Blog

  • Kigali: Umubare wa hoteli na resitora zigomba kwakira abipimishije Covid-19 wongerewe – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza yashyizweho ku wa 17 Kamena 2021 mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ikomeje kuzamuka cyane muri iyi minsi.

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021, ni bwo yavuguruwe aho urutonde rwari ruriho hoteli enye z’inyenyeri eshanu rwongeweho izindi icyenda z’inyenyeri enye. Ku maresitora 11 yari yashyizweho hongeweho andi 29 yakira abantu benshi muri Kigali.

    RDB yavuze ko abakozi, abagana serivisi n’abandi bose bajya muri aya mahoteli na resitora bategetswe kwerekana ko bipimishije icyorezo cya Covid-19 ndetse ibisubizo bikaba bigaragaza ko batayirwaye.

    Ku bakozi n’abayobozi b’izi resitora cyangwa hoteli, igisubizo cyabo kigomba kuba kitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k’iminsi irindwi.

    Abipimisha bashobora gukoresha uburyo busanzwe buzwi nka PCR Test cyangwa ubwa Rapid Test. Kwipimisha bikorerwa ku bigo byemewe byashyizweho n’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, ibi kandi ngo bijyana no kuba aya mavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na hoteli bakaba bashyiraho icyumba cyo gupima. Uruhushya ariko rugatangwa na RBC.

    Hoteli zongerewe ku zindi enye ni Residence Prima 2000 Apartment, Phoenix Apartments, Lemigo Hotel, Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments , Grand Legacy Hotel .

    Naho resitora zongerewe kuri uru rutonde ni Java Restaurant, Riders Lounge, Pili Pili Restaurant, Sole Luna Restaurant, Brioche, Blackstone Restaurant, Bourbon Coffee, Select Boutique Restaurant, Bwok Restaurant, Choma’d Bar and Grill, Y&T Cocktail bar, Fuschia Remera, 360 Degrees Pizza, Camellia, Dolce, Century Park (Tung Chinese, Billy’s Bistro and Chillax Lounge).

    Ziyongeraho Heaven Holdings (Heaven & Fusion Restaurants), Hadassah Restaurant, Cactus, Zen, Chez Lando Restaurant, Chez Robert, The Fork, Khana Khazana, Coco bean Restaurant, Lavana, Sakae Japanese & Korean Restaurant na Mumbai Spice Kitchen.

    ITANGAZO: Amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 ahakorerwa ubukerarugendo n’ahakirirwa abantu.#TemberaURwanda pic.twitter.com/SO1EnDD8s1

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) June 23, 2021

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, aheruka kubwira RBA ko izi resitora zashyiriweho amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo.

    Ati “Umuntu wese ugiye kwinjira muri ziriya hoteli cyangwa resitora agomba kwerekana ko yipimishije Covid-19, kandi ibisubizo bikaba byerekana ko atayirwaye, ntabwo ari ugiye mu nama gusa ahubwo igikorwa cyose cyaba kimujyanye yaba ari inama, yaba agiye kurya, yaba agiye gufata ikawa cyangwa ikindi agomba kwerekana ko atarwaye Covid-19.”

    Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’andi yatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 21 Kamena 2021, avugurura ingamba zariho aho hashyizweho Guma mu Karere ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo ashyirwa saa Moya.

    Mille Collines Hotel yashyizwe ku rutonde rwa hoteli zigomba kwakira abipimishije COVID-19

  • Kamonyi: Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye yahawe inzu nziza mu 2020/21 – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020/21 hagamijwe kuyituza neza no kuyitera umurava wo kuyoboka ibikorwa biyiteza imbere itekanye.

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Murenge wa Musambira, bamubwira ko babayeho neza.

    Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho ngiye kumva numva barampamagaye ngo nze bampe inzu nziza mu mudugudu. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”

    Abahawe inzu muri iyo midugudu bavuga ko biteguye kuyoboka ibikorwa bibateza imbere kuko bafite aho baba heza.

    Gatera ati “Ubu ndi gutekereza umushinga wo korora ingurube kuko nabonye zishobora kunteza imbere kuko zibwagura ibibwana byinshi kandi zigatanga n’ifumbire ihagije.”

    Mukampfizi Domitille na we avuga ko nyuma yo gukurwa mu bukode agahabwa inzu nziza, yumva atekanye.

    Ati “Nishimiye ko mbayeho neza n’abana banjye tutanyagirwa kandi dufite umutekano. Abana bajya ku ishuri bagataha kandi dusigaye dufite isuku.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bari bihaye umuhigo wo kubakira imiryango 40 kandi bawesheje.

    Avuga ko buri mwaka biyemeje kujya bubakira imiryango itishoboye bijyanye n’ubushobozi buhari.

    Ati “Ni imiryango 40 twubakiye muri uyu mwaka iri mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Musambira, Gacurabwenge na Kayenzi. Uko ubushobozi bugenda buboneka buri mwaka tubishyira mu ngengo y’imari mu gukemura ikibazo cy’abacitse ku icumu baba ari abafite inzu zishaje ndetse n’abataratuzwa.”

    Mu mwaka utaha, Akarere ka Kamonyi karateganya kubakira indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 16 n’indi umunani izasanirwa inzu.

    Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye mu Karere ka Kamonyi yahawe inzu muri uyu mwaka

    Gatera Adrien yishimira ko yahawe inzu nziza yo kubamo

    Basabwe gufata neza inzu bubakiwe kuko ari izabo

    Abaturage bavuga ko nyuma yo kubona aho kuba heza bagiye kuyoboka ibikorwa by’iterambere

    Abubakiwe inzu nziza mu Mudugudu w’Icyitegererezo banyuzwe no gutuza aheza

    Inzu bahawe zifite igikoni ubwiherero n’aho gukarabira

    Inzu bubakiwe zirimo n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Iyo miryango yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye mu Mudugudu wa Mbari uherere mu Murenge wa Musambira, asanga abaturage bishimira ko batujwe neza

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bari bihaye umuhigo wo kubakira imiryango 40 kandi bawesheje

    [email protected]


  • Abahanzi bagiye kujya bahabwa amafaranga biny… – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, rivuga ko ari ubufatanye bugamije gukomeza guteza imbere indirimbo z’abahanzi Nyarwanda zigaragazwa ku rutonde rw’indirimbo rwa MNI, ruvugururwa buri gihembwe.

    Gaga Scott Butera, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri MNI, yavuze ko bishimiye ubufatanye bagiranye na Radio/Tv10 ‘kuko buzateza imbere gahunda yacu ya “MNI Music Chart” yo guteza imbere ibikorwa by’indashyikirwa by’abahanzi Nyarwanda.'

    Indirimbo za mbere ziri ku rutonde rwa MNI zizajya zihembwa imbonankubone na SPENN, aho indirimbo ya mbere ifite amajwi menshi buri byumweru bibiri izajya ihembwa 250, 000 Frw ndetse n’indirimbo ya mbere ifite amajwi menshi buri gihembwe (mu gihe cy'amezi atatu) izajya ihembwa 1,000,000 Frw.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Imyidagaduro kuri Radio/TV10, Kate Gustave Nkurunziza, yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo zizajya zitambuka mu kiganiro 'Top 10 powered by MNI' zizajya zikurwa kuri 'webstie' ya MNI

    Ati 'Top 10 iribara. Iri kuri 'website' biba byibara, indirimbo ya mbere, iya kabiri gukomeza ukagera ku 10. Nta muntu n'umwe uba ufiteho uruhare, ni ukuvuga ngo uko indirimbo zatowe biba bigaragara, amanota aba ari hanze.'

    Yavuze ko indirimbo zizajya zitambuka muri iki kiganiro ari 'iz'abahanzi bemeye gukorana na MNI (bafitanye amasezerano)'.

    Ati 'Abo bantu niba baratanze uburenganzira bw'uko indirimbo zabo zishobora gutorwa icyo gihe rero biroroshye ko iyo ndirimbo niba yatowe kandi ikaba igaragara muri za ndirimbo 10, twebwe icyo dukora ni urutonde rw'indirimbo 10.'

    Kate Gustave yavuze ko kuri TV10 hari hasanzweho Top 10 yatambukaga mu ikiganiro 'The Link Up' ariko ko ubu “kibaye ikiganiro cyihariye ukwacyo.”

    Uyu munyamakuru avuga ko abantu bakwiye kwitega ko iki kiganiro kizabasusurutsa, kandi ko ari itafari rikomeye ku muziki w'u Rwanda no kuzamura ubushobozi bw'umuhanzi Nyarwanda no kumenyekanisha igihangano cye.

    Buri munsi hazajya hatangazwa uko indirimbo zirimo gutorwa ku rubuga rwa MNI ndetse rimwe mu Cyumweru habe ikiganiro kuri TV10 aho abahanzi bari ku rutonde rwa MNI Music Chart baganira n’abakunzi babo bakanamenyekanisha indirimbo zabo.

    MNI izafatanya na Radio/TV10  mu bikorwa byo kwamamaza kugira ngo bigere ku bantu benshi bakunda abahanzi Nyarwanda binyuze mu miyoboro ya Radio, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga mu gushishikariza abakunzi ba muzika gushyigikira abahanzi Nyarwanda.

    MNI Ltd ni sosiyete yigenga ibarizwa mu Rwanda ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya Muzika Nyarwanda binyuze mu gushyiraho uburyo bushya bwinjiriza amafaranga abahanzi Nyarwanda kandi bukamenyekanisha umuziki wabo kurushaho.

    Miliyoni zisaga 20 Frw yahawe abahanzi binyuze mu mushinga w’urutonde rw’indirimbo rwa MNI binyuze mu bihembo byatanzwe buri gihembwe ndetse n’amafaranga yinjijwe binyuze mu gutora indirimbo.

    TV10 ni Murumuna wa Radio 10, ikaba ari yo Televiziyo yigenga yatangiye gukorera mu Rwanda, guhera muri Gashyantare 2013. Iyi Televiziyo igaragara hose mu gihugu, ku kigero cya 100%.

    Iri ku murongo wa Digital ndetse igaragara ku miyoboro ya CANAL+, Star Times na Azam TV kandi igaragara ku buntu nta fatabugizi (Fre to Air). Ibi bitanga amahirwe ku bantu benshi yo gukurikira gahunda y’ibiganiro TV10 itegura.


    Umuyobozi w’Ishami ry’Imyidagaduro kuri Radio/TV10, Kate Gustave Nkurunziza, yavuze ko ikiganiro 'Top 10 powered by MNI' kizafasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo

    Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Gaga Scott Butera, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri MNI, yavuze ko bishimiye ubufatanye bagiranye na Radio/Tv10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106880/abahanzi-bagiye-kujya-bahabwa-amafaranga-binyuze-mu-bufatanye-mni-yagiranye-na-radiotv10-106880.html

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 964, abapfuye ni 5 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 70, 65, 63, umugore w’imyaka 43 (i Kigali) hamwe n’umugabo w’imyaka 68 (i Huye), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 397 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abantu 247,666 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 264 bayihawe ku wa Gatatu.

    Imibare y’abandura ikomeje gutumbagira, by’umwihariko kuri uyu wa Gatatu bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe (964). Ni mu gihe mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena hari habonetse abanduye bashya 861, uyu mubare na wo ukaba wari hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe bishize kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana tariki 21 Kamena 2021, ikaba yarafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Ruhango: Abakorerabushake b’urubyiruko bagabiye uwagize uruhare mu guhagarika Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere
    Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere

    Urubyiruko rwabikoze mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora yizihizwa buri tariki ya 04 Nyakanga, hazirikanwa ubutwari bw’izari ingabo za (RPA) ziyemeje guhaguruka zigatabara abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakabasha kugira abarokoka.

    Urubyiruko rugaragaza ko kwegeranya ubushobozi bwo kuremera no kugabira uwagize uruhare mu kubohora Igihugu ari ukugaragariza ababyiruka ko gushimira ari umuco mwiza cyane cyane iyo ushimira uwagize uruhare mu kugarura amahoro n’ubumwe mu Banyarwanda.

    Umuyobozi wungirije w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Bashima Hussein, avuga ko urugamba rw’amasasu rwo kubohora Igihugu rwarangiye, ubu hatahiwe urugamba rwo kwiteza imbere.

    Musonera yanahawe n
    Musonera yanahawe n’ibyo kurya

    Bashima avuga ko nta mukuru utagira mukuru we, bivuze ko gufasaha abatishoboye bitanga urugero rwiza ku babyiruka kandi ko gufasha bitagomba ubushobozi buhambaye bw’amafaranga, ahubwo ko n’ibitekerezo biba bikenewe.

    Avuga ko gukorera ubushake bitanga isomo ku rubyiruko kugira neza mu gihe kizaza mu bakuru n’abato, no guhuza imbaraga mu gukorera hamwe mu iterambere.

    Agira ati “Kora ndebe iruta vuga numve, ubu ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu kuko intambara y’amasasu yararangiye turi kurwana no kongera ibikorwa by’iterambere mu kubaka igihugu, umuturage akamererwa neza. Iyo umuturage afite amata akaba afite ifumbire aba amerewe neza”.

    Fulgence Musonera utuye mu Mudugudu wa Gacuriro mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango wagabiwe inka, yinjiye mu ngabo za RPA mu 1993 anyuze mu gihugu cy’u Burundi, ariko aza gukomeretswa n’ibimanyu by’ibisasu ubu bimwe bikiri mu mubiri we.

    Musonera (wambaye imyenda y
    Musonera (wambaye imyenda y’umweru) avuga ko uburwayi bwatumaga atabasha gukorera urugo ngo yiteze imbere

    Musonera kandi yanahakuye uburwayi buhoraho bw’umusonga ku buryo nibura buri kwezi agomba kujya kwisuzumisha, ibyo bikaba bituma nta kintu abasha kwikorera kuko imbaraga ari nkeya kubera ubwo burwayi ahorana.

    Avuga ko ashima urubyiruko rwiyemeje kumugabira inka kuko izamwunganira mu bundi bufasha yahabwaga na Leta bwo kumuvuza, kandi agasaba n’abandi gukomeza inzira yo kugoboka abatishoboye by’umwihariko abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agira ati “Kubera ubwo burwayi buhoraho nta kintu nabashaga kwikorera, sinaterura akantu karemereye, nta mirimo y’ingufu nakora, ubwo nakoraga utuntu duto dutuma ntateza imbere urugo, nkaba nishimiye kubona iyi nyunganizi y’inka. Niyororoka nanjye nzagabira abandi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko kuba urubyiruko rwiyemeje kugabira uwagize uruhare muri Jenoside ari ukugaragaza ko icyo rwakwiyemeza rwagikora kandi ko rugomba guharanira ibyiza.

    Agira ati “Niba hari igihe urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya Igihugu ni ngombwa ko urubyiruko rw’uyu munsi rugira uruhare mu kubaka Igihugu kandi rukabikora mu kuzirikana ko amaboko yarwo ari yo azubaka Igihugu”.

    Mukangenzi avuga ko ibikorwa by
    Mukangenzi avuga ko ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ari ugutanga umusanzu mu kongera kubaka Igihugu

    Avuga kandi ko kuba Abanyarwanda biyumva cyane mu Bunyarwanda bifasha ababyiruka kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere nta vangura cyangwa kurebanaho, ahubwo rukarushaho kubaka ubumwe bwarwo, kwitanga no gukunda Igihugu.

    Inka yagabiwe uwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu yaguzwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake b’Akarere ka Ruhango. Bayimuhaye ifite amezi ku buryo izahita ibyara kandi ikaba ifite ubwishingizi ku buryo igize ikibazo yashumbushwa indi. Yanagenwe ibyo kurya n’imiti y’iyo nka.


  • Riderman n'umugore we bibarutse impanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Riderman Riderzzo n'umugore we, Agasaro Nadia, bibarutse abakobwa babiri b'impanga mu ijoro ryo Ku wa 13 Kamena 2021. Riderman yatangaje aya makuru mu Gitondo cyo kurii uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Riderma n'umugore we kuri ubu bafitanye abana 3

    Source : https://yegob.rw/riderman-numugore-we-bibarutse-impanga/

  • Ibyo utaruzi ku rubuto rw'ipapayi rufasha abagabo kuboneza urubyaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe, kuboneza urubyaro ahanini hakoreshwa uburyo bwa kizungu aho dukoresha uburyo butari ubw'imisemburo cyangwa se ubw'imisemburo, ari na bwo bukoreshwa cyane dore ko buba bwizewe kurenza ubudakoresha imisemburo.

    Ibi  yose iyo bikorwa bikorerwa ku bagore, keretse gufunga burundu bikorerwa no ku bagabo.

    Nyamara ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa ngo harebwe nib anta buryo bwakoreshwa n'abagabo mu kuboneza urubyaro

     

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo bubiri bivugwa ko bwakoreshwa n'abagabo bifuza kuboneza urubyaro.

     

    1. Amazi ashyushye

    Ubushakashatsi kuva na kera bugaragaza ko n'ubundi intangangabo zitihanganira ubushyuhe bwinshi ari nayo mpamvu babuza abagabo gukoresha sauna cyane kimwe no gutereka laptop ku bibero igihe kinini. Ibi kandi binagaragazwa n'ibiba ku mabya uko ubushyuhe buhindagurika. Iyo hakonje usanga yiyegeranyije nuko haba hashyushye akirekura akoroha ndetse ukabona anagana cyane. Ibi ni ukugirango ubushyuhe bwo mu dusabo tw'intanga butaba bwinshi cyane.

    Bivuze ko ubu bushyuhe buramutse bubaye bwinshi bwatuma intanga zitabasha gukora.

    Ubushakashatsi rero bwagaragaje ko gushyira amabya mu mazi ashyushye ku gipimo cya 47°C akamaramo iminota 45 buri munsi ukabikora mu gihe cy'iminsi 21 ikurikirana byica intanga kandi bikakurinda gutera inda mu gihe cy'amezi 6.

    Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko kuyashyira mu mazi ya 43°C nabwo mu gihe cy'iminota 45 ukabikora iminsi nubundi 21 bikurinda gutera inda mu gihe cy'amezi 4.

    Ubusanzwe intangangabo zitangira kwangirika ku bushyuhe bwa 35°C mu gihe utundi turemangingo tw'umubiri two dutangira kwangirika ku bushyuhe bwa 42°C. niyo mpamvu rero amabya ahora anagana, ni ukugabanya ubushyuhe.

    2. Imbuto z'ipapayi

    Mu mico myinshi yo mu b ihugu bya Aziya na nubu baracyakoresha ipapayi nk'urubuto rwo kuboneza urubyaro haba ku bagabo ndetse no ku bagore.

    Ubwo hakorwaga ubushakashatsi ku mbeba, byagaragaye ko intanga zigabanyuka cyane iyo hakoreshejwe imbuto z'ipapayi.

    Ndetse n'inkende nazo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko intanga zazo zigabanyuka iyo ziriye imbuto z'ipapayi.

    Ubu bushakashatsi bwanzuye ko gukoresha imbuto z'ipapayi igihe kinini byatuma abagabo nabo baboneza urubyaro ndetse ntibabe batera inda mu gihe kirekire.

    Kandi ubushakashatsi bugaragaza ko ibi ntacyo bihungabanya ku buryohe bw'imibonano no kurangiza.

    Tugarutse kuri bya bihugu byo muri Aziya, cyane cyane Ubuhinde, Pakistan na Sri Lanka, gukoresha akayiko gato k'izo mbuto buri munsi mu gihe cy'amezi atatu nibyo bitanga igisubizo cyuko waba utabasha gutera inda.

    Wabitegura ute:

    Vanga igisate cy'ipapayi rihiye, imineke ibiri n'imuto hagati ya 20 na 40 z'ipapayi ubundi ubisye. Ushobora kongeramon ubuki kugirango bikuryohere. Ukajya ubikora buri munsi mu gihe cy'amezi 3 ngo ube wirinze neza.

    SRC: Umutihealth

    Source : https://yegob.rw/ibyo-utaruzi-ku-rubuto-rwipapayi-rufasha-abagabo-kuboneza-urubyaro/

  • Dore amakosa akomeye akorwa n'abakobwa mu gihe bashaka ko abasore bakundana bihutisha ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari igihe umusore n'inkumi bakundana igihe kirekire, maze umukobwa yabona umusore nta gahunda y'ubukwe amubwira ya vuba kandi we akeneye umugabo,agakora ibishoboka byose ngo ubukwe butahe,ariko nyamara usanga biteza ibibazo birimo kubengwa,kubarisha nabi umusore,ubukene nyuma y'ubukwe n'ibindi kuko biba bitarateguwe neza cyangwa bisa no guhatiriza.

    1.Kuryamana ;Hari ubwo umukobwa aba amaze igihe kinini akundana n'umusore ariko bararyamana,maze yabona atamubwira ubukwe vuba agahitamo kuryamana na we kandi kenshi gashoboka yibwira ko aribwo buryo bwo kumwereka urukundo,maze bikaba aribyo bizatuma afata umwanzuro wa vuba.Nyamara akenshi usanga bibeshya kuko hari nubwo batabana.

    2. kwiteza inda ; umubare munini w'abakobwa usanga biteza inda ku basore bakundana ngo nibwo bazahita bafata umwanzuro wo kubashyira mu rugo,ariko abenshi ntibibahira kuko hari nubwo barinda babyarira iwabo nta bukwe bubaye.

    3. kuvuga ubukwe cyane ; usanga kandi abakobwa benshi bibeshya ubukwe n'abasore bakundana,bakabibwira abantu bose b'incuti n'imiryango kandi ntacyo umuhungu aramubwira.Ibi nabyo abenshi babikora mu rwego rwo kugira ngo umusore niyumva abantu bamaze kumenya ibayabo ndetse bamubaza ubukwe,ngo azahita afata umwanzuro avuge igihe cy'ubukwe,ariko icyo sicyo cyatuma umuhungu afata umwanzuro atateguye.

    4. Kurata ubukire ; hari abandi bakobwa usanga baziko abahungu bakunda ubutunzi,maze bakajya biyemera amafaranga n'imitungo badafite,kugira ngo barebe ko umuhungu yakwemera ubukwe mu gihe cya vuba byaba ngombwa akaniyemeza kuzikorera ubukwe mu mafaranga ye.Ibi umusore ashobora kubyemera ndetse ubukwe bukaba,ariko asanze ya mitungo ntayo afite cyangwa ubukene buaza mu rugo niho hava ya mibanire mibi bitewe no gukora ubukwe bwihuse.

    5. Guhindura idini ; Hari ubwo umukobwa aba akundana n'umusore,badahuje idini n'imyemerere ariko kuko ashaka ko bakora ubukwe agahita ahindura idini nta n'ubwumvikane yibwira ko byatuma ahita afata umwanzuro vuba rimwe na rimwe bagatandukana nta bukwe buraba,umukobwa agasubira mu idini yahozemo.

    Ibi ni bimwe mu by'abakobwa bakora iyo bakundanye n'abasore igihe kirekire bakabona nta gahunda y'ubukwe ya vuba kandi bo babukeneye,maze bagatangira gushaka uburyo bafata umwanzuro,kandi akenshi ntibibahire bwanaba nyuma yahoo hakazaba ingaruka.Ikiruta ibi byose nukuganira n'umusore mukundana ukamubwira ko ushaka ubukwe,hanyuma mukagira uko mwitegura ndetse kakubwira ighe yumva yaba yiteguye neza kandi nawe ukamutegereza,niba umukunda koko.

    Source : https://yegob.rw/dore-amakosa-akomeye-akorwa-nabakobwa-mu-gihe-bashaka-ko-abasore-bakundana-bihutisha-ubukwe/

  • Kicukiro:Abayobozi b'amadini n'amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Abagize Umuryango w'ihuriro ry'abayobozi b'amadini n'amatorero mu Rwanda 'Rwanda Religious Leaders Initiative', ubitewemo inkunga na UN WOMEN barimo gukora amahugurwa mu turere tunyuranye tw'igihugu agamije kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango, by'umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

    Abanyamadini n'amatorero bo mu karere ka Kicukiro, basabwe gukoresha ingufu bafite zo kuba bavuga bakumvwa, mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gufata indi ntera.

    Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu Umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative wahuguraga bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze n'abanyamadini bo mu Karere ka Kicukiro ku guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umuyobozi Mukuru w'Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yavuze ko gukorana n'abanyamadini mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byitezweho byinsi kuko bavuga rikumvikana.

    Ati 'abanyamadini nibadufasha iri hohoterwa rizacika, kuko bo baravuga rikumvikana cyaneko bahura n'abantu benshi..'

    Rwanda Religious Leaders Initiative imaze iminsi mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyamadini kugira uruhare rufatika mu gukoresha umwanya bafite mu gufasha Leta guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Pasiteri Mukiza Joas wo mu Itorero Angilikani, avuga ko amadini afite uruhare runini mu guhashya ihohoterwa rikorerwa mu muryango n'irishingiye ku gitsina.

    Ati 'Mu byukuri nk'abayobozi b'amadini n'amatorero iri hohoterwa dukwiye gufata iyambere mu kurihashya burundu, kubera ko duhura n'abayoboke benshi niyompamvu tugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kurihashya.'

    Pasiteri Mukankumburwa Angelique wo muri EPR, Paruwasi ya Kanombe yavuze ko amadini n'amatorero akwiriye kongera imbaraga mu nyigisho zihabwa abangavu, kugira ngo bamenye uko bitwara mu gihe hagize ushaka kubahohotera.

    Ati 'Icyatuma ihohoterwa rihagarara, numva ko umuryango nawo ukwiriye kuganiriza abana babo ku bijyanye n'ihohoterwa lku buryo nuwo mwana nabona hari umuntu utangiye kumujyana muri izo nzira ahite amwamaganira.'

    The post Kicukiro:Abayobozi b'amadini n'amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kicukiroabayobozi-bamadini-namatorero-bihaye-umukoro-wo-kurandura-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kicukiroabayobozi-bamadini-namatorero-bihaye-umukoro-wo-kurandura-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina