Blog

  • U Bubiligi: Abatuye Mons bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mons ni umujyi uherereye mu gace kavuga Igifaransa ka Wallonie mu Ntara ya Hainaut.

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Gicurasi 2025, gitangizwa no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ahitwa 'Place du Parc, cyitabirwa kandi n'uhagarariye Umujyi wa Mons, Natacha Vandenberghe.

    Uyu mwaka cyateguwe n'Itsinda ry'Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bufatanye na Diaspora Nyarwanda.

    Icyo gikorwa kandi cyitabiriwe n'Umuyobozi wa Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Twagira Mutabazi, Gakuba Ernest uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, Irène Kamanzi, uyobora Ishyirahamwe Isôko rihuza Abatutsi bo muri RDC ku mugabane w'u Burayi, Arnold Turagara uyobora DRB-Rugari mu gace ka Mons, n'abandi bahagarariye imiryango itandukanye.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bubiligi, DRB-Rugari, Ernest Gakuba, mu ijambo rye yagize ati 'Turashimira ubuyobozi bw'Umujyi wa Mons butakoze nk'ubwa bumwe bwo mu turere tundi bwavanze politiki no kwibuka, ibi ariko amateka azabibabaza mu buryo bukakaye igihe nikigera. Mons yafashe inzira yo gushyira hamwe n'iy'ubumuntu.'

    Uwari uhagarariye Umuyobozi Bukuru bw'Umujyi wa Mons, Natach Vandenberghe yibukije uburyo Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse, ndetse bagaraterereranwa.

    Ati 'Byari ukwica utakurwanya kuko ntabwo yari intambara hagati y'abantu, ahubwo byari ibyateguwe gutyo ko Abatutsi bagomba kwicwa. Ni bintu byemejwe no ku rwego rwa Loni.'

    Vandenberghe yakomeje asaba abantu kuvuga ibintu uko biri, ati 'Jenoside tuyihe amazina ayikwiye, twibuke kandi dufashe abakiri bato kumva aya mateka.'

    Umuyobozi wa Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Twagita Mutabazi, mu ijambo rye yagarutse ku cyo bivuze kwibuka, uko abarokotse bakwiye gukomeza kwiyubaka, agaruka kandi ku buryo kwibuka byagabweho igitero muri iyi minsi mu Bubiligi.

    Ati 'Uku kwibuka bizafasha abato gukomeza guha agaciro ubuziraherezo abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Twagira Mutabazi kandi yagaragaje kandi ko yasabye ko Umugogo w'Umwami Yuhi V Musinga uri mu Bubiligi wasubizwa mu Rwanda ugatabarizwa ku butaka bw'abo mu muryango we.

    Ati 'Nasabye u Rwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo rucyure umugogo w'umwami Yuhi V Musinga mu Rwanda, i Mwima na Mushirarungu.'

    Umuyobozi w'Ishyitahamwe Isôko rihuza Abatutsi bo muri RDC mu Burayi, yavuze ko yitabira igikorwa cyo kwibuka kuko azi agaciro kabyo, ariko ko yanaje kugira ngo yibutse ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda arimo yisubiramo uyu munsi.

    Ati 'Birababaje, ko ndi aha ngo mvuga ibibera hakurya y'umupaka w'u Rwanda muri RDC, ubwicanyi buri kubera muri ako karere burenze ubwenge bwa muntu, kandi Leta ya Congo irabirebera, nk'uko byagenze mu Rwanda 1994. Aho Abahunze baje kutwica, bagashyiraho Leta yabo y'abajenosideri, ni byo naje kwamagana ndanguruye ijwi cyane.'

    Arnold Turagara uyobora DRB-Rugari mu gace ka Mons yagize ati 'Twongeye guteranira hano i Mons, uyu munsi nyuma y'imyaka 31 twibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo impinja, abana, abasaza, abakecuru, ariko kandi ntabwo turi aha ngo turire, turi aha ngo dutange ubuhamya bw'amahano yakozwe.'

    Yavuze ko ibyo bigamije kwereka abakiri bato ibyabaye ngo babimenye hashakwe ubutabera no gusubiza agaciro ikiremwamuntu muri rusange.

    Yashimiye FPR-Inkotanyi itarakoze nk'amahanga ngo irebere Jenoside, ahubwo ihitamo kurokora abatari bicwa, yibutsa ko mu bagize uruhari muri icyo gikorwa cy'indashyikirwa harimo n'urubyiruko, asaba ko bikwiriye kubara urugero urw'ubu.

    Turagara yashimiye abaje kubafata mu mugongo, ashimira Umujyi wa Mons, utabatereranye.

    Iki gikorwa cyatanzwemo ubuhamya na Olivier Mugemangango warokokeye kuri Paruwasi ya Mukarange. Yiciwe umuryango we wose asigara ri we gusa.

    Umuryango wabo wari ugizwe n'abana batanu na se na nyina. Jenoside kandi yamutwayi n'abandi benshi bo mu muryango mugari.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi i Mons, cyari mu byiciro bitatu birimo urugendo rwo kwibuka n'ibiganiro n'ubuhamya byabereye mu nzu y'amateka izwi nka 'Mons Memorial Museum'.

    Igice cya gatatu cyabereye mu Karere ka Jemappes, nk'uko bisanzwe haba n'ijoro ryo kwibuka rikorwamo Igicaniro.

    Igicaniro gahunda irangwa n'ubuhamya, hekeranwa kandi amafoto y'imiryango y'abishwe n'iyazimye yagerageje kwegeranywa hagarukwa ku buzima bwabaranze.

    Ni igikorwa gikurikiranye n'ibindi byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatuts, byabereye mu mijyi itandukanye yo mu Bubiligi, irimo uwa Bruxelles, Liège, Namur, Bruges Ottignies-Louvain-la-Neuve, Anvers, ndetse hatahiwe ikizabera i Charleroi tariki ya 24 Gicurasi 2025, Tournai tariki 31 Gicurasi na Leuven 10 Kamena.

    Amafoto yaranze igice cya mbere gushyiraho indabo n'urugendo rwo kwibuka

    Ibiganiro n'ubuhamya byakomereje mu nzu y'amateka izwi nka “Mons Memorial Museum”

    Amwe mu mafoto y'igice cya gatatu cyabereye mu Karere ka Jemappes, ahabereye igikorwa kizwi nk'Igicaniro

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abatuye-mons-bibutse-ku-nshuro-ya-31-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Kugira abaturage bafite ubukene ku kigero cyo hasi tubikesha ubufatanye – Meya wa Nyabihu – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya aka Karere kagize ugashyira ku mwanya wa mbere mu tugize Intara y'Iburengerazuba, aho gakurikirwa n'aka Ngororero kaje ku mwanya wa 17.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV7), bwagaragaje ko aka karere gafite abaturage bakennye ku kigero cya 20,2%, aho imiryango 35.277 ari yo ikiri mu bukene.

    Mu kiganiro n'uyu muyobozi w'Akarere yahishuye ko kugira abaturage bari mu bukene ku kigero cyo hasi babikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame ishyira umuturage ku isonga, akagira aho ava n'aho ajya.

    Ati 'Nk'uko mubibona akarere kacu kagabanyije ubukene ku kigero gishimishije, kuko mu myaka irindwi ishize twari turi ku gipimo cya 39.6%, ariko ubu muri EICV ya 7 twageze kuri 20,2 %, turishimira ubufatanye bwa twese nk'abayobozi, abafatanyabikorwa n'abaturage kubera ko bose babigizemo uruhare, bijyana no kumva gahunda za Leta no kumenya gukoresha neza ibihari, birinda gusesagura bidasigana n'imyumvire umuturage aba agezeho. Dufite kandi ibikorwa byinshi dushimira imiyoborere y'Umukuru w'Igihugu yatumye tubigeraho.'

    Akomeza avuga ko byabasabye ibikorwa byinshi kugira ngo babashe kugabanya ubukene kuri iki kigero, ahamya ko imihanda y'ibilometero 93 yubatswe mu gice cy'inzuri za Gishwati, ikanakora mu Mirenge ine byafashije aborozi kugeza umukamo ku makusanzyirizo no ku ruganda ruyatunganya rwa Mukamira atangiritse, kuko mbere umusaruro mwinshi wangirikaga.

    Meya Mukandayisenga ahamya kandi ko kuba igiciro cy'amata cyarazamutse byafashije abaturage kwivana mu bukene, kuko litiro yayo yavuye ku biceri 80 Frw uyu munsi ikaba igeze ku mafaranga 400 Frw, byafashije benshi gushyira imbaraga muri gahunda ya Girinka, kuko isoko ry'amata ryazamutse.

    Meya Mukandayisenga kandi yavuze ko hari ingamba zihari zo guhangana n'ubukene nk'uko bikubiye mu ngamba za Guverinoma z'iterambere z'imyaka itanu (NST2).

    Nyabihu, mu mwaka w'Ingengo y'imari 2023/2024 bari bafite umuhigo wo guhuza ingo 7.219 n'amahirwe no kuziherekeza, ariko kugeza kuri uyu munsi iyi gahunda imaze kugera ku ngo 3.691, aho basigaranye sigaye ingo 3.528.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko hagati y'umwaka wa 2017 na 2024, Abanyarwanda miliyoni 1,5 bavuye mu bukene, ubukene bwavuye kuri 39,8% mu 2017 bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

    Ni bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y'ingo mu Rwanda (EICV7), NISR yashyize ahagaragara kuwa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko bashyizeho ingamba nyinshi zo gukura abaturage mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugira-abaturage-bafite-ubukene-ku-kigero-cyo-hasi-tubikesha-ubufatanye-meya-wa

  • Kirehe: Imvubu yahitanye abantu babiri mu nkambi ya Mahama – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu bihe bitandukanye, aho uyu musore yamwishe mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yari hafi y'umugezi w'Akagera uhana imbibi n'iyi nkambi. Ku wa 13 Gicurasi 2025, iyo nyamaswa ihitana n'umusaza wakoraga akazi ko kurinda imirima ihinzemo imyaka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mahama uherereyemo iyi nkambi, Bihoyiki Leonard, yemereye IGIHE ko aya makuru ari yo, agaragaza ko bafite ikibazo cy'imvubu ziri kuva mu mugezi w'Akagera zikaza mu mirima y'abaturage kuko iyo nkambi y'impunzi yegereye hafi yako, avuga ko yaje gukuka igahitana babiri.'

    Yagize ati 'Harimo umusore umwe w'imyaka 22 wari wagiye kuroba nijoro mu kizenga cy'amazi, hari ukuntu amazi yo mu Kagera ajya arenga urufunzo agakora ikintu kimeze nk'ikiyaga, yagiyemo kuroba nijoro imusangamo iramukubita iramwica.'

    Yakomeje ati 'Uwa kabiri ni umusaza wari urinze imyaka ya mugenzi we, kuko izi mpunzi hari igihe zikodesha imirima n'abaturage zikayihingamo, mu gihe yari ayirinze imvubu ziza kona nijoro na we ajya kurwana na zo azirukana, mu kuzirukana, hari imwe yari yasigaye inyuma iraza iramukubita iramwica.'

    Bihoyiki yavuze ko bakomeje ubukangurambaga cyane cyane mu nkambi bwo kubuza abantu kujya mu bikorwa by'uburobyi nijoro no kujya muri ayo mazi, kuko iyo ari ku manywa bashobora kuzibona bakaba bahunga. Avuga ko hari n'ibindi bikorwa bitandukanye nko kubaka umuyoboro uzibuza kuhaza.

    Nubwo bimeze bityo, izi mpunzi nyinshi zivuga ko umugezi w'Akagera ari nk'isoko y'ubuzima, bagira bati 'Tuharobera amafi, tuhakura amazi yo kuhira amatungo n'imyaka no kubumba amatafari. Turamutse tuwuretse ubuzima bwagorana,'

    Bihoyiki Leonard yakomeje avuga ko hari umushinga bari gufatanyamo n'Akarere ka Kirehe ku nkunga y'Ikigega Cyihariye cy'Ingoboka, (SGF) kugira ngo hakorwe umuferege utuma imvubu zitava mu mazi, ubu bakaba baramaze no gutegura aho uyu muyobora uzanyura mu kurushaho guhangana n'iki kibazo.

    Ma Majyepfo y'inkambi ya Mahama hegereye cyane umugezi w'Akagera hazwiho guturwamo n'imvubu nyinshi. Abaturage n'abahinzi bahahinga bavuga ko bakunze kurogwa n'izi nyamaswa cyane.

    Inkambi ya Mahama ibarizwamo impunzi zirenga ibihumbi 70 zirimo Abanye-Congo, abavuye mu Burundi, Eritrea, Ethiopia n'abandi.

    Mu nkambi y’impunzi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, imvubu yahitanye babiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-imvubu-yahitanye-abantu-babiri-mu-nkambi-ya-mahama

  • RGB yahagaritse ibikorwa by'amasengesho bibera kwa Yezu Nyirimpuhwe – #rwanda #RwOT

    RGB yabitangaje ku wa 17 Gicurasi 2025, mu ibaruwa yandikiye umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Mgr Dr. Ntivuguruzwa Balthazar.

    RGB yavuze ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku wa 17 Gicurasi 2025, yagaragaje ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n'imitegurire y'amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka abera aho kwa Yezu Nyirimpuhwe, “Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n'ituze by'abahagana.”

    RGB yatanze urugero rw'amasengesho yo ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 ahabaye
    umuvundo w'abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.

    Yakomeje iti “Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw'abasengera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka yahaberaga ahagaritswe by'agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mu kaga.”

    Mu ntangiriro za 2025, ni bwo byari byatangajwe ko iyi ngoro yashyizwe ku rwego mpuzamahanga, ishyirwa ku rutonde rw'izindi ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi.

    Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni ahantu hamenyekanye cyane kubera abahasengera bavuga ko bahakiriye indwara zitandukanye. Haberaga amateraniro manini buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi.

    Hateranira Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n'abanyamahanga. Hakira abarenga ibihumbi 80 baje kuhasengera baturutse impande n'impande ku Isi.

    RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho yaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe

    Kwa Yezu Nyirimpuhwe hahuriraga abasaga ibihumbi 80 buri kwezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yahagaritse-amasengesho-yo-kwa-yezu-nyirimpuhwe

  • Nyange ya Ngororero, agace kabumbatiye amateka y'ubugwari n'ubutwari by'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bavuga ko bishushanya urupfu n'izuka ry'u Rwanda, ari na byo bitanga icyizere ko u Rwanda ruzakomeza kubaho kubera imiyoborere myiza rufite.

    Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Nyange, bagabweho ibitero n'Interahamwe ngo zibiciremo bibanza kugorana kubera kwiranaho.

    Nyumwa Padiri Seromba Athanase afatanya na Kayishema Fulgence, Burugumesitiri wa Komini Kivumu witwaga Ndahimana Grégoire n'umucuruzi wo ku Kivumu witwaga Gaspard Kanyarukiga biyemeza kubasenyeraho Kiliziya.

    Babanje gushaka kuyitwika biranga, bakoresha intambi zimena amabuye biranga, nyuma Padiri Seromba yigira inama yo gukoresha ibimashini byakoraga umuhanda wa Muhanga-Karongi, ku wa 16 Mata 1994, uba inzozi mbi cyane ku Batutsi bari bahahungiye.

    Mu myaka itatu yakurikiyeho, abana bigaga mu ishuri ryisumbuye ry'i Nyange, ku gasozi gateganye n'ahari Paruwasi, humvikanye indi nkuru yatanze icyizere cyo kongera kubaho k'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997, abacengezi babagabyeho igitero bakabategeka kwitandukanya, Abahutu ukwabo n'Abatutsi ukwabo, abana baba ibamba mu mvugo yuje indangagaciro y'ubumwe bati “Twese turi Abanyarwanda”.

    Muri icyo gitero cyamaze iminota 30, abacengezi bahise banyuza gerenade ebyiri mu idirishya zica abanyeshuri bamwe, abandi barakomereka.

    Ni ubutwari bwatangaje benshi kuko muri aba harimo abavuye i Kigali, i Rusizi, i Rubavu n'ahandi, ariko biyemeza kuba umwe.

    Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abo muri Kaminuza Gatorika y'u Rwanda (CUR), biyemeje kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange ndetse n'Igicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange, basangizwa kuri ayo mateka.

    Umwe mu banyeshuri ba CUR, yabajije impamvu yatumye aba bana bagira umutima uhuje wo gushimangira ko ari Abanyarwanda imbere y'intwaro.

    Umuyobozi mu Rwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta z'Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yasobanuye ko abo bana bari baramaze kwibonera ko nta Munyarwanda n'umwe wigeze yungukira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Bari bariboneye neza uko amacakuburi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo yasenye igihugu, bituma bayazinukwa, bahitamo guhamya Ubunyarwanda.'

    Uwamahoro Sylvie wiga muri CUR, yavuze ko aya mateka ahabanye y'imisozi ibiri iteganye ishushanya ibiragano bibiri by'u Rwanda rw'umwijima n'urw'umucyo.

    Ati 'Nyange ni ikimenyetso cy'u Rwanda rushya kuko bagaragaje ko 'Ndi umunyarwanda' ishoboka nyuma ya Jenoside yasenye ubumwe bwabo, ni isomo rikomeye rikenewe na buri wese.'

    Umuyobozi wa CUR, Padiri Dr. Laurent Ntaganda, yavuze ko Abanyarwanda bose by'umwihariko urubyiruko bakwiye gufatira urugero ku Ntwari z'Imena z'i Nyange, bakima amatwi amacakubiri.

    Ahari Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange ni ho hahoze Kiliziya. Urwibutso rushyinguwemo abasaga 8000 bishwe muri Jenoside barimo n’abiciwe muri iyo Kiriziya

    Zimwe mu nkuta zari iza Kiliziya ya Nyange zasenywe n’imashini zikora imihanda, ku itegeko rya Padiri Seromba

    Jenoside yabaye mu cyari Kibuye na Gisenyi amateka agaragaza ko yatangiye kera kuko na mbere ya 1994 Abatutsi bamye bicwa bagatabwa muri Nyabarongo

    Bimwe mu bikoresho abiciwe mu Kiliziya ya Nyange bicanywe

    Bimwe mu byuma byari bigize amadirishya ya Kiliziya y’i Nyange, Padiri Seromba yasenyeyeho Abatutsi ngo abarimbure

    Nyuma y’imyaka 24, Kiliziya ya Nyange isenywe na Padiri Seromba Athanase, ni bwo ab’i Nyange bongeye gushumbushwa indi nshya

    Nyuma y’imyaka 24, Kiliziya ya Nyange isenywe na Padiri Seromba Athanase, mu 2018 ni bwo ab’i Nyange bongeye gusengera muri Kiliziya nshya yubatswe ahandi kuko aha mbere ho hubatswe urwibutso

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Nyange n’Igicumbi cy’Intwari, abanyeshuri ba CUR, basanga ubugwari bwa Padiri Seromba n’Interahamwe bafatanyije bwaratsinzwe n’ubutwari bw’abana b’i Nyange

    Ubutwari bw’abana b’i Nyange bufatwa nko kongera kuzuka k’ubumwe nyuma ya Jenoside yari yabusenye

    Uwamahoro Sylvie wiga muri CUR, yavuze ko amateka ahabanye y'imisozi ibiri iteganye y’i Nyange, ashushanya ibihe bibiri by'u Rwanda rw'umwijima n'urw'umucyo

    Umukozi w’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange, Sugira Déo yagaragaje ko byasabye imyaka 24 ngo abantu bongere guturira igitambo cya misa i Nyange, kuko Kiliziya ya mbere yari yarasenyutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyange-ya-ngororero-igice-kibumbatiye-amateka-y-ubugwari-n-ubutwari-bw

  • Ruswa y'igitsina yihisha mu marangamutima, ikomeje kugorana kuyigenza – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho gikorwa cyo kurwanya ruswa mu rubyiriko rwo muri UR-Huye, cyateguwe n'Akarere ka Huye ku bufatanye n'Umushinga Uharanira Serivisi nziza kuri bose muri Afurika (ISDA).

    Umunyamategeko akaba n'Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Huye, Dukundan Jean Luc Fréderic, yagaragaje ko ruswa y'igitsina iri mu byaha bigorana mu kugenza kuko hari aho igenda igafata amarangamutima, uyakwa ntarabukwe akisanga yaguye mu mutego wo kuyitanga.

    Ati 'Ruswa ishingiye ku gitsina iragoye kuyigenza kuko izanamo n'amarangamutima k'uyisaba cyangwa uyitanga. Iyi ruswa ni mbi cyane kuko ivutsa uyakwa uburenganzira bw'icyo yemerewe n'amategeko, cyangwa se uyitanze na we ikamuhesha icyo atemerewe n'amategeko.'

    Yakomeje ati 'Nimutekereze abantu bose baramutse barangije kaminuza baratanze ruswa y'igitsina, byaba ari igihombo ku gihugu, kuko ntimwaba abaganga beza, abacamanza bazima cyangwa abagoronome bizewe.'

    Me Dukundane yerekanye ko abantu benshi batanga ruswa batabizi, kuko umuco mubi wayo wabayeho imyaka myinshi, watumye hiyubaka igisa 'nk'ingengabitekerezo ya ruswa', aboneraho gusaba urubyiruko rwo muri kaminuza kugira uruhare mu kuwurandura.

    Yabibukije kandi ko ruswa iri mu cyiciro cy'ibyaha bimokeye bihanishwa igifungo cy'imyaka itanu kuzamura, ikaba icyaha kidasaza.

    Umukozi w'Akarere ka Huye ushinzwe imiyoborere, Ndabakuranye Déo, yibukije abanyeshuri uburyo abitwaga 'abakonari' bakoraga ibyaha birimo guhohotera abandi cyane cyane abakobwa, kandi biganisha kuri ruswa y'igitsina.

    Ati 'Umukonari yahagarikaga umukobwa mu ruhame, akamutegeka kumusoma, igihe atabikoze, akamukangisha ko ari bumukore ku myanya y'ibanga. Icyo gihe rero, umukobwa yahitaga amusoma bwangu asa nk'uwigura, biragenda biba umuco akabikora nka ruswa yo kugira ngo atamusebya.'

    Yakomeje ashima ko ibyo byahindutse kubera ubuyobozi bwiza, asaba abanyeshuri gukomereza muri uwo murongo mwiza.

    Uwera Sylvie, wiga muri UR-Huye, mu mwaka wa Mbere, yagaragaje ko icyaca ruswa y'igitsina kuri bo ari ukunyurwa n'ibyo bafite bagakora cyane bagamije kwikemurira ibibazo.

    Yavuze ko ibyo bizatuma nta mwarimu umushukisha amanota kuko yayabuze ngo abe yayamutegeraho amwaka ruswa y'igitsina n'ibindi.

    Imibare yavuye mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda yasohotse mu 2022, yagaragaje ko abarenga 75% by'abakwa ruswa y'igitsina ari abagore.

    Ni mu gihe kandi 39,3% by'abasabwa ruswa bahitamo guceceka ntibavuge iby'ayo mahano bakorewe.

    Umukozi w'Akarere ka Huye ushinzwe imiyoborere, Ndabakuranye Déo, yasabye abiga muri UR-Huye kugira uruhare mu gukumira ruswa y’ubwoko bwose bahura na yo

    Me Dukundane Jean Luc Fréderic, yagaragaje ko ruswa y'igitsina iri mu byaha bigorana mu kubigenza kuko ikora ku marangamutima

    Abiga muri UR-Huye biyemeje kurwanya ruswa mu buryo bwose

    Abanyeshuri bahawe ibiganiro kuri ruswa bihaye intego yo kurushaho kuyigendera kure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruswa-y-igitsina-yihisha-mu-marangamutima-ikomeje-kugorana-kuyigenza

  • Ikigo 'Inkomoko' cyaje mu 10 biri kunyaruka mu iterambere muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwakozwe n'Ikinyamakuru Financial Times cyifashishije amakuru y'ikigo cy'ubushakashatsi cyitwa Statista.

    Amakuru yagendeweho hakorwa urwo rutonde ashingiye ku buryo ibyo bigo biri kuri urwo rutonde byagiye bitera imbere kuva mu 2020 kugera mu 2023.

    Urwo rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa 14 Gicurasi 2025, rugizwe n'ibigo 130 bikora ingeri zinyuranye z'ubucuruzi muri Afurika.

    Kuri urwo rutonde Afurika y'Epfo na Nigeria ni byo bihugu biyoboye ibindi mu kugiraho ibigo by'ubucuruzi byinshi kuko ibigo 79 mu bigo 130 biri kuri urwo rutonde ni ibyo muri ibyo bihugu bibiri. By'umwihariko Afurika y'Epfo ifitemo ibigo bigera kuri 51.

    Ikinyamakuru Financial Times cyavuze ko ibyo bigaragaza uburyo urwego rw'ubucuruzi rwa Nigeria na Afurika y'Epfo ruri gutera imbere ndetse n'uburyo bikigoye ibihugu nyafurika bifite ubukungu n'ubucuruzi buri hasi kwisanga ku ruhando rwa Afurika.

    By'umwihariko ibigo bitatu bya mbere nyafurika biri gutera imbere cyane ni ibyo muri Nigeria.

    Harimo icyitwa Omniretail gikora ubucuruzi bwo kuri internet, kigakurikirwa n'icyitwa PalmPay gitanga serivisi z'ikoranabuhanga mu by'imari n'ubwishingizi, naho ku mwanya wa gatatu hari icyitwa Remedial Health gicuruza imiti n'ibirungo by'ubwiza.

    Ku mwanya wa kane kuri urwo rutonde haza ikigo eShandi cyo muri Zambia naho ku mwanya wa gatanu hari Africaworks cyo mu Birwa bya Maurice.

    Umwanya wa gatandatu n'uwa karindwi uriho ibigo bibiri bya Paymenow na Gobid byo muri Afurika y'Epfo.

    Ku mwanya wa munani haza ikigo nyarwanda Inkomoko gihugura ba rwiyemezamirimo mu Rwanda cyashinzwe mu 2012.

    Urwo rutonde rugaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2023 Inkomoko yiyongeyeho agaciro kangana na 2914.1% aho buri buri mwaka muri iyo ne yiyongeragaho agaciro kagize ijanisha rya 211.2%.

    Mu 2020 ibyo Inkomoko yinjije byari bifite agaciro k'ibihumbi 160$, mu gihe mu 2023 byiyongeye agera kuri miliyoni 3.99$.

    Inkomoko kandi yavuye ku bakozi 25 yakoreshaga mu 2020 igera ku bakozi 130 mu 2023.

    Iki kigo cyashinzwe mu 2012 mu Rwanda bikozwe na Julienne Oyler na Sara Leedom. Mu byo gikora harimo gutanga igishoro, amasomo ajyanye n'ubucuruzi, guhuza ba rwiyemezemirimo bakiri bato n'ibigo bikomeye n'ibindi.

    Kugeza mu 2022 mu Rwanda cyakoranye na ba rwiyemezamirimo basaga 40.000.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yishimiye kuba Inkomoko yagaragaye kuri urwo rutonde rwa Financial Times.

    Abinyujije ku rubuga rwa X yanditse ati '[Hasohotse] urutonde rw'ibigo nyafurika 130 bitera imbere ku muvuduko munini. Bitondetse hagendewe ku buryo ibyo byinjije byagiye byiyongera buri mwaka kuva mu 2020 kugeza mu 2023. Komereza aho Inkomoko!.'

    Julienne Oyler ni umwe mu bashinze ikigo Inkomoko gifasha ba rwiyemezamirimo cyane cyane abato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-inkomoko-cyaje-mu-10-biri-kunyaruka-mu-iterambere-muri-afurika

  • Impamba abaturage 500 bo mu Mujyi wa Kigali bakuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 17 Gicurasi 2025, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, ruherutse gushirwa mu Murage w'Isi.

    Aba baturage barenga 500 basobanuriwe uko Abatutsi bo mu Bisesero birwanyeho kuva mu 1959 no mu 1994.

    Ukwezi kwa Mata 1994 kwarangiye Abatutsi bo mu Bisesero bataranyenganyezwa n'ibitero by'Interahamwe bituma tariki 3 Gicurasi 1994 hakorwa inama karundura ifatirwamo umwanzuro wo kongera abajya kwica Abatutsi mu Bisesero.

    Ni ko byagenze kuko Abatutsi bo mu Bisesero batangiye kugabwaho igitero biremereye birimo icyagabwe tariki 13 Gicurasi 1994 cyiciwemo abarenga ibihumbi 30.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, abaturage b'Umurenge wa Nyarugunga boroje imiryango y'abarokokeye mu Bisesero.

    Perezida w'Inama Njyanama, akaba na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yavuze ko kuba umuhanda Interahamwe zanyujijemo inka z'Abatutsi bo mu Bisesero zijya kuzirya uyu munsi uzamukamo inka zo kubashumbusha bigaragaza ku mu Bisesero hari kugaruka ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Nyarugunga, Tuyishime Fiacre yavuze ko batekereje gusura Urwibutso rwa Bisesero mu buryo bwo kurushaho kumenya amateka yaranze u Rwanda.

    Ati “Ubutwari Abatutsi bo mu Bisesero bagaragaje mu guhangana n'Interahamwe n'ingabo za EX-FAR ni bwo natwe dukwiye gukoresha mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yavuze ko kuba umurenge wose ufata icyemezo cyo kujya gusura urwibutso bigaragaza intambwe abo bantu baba bamaze gutera mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Twizeye ko tubonye abantu benshi bazigisha abana babo bagakura bazi Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yakozwe n'ingaruka zayo bakaba n'abambere bayirwanya”.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rushyinguwemo abarenga ibihumbi 50. Nyuma y'aho rushyizwe mu Murange w'Isi abarusura ku mwaka bavuye ku 2500 bagera ku bihumbi 10.

    Itsinda ry'abaturage barenga 500 ba Nyarugunga ni ryo rya mbere rinini risuye uru rwibutso kuva rwatangira kubakwa mu 1997.

    Abaturage b’Umurenge wa Nyarugunga biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava ikagera

    Itsinda ry’abantu 500 baturutse mu Mujyi wa Kigali ni ryo rya mbere rinini risuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero

    Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Karongi bwashimye abaturage ba Nyarugunga boroje imiryango y’abarokokeye mu Bisesero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamba-abaturage-500-bo-mu-mujyi-wa-kigali-bakuye-ku-rwibutso-rwa-jenoside-rwa

  • Frank Gashumba yahawe impanuro na Pasiteri Ssempa ku mubano we na Mutoni Patience Malaika #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ssempa agiriye inama Frank Gashumba kutihutira gufata imyanzuro ku bijyanye n'urugo rwe

    Frank Gashumba hamwe n'umugore we, Patience Mutoni Malaika, ni bamwe mu bashyitsi bashya mu rwego rw'ibyamamare byashakanye, ndetse bakomeje kuganirwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Iyi nkuru y'urukundo rwabo n'isezerano ryabo rishya ryateje impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batanga ibitekerezo byabo ku buryo babona urugo rwabo.

    Umuvugabutumwa uzwi cyane mu mujyi wa Kampala, Pasiteri Martin Ssempa, yashimiye mugenzi we Frank Gashumba ku cyemezo yafashe cyo gushyingiranwa ku mugaragaro na Patience Malaika, avuga ko ibyo byatumye adaha amahirwe abamunenga gukomeza kumutera urubwa.

    Pasiteri Ssempa yakomeje agira inama Frank Gashumba yo kwirinda gufata imyanzuro itihutirwaga igihe cyose yaba adahuza ibitekerezo n'umugore we, ashimangira ko abantu babiri baturutse mu buzima butandukanye bakunze kugira imyumvire itandukanye ku ngingo zitandukanye, ari na byo bishobora gutera amakimbirane mu rugo.

    Yongeyeho ko, mu gihe Frank Gashumba yakwitondera iyo nama, urugo rwe rushobora kuramba kurusha uko abantu benshi babyibwira.

    'Ndishimiye cyane Frank Gashumba kuba yashyize urukundo rwe mu buryo bwemewe n'amategeko hamwe na Patience Malaika. Ndabifuriza ibyiza byinshi mu rugo rwabo,'

    Pasiteri Ssempa yabivuze atyo, yongeraho ati:

    'Nk'abantu babiri bafite inkomoko n'uburere butandukanye, hari ubwo umuntu ahura n'ibibazo byo kutumvikana cyangwa gutandukana ku bitekerezo. Ariko ndamugira inama yo kutihutira gufata imyanzuro igihe cyose batumvikanye n'umugore we.'

    Pasiteri Ssempa asoza agira ati:

    'Nabyitondeye kandi akumva neza uwo bashakanye, urugo rwabo ruzaramba, rurenze uko abantu babyibwira.'

    Source : https://kasukumedia.com/frank-gashumba-yahawe-impanuro-na-pasiteri-ssempa-ku-mubano-we-na-mutoni-patience-malaika/

  • A Pass atangaje ko arusha Mowzey Radio ubuhanga mu buvanganzo. #rwanda #RwOT

    Mu magambo yatumye benshi bacika ururondogoro, A Pass yavuze ko adashobora kugereranywa n'undi muhanzi uwo ari we wese muri Uganda, ndetse ko n'ubushobozi bwa Mowzey Radio butamurusha aho ageze mu buvanganzo n'imivugo.

    Umuhanzi A Pass yavuze ko ashobora kuba afite ubuhanga mu miririmbire n'imivugo buruta ubw'icyamamare nyakwigendera Mowzey Radio, umwe mu bahanzi b'ibyamamare cyane muri Uganda mu kuririmba no kwandika indirimbo.

    Ikiganiro cyatangiye ubwo umwe mu bafana kuri X (Twitter) yabazaga ati: 'Ni nde uri hejuru mu buhanga bw'amagambo hagati ya A Pass na Mowzey Radio?' Mu gusubiza, A Pass yemeye ko Radio yari afite impano idasanzwe, ariko agaragaza icyizere gikomeye mu bushobozi bwe bwihariye.

    Yagize ati:
    'Biragoye kugereranya ibihangano n'abahanzi kuko byose biterwa n'uko umuntu abyumva. Ikindi kandi, byari kuba byiza iyo Radio aba akiriho. Yari umunyabuhanga udasanzwe mu kuvuga inkuru no kuririmba mu buryo bw'imivugo. Ariko njye ndi uwihariye kuko nshobora gukora indirimbo zifite inkuru cyangwa imivugo, ariko nanone nkazihuza n'ibintu byinshi bya rap. Ntabwo ushobora kugereranya ibyo. Nta muhanzi wo muri Uganda ushobora kungereranywa na njye. Ibyo bakora byose ndabishoboye, kandi nkagira n'ibindi byinshi bo batabasha gukora.'

    Mowzey Radio, witabye Imana mu 2018, azwi cyane kubera ijwi rye ryoroshye ryiza, amagambo yuzuye ubuhanga n'ubuvanganzo, ndetse n'uruhare rwe nk'umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe Crew aho yaririmbanye na Weasel.

    Kugeza n'ubu, abahanzi benshi bo muri Uganda bakomeje kumufata nk'umwanditsi w'indirimbo n'umuririmbyi w'ibihe byose igihugu cyagize.

    Source : https://kasukumedia.com/a-pass-atangaje-ko-arusha-mowzey-radio-ubuhanga-mu-buvanganzo/