Blog

  • Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwamaze gutangaza ko umutoza Kayiranga Jean Baptiste agiye gutoza iyi kipe mu gihe cy'imikino ibiri isigaye kugirango ngo uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021 urangire.

    Ibyo guha imirimo uyu mutoza Kayiranga bije nyuma yaho uwari umutoza mukuru wayo Guy Bukasa asezeye iyi kipe nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa gatanu wo guhatanira igikombe cya shampiyona.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze kuri twitter, bemeje ko Kayiranga agiye gutoza ikipe yambara umweru n'ubururu by'agateganyo mu mikino ibiri isigaye.

    Mu butumwa banyujije kuri twitter buragira buti 'Kayiranga Jean Baptiste yagizwe umuyobozi mushya w'agateganyo wa Rayon Sports nyuma y'uko Guy Bukasa yeguye ku wa gatatu, mu mikino ibiri ya shampiyona isigaye izatozwa na Kayiranga'.

    Kayiranga Babptitse agiye gutoza iyi kipe yakiniye ndetse kandi yanayitoje ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2004, uyu mutoza kandi yanatoje amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi makuru, Amavubi mato (U-20), Amavubi y'Abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

    The post Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kayiranga-baptiste-yahawe-gutoza-rayon-sports-mu-mikino-ibiri-isigaye-ngo-shampiyona-ya-2020-2021-irangire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayiranga-baptiste-yahawe-gutoza-rayon-sports-mu-mikino-ibiri-isigaye-ngo-shampiyona-ya-2020-2021-irangire

  • Perezida Kagame yihanganishije Abaturage ba Zambia kubera urupfu rwa Kenneth Kaunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame aha yaganiraga na Kenneth Kaunda muri 2017
    Perezida Kagame aha yaganiraga na Kenneth Kaunda muri 2017

    Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia muri rusange.

    Yavuze ko uwo mukambwe watabarutse azibukirwa ku ruhare rukomeye yagize mu kubohora Afurika.

    Ati “Imiyoborere ye n’uburyo yashyigikiraga ubwigenge n’iterambere ry’umugabane wa Afurika bizahora mu mitima ya benshi bariho n’abazabaho mu bihe bizaza”.

    Kenneth Kaunda witabye Imana afite imyaka 97 y’amavuko afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage, ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021.


  • Kayiranga J. Baptiste wakiniye Rayon akanayitoza yagizwe umutoza mukuru w’agateganyo #rwanda #RwOT

    Kayiranga Jean Baptiste uzwi cyane muri ruhago yo mu Rwanda, asanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe ya Rayon Sports agiye gutoza iyi kipe mu mikino isigaye ya Shampiyona nyuma y’uko ikuye amaso ku gikombe ndetse no gusohokera igihugu bikaba byaranze.

    Itangazo rya Rayon Sports yanyujije kuri Twitter, rigira riti 'Kayiranga Jean Baptiste yagizwe Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports nyuma y’iyegura rya Guy Bukasa ku wa Gatatu.'

    Kayiranga azatora Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ya Shampiyona nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Mucyeba wayo ari we APR FC yayitsinze igitego kimwe mu minota ya nyuma.

    Ubwo uyu mukino warangiraga, Gay Bukasa wanze no kuvugana n’Itangazamakuru yahise asezera mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwavuze ko amasezerano y’uyu mutoza yari atarangira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Kayiranga-J-Baptiste-wakiniye-Rayon-akanayitoza-yagizwe-umutoza-mukuru-w-agateganyo

  • Mugabo Gabriel watawe muri yombi akirangiza umukino i Golgotha, yarekuwe #rwanda #RwOT

    Mugabo Gariel ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Sunrise FC nyuma y’icyumweru afunzwe akurikiranyweho gukoresha umugore imibonanompuzabitsina ku gahato yamaze kurekurwa.

    Tariki ya 10 Kamena 2021, Sunrise kuri Golgotha Stadium(Nyagatare Stadium) yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino Mugabo Gabriel yakinnye, yahise atabwa muri yombi na polisi ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB).

    Icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ko uyu mukinnyi icyaha akurikiranyweho ari ugukoresha ku gahato umugore w’imyaka 27.

    ati”icyaha akurikiranyweho ni ugukoresha ku gahato imibonanompuzabitsinda umugore w’imyaka 27. Icyaha yagikoze tariki ya 12 Gikurasi agikorera mu karere ka Nyagatare akaba ari naho yafatiwe.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ISIMBI yamenye amakuru ko uyu mukinnyi yarekuwe, umuvugizi wa RIB akaba yabwiye ISIMBI ko bari baramaze gukora dosiye yamaze kugera mu Bushinjacyaha ari bwo bwatanga andi makuru.

    Ubwo ISIMBI yegeragezaga kuvugana n’umuvugizi w’ubushinjacyaha ntabwo byakunze kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Gusa umufasha w’uyu mukinnyi yemereye ISIMBI ko umugabo we yarekuwe ubu ari mu rugo.

    Mugabo Gabriel yarekuwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugabo-gabriel-watawe-muri-yombi-akirangiza-umukino-i-golgotha-yarekuwe

  • Padiri w’Umuraperi yashyize hanze indirimbo yabyinanye n’abazungu mu Budage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Jean François Uwimana
    Padiri Jean François Uwimana

    Nk’uko yabitangarije Kigali Today, avuga ko noneho yakoze mu njyana itari iya Rap ahubwo mu njyana ya kinyafurika, ibintu byamugoye kugira ngo bariya bazungukazi babashe kwibona muri iyo njyana.

    Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoreye kuri Kaminuza nigaho hano mu Budage twabyinanye n’abazungu ntabwo byanyoroheye na gato kuko ntibamenyereye kubyina kinyafurika, mu minsi iza ndateganya gukora n’izindi nibiba ngombwa dukore n’ibitaramo ubwo Covid-19 izaba igenjeje make”.

    Padiri Jean François Uwimana avuga ko muri iyi ndirimbo asaba abantu gukorera Imana kandi bakayigandukira kuko ihambaye mu byo ikorera abantu buri munsi.

    Yagize ati “Ibintu byose ni Imana ibigenga ni umwanya wo guha umwanya Nyagasani, kumubyinira, bityo tukamusaba gukora ibitangaza kuko Uhoraho, abamukunda yabagwirije ibyiza, abirata yabakujeho kuko Imana ntawe itinya igakunda abiyoroshya”.

    Padiri Uwimana Jean François ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo wiyemeje kuririmba injyana zitamenyerewe mu kiliziya cyane cyane ku bapadiri, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana kuri buri ngeri zose z’abantu hatitawe ku njyana bakunda.

    Uyu mupadiri akaba ari mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo.

    Reba indirimbo ‘Igitangaza’ ya Padiri Jean François Uwimana hano

  • BK na Virtual Pay mu bufatanye bwo korohereza abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw
    Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw’abacuruzi bakorana na byo

    Ubu bufatanye buzaca mu buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga Banki ya Kigali itanga, busanzwe bukoreshwa n’abantu bishyura ibintu bitandukanye mu Rwanda birimo ibiryo, imiti, serivisi za Leta nk’Irembo ndetse n’ibindi.

    Kuba BK yatangiye gukorana na Virtual Pay ikorera mu bihugu bitandukanye ni amahirwe akomeye ku bacuruzi bifuza gukoresha iri koranabuhanga kuko bizabafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu byinshi ku Isi hifashishijwe murandasi kandi bakagira uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.

    Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki ya Kigali, Caleb S. Gakunju yavuze ko BK yishimiye ubufatanye na Virtual Pay International, ikigo kitari gisanzwe gikorera mu Rwanda, avuga ko ubu bufatanye buzafasha abacuruzi basanzwe bafite ibicuruzwa kuri murandasi cyangwa abifuza kubishyiraho kubona uko bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

    Yongeyeho ati “Abantu bifuza gutanga iyi serivisi kugira ngo igere ku bacuruzi benshi, abacuruzi batandukanye cyangwa se ba rwiyemezamirimo bakorera kuri murandasi bifuza iyi serivisi, bashobora kutugana cyangwa se bagaca kuri Virtual Pay International ikabaha iyi serivisi.”

    Abashobora gukoresha iyi serivisi ni abanyamahoteli, abatanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo, abacuruzi, abafite ibigo by’amashuri, imishinga igitangiye gukora, cyangwa iciriritse, abacuruza Made In Rwanda, ibigo bya Leta, abafite za ‘depot’ n’abandi benshi.

    Banki ya Kigali yamaze impungenge abacuruzi bashobora kugira kuri banki abakiliya babo bakoresha, ibabwira ko umukiliya wese ufite ikarita ya Visa cyangwa Mastercard ya banki iyo ari yo yose azajya abasha kwishyura yifashishije ubu buryo.

    Banki ya BK ikomeje kugirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo no kubaha serivisi zinoze, ikaba inakangura abifuza ubufatanye mu gutanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabunga bazwi nka “Payment Service Providers” kuyigana kugira ngo ikomeze kugera ku bacuruzi bayifuza.


  • Anne Kansiime nyuma yo kwibaruka yambitswe impeta y’icyizere #rwanda #RwOT

    Umunyarwenyakazi w’umugande, Anne Kansiime nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu, Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta bamubyaranye yamwambitse impeta y’icyizere.

    Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bibarutse umwana w’umuhungu.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anne Kansiime yashimiye umukunzi we wamukunze ntacyo yitayeho.

    Ati'Isezerano ryiza. Nshobora kuba nariboneye umwunganizi mwiza w’ubuzima. Muze mumfashe kwishimira ibi bihe bidasanzwe. Skylanta warakoze kunkunda no kumbera ubwihisho bwiza, warakoze kwemera ubusazi bwanjye. Ndagukunda ku buryo utabyumva.'

    Yabyaranye na Skylanta binjiye mu rukundo muri 2018, ni nyuma y’uko muri 2017 atandukanye na Gerald Ojuok wari umugabo we bashakanye muri 2013.

    Yahawe impeta y’icyizere

    Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa muri 2018

    Baherutse kubyarana umwana w’umuhungu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/anne-kansiime-nyuma-yo-kwibaruka-yambitswe-impeta-y-icyizere

  • Menya byinshi ku muti utera imbaraga abagabo bakabasha gutera neza akabariro #rwanda #RwOT

    Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules bikire burundu binahe urugo rwawe umunezero.

    REVIVE ikozwe mu byatsi bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.

    REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.

    Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nkicyongera imbaraga z’abagabo ndetse no mu kuvura imikorere mibi ku mubiri wa kigabo.

    REVIVE yateguwe byumwihariko kugirango yongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, yongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, yongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.

    REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE :

    • Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.
    • Yongera libido ku kigero cyo hejuru.
    • Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno.
    • Yongera umusaruro wintanga mu bwiza n’ubwinshi.
    • Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.
    • Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
    • Ivura guhorana umunaniro ukabije…

    INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE mu rugo iwawe.

    - Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kukunezeza.

    • irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.
    • nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.

    UWAKORESHEJE REVIVE :

    • Uwo mukoranye imibonano mpuzabitsina uguma mu mutima we kandi agakomeza kuguhimbaza nk’imana y’URUKUNDO rwe mu buzima bwe.
    • Ubwawe wumva ko uri umuntu wifitiye ikizere kandi akenshi uzasanga umukobwa wese ushobora kuryamana nawe azakwiruka inyuma kubera ibyishimo umuha, cyangwa ntazigere akwibagirwa.
    • Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

    UKO REVIVE IFATWA :

    - Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi ashyushye y’akazuyaze.
    Revive ntabwo ikoreshwa igihe cyose ukeneye gukora imibonano mpuzabitsina nkuko benshi babyibaza.

    Ushaka REVIVE wadusanga aho dukorera iruhande rwa hotel okapi cyangwa tukayibagezaho aho muherereye.

    Dufasha kandi abadamu bagira ama infection, ababuza ubushake n’amavangingo, abaribwa mu gihe cy’imihango…

    Ku bindi bisobanuro mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri WhatsApp kuri : +250788449901

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Menya-byinshi-ku-muti-utera-imbaraga-abagabo-bakabasha-gutera-neza-akabariro

  • Kayiranga Baptise yagizwe umutoza wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko nyuma yo gusezera k’umutoza Guy Bukasa, imikino ibiri ya shampiyona isigaye izatozwa na Kayiranga Baptiste.

    Kayiranga Baptiste usanzwe ari umuyobozi wa tekinike muri iyi kipe, usibye gukinira Rayon Sports yanayibereye umutoza mu bihe bitandukanye ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona

  • Skol na GIZ byahuguye abakozi b’utubari, amahoteli n’amaresitora ku kwakira neza abakiriya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye mu kiganiro n
    Abayobozi batandukanye mu kiganiro n’abanyamakuru

    Skol na GIZ bivuga ko iyo gahunda yiswe ‘Hanga Ahazaza’ irimo gufasha urubyiruko rukorera utubari, amahoteli n’amaresitora bacuruza ibinyobwa by’urwo ruganda, kumenya uburyo bagomba kubikundisha ababagana.

    Umuyobozi Mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert, avuga ko abo bakozi bahugurwa ari abazafasha urwo ruganda kugera ku ntego rwihaye ivuga ngo “Umunezero, Abantu n’Imikorere myiza (Pleasure, People, Perfection)”.

    Wulfaert avuga ko ibinyobwa bakora bigomba kuba biryohera ababinywa, kandi ko imikino batera inkunga hamwe n’ubufasha batanga mu guteza imbere imibereho myiza, bigomba kuzanira umunezero abaturage, abakiriya n’abakozi b’uruganda by’umwihariko.

    Wulffaert yagize ati “Turifuza ko abakiriya biyumva ko bahawe ikaze, bumve banezerewe, bicare batekanye kandi babone byihuse ibinyobwa bifuza. Mu gihe ba mukerarugendo baje, bagomba guhabwa ikaze bakumva bisanga, bikabarehereza gutanga amafaranga menshi kurushaho”.

    Kuva mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2020 kugeza ubu, ubufatanye bwa Skol na GIZ bumaze gutanga ibyemezo by’amahugurwa ku bakozi bazahugura abandi, bagera kuri 62 barimo ab’igitsina gore 37 hamwe n’abagabo cyangwa abahungu 25.

    Skol na GIZ barifuza ko uyu mwaka warangira abagera kuri 600 bamenye guha abantu serivisi zinoze, ariko ko icyifuzo ari ukuzagira urubyiruko (rutarengeje imyaka 35 y’ubukure) rugera ku 30,000 rukorera ibigo (amaresitora, utubari n’amahoteli) birenga ibihumbi 10 biri hirya no hino mu gihugu.

    Abandi bitabiriye icyo kiganiro
    Abandi bitabiriye icyo kiganiro

    Umuyobozi w’Umushinga Hanga Ahazaza muri GIZ, Ludovic Gelin, avuga ko abahugurwa ari abazajya guhugura abandi mu maresitora, mu tubari no mu mahoteli acuruza ibinyobwa bya Skol.

    Gelin yagize ati “Ni iminsi ibiri buri muntu amara ahugurwa, turashaka abazafasha abandi kubaka ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza”.

    Umwe mu bamaze guhurwa muri ubu bufatanye bwa Skol na GIZ, Mukahirwa Clementine avuga ko amaze kumenya icyo umukiriya ashaka n’uburyo agishakamo.

    Ati “Namenye niba yifuza ibinyobwa bikonje cyangwa bishyushye, namenye icyo gukora ariko mbere kwari ukubaza umuntu ngo ‘uranywa iki’ ubundi ngahita nigendera”.

    Mukahirwa avuga ko yasobanukiwe ko agomba kugeza ibinyobwa n’ibiribwa ku mukiriya amuturutse iburyo, baba baje ari umuryango akaba agomba guhera ku bana, agakurikizaho nyina hanyuma akita kuri se.

    Umuyobozi w’utubari twitwa ‘Pangolins Bars’, Auguste Uyisaba, avuga ko mu bamaze guhugurwa ari we muyobozi w’ikigo wenyine warimo, akagaragaza impungenge ko abakozi basanzwe bashobora kutazahugura bagenzi babo, bitewe n’uko nta bubasha baba bafite bwo gutumiza inama n’ibiganiro.

    Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro
    Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro

    GIZ na Skol bivuga ko hamwe n’inkunga ya MasterCard Foundation, bateganya gukoresha Amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya miliyoni eshanu n’icumi mu guhugura abakozi b’utubari, amaresitora n’amahoteli.

    Umukozi w’umushinga Hanga Ahazaza wa GIZ, Carmen Nibigira, avuga ko utubari, amaresitora n’amahoteli bicuruza ibinyobwa bya Skol, byemerewe kwandikira urwo ruganda bisaba guha abakozi babyo amahugurwa.

    Uruganda Skol ruvuga ko rukomeje gutera inkunga amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ndetse no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abatishoboye.