Blog

  • Harimo n'izikorerwa mu Rwanda: Intwaro zigezweho zamurikiwe i Kigali (AMAFOTO) – #rwanda #RwOT

    Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z'u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by'inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.

    Ni uruganda ruri mu Karere ka Gasabo mu Cyanya cy'inganda cya Kigali. Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n'ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n'umutwe w'ingabo zihariye, ibyo guhangana n'iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n'ibindi.

    REMCO ikora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye n'Uruganda rukora Intwaro rwa Israel (IWI), ndetse zemewe gukoreshwa ku rugamba. Magingo aya zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda n'iza Israel.

    Mu mbunda zikorerwa mu Rwanda harimo masotela (pistolet) n'imbunda nini zirasa muri metero 500. Izi zirimo ARAD5/300BKL n'izindi, harimo n'izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n'izindi zishobora kurasa muri mtero 800.

    Harimo kandi izo mu bwoko bwa 'Machine Gun' nka NEGEV ULMG ndetse hanakorerwa n'indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).

    Byinshi mu bice bigize izi mbunda bikorerwa mu Rwanda uretse nk'amasasu, ububiko bw'amasasu (magazine) na lens bitumizwa hanze y'igihugu.

    Uretse intwaro zikorerwa mu Rwanda zamuritswe harimo izigezweho zikorerwa mu Misiri, Turikiya n'ahandi.

    Uruganda rukorera intwaro Ingabo z’u Rwanda rukora na masotela

    REMCO ikora imbunda zikoreshwa na ba mudahusha

    ACE-N-22 ni imwe mu mbunda zikorerwa mu Rwanda

    Mu byamuritswe harimo n’imyambaro r’urugamba

    Uganda yaserukanye imyambaro y’urugamba

    Amasasu yamuritswe n’igisirikare cya Uganda

    Imodoka za gisirikare zamuritswe n’uruganda rwo muri Turikiya

    Imodoka y’intambara yitwa Cobra yakorewe muri Turikiya

    Hamuritswe inkoranabuhanga rigezweho mu gukora intwaro nini

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-n-izikorerwa-mu-rwanda-intwaro-zigezweho-zamurikiwe-i-kigali

  • Lt Gen Masunzu yimanukiye ku rugamba i Walikale, ingabo ze zihatsindirwa bikomeye na M23 #rwanda #RwOT

    Lieutenant General Pacifique Masunzu yimanukiye ubwe wenyine ayobora imirwano ingabo ze zari zihanganyemo n'iz'umutwe wa M23 muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru. Nubwo yari yaje gufasha ingabo ze, birangiye zitsinzwe zikava mu bice zimwe zari zifitemo ibirindiro, nk'uko amakuru aturuka muri kariya gace abivuga.

    Iyo mirwano yabaye ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, ikaba yarabereye mu gace ka Buleusa no mu nkengero zako.

    Amakuru yizewe agera kuri MCN yemeza ko imirwano yari ihuje abarwanyi ba M23 n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n'inyeshyamba za FDLR, ingabo z'u Burundi ndetse na Wazalendo.

    Izi ngabo zari zikomandwa na Lt Gen Masunzu ubwe wari uvuye i Kisangani, ariko zatsinzwe bikomeye zinamburwa ibice nka Buleusa n'ahazengurutse ako gace.

    Urugendo ruvuye i Kisangani kugera Walikale ruri hagati y'ibirometero byinshi, ariko Masunzu yafashe icyemezo cyo kumanuka ku rugamba kugira ngo ahe ingabo ze imbaraga no kuzereka ko abayoboye ari kumwe na zo. Nubwo yari afite intego nziza, umutwe wa M23 wamweretse ubukana bwinshi, watsinda izo ngabo akanazisubiza inyuma.

    Lt Gen Masunzu ni umwe mu bayobozi bakuru b'ingabo za FARDC, akaba ayoboye zone ya gatatu y'izo ngabo, kuva mu mpera za 2024.

    Mbere yaho, yari ayoboye zone ya kabiri ifite icyicaro i Lubumbashi. Zone ya gatatu ayoboye ubu ifite icyicaro i Kisangani, aho yavuye yerekeza Walikale.

    Si ubwa mbere Lt Gen Masunzu ajya ku rugamba ingabo ze zitsindwa. No mu kwezi kwa Gashyantare 2025, yari yagiye i Bukavu ariko na bwo ingabo ayoboye zatsinzwe na M23, uyu mutwe unafata umujyi wa Bukavu, bituma Masunzu yisubirira i Kisangani ndetse bivugwa ko bamwe mu basirikare be bahungiye i Uvira mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Iyi mirwano yongeye gukara i Walikale ndetse no mu bindi bice bya Kivu y'Amajyepfo, mu gihe hari agahenge impande zombi zari zemeranyijeho mu biganiro byabereye i Doha, muri Qatar.

    Muri iki gihe, ibiganiro bigamije amahoro birakomeje i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihurijemo intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n'u Rwanda. Intego ni ugushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Congo no kugabanya ubushyamirane hagati y'ibi bihugu.

    Mu gihe ibiganiro bigikomeje, umutwe wa M23 ukomeje kugaba ibitero ugana kuri centre y'ubucuruzi ya Walikale, aho wari warigeze kuyifata mbere ukayisohokamo bitewe n'ibiganiro wari wemeranyijeho na Leta ya Kinshasa.

    Lt Gen Masunzu yimanukiye ku rugamba i Walikale, ingabo ze zihatsindirwa bikomeye na M23

    Source : https://kasukumedia.com/lt-gen-masunzu-yimanukiye-ku-rugamba-i-walikale-ingabo-ze-zihatsindirwa-bikomeye-na-m23/

  • Twirwaneho na M23 bakubise inshuro ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Wazalendo mu Rugezi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho ihuriro rigizwe n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz'u Burundi, n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, rigabye ibitero ku mitwe ya Twirwaneho na M23 mu bice bitandukanye by'akarere ka Rugezi, iyi mitwe yombi yabatsinze bikomeye, ibasubiza inyuma.

    Ibitero byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, byibasiye udusozi two muri Rugezi, tumaze iminsi mike tugenzurwa na Twirwaneho hamwe na M23.

    Aka gace ka Rugezi, gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Muri Werurwe 2025, iyi mitwe yari yaragakuye mu maboko y'ingabo za Leta n'abafatanyabikorwa bazo.

    Icyo gihe, Twirwaneho na M23 byari byirukanye ingabo za FARDC, iz'u Burundi, hamwe n'indi mitwe irwana ku ruhande rwa Leta, irimo FDLR na Wazalendo.

    Amakuru yizewe agera kuri Kasuku Media avuga ko ubwo izi ngabo zari zagabye ibitero kuri uyu wa mbere, zahuriranye n'akaga gakomeye kuko zahise zicirwa ku rugamba, zigasubira inyuma zivuga induru.

    Abenshi mu bagabye ibyo bitero bahasize ubuzima, abandi barakomereka, nk'uko byemezwa n'ayo makuru.

    Kuri ubu, ibice byose byarashweho bigaruwe mu maboko ya Twirwaneho na M23, kandi biracyagenzurwa na bo nk'uko byari bimeze mbere y'ibitero.

    Ibi bitero byagabwe mu gihe hari hashize iminsi hibazwa ku migambi ya Leta ya Kinshasa, bivugwa ko iri gutegura ibitero ku bice by'Abanyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zaho nka Rugezi na Mikenke.

    Amakuru yizewe yagaragaje ko Leta igamije kwisubiza uduce twafashwe na Twirwaneho na M23, ndetse hakaba hari impungenge z'uko hashobora gutera intambara ku kibuga cy'indege cya Minembwe n'icya Mikenke, cyane ko Leta ishaka kwirinda ko iyi mitwe y'itwaje intwaro yazabyifashisha mu gihe kiri imbere.

    Twirwaneho na M23 bakubise inshuro ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Wazalendo mu Rugezi

    Source : https://kasukumedia.com/twirwaneho-na-m23-bakubise-inshuro-ingabo-za-leta-zifatanyije-na-fdlr-na-wazalendo-mu-rugezi/

  • Agahinda kadasanzwe Semuhungu Eric yatuye akari ku mutima nyuma y'ibyo yakorewe na MC Nario #rwanda #RwOT

    Semuhungu Eric uzwi nk'umushyushyarugamba w'inararibonye mu bitaramo bitandukanye byo muri Kigali, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gutandukana na MC Nario, umwe mu nshuti ze za hafi ndetse bari bafatanyije umushinga w'ubusabane wari umaze kumenyekana cyane witwa Traffic Jam.

    Uyu mushinga washyiraga hamwe impano eshatu: Semuhungu Eric nk'umushyushyarugamba, MC Nario ndetse na DJ Caspi ushinzwe umuziki.

    Bari barabaye indiri y'ibirori byubashywe mu tubari dukomeye two mu mujyi wa Kigali, aho buri wa kane, uwa gatanu, uwa gatandatu byaba na ngombwa no kucyumweru babaga bari ku rubyiniro ndetse n'imiziki ibasusurutsa kugeza mu masaha akuze y'ijoro.

    Traffic Jam yabaye nk'ikimenyetso cyo gusabana ku buryo yahurizaga hamwe urubyiruko rutandukanye, abahanzi, abanyarwenya n'abandi bafite aho bahuriye n'inkwakuzi y'akazi ka showbiz.

    Gusa nk'uko amakuru yizewe abitangaza, umubano wa Semuhungu Eric na MC Nario wajemo agatotsi nyuma y'ibihe bitari bike bagaragaza kutumvikana ku bijyanye n'imyitwarire n'imikoranire.

    Amakimbirane atarakemuwe yaje gufata indi ntera ubwo MC Nario yakoraga igikorwa cyabaye nko gutenguha Semuhungu mu ruhame, ndetse bivugwa ko hari amagambo yavuze mu gitaramo kimwe mu tubari azwi nka Piano Bar byasize Eric agize intimba idasanzwe.

    Ibi byatumye bafata icyemezo gikomeye cyo guhagarika umushinga wa Traffic Jam, ibintu byatunguye abakunzi babo ndetse n'abari barabigize umuco kwitabira ibyo bitaramo.

    DJ Caspi, umwe mu bari bagize iryo tsinda, ntiyigeze atangaza byinshi ku byabaye, ariko inshuti zabo za hafi zemeza ko agerageza gutuza impande zombi ngo harebwe uko hashyirwaho ihuriro rishya ryabahuza cyangwa buri wese agakomeza urugendo rwe ku giti cye.

    Semuhungu Eric avuga ko atari ibintu byamworoheye, ariko ko agerageza kwakira byose no gukomeza ubuzima.

    Yagize ati: 'Byari nk'umuryango, ntabwo twari gusa abantu bakorana. Gusa hari igihe umuntu agomba kwemera ibintu uko biri, agafata umwanzuro ushimangira icyerekezo cy'ejo hazaza.'

    Uyu mubabaro wa Semuhungu ntusobanuye gusa ihagarikwa rya Traffic Jam, ahubwo werekana uburyo imyitwarire mu mikoranire ishobora guhungabanya ibikorwa byiza byari byarashyize hamwe impano zitandukanye. Kugeza ubu, nta gahunda ihari yo gusubukura uwo mushinga, ariko abafana baracyafite icyizere ko hashobora kuzabaho ubwiyunge ku mpande zombi.

    Agahinda kadasanzwe Semuhungu Eric yatuye akari ku mutima nyuma y'ibyo yakorewe na MC Nario
    MC Nario, umwe mu nshuti ze za hafi ndetse bari bafatanyije umushinga w'ubusabane wari umaze kumenyekana cyane witwa Traffic Jam.

    Source : https://kasukumedia.com/agahinda-kadasanzwe-semuhungu-eric-yatuye-akari-ku-mutima-nyuma-yibyo-yakorewe-na-mc-nario/

  • Umuhanzi Christopher yatangaje Album ye nshya agiye gusohora #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, Christopher Muneza, yatangaje ko ari hafi gushyira hanze album nshya, ibintu byateye ibyishimo bikomeye mu bakunzi b'umuziki nyarwanda. Iyi nkuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze aho yasangije abamukurikira ko imirimo yo gutunganya iyo album igeze kure, kandi ko igihe kitarambiranye izaba yamuritswe ku mugaragaro.

    Christopher, uzwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Ijuru rito, Abasitari, Ndabyemeye n'izindi, yavuze ko iyi album izaba irimo indirimbo nshya zitandukanye, zakorewe mu buryo bugezweho kandi zifite ubutumwa bwimbitse. Yagize ati:
    'Abakunzi banjye, ndabashimira urukundo mwakomeje kunyereka. Nifuza kubaha ikintu gishya, gikomeye kandi kinyuze umutima. Iyi album ni impano yanjye kuri mwe.'

    Nubwo atatangaje amazina y'indirimbo zigize iyo album cyangwa igihe nyir'izina izashyirirwa hanze, yavuze ko vuba aha azabigaragaza mu buryo burambuye, harimo n'ibitaramo byo kumurika iyo album azategura mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Abakunzi ba Christopher bamugaragarije urukundo rukomeye nyuma y'iyo nkuru, bamwe batangaza ko bamaze igihe bategereje igikorwa nk'iki. Ku mbuga nkoranyambaga, amagambo akomeje gutakwa uyu muhanzi nyarwanda agira ati: 'Twari tubikeneye, warakoze cyane ndetse turi inyuma yawe.'

    Christopher amaze imyaka irenga icumi mu ruganda rw'umuziki nyarwanda, akaba yarigaruriye imitima ya benshi kubera ijwi rye ryiza n'ubuhanga mu myandikire y'indirimbo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, umwe mu bajyanama be yavuze ko iyi album izaba igizwe n'uburyohe bw'indirimbo ziri mu njyana zitandukanye zirimo R&B, Afrobeat, ndetse n'indirimbo zituje zifasha mu gutekereza no kuruhuka. Yongeraho ko hari n'abahanzi bazwi bazafatanya kuri iyi album, nubwo amazina yabo ataratangazwa.

    Abakunzi ba muzika nyarwanda n'abakunda ibihangano bya Christopher barasabwa gukomeza kumukurikira kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye kugira ngo bazabashe kumenya amakuru yose mashya ajyanye n'iyi album.

    Ibi byose byerekana ko Christopher akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika no gukomeza gushyigikira iterambere ry'umuco n'ubuhanzi nyarwanda.

    Umuhanzi Christopher yatangaje Album ye nshya agiye gusohora

    youtube.com/channel/UCT8mnkA-nP5CM4l1iRSA9GA?sub_confirmation=1

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-christopher-yatangaje-album-ye-nshya-agiye-gusohora/

  • Inyama z'inka zikomeje kurumba mu gihugu; byatewe n'iki? – #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali uhereye nko mu Isoko rya Nyarugenge usanga ikilo cy'iroti ari 7000 Frw mu gihe icy'inyama zivanze ni 6000 Frw.

    Mu Isoko rya Kimironko ho ikilo ni 7500 Frw mu gihe izivanze na zo ari 6000 Frw. Mu Isoko rya Nyabugogo ahazwi nko ku Kundamahoro ikilo cy'izivanze ni 6000 Frw, roti ikaba 7.500Frw

    Ntabwo ari i Kigali gusa ibiciro by'inyama byazamutse, kuko IGIHE yageze mu bice bitandukanye by'igihugu, dusanga ibiciro bitigonderwa n'ubonetse wese.

    Nk'ubu mu Karere ka Rusizi ikilo cy'inyama zivanze ni 6000 Frw mu gihe iroti ari 8000 Frw, i Huye izivanze ni 5000 Frw ku kilo, roti ni 7000 Frw ku kilo.

    Niba uri uw'i Nyagatare cyangwa i Rwamagana urabizi ko ikilo cy'inyama z'iroti kiri hagati ya 7500 Frw na 8000 Frw mu gihe icy'izivanze ari 6000 Frw.

    Ab'i Rubavu bashaka inyama zitarimo igufwa na rimwe ikilo cyazo ni 7000 Frw mu gihe icy'izivanze ari 6000 Frw.

    Inyama zikomeje kwigondera umugabo zigasiba undi

    Ubworozi bw'inka buhenze bugabanya ingano y'izibagwa muri nyirabayazana

    U Rwanda rwakoze ibishoboka mu kongera umubare w'inka, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubworozi bw'inka bwari bwarahungabanye dore ko bwahereye ku nka 172.000 na zo ziganjemo iza gakondo.

    Muri Kamena 2023, mu Rwanda hari inka zirenga miliyoni 1,6 habariwemo n'izirenga 450 zatanzwe muri gahunda ya GIRINKA yatangiye mu 2006.

    Izo ni zo zivanwamo ibimasa bijya kubagwa, izagumbashye, n'izindi zikurwa mu bworozi ku mpamvu runaka. Bivuze ko iyo horowe nke, na za zindi zitanga inyama ziba iyanga, zigahenda.

    Umwe mu bakorera muri Koperative COVEVINYA icuruza inyama mu Isoko rya Nyabugogo agaragaza ko inka yaguraga 500.000 Frw ubu iri kugura 800.000Frw, iyaguraga 800.000Frw iri hejuru ya miliyoni 1Frw.

    Ati 'Inka zabaye nke nta mworozi ucyorora inka nyinshi, uwororaga inka 10 ubu arimo korora eshatu.'

    Yavuze ko nko mu myaka itatu ishize ibiciro byaratumbagiye cyane, kuko inka iri kugura 800.000Frw ubu, mu myaka itatu ishize yaguraga 300.000Frw cyangwa 350.000Frw gutyo.

    Mu mboni z'uyu mucuruzi, kororera mu biraro byatije umurindi ubuke bw'inka, n'izitanga inyama ziba nke bituma ibiciro byazo bihenda, nk'uko abihuza na mugenzi we ukorera muri Koperative Umucyo Gitega icururiza inyama mu isoko rya Nyabugogo.

    Ati 'Niba umworozi aje agasanga inyama zirahenze, byanga byakunda na we aravuga ati 'inyama ku isoko zirahenze nange ndabahenda.'

    Mu ntara z'u Rwanda na ho ni uko bimeze kuko yewe no mu Karere ka Nyagatare kari mu twa mbere tubarizwamo inka nyinshi, zirenga ibihumbi 230, ibiciro byazo byihagazeho.

    Ubuke bw’inka zo mu Rwanda bwatumye zihenda

    Bihamywa na Abiyingoma Livingstone uri mu borozi b'intangarugero mu Karere ka Nyagatare, wororera mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Karama.

    Ati 'Mu myaka ibiri n'itatu ishize, inka y'umukamo yaguraga hagati y'ibihumbi 800 Frw na miliyoni 1.2 Frw. Ubu rero byaratumbagiye cyane nibura inka ikamwa uhera kuri miliyoni 2,5 Frw kugeza kuri miliyoni 4 Frw nanjye ejo bundi ni ko naziguze. Inka ni nke kandi zirahenze.'

    Munyura John Bosco wororera mu Murenge wa Karangazi we avuga ko izamuka ry'ibiciro by'inka byaturutse ku mpamvu nyinshi zirimo kuba aborozi benshi basigaye biyororera inka z'umukamo kandi usanga borora nke cyane, kororera mu biraro na byo byo bikazigabanya kurushaho.

    Ati 'Politiki yo kororera mu biraro yatumye ibishoro byiyongera kuko umuntu asabwa amazi, ibiraro, ubuhunikiro bw'ubwatsi n'ibindi byinshi. Abantu babonye bihenze bamwe bagurisha inka kugira ngo bavugurure icyororo.'

    Uyu mworozi agaragaza ko ikindi ari uko bari basanganywe inka zo mu bwoko bw'inyama biba ngombwa ko abantu bazigurisha bajya kugura inka zitanga umukamo utubutse, inyama zikarushaho guhenda.

    Ati 'Hari n'abazitwaye muri Uganda, Tanzania, ibyo na byo byagabanyije inka nyinshi twari dufite.''

    Uretse iz'i Nyagatare, n'inka z'' Rubavu na zo zazamuye ibiciro ku buryo bukomeye.

    Umworozi w'i Rubavu witwa Vugiza Fred agaragaza ko impamvu iwabo inka zihenze, abona byaragizwemo uruhare n'izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zabaga ari nyinshi ariko ubu baziriye bakazimara.

    Ati 'Mu myaka ibiri ishize ni ukuvuga mu 2023 na 2024 ni bwo ibiciro by'inka byazamutse. Ntekereza ko ari intambara ya Congo iri gutuma inka zihenda mu Rwanda. Abantu bose bari gushaka korora, bakaza kugura inka inaha kuko ari ho zasigaye.

    Inka zitanga inyama zikomeje guhenda

    Ugeze mu Isoko rya Kanzenze ryo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu usanga inka nziza imwe iri kugura miliyoni 1,2 Frw. Icyakora mu myaka itatu ishize yaraguraga nk'ibihumbi 700 Frw.

    Vugiza agaragaza ko no kororera mu biraro nubwo ari byiza ariko bikora uwishoboye kuko bisaba ingengo y'imari ifatika.

    Ati 'Ugasanga inka irya ibilo byinshi kandi hari n'abanyantege nke badashobora kuzishakira ubwo bwatsi.'

    Bangamwano Simon utuye mu Murenge wa Kanama akomeza agaragaza ko mu myaka itatu ishize, inka yagwatirwaga 70.000 Frw none ubu ni 150.000Frw.

    Ati 'Ntushobora korora inka zirenze ebyiri mbere umuntu yororaga izirenze ebyiri.'

    Kororera mu biraro mu bikomeje gutuma inka ziba nke kuko bikorwa n’uwifite

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Dr. Uwituze Solange yabwiye IGIHE ko mu myaka ishize hibanzwe ku kuvugurura icyororo cy'inka hazamurwa umubare w'inka zitanga amata, ariko ubu banatangiye kongera izitanga inyama.

    Ati 'Hatangijwe na gahunda yo kongera umubare w'inka zitanga inyama (beef breeds) kugira ngo tubashe gutenganya umubare w'inka zibagwa zizajya zijya ku isoko buri kwezi aho gutegereza ko inka zagenewe umukamo zibyara ibimasa cyangwa zikagumbaha cyangwa hakagira indi mpamvu ituma zivanwa mu bworozi. Ubu buryo bwatumaga guteganya umubare w'inka zijya kubagwa bigorana.'

    Dr. Uwituze kandi yavuze ko umushinga wa Gako Beef ugiye gutangira kujya utanga inyama z'inka zihagije ku Banyarwanda ikanasagurira amasoko.

    Ni umushinga uzaba ufite ubushobozi bwo korora ibimasa birenga ibihumbi 56 icyarimwe ndetse hagashyirwaho ibagiro ryakwakira inka hafi 300 ku munsi.

    Yavuze ko hari gahunda yo kongera inyama zikomoka ku matungo magufi (inkoko, ingurube, inkwavu, ihene n'intama) n'amafi mu rwego rwo guha Abanyarwanda amahitamo menshi y'inyama bashobora kugura kandi zitabahenze

    U Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w'inyama byibuze mu ku kigero cya 20% ukava kuri toni 217.556 mu 2025/2026 kugeza ku 247.223 mu 2028/2029.

    Byitezwe ko umusaruro w'inyama z'inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z'ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz'intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.

    Inyama z'inkoko byitezwe ko zizava kuri toni ibihumbi 58 mu 2025/2026 zigezwe kuri toni ibihumbi 65 mu 2028/2029 mu gihe ingurube zizavanwa kuri toni zirenga ibihumbi 26 zigezwe kuri toni ibihumbi 29, amafi ave kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.

    Bamwe mu borozi b’inka bagaragaza ko kororera mu biraro bihenze bigatuma inka zigabanyuka kuko bikorwa n’abantu bake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyama-z-inka-zikomeje-kurumba-ku-isahane-y-abanyarwanda

  • Ba nyir'inzu bakomeje kwitendeka ku bakiliya: Umuti uzaba uwuhe? – #rwanda #RwOT

    Iyo abonye iyo abasha kwigondera, mu mezi make nyir'inzu atangira kuzamura amafaranga y'ubukode bya hato na hato.

    Ntibitangaje kubona inzu yakodeshwaga ibihumbi 100 Frw mu myaka ibiri ishize ubu icyo giciro cyikubye kabiri.

    Ikibabaje ni uko umubare w'abakodesha ukomeje kwiyongera, aho nko mu 2024 bavuye kuri 17% bagera kuri 21%, nk'uko ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y'Ingo muri Rusange (EICV7) bwabigaragaje.

    Umuhanga mu bijyanye n'ubwubatsi no gucunga inyubako akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Century Real Estate, Haba Charles, asobanura ko iki kibazo giterwa n'ihinduka ry'ibiciro ku isoko, kandi hari abantu baba batunzwe n'inzu zabo gusa.

    Ati 'Nko mu 2016 igiciro cya lisansi cyari 850 Frw, ubu cyenda kugera ku bihumbi 2000 Frw, si ibyo gusa ibiribwa, n'ibindi, na byo byarazamutse, kandi ugasanga umuntu izo nzu ni zo akuraho imibereho gusa.'

    Ikindi ni uko ba nyir'inzu bamwe babonye icyo kibazo cy'izamuka ry'ibiciro bagahita biga amayeri yo gukodesha inzu zabo mu madolari kugira ngo bahunge iryo zamuka ry'ibiciro, ibituma ubukode burushaho guhenda.

    Ikindi gikomeje gutuma inzu zihenda ni umubare w'abanyamahanga ukomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Nk'abo mu Karere ka Rubavu bavuga ko kuva abaturage baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangira kwiyongera muri ako karere, abakodesha inzu bahise bazamura amafaranga y'ubukode kuko Abanye-Congo bahita bayishyura kandi bakishyura igihe kirekire.

    Umuturage waganiriye na IGIHE, yagize ati 'Hari nk'inshuti yanjye yabaga mu nzu yishyura ibihumbi 120 Frw, haza abagabo bo muri Congo babwira nyir'inzu ko bazajya bayishyura ibihumbi 400 Frw, nyir'inzu abwira iyo nshuti yanjye ati 'ese ayo mafaranga wowe uzayampa?' Byarangiye iyo nshuti yanjye iyivuyemo.'

    Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya , Haba yagaragaje ko abakodesha na bo bafite ukuboko mu gutuma ba nyir'inzu babigirizaho nkana.

    Ati 'Nzi abantu benshi baba mu nzu nta masezerano y'ubukode bagira, n'abayafite ntaba yanditse neza ku buryo ashobora kubarengera igihe nyir'inzu yaba ashaka kuzamura amafaranga y'ubukode.'

    Yakomeje avuga ko mu masezerano hakagombye kubamo ko ubukode butazigera buzamurwa mu gihe cy'umwaka umwe, cyangwa buzajya busuzumwa buri myaka ibiri, cyangwa ko ubukode butazigera bwiyongeraho arenze 5% mu mwaka ibintu nk'ibyo.

    Haba yavuze ko igisubizo gishobora kugabanya ibi bibazo ari uko Guverinoma yashyiraho uburyo abaturage batibona mu biciro by'aba nyir'inzu, babona inzu zikodeshwa za Leta, ndetse byaba ngombwa bikazarangira zibaye izabo.

    Ati 'Mu bindi bihugu batangiye gukoresha ubu buryo, ukodesha inzu mu mu gihe wenda cy'imyaka 10, 15, cyangwa 20, inzu ikaba iyawe.'

    Asobanura ko ubu buryo butandukanye no kwaka inguzanyo kuko wishyura ayo wakabaye warakodesheje inzu, mu gihe inguzanyo uba mu nzu ingana nayo ushobora kugurizwa.

    Ibiciro by’inzu zo kubamo mu Rwanda bikomeje gutumbagira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-nyir-inzu-bakomeje-kwitendeka-ku-bakiliya-umuti-uzaba-uwuhe

  • U Rwanda rushobora kwakira amashami amwe ya Loni – #rwanda #RwOT

    Ibaruwa Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku wa 15 Gicurasi, igaragaza ko u Rwanda rwiteguye kuba rwakwakira amashami, porogaramu, inzego n'ibikorwa bimwe bya Loni.

    Ivuga ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba igicumbi cy'inzego mpuzamahanga, ku buryo zakora zidahenzwe, zitekanye kandi zikorera ahantu hazibashisha kuzuza inshingano zazo.

    Iyo baruwa ivuga ko aho Kigali iherereye, hatuma ibasha koroshya ingendo z'indege mu bice by'ingenzi mu karere no ku Isi. Ibyo byiyongeraho kuba u Rwanda ari igihugu 'gifite politiki itajegajega, inzego zitanga umusaruro, kandi gitekanye ku buryo bituma ubwo butumwa n'abakozi babaho neza'.

    Iti 'Guverinoma y'u Rwanda yiteguye gutanga ibiro n'ibindi by'ibanze, mu gihe inakomeje kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere rirambye by'imiryango ya Loni iri mu Mujyi wa Kigali.'

    Mu byo u Rwanda rwemereye Loni mu gihe ibiro by'amashami yayo byaba byimuriwe i Kigali, harimo gusonerwa imisoro n'ubudahangarwa ku bakozi b'uyu muryango.

    Ibaruwa isaba Umunyamabanga wa Loni ko yashyiraho itsinda rya tekiniki ryakorera uruzinduko mu Rwanda kugira ngo haganirwe kuri iyo gahunda.

    Hashize iminsi Loni isabwa ko yakwimura amwe mu mashami yayo aherereye i New York n'i Geneva mu Busuwisi akajyanwa mu bice bidahenze kubera ibibazo by'ubukungu.

    Ni ibintu byatangiye kuganirwaho ubwo mu nzego zimwe na zimwe za Loni hari hatangiye gukorwa amavugurura ajyanye n'abakozi ku buryo bamwe babuze imirimo.

    Urugero nko mu Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS, ni hamwe mu ho aya mavugurura agomba gukorwa. Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, UNHCR, biherutse kuvugwa ko riteganya kugabanya abakozi nibura ibihumbi bitandatu.

    Hari n'ibindi bitekerezo byatanzwe byo guhuza amashami amwe n'amwe ya Loni, nk'aho nk'Ishami rishinzwe Ubuzima, OMS, ryahuzwa na Gahunda Ishinzwe kurwanya Sida, UNAIDs, ku buryo ibikorwa biba bihuriye hamwe,

    Mu 2025 kugera mu mpera za 2027, nk'Ishami rya Loni riherereye mu Busuwisi i Geneva, rifite icyuho cy'ingengo y'imari aho ribura nibura miliyari 2,5$ ku yo ryari ryarateganyije ko rizakoresha.

    U Rwanda rwabwiye Loni ko ruri mu mwanya mwiza wo kuba rwakwakira amashami amwe yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rushobora-kwakira-amashami-amwe-ya-loni

  • UKURI GUTANGAJE KU GIHUGU CYA KOREYA YA RUGURU #rwanda #RwOT

    Imibereho idasanzwe mu gihugu cyahinduye abayobozi imana, aho amatora atagira amahitamo, internet ibujijwe, kandi kwambara jeans bishobora kukujyana muri gereza.

    Koreya ya Ruguru: Igihugu gifunze ariko kidasiba gutangaza isi

    Koreya ya Ruguru, izwi nka Democratic People's Republic of Korea (DPRK), ni igihugu cyo muri Aziya y'Uburasirazuba gikikijwe na Koreya y'Epfo, Ubushinwa n'u Burusiya. Gikunze kumvikana mu makuru mpuzamahanga kubera imiyoborere yacyo y'igitugu n'icyiswe 'ubuzima bwo mu bwigunge.' Ariko se ni ibihe bintu bitangaje biri muri iki gihugu gikunze kuba igicucu mu maso y'isi?

    1. Ni igihugu kiyoborwa n'umuryango umwe kuva cyashingwa

    Kuva Koreya ya Ruguru yabaho mu 1948, yagiye iyoborwa n'umuryango umwe gusa  uva kuri Kim Il-sung, wagize uruhare mu ishingwa ry'iki gihugu, akawusigira umuhungu we Kim Jong-il, nawe akaza gusigira umuhungu we w'ubu, Kim Jong-un. Uyu ni wo muryango wenyine wagiye ugena abayobozi nk'aho ari ingoma y'ubwami, kabone nubwo bivugwa ko ari repubulika.

    Kim Jong-il

    2. Koreya ya Ruguru ifite ikirangantego cy'amadini: Umuyobozi w'igihugu

    Mu gihe ibihugu byinshi byemera ukwishyira ukizana mu myemerere, muri Koreya ya Ruguru, abantu basabwa gusenga no gutinya ubuyobozi. Abaturage bigishwa kuva bakiri bato ko Kim Il-sung ari 'Imana yabo,' ndetse ingoro ye yabaye nk'urusengero rw'icyubahiro.

    Kim Il-sung

    3. Nta internet rusange ihari

    Muri Koreya ya Ruguru, Internet nk'uko tuyihawe ahandi ntiyemerwa ku baturage basanzwe. Abantu bose bakoresha urubuga rwa intranet y'igihugu yihariye yitwa Kwangmyong, ruba ruyobowe na leta, rikaba ritagaragaraho imbuga zo hanze y'igihugu. Abaturage ntibemerewe kujya kuri Google, YouTube, Facebook cyangwa WhatsApp.

    4. Igihugu gifite igisirikare kinini kurusha umubare w'abaturage

    Koreya ya Ruguru ifite ingabo zibarirwa muri miliyoni eshatu, aho abenshi mu bagabo bajya mu gisirikare bakiri bato, bamwe bakamaramo imyaka igera kuri 10. Ukoresheje umubare w'abaturage, Koreya ya Ruguru ifite igisirikare kinini kurusha ibihugu byinshi bikize ku isi.

    5. Hariho urutonde rw'amasabukuru yemewe n'igihugu

    Mu gihe mu bihugu byinshi abantu bishimira iminsi y'amavuko yabo uko bashaka, muri Koreya ya Ruguru hari urutonde rw'amatariki wemerewe kwizihirizaho isabukuru yawe. Amasabukuru zabereye ku matariki y'urupfu rw'abayobozi (nka Kim Il-sung) ntizemerewe kwizihizwa na n'umuntu n'umwe.

    6. Uburenganzira bwo gutunga telefoni ngendanwa buri mu nzego runaka gusa

    Abaturage bamwe bemerewe gutunga telefoni ngendanwa, ariko izi telefoni ntizishobora guhamagara cyangwa kwandika ubutumwa hanze y'igihugu. Leta niyo igenzura ikiganiro cyose, kandi telefoni nyinshi zikoreshwa ziba zidafite internet.

    7. Mu gihugu habaho amatora, ariko byose biba byarateguwe

    Koreya ya Ruguru igira amatora buri myaka itanu, ariko abatora bahabwa amazina y'umukandida umwe gusa kandi bategerezwa kuvugira mu ruhame ko bamushyigikiye. Bivuze ko, mu by'ukuri, nta mahitamo y'abaturage ahari.

    8. Kugira imyambarire itandukanye n'itegekwa ni icyaha

    Abagore n'abagabo bagomba kwambara uko leta ibiteganya. Kwambara ibirenge, ibirenge bifunguye, imisatsi ibonerana, imyenda ya 'jeans' cyangwa imyambaro y'amahanga, ni ibyaha bishobora gutuma ushyirwa mu bikorwa byo kugororwa cyangwa gufungwa.

    9. Kurenga imbibi y'igihugu ni icyaha gikomeye gihanwa bikomeye

    Koreya ya Ruguru ifite imbibi zicuritse zizira kugerwaho n'umuturage wese udafite uburenganzira bwa leta. Abagerageza guhunga bafatwa nk'abanzi b'igihugu kandi bashobora gufungwa cyangwa kuraswa.

    10. Ibihano by'ubwoko butandukanye bishobora gukorerwa n'umuryango wose

    Muri Koreya ya Ruguru, umuntu wahanwe na leta ashobora kubihanirwa hamwe n'umuryango we wose, harimo abana, ababyeyi n'abavandimwe. Ibi bikoreshwa mu rwego rwo guca intege uwo ariwe wese utekereza gukora ibitemewe.

    Isoza: Isi ikomeje kwibaza byinshi kuri Koreya ya Ruguru

    Nubwo Koreya ya Ruguru isa n'ifunze, ikomeje gutera impungenge amahanga kubera gahunda zayo za nikleyeri, igitugu gikabije no gufunga imiryango ku makuru y'isi. Ariko kandi, ni igihugu gisa n'icyigenga ku buryo bushoboka, kigakora ibyo gishaka ntawe giteze amatwi.

    Kwiga kuri Koreya ya Ruguru bidufasha gusobanukirwa ukuntu imiyoborere ishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage bayo byaba mu buryo bwo kubabuza ubwisanzure cyangwa kubagira abagaragu b'itegeko ritavuguruzwa.

    Ese waba uzi ikindi kintu gitangaje kuri Koreya ya Ruguru? Sangira ibitekerezo mu gice cyagenewe ibisubizo!

     

    Source : https://kasukumedia.com/ukuri-gutangaje-ku-gihugu-cya-koreya-ya-ruguru/

  • Minisitiri Bizimana yavuze uko Kayibanda yasabye Loni gucamo igihugu kabiri igatandukanya Abahutu n'Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabivugiye mu Karere ka Rubavu ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cya Bigogwe gikora ku turere twa Rubavu na Nyabihu cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025.

    Muri icyo gikorwa kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu y'Abatutsi muri urwo Rwibutso rwa Bigogwe.

    Dr. Bizimana yavuze ko Kayibanda ari umuntu wagiriye urwango Abatutsi na mbere y'uko aba Perezida wa Repubulika.

    Ati 'Muri Nzeri 1959 Kayibanda yari Perezida wa Parmehutu. Icyo gihe yandikiye Loni ayimenyesha ko Abahutu n'Abatutsi batagomba guturana mu Rwanda. Yaranditse ati 'twebwe Abahutu bo mu Rwanda tugize 85% by'abaturage bose. Turatinya umwuka mubi niba Loni itemeye ko Igihugu kigabanywamo kabiri hakaba igice cy'Abatutsi n'icy'Abahutu nk'uko bimeze mu Bubiligi hagati y'Aba-Wallons n'Aba- Flamands'.'

    Yavuze ko Kayibanda amaze kugera ku butegetsi noneho yabonye uburyo bwo gukwirakwiza iyo politiki ye yo kuvangura Abahutu n'Abatutsi.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwo hizihizwaga isabukuru ya mbere y'Ubwigenge bw'u Rwanda mu 1963 mu gusoza ijambo rye, Kayibanda yongeye kwereka Abatutsi ko nta mwanya bafite mu nshingano zifatika z'Igihugu.

    Dr. Bizimana yavuze ko iyo politiki y'urwango yatumaga n'abana bavukaga b'Abatutsi biyumva koko nk'aho nta burenganzira bafite ku gihugu cyabo.

    Mu 1964 ubwo hizihizwaga umunsi wa demokarasi Kayibanda yongeye kwibutsa Abatutsi ko abazagerageza gushaka kuyobora bazakorerwa imperuka.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko icyo gihe Kayibanda yagize ati 'Bana b'Abatutsi, tugerageze twibaze nubwo bidashoboka. Muramutse mushoboye kwigarurira Kigali muribaza akaga mwaba muteye kababaho by'umwihariko kuko mwakwicwa mu ba mbere?. Siniriwe mbishimangira murabyiyiziye ubwanyu nubwo mwirirwa mukora nk'abiyahuzi mubyibwire ubwanyu ko izaba imperuka yanyu yihuse y'ubwoko bw'Abatutsi.'

    Aho Kayibanda yakomeje amenyesha Abatutsi ko nibagerageza gushaka kuyobora bazakorerwa imperuka yaba iyihuse cyangwa kubica buhoro buhoro bityo ko bakwiriye kubitinya no kubigendera kure.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko imyaka hafi 12 Kayibanda yayiyoboye muri iyo politiki y'urwango kandi hari hakibura irenga 30 ngo Abatutsi bakorerwe Jenoside ku buryo iyo myaka yagiye gushira abantu bamaze kubibwamo urwango ruhagije.

    Ikindi Kayibanda yakoze mu 1966 ni ugushyiraho itegeko ryabuzaga Abatutsi bahunze n'abakuwe mu byabo imbere mu Rwanda kubisubiramo ndetse ko n'imiryango basize itagombaga kujya kubareba aho bajyanywe.

    Iryo tegeko ryaje no gushimangirwa na Habyarimana mu 1973 we noneho yongeraho ko n'imitungo y'Abatutsi igiye mu maboko ya Leta ngo kuko ifatwa nk'itagira nyirayo niyo byaca mu butabera ndetse ashyiraho n'amabwiriza y'amananiza ku mpunzi z'Abatutsi zashakaga gutaha.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascène yagaragaje uburyo abayoboye u Rwanda mu gihe cyashize bagize uruhare rutaziguye mu kubiba politiki y'urwango

    Abitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka bafashe umunota wo kibuka

    Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe hashyinguwe mu cyubahiro imibri yabonetse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yavuze-uko-kayibanda-yasabye-loni-gucamo-igihugu-kabiri