Blog

  • Zari na Diamond bongeye kwatsa umuriro #rwanda #RwOT

    Ubu inkuru igezweho ni ikiganiro Zari na Diamond bamaze igihe batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri, benda gutambutsa kuri Netflix South Africa kizaba kigaruka ku byo abantu bahishwe kuri ibi byamamare.

    Urubuga rwa Netflix South Africa, rubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ruherutse gutangaza ko rugiye gutangiza ikiganiro 'Young Famous and African'(Ibyamamare bikiri bito by’Afurika), iki kiganiro kikazajya kigaruka k’ubuzima bwabo ndetse n’amabanga menshi ibi byamamare biba byarahishe.

    Zari Hassan ni we wabanje gutigisa imbuga nkoranyambaga ateguza abantu ko agiye kuzagirana ikiganiro na Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro kizaba cyuzuye ukuri gusa.

    Abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho post yanditseho iti'ndi umuhanga, umubyeyi, nyir’umukino, simbirwanira, ndi umuherwekazi.'

    Iyi post ikaba yari herekejwe n’amagambo agira ati' yavukiye Uganda muri Mzansi. Ubu turimo gufata Netflix! Ndeba kuri Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro cya mbere muri Afurika kivuga ukuri, ni vuba cyane.'

    Abantu bamushimiye cyane kuri iki kiganiro agiye gutambutsa, ariko byaje guhumira ku mirari ubwo na Diamond yatangazaga ko na we mu minsi mike azatanga ikiganiro cy’ukuri kuri uru rubuga rwa Netflix.

    Post Diamond yashyize kuri Instagram ye mu rurimi rw’icyongereza, umuntu agerageje gushyira mu Kinyarwanda iragira iti' nkeka ko nkundana cyane, uburyo mfatamo umukunzi wanjye ni nk’aho ari umugore wanjye.'

    Aya magambo yari yanditse na we mu ifoto ye, yaherekejwe n’andi agira ati' kuva Tandale kugera ku Isi hose… menya icyo bisaba kuba icyitegererezo muri Afurika n’Isi yose muri rusange na Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro cya mbere cy’ukuri muri Afurika, muzaba muri kumwe n’uwanyu umwe rukumbi, Simba, ntugomba kugicikwa.'

    Ibi byahise bikurura ikiganiro mpaka kubabakurikiraaho bavuze ko urukundo rwabo rwari urwa mbere ndetse bari baberanye bityo ko babishatse bakiyunga bakongera bakibanira.

    Zari na Diamond bagiye gutambutsa ikiganiro cyavugishije benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-na-diamond-bongeye-kwatsa-umuriro

  • Irinde ibi bintu niba udashaka ko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bugabanuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubudahangarwa bw'umubiri wawe, bugira akamaro gakomeye ku buzima kuko bwitabazwa mu kurinda no kurwanirira umubiri ibyashaka kuwuhungabanya byose. Burinda ko mikorobe zose zagira aho zimenera, maze zikaba zatera indwara zitandukanye.

    Iyo ufite ubudahangarwa bworoshye, bishobora kugutera ibibazo bikomeye ku buzima, kuko abasirikare bataba bagishoboye kurwanya mikorobe zitandukanye (yaba bagiteri, virusi cg imiyege), nuko ukibasirwa n'indwara z'ubwoko bwose.

    Hari bimwe mu byo ukora bishobora kugira ingaruka mu kugabanuka k'ubudahangarwa bw'umubiri wawe.

    1. Kugira umubyibuho ukabije

    Ubushakashatsi bwerekana ko umubyibuho ukabije ugabanya ubudahangarwa bw'umubiri. Mu gihe ubyibushye birengeje urugero, ibyago byo kwibasirwa na infection zitandukanye biriyongera.

    Mu gihe ufite umubyibuho urengeje urugero bitera ubudahangarwa kugabanuka

    Ni ngombwa kugira urugero rukwiye rw'ibiro, ugakora sport niba ubyibushye cyane ndetse ukarya neza mu rwego rwo kwirinda ibibazo bitandukanye byibasira umubiri wawe.

    2. Gukoresha cyane imiti cyane cyane ya antibiyotike

    Gukoresha cyane kandi igihe kirekire imiti ya antibiyotike bishobora gutuma winangira ku miti (bivuze ko ubutaha hari igihe yaba itakikuvura), ndetse bikaba byanagabanya ubudahangarwa bw'umubiri, binyuze mu kugabanya urugero rwa proteyine zitabazwa mu gukora abasirikare (cytokines).

    Ni ngombwa gufata imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike, ari uko wayandikiwe na muganga gusa, kandi ukayifata neza uko yabikubwiye, yose ukayimara.

    3. Isuku nke

    Isuku ihagije ku mubiri ndetse n'aho uri, ifasha mu kurinda indwara nyinshi na mikorobe zishobora gutera izo ndwara.

    Kutagira isuku ihagije, bibangamira cyane ubwirinzi bw'umubiri, kuko uba ufite ibyago byinshi byo kwinjirwamo na mikorobe, zishobora gutera infection n'ubundi burwayi butandukanye.

    4. Inzoga nyinshi

    Kunywa inzoga nyinshi bigira uruhare runini mu kwangiza abasirikare bashinzwe kurinda umubiri wawe. Iyo abasirikare bagabanutse, nibwo ushobora kwibasirwa n'indwara.

    Zimwe mu ndwara zikomeye zikunze kwibasira abanywi b'inzoga ku buryo bukabije harimo n'igituntu.

    5. Stress

    Guhorana stress buri munsi bigabanya cyane ubudahangarwa bw'umubiri.

    Kuba wagira stress umunsi umwe, ibyo ni ibisanzwe nta ruhare runini bigira mu kugabanya ubudahangarwa bwawe, ariko guhorana stress idashira buri munsi, bitera ibibazo bitandukanye, nibwo utangira kwibasirwa n'indwara nk'ibicurane, kuribwa mu gifu, umutwe udakira n'izindi infection.

    6. Kuryama utinze cyane

    Kutaryama igihe gikwiriye bishobora kugabanya ubudahangarwa bw'umubiri, ndetse bikagabanya abasirikare bashinzwe kurwanya mikorobe.

    Gutinda kuryama bigabanya urugero rw'abasirikare barinda umubiri

    Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko abagabo baryama kugeza ku masaha 4 rimwe mu cyumweru, baba bafite mikorobe z'ibicurane nyinshi mu mubiri, kurusha abaryama kugeza amasaha 7 cg 8.

    7. Kudakora sport

    Kudakora imyitozo ngorora mubiri bishobora kugabanya ubushobozi bw'urwungano rw'ubwirinzi, bikaba byakongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara nyinshi.

    Gukora sport buri gihe bishobora gufasha mu kongera ubudahangarwa, kuko sport zongera urugero rw'uturemangingo tw'amaraso tw'umweru, dufasha mu kurwanya mikorobe zitera uburwayi butandukanye.

    8. Kunywa isukari nyinshi

    Isukari nyinshi igabanya vitamini C, bityo ubudahangarwa bukagabanuka 

    Kunywa isukari nyinshi bishobora kugabanya ubudahangarwa, n'ubushobozi bw'umubiri bwo kwirinda indwara buragabanuka cyane ku rugero ruri hejuru.

    Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko isukari nyinshi yangiza umubiri, itangira gukora iminota micye nyuma yo kuyinywa bikaba byageza ku masaha 5.

    Iyo unyweye isukari nyinshi, itangira kugabanya vitamin C (vitamin y'ingenzi mu kongera ubudahangarwa) mu mubiri ndetse ishobora no kwangiza imiterere y'uturemangingo twitabazwa mu kurinda umubiri.

    9. Kunywa itabi

    Ingaruka zo kunywa itabi ni nyinshi, uretse kuba byagutera kanseri y'ibihaha, itabi rigabanya ubudahangarwa bw'umubiri.

    Uburozi bwinshi buboneka mu itabi bugabanya ubudahangarwa bw'umubiri, bubuza uturemangingo turinda umubiri gukora ndetse no kwiyongera. Ibi byose nibyo bituma abanywi b'itabi bakunze kwibasirwa n'indwara z'ibihaha nk'umusonga, gukorora cyane ndetse na asima.

    10. Guhora urakaye

    Guseka byongera abasirikare b'umubiri ndetse bikagabanya imisemburo itera stress. Niba ukunda guhora urakaye, iki nicyo gihe cyo kubihindura kuko bikwangiriza ubuzima, bigabanya ubudahangarwa bw'umubiri wawe.

    Ubushakashatsi bwarekana, ko kureba filime zisekeje byibuze isaha 1, byongera cyane ubudahangarwa bw'umubiri.

    Ibi nibyo bintu by'ingenzi bishobora kugabanya ubudahangarwa bw'umubiri wawe. Niba wifuza kubwongera, ugomba kwirinda ibi byose.

    Source : https://yegob.rw/irinde-ibi-bintu-niba-udashaka-ko-ubudahangarwa-bwumubiri-wawe-bugabanuka/

  • Haravuka inkundura cyangwa bazajya bacana iny… – #rwanda #RwOT

    Ntawe byigeze bigora kubyumva kuko gihamya ihari! Kuva mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo umuraperi Rick Ross yatangiye kubenguka Hamisa wabyariye Diamond ndetse abigaragaza ubwo uyu mugore yashyiraga ifoto ye kuri Instagram maze Rick Ross akaba uwa mbere wayishyizeho igitekerezo.

    Icyo gihe nta jambo rigaragara yavuze gusa kuri iyi Foto yashyizeho utu emoji dufite ibisobanuro bigaragaza urukundo. Bidateye kabiri mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka yareruye noneho atangira kumureshya bya nyabyo ndetse anamusaba kuzajya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bisa nko korosora uwabyukaga kuko Hamisa nawe yahise asamira hejuru icyifuzo cya Rick Ross.


    Aba bombi  ibiganiro byabo byaberaga ku mbuga nkoranyambaga kandi bikabonwa na buri wese. Hamisa Mobetto yabwiye Rick Ross ko yeteguye kujya kumureba ndetse ko n’ibikapu bipaye ntagisigaye. Byavugishije abatari bake bashimangira ko baba bombi bari mu rukundo kubera amagambo babwiranaga. Yewe hari naho Rick Ross yabwiye Hamisa ko ari uwe undi nawe arabyemera ndetse anamwerurira ko ari uwe gusa.


    Rick Ross yakuruwe n’ikimero cya Hamisa arabigaragaza 

    Kuri iyi nshuro abatari bake bahaga ikizere urukundo rw’aba bombi batunguwe nyuma y’uko hamenyekanye undi mukobwa w'uburanga w'umunyamideri bivugwa ko Rick Ross ari gutereta.

    Uyu mukobwa yitwa Tommie Lee kaba ari umunyamideri n'umuraperi wamamaye mu kiganiro kitwa Love and Hip-Hop Atlanta. Iby’urukundo rwe na Rick Ross byatangiye kuvugwa ubwo bagaragaraga bari kumwe mu minsi itanu ishize mu kabyiniro gaherereye Miami.


    Umunyamaideri Tommie bivugwa ko Rick Ross ari kureshya 

    Nyuma bagaragaye bari kumwe ibinyamakuru byinshi bikomeye ku Isi bigaruka ku myidagaduro byavuze ko uyu munyamideri ari mu rukundo na Rick Ross. Hagati ya Hamisa na Tommie ninde uregukana umutima wa Rick Ross? Ese ubundi uyu muraperi yaba areshya Hamisa Mobetto by'uburyarya cyangwa?


    Uyu munyamideri akurikirwanywa n’abasaga  miliyoni 4 kuri instagram

    Ku rundi ruhande Tommie we yavuze ko nta rukundo arimo n'umuraperi Rick Ross ahubwo ko bahuzwa n'ubucuruzi. Ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse n'ibinyamakuru bikomeye nka TMZ bibigarukaho. 


    Ku rukuta rwa Instagram rwa TMZ hagaragaraho ubutumwa uyu mukobwa yanyujije kuri konti ye anyomoza amakuru y'uru rukundo avuga ko nta mukunzi afite kandi ahuzwa na Rick Ross n’akazi gusa. Ibi bishobora kuba amahire kuri Hamisa wabwiye Rick Ross ko ari uwe gusa mbese amwihariye.


    Uyu mukobwa ni n’umuraperi ukomeye 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106838/haravuka-inkundura-cyangwa-barajya-bacana-inyuma-nyuma-ya-hamisa-mobetto-hamenyekanye-indi-106838.html

  • Rutsiro FC yatsinze Rayon Sports, Etincelles inyagira AS Muhanga #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hakinwaga imikino y’ibirarane ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2021, Rutsiro FC ikaba yaje gutsinda Rayon Sports 2-0 mu makipe 8 ahataniye igikombe, ni mu gihe arwana no kutamanuka Etincelles yanyagiye AS Muhanga 4-0, imikino yose yabereye mu Bugesera.

    Umukino w’ikirarane mu cyiciro cy’amakipe ahataniye igikombe wari wasubitswe bitewe n’uko Akarere ka Rubavu aho Rutsiro yagombaga kwakirira Rayon Sports, kashyizwe muri Guma mu Karere.

    Iyi kipe ikaba uyu munsi yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

    Igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports niyo yageze inshuro nyinshi imbere y’zamu rya Rutsiro ariko amahirwe ba rutahizamu bayo barimo Sugira Ernest na Drissa Dagnogo babonye ntibayabyaza umusaruro.

    Rutsiro yaje gufungura amazamu ku munota wa 15 kuri penaliti yatewe na Ndarusanze Jean Claude, ni ku ikosa Kayumba Soter yakoreye rutahizamu wa Rutsiro FC. Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    Umutoza Kayiranga Jean Baptiste wa Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Ciza Hussein Mugabo, Drissa Dagnogo na Nshimiyimana Amran hinjiramo Manace Mutatu, rudasingwa Prince na Mudacumura Jackson [Rambo].

    Nko mu gice cya mbere Rayon Sports yasatiriye ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe babonye. Rutsiro yaje kubatungura itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 49, ni ku mupira Lomami Frank yahinduye imbere y’izamu bagatera mu izamu Bashunga awukuramo ariko ntiyawukomeza habura umutabara maze Ndarusanze ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

    Rayon Sports yakomeje kugerageza, umutoza akora izindi mpinduka, Sugira ku munota wa 73 aha umwanya Mambote ariko umukino warangiye ari 2-0.

    Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona isozwe, muri iki cyiciro APR FC irayoboye n’amanota 16 izigamye ibitego 14, AS Kigali ifite 16 yo izigamye 10, Police FC 8, Espoir FC 7, Rutsiro 6, Rayon Sports 5, Bugesera na Marines FC zifite 4.

    Uyu munsi nabwo hari habaye umukino w’ikirarane w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, Etincelles yanyagiye AS Muhanga 4-0. Iki cyicoro kiyobowe na Musanze FC ifite 12, Kiyovu Sports 10, Etincelles 9, Gorilla 7, Sunrise FC na Gasogi United 6, Mukura VS 5 mu gihe AS Muhanga ifite 0.

    Rutsiro FC yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutsiro-fc-yatsinze-rayon-sports-etincelles-inyagira-as-muhanga

  • Riyad Mahrez ukinira Man City, yambitse impet… – #rwanda #RwOT

    Ku rukuta rwa Instagram rw’uyu mukobwa niho hamenyekaniye aya makuru bwa mbere, nyuma yo gupositinga ifoto ari kumwe n’umukunzi we ndetse ifoto yaherekejwe n’amagambo y’urukundo. Yagize ati “Nta n’umwe natekerezaga ko nakora ibi bintu turi kumwe, sinjye uzabona dukomezanyije ndetse tukanasazana. Nabyemeye kandi ndagukunda.”


    Riyad Mahrez yahisemo kwambika impeta uyu mukunzi we, nyuma yaho agiye mu biruhuko n’umuryango we ndetse muri ibi birori akaba yari ari kumwe na Rutahizamu wa Dortmund, Haaland ushobora kwerekeza muri Chelsea uyu mwaka.


    Riyad Mahrez yari yarashakanyeho mbere na Rita Johal bashakanye mu 2015 ndetse bafitanye abana 2 ba abakobwa. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo yatangiye gupositinga Taylor Ward. Iyi mpeta Mahrez yahisemo, atangaza ko cyari ikimenyetso cy’uko akunda Taylor ndetse avuga ko atitaye ku kuba ihenda kuko nta kintu na kimwe cyari ku musubiza inyuma. Yagize ati “Nagiye mu iduka mpasanga iyi mpeta ihagaze £400,000 mpitamo kuyigura sintekereza ko Taylor yatekerezaga ko ibi bintu bizabaho.”


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106835/riyad-mahrez-ukinira-man-city-yambitse-impeta-umukunzi-we-taylor-ward-ihagaze-akayabo-ka-m-106835.html

  • Ngororero: Guverineri Habitegeko Francois yibukije urubyiruko kudahuza amavi n'amatwi #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko Francois yibukije urubyiruko rwo mu karere ka Ngororero ndetse n'urw'ahandi ko rudakwiye guhora ruvuga ko rwabuze icyo guko, ko rukwiye kugana amashuri yigisha imyuga n'ibigo by'urubyiruko bagafashwa guhabwa ubumenyi.

    Guverineri Habitegeko, ibi yabigarutseho mu muhango wo kwakira ibikoresho byashyizwe mu kigo cy'urubyiruko cya Nyange, aho byatanzwe n'umuryango mpuzamahanga wa World Vision.

    Guverineri Habitegeko Francois

    Yagize ati' Twishimiye kwakira ibi bikoresho kuko tubyitezeho kuzateza imbere  ababigenewe aribo rubyiruko. Kugeza ubu muri gahunda nuko tugira urubyiruko rufite icyo gukora rukiteza imbere. Twifuza ko rwava mu bidafite umumaro birimo no gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo tukagira abantu bazi gukora kandi bagakora ibintu bazi bize muri aya mashuri agenda abegerezwa'.

    Yongeyeho ko kandi kubona urubyiruko rwirirwa rwahuje amavi n'amatwi biba bibabaje, avuga ko atazi niba uyu muntu aba atekereza ku iterambere ry'ejo hazaza. Ati' Ntabwo twifuza kugira abakiri bato cyangwa abakuru babaho uyu munsi ejo ntibatekereze yuko bazabaho. Dukeneye kubona urubyiruko rwacu ruticara ngo nuko rudafite icyo rukora, dukeneye ko rwiga rukamenya bityo rukiteza imbere'.

    Nyiramisago Vanessa, afite imyaka 21 avuga ko yize amashuri atandatu abanza, ahamya ko urubyiruko rukigowe n'ubukene bwo mu miryango bakomokamo ku buryo banabura uko biga amashuri asanzwe bakayavamo, ariko ngo hari naho utabona ishuri.

    Yagize ati' Twarize biratunanira tuva mu ishuli ariko n'imiryango duturukamo nayo iba itifashije, iba mu bukene kandi aya mashuri ntabwo aba hose bigatuma tubireka tukajya gufasha ababyeyi bacu guhinga'.

    Mukashyaka Jeannine, avuga ko habonetse amashuri menshi y'imyuga byafasha kugabanya inda zitateguwe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko ngo urubyiruko rufite akazi rurimo kwiteza imbere ntawarushukisha ubusa ngo rwishore mu bikorwa birujyana ahabi.

    Bimwe mu bikoresho byatanzwe.

    Yagize ati' Njyewe mbona twegerejwe amashuri menshi yigisha imyuga byafasha imiryango ndetse na Leta kugabanya abakobwa baterwa inda batarageza imyaka y'ubukure ndetse n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko turamutse dufite akazi n'abadushuka ntibabona aho bahera bashuka urubyiruko ngo rwishore mu birwangiriza ubuzima'.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu mushinga wa World Vision, Sentozi Anannias avuga ko uyu mushinga wo gutunganya iki kigo bawufatanyijemo n'akarere ka Ngororero hagamijwe kubaka ubushobozi bw'urubyiruko mu kurwongerera ubumenyi ndetse bagakora neza ibijyanye n'ubumenyi bafite bagamije kwiteza imbere.

    Yagize ati' Uyu mushinga twawukoranye n'aka karere dutunganya iki kigo tugamije kubaka ubushobozi bw'urubyiruko no kurwongerera ubumenyi ndetse bagakora ibyo bize kandi neza bityo bakarushaho kwiteza imbere biciye mubyo bazigira hano no kureba neza ibyo bakora nicyo bihindura mu buzima bwabo'.

    Ibi bikoresho byahawe iki kigo binyuze muri World Vision bifite agaciro ka miliyoni ijana na mirongo itatu ( 130.000.000Fr) z'amafaranga yu Rwanda mu bikoresho by'ubwubatsi, amashanyarazi, Gusudira no gukora ibisenge by'amazu hagamijwe gufasha urubyiruko ruzagana YESS Center Nyange (Youth Employment Support Services) rugomba kuzagira ubuzima bwiza. Biteganyijwe ko iki kigo hazacamo abasaga 1500 bakigishwa mu bihe bitandukanye.

    Aka karere ka Ngororero gafite ibigo 4 by'urubyiruko; Hindiro, Muhororo, Nyange, Muramba (Charles Rwanga) mu mirenge 13 yose. Urubyiruko rwemeza ko ibi bigo bikiri bike cyane ugereranyije n'ababikeneye kuko ngo urubyiruko ari rwinshi cyane rwifuza kwigishwa nibura umwuga umwe gusa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ngororero-guverineri-habitegeko-francois-yibukije-urubyiruko-kudahuza-amavi-namatwi/

  • Rulindo : Umuyobozi w’ishuri wigeze gutura muri Uganda yasanzwe mu nzu yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Dukuzimana Peter Celestin yari asanzwe ayobora ririya shuri ry’incuke riherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Nyagisozi mu Kagari ka Kiyanzi.

    Dukuzimana Peter Celestin yaje kuyobora kiriya kigo cya Ntare Education for Better Future muri 2020 ubwo yari avuye muri Uganda aho yari asanzwe atuye we n’umuryango we.

    Gusa yari asanzwe akomoka mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, abaturanyi be bamusanze yapfiriye aho yabaga mu Karere ka Rulindi hafi yari ririya shuri ry’incuke yayoboraga.

    Hari amakuru avuga ko Dukuzimana Peter Celestin yari asanzwe arwara indwara y’ubuhumekero ya Asthma ku buryo bikekwa ko ari yo yaba yamuhitanye

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Shabana Jean Claude yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uriya mugabo rwamenyekanye mu masaaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryo gutahura icyaha cyamuhitanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Umuyobozi-w-ishuri-wigeze-gutura-muri-Uganda-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye

  • Nitudahindura imyitwarire turagana mu yindi Guma mu Rugo – Minisitiri Ngamije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w
    Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima

    Mu kiganiro Dr Ngamije yahaye RBA ari kumwe n’abandi Baminisitiri hamwe n’Umuvugizi wa Polisi kuri uyu wa kabiri, yavuze ko habayeho kudohoka kw’abantu n’inzego bigatuma imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19 yiyongera.

    Dr Ngamije yagize ati “Twe gutegereza ko tujya muri Guma mu rugo nk’uko twayigiyemo mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu mu mwaka ushize, kandi nitudahindura imyitwarire ni ho tugana”.

    Yasabye abantu kumenya ko ibihe byahindutse bagafata ingamba zikomeye zo gukomeza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane cyane gukaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe.

    Ministiri w’Ubuzima yavuze ko habayeho kudohoka kw’abantu n’inzego nk’uko byagenze mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, bigatuma habaho ubwiyongere bw’abantu muri Mutarama na Gashyantare muri uyu mwaka.
    Yavuze ko abantu badohotse ku mabwiriza igihe babonaga inkingo zije bagatangira kujya mu tubari, bagakora ubusabane mu bukwe n’ahandi hahurira abantu benshi kandi nta kwirinda guhari.

    Minisitiri Dr Ngamije avuga ko mu gihe inkingo zizaba zije ku bwinshi ari ho hazava igisubizo, ariko kugeza ubu ngo nta na 10% by’abagomba gukingirwa barazibona.

    Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rubavu ari ho abantu bibasiwe cyane, imibare ikaba irimo kuzamuka mu buryo budasubira inyuma, ariko ahandi ngo byagiye bihindagurika.

    Dr Ngamije avuga ko abantu bose bafite uruhare rwo kugabanya imibare y’abandura Covid-19 ikava kuri 622 (yagaragaye kuri uyu wa mbere) ikongera gusubira ku bantu bari hagati ya 15 na 30 bandura ku munsi.

    Avuga ko umubyeyi n’abana, umukoresha n’abakozi be, umuyobozi n’abo ayobora bose bafite uruhare mu gutuma amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa mu gihe Leta itegereje ko inkingo ziza zikagera ku baturage ari nyinshi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi na we avuga ko abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bagomba kwita ku barwayi ba Covid-19 bari mu ngo kugira ngo batajya kwanduza abandi.


  • Amajyaruguru: Urubyiruko ruri mu bukangurambaga budasanzwe bwo gukumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw
    Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni hamwe mu haganwa n’abantu benshi hakenewe ko bafashwa mu bwirinzi bwa Covid-19

    Urwo rubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi rutangaza ko mu bukangurambaga rumaze iminsi rukora, bugamije kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa, badasiba kubona abanyuranya n’ayo mabwiriza.

    Byiringiro Robert, ukuriye urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagize ati “Mu bukangurambaga dukora, ntidusiba kubona abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19. Hari abagaragara bagendagenda mu mihanda batambaye neza udupfukamunwa, abandi batahurwa mu tubari bahanywera inzoga, bamwe muri bo banasinze kandi tuzi neza ko bitemewe”.

    Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko hari abanga gutanga amakuru y’aho ibyo bikorwa bibera nyamara babizi neza. Bakabiharira inzego zishinzwe gukurikirana abayarengaho, bo ntibabigire ibyabo. Urebye ntabwo dutuje mu gihe hakigaragara ibikorwa nk’ibi bikomeje gutuma habaho ubwiyongere bw’icyorezo Covid-19, ari yo mpamvu ubukangurambaga twabwongeyemo imbaraga, tukaba twashyizeho na gahunda yo gukora amagenzura mu masaha ya nijoro, kuko ari na bwo ibyo bikorwa byinshi bigaragara”.

    Kigali Today yifashishije imibare Minisiteri y’Ubuzima ishyira ahagaragara buri munsi, y’uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu gihe cy’iminsi itanu ishize mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ukuvuga guhera tariki 16 kugeza tariki 20 Kamena 2021, igaragaza ko Akarere ka Musanze ari ko kari ku isonga mu tugize Intara y’Amajyaruguru mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19, kuko abayanduye muri icyo gihe bagera ku 154.

    Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Gakurikirwa n’Akarere ka Burera gafite abantu 116, Akarere ka Rulindo hagaragara abanduye 64, Gicumbi 67 mu gihe Akarere ka Gakenke ariko kaza inyuma gafite 36.

    Igiteranyo cy’iyi mibare kigaragaza ko mu turere uko ari dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, mu gihe cy’iminsi itanu ishize, hagaragaye abantu banduye Covid-19 bagera kuri 439 hagati y’ayo matariki.

    Urubyiruko rwemeza ko ubu bwiyongere buhangayikishije, ibituma bakangurira buri wese kutagoheka mu gihe bikimeze gutya.

    Uwitonze Patricie, umwe mu bagize urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke na we avuga biyemeje gukora na nijoro.

    Ati “N’ubwo twari dusanzwe dukora ubukangurambaga mu baturage, dusanga igihe kigeze ngo turusheho kubwongeramo imbaraga, cyane cyane mu bugenzuzi dukora mu gihe cy’amasaha y’ijoro; kuko byagaragaye ko hari abantu bari bamaze kwirara, bitwikira ijoro, bakaduca mu rihumye, bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Aho usanga bamwe bahuriye nko mu tubari, ibirori bitemewe cyangwa andi mahuriro bakora mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo”.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iherutse gushingira ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Kamena 2021, n’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima; maze ishyiraho ingamba zihariye mu turere tumwe na tumwe, zatangiye kubahirizwa guhera tariki 17 Kamena 2021, hagamijwe gukumira ubwiyongere bw’icyorezo Covid-19.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru imirenge 10 yo mu Turere twa Burera na Gicumbi, mu gice cyegereye umupaka uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda, yashyiriweho amasaha ntarengwa, yo kuba ingendo zitagomba kurenza saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.