Blog

  • Barifuza ko uwashinze ikimina ‘Tuzamurane’ yahanirwa uburiganya yabakoreye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today baba i Huye bagiye bitabira ibi bimina byombi, bavuga ko byarimo abantu benshi, kuko nko ku rubuga rwa Whatsapp rwa Tuzamurane babonagaho abanyamuryango basaga 300.

    Babigiyemo nyuma yo kubona ubutumwa bubagaragariza ko byashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ubukene abantu batewe n’indwara ya Coronavirus. Amakenga y’uko bwaba ari uburiganya yavuyeho babonye bagenzi babo bafashe amafaranga menshi.

    Uri muri Tuzamurane wazanye abanyamuryango 2, iyo yagerwagaho yabaga yemerewe guhabwa miliyoni 4 yagezwagaho n’abanyamuryango umunani, ariko agatwara 3, ibihumbi 500 bikagirwa umugabane mushyashya naho 500 bisigaye bikabikwa nk’amafaranga y’umutekano yazasubirana nyirayo igihe habaye ingorane zitumye ikimina gihagarara.

    Uri muri Health Progress we yatangaga miliyoni n’ibihumbi 300, igihe agezweho akaba agomba guhabwa miliyoni 10 n’ibihumbi 400, ariko agashyikirizwa miliyoni 8 andi agasigarana umukuru w’ikimina witwa Gerard, akaba musaza w’uwashinze Tuzamurane.

    Umwe mu bariganyijwe uba i Huye twise Nirere kuko atashatse ko izina rye ritangazwa, agira ati “Nari narabipinze, numvise mugenzi wanjye dukorana wahawe miliyoni enye, ndetse n’undi bayazaniye ndeba, nanjye amafaranga njya kuyashaka, none byahagaritswe nta na rimwe nanjye mbonye.”

    Nirere uyu yari yatanze amafaranga ibihumbi 500 hanyuma atanga n’indi miliyoni y’abantu babiri yasabwaga kugira ngo azabashe kubona za miliyoni enye.

    Iki kimina yakitabiriye mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2021 abwirwa ko kimaze umwaka, hanyuma aho mu kwa gatanu hatangiriye gusohoka amatangazo ya RIB agaragaza ko ubucuruzi bw’uruhererekane (Pyramid scheme) butemewe mu Rwanda, na cyo gitangira gucumbagira, kuko abanyamuryango bari bamaze gufunguka amaso babona ibyo bitabiriye na byo ari ubucuruzi bw’uruhererekane bwungukira ababutangiye n’abandi bakeya babwitabiriye, ariko bugahombya benshi.

    Icyakora ngo uwabibazaga ku rubuga bahuriragaho yasubizwaga ko atari byo, ariko uwashinze ikimina agahita amukura ku rubuga avuga ko ari kugumura abandi.

    Ubundi Ikimina Tuzamurane cyatangijwe n’uwitwa Emmanuella Mukashema uba i Kigali, ariko aho abacyitabiriye batangiriye kubona ko ari uburiganya bagasaba gusubizwa amafaranga yabo, baje kumenya ko abo bari kumwe yavugaga bagitangiranye ari abantu bo mu muryango we, harimo na musaza we witwa Gerard waje no gushinga Health Progress.

    Nirere, kimwe na bagenzi be, bifuza gusubizwa amafaranga yabo, ariko na Emmanuella akabihanirwa. No kugeza ubu ngo ntibanumva impamvu atarafatwa ngo afungwe, ahubwo akitaba kuri RIB hanyuma agataha.

    Nirere ati “Emmanuella yarezwe n’abantu benshi, yemwe n’ikigaragaza ko yemera ko yakoze icyaha ni uko hari abo yatangiye gusubiza amafaranga yabo, n’ubwo abishyura ibice. Noneho tukibaza tuti kuki batamufata ngo bamufunge, ko ari na byo byatuma atwishyura?”

    Bifuza no gufashwa bagasubirana amafaranga yabo, kuko ahanini bagiye bayaguza banki, none kwishyura bikaba biri kubagora kuko inyungu bari biteze batayibonye, n’ayo bagujije bakaba batari kuyabona.

    Ngo hari n’abagore babyitabiriye ubu bakaba bari gushwana n’abagabo babo, kuko babikoze rwihishwa bibwira ko bari gushakira umuryango ubukire.

    Kandi ngo ugerageje kwishyuza Emmanuella cyangwa musaza we Gerard, amubwira kwishyuza uwo yahaye amafaranga ye, nyamara bakiyibagiza ko hari ayo basigaranaga kuri buri muntu wishyurwaga, bitaga ay’ingoboka.

    Ikindi ngo hari na nimero za telefone bagiye boherezaho amafaranga bahamagara ntizicemo, bagakeka ko ari iza ba nyiri ikimina wenda zitabaho cyangwa z’abantu batakiriho. Ibi bibatera kugira bati “Emmanuella ni we uzi abari abanyamuryango bose, azakore ku buryo dusubizwa amafaranga yacu.”

    Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, avuga ko iby’ubu bucuruzi bw’uburiganya RIB yabumenye, kandi ko n’ababuvugwamo ubu bari gukurikiranwa. Kuba badafunze kandi ngo ntibivuga ko batari gukurikiranwa, kuko ubundi ufungwa ari uwo bigaragara ko ashobora gutoroka.

    Anavuga ko urebye abashinze ubu bucuruzi bw’uruhererekane bise ibimina kugira ngo abantu batekereze ko byemewe (ibimina byo ntibibujijwe mu Rwanda) ari abantu bo mu muryango umwe, bagiye bamara kubona amafaranga hamwe bagashinga n’ibindi, bityo iperereza bari kubikoraho rikaba riri gukorwa mu bwitonzi kuko ari uruvangavange.

    Avuga kandi ko abari gukurikiranwa bakekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ko nibagihamywa n’inkiko “bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

    Naho abariganyijwe bifuza amafaranga yabo, ngo bemerewe kurega abo bahaye amafaranga yabo mu rukiko rw’ubucuruzi bakaregera indishyi zabo.

  • Abasirikare bakuru baturutse muri Bangladesh baje kwigira kuri RDF #rwanda #RwOT

    Aba basirikare bakuru basanzwe biga muri Bangladesh baje mu ruzinduko rwatangiye kuva tariki 20 kugeza tariki 24 Kamena 2021, baturuka mu bihugu binyuranye birimo Bangladesh, India, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y’Epfo.

    Baje bayobowe na Maj Gen Ashraful Islam kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena wabonanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

    Nyuma yo guhura na Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, aba basirikare bagaragarijwe bimwe mu bikorwa by’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Maj Gen Ashraful Islam uyoboye iri tsinda avuga ko intego yabo yo kuza mu Rwanda ari ukwigira kuri iki gihugu ku majyambere gikomeje kugeraho bigizwemo uruhare n’Igisirikare cyacyo.

    Yagize ati 'Twishimiye kandi kwiga amateka y’u Rwanda by’umwihariko ibijyanye na Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo Igihugu cyabashije kwigobotora ayo mateka mabi.'

    Iri tsinda kandi ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gicosi rushyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Kabiri kandi banasuye Inzu ndangamateka yo guhagarika Jenoside ubundi bakaba banagaragarijwe uruhare rwa RDF mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse no mu mibireho myiza y’abaturage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abasirikare-bakuru-baturutse-muri-Bangladesh-baje-kwigira-kuri-RDF

  • Umukobwa wavuzweho kurwanira Rick Ross na Hamisa Mobetto yabiteye utwatsi #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’umuraperi, Tommie Lee yahumurije Hamisa Mobetto amubwira ko niba ari mu rukundo na Rick Ross adakwiye kugira impungenge kuko nta kintu kiri hagati yabo.

    William Leonard Robert II wamamaye nka Rick Ross amaze azamura amarangamutima ya benshi kubera ukuntu avuga (comment) kuri buri foto y’umnyamideli wa Tanzania, Hamisa Mobetto ashyize kuri Instagram ye, benshi bahise bakeka ko bakundana.

    Kuri ubu haje undi mukobwa w’umuraperi uzwi cyane muri Atlanta witwa Tommie Lee, na we bivugwa ko ari mu rukundo na Rick Ross, ahanini byashingiwe nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe mu kabyiniro muri Miami.

    Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Tommie Lee yahumurije Mobetto ko niba akundana n’uyu muraperi ntagire ikibazo kuko we batari mu rukundo bari barimo baganira ku mishinga gusa.

    Urukundo rwa Rick Ross na Mobetto ni kimwe mu birimo kuvugwa cyane muri iyi minsi

    Tommie Lee yahakanye ibyo kuba ari mu rukundo na Rick Ross

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukobwa-wavuzweho-kurwanira-rick-ross-na-hamisa-mobetto-yabiteye-utwatsi

  • Muri Gare ya Nyabugogo hazindukiye abantu benshi bashaka kujya mu Ntara (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwinshi bw’abantu bagaragaye muri gare ya Nyabugogo burangana n’ubw’abasanzwe bajya mu minsi mikuru isoza umwaka cyangwa mu gihe abanyeshuri baba bagana ku mashuri.

    Hari abavuga ko bashatse kugenda mbere y’uko gahunda ya “Guma mu Karere” itangira, bitewe n’uko imirimo bakora buri munsi ishingiye ku ngendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

    Mugabo Fulgence avuga ko yaranguraga inkweto akajya kuzicururiza mu Ntara, akaba abona ko ubucuruzi bwe bugiye guhagarara kubera gahunda ya “Guma mu Karere”.

    Mugabo yagize ati “Nsubiye iwacu i Rusizi ariko ndabona na byo bigoranye kuko imodoka zijyayo baratubwira ko ari amafaranga ibihumbi 10 uvuye i Kigali”.

    Abazindutse barimo uwitwa Murekeyisoni Petronille wahageze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akaba ajya mu Ruhango, yavuze ko afite icyizere ko aza kurara iwabo.

    Murekeyisoni yagize ati “Jyewe ndagerayo rwose kuko nazindutse kandi turimo guhabwa serivisi nziza, barimo kuduha amatike bakurikije uko twaje.”

    Umukozi w’Ikigo gitwara abantu Iburasirazuba cyitwa Stella, yavuze ko bitewe n’uko abagenzi ari benshi, hari impungenge z’uko bamwe batari burare batashye.

    Uyu mukozi wa Stella witwa Nadine yagize ati “Ntabwo abagenzi barangira uyu munsi, ni benshi, reba uriya murongo w’abajya i Rusizi imbere ya za Omega Express na Alfa, birarenze”.

    Ikigo Horizon Express gitwara abagenzi mu Majyepfo kivuga ko cyatumije imodoka zose ziri mu Ntara kugira ngo kibashe gutwara abantu barimo kubyigana muri gare ya Nyabugogo.

    Tuyishime Bosco ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri icyo kigo avuga ko imodoka zajyaga zihaguruka buri minota 30, ariko ubu bashyizeho uburyo ziri buhaguruke buri minota 15.

    Ibigo bitwara abagenzi bisaba inzego zibishinzwe kubongerera amasaha cyangwa undi munsi umwe kugira ngo bibashe gucyura abagenzi bose.

    N’ubwo abashinzwe umutekano n’urubyiruko rwiswe ‘Youth Volunteers’ barimo gusaba abantu guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19, ubwinshi bw’urujya n’uruza muri Nyabugogo ntabwo butuma ayo mabwiriza yubahirizwa.

    Reba mu mashusho (Video) uko byari byifashe:

  • Ishusho y’i Nyabugogo mbere y’umunsi w’iyubahirizwa rwa Guma mu Karere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ingendo hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zihagarara, isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo ikurwa saa Tatu z’ijoro ishyirwa saa Moya.

    Ibyo byatumye bamwe bava aho basanzwe bakorera kubera ko batazi igihe iyo gahunda yazarangirira, abari baragiye gusura inshuti n’abavandimwe nabo basubira aho basanzwe baba mbere y’uko izo ngamba zitangira kubahirizwa ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

    Mu bo IGIHE yasanze i Nyabugogo bategereje imodoka zibageza iyo bajya mu ngendo bita ko zabatunguye, basobanuye ko imodoka zari zabaye iyanga.

    Iradukunda Fabrice washakaga imodoka imugeza i Muhanga, yavuze ko yahageze mu masaha y’igitondo ariko kugeza saa Munani yari atarabona itike y’imodoka.

    Yagize ati “Naje mu gitondo ariko kugeza izi saha ntabwo ndabona itike, ndacyari ku murongo.”

    Uyu musore usanzwe akorera ubwubatsi muri Kigali ariko akenshi akajya asubira n’i Muhanga bya hato na hato, yahisemo kujyayo kugira ngo ingendo zitazafungwa akabura uko agera iwabo.

    Yakomeje ati “Biragoye cyane. Ubwo ngiye kuba nkora aka hariya wenda ingamba bafashe nizidohoka nzabona kugaruka. Gusa urumva ko noneho kamwe kazaba gapfuye.”

    Nsabimana Emmanuel waturukaga i Musanze yerekeza i Nyagatare, na we yatangaje ko yabonye atagumayo ingendo zihuza uturere zifunze.

    Yagize ati “Biturutse ku mpamvu z’akazi n’iz’izi ngamba zafashwe batubwira ko tugomba kuba mu karere kandi ntabasha kuba muri Musanze kubera ko nta mikoro mfite yo kubayo, ngomba kwerekeza mu rugo.”

    Uretse abafashe ingendo zibatunguye kubera ingamba nshya, hari n’abari bafite ingendo zisanzwe ziteguye bahuye n’ikibazo cy’imodoka nke, bakaba biriwe bategereje.

    Mukankaka Espérance wari ku murongo w’abategereje imodoka zerekeza i Nyagatare, yavuze ko we yari yageze i Kigali kwivuza ariko yageze muri gare saa Kumi n’ebyiri z’igitondo ashaka itike, bakamuha iya saa Cyenda.

    Yagize ati “Haje abagenzi benshi habamo ikibazo cyo kubura imodoka, mpabwa itike ya nyuma.”

    Umuyobozi w’Abakorerabushake bakangurira abagenzi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri Gare ya Nyabugogo, Semungerere Abdelaziz, yabwiye IGIHE ko kubera ubwinshi bw’abagenzi hari ibitubahirijwe uyu munsi.

    Yagize ati “Abagenzi babaye benshi ku gipimo cy’abo imodoka yari gutwara bituma guhana intera bitubahirizwa. Ku bijyanye no gutwara 50%, abagenzi babaye benshi n’imyanya iba mikeya ugereranyije n’abagenzi bari bakeneye kugenda bituma guhana intera bitubahirizwa neza.”

    -  Bashimye ingamba zashyizweho

    Nubwo bwose bamwe bari bakerejwe n’imodoka zabaye nke abandi batarabona itike ariko bafite icyizere ko bazibona, abagenzi bose bahurije ku kuba ingamba zashyizweho zikwiye.

    Iradukunda yagize ati “Twararengereye pe! Twaragiye turirara ngo Coronavirus yagabanutse nyamara twese si ko twirinda kimwe. Ku ruhande rwanjye nashima ubuyobozi kuko ni bwo butureberera ejo hacu hazaza. Bagumye kuturebera na none hapfa byinshi.”

    Mukankaka na we yunzemo ko ingamba zashyizweho zikwiye kuko imibare y’abandura icyorezo yari yaragabanutse, abantu bakirara bigatuma ubwandu bwongera gutumbagira.

    Basabye abaturarwanda kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima kugira ngo icyorezo gihagarare, bityo imirimo izakomeze nta nkomyi.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kigaruka kuri izo ngamba kuri uyu wa 22 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Guma mu Karere atari Guma mu rugo kuko ibikorwa bizakomeza, bityo ko abantu badakwiye kwihuta birukankira mu byaro.

    Ku mpungenge zo kuba hari abashobora kuva muri Kigali bagakwirakwiza icyorezo, Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko inzego z’ibanze zamaze kwitegura uko bazakirwa.

    Yagize ati “Inzego z’ibanze ubu tumaze gukorana inama […] y’uburyo bagomba kwitegura kubakira. Ubusanzwe uko tubigenza iyo habaye ikibazo nk’iki ngiki, iyo bageze mu cyaro basanga babiteguye ku buryo bamenyekanisha abavuye mu mujyi, noneho akenshi bene abo ngabo bakanapimwa kugira ngo bataza kujya mu baturage batazwi. Bakabimenyesha inzego z’ubuzima bakanakurikirana imibereho yabo, haramutse hagize ugaragaza ibimenyetso bakabimenyekanisha bakamufasha kugira ngo yipimishe.”

    Guma mu karere yashizweho nyuma y’iminsi mike ubwandu bwa Coronavirus bwongeye gutumbagira. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 21 Kamena 2021 yerekanye ko mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 622, hapfa batandatu, ntihakira n’umwe.

    Abagenzi bari benshi imodoka zabaye nke muri Gare ya Nyabugogo

    Abagenzi baganiriye na IGIHE batangaje ko banze ko Guma mu Karere ibasanga aho bakorera kuko batazi igihe izarangirira

    Abagenzi bategerezaga imodoka batonze imirongo hirindwa umubyigano kandi bakambara udupfukamunwa neza

    Bamwe bagendanye n’ibyo bararaho n’ibindi biryamirwa

    Benshi babyutse bazinga utwangushye bashaka kujya mu ntara kubera gahunda ya Guma mu Karere yashyizweho mu gukumira ubwiyongere bwa Coronavirus

    Saa Munani zageze hari abagenzi batarabona itike z’imodoka zibajyana mu ntara

    Ubwinshi bw’abagenzi bwatumye hari guhana intera byirengagizwa kugira ngo babashe kuva muri gare

  • Abofisiye 47 bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh bari kwigira ku bikorwa bya RDF (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aba basirikare bose uko ari 47 bari mu Rwanda kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Kamena 2021, biga muri iri shuri rya Bangladesh NDC, baturuka mu bihugu by’u Buhinde, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y’Epfo.

    Iri tsinda riyobowe na Maj Gen Ashraful Islam, ryasuye Ibiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, RDF, rigirana ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, wabagejeho ishusho rusange y’ibikorwa bya RDF.

    Maj Gen Ashraful Islam yavuze ko impamvu yo kuza kwigira ku Rwanda ari iterambere rukomeje kugeza ku baturage barwo ndetse n’irya RDF muri rusange.

    Yagize ati “Kandi twishimiye kwiga amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y’amateka mabi.”

    Aba basirikare ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse banasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bindi basuye harimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko, basobanurirwa imikorere y’imishinga ya RDF irimo nka Zigama CSS, Ubwisungane mu kwivuza, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe n’ibindi.

    Biteganyijwe ko mbere yo gusubira muri Bangladesh, bazasura ibigo bitandukanye bya Leta ndetse bagirane n’ibiganiro na bamwe mu bayobozi batandukanye.

    Itsinda ry’abasirikare bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh bagiranye ibiganiro na Lt Gen Jean Jacques Mupenzi

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ashyikiriza impano Maj Gen Ashraful Islam

  • Bugesera: RIB yakomeje gahunda yo kwakira ibirego by’abaturage ibasanze aho batuye – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda ikorwa na RIB, aho abakozi b’uru rwego bajya mu gace by’umwihariko akategereye Sitasiyo yarwo maze bakakira ibirego by’abaturage, bimwe bigakemurwa, ibindi bigahabwa umurongo ndetse hakabaho n’ibifungurirwa dosiye kugira ngo bitangire gukorwaho iperereza.

    Ni ibintu bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ahakirwa itsinda rito ry’abantu, maze inzego zose zifite aho zihurira n’umuturage zikaganirizwa ku ruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha ariko hibandwa cyane ku cyaha cyo gusambanya abana.

    Kuri uyu wa 22 Kamena 2021, ibi bikorwa byakomereje mu Murenge wa Juru, Akarere ka Bugesera aho abaturage baganirijwe, basobanurirwa ibyaha, uburyo bwo kubyirinda ndetse n’uko bashobora gutanga amakuru y’aho bikekwa.
    Abaturage bashimiye RIB, yafashe uwo mwanya ikabegera ndetse bayizeza kujya batangira amakuru ku gihe ku hakekwa icyaha.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Juru, Thamani Tryphine, ati “Ibi biganiro bibaye byiza cyane nko guhoterwa kw’abana si ubwa mbere mbyumvise ariko numvise ko bikomeje gufata indi ntera ku buryo ntatekerezaga. Ntahanye umukoro w’uko ikigiye gukurikiraho ari ugushyiramo imbaraga nyinshi mu kubirwanya no gutanga amakuru y’aho nkeka bishobora kuba.”

    Kabera Enock uhagarariye Abajyanama b’Ubuzima mu Murenge wa Juru, yavuze ko hari ibyo batari bazi byerekeranye n’ihohoterwa rikorerwa abana.

    Yagize ati “Agashya twabonyemo ni uko twamaze kumenya ko gusambanya abana bidahera ku kwinjiza igitsina mu kindi ahubwo ko hari ibindi bikorwa bibanza ariko nabyo bifatwa nko gusambanya abana.”

    “Igishya twamenye ni uko hari uburyo bwo gutanga amakuru n’ababyeyi b’abo bana cyangwa ababifitemo inyungu ntibabe bamenya n’uwayatanze. Twahawe telefone zitishyurwa umuntu yatangaho amakuru.”

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko ibikorwa nk’ibi n’ubwo byakomwe mu nkokora na Covid-19 ariko bizahoraho mu gukomeza kwegereza abaturage serivisi.

    Ati “Ni ukwegereza serivisi abaturage by’umwihariko abatuye kure ya sitasiyo kugira ngo babashe gutanga ibirego ku byaha runaka baba bakorewe.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi abayobozi b’ibanze b’aho tuba twagiye nabo bashishikarizwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha by’umwihariko ibyo gusambanya abana, gucuruza abantu, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.”

    Dr Murangira avuga ko mu buryo bw’umwihariko abayobozi b’inzego z’ibanze bahabwa umwihariko bakaganirizwa ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwa aho bayobora.

    Imibare ya RIB igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020 hakiriwe ibirego 183 ku cyaha cyo gusambanya umwana. Ni imibare RIB ivuga ko ikiri hejuru cyane ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye bw’inzego mu gukumira ibi byaha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Rurangirwa Fred, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biba byateguwe na RIB, ari byiza kuko biza byunganira gahunda zisanzwe z’inzego z’ibanze zo guhashya ibyaha.

    Ati “Baje nyuma y’iminsi mike dutangije gahunda y’umudugudu utagira icyaha, aho twagiye tugaragariza abaturage ibyaha bikunze kugaragara mu midugudu yabo aho batuye, tugenda tujya inama n’uburyo byagabanyuka. Ni n’intambwe ishimishije kuko twagiye tugaragaza abagenda babigiramo uruhare cyangwa abakunze kubigaragaramo, abo twita ibihazi, abacuruza ibiyobyabwenge, abakekwa n’abajya bacuruza utubari mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

    Yakomeje avuga ko abaturage bamenye neza ko hari n’urundi rwego rufite inshingano zo kubarenganura mu gihe baba barenganye.

    Ati “Bemeye no kujya batanga amakuru ku hakekwa icyaha. Mpamya ko dufatanyije hari byinshi tuzageraho kandi ibyaha tubigabanye.”

    Gahunda ya RIB yo kwegereza serivisi abaturage, iherutse kubera mu Turere twa Rubavu na Musanze ndetse biteganyijwe ko izakomereza no mu bindi bice by’igihugu.

    Gakwaya Elade ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Bugesera yaganirije abaturage bo mu Murenge wa Juru

    Gitifu Rurangirwa Fred yavuze ko abaturage b’Umurenge wa Juru bishimye kuba RIB yabegereje serivisi

    Abaturage bahise banatanga ibirego bimwe RIB itangira kubikorera iperereza

    Abaturage bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umukozi wa RIB ku rwego rw’Igihugu ukorera mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, aganira n’aba baturage

    Ntirenganya yasabye abayobozi kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

    Imodoka za RIB zijyanwa hirya no hino mu turere abakozi b’uru rwego bakakira ibirego bimwe bigahita bitangira gukorerwa iperereza

  • Akoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwinshi, Umugabo wa Clarisse Karasira yifurije umugore we isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo Clarisse Karasira yagize isabukuru y'amavuko. Umugabo we, Sylvain Dejoie, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo meza yuzuyemo urukundo rwinshi adhimangira urwo akunda Clarisse. Ni nyuma yuko yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na Clarisse Karasira.

    Nyuma yuko Sylvain ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/akoresheje-amagambo-yuzuyemo-urukundo-rwinshi-umugabo-wa-clarisse-karasira-yifurije-umugore-we-isabukuru-nziza-yamavuko/