Ibyo bizamini ngiro byatangijwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025.
Mu gihugu hose biri gukorerwa kuri site 856. Biri gukorwa n'abiga ubuforomo, uburezi, ibaruramari, imyuga n'ubumeyingiro, n'abiga siyansi biyongeyeho uyu mwaka.
Ku rwego rw'Igihugu byatangirijwe mu ishuri ryusumbuye rya ESSA Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Minisitiri Irere yavuze ko muri uyu mwaka abanyeshuri bazakora ibizamini ngiro bagize 66.250% y'abazakora ibizamini bya Leta bose.
Ati 'Uyu mwaka mu buryo bw'umwihariko abakora ibizamini ngiro biyongeyemo n'abiga amasomo ya siyansi nk'Imibare Ubugenge, Ibinyabuzima n'Ubutabire na bo bagomba gukora ibizamini ngiro. […]. Ibizamini ngiro ni ikimenyetso kigaragariza umunyeshuri ko ashoboye gukora ibyo yize. Ushobora kwiga mu nyandiko ariko se ushoboye kubikora?'
Irere yasobanuye ko abiga amasomo ya siyansi bari basanzwe babakoresha ibizamini ngiro muri laboratwari gusa ariko baza gusanga ari ngombwa ko bakora mu buryo ngiro nk'abandi kugira ngo barusheho gusoza amasomo bazi gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Yavuze ko ibizamini ngiro kuva byatangira gukorwa byagabanyije umubare w'abantu batakandagiye mu ishuri na rimwe ugera ku 9% by'Abanyarwanda ndetse bigabanya n'ubushomeri.
Ati 'Cyane cyane abiga mu mashuri ya tekiniki ni bo dusanga hanze bafite ibintu bikorera. Ibyegeranyo bimwe bitwereka ko banatangira gukora bakiri ku ishuri kuko bajya kurangiza kwiga ibyo bakora babizi, abantu babafitiye icyizere.'
Abazakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye uyu mwaka barenga ibihumbi 101.
Muri abo, abagera ku 66.958 bari gukora ibizamini ngiro bangana na 66.25% by'abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bose.
Abiga ubuforomo bari gukora ibyo ibizamini ngiro ni 459, mu masomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro ni 36.267, mu burezi ni 3.829, mu ibaruramari ni 3.892 naho abo mu masomo ya siyansi ni 22.530.
Ni mu gihe abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by'amashuri bose hamwe bamaze kwiyandikisha ari ibihumbi 471.















Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.
Iki kibuga cyatashywe giherereye mu ishuri ribanza rya Highland School ryo mu mujyi wa Nyamata.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko iki kibuga kizafasha abatuye muri aka karere kuzamura impano ya Basketball.
Ati ' Icya mbere ni ikibuga. Nk'uko mubizi NBA Africa iri muri gahunda yo kwigisha abatoza babo (abana) ndetse n'abasifuzi. Rero ku bufatanye na FERWABA ni bamwe mu bo duhanze amaso kugira ngo bazavemo ibihangage twifuza.'
Bamwe bakunze kugaragaza ko ibibuga byubakwa ariko abo byagenewe batabigeraho ngo babyisanzureho ku rwego bazavamo abakinnyi b'ejo hazaza.
Mu kuvuga kuri icyo kibazo, Rwego yagize ati 'Iki kibuga kizahuza amashuri 11, bivuze ko kizagera ku bana ibihumbi 5000 bo mu nkengero zacyo.'
Ati 'Iki kibuga kiri muri gahunda twihaye yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika mu gihe cy'imyaka 10 iri imbere. Tuzakomeza kubyegereza abaturage kugira ngo Basketball isakare hose kandi irusheho kumenyekana.'
Umuyobozi wa Highland School, Munyaburanga Eduard, yijeje ko iki kibuga bazakibyaza umusaruro ku buryo bazagera kubyo bitezweho.






































