se, umunyedini wabitorewe, yapfuye mu gihe yari akiri umwana, asiga umuryango we mu ngorane z’imibereho.

    Ariko ubuhanga bwa Kaunda mu mashuri bwamugejeje mu ishuri rya mbere ryisumbuye ryashinzwe muri Roseziya ya Ruguru, nyuma aba umwalimu.

    Akazi ke kamugejeje mu ntara ya Copperbelt region, no muri Rodeziya Yepfo -Zimbabwe ubu, aho yarihuye no gutegeka no kuba hejuru y’abandi kw’abazungu.

    Kimwe mu bikorwa bye bya mbere bya politiki cyabaye kuba umuntu utarya inyama, mu kwamagana politiki y’uko abirabura bagurira inyama ku idirishya ryabo.

    Mu 1953 yabaye umunyamabanga mukuru wa Northern Rhodesian African National Congress ariko iyi yananiwe gushyira hamwe abirabura b’Abanyafurika mu kurwanya ubutegetsi bw’abazungu muri Rhodeziya na Nyasaland.Hashize imyaka ibiri, yarafunzwe, akoreshwa imirimo, aregwa gukwirakwiza inyandiko abategetsi bavuze ko zigumura.

    Abonye ko ishyaka yarimo ryananiwe gufata umurongo ukomeye mu guharanira uburenganzira bw’abirabura, Kaunda yashinze irye bwite, Zambian African National Congress.

    Mu mwaka umwe gusa ryari riciwe na Kaunda asubizwa muri gereza. Kumufunga byamuhinduye umuhezanguni.

    Byageze mu 1960 ari umukuru w’ishyaka rishya United National Independence Party (Unip), maze atewe imbaraga no kujya gusura Martin Luther King muri Amerika, agarutse atangiza imigumuko yarimo gufunga imihanga no gutwika inzu zimwe.

    Kaunda niwe ishyaka UNIP ryatanze nk’umukandida mu matora yo mu 1962 yagejeje ku butegetsi bitoroshye ihuriro ryarimo ishyaka African National Congress (ANC).

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Kenneth-Kaunda-wahirimbaniye-Afurika-nshya-yapfuye-ku-myaka-97

  • Menya igihe uwakoze icyaha adahanwa n’uburyo bwo kwiregura bufasha benshi gutsinda imanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kigali Today yateguriye abasomyi bayo igihe uwakoze icyaha adahanwa n’ubwiregure busanzwe buzwi mu mategeko bufasha abantu gutsinda imanza cyangwa bakagabanyirizwa igihano bitewe n’uburyo icyaha cyakozwemo.

    Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rya 2018 mu ngingo ya 86 itegeko riteganyamo igihe uwakoze icyaha adashobora kuryozwa icyaha.

    1.Gukoreshwa icyaha ku gahato (Duress)

    umuntu yakoreshejwe icyaha ku ngufu cyangwa ku gahato atashoboraga kwigobotora icyo gihe itegeko rikuraho uburyozwacyaha.

    Amategeko y’urwanda n’imbere y’amategeko mpuzamahanga mu manza nshinjabyaha hateganya ko bavuga ko umuntu yakoze icyaha ku gahato iyo kudakora icyo cyaha byashoboraga kumugiraho ingaruka zikomeye cyangwa zikaba ku bagize umuryango we cyangwa undi muntu w’inshuti ye. Urugero izo ngaruka zishobora kuba urupfu n’izindi.

    Ubu bwiregure bwashingiweho mu rubanza rwa Jovan Babic na Erdomovic aho umunyamategeko wa Eridomovic yavuze ko umukiliya we yahatiwe gukora icyaha ndetse abwirwa ko natagikora azicwa bituma nawe yica abahigwaga mu gihe cy’intambara yari mu cyahoze ari yougoslavia yaje no kuvamo jenoside y’aba Serbe cyangwa iya Srebrenica.

    Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho icyahoze ari Yougoslavia ICTY rwaje kumva impamvu ze bavuga ko ubwo bwiregure bufite ishingiro maze igihano yari yahawe kiragabanwa gishyirwa ku myaka 5 y’igifungo.

    Mu mategeko urukiko mpuzamahanga rwa ICC rukurikiza avuga ko ubu bwiregure gusa bub iyo usabwa gukora icyaha byashoboraga kumuviramo ingaruka zikomeye igihe atabikoze , aha ariko runasaba ubushishozi abantu bakabanza kureba igikwiriye kuko biba bishoboka ko hari n’igihe wakwanga kubikora ntugire icyo uba.

    2. Icyaha cyakozwe ku bwo kubaha amabiwirza y’ugukuriye (Superior orders)

    Kwiregura witwaje ko wakoze icyaha biturutse ku mabwiriza y’umuntu wari ugukuriye utagombaga gusuzugura biremerwa ariko imbere y’amategeko mpuzamahanga ntibivanaho ko uwakoze icyaha adahanwa nko mu byaha by’intamabara, jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu. Icyo bifasha nuko uwakoze icyaha aba ashobora kugabanyirizwa igihano. Urugero umusirikari ukoze icyaha biturutse ku mabwiriza y’umusirikari mukuru umukuriye mu kazi.

    Aha ariko bisaba uwo musirikari kugaragaza nanone ko iyo yanga gukora icyo gikorwa hari izindi ngaruka yari guhura na zo.

    Mu mategeko agenga ICTR na ICTY (Inkiko zashyiriweho uRwanda n’icyahoze ari Yugoslavia) mu ngingo ya 7 n’iya 6 havuga ko ubu bwiregure butavanaho guhanirwa icyaha cyakozwe ahubwo ko igikurikizwa gusa ari uko haba hashobora kubaho kugabanyirizwa igihano.

    Imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC ubu bwiregure ho bwemerwa ku kigero cyo hasi nk’iyo wagaragaje ko hari itegeko ryagusabaga kubaha amabwiriza y’ugukuriye , iyo ugaragaje ko ibyo yagusabye gukora utari uzi niba ari icyaha ncdetse n’iyo ibyo yagusabye bitari icyaha icyo gihe.

    Urugero aha nko ku rugamba umusirikari aba agomba kubaha amabwiriza y’umusirikari umukuriye ariko nanone ntabwo aba agomba kwitwara nka robo(Robot) cyangwa imashini idatekereza , aba agomba kwitwara nk’umuntu. Mu mategeko y’urwanda no mu mategeko mpuzamahanga abasirikari cyangwa abanda bantu bagira ababakuriye babaha amabwiriza bashishikarizwa kubanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora.

    Urugero ntabwo umuntu yaguha amabwiriza ngo ugende wice impinja nawe uhite ujya kubikora kandi uzi ko ari icyaha, uba ugomba kubanza gutekereza.

    Mu mategeko y’Urwanda ingingo ya 86 mu itegeko ritaganya ibyaha n’ibihano muri rusange rya 2018, mu mpamvu zikuraho uburyozwa cyaha n’iyi irimo aho igira iti “umuntu akoze igikorwa ategetswe n’umuyobozi wemewe n’amategeko, uretse igihe icyo gikorwa bigaragara ko kinyuranye n’amategeko” iki gihe habaho kuvaho k’uburyozwa cyaha (Criminal responsibility)

    3. Ubusazi cyangwa ubundi burwayi bwo mu mutwe (Insanity)

    Uburyozwacyaha buvaho igihe cyose uwakoze icyaha yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa yagikoze afite uburwayi bwo mu mutwe butuma atarabashaga kugira ubushonozi bwo gutekereza neza.

    Ingingo ya 86 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko ushinjwa iyo yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha izimpamvu zikuraho uburyozwacyaha, aha ariko bisaba kugaragazwa na raporo ya muganga . ikindi bigasaba ko icyo gihe icyaha cyabaga yari afite urwo burwayi, uramutse ukoze icyaha ukagira ibyo bibazo nyuma waramaze gukora icyaha amategeko ntavanaho uburyozwacyaha.

    Ubu buryo busanzwe bunazwi mu mategeko nk’ubwiregure bwa M’Naughton bwatangiye gukoreshwa bwa mbere imbere y’urukiko rwa Nuremberg urukiko mpuzahanga mpanabyaha rwa mbere rwabayeho ku isi ngo rucire imanza aba Nazi bakoze jenoside y’abayahudi n’ibyaha by’intambara nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose.

    Bwakoreshejwe mu rubanza rwa Rudolf Hess ufatwa nka ba ruharwa muri jenoside yakorewe abayahudi, uyu mugabo yireguye avuga ko ibyo yakoze byose yabitewe n’ubusazi gusa ntabwo byashoboye kumenyekana koko niba yari umusazi nubwo mu rubanza rwe yagaragazaga imyitwarire y’ubusazi.

    Rudolf Hess yahamijwe n’urukiko rwa Nuremberg ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara akatirwa igifungo cya burundu, mu 1987 yaje kwiyahura afite imyaka 93 agwa muri gereza nyuma yo kunanirwa kwakira ubuzima yabagamo.

    Ubu bwiregure bwanashingiweho n’urukiko rwashyiriweho icyahoze ari Yougoslavia

    mu rubanza rwahuzaga ubushinjacyaha na Pavle Strugar. Bwanashingiweho mu rubanza rw’umugore Ieng Thirith wagize uruhare mu kwica abantu benshi mu cyahoze ari Cambodge. Uyu mugore abamwunganira bavuze ko yari umusazi ndetse ibyinshi yabitewe n’ubusazi maze bazana abaganga bo ku musuzuma basanga yari umusazi urukiko rutegeka ko arekurwa akitabwaho mu buryo abarwayi bo mu mutwe bitabwaho.

    Haba mu Rwanda no mu mastegeko mpuzamahanga ubu buryo bwemerwa gusa iyo uwakoze icyaha yagikoze mu gihe yari afite ubwo burwayi , iyo bwatumaga atabasha gutekereza neza, ngo amenye ibyo agiye gukora .

    4. Kwiregura witwaje ko wirwanagaho (Self-defense)

    Ntabwo habaho uburyozwacyaha iyo umuntu wakoze icyaha yagikoze yirwanaho nk’uko ingingo ya 86 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ibiteganya. Aha umuntu ashobora kwirwanaho igihe atewe n’abajura cyangwa n’abandi bantu bagamije kumugirira nabi. Ashobora kubukoresha arwana ku muntu uri mu kaga . itegeko riteganya ko ubu buryo bukoreshwa aha hakurikira:

    A) Yirukana uwinjiye ahantu hatuwe aciye icyuho, yakoresheje ingufu cyangwa uburiganya;
    B) ahanganye n’abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi.
    C) igikorwa cyo kwirwanaho yugarijwe n’amakuba;
    D) igikorwa cyo kurwana ku wundi muntu wugarijwe n’amakuba;
    E) igikorwa cyo guhagarika icyaha cyo konona umutungo awurwanaho.

    Aha ariko kugirango ubwo bwiregure bwemerwe ntihabeho uburyozwacyaha, uwakoze icyaha abitewe na ziriya mpamvu zavuzwe haruguru agomba kuba yakoresheje uburyo butarenze kure uburemere bwo kwitabara cyangwa ubw’amakuba yari amwugarije cyangwa yari yugarije undi muntu yarwanagaho cyangwa bwo guhagarika konona umutungo yarwanagaho.

    Urugero umuntu agukubise urushyi ukamurasa ntabwo wavuga ko wabikoze wirwanaho , umuntu aje kwiba afite ikibando ukamurashisha imbunda ntabwo wavuga ko wabikoze wirwanaho kuko yari kukugirira nabi , ariko aje yitwaje imbunda ukamutanga ukamurasa uba ukoze icyaha. Ikindi umuntu aje ku kwiba ukamurasa yageze hanze y’inzu (yagiye) uba ukoze icyaha.

    Mu mategeko mpuzamahanga naho niko bigenda uwakoze icyaha aba agomba kugaragaza ko yagikoze yirwanaho kubera ubuzima bwe bwari buri mu kaga, atabara undi muntu cyangwa arinda umutungo wari ugiye kwangizwa, aha naho uwakoze icyaha iyo yakoresheje imbaraga z’umurengera ntabwo havaho uburyozwacyaha.

    5. Uburyo bwo kwiregura buzwi nka “Alibi” cyangwa “Sinari mpari”

    Alibi (Sinari mpari) ni uburyo mu mategeko bukoreshwa aho uregwa yiregura atanga amakuru agaragaza ko atari ari aho icyaha aregwa cyabereye igihe cyabaga , ubu buryo kugirango bwemerwe bisaba ibimenyetso ndetse n’abatangabuhamya bo kubihamya.

    Iyo uvuze ko utari uhari ubushinjacyaha nabwo buba bugomba kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko wari uri ahabereye icyaha igihe cyabaga.

    Urugero umushinjacyaha agushinjije icyaha ukagaragaza ko igihe cyakorwaga wari uri hanze y’igihugu ndetse ukagaragaza tike y’indege n’abatangabuhamya bakubonyeyo utsinda urubanza hagendewe kuri ubu bwiregure.

    Ubu buryo bwakoreshejwe mu manza 2 zabereye I Arusha mu rubanza rwa Generali Gratien Kabirigi na Protais Zigiranyirazo.

    Protais Zigiranyirazo wahoze akomeye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal dore ko yari na muramu we akaba yaranabaye purefe wa Ruhengeri, yafashwe ashinjwa kugira uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
    Yari Yarakatiwe gupfungwa imyaka 20 aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nyuma aza kujurira mu cyumba cy’ubujurire agirwa umwere ararekurwa.

    Protais Zigiranyirazo, uzwi kw’ izina rya “Z”akaba yari muramu wa nyakwigendera Prezida Juvenl Habyarimana, yaramaze imyaka irenga umunani i Arusha, aho yajanywe afatiwe mu Bubiligi. Aregwa ibyaha birimo gushumura igitero cyishe abatutsi barenga igihumbi, Biciwe mu misozi bari bahungiyemo, guhemba abantu bashyize imitego ku mihanda(roadblock), no gucukura ibinogo byo gushyiramo abicwaga.

    Ubwo urubanza rwa Protais Zigiranyirazo rwabaga abatangabuhamya bamushinje ko yagize uruhare mu bikorwa byo kwica abatutsi mu cyahoze ari Gisenyi no mu gace ko mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Mr Z afatanije n’uwamwunganiraga babashije kwemeza urukiko ko aho bamushinja yakoreye ibyaha hose atigeze agerayo kuko ku italiki bamushinjagaho yari I Kanombe mu rugo rwa Muramu we Habyarimana Juvenal.

    Abatangabuhamya 9 bose batanze ubuhamya ko babonye Protais Zigiranyirazo I Kanombe ku munsi n’amasaha ubushinjacyaha bwavugaga ko yagiye mu byo kwica abatutsi mu cyahoze ari Gisenyi .

    Abatangabuhamya bamushinjaga bo ntibabashije guhuza kubyo bavugaga ko yaba yaragiyeyo maze mu cyumba cyubujurire (Appeal Chamber) urukiko rwari ruyoboye n’umucamanza Theodomir Melon rwanzura ko atsinze kuri “Alibi” runategeka ko ahita arekurwa .

    Ntabwo ari Protais Zigiranyirazo gusa wagizwe umwere hifashishijwe ubwiregure bwa Alibi (Sinari Mpari) kuko na General de Brigade Gratien Kabiligi, wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisilikari byose by’ingabo z’igihugu EX FAR yagizwe umwere nawe nyuma yuko agaragaje ko amataliki n’isaha bamushinjkagaho kugira uruhare mu bikorwa bya jenoside yakorewe abatutsi yari hanze y’igihugu mu mahugurwa.

    6. Ubuhumane (Intoxication)

    Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 86 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Uwitesheje ubwenge yabishatse mu gihe cyo gukora icyaha aryozwa icyaha yakoze n’ubwo yaba yaritesheje ubwenge atagambiriye gukora icyaha.

    aha urugero umuntu ashobora kunywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga nyinshi agata ubwenge mu gihe cyo gukora icyaha. Iyo ariwe ubyikoresheje ntabwo bivanaho ko aryozwa icyaha yakoze.

    Iyo umuntu ahumanyijwe n’abandi bafite intego yo kumukoresha icyaha iki gihe itegeko rivuga ko impamvu z’uburyozwacyaha zivaho.

    Mu mategeko mpuzamahanga nabwo iyi mpamvu yemerwa gusa iyo uwakoze icyaha yahumanijwe bidaturutse kuri we ubwe , iyo byangije ubushobozi bwe mu mitekereze bigatuma atamenya ko ibyo agiye gukora bitemewe n’amategeko bikamubuza kugenzura imyitwarire ye.

    Izo mpamvu twagarutseho ni impamvu zituma hatabaho uburyozwacyaha , Impamvu zikuraho uburyozwacyaha, n’ubwiregure busanzwe bukoreshwa mu manza nshinjabyaha.

    Izindi mpamvu ziteganywa mu Rwanda ni umwana ukoze icyaha ari munsi y’imyaka 14 y’amavuko. Birazwi ko imyaka y’uburyozwacyaha mu Rwanda ari imyaka guhera kuri 14 kuzamura, umwana ukoze icyaha ari munsi y’imyaka 14 ntabwo ashobora gufungwa ariko iyo hari ibyo yangije ntibikuraho ko ababyeyi be babiriha cyangwa bagatanga indishyi kuri byo.

    Indi mpamvu iteganywa n’itegeko ni umuntu ukoze icyaha kubera kwibeshya bidashidikanywaho haba ku ngingo y’itegeko cyangwa ku gikorwa iyo uko kwibeshya gukuraho burundu ubushake bwo gukora icyaha.

    Ubu buryo tugarutseho sibwo bwo nyine butuma hatabaho uburyozwacyaha cyangwa bukuraho uburyozwacyaha gusa kuko mu mategeko hari izindi mpamvu n’ubwiregure (Criminal defense) busanzwe bukoreshwa mu manza haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga , ubutaha tuzanagaruka no ku bundi buryo busanzwe bukoreshwa.

  • Kicukiro: Motel yafunzwe by’agateganyo ikekwaho gutorokesha uwagaragaweho Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uwo mugenzi yavuye mu gihugu cya Kuwait tariki ya 13 Kamena 2021, ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe nk’uko bisanzwe yapimwe icyorezo cya Covid-19 n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, nyuma ajya gutegerereza ibisubizo muri Airport Inn Motel.

    CP Kabera akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Motel bwarenze ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima, bamusezerera batabanje guhabwa ibisubizo byavuye mu isuzuma uwo muturage yari yakorewe.

    Yagize ati “Uyu mugenzi nk’uko bisanzwe mu gihe yari agitegereje ibisubizo bya RBC yagiye gucumbika muri Airport Inn Motel iri hafi y’ikibuga cy’indege kuko n’abandi kenshi ariho bacumbika kugeza bahawe ibisubizo. Ntibategereje ko RBC ibaha ibisubizo ahubwo bo bwaracyeye baramusezerera aragenda”.

    CP Kabera yavuze ko hakirimo gushakishwa uwo muntu kuko aho yagiye harazwi, yagaye abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 ahubwo bo bagakora ibyo bishakiye.

    Ati “Ba nyiri iriya Motel bari basanzwe babizi ko iyo umugenzi atarabona ibisubizo atagomba kuva aho acumbitse ariko bo yaharaye ijoro rimwe bucya bamusezerera ngo agende kandi babizi ko inzego z’ubuzima zitaratanga ibisubizo bye”.

    Iyo Motel yafunzwe mu gihe cy’iminsi 90 nk ‘uko biteganywa n’amabwiriza, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge iyo Motel iherereyemo, Uwamahoro Genevieve, yavuze ko abayobozi b’iyo Motel barenze ku mabwiriza y’imicungire y’abarwayi ba Covid-19 ahubwo na bo bagira uruhare mu kuyikwirakwiza.

    Ati “Birababaje kubona Motel nk’iriya isanzwe yakira abakiriya ikanamenya ko umukiriya ahava ari uko RBC ibahaye ibisubizo bye ariko bo bakabirengaho. Tekereza uriya muntu abantu yagiye ahura nabo bose yarabanduje”.

    Uwo muyobozi yasabye abaturage muri rusange kudahishira umuntu bazi ko arwaye Covid-19, yarangiza akarenga ku mabwiriza yahawe n’inzego z’ubuzima.

  • Euro 2020: Umugabo wamanutse mu mutaka akagwa… – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, mbere y'umukino wo mu itsinda F mu irushanwa rya Euro 2020, u Bufaransa bwatsinzemo u Budage igitego 1-0.

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru i Burayi (UEFA) yatangaje ko abashinzwe amategeko bazasuzuma iby'iki gikorwa yise gusamara byashyize ubuzima bw'abantu mu kaga, ubundi hafatwe ingingo y'ibihano ikurikije amategeko.

    Iyi mpanuka yabaye igihe umutaka warimo ugendera mu kirere wafashwe n'insinga za Camera yo mu kirere, mu kuwukurura uyu mugabo wari uwurimo yahise yitura hasi.

    Uyu mutaka wari wanditseho amagambo agira ati' Kick out oil Greenpeace“, bikaba byabaye ngombwa ko abaganga babanza kumusuzuma mbere y’uko abashinzwe umutekano bamusohora.

    Ishyirahamwe riharanira ibidukikije 'Greenpeace' rivuga ko ari ryo ryateguye iki gikorwa.

    Mu itangazo ryasohoye, ryasabye imbabazi abakomeretse, rivuga ko habayeho ibibazo by'ikoranabuhanga, byatumye uyu mugabo agwa mu kibuga atabishaka.

    Benjamin Stephan wo mu Ishyirahamwe 'Greenpeace' yatangaje ko icyo bari bagamije kwari uguca hejuru y'ikibuga, ubundi akarekurira mu kibuga umupira uriho ubutumwa busaba uruganda rwa Volkswagen, igashyiramo imbaraga mu kurengera ibidukikije by'umwihariko ikirere.

    “Dusabye imbabazi n’umutima wacu wose ku bantu bakomeretse, twizeye ko bagiye gukira vuba. Dusabye imbabazi kandi abakinnyi n’abasifuzi byateye ubwoba”.

    Mu itangazo, UEFA yasohoye, yavuze ko igikorwa cyabaye kirimo gusamara cyane kandi cyateje akaga ubuzima bw'abantu. Uyu mukino warangiye u Bufaransa butsinze u Budage igitego 1-0, cyitsinzwe na Mats Hummels ku munota wa 20.

    Uyu mutaka waguye mu kibuga mbere y’umukino w’u Bufaransa n’u Budage ukomeretsa benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106690/euro-2020-umugabo-wamanutse-mu-mutaka-akagwa-mu-kibuga-yateje-impanuka-ikomeye-benshi-bari-106690.html

  • Ubuzima: Abakunda gukoresha 'Makeup' baburiwe! #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakorewe ku bwoko bwa makeup bugera kuri 231 bukoreshwa mu gukora neza ibitsike n’ingohe cyane cyane ubwo umuntu atavana ku mubiri akoresheje amazi, bwagaragaje ko ziba zirimo ibinyabutabire by’uburozi bwitwa PFAS, bizwiho kongera ibyago by’indwara ya kanseri cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.

    Makeup zisigwa ku maso n’ingohe zizwi nka 'mascara’, zishobora guhangana n’amazi ku buryo umuntu atazivanaho ayakoresheje ahubwo bisaba amavuta.

    Ni cyo kimwe n’amoko atandukanye ya 'lipstick’ na 'foundation’. Byose ubushakashatsi bwasanze biba byifitemo ibinyabutabire bishobora gukururira uwabyisize kurwara kanseri.

    Ubushakashatsi bwakorewe mu maduka atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada, bwagaragaje ko nibura kimwe cya kabiri cy’izo makeup ziba zigizwe n’ikinyabutabire cyitwa Fluorine, cyifitemo uburozi bwa PFAS butera kanseri.

    Izi makeup kandi ngo zishobora gushegesha ubushobozi bw’ubudahangarwa bw’umubiri, gutuma abagore babyara abana bafite amagarama make ndetse n’ibyago bya kanseri ku bice bimwe na bimwe by’umubiri bikiyongera.

    Abakoze ubushakashatsi bakangurira za leta kuburira abaturage bazo, bakagira amakenga mu ikoreshwa ry’izi makeup kuko ngo inganda zizikora zitajya nibura zinandikaho ubutumwa buburira abakiliya.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuzima-Abakunda-gukoresha-Makeup-baburiwe.html

  • Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Amabiya’ igaruka k’ubusinzi(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Mico The Best wari umaze iminsi asohora indirimbo ziganisha mu rukundo rwo mu mashuka benshi bita ibishegu, kuri iyi nshuro yahinduye asohora indirimbo Amabiya(inzoga) igaruka k’ubusinzi.

    Mu minsi ishize nibwo Mico The Best abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko agiye gusohora indirimbo yitwa ‘Amabiya’.

    Abantu batangiye kuvuga ko iyi ndirimbo nayo ari igishegu nk’izo amaze iminsi asohora.

    Benshi bagiye bayisabanura uko bashaka bitewe n’uburyo bari bamenyereye uyu muhanzi yandikamo indirimbo ze, hari bamwe bavuze ko ashobora kuba yibeshye mu kwandika maze miri iri jambo ‘Amabiya’ harimo inyajwi ishobora kuba yaramucitse akayandika atabishata

    Uyu munsi ku wa Kane, uyu muhanzi akaba yashyize hanze iyi ndirimbo yitwa Amabiya bishatse kuvuga inzoga, akaba ari indirimbo igaruka ku bantu banywa inzoga aho aba agira abantu inama yo kugabanya inzoga kuko atari nziza.

    Hari aho agira ati”ese twagabanyije Amabiya kuko mbyutse meze nabi, sinzi niba nanaraye iwacu, Amabiya, Amabiya, Amabiya arakwica ukabyuka ushaka andi, Amabiya, Amabiya, Amabiya atera hangover igakizwa n’andi.”

    Muri iyi ndirimbo yumvikanye asa n’uca amarenga y’uko inzoga zituma umuntu akora ibintu atateguye.

    Mico The Best yashyize hanze indirimbo Amabiya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mico-the-best-yasohoye-indirimbo-amabiya-igaruka-k-ubusinzi-video

  • Habura amasaha 48, shampiyona yo gusiganwa ku magare yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’, ryatangaje ko shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi shampiyona yari iteganyijwe tariki ya 19 na 20 Kamena 2021

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah rivuga ko ari icyemezo bafashe nyuma yo kuganira n’inzego zibishinzwe.

    Iyi baruwa iragira iti'Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY), riramenyesha abanyamuryango baryo n’abandi bose bari batumiwe muri Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare yari iteganyijwe tariki ya 19 na 20 Kamena 2021 ko nyuma yo kubiganiraho n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, iyo shampiyona isubitswe kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bigaragara ko cyongereye ubukana mu gihugu cyacu, byatumye ndetse hari uduce turimo kubahiriza ingamba zidasanzwe zihariye.'

    Ntabwo bavuze igihe izasubukurirwa, gusa bavuga ko mu gihe ibintu bizaba bimaze kujya ku buryo ari bwo bazatangaza igihe izasubukurirwa.

    Shampiyona yo gusiganwa ku magare yasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/habura-amasaha-48-shampiyona-yo-gusiganwa-ku-magare-yahagaritswe

  • Nizeyimana Marc uri mu bareganwa na Rusesabagina na we yasabiwe igifungo cya burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Marc
    Nizeyimana Marc

    Ni mu rubanza ruburanishwa n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be.

    Nizeyimana Marc, yabaye mu mutwe wa FDLR-FOCA, nyuma aza kujya mu mutwe wa MRCD-FLN ari na wo yafashwe abarizwamo ari mu basirikare bakuru b’uyu mutwe.

    Aregwa ibyaha icyenda (9), birimo kujya mu mutwe w’iterabwoba no kuwubamo, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi n’ibindi.

    Yiregura kuri ibi byaha ku wa 29 Mata 2021, Nizeyimana Marc yemeye icyaha kimwe gusa ibindi byose arabihakana ndetse asaba ko yasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi barwanyi bahoze mu mitwe yitwara gisirikare cyangwa se akaburanira mu nkiko za gisirikare.

    Ikindi ni uko ngo kuba yarasabye imbabazi ku bikorwa by’ubwicanyi byakorewe mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi atabikoreye uruhare yabigizemo ahubwo yabitewe no kubabazwa n’ubuzima bw’abantu bapfuye.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Nizeyimana Marc ahamwa n’ibyaha byose akurikiranyweho.

    Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Nizeyimana Marc yemera icyaha kimwe gusa mu byaha icyenda aregwa bityo ko ukwemera kwe kutuzuye kuko atemera ibyaha byose aregwa.

    Ikindi kandi ngo ibikorwa akurikiranyweho bigize icyaha cy’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwayo ibyaha bitandukanye, n’uko bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe.

    Ubushinjacyaha busanga ibyaha Nizeyimana Marc akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Ubushinjacyaha bukaba bumusabiye igihano ntarengwa giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cyo gufungwa burundu.