Blog

  • DRC : Abarwanyi 130 barimo aba FDLR bayamanitse bishyikiriza Ingabo za Congo #rwanda #RwOT

    Aba barwanyi bishyize mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 21 Kamena 2021 mu gace kitwa Kitshanga gaherereye i Masisi muri DRC.

    Aba barwanyi bamanitse amaboko mu gihe muri DRC hari ibikorwa bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya gihugu, beretswe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Général Constant Ndima uyoboye ibikorwa byo guhashya imitwe i Masisi.

    Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya RDC, Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yavuze ko aba barwanyi bashyize intwaro hasi nyuma y’igitutu cy’ibitero by’ingabo za FARDC.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso gikomeye mu bikorwa byakozwe mu kurwanya imitwe yitwara gisirikare.'

    Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko Guverineri Gen. Constant Ndima yabwiye abaturage ko ubu nta mishyikirano igikenewe, ari amahoro kandi abarwanyi bazabyuhariza bazababarirwa.

    Ati 'Umuntu wese wemeye ku bushake gutanga intwaro azakirwa nk’inshuti ariko utazabyubahiriza wese azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ku bufatanye namwe tugomba kugarura umutekano.'

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse gushyira Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro aho ziriya ntara yanazishyize mu maboko y’Igisirikare.

    Ni igikorwa cyatumye bamwe mu barwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro muri kiriya gihugu bamanika amaboko ndetse bakishyikiriza ingabo za kiriya gihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRC-Abarwanyi-130-barimo-aba-FDLR-bayamanitse-bishyikiriza-Ingabo-za-Congo

  • Budget 2021/22 : Miliyari 13,1 y’umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera, Miliyari 1,5 azagura ibiraro 2 byimukanwa,… #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga w’Ingengo y’Imari wagaragarijwe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena, wiyongereyeho Miliyari 342 Frw ni ukuvuga ko habayeho izamuka ry’ 9.8% ugereranyije na Miliyari 3 464,8 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020-2021.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wagaragarije Abadepite n’Abasenateri uyu mushinga, yavuze ko muri ziriya Milyari 3 807 Frw harimo Miliyari 2 543,3 Frw akomoka imbere mu gihugu bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021-2022.

    Yavuze kandi ko inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’Ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

    Ni ukuvuga ko muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022.

    Dr Uzziel Ndagijimana agaragaza uko amafaranga azakoreshwa, yavuze ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 2 413,7 Frw bingana na 63.4% by’ingengo y’imari yose.

    Naho amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1 393,3 Frw n’azakoreshwa mu Ishoramari rya Leta angana na Miliyari 184.5, yose hamwe akangana na Miliyari 1,577.8 bihwanye na 41.4% by’ingengo y’imari.

    Yagarutse ku mishinga minini iteganyijwe muri iyi ngengo y’imari irimo uwo kubaka umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera uzatwara Miliyari 13,1 Frw, hakaba kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya II uzatwara Miliyari 8,1 Frw.

    Hari kandi umushinga w’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi wagenewe Miliyari 3,5 Frw, uwo gutunganya icyanya kizakorerwamo ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo uzatwara Miliyari 25 Frw ndetse n’umushinga wo kugura ibiraro bibi byimukanwa bizatwara Miliyari 1,5 Frw bizajya byifashishwa mu bihe by’ibiza bikunze kwangiza ibiraro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Budget-2021-22-Miliyari-13-1-y-umuhanda-Sonatubes-Gahanga-Akagera-Miliyari-1-5-azagura-ibiraro-2-byimukanwa

  • Umuraperi Riderman n’umugore we babyaye impanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”

    Bivugwa ko izi mpanga yazibyaye ku wa 13 Kamena 2021 akaba agize abana batatu imfura yabo ikaba ari umuhungu.

    Muri 2015 nibwo uyu muraperi Riderman yashakanye na Miss Agasaro Nadia Farida, byaje bitunguranye kubera urukundo rwari rumaze igihe yari afitanye na Asna.

  • Perezida Kagame yazamuye mu mapeti undi musirikare ukomeye #rwanda #RwOT

    Brigadier General Muhizi Pascal yazamuwe mu mapeti kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 nk’uko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.

    Iri tangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga z’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti Colonel Muhizi Pascal akaba yahise ahabwa ipeti rya Brigadier General.

    Iri tangazo kandi rivuga ko iri zamurwa mu mapeti ryakorewe Colonel Muhizi Pascal rihita ritangira kubahirizwa.

    Brigadier General Muhizi Pascal asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro mu Ntara y’Ibirengerazuba.

    Muhizi Pascal uyobora ingabo muri kariya gace gakunze kwibasirwa n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda, akunze kuganiriza abaturage mu bikorwa byo kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

    Iri zamurwa mu mapeti ryakorewe Muhizi Pascal, ribaye nyuma y’iminsi micye n’ubundi Perezida Kagame azamuye mu mapeti abasirikare bakuru ndetse agahita anabaha inshingano nshya mu gisikare cy’u Rwanda.

    Mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 05 Kamena 2021, Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Mubarakh Muganga wari ufite ipeti rya Major General, ahabwa ipeti rya Lt. General ndetse akaba yarahise anagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

    Icyo gihe kandi Perezida Kagame yahise aha inshingano nshya Lt General Jean Jaques Mupenzi yari asimbuje Mubarakh Muganga, we ahita agirwa Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

    Lt General Jean Jaques Mupenzi na we yasimbuye Maj. General Emmanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

    Mu cyumweru gishize tariki 18 Kamena 2021 kandi Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare bane bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bagirwa ba Colonel. Aba basirikare barimo Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Perezida-Kagame-yazamuye-mu-mapeti-undi-musirikare-ukomeye

  • Umuyobozi w' ishuri bamusanze mu nzu yapfuye muri Rulindo #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 22 Kamena, abaturage basanze Umuyobozi w'Ishuri ry'Incuke rya Ntare Education for Better Future riherereye mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, yapfiriye mu nzu yabagamo.

    Uyu mugabo witwa Dukuzimana Peter Celestin yari asanzwe ayobora ririya shuri ry'incuke riherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Nyagisozi mu Kagari ka Kiyanzi.

    Dukuzimana Peter Celestin yaje kuyobora kiriya kigo cya Ntare Education for Better Future muri 2020 ubwo yari avuye muri Uganda aho yari asanzwe atuye we n'umuryango we.

    Gusa yari asanzwe akomoka mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, abaturanyi be bamusanze yapfiriye aho yabaga mu Karere ka Rulindi hafi yari ririya shuri ry'incuke yayoboraga.

    Hari amakuru avuga ko Dukuzimana Peter Celestin yari asanzwe arwara indwara y'ubuhumekero ya Asthma ku buryo bikekwa ko ari yo yaba yamuhitanye

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntarabana, Shabana Jean Claude yavuze ko amakuru y'urupfu rw'uriya mugabo rwamenyekanye mu masaaha ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by'Akarere ka Gasabo ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryo gutahura icyaha cyamuhitanye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/23/umuyobozi-w-ishuri-bamusanze-mu-nzu-yapfuye-muri-rulindo/

  • Urwego rw’abikorera rwibukijwe ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bitareba leta yonyine – #rwanda #RwOT

    Mukasine atangaza ibi nyuma y’uko ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu mpera za 2020, bwagaragaje ko hari ibikorwa byahungabanyije uburenganzira bwa muntu birimo ko hari abagiye birukanwa mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitewe n’ingaruka za Covid-19.

    Ni muri urwo rwego iyi Komisiyo ishinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, yateguye amahugurwa yagenewe abikorera mu bikorwa by’ubucuruzi, amahuriro y’abacuruzi ndetse n’abayobozi mu nzego za leta.

    Mukasine, yavuze ko imwe mu nshingano z’iyi komisiyo ari uguteza imbere uburenganzira bwa muntu kandi bigakorwa mu nzego zose z’igihugu zaba iza leta n’abikorera.

    Ati “Guteza imbere uburenganzira bwa muntu tubikora biciye mu nyigisho cyangwa ibiganiro tugirana n’inzego zitandukanye, mu bukangurambaga dukora. Tubikora ku byiciro bitandukanye kugira ngo inzego zose zimenye ko uburenganzira bwa muntu buba hose, buba mu bikorwa byose, mu buzima bwa buri munsi.”

    Yakomeje agira ati “Tugomba gufatanya twese kububungabunga no kubwubahiriza. Buriya iyo tuvuga uburenganzira bwa muntu abantu benshi bahita batekereza leta, ariko twese bidusaba kubwubahiriza niba uri uwikorera cyangwa mu mirimo itandukanye harimo uburuzi, abacuruzi bafite abakozi bagomba kumenya ko uburenganzira bwabo bwubahirijwe. Ibyo byose ni uburenganzira, ntabwo uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa na leta gusa.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Dr Akumuntu Joseph, yavuze ko ibikorwa by’abikorera bishingira ku bakozi ari na yo mpamvu uburenganzira bw’abo bakozi buba bugomba kubahirizwa.

    Ati “Nk’urwego rureberera abikorera hariho uburyo bw’uko habaho gukomeza ubukangurambaga kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.”

    Yakomeje agira ati “Iterambere ry’ubucuruzi rishingiye ku mukozi, mu gihe cyose uwo mukozi adafite uburenganzira bwe, adafite ubwisanzure muri we, akimwa bumwe mu burenganzira yemererwa, icyo gihe byanze bikunze uwo mukozi aba abangamiwe, mu kubangamirwa havamo ukudindira k’ubucuruzi.”

    Komisiyo y’Igihugu yo kurengera Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko ibikorwa byo guhugura abantu mu nzego zitandukanye n’ubukangurambaga bukorerwa hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

    Mukasine yavuze ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bidakwiye guharirwa leta ahubwo n’abikorera bakwiye kumenya ko bibareba

  • Prof. Lyambabaje yavuze ku bibazo by’imishahara mu barimu n’agahimano muri Kaminuza y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iby’i Nyagatare byamenyekanye ubwo abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu, batabazaga bavuga ko bari guhura n’ingaruka z’umwarimu wabigishije amasomo ya ‘Management Accounting’ na ‘Financial Reporting’ agafatira amanota yabo.

    Ku rundi ruhande mwarimu yasobanuraga ko yabitewe n’uko Kaminuza yahakanye kumwishyura umwenda uri hagati ya miliyoni 10 na 20 z’amafaranga y’u Rwanda kubera amasaha y’ikirenga yakoze, birangira rubuze gica maze abanyeshuri bemera kunywa umuti ari wo gusubiramo ibizamini by’ayo masomo.

    Iki kibazo cyagarutsweho mu cyumweru gishize ubwo abadepite bahamagazaga Minisitiri w’Uburezi ngo asobanure iby’imicungire y’umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda, yagaragayemo imyenda y’umurengera ahanini idafitiwe ibisobanuro.

    Depite Mbonimana Gamariel yavuze ko iyo myenda yaba ifite aho ihuriye n’uruhuri rw’ibibazo biri muri Kaminuza y’u Rwanda birimo kuba abarimu bagikoresha ingwa ku kibaho, ubusumbane mu mishahara n’ibindi.

    Yakomeje avuga ko ibirarane by’imishahara byatumye abarimu barega Kaminuza abandi banga gutanga amanota bigira ingaruka ku banyeshuri, yongeraho ko iyo abarimu bagerageje gukurikirana ikibazo cyabo batotezwa abandi bagakangishwa guhagarikwa, ati “Abarimu bamwe muri Koleji ya ‘Business’ ntabwo bishimye mu by’ukuri.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko iby’abarimu batotezwa ntacyo abiziho naho iby’imishahara byo bizakemurwa na sitati yihariye ibagenga iri gutegurwa.

    Ati “Ikibazo cy’imishahara y’abarimu ikiri hasi ugereranyije n’abandi bakozi muri Kaminuza, kizakemukira mu gushyiraho sitati yihariye igenga abarimu turi gukorana n’izindi nzego, n’abarimu ba kaminuza bizabageraho.Icy’abakozi batotezwa ntacyo ndi bukivugeho kubera ko nta makuru ngifiteho, ariko iyo umuntu atishimye agira uburyo abigaragaza.”

    “Ku mwarimu wimanye amanota kubera ko atishyuwe amasaha y’ikirenga yakoze, bijyanye na bya bindi kaminuza idashobora kwishyura kubera ko nta mpapuro zihari zibisobanura. Iyo umwarimu afite ibyangombwa byose arishyurwa, barahari benshi bishyuwe.”

    Dr Uwamariya yakomeje avuga ko kwimana amanota atari cyo gisubizo nyacyo ahubwo bigaragaza imyitwarire mibi, abanyeshuri bakaba ari bo barengana mu gihe hari izindi nzira umwarimu yanyuramo zikamufasha kubona uburenganzira bwe mu gihe atanyuzwe.

    Nta bibazo by’imishahara biri mu barimu ba Kaminuza y’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyo umwarimu yigishije amasaha y’ikirenga hari uburyo bibanza bigasuzumwa kugira ngo hemezwe niba koko ayafitiye uburenganzira.

    Kuri uwo mwarimu muri Koleji ya Nyagatare ngo itsinda ryashyizweho ngo risuzume iby’amasaha y’ikirenga muri Kaminuza y’u Rwanda ryasanze adakwiriye kwishyurwa.

    Prof Lyambabaje yemera ko no muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu iki kibazo gihari ariko ko naho abagenzuzi basanze uburyo amasaha y’ikirenga abarwamo bukemangwa.

    Ati “Hari undi mwarimu ufite ikibazo nk’icyo; abagenzuzi ba kaminuza bagiye gusuzuma uko gihagaze, amakuru angeraho ni uko ibyavuye muri iryo genzura bikemanga uburyo amwe muri ayo masaha abarwa n’uko bifuza ko yakwishyurwa. Ni yo mpamvu tubigenza buhoro kugira ngo amafaranga ya kaminuza twe kuyatanga hatari ibintu bifatika dushingiraho kugira ngo tuyatange. Nta kindi kibazo cy’imishahara nzi uretse icyo ngicyo.”

    Mu myaka umunani ishize Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta asohora raporo y’imikoreshereze y’umutungo mu bigo bya leta, Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gutungwa agatoki ku micungire mibi. Prof Lyambabaje yavuze ko abayobozi bayo bafite umukoro wo kwicara hamwe bagasuzuma aho ibibazo bituruka maze bakabishakira umuti.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyo umwarimu yigishije amasaha y’ikirenga hari uburyo bibanza bigasuzumwa kugira ngo hemezwe niba koko ayafitiye uburenganzira

  • Umuraperi Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uvugwaho imyitwarire myiza no kuba ari inyangamugayo akaba umugabo ubereye urugo, yatangaje ko mu cyumweru gishize ari bwo we n’umufasha we bibarutse impanga.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rideman yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuko tariki 13 Kamena 2021 'naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu mbyuka tariki 14 Kamena ndi umubyeyi w’abana batatu.'

    Yavuze ko ubusanzwe umuntu agira inzozi ariko 'Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Imana hejuru ya byose, amashimwe k’umubyeyi wibarutse @AgasaroNadiaFarid, amashimwe ku baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.'

    Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye muri Kanama 2015, bari basanzwe bafite umwana umwe w’umuhungu ubu bakaba bagize abana batatu nyuma yo kwibaruka izi mpanga z’abakobwa babiri.

    JPEG - 149.9 ko
    Rideman n’imfura ye (Photo/Internet)

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuraperi-Rideman-ari-mu-byishimo-byo-kwibaruka-impanga

  • Haravugwa imirwano ikaze mu karere ka Tigray #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko imirwano ikaze yadutse mu bice byinshi by'akarere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia hagati y'inyeshyamba n'ingabo za leta.Umutwe w'inyeshyamba wo muri Tigray uzwi nka Tigray Defence Force (TDF) wavuze ko wafashe imijyi myinshi, aho ababibonye babwiye BBC ko babonye abarwanyi b'uyu mutwe bagenzura iyo mijyi.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko igisirikare cya Ethiopia cyamaganye ayo makuru, kivuga ko ari amakuru y'ibinyoma.

    Iyi ni yo mirwano ya mbere ikaze itangajwe kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, ubwo igisirikare cya Ethiopia cyatangazaga ko cyatsinze imirwano.

    Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe naho abandi babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo kubera intambara imaze amezi hafi umunani itangiye.

    Kubera imirwano, abantu bagera kuri miliyoni eshanu muri Tigray bacyeneye imfashanyo y'ibiribwa.Ni mu gihe abandi barenga 350.000 babayeho mu nzara, nkuko igereranya rishyigikiwe n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) riherutse kubigaragaza.

    Amakuru y'iyo mirwano aje mu gihe harimo kubarurwa ibyavuye mu matora rusange yo ku wa mbere. Nta matora yabaye muri Tigray kubera uko umutekano umeze muri ako karere.

    Umuvugizi w'inyeshyamba Gebre GebreTsadiq yavuze ko TDF yagabye igitero mu cyumweru gishize igambiriye imijyi myinshi. Yavuze ko abarwanyi b'uwo mutwe bashenye imodoka za gisirikare ndetse bafata abasirikare bamwe ba leta.

    Ababibonye babwiye BBC ko inyeshyamba zinjiye mu mujyi wa Adigrat, uri ku ntera ya kilometero 45 uvuye ku mupaka wa Eritrea. Biramutse byemejwe, iyi yaba ari yo ntambwe ya mbere ikomeye itewe n'inyeshyamba kuva intambara yatangira.

    Abarwanyi ba TDF banabonetse mu mijyi myinshi haba mu majyaruguru no mu majyepfo y'umurwa mukuru Mekelle wa Tigray.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Ethiopia Col Getnet yemeje ko habaye imirwano, ariko ahakana ko hari umujyi n'umwe, ibikoresho bya gisirikare cyangwa abasirikare bafashwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/23/haravugwa-imirwano-ikaze-mu-karere-ka-tigray/