Blog

  • Minisitiri Habyarimana yagereranyije abacuruzi buriza ibiciro bitwaje Covid-19 n’abajura – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, yafatiwemo ingamba zitandukanye zo kwirinda Covid-19, zirimo no kuba mu masoko hagomba kujyamo 50% by’abantu bari basanzwe bayajyamo.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isobanura ko 50% ireba uruhande rw’abacururiza muri ayo masoko ndetse n’abaguzi baza kuyahahiramo. Uretse kubahiriza uyu mubare ariko abantu basabwa no gukomeza gukurikiza andi mabwiriza yo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no kwibuka gukaraba neza intoki.

    Ni nyuma y’uko amasoko kimwe n’ahandi hahurira abantu benshi nko mu nzu z’ubucuruzi ari hamwe mu hashobora kuba intandaro y’ubwiyongere bwinshi bwa Covid-19, biturutse ku bantu benshi bahahurira kandi baba baturutse hirya no hino.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Habyarimana yavuze ko ari ngombwa kuzahura ubukungu ariko ko hagomba no kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho utazayubahiriza akazahanwa.

    Ati “Kugira ngo duhuze izahura ry’ubukungu no kurwanya icyorezo, hari uruhare abacuruzi n’abantu bikorera bakwiye kugira muri iyi gahunda, ndabivuga mu rwego rw’ubucuruzi n’imibare ariko icyo ushoye nicyo usarura.”

    “Niba utita ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 urasarura gufunga ubucuruzi bwawe. Uko gukaraba, uko guhana intera, guhinduranya abantu bagakora kimwe cya kabiri ubyitayeho ni cyo gishoro gikomeye.”

    Minisitiri Habyarimana yasabye ko hashyirwaho abantu bihariye bo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akurikizwa mu masoko.

    Ati “Mu byerekeranye n’amasoko turasaba kugira ngo babashe gushyiraho abantu bakurikirana, uko bahana intera, uko bakaraba. Kuba umuntu yajya ahagera mu minsi ibiri biraruta kutahagera na gato, iki kintu abacuruzi n’abikorera bakwiye kucyumva.”

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni ukuzahura ubukungu rero twinjire muri iyo gahunda, abashinzwe ibigo nk’amasoko n’ahandi hahurira benshi badufashe kubishyira mu bikorwa. Aho kugira ngo duhagarike byose ikigo n’iduka ritabyubahiriza bizabe bihagaze kugira ngo abandi bakomeze.”

    Minisitiri Habyarimana kandi yagarutse ku kijyanye no kwishyurana mu ikoranabuhanga avuga ko nta kintu guverinoma itakoze ngo bikorwe ariko usanga hari abadohotse ku kubikoresha.

    Ati “Habayeho kudohoka mu bakoresha kwishyurana mu ikoranabuhanga kuko guverinoma yakoze ibishoboka kugira ngo umuntu ugiye kwishyura umucuruzi ye kumuca amafaranga yihariye, kimwe n’abashobora kwishyurana kuri telefoni ntibacibwe amafaranga y’ikirenga.”

    “Ibyo kuba twarabishyizeho tukanabishishikariza abantu ni ikintu gishobora kudufasha kudahanahana amafaranga. Hari uburyo bw’amakarita ku bafite amakonte turakangurira abantu bo ku masoko no mu maduka ko bakoresha kwishyura kuri telefoni.”

    Aburiza ibiciro ni abajura

    Hirya no hino byagaragaye ko iyo habayeho ingamba zikomeye nka guma mu rugo cyangwa mu karere, abacuruzi baba babonye umwanya mwiza wo kuriza ibiciro bavuga ko biba byabahenze.

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko abakora ibi bikorwa ari abajura baba bashaka kungukira ku bandi, kuko ingamba zifatwa ntaho ziba zibangamiye abatwara ibicuruzwa.

    Yagize ati “Buriya ni ubujura kuko muri gahunda yashyizweho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rurakomeza, nta na kimwe cyarutangiriye ntawe babwiye ngo atware ikamyo y’igice ni ukuvuga ngo ibicuruzwa yavanaga mu gace kamwe abijyana ahandi bizakomeza nk’uko bisanzwe.”

    Yakomeje agira ati “Nta mpinduka bifite mu rugendo rw’ibicuruzwa, byaba byiza ko tuzirikana ko ibiciro biriho bidashobora guhinduka kuko nta mpamvu yindi ihari.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze umunsi ku munsi igaragaza ko uhereye nko ku wa 11 Kamena ukageza ku wa 20 Kamena 2021, mu gihugu hose hari hamaze kuboneka ubwandu bw’abantu 3153.

    Ni mu gihe mu masaha 24 yari ashize ku wa 21 Kemena 2021, abantu batandatu barimo n’uruhinja bishwe na Coronavirus naho abayanduye baba 622.

    Amasoko yashyiriweho umwihariko mu guhangana n’ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus

  • Perezida wa Philippines yasabye ko abatemera gukingirwa Coronavirus bafungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Rodrigo Duterte akunze gutangaza udushya twinshi
    Perezida Rodrigo Duterte akunze gutangaza udushya twinshi

    Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo tariki 21 Kamena 2021, Perezida Duterte yagize ati “Urahitamo urukingo cyangwa se nkubone wafunzwe.”

    Ibyo Perezida Duterte yabivuze nyuma ya raporo zigaragaza ko ubwitabire bw’abaza kwikingiza Covid-19 kuri ‘sites’ zitandukanye mu murwa mukuru Manila bwari bukeya cyane.

    Ayo magambo Perezida Duterte yavuze, avuguruzanya cyane n’ay’abayobozi b’inzego z’ubuzima muri Philippines, kuko bavugaga ko iyo basaba abantu kuza kwikingiza Covid-19, ari ibintu bikorwa ku bushake bw’umuntu nta gahato.

    Duterte ati “Ntimunyumve nabi, hari icyorezo muri iki gihugu. Ni uko gusa numva mfite uburakari bukabije kubera Abanya-Philippines batumvira Guverinoma.”

    Kugeza ku itariki 20 Kamena 2021, abayobozi ba Philippines bari bamaze gukingira abantu bagera kuri miliyoni 2.1, uwo mubare rero ukaba ngo ari umubare muto cyane ugereranyije n’intego ya Guverinoma yo gukingira abantu Miliyoni 70 bitarenze uyu mwaka, muri iki gihugu gifite abaturage bagera kuri Miliyoni 110 .

    Perezida Duterte wakomeje kunengwa kubera ko yashyizeho ingamba zikomeye ku buryo bw’umurengera mu rwego rwo gukumira coronavirus, yakomeje guhagarara ku cyemezo cye cyo kutemerera amashuri kongera gufungura.


  • #COVID19: Mu Rwanda abandi 4 bapfuye, abanduye bashya ni 861 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 56 na 42 n’abagabo babiri b’imyaka 67 na 52 i Kigali, bakaba bahise batuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 392.

    Abantu 247,402 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 315 bayihawe kuri uyu wa Kabiri.

    Imibare y’abandura ikomeje gutumbagira, by’umwihariko kuri uyu wa Kabiri bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe. Ni mu gihe mbere yaho ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 mu Rwanda hari habonetse abanduye bashya 622, ku Cyumweru hari habonetse abanduye bashya 296, ku wa Gatandatu hari habonetse 469, mbere yaho ku wa Gatanu hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

    Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana tariki 21 Kamena 2021, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo. Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri HANO.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Menya ibyiza n'ibibi ushobora kuba utazi byo kunywa inzoga||igipimo ntarengwa buri munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo tuvuga inzoga, tuba tuvuga ibinyobwa byose bisembuye, cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel, waragi, whisky, ikibuti, kanyanga, yewemuntu, umurahanyoni, umumanurajipo n'izindi. Izi zose zihurira ku kuba zirimo alukolo, zigatandukanira ku gipimo cya alukolo irimo uko ingana.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe inzira inzoga inyura ukimara kuyinywa kugeza isohotse mu mubiri wawe tunarebere hamwe igipimo udakwiye kurenza ku munsi bitewe n'ubwoko wanyoye ndetse tunarebere hamwe ingaruka zo kurenza icyo gipimo.

    Ese inzoga igera ite mu maraso? (Absorption).

    Iyo umaze kunywa inzoga, iyo igeze mu gifu 20% bya alukolo ibamo ariyo ethanol (soma etanolu); CH3CH2OH, bihita bijya mu maraso. Hanyuma 80% nibyo bijya mu maraso iyo inzoga igeze mu mara.

    Umwanya bitwara kugirango ikwirakwire mu maraso biterwa n'impamvu zikurikira:

    • Umuvuduko uri kunyweraho. Iyo ugotomera inzoga nayo yihutira kujya mu maraso kuruta unywa buhoro
    • Ubwinshi bw'inzoga wanyoye. Ntabwo nunywa icupa rimwe uzaba nk'uwanyoye igaziye.
    • Ingano ya alukolo iri mu nzoga. Urugero nunywa primus (5% alcohol) ntuzaba nk'uwanyoye Bond 7 (40% alcohol).
    • Kuba inzoga ifite cyangwa idafite gas. (CO2). Inzoga twita rufuro zirukanka mu maraso kuruta liqueur.
    • Kuba wariye cg utariye. Iyo wariye bituma alukolo nyinshi itagera mu bwonko ahubwo igasohoka. Niyo mpamvu kunywa unarya bigabanya kuba wasinda.
    • Kuba hari imiti uri kunywa. Imiti imwe yihutisha ikwira ry'inzoga, indi igatuma itinda gukwira mu maraso. Niyo mpamvu atari byiza kunywa inzoga uri ku miti.

    Ni gute alukolo ikwirakwizwa mu mubiri? (Distribution)

    Ubusanzwe alukolo iba mu nzoga yivanga byihuse n'amavuta cyangwa ibinure kuruta uko yivanga n'amazi (liposoluble). Niyo mpamvu feri ya mbere ya alukolo ari mu bwonko. Kuko mu mubiri w'umuntu nicyo gice kigizwe n'ibinure byinshi.
    Ni nayo mpamvu ingaruka mbi z'inzoga nyinshi uzibonera mu mikorere y'ubwonko:

    • Kudedemanga
    • Kutareba neza
    • Gucika intege mu ngingo
    • Guhubuka mu gufata imyanzuro bijyana no guseka ubusa kuri bamwe, umujinya ku bandi, kugurira nuwo utazi, n'ibindi..

    Itunganywa ite mbere yo gusohoka mu mubiri? (Metabolism).

    Alukolo yo mu nzoga, ethanol (CH3CH2OH); iyungururirwa mu mwijima.Iyo igeze mu mwijima, uyihinduramo acetaldehyde (soma asetalideyide); CH3CHO. Iyi ituma imitsi y'amaraso yaguka (dilatation) aribyo bitera kumva umunaniro, gucika intege no kuremera umutwe iyo wanyoye nyinshi. Tubizi nka hangover.

    Mbere yo gusohoka mu mubiri ya acetaldehyde nayo ihindukamo acetate (soma asetate),CH3COO-, imeze nka vinaigre, yo rero isohoka mu mubiri ku buryo bworoshye.

    Ni gute isohoka mu mubiri? (Excretion).

    Ethanol (alukolo yo mu nzoga) isohoka mu mubiri binyuze mu bihaha no mu mpyiko. Mu yandi magambo isohokera mu nkari, mu byuya, mu guhumeka (wongereho no gutura umubi). Uretse nka 8% bisohoka uko byakabaye, ubundi iyo unyoye ethanol mu mubiri hasohoka acetate.

    Ese inzoga hari icyo imaze?

    Tutitaye ku myizerere ya buri umwe muri twe, muri rusange kunywa inzoga itarengeje urugero bigirira umubiri akamaro.

    Ese inzoga itarengeje urugero ni ingana ite?

    Ubushakashatsi bwagaragajeko kunywa mu rugero ari ukutarenza hagati ya 12g na 14g za alukolo gusa mu Buyapani ho kugeza kuri 18g ku munsi biremewe. Hari n'ibihugu bivuga kutarenza 10g, gusa imibare yo hagati ya 12 na 14 niyo rusange ku isi yose.

    Ibi kugirango ubibare biroroshye.

    Twibukeko ireme bwite rya ethanol (alcool iba mu nzoga) ari 0.789g/ml.

    Biraboneka ko ukoze imibare uri busange ku munsi udakwiye kurenza hagati ya 9.5ml na 11ml za ethanol.

    Bivuze iki rero?

    Niba primus ifite 5% vol. Bivuzeko muri 100ml za primus harimo 5ml za ethanol.

    Nukora imibare urasanga udakwiye kurenza hagati ya 190ml na 220ml za primus ku munsi. Urabona ko na petit primus uba warengeje igipimo kuko igira 330ml.

    Urundi rugero ni V&A yo igira 20% vol. Ubwo muri 100ml zayo harimo 20ml za ethanol.

    Kuri yo rero ku munsi ntugomba kurenza hagati ya 47.5ml na 55ml.
    Twibutseko udakwiye kwitwaza ngo ntunywa buri munsi ngo maze aho uyinywereye urenze igipimo cy'umunsi. Oya. Ku munsi ntugomba kurenza kiriya gipimo waba unywa buri gihe cyangwa unywa gacye mu kwezi.

    Iyo ubikurikije rero dore ibyiza:

    • Kuko alukolo ituma umubiri ukora cholesterol (soma koresiterolu) nziza, kunywa mu rugero bigabanya ibyago byo kurwara umutima.
      Kunywa umaze cyangwa uri kurya byongerera umubiri ubudahangarwa bityo bigafasha kuramba.
    • Ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko kunywa mu rugero byongera imbaraga n'ubushake mu gukora imibonano.
      Kunywa ka divayi bigabanya 60% kuba warwara ibicurane.
      Kunywa mu rugero bituma ubwonko bwongera imbaraga bityo bigafasha mu kukurinda kwibagirwa.
    • Byoza impyiko bityo bigafasha kurwanya indwara yo kuzana utubuye mu mpyiko (calcul renale/gallstones).
      Bifasha mu kurwanya kuba warwara diyabete.
      Twongereho ko inzoga ihuza abantu, mu birori n'amakwe.
    • Inzoga ni imfura ikanyobwa n'imfura

    Kuko ibibi by'inzoga ari byo byinshi bitewe nuko inyobwa birenze ibyemewe, usanga ibi byiza byo kunywa mu rugero bipfukiranwa nuko tukarenza urugero maze ibibi bikaba aribyo bigaragara gusa.

    Ni ibihe bibi by'inzoga?
    Nubwo twabonyeko iyo zinyowe mu rugero ntacyo zangiza mu mubiri, iyo uyinyoye ukarenza igipimo cyemewe, igutera ibibazo haba mu mubiri no mu muryango.
    Ikindi kandi uko unywa cyane niko igipimo cya alukolo mu maraso kigenda cyiyongera bityo mu mubiri bikagaragara mu buryo bungana n'igipimo wanyoye aho biva ku kugaragaza ibyishimo bidasanzwe, kudatekereza neza, kugeza ubwo haza coma ndetse n'urupfu rwaza bitewe n'igipimo ufite mu maraso.

    Uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo
    Reka turebe mu mubiri ingaruka z'inzoga nyinshi kuko mu muryango no muri sosiyete muri rusange ingaruka zirigaragaza: imyiryane, gusesagura, impanuka, urugomo, …

    Ku bwonko

    Kunywa inzoga nyinshi bituma:

    — Unanirwa gufata imyanzuro

    — Ugira ikibazo cyo kureba neza

    — Kudedemanga

    — Ikibazo cyo mu ngingo: gususumira

    Ku mutima

    — Kubyimbagana k'umutima

    — Umuvuduko udasanzwe w'amaraso

    — Guteragura k'umutima ku buryo budasanzwe

    — Gutera k'umutima inshuro nyinshi k'umunota

    Ku gifu

    — Bitera kubyimba inda ( kuzana nyakubahwa)

    — Bitera kuruka kuko iyo inzoga ibaye nyinshi ihinduka uburozi

    — Bitera ibibazo mu gifu

    — Bishobora kugutera kanseri y'igifu

    Ku mwijima

    — Nkuko twabibonye, Kunywa nyinshi bitobagura umwijima:

    — Zitera kubyimba k'umwijima (hepatite)

    — Zitera kanseri y'umwijima

    — Iyo kanseri ituma iyo ukomeretse amaraso adakama

    — Kutabasha kuyungurura amaraso ngo zivanemo imyanda na mikorobe

    — Kurwara diyabete

    Ku myororokere

    — Inzoga nyinshi zituma ucika intege mu gukora imibonano

    — Umwana uvutse ku basinzi nta bwenge buhagije agira (si kuri bose)

    — Kubabara cyane uri mu mihango

    — Kutiyobora mu bijyanye n'imibonano, bishobora gutuma uryamana nuwo ubonye wese utanikingiye

    — Imihango iza uko yiboneye, igihe wayiteganyaga ntibe ariho iza

    — Kuba watwitira inyuma y'umura (ectopic pregnancy)

    Source : https://yegob.rw/menya-ibyiza-nibibi-ushobora-kuba-utazi-byo-kunywa-inzogaigipimo-ntarengwa-buri-munsi/

  • Dore ibikorwa 9 umusore n'umukobwa bakora bikabafasha kuryoshya urukundo rwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibikorwa 9 umusore n'umukobwa bakora bikabafasha kuryoshya urukundo rwabo.

    1. Mu gihe uru kumwe n'uwo ukunda , jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cyangwa se k'ibanga ujye ukoresha kumwongorera, kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n'itandukaniro riri hagati yawe n'abandi.

    2. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda mu yo ufite hanyuma ube ariwo wambara igihe cyose muri kumwe.

    3. Numuramutsa jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone n'iyo mwaba muherukana vuba.

    4. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n'amaguru kandi hitaruye nko mucanga , mu ishyamba n'ahandi hatuje.

    5. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

    6. Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

    7. Muririmbire kabone n'uyo waba udafite ijiwi ryiza ,we biramushimisha.

    8. Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyagwa se muri resitora.

    9. Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagara kenshi.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibikorwa-9-umusore-numukobwa-bakora-bikabafasha-kuryoshya-urukundo-rwabo/

  • Umunyamakuru Sandrine Isheja yahawe imirimo mishya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza, bahawe akazi gakomeye mu nama y'Igihugu y'abahanzi.

    Amezi abaye atatu Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza bari mu kazi ko gufasha mu bikorwa bya buri munsi Inama y'Igihugu y'abahanzi.

    Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro kuri Kiss FM, kugeza ubu yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije (Deputy Managing Director) w'inama y'igihugu y'abahanzi.

    Ni akazi bahawe nyuma y'uko Inama y'Igihugu y'abahanzi isabye Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco kubafasha kubona abakozi bahoraho babafasha mu mirimo yo guteza imbere abahanzi.

    Aba bombi bashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by'abahanzi hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere Inama y'igihugu y'abahanzi.

    Kugeza ubu aba bakozi bafite ibiro nyubako ikoreramo Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco aho n'ubundi Inama y'Igihugu y'Abahanzi yahawe gukorera.

     

     

    Source:igihe

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-sandrine-isheja-yahawe-imirimo-mishya/

  • Rutsiro FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 K… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye Rayon Sports idafite umutoza mukuru nyuma yaho Guy Bukasa asezeye kuri iyi mirimo nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.

    Nyuma yaho Rubavu ishyizwe muri Guma mu Karere, umukino wagombaga guhuza Rutsiro yakira Rayon Sports wahise usubikwa, nyuma FERWAFA yemeza ko umukino uzakinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 kuri sitade ya Bugesera.

    Ku munota wa 15 gusa, Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu kuri Penariti, ikipe ya Rayon Sports yisanga ikina irwana no kwishyura, ariko ntibyayihira kuko igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rutsiro ku busa bwa Rayon Sports. 

    Mu gice cya 2 Rayon Sports itari ifite Luvumbu yaje ishaka kwishyura ariko Ndarusanze Jean Claude nabwo abakoma mu nkokora abatsinda igitego cya 2 ku munota wa 49, umukino unarangira nta mpinduka zibaye.

    Kayiraga Jean Baptiste wari wahawe iyi kipe nyuma y’igenda rya Guy Bukasa, yagombaga gutoza iminiko 2 harimo n’uyu atsinzwe na Rutsiro FC. Rutsiro FC ihise iba iya 5 n’amanota 6, mu gihe Rayon Sports igiye ku mwanya wa 6 n’amanota 5 igomba kuzatsinda umukino wa Espoir FC kugira ngo nibura irebe ko yasoreza mu makipe 4 ya mbere, mu gihe APR yaba yatsinze Rutsiro.

    Imikino 4 y’irushanwa imaze guhuza Rayon Sports na Rutsiro FC, Rutsiro imaze gutsinda 1 banganya 2 Rayon Sports nayo itsinda rimwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106850/rutsiro-fc-itsinze-rayon-sports-ibitego-2-0-kayiranga-na-we-abona-ko-ibintu-bitoroshye-106850.html

  • Ibidasanzwe i Kigali: Umusore asimbutse imodoka tureba| Yikaraze hejuru| Monster ntabwo asanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonzima Alfred uzwi cyane ku izina rya Monster yakoze agashya ko gusimbuka imodoka yari iparitse. Nkuko amashusho ya Big Town Tv dukesha iyi nkuru abigaragaza, uyu musore usanzwe akora imyitozo ngororamubiri itandukanye yasimbutse imodoka ibintu avuga ko atari ubwa mbere abikoze kuko asanzwe asimbuka imodoka ndetse abantu benshi banabimuziho.

    Monster yasimbutse imodoka

    Monster kandi yavuze ko hari ibindi bintu byinshi akora harimo no kuba akora acting mu ma filimes atandukanye, agakorana n'abashinzwe umutekano w'abahanzi (bouncers) mu bitaramo n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-i-kigali-umusore-asimbutse-imodoka-tureba-yikaraze-hejuru-monster-ntabwo-asanzwe/

  • Umukobwa yaburiwe irengero imyaka 11 yose,nyuma bamusanga ari mu munyenga w'urukundo n'umusore baturanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sajitha, yavuye mu rugo ijoro rimwe muri Gashyantare 2010, ahita yisangira umusore baturanye witwa Rahman, bahise babana mu ibanga rikomeye, kuko yagiye atavuze ababyeyi batanze amatangazo hose n'abapolisi bamushakishije hasi hejuru mu gihugu hose ariko biba iby'ubusa bageze aho barabireka.

    Uyu mukobwa yabuse afite imyaka 18, waburiwe irengero mu mudugudu wa Ayalur muri Palakkad, mu myaka 11 ishize basanze atuye muri metero 500 uvuye mu rugo rw'ababyeyi be, amara imyaka 11 mu cyumba ari kumwe n'umugabo yakundaga byahebuje. Ikindi gitangaje ni uko uyu musore yari akiba mu nzu y'ababyeyi be babana mu nzu, nabo iyo myaka yose ntibamenye ko umusore wabo afite umukobwa mu cyumba cye.

    Sajitha, umuryango we wari warahebye ibyiringiro byo kuzongera kumubona, yavumbuwe nyuma y'uko Alinchuvattil Rahman, ubu ufite imyaka 34, yafashe icyemezo cyo kwimuka kwa nyina bakajya gutura mu wundi mudugudu ni bwo abantu guhise babimenya.

    Umukozi wa sitasiyo ya Polisi ya Nenmara, Deepa Kumar, yatangaje ko Sajitha na Rahman bagumanye umubano wabo kuko bari mu madini atandukanye kandi ko batinyaga ko hasubira inyuma mu rukundo rwabo. Ati: 'Inkuru yabo isa n'aho idasanzwe, ariko twasuye abashakanye kwa Rahman batubwira uko Sajitha yabayeho rwihishwa mu cyumba kimwe muri iyi myaka yose.'

    Basheer wabanaga n'uwo musore mu nzu, yavuze ko Rahman ukora akazi ko gusiga amarangi mu mazu, yari afite icyumba cyihariye, akagumya gufunga, kandi ko atigeze yemera ko hagira umuntu n'umwe winjira aho aryama. Ababyeyi be, ni abamotari ba buri munsi, ntibakunze kumubabaza, ibye.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yaburiwe-irengero-imyaka-11-yosenyuma-bamusanga-ari-mu-munyenga-wurukundo-numusore-baturanye/

  • Muvandimwe ukinira Police FC yateye ivi asaba umukunzi we ko bazabana akaramata (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muvandimwe Jean Marie Vianney, Myugariro ukina  w'Ikipe ya Police FC yateye ivi anambika impeta umukunzi we, Umwali Rurangwa Irène uzwi nka Soleil, nyuma yo kumwemerera ko azamubera umugore.

    Ni ibirori byabaye ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, bibera muri The Manor Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/muvandimwe-ukinirira-police-fc-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-ko-bazabana-akaramata-amafoto/