Blog

  • Mbonyi na Clarisse barashishikariza abantu ku… – #rwanda #RwOT

    Muri serivisi iyi Laboratwari itanga harimo serivisi zo gupima ADN hagamijwe guhuza ibimenyetso n'ahabereye icyaha cyangwa umuntu n'abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo, cyangwa serivisi zo gupima ibyashobora guhumanya umuntu bikaba byanamuviramo urupfu nk'igihe yarozwe.

    Umuhanzi Israel Mbonyi  ukunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n'umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe mu njyana ya Gakondo ni bamwe mu basobanukiwe n'izi serivisi ndetse bakaba bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kugana iki kigo cya Rwanda Forensic Laboratory (RFL) kubera ko serivisi zatangirwaga mu mahanga ubu zose ziri gutangirwa mu Rwanda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Israel Mbonyi yagize ati ''Njyewe numva ari byiza kumenyesha abantu uburengazira bwabo kubabwira ko gupima ADN bitagisaba kujya hanze ko ari ibintu bikorerwa mu Rwanda kuko hari igihe abantu bamaze igihe barengana kubera kutamenya serivisi zimwe na zimwe zitandukanye zikorwa ku birebana n'ibyaha biba byabayeho”. 

    Ati “Rero kuba ubungubu dufite iterambere rigeze kuri uru rwego nanjye kuba natanga umusanzu wanjye mu kubwira abanyarwanda ko ibyo bintu bihari numvise ko ari umugisha kuri njyewe kandi birareba abantu bose abakirisitu n'abatari abakirisitu.''

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira nawe yunze mu rya Israel Mbonyi agira ati: “Inyungu ya mbere abanyarwanda bazakuramo ni uko hari abanyarwanda bajyaga gushakira izi serivisi mu mahanga nabo bagoma kubimenya ntibatekereze kuzishakira hanze kandi twabitangiye gushishikariza abanyarwanda hari abari kutubaza tukabasobanurira bigaragare ko umusaruro uzaboneka”.

    Yakomeje ati “Icyo twababwira ni uko izi servisi zose ziboneka hano mu Rwanda kandi rwose n'ibisobanuro byose birahari nta n'ubwo ari ADN gusa, ni Serivisi zose n'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera bamenye ko zihari hari numero zabo zirahari bakorera ku Kacyiru banabahamagara kuri 4636 ni ibintu biri hafi yabo buri muntu wese yageraho.''

    Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n'umuvugizi wa Rwanda Forensic Laboratory, Samvura Jean Pierre yavuze impamvu bahisemo gukoresha abahanzi ndetse n'abakurikirwa cyane, asobanura ko ari uburyo bashaka kumenyekanishamo ikigo n'ubutumwa bashaka gutanga kugira ngo abajyaga gushakira Serivisi y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera hanze bamenye ko mu Rwanda izo serivisi zihari. 


    Yagize ati “Bariya bantu bakurikirwa n'abantu benshi icyo bavuze kimenywa n'abantu benshi icyarimwe n'abo bakurikirwa bakabasha kugisangiza abandi batandukanye rero intego yacu ni ukumenyekanisha ikigo ku batakizi kugira ngo ufite ikibazo wese akigane. Abo twifuza ko bigeraho ni abanyarwanda bose muri rusange n'abanyamahanga nabyo bigomba kubageraho kandi ubu bukangurambaga buri gutanga umusaruro kubera ko ukurikije uko twatangiye abantu twari dufite tugomba kwakira uyu munsi bagenda biyongera ku buryo bugaragara ku buryo ubona kwamamaza, kumenyekanisha ikigo bigenda bibyara umusaruro ugaragara”.

    “Ubundi inshingano z'iki kigo ni ugufasha mu gutanga ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, mu buzima busanzwe twari tumenyereye ko umuntu avuga ngo kanaka yankubise noneho bavuga ngo yankubise icyo bakoraga babazaga abantu babibonye ni bande ariko muri abo bantu babibonye ntawagaragazaga ubumuga wagize kubera iyo nkoni bagukubise ubu ngubu aho tugeze twebwe dushobora kwerekana ngo ubumuga bwageze kuri uwo muntu bungana gute”.


    Uyu muvugizi wa RFL yakomeje agira ati “Icyo ni kimwe, umuntu ashobora kuza akiba nk'ahantu cyangwa bakamukeka ko yibye ahantu ariko ugasanga bazanye nk'itsinda ry'abantu nk'ijana icyarimwe ntabwo abantu 100 bashobora kwiba mu rugo rumwe, birashobora ko babikora ariko ntabwo bakwinjira mu rugo rw'umuntu icyarimwe icyo gihe twebwe dushobora gufata ibintu by'aho hantu habereye icyaha tukamenya ngo muri abo bantu uko bangana gutya ni nde wakoze ahangaha akahinjira, ibyo urumva bitandukanye no kuvuga ngo nabonye kanaka akora ibi. Ibyo nabonye kanaka akora ibi bishyigikiwe n'ibimenyetso bya gihanga”.

    Ati “Tujye nko kuri DNA muri iyi minsi ujya ubona abana b'abanyeshuri batewe inda cyangwa se basambanyijwe. Ubungubu iyo uvuze ngo kanaka yateye kanaka inda ubungubu aho bigeze twerekana se w'umwana na nyina w'umwana, urumva ntabwo ushobora kuvuga ngo barambeshyera kandi ibimenyetso biri kwerekana ko uri se w'umwana, nayo ni indi ntera bigezeho nziza ubungubu ntibikiri ikibazo”.

    Samvura kandi yavuze ko bari kwakira abantu baburanye n'ababo aho bahuje abantu baburanye n'abana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukabona umuntu amaze imyaka 24, 28 atari azi umuryango we ariko Rwanda Forensic Laboratory ikagaragaza umuryango w, akaba ari ikintu cyiza ku gihugu.  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106722/mbonyi-na-clarisse-barashishikariza-abantu-kugana-rwanda-forensic-laboratory-yibimenyetso–106722.html

  • Mugabo Gabriel wari washinjwe gufata ku ngufu… – #rwanda #RwOT

    Binyuze ku rukuta rw'iyi kipe rwa Twitter, Sunrise FC yemeje ko Mugabo Gabriel yagizwe umwere, ararekurwa. Ubwo butumwa bugira buti: 'Buri gihe ukuri kuratsinda! Welcome back Gaby'. Munsi bahise bashyiraho ifoto y'uyu mukinnyi yambaye umwenda wa Sunrise FC.

    Uyu mukinnyi yafatiwe ku kibuga cya Sunrise (Stade Amabati) ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, nyuma y'umukino wa shampiyona Sunrise FC yari amaze kunganyamo na Gasogi United 1-1.

    Byavugwaga ko Mugabo yakoze icyo cyaha tariki ya 12 Gicurasi 2021 akomeza kwihisha inzego z'umutekano. Uyu myugariro yamaze kugaruka mu rugo, akaba agiye gukomeza gufasha iyi kipe mu rugamba irimo rwo gushaka uko yasoza shampiyona y'uyu mwaka iri mu makipe meza.

    Mugabo yageze muri Sunrise avuye muri KCB yo muri Kenya, akaba yaranakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Mukura, Police FC na Rayon Sports.

    Mugabo yamaze kurekurwa na RIB

    Mugabo Gabriel agiye kugaruka gufasha Sunrise mu mikino ya shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106725/mugabo-gabriel-wari-washinjwe-gufata-ku-ngufu-umugore-yagizwe-umwere-106725.html

  • Ikihishe inyuma y'amashusho yagiye hanze ya Juno Kizigenza asomana na Ariel Wayz cyamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hagiye hanze amashusho ya Juno Kizigenza asomana na Ariel Wayz. YEGOB twifuje kumenya inkomoko ndetse n'impamvu y'aya mashusho maze tumenya ko aya mashusho yafashwe mu gihe Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari barimo gukora amashusho y'indirimbo yabo nshya kuri ubu yamaze no kugera hanze. Ni indirimbo bise ” Away “.

    Source : https://yegob.rw/ikigishe-inyuma-yamashusho-yagiye-hanze-ya-juno-kizigenza-asomana-na-ariel-wayz-cyamenyekanye/

  • Ababyeyi bifashe ku munwa bitewe n'umugore wagaragaye ahetse umwana muri porte bebe ari kuri moto. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi w'umwana w'uruhinja uheruka kugaragara ku ifoto yatendetswe inyuma ya moto, akomeje kwamaganwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamushinja guhutaza uburenganzira bw'uwo yibarutse.

    Ni ifoto yatangiye gukwirakwira ku mbuga zirimo urwa Twitter ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ikaba yarafatiwe muri kamwe mu duce tw'umujyi wa Kigali.

    Ni ifoto yatangiye gukwirakwira ku mbuga zirimo urwa Twitter ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ikaba yarafatiwe muri kamwe mu duce tw'umujyi wa Kigali.

    Kuri iyi foto ikomeje gutaramirwaho n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, uruhinja rugaragara ruhambiriye mu mugongo wa nyina, gusa bigaragara ko runagana ku gice cy'inyuma cya moto.

    Ku rundi ruhande amaboko y'umubyeyi yombi yari acigatiye ivarisi isa n'iremereye yari hagati ye n'umumotari wari umutwaye, mu rwego rwo kwirinda ko yagwa.

    Abenshi mu babonye iriya foto banenze umubyeyi w'umwana n'umumotari wari umutwaye kuba barirengagije uburenganzira bwa ruriya ruhinja.

    Uwitwa Muhire Henry Brulart mu butumwa bwe bwo kuri Twitter yanamenyesheje Polisi y'Igihugu yaribajije ati: 'Ese hakwiye kubaho kwibutsa ababyeyi uburenganzira bw'umwana? cyangwa babikora babizi? abatwara ibinyabiziga (moto) bo bazigishwa amategeko kugeza ryari?'

    Ubutumwa bw'uyu muntu wakomozaga kuri iriya foto, bwakurikiwe n'ibyiyumvo bitandukanye by'Abanyarwanda bashoboye kuyibona.

    Uwitwa Bizab Abdoul Wahab yavuze ko hakenewe kurebwa uburyo ikibazo nka kiriya cyakemuka mu buryo bwa rusange.

    Ati: 'Kuko uyu si we wenyine ubigenza gutya. Abashinzwe public transport nibo bireba cyane kurusha abandi. Na za moto zitwara bantu barenze umwe hari icyo zakemura ( mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye). Niko mbibona.'

    Inkubito y'Imanzi we yavuze ko Ikibazo atari uko uriya mubyeyi yateze moto kuko amikoro make y'Abanyarwanda atabemerera kubona za tagizi zihariye, ati: 'ariko turibaza impamvu atahetse umwana we neza. Nabyo se bisaba amikoro?'

    Umunyamakuru Aissa Cyiza na we ari mu baguriye impuhwe ruriya ruhinja, avuga ko umubyeyi warwo yakabaye yarushyize hagati ye n'umumotari.

    Ati: 'Ndi gutereza umuyaga, nkatekereza iri josi. Nukuri babyeyi dutega moto rwose tujye twibuka ko umwana ari we wa mbere byibura abe ari we ujya hagati yawe na Motari. Ubu nirengagije kwibaza aka ga porte- bébé gahambutse.'

     

    Ndigutereza umuyaga, nkatekereza iri josi 😭😭😭. Nukuri babyeyi dutega moto rwose tujye twibuka ko umwana ari we wambere byibura abe ariwe ujya hagati yawe na Motari 🙏🏾🙏🏾🙏🏾. Ubu nirengagije kwibaza aka ga porte- bébé gahambutse 🙆🏾🙆🏾🥲🥲🥲 Yezu weee pic.twitter.com/AenpVIA3Gx

    — Aissa M. CYIZA (@AissaCyiza) June 17, 2021

    Source : https://yegob.rw/ababyeyi-bifashe-ku-munwa-bitewe-numugore-wagaragaye-ahetse-umwana-muri-porte-bebe-ari-kuri-moto/

  • Producer Eleeeeh yasubije mu buryo busekeje umukobwa w'inkumi wamusabye urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena nibwo Producer Element uzwi nka Eleeeh yari yatumiwe nk'umutumirwa mu kiganiro Breakfast with the stars cyabereye kuri Radio 102.3 KISS FM.

    Muri iki kiganiro, umukobwa w'inkumi witwa Fifi amusaba nimero ye ndetse anaca n'amarenga yo kumusaba urukundo. Eleeeh yavuze ko nimero kuyimuha nta kibazo ariko iby'urukundo ni nko ku myaka 6 iri imbere. Yagize ati ” Icya mbere ndacyari umwana hahahah! Ewana, ndacyari umwana cyane ku buryo ibyo bintu (byo gukundana) byaba nko mu myaka itandatu wenda “.

    Producer Eleeeeh 

    Source : https://yegob.rw/producer-eleeeeh-yasubije-mu-buryo-busekeje-umukobwa-winkumi-wamusabye-urukundo/

  • Shampiyona y’amakipe ahatanira kutamanuka yasubitswe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukino w’umunsi wa 5 wagombaga guhuza AS Muhanga na Etincelles mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka usubitswe kubera ko akarere ka Rubavu kari muri Guma mu Rugo, FERWAFA ivuga ko imikino yo muri iki cyiciro yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kugira ngo hagakinwa uyu mukino w’ikirarane hanamenyekanye uko Etincelles izakina imikino yayo.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane, AS Muhanga yagombaga gukina na Etincelles, ukabera i Rubavu, umukino waje gusubikwa aho bangiwe n’akarere bitewe n’uko aka karere kari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Jules Karangwa akaba umuvugizi wungirije wa FERWAFA yari yavuze ko bifuza ko iyi shampiyona yazarangirira rimwe bityo ko imikino yari iteganyijwe mur izi mpera z’iki cyumweru muri iki cyiciro ishobora gusubikwa hagakinwa uyu mukino w’ikirarane ariko bizaturuka ku gisubizo cy’ababishinzwe.

    Yagize ati'birumvikana hari amabwiriza twari dusanganywe ya FERWAFA hari n’amabwiriza yashyize akarere ka Rubavu muri Guma mu Rugo, nibyo twari turimo tuvugana n’inzego zibishinzwe ngo turebe ko byibuze iyi mikino 2 yari isigaye twayisoza, twasabye inzego zibishinzwe ko amakipe y’i Rubavu gukinira i Rubavu abe yabyemererwa gusohoka mu karere.'

    'Turifuza ko uyu munsi wa 6 wari ugiye gukinwa mu mpera z’iki cyumweru wakwigizwa imbere, uyu mukino w’ikirarane ukabanza ukavamo, iyi mikino isigaye birasaba ko igendera hamwe hatabayeho ngo zimwe zijye imbere izindi zisigare, turamutse tubonye ubwo burenganzira natangiye mvuga ko amakipe yakwemererwa kujya gukinira ahandi no kwakirira muri Rubavu, turahita tumenyesha amakipe bireba izo mpinduka nto.'

    FERWAFA ikaba yasohoye ibaruwa yasinyweho n’umunyamabana Uwayezu Francois Regis ivuga ko iyi mikino yasubitswe.

    Iragira iti'Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira icyorezo cya coronavirus aho akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu karere. Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y’umunsi wa 6 wa shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe.'

    'Igihe iza iyo mikino izasubukurirwa tuzabibagezaho mu gihe cya vuba. Gusubika iyi mikino bizadufasha kumenya uburyo imikino y’ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.'

    Kugeza ubu muri iki cyiciro Musanze FC ifite amanota 12 ni nayo ya mbere, Kiyovu Sports ifite 10, Gorilla 7, Sunrise FC, Etincelles na Gasogi United zifite 6, Mukura VS 5 na AS Muhanga ifite ubusa.

    Imikino yo mu cyiciro cy’amakipe ahatanira kutamanuka ishobora kwigizwa imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/shampiyona-y-amakipe-ahatanira-kutamanuka-yasubitswe

  • Umukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC wasubitswe #rwanda #RwOT

    Umukino Rayon Sports yagombaga gusuramo Rutsiro FC mu cyiciro cy’amakipe ahataniye igikombe, wasubitswe bitewe n’uko akarere ka Rubavu uyu mukino wagombaga kuzaberamo kashyizwe muri Guma mu Karere kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Tariki ya 16 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.

    Aka karere kakaba karimo Stade Ubworoherane ikoreshwa n’amakipe 3 yo mu cyiciro cya mbere(Marines FC, Etincelles FC na Rutsiro).

    Uku gushyira aka karere muri Guma mu Karere, byatumye n’umukino wo mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka wagomba guhuza Etincelles na AS Muhana ejo hashize usubikwa, FERWAFA ikaba yanamaze gutangaza ko iyi shampiyona ibaye isubitswe kugeza hamenyekanye uko Etincelles izakira imikino yayo.

    Umukino w’umunsi wa 6 wagombaga kuzahuza ejo Rutsiro na Rayon Sports i Rubavu, nawo yasubitswe.

    FERWAFA ikaba yasabye aya makipe yose yakirira i Rubavu ko bitarenze ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba agomba kuba yamaze kwerekana ibibuga azakiriraho imikino asigaje bitari muri Rubavu.

    Etincelles FC yari isigaje kwakira AS Muhanga na Musanze FC, Rutsiro FC yari isigaje kwakira Rayon Sports ni mu gihe Marines FC yari isigaje kwakira Bugesera FC.

    Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-rutsiro-fc-wasubitswe

  • Nabyaye impanga ku myaka 16| Umusore yanteye inda dukina| Ubuhamya bwa Alice – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Alice yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabyaye akiri muto ku myaka 15 y'amavuko avuga byinshi yaciyemo ndetse anagira inama abakobwa bagenzi be. Ni mu kiganiro Alice yagiranye na ISIMBI TV.

    Alice yatangiye avuga ukuntu yatewe inda n'umusore bakundaniye mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko yakundanye n'umusore bigaga ku bigo byegeranye gusa baturanye iwabo. Mu biruhuko, umusore yamusabye ko yaza kumusura maze nawe aremera. Mu kugera iwabo, yasanze umusore ari wenyine nuko baza kuryamana ari naho yahise amuterera inda.

    Alice yavuze ko atigeze amenya ko yasamye ndetse yakomeje amasomo ye uko bisanzwe ndetse n'ibiruhuko birangiye ajya kwiga nkuko bisanzwe. Inda yarinze ubwo igeza ku mezi 5 Alice ataramenya ko atwite.

    Mama wa Alice wakundaga gusenga cyane yaje guhanurirwa ko umukobwa we atwite. Nk'uko undi mubyeyi wese yagira impungenge akimara kumva iyi nkuru, Mama wa Alice nawe ntiyagohetse yihutiye guhamagara ku ishuri aho umwana we yiga ndetse avugana na Alice gusa Alice aramuhakanira. Ku nshuro ya kabiri, Mama wa Alice yongeye guhamagara nibwo Alice yamwemereye ko atwite.

    Mu buzima butari bumworoheye, Alice yaje gutaha kuko inda yari imaze kuba nkuru cyane ndetse yegereje igihe cyo kubyara. Kuko yatinyaga iwabo, Alice ntiyahise ataha yabanje kuza kwa Bene wabo i Kigali gusa nyuma aza gutaha.

    Igihe cyo kubyara cyarageze, Alice abyara abana babiri b'impanga. Mu buzima butari bworoshye, Alice yabashije kurera abana be ndetse akabifashwamo n'Imana ndetse na Mama we. Alice yavuze ko umusore wamuteye inda nta bufasha yigeze amuha ndetse kuri ubu yibereye muri Uganda aho yavuze ko yanashatse umugore.

    Alice yavuze ko yahombye byinshi nyuma yo kubyara dore ko yanabyaye akiri muto akaba agira inama abakobwa bagenzi be by'umwihariko abari mu mashuri yisumbuye kwirinda gukundana cyane dore ko iriya myaka ishukana ikaba ndetse yanatuma umuntu agwa mu byaha nk'ibyo yaguyemo bikanamuviramo kubyara akiri muto.

    Alice n'abana be babiri

    Source : https://yegob.rw/nabyaye-impanga-ku-myaka-16-umusore-yanteye-inda-dukina-ubuhamya-bwa-alice/

  • Isekere: Umunyarwenya yahishuye uko abanyamakuru ba Siporo batereta

    Umunyarwenya witwa Danizzo yahishuye uburyo abanyamakuru ba Siporo batereta. Ni mu butumwa yacishije mu mashusho y'urwenya (comedy video).

    Nkuko amashusho uyu musore yashyize hanze abigaragaza, uyu musore yerekanye uko abanyamakuru ba siporo batereta akoresheje imvugo yo kogeza umukino (match) ikunzwe gukoreshwa na benshi mu banyamakuru ba Siporo.

    Source : https://yegob.rw/isekere-umunyarwenya-yahishuye-uko-abanyamakuru-ba-siporo-batereta%F0%9F%A4%A3-video/