Blog

  • IFOTO : Umugabo wizihiye urugo…Djihad n’umufasha we baherutse kurushinga #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwe na Dalda Simbi bwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi akina.

    Uretse ifoto imwe yafashwe na telefoni ndetse n’amashusho mato yafashwe n’abari bitabiriye ubu bukwe, bakabisakaza ku mbuga nkoranymbaga, ku giti cyabo ntabwo bigeze basohora amafoto yaranze ubukwe bwabo nk’ibindi byamamare ngo bayasangize ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yifashishije Instagram Stories, Bizimana Djihad yasangize abamukurikira imwe muri aya mafoto agaragaza akanyamuneza ari kumwe n’umugore we, bikaba bigaragara ko bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko.

    Dalda Simbi ni umunyarwandakazi wageze mu Bubiligi akiri muto, akaba yarashakanye na Djihad Bizimana nyuma y’imyaka 3 bakundana.

    Bakoze ubukwe ubwo Djihad yakiniraga Waasland Beveren ubu akaba akinira KMSK Deinze nayo yo mu Bubiligi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/IFOTO-Umugabo-wizihiye-urugo-Djihad-n-umufasha-we-baherutse-kurushinga

  • Ifoto y’umunsi: Djihad Bizimana n’umugore we mu kanyamuneza k’umunsi w’ubukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora ubukwe, Bizimana Djihad na Dalda Simbi, nk’uko batakunze kugaragaza iby’urukundo rwabo, ni nako batigeze bashyira hanze amafoto y’ubukwe bwabo, kuri iyi nshuro uyu mukinnyi w’Amavubi yasangije abamukurikira imwe mu mafoto yaranze ubukwe bwe.

    Ubukwe bwe na Dalda Simbi bwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi akina.

    Uretse ifoto imwe yafashwe na telefoni ndetse n’amashusho mato yafashwe n’abari bitabiriye ubu bukwe, bakabisakaza ku mbuga nkoranymbaga, ku giti cyabo ntabwo bigeze basohora amafoto yaranze ubukwe bwabo nk’ibindi byamamare ngo bayasangize ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yifashishije Instagram Stories, Bizimana Djihad yasangize abamukurikira imwe muri aya mafoto agaragaza akanyamuneza ari kumwe n’umugore we, bikaba bigaragara ko bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko.

    Dalda Simbi ni umunyarwandakazi wageze mu Bubiligi akiri muto, akaba yarashakanye na Djihad Bizimana nyuma y’imyaka 3 bakundana.

    Bakoze ubukwe ubwo Djihad yakiniraga Waasland Beveren ubu akaba akinira KMSK Deinze nayo yo mu Bubiligi.

    Dalda na Djihad akanyameneza mu maso ku munsi w’ibirori byabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ifoto-y-umunsi-djihad-bizimana-n-umugore-we-mu-kanyamuneza-k-umunsi-w-ubukwe-bwabo

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Muhizi – #rwanda #RwOT

    Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.

    Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya General, Lieutenant General na General Major. Ni ryo rito mu cyiciro cy’amapeti y’aba Ofisiye bo mu rwego rwa General.

    Rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

    Col Muhizi yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General

    Ipeti Muhizi yahawe ni ryo rito mu cyiciro cy’abajenerali

  • Rulindo:Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yabaga mu kizima yacaniwe – #rwanda #RwOT

    Ni mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, igikorwa cyabaye wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021.

    Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Darlington Kabatende, yavuze ko impamvu bahisemo kwibuka basura urwibutso ari ukugira ngo abakozi bakiri bato kimwe n’abandi batazi amateka ya Jenoside barusheho kuyamenya kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

    Ati “Turi abacuruzi ariko ibyo ntibikuraho umusanzu wacu ku gihugu, twahisemo Kwibuka abacu bazize Jenoside dusura uru rwibutso rwa Mvuzo ndetse tunacanira imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Karere ka Rulindo. Gusura urwibutso ni mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye, urabona ko umubare munini ari urubyiruko, bakwiye kwiga amateka kugira ngo bazayigishe n’abandi kandi ibi bizabafasha mu guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Aba bakozi ba Jibu bari kumwe na Kudzai Munyavi ukomoka muri Zimbabwe ushinzwe ibiro by’icungamari muri Jibu mu bihugu ikoreramo byose, wasuye ku nshuro ye ya mbere urwibutso rwa Jenoside. Yavuze ko ibyo yiboneye biteye agahinda, asaba abapfobya n’abahakana Jenoside ko bakwiye kuza kwirebera ukuri aho gupfa kuvuga.

    Yagize ati “Ni ubwa mbere nasura Urwibutso rwa Jenoside ariko binkoze ku mutima kuko biteye agahinda, najyaga mbireba kuri internet ariko iyo uhigereye nibwo ubona ko ubumuntu bwari ntabwo, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakwiye kuza bakirebera ukuri aho kuvuga ibyo biboneye.”

    Aba bakozi ba Jibu banacaniye imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatoranyijwe mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, aho buri muryango wahawe igikoresho gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba gifite amatara ane.

    Ugirimbabazi Theresia utuye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo ni umwe mu bahawe ibyo bikoresho.

    Ati “Natahaga nitura hasi kubera hatabonaga, kuva Jenoside yarangira nabaga mu kizima abandi bagacana njyewe ngakoresha agatadowa ariko rwose ndishimye cyane kuko ubu sinzongera kuba ahantu hatabona, Imana ni yo yonyine izi ukuntu nishimye”.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, asanga ari iby’agaciro kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe umuriro, ahamya ko bibongerera ikizere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yanashimiye ubuyobozi bwa Jibu kuba bwaratekereje igikorwa cyiza cyo gucanira imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imirasire y’izuba.

    Urwibutso rwa Jeonside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo rushyinguwemo imibiri y’abagera ku 6 700.

    Imiryango 40 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanye n’ikizima bigizwemo uruhare na Jibu Rwanda

    Abahawe imirasire y’izuba bahuriza ku kuba bagorwaga no kuba ahantu hatabona

    Ugirimbabazi Theresia yashimywe Jibu Rwanda yabafashije kubona uburyo bwo gucana

    Abakozi ba Jibu bashyize indabo ku rwibutso rwa Mvuzo banunamira inzirakarengane zihashyinguwe

    Abakozi ba Jibu basuye uru rwibutso mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye mu Rwanda

    Abayobozi n’abakozi ba Jibu bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ku rwibutso rwa Mvuzo

    Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yasabye urubyiruko guhaguruka rugahangana n’abadaterwa ubwoba no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa JIBU mu Rwanda, Darlington Kabatende yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kwongera kwiga

  • Rwiyemezamirimo ari mu gihirahiro nyuma yo guhagarikirwa isoko yatsindiye muri Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Uyu rwiyemezamirimo yatsindiye isoko binyuze mu ipiganwa ryakoreshejwe n’umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza kuko aribo bafite uburenganzira bwo gutanga isoko ry’ubatekera.

    Nyuma yo kuryegukana yiteguye imirimo yose ayirangije aza gutangira akazi ariko atungurwa no guhagarikirwa ku marembo ya kaminuza, ubuyobozi bwayo buvuga ko atemerewe gutekera abanyeshuri.

    Mu kiganiro yagiranya na Radio 1, Cyiza Habat yavuze ko yari yamaze kwitegura aje gutangira akazi atungurwa no gusubizwa inyuma.

    Ati “Twazindutse mu gitondo cya kare kuko twagombaga gutangira dutanga amafunguro ya mu gitondo, tuhageze dutungurwa n’uko abacunga umutekano batubwiye ko tutagomba kwinjira ari ko ubuyobozi bwavuze.”

    Yakomeje avuga ko yari yamaze kugura ibikoresho byose n’ibiribwa ubu bikaba byatangiye kwangirika akaba yibaza uzamukiza icyo gihombo.

    Ati “Ibintu byose sinzi icyo ndi bubikoreshe, ibyinshi byatangiye kwangirika ubu byanyobeye ariko ndasaba inzego zose zishinzwe kurenganura abantu ko nanjye narenganurwa.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko abanyeshuri koko ari bo bashinzwe gutanga isoko ry’ubatekera ariko bubahiriza amabwiriza, avuga ko uwahawe isoko ahabwa amasezerano y’umwaka umwe ashobora kuvugururwa inshuro ebyiri hatongeye kubaho ipiganwa mu gihe serivisi ze zaba zishimwe.

    Ubuyobozi bukaba buvuga ko iyi ngingo ari yo itarubahirijwe ubwo batangaga isoko rishya, kuko abanyeshuri badatanga impamvu nyayo yatumye baka uwabatekeraga isoko ndetse ntibahe n’ubuyobozi amakuru.

    Umuryango w’abanyeshuri uvuga ko utazi impamvu bahagaritse uwatsindiye isoko kandi baranenze uwabatekeraga mbere ndetse n’amakuru yo gutanga isoko bakaba barayabamenyesheje.

    “Ibijyanye no gutanga amasoko biri mu nshingano zacu kandi uwatsindiye isoko twaramuberetse, by’umwihariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri umunsi dutanga ibaruwa twarayimweretse. Hari uwatsindiye isoko twese twari tubizi ndetse n’amasezerano tugomba kumuha twayavuganyeho.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza n’umuryango w’abanyeshuri bakomeje kwitana ba mwana, mu gihe Cyiza ibyo yaguze biri kwangirika ndetse n’abakozi yari yahaye akazi bari kukamwishyuza.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza bwanze isoko ryatanzwe n’umuryango w’abanyeshuri k’ugomba kubatekera

  • Nyamirambo: Imwe mu mihanda yafunzwe iharirwa kwakira abagana restaurant – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri Twitter wavuze ko imihanda yafunzwe by’agateganyo ari iya KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St. Iyi gahunda ngo igamije kwirinda ubwiyongere bw’abandura COVID-19.

    Uti “Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’, bazajya bahicaza abakiliya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID19.”

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko ba nyiri restaurants bazajya batera intebe muri iyi mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirus. Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiliya kandi bakitwararika ku isuku yaho.

    Restaurants ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya COVID-19 ariko zigomba kwakira abatarenze 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

    Muri Nyamirambo abagana restaurants batangiye kwicazwa mu muhanda

  • Imbuto Foundation yahawe inkunga yo gushyigikira uburezi bw’abana batishoboye – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga y’amafaranga iri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye Imbuto Foudation yasinyanye na Vivo Energy Rwanda mu myaka itanu ishize. Aya masezerano agena ko iki kigo kizajya gifasha abana 10 batishoboye binyuze muri gahunda y’uyu muryango yiswe ’Edified Generation scholarship programme’.

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko baterwa ishema no kubona bagira umusanzu batanga mu guhindura ubuzima bw’abana bakomoka mu miryango itishoboye.

    Ati “Dutewe ishema no kubasha guhindura ubuzima bw’aba bana b’Abanyarwanda, uko tuzagenda tubona ubushobozi tuzarushaho gutera intambwe bamwe muri bo tubinjize muri gahunda yacu igamije gufasha urubyiruko rurangije kaminuza kubona ubumenyingiro, tubaha amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri Vivo Energy.”

    Gahunda ya ’Edified Generation scholarship programme’ yatangijwe mu 2002 na Imbuto Foundation igamije gufasha mu burezi bw’abana baturuka mu miryango itishoboye.

    Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri 9601 bamaze gufashwa.

    Mu myaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye ndetse ukaba wemeza ko no mu myaka iri imbere uzakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri batishoboye kwiga.

    Vivo Energy Rwanda yashyikirije Imbuto Foundation miliyoni 3 Frw zizafasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye kwiga

    Mu myaka itanu ishize nibwo Imbuto Foundation na Vivo Energy byasinyanye aya masezerano y’ubufatanye

  • Harmonize yakarabye inzoga yamamazwa na Diamond ashaka kumukora mu bwonko #rwanda #RwOT

    Iyi nzoga ya Belaire isanzwe ari ikimenyabose mu bahanzi dore ko uretse kuba yamamazwa na Diamond, inamamazwa n’Umuraperi w’Ikirangirire mu Isi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Harmonize umaze iminsi adacana uwaka na Diamond yagaragaje agasuzuguro karenze kuri iriya nzoga ubwo yayikarabiraga mu kabari nk’amazi cyangwa sanitizer ubu zigezweho mu gusukura ibiganza.

    Harmonize yakoze iki gikorwa cyo gukaraba Belaire ubwo yari ari mu kabari kitwa BClub ko muri Kenya.

    Harmonize wigeze gukorera umuziki mu nzu ya Diamond akaza kumwipakurura, ubu basa nk’abahanganye ndetse buri umwe akunze kwirata ibigwi ko ari we uri ku rwego rwo hejuru.

    Mu minsi yashize Diamond aherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi w’ikirangirire ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we Koffi Olomide, bidateye kabiri Harmonize na we ahita akorana na Awilo Longomba na we ukomoka muri DRC.

    Kugeza ubu indirimbo Waah Diamond yakoranye na Koffi Olomide kuri YouTube imaze kurebwa inshuro 72 293 383 mu gihe iya Harmonize afatanyije na Awilo Longomba yitwa Attitude imaze kurebwa inshuro 11 930 774.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Harmonize-yakarabye-inzoga-yamamazwa-na-Diamond-ashaka-kumukora-mu-bwonko

  • Icyumweru kirirenze Riderman numugore we bib… – #rwanda #RwOT

    Riderman yifashishije konti ye ya Instagram mu gitondo cy'uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, atangaza ko icyumweru kirenze yibarutse impanga n'umugore we.

    Uyu muhanzi yatangiye ubutumwa bwe avuga ko mu buzima buri wese agira inzozi, ndetse akifuza 'kuzigeraho', ariko ko hari n'ibitangaza Imana 'idukorera bigasa n'inzozi dukabije nyamara tutarigeze tuzirota, ahubwo ari ubuntu bw'Imana burenze kwifuza kwacu.'

    Riderman avuga ko tariki 13 Kamena 2021 yaryamye ari umubyeyi w'umwana umwe w'umuhungu, 'tariki 14 Kamena 2021 mbyuka ndi umubyeyi w'abana batatu.”

    Yavuze ko atari yarigeze nari rimwe arota ari umubyeyi w'impanga 'ariko Imana yangize we'. Riderman yavuze ko impanga ebyiri yibarutse n'umugore we ari 'abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane'.

    Yashimye umugore we Nadia, ashima abaganga, inshuti n'umuryango. Ati 'Ndabakunda.'

    Agasaro Nadia wabaye Miss wa Kaminuza Mount Kenya University. Yarushinze na Riderman mu 2015. Ni nyuma y'uko bahuye mu 2012 bagakundana byeruye guhera mu 2014.

    Imfura yabo y'umuhungu bayise Eltad wabonye izuba tariki 11 Ukuboza 2015. Ubu bakaba bamaze kwibaruka impanga z’abakobwa babiri.

    Riderman yatangaje ko umugore we yibarutse impanga z'abakobwa Mu 2020, Nadia yashimye Riderman ku kuntu akora inshingano ze nk'umugabo yita ku bana be


    Riderman na Agasaro bari mu byishimo byo kwibaruka impanga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106858/icyumweru-kirirenze-riderman-numugore-we-bibarutse-impanga-106858.html

  • Nyagatare: Baramagana abica ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe i Gakirage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage
    Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage

    I Gakirage mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu hari hatuwe n’aborozi babaga mu byitwa amaranshi (Inzuri). Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, ngo Interahamwe zahawe imihoro n’ibibiriti maze zijya kwica ndetse no gutwikira Abatutsi.

    Twagirayezu ati “Ingabo za Leta icyo gihe zifatanyije n’iz’Abazayirwa ndetse n’Abafaransa, baraje bararasa cyane ku manywa y’ihangu. Zisoje haza interahamwe ziturutse hariya Cyabayaga maze ziratwikwa, zirica ndetse zinyaga inka zijya kurya”.

    Twagirayezu avuga ko abiciwe i Gakirage imibiri yabo yabuze burundu kubera ko abazi aho iherereye banze gutanga amakuru.

    Asaba abazi aho imibiri y’Abatutsi biciwe i Gakirage iri kuhagaragaza, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Agira ati “Mu mwaka wa 2018, umusaza witwa Sebarera Potien yemeye gutanga amakuru y’aho iyo mibiri iherereye ndetse no kutubwira abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, ariko baraye bamwishe babeshya ko yiyahuye”.

    Uretse kwica abashatse kugaragaza aho imibiri y’abishwe iri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, n’abacitse ku icumu babuze ababasaba imbabazi.

    Mukankuranga Edith avuga ko ababazwa cyane no kuba ababahekuye batabasaba imbabazi ahubwo bagashaka kuzihabwa bishyuye amafaranga.

    Ati “Uwampekuye abo mu muryango, we baraje ngo bampe miliyoni enye muhe imbabazi, ndabyanga kuko icyaha ni gatozi mbabwira ko ari we ugomba kuzinsaba ariko we yarinangiye ahubwo nta rukiko atagezemo aburana ahakana”.

    Ku wa 08 Ukwakira 1990, ni bwo Abatutsi ba Gakirage bishwe, magingo aya hakaba hamaze kumenyekana Abatutsi 40 bapfuye kuri iyo tariki ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.