Blog

  • Uweretse inzira abarwanyi ba FLN muri Nyungwe n’uwabakodesheje umurima basabiwe gufungwa imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwamusabiye iki gihano ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo bwasabiraga ibihano bamwe mu baregwa mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina na bagenzi be ku byaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

    Ubushinjacyaha burega Shabani Emmanuel ibyaha bitanu, birimo gushishikariza abandi kujya mu mutwe w’iterabwoba by’umwihariko murumuna we Nikuzwe Simeon, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gukoresha binyuranyije n’amategeko ibintu biturika nk’igikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba no gutwikira undi ku bushake inyubako n’ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.

    Shabani Emmanuel yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 atandukanye n’umugore we ajya kwibera i Bukavu aho nyina umubyara atuye. Yahawe akazi na Bugingo Justin ku bwato bwe kugira ngo ajye amufasha mu gutwara imizigo.

    Mu kwiregura kwe yavuze ko rimwe, yategereje imizigo abona bazanye abantu bafite n’intwaro afatanya n’umushoferi w’ubwato barabazana babageza ku butaka bw’u Rwanda muri Nyungwe we asubira i Bukavu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Shabani Emmanuel ari we wari ushinzwe kwereka abo barwanyi inzira ituma badashobora guhinguka ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi yabigizemo uruhare kuko yambukije Bizimana Cassien ndetse bakajyana no mu bitero.

    Mu kwiregura kwe, Shabani Emmanuel yemeye ibyaha byose aregwa ndetse aranabyicuza ariko akavuga ko yabyisanzemo atari abizi ndetse n’aho abimenyeye ntiyitandukanya na byo.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, gushingira ku bisobanuro bwatanze maze rukemeza ko Shabani Emmanuel yemera ibikorwa bigize ibyaha bigize ibyaha akurikiranyweho gusa.

    Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba akaba avuga ko murumuna we Nikuzwe Simeon yamuhuje na Bugingo atazi ko icyo bazakora ari ibikorwa by’iterabwoba, ibyo ngo bigaragariza urukiko ko ukwemera kwa Shabani Emmanuel kutuzuye, kandi bikagaragaza ko ibikorwa akurikiranyweho bigize ibyaha by’ubugome.

    Ubushinjacyaha busaba ko ibi Urukiko rukwiye kubyitaho maze rukabinshingiraho rugaragaza ko Shabani Emmanuel adakwiriye kugabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, ubushinjacyaha busanga ibyaha Shabani Emmanuel akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo ngo hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Shabani Emmanuel akaba yasabiwe igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

    Uwakodeshega umurima we abarwanyi ba FLN na we yasabiwe gufungwa imyaka 25

    Undi wasabiwe igifungo cy’imyaka 25 ni umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Matakamba Jean Berchmas. Ubushinjacyaha bumurega gukodesha umurima we abarwanyi ba FLN bakawugira inzira ndetse no guhishamo intwaro zifashishijwe mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi.

    Matakamba Jean Berchmas akurikiranyweho ibyaha bitanu byose yakoreye ku butaka bw’u Rwanda birimo kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ari we wafashije abarwanyi ba MRCD-FLN, kubona ababafasha kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rusizi.

    Matakamba ngo yanakodesheje umurima we abarwanyi ba FLN umurima, ukaba ari wo wari inzira yabo ndetse akaba yaranabafashaga guhishamo intwaro bifashishaga mu kugaba ibitero.

    Mu kwiregura kwe, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha byose abisabira imbabazi gusa ariko akavuga ko yabishowemo na Bizimana Cassien na Bugingo Justin ariko ubushinjyacyaha bukavuga n’icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi kujya mu mitwe y’iterabwoba ndetse ko butemera imyiregurire ye.

    Buvuga ko Matakamba yashishikarije Byukusenge na Ntibiramira abizi neza ko abajyanye mu bikorwa by’iterabwoba kuko yari yamaze guhabwa amadolari 500 y’ubukode bw’umurima ndetse yanemerewe andi ajyanye n’igikorwa kizajya gikorwa.

    Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Matakamba Jean Berchmas yemera ibikorwa bigize ibyaha gusa ariko akavuga ko nta bushake bwo gukora ibyo byaha yari afite kuko ngo yashutswe na Bizimana Cassien na Bugingo Justin bityo ko ukwemera kwe kutuzuye, kandi ibikorwa akurikiranyweho bikaba bigize ibyaha by’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, ubushinjacyaha busanga ibyaha Matakamba Jean Berchmas akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

  • Umusore umeze gutya abakobwa bamukunda kubi #rwanda #RwOT

    Hari ibintu rusange usanga abakobwa bahurizaho gukunda ku bahungu kimwe n'uko no ku bahungu hari ibyo usanga bahuriyeho bakunda ku bakobwa, bituma babashidukira.

    Iyi nkuru iribanda ku byo ubushakashatsi bwerekanye abakobwa bakunda ku muhungu nk'uko byanditswe ku rubuga rwibanda ku nkuru z'urukundo n'imibanire abakobwa benshi bahurije kuri bimenyetso bitandukanye.

    1.Umusore ukunda abana

    Ubushakashatsi bwakozwe mu Bufaransa bwagaragaje ko abagabo cyangwa abasore bakunda abana bato usanga abakobwa babakunda cyane kurenza abatabitaho. Impamvu abakobwa bakunda aba basore ngo ni uko baba bumva uwo muntu naba umugabo azamenya kwita ku bana be akabatetesha akanabaganiriza

    2. Abasore b'intyoza

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abakobwa benshi usanga bikundira abasore bashabutse b'inganirizi aho gukunda ba bahungu bavuga make cyangwa bahora bacecetse.

    3.Abasore bagira Ubuntu

    Ubushakashatsi bwakoze na Kaminuza ya Cornell yo muri Amerika bwagaragaje ko abagore hafi ya bose bakunda umugabo ugira ubuntu , mbese wita kandi agakemura ibibazo by'abandi. Umugabo urekura ikiganza cye agatanga usanga aba nka rukuruzi ituma abakobwa bamukunda kuko abagore banga umuntu ugira ubugugu niyo bo baba babugira.

    4. Abasore basetsa

    Abasore basekeje cyangwa basetsa (funny men) usanga abakobwa baba babarwanira. Nkuko byagaragajwe na nabashakashatsi , ngo abakobwa benshi berekanye ko bashimishwa no gukundana n'abahungu basetsa.

    5. Abasore b'ibigango

    Abagabo bafite ibigango, ibituza binini, bafite amaboko n'uburyo bugaragaza ko bubakitse barakundwa cyane. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umusore adafite ibigango usanga abakobwa batamushidukira cyane nk'uko bihambira ku musore ugaragaza ko ateye kigabo koko. Kuko akenshi muriyiminsi usanga hari abahungu bajya gukora imyitozo ngorora mubiri ngobagire ibigango.

    6. Abasore bakunda umuziki

    Abakobwa bakunda abagabo bazi ibijyanye n'umuziki byaba kuririmba cyangwa se gucuranga. Ubushakashatsi bwagaragajwe n'Ikinyamakuru kitwa Psychology of Music bwerekanye ko umukobwa bimworohera guha nimero ye ya telefoni umuhungu ucuranga gitari kurenza undi usanzwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/18/umusore-umeze-gutya-abakobwa-bamukunda-kubi/

  • Umurage we uzabera urugero ab’ahazaza- P. Kagame yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame Paul yavuze ko yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda ndetse 'n’abaturage ba Zambia.'

    Yavuze ko Kenneth Kaunda yagize uruhare rukomeye mu gutuma Afurika yibohora kandi ko bitazibagirana.

    Yagize ati 'Imiyoborere ku mugabane ndetse n’umurage wo kwigira kwa Afurika bizakomeza kubera akabando ibiragano bizabaho mu gihe kiri imbere.'

    Bimwe kuri Mzee Kenneth Kaunda

    Kenneth David Kaunda yavutse tariki 28/04/1924 ku misiyoni iri hafi y’umupaka w’icyitwaga Rodeziya ya Ruguru na Congo.

    Se, umunyedini wabitorewe, yapfuye mu gihe yari akiri umwana, asiga umuryango we mu ngorane z’imibereho.

    Ariko ubuhanga bwa Kaunda mu mashuri bwamugejeje mu ishuri rya mbere ryisumbuye ryashinzwe muri Roseziya ya Ruguru, nyuma aba umwalimu.

    Akazi ke kamugejeje mu ntara ya Copperbelt region, no muri Rodeziya Yepfo -Zimbabwe ubu, aho yarihuye no gutegeka no kuba hejuru y’abandi kw’abazungu.

    Kimwe mu bikorwa bye bya mbere bya politiki cyabaye kuba umuntu utarya inyama, mu kwamagana politiki y’uko abirabura bagurira inyama ku idirishya ryabo.

    Mu 1953 yabaye umunyamabanga mukuru wa Northern Rhodesian African National Congress ariko iyi yananiwe gushyira hamwe abirabura b’Abanyafurika mu kurwanya ubutegetsi bw’abazungu muri Rhodeziya na Nyasaland.

    Hashize imyaka ibiri, yarafunzwe, akoreshwa imirimo, aregwa gukwirakwiza inyandiko abategetsi bavuze ko zigumura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Umurage-we-uzabera-urugero-ab-ahazaza-P-Kagame-yihanganishije-umuryango-wa-Kenneth-Kaunda

  • Abakobwa b'inkumi beza basebejwe n'ibiryo imbere y'abakunzi babo| Umva uko byagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa b'inkumi basohokanye mu birori n'abakunzi babo maze ibiryo bije bose batanguranwa no gufata amafoto y'amafunguro. Bisanzwe bizwi cyane ko abakobwa ndetse n'abategarugori muri rusange bakunda ifoto gusa aba bo barakabije bigera naho abasore bakundana nabo byabayobeye bose barabareba bifata ku munwa.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-binkumi-beza-basebejwe-nibiryo-imbere-yabakunzi-babo-umva-uko-byagenze/

  • Umukecuru w'imyaka 75 basize ibirungo agahinduka inkumi akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga , Amafoto #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi, bakomeje gutangarira amafoto agaragaza umukecuru w'imyaka 75 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Ghana wasizwe ibirungo (Makeup) bikamuhindura inkumi y'umukobwa.

    Ni amafoto akomeje kubica bigacika, akaba yashyizwe ahagaragara bwa mbere n'umuntu ukoresha amazina ya hb elegance kuri instagram.

    Uyu witwa hb elegance (nawe ukomoka mu gihugu cya Ghana) washyize amafoto kuri instagram akaba akomeje gutitiza abakoresha imbuga nkoranyambaga, asanzwe akora umwuga wo gusiga abakiriya Makeup.

    Nkuko bigaragara kuri instagram ya hb elegance, uyu mukecuru yizihizaga isabukuru y'imyaka 75 amaze abonye izuba.

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Ghana akomeje kuvuga ko uyu witwa hb elegance ariwe wateye makeup uyu mukecuru w'imyaka 75 y'amavuko utatangajwe amazina, agahinduka nk'inkumi.

    Tubibutse ko ubushakashatsi bwakorewe ku bwoko bwa makeup bugera kuri 231 bukoreshwa mu gukora neza ibitsike n'ingohe cyane cyane ubwo umuntu atavana ku mubiri akoresheje amazi, bwagaragaje ko ziba zirimo ibinyabutabire by'uburozi bwitwa PFAS, bizwiho kongera ibyago by'indwara ya kanseri cyangwa ibindi bibazo by'ubuzima.

    Makeup zisigwa ku maso n'ingohe zizwi nka 'mascara', zishobora guhangana n'amazi ku buryo umuntu atazivanaho ayakoresheje ahubwo bisaba amavuta.

    Ni cyo kimwe n'amoko atandukanye ya 'lipstick' na 'foundation'. Byose ubushakashatsi bwasanze biba byifitemo ibinyabutabire bishobora gukururira uwabyisize kurwara kanseri.

    Ubushakashatsi bwakorewe mu maduka atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada, bwagaragaje ko nibura kimwe cya kabiri cy'izo makeup ziba zigizwe n'ikinyabutabire cyitwa Fluorine, cyifitemo uburozi bwa PFAS butera kanseri.

    Izi makeup kandi ngo zishobora gushegesha ubushobozi bw'ubudahangarwa bw'umubiri, gutuma abagore babyara abana bafite amagarama make ndetse n'ibyago bya kanseri ku bice bimwe na bimwe by'umubiri bikiyongera.

    Abakoze ubushakashatsi bakangurira za leta kuburira abaturage bazo, bakagira amakenga mu ikoreshwa ry'izi makeup kuko ngo inganda zizikora zitajya nibura zinandikaho ubutumwa buburira abakiliya.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/18/umukecuru-wimyaka-75-basize-ibirungo-agahinduka-inkumi-akomeje-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-amafoto/

  • Abayobozi batanga amakuru ya nikize, kimwe mu bidindiza imikorere y’itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batanze ikiganiro ku itangazamakuru muri Afurika
    Batanze ikiganiro ku itangazamakuru muri Afurika

    Ni ibyavugiwe mu biganiro nyunguranabitekerezo ngarukamwaka, byabereye mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) i Musanze, byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 bikazasoza tariki 18 Kamena 2021.

    Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Itangazamakuru n’umutekano, inkingi yubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyizehamwe kandi itekanye”, cyahuriwemo n’itsinda ry’impuguke mu itangazamakuru rigizwe na LT Col. Claude Nkusi, Yolande Makolo, Dr. Fredrick Gooloba Mutebi na Charles Onyango Obbo, kiyoborwa na Dr. Lonzen Rugira, batunze agatoki bamwe mu bayobozi mu bihugu bya Afurika bataramenya neza akamaro k’itangazamakuru.

    Ngo hari ubwo bamwe mu bayobozi batanga amakuru mu buryo bwo guhangana n’umunyamakuru, kumwikiza batanga amakuru acagase, kandi na yo arimo ukuri guke aho umwe yagize ati “Hari ubwo umuyobozi atanga amakuru yo kwikiza umunyamakuru cyangwa kumwereka ko amurenze, amusumbya igitinyiro”.

    Dr. Fredrick Golooba Mutebi, yavuze kuri iyo mikoranire hagati y’itangazamakuru na Leta, aho hari ubwo usanga hari ihangana, ati hagomba kubaho uburyo itangazamakuru ribona amakuru akenewe, ariko agakoreshwa neza kandi amakuru atanzwe akaba yizewe, hari ubwo hatangwa amakuru ya nikize ugasanga umuyobozi aravuze ati “Ngaho ni baze mbabeshye nigendere”.

    Charles Onyango Obbo yunze mu rya mugenzi we, avuga ku kamaro ko gutanga amakuru ku munyamakuru, aho ubwabyo bifasha n’umuyobozi kuko mu gihe yanga gutanga amakuru ari bwo ku munyamakuru aba atanze menshi, ibyo bikamugiraho zimwe mu ngaruka.

    Agira ati “Ubundi kubona amakuru ni iby’ingenzi ku munyamakuru, ikintu cyiza n’ukumwemerera kubona amakuru menshi, kuko amakuru makeya ku munyamakuru ni menshi cyane kuri we”.

    Izo mpuguke zagaragaje ko kimwe mu bikomeje kudindiza inkingi y’ubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyize hamwe kandi itekanye, ari abo bamwe mu bayobozi usanga bahanganisha Leta n’itangazamakuru kandi ari inzego ebyiri zakagombye gusenyera ku mugozi umwe, iterambere rya Afurika n’umutekano bikarushaho kwiyongera.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, afungura ku mugaragaro ibyo biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera bizamara iminsi ibiri, yavuze ko kuganira kuri ibyo bibazo bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka muri Africa” (Confronting Emerging Security Threats in Africa), bifasha abitabiriye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Polisi, gutekereza nk’urwego rufata ibyemezo ku bisubizo by’ibibazo bitera umutekano mucye mu gihugu.

    Aha ikaze abitabiriye ibyo biganiro, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu, yavuze ko ibyo biganiro bikorwa buri mwaka bikitabirwa na ba Ofisiye bakuru bari mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru, nk’amahugurwa atagwa yo ku rwego ruhanitse muri Polisi y’u Rwanda, aho biba bigamije kwagura ubumenyi burenze k’ubwo baba barahawe mu ishuri.

    Ngo ni n’umwanya mwiza wo kuganira ku nsanganyamatsiko z’ingenzi mu biganiro bitandukanye bigatangwa n’abantu bo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, bafite ubumenyi butandukanye n’ubunararibonye muri ayo masomo.


  • COVID-19 : Hoteli na Resitora zashyiriweho umwihariko mu kwakira abakiliya zirikanga igihombo #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo kireba hoteli 4 z’inyenyeri 5 na resitira 11 zigomba gukoresha abakozi bapimwe COVID-19 ndetse n’abakiliya bazigana bakerekana icyemezo cy’uko bisuzumishije COVID-19 kandi bigaragara ko batayanduye.

    Bamwe mu bagomba kugishyira mu bikorwa bavuga ko gishobora kubagora kugishyira mu bikorwa.

    Uwimana Seth umukiriya wa hoteli yagize ati “Ntabwo bizatworohera cyane kuko ubusanzwe twazaga dufite gahunda n’abakiliya ntabwo byadufataga umwanya kujya kwipimisha twazaga kuko igihe cyabaga ari gito tugahita duhura tubanje gufata bya bipimo bisanzwe by’umuriro, gukaraba intoki tugashyiramo intera ariko mu gihe bisaba izo ngamba zikomeye zindi zo kubanza gutanga icyo gipimo kirenzeho bizajya bitugora cyane.”

    Ku ruhande ariko Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Serena Hotel, Eric Mugesera ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Hotel Marriott, Ulrich Franzmann bemeza ko biteguye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, bakagaragaza ariko n’impungenge z’uko abakiliya bashobora kuzigira aho badasabwa kwipimisha :

    Mugesera yagize ati “Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abinjira batugana natwe ubwacu dukorera muri hoteli twabonye ari icyemezo cyiza kiganisha mu kurinda ubuzima bw’abantu. Abakiliya bo birashoboka ko babura ndetse n’ikiguzi cyo kikiyongera nk’uko mwabibonye ko tugomba gusuzumisha abakozi bacu nyuma y’ibyumweru 2 ariko ubucuruzi igihe cyose bwatangira mu gihe abantu baba bafite ubuzima buzira umuze batahuye n’ikibazo cy’indwara ya COVID-19.”

    Na ho Ulrich Franzmann ati “Dushobora kugira abakiliya batangazwa n’iki cyemezo cyangwa baterwa impungenge na cyo ariko tuzubahiriza amabwiriza ndetse tuzanasobanura neza ayo mabwiriza gusa ikibabaje dushobora gutakaza abakiliya ku buryo hari abazahitamo kwigira ahandi aho badasabwa kwerekana icyo gisubizo ni cyo kibazo mfite naho ubundi turabishyigikiye cyane.”

    Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’iterambere RDB Zephanie Niyonkuru avuga ko urutonde rw’izi hoteli na resitora ruzajya ruvugururwa ndetse n’izitaruriho zigakorerwa igenzura ryo gupima abakozi n’abakiliya bazigana

    Yagize ati “Ariko buri byumweru 2 urutonde ruzajya rusubirwamo ndetse binabaye ngombwa rushobora no kuba rwasubirwamo mbere cyangwa se bitewe n’uburyo icyorezo cyaba kirimo kugenda cyangwa se amabwiriza ashobora gushyirwaho na leta mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo…

    Ndetse n’ikindi twavuga ni uko na hoteli na resitora zitari kuri uru rutonde na ho RBC izajya ijya gupima mu buryo butunguranye yaba ari abakozi, yaba ari ababagana na ho bapime barebe uburyo icyorezo gihagaze muri abo bantu bakoramo cyangwa abahagana…

    Mbese ni yo bigeze ku bakozi bakoramo icyo dusaba izo hoteli ni cyo dusaba n’izo resitora ni uko mu byumweru 2 berekana raporo zerekana uko bagiye bapima abakozi babo bakazohereza kuri RDB ndetse no kuri RBC.”

    Ni icyemezo gisaba ko abakozi bo muri izi resitora na hoteli bazajya bapimwa buri byumweru 2 na ho abakiliya bakagaragaza icyemezo kitarengeje iminsi 7 cyerekana ko batanduye COVID-19.

    Ivomo : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/COVID-19-Hoteli-na-Resitora-zashyiriweho-umwihariko-mu-kwakira-abakiliya-zirikanga-igihombo

  • AS Kigali mu kanyamuneza #rwanda #RwOT

    Ibintu bimeze neza mu bakinnyi ba AS Kigali nyuma y’uko iyi kipe yishyuye ikirarane cy’ukwezi kumwe yari ifitiye aba bakinnyi.

    Mu gihe yasigaye imikino 2 ngo shampiyona isozwe, ikipe ya AS Kigali irimo gukubana ku gikombe na APR FC aho zombi zinganya amanota.

    Iyi kipe yarimo abakinnyi ibirarane by’amezi 2(Mata na Gicurasi), mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwari bwishyuye ukwezi kumwe.

    Tariki ya 25 uku kwezi iyi kipe yari kuba yamaze kujyamo abakinnyi amezi 2, ibintu byari byatangiye kuzana umwuka mubi mu bakinnyi bibaza impamvu barimo bakora ibyo basabwa aho bataratsindwa muri shampiyona ariko bo ntibahabwe ibyo bakoreye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yamaze kwishyura abakinnyi ukwezi yari ibarimo nk’uko umwe mu bakinnyi yabyemereye ISIMBI ko baraye bayashyize kuri konti zabo ndetse bamwe bakaba baraye bayabonye, abo atarageraho ngo nabo barabona ubutumwa uyu munsi.

    Ibi ubuyobozi bwa AS Kigali bukaba bwabikoze mu rwego kwirinda ikintu cyatuma abakinnyi batitegura imikino 2 isigaye ya Police FC na Bugesera FC aho isabwa kuyitsinda ubundi igategereza ibizava mu mikino APR FC bahanganye isigaje.

    AS Kigali igiye gukina imikino ibiri ya nyuma yahembye abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-mu-kanyamuneza

  • Musanze: Ubuyobozi buraburira abagikora ubucuruzi bw’amata mu kajagari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa
    Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa

    Ku nkengero z’imihanda yo mu mujyi wa Musanze no mu ma santere y’ubucuruzi ari hanze yawo, hagaragara abacuruza amata, cyane cyane mu ma saha ya mu gitondo na nimugoroba.

    Abo Kigali Today yasanze bayacururiza mu Murenge wa Muko, ku iseta bakoreraho iri hafi neza y’umuhanda nyabagendwa, ibikoresho bigizwe n’amajerekani manini n’amatoya baba bashyizemo amata, bigaterekwa hasi ku buryo ushaka amata wese bitewe n’ingano y’ayo akeneye, bamupimira bakoresheje igikombe cya purasitiki, umuguzi yamara kwishyura, bakayamuha agataha.

    Umwe mu bayacuruza yagize ati “Kuyacururiza aha ni uko ari ho tubona haboneka abakiriya benshi kandi bihuse. Ubu nkanjye mba naranguye litiro zitari munsi y’100 z’amata kandi iyo nyazanye kuyicururiza aha, amasaha atatu yonyine arahagije ko baba bayamaze, nkahita nitahira, ifaranga ryanjye nkarikenyereraho”.

    Mugenzi we ati “Mbona ubu buryo bwo gucuruza amata tuyadandaza, ari bwo butworoheye kandi bubangutse. Urebye ukuntu dushora imbaraga mu kwigengesera isuku y’amata ngo atangirika muri cya gihe tuba dutegereje abaguzi n’igihe nyacyo tuba tuyamushyikiriza mu gikoresho aba yitwaje, dusanga uko biri ubu buryo tuyacuruzamo biruta kuba twajya kuyacururiza mu isoko tuyatanditse kimwe n’ibindi bicuruzwa. Ni yo mpamvu twiyizira ku muhanda aho abakiriya batubonera hafi”.

    Isimbi Belancile ni kenshi yaguraga amata acururizwa ku muhanda, nyuma yigira inama yo kubihagarika kuko yakemanze isuku yayo.

    Yagize ati “Aho hantu bacururiza amata ni hafi y’aho nari ntuye. Usanga bayateretse ku kameza hamwe n’ibindi bintu by’ibiribwa nk’inyanya, ibitoki n’amakara kandi uwakira abagura ibyo bicuruzwa akaba umwe. Hari nk’igihe aba amaze guha umukiriya amakara cyangwa se kumupimira ibirayi, haza nk’umuntu ushaka amata na we akamusukira atanabanje gukaraba intoki. Urumva ko isuku y’ayo mata yanteye kuyikemanga, kujya kuhagurira mbihagarika ntyo”.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo John, akangurira abacuruza amata kwitabira kubikora mu buryo bunoze.

    Yagize ati “Buriya buryo bwo gucuruza amata ku muhanda aho buri wese ayatereka aho yiboneye si ubwo gushyigikirwa. Ubwabyo tubirebera mbere na mbere mu buryo atwarwamo, aho abenshi baba bayashyize mu majerekani. Birazwi neza ko iyo amata atwawe mu gikoresho kitabugenewe aba indiri ya za mikorobe zororoka byihuse, kandi zigira ingaruka ku buziranenge bw’amata”.

    Arongera ati “Niyo mpamvu aorozi bacu bakagombye kumenya ko kumenya ko gutwara amata mu majerekani atari byo, ahubwo bagashishikarira kugura ibicuba, cyane ko biboneka ku masoko kandi no ku bufatanye bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa, aborozi bagiye bahabwa ibicuba kuri Nkunganire”.

    Uwo muyobozi anavuga ko kuba hakigaragara abakora ubucuruzi bw’amata mu kajagari, bahora bacengana n’inzego z’ubuyobozi ntibanatange imisoro, bigateza icyuho mu mitangire y’imisoro, bikanagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

    Mu mukamo ukomoka ku nka zororewe mu Karere ka Musanze, uwo aborozi babasha kugeza ku makusanyirizo uko ari atatu ahabarizwa, nturenga Litiro 5,900 z’amata.

    Ubuyobozi butangaza ko buri muri gahunda yo kongera ubukangurambaga bugamije kongera umukamo, binyuze mu kuvugurura ubworozi hakitabirwa ubwa kijyambere, gushishikariza aborozi kwimakaza isuku yabo bwite, iy’ubworozi ndetse n’uburyo amata atwarwamo, kugira ngo bifashe kubungabunga ubuziranenge bwayo.


  • Niba utajya urya imineke numenya ibi ntuzongera kuyibura mu rugo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abenshi bazi ko umuneke ari urubuto,ariko jye nababwira ko umuneke urenze no kuba imbuto,bitewe n'imbaraga zawo mu buryo butandukanye ku buzima bw'ikiremwa muntu,bityo twifashishije ubushakashatsi butandukanye dukoresheje urubuga rwa google twifuje kubasangiza izo mbaraga z'umuneke.

    1.Imineke ni ivomero ry'intungamubiri karemano,bityo iyo uriye byibura imineke 2 izagutera imbara zo gukora imwe mu mirimo cyangwa imyitozo mu gihe kingana n'isaha imwe utarananirwa cyangwa ngo usonze,ndetse imineke irinda imitsi guhimanirana.

    2.Imineke kandi ikungahaye ku isukali idatera diyabete ndetse ikagira umunyu mucye bityo imineke ituma amaraso atembera neza mu mubiri kandi ikakurinda indwara y'umutima.

    3.Imineke izagufasha kugabanya ubushyuhe muri wowe mu gihe cy'ubushyuhe ndetse no mu gihe warwaye indwara ituma ushyuhirana cyane.

    4.Imineke kandi buriya ngo ni myiza ku mugore utwite,kuko imufasha kurwanya uburwayi bwa mu gitondo,ndetse ituma n'umubiri we utabyimbabyimba.

    5.Imineke ni isoko y'umunezero,bityo mu gihe uzajya ubabara ujye ufata byibuza umuneke umwe uzagufasha kugaruka mu bihe by'umunezero,kuko umuneke wuzuye intungamubiri zifasha ubwonko gutuza.

    6.Imineke ikungahaye kuri Antioxidanta ishobora kugufasha kurwanya indwara z'ibyuririzi ngo utazandura.

    7.Kurya imineke bizagufasha kubaka amagufa yawe maze agakomera,kandi bizakurinda indwara z'amaso ndetse imineke izagufasha kurwanya indwara ya Cancer kugira ngo itinjira mu mubiri wawe.

    8.Kandi imineke niyo nzira yonyine yumwimerere yo kurwanya indwara yo kutituma 'Constipation',kuko iyo uri umuneke ubigufashamo.

    9.Imineke kandi irakenerwa cyane ku bakobwa bageze mu gihe cy'imihango,kuko iyo bageze muri icyo gihe imineke ibafasha kutava cyane ndetse ikamugabanyiriza uburibwe mu gihe cy'imihango.

    Source : https://yegob.rw/niba-utajya-urya-imineke-numenya-ibi-ntuzongera-kuyibura-mu-rugo/