Blog

  • Mu Nteko ishinga Amategeko muri Uganda Coronavirus iravuza ubuhuha imaze gufata abantu 200 #rwanda #RwOT

    Intumwa za rubanda n'abakozi barenga 200 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bamaze kugaragaraho ubwandu bwa COVID-19 mu gihe cy'ibyumweru bitatu gusa.

    Ikinyamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda cyatangaje ko Abadepite basabwe kumara ibyumweru bibiri bataza mu Ngoro y'Inteko ndetse abakozi baho baragabanywa hasigara bake b'ingenzi. Bategetswe kandi kwishyira mu kato, bakanahita batangira kwivuza.

    Urwandiko rwohererejwe Inteko imenyeshwa ifungwa ry'ingoro rugira ruti 'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kimwe n'ahandi hose mu gihugu yagezweho n'inkubiri ya kabiri ya COVID-19 aho 17.1% bayanduye.'

    Iyi nkubiri ya kabiri yatumye mu minsi ishize Perezida Museveni ashyiraho gahunda ya Guma mu rugo izamara iminsi 42, biturutse ku bwandu bushya n'impfu bigenda byiyongera ubutitsa.

    Igihangayikishije kurushaho ni uko ubuvuzi bw'abanduye icyorezo bugoye kububona muri icyo gihugu kuko haba ibitaro bya leta n'ibyigenga umurwayi arishyuzwa hagati ya miliyoni na miliyoni eshanu z'amashilingi.

    Imibare yerekana ko Uganda imaze kugira ubwandu bwa Coronavirus bugeze ku 74,260. Muri bo 752 yarabahitanye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/24/mu-nteko-ishinga-amategeko-muri-uganda-coronavirus-iravuza-ubuhuha-imaze-gufata-abantu-200/

  • Muhanga: Abasaga 400 bavuye mu mujyi wa Kigali barakomeza gukurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu bake ni bo byagaragaye ko bakererewe gutaha saa moya. Hari abageze i Muhanga baturutse mu Mujyi wa Kigali
    Abantu bake ni bo byagaragaye ko bakererewe gutaha saa moya. Hari abageze i Muhanga baturutse mu Mujyi wa Kigali

    Avuga ko Umurenge wa Nyamabuye wihariye igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga kandi ari na wo wakiriye abantu benshi baturutse mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere baje kwigumira iwabo i Muhanga cyangwa bashaka gukomeza bajya ahandi.

    Nshimiyimana avuga ko imibare y’abinjiye bashya itarahuzwa yose ariko nibura abasaga 400 bo bizwi kandi hakomeje kubarurwa abavuye mu tundi turere, kandi hashyizweho uburyo bwo kubakurikirana ku buryo bibaye ngombwa abagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 bashobora gupimwa bagatangira gukurikiranwa.

    Abafite imirimo mu nkengero z’umujyi muri Kamonyi na Ruhango barakomeza gufashwa kujyayo

    Avuga kandi ko mu rwego rwo kwirinda ko abafite imirimo mu nkengero z’umujyi wa Muhanga mu turere twa Ruhango na Kamonyi ihagarara, abashaka kurenga imbibe bashobora kwegera inzego z’umutekano n’iz’umurenge zikabafasha kubona uburenganzira bwo kwambuka aho kunyura mu nzira zitazwi.

    Agira ati “Aho duhurira n’utundi turere by’umwihariko ku bakoresha imihanda minini yambukiranya umurenge ujya mu yindi cyangwa mu tundi turere nka Ruhango na Kamonyi twabasaba kwegera inzego z’umutekano aho kunyura inzira zitazwi zanarushaho kwinjiza ubwandu mu buryo bwa rwihishwa turi gukorana n’inzego z’ibanze kugera ku mudugudu duhana amakuru kugira ngo turusheho kwirinda”.

    Avuga ko nibura imodoka umunani zitwara abagenzi bake (twegerane) zifashishijwe mu gufasha abaturage bashakaga kugana hirya no hino muri iyo mirimo, ariko imodoka nini zitwara abagenzi zo ntabwo zemerewe gukora ako kazi.

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2021 ubwo hatangiraga gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yo gutaha saa moya za nimugoroba no kuguma mu karere, byagaragaye ko hari bakeya barengeje amasaha yo gutaha, barimo abakoresha moto n’bagenda n’amaguru.

    Umujyi wa Muhanga nta bwandu butumbagiye nk’ahandi nk’uko bigaragazwa n’imibare y’uko ubwandu bwiyongera ya Minisiteri y’ubuzima cyakora ngo nta kwirara ahubwo ni ugushyira imbaraga mu gukomeza kubahiriza amabwiriza, ari nayo mpamvu kugeza mu masaha ya saa mbiri z’ijoro inzego zose wasangaga ziri kugenzura uko umutekano wifashe.

    Abafite utubari twihishe cyangwa dukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko baraburirwa kandi ko bakomeza gufatwa bagafungirwa kandi ufungiwe ntazongera gufungurirwa igihe COVID-19 itarangiye.

    Abaturage bakaba basabwa gukomeza kwitwararika kuko ingamba ziba zashyizweho kubera impamvu kandi bakayubahiriza mu nyungu za bose kugira ngo icyorezo gicike intege abantu bongere basubire mu buzima busanzwe.

    Urwego rw’abikorera PSF rwishimiye ko bashyiriweho umwanya wo kwitegura gukurikiza amabwiriza mashya

    Umuyobozi w’urwego rw’abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal avuga ko kuba Inama y’abaminisitiri isigaye ishyiramo umwanya wo kwitegura gukurikiza amabwiriza mashya, bituma nibura abikorera bitegura kuyashyira mu bikorwa bitandukanye n’uko byagendaga mbere.

    Kimonyo avuga ko n’ubwo ingamba zishyirwa mu bikorwa zigatanga ibisubizo nyuma hakabaho kongera kudohoka ubwandu bukongera kwiyongera, bidakwiye gukomeza gutyo kuko bihombya abikorera, hakaba hakwiye kwisubiraho mu buryo burambye.

    Agira ati, “Kongera guteshuka biduhaye isomo nk’abikorera ni ukureba niba tutakwisubiraho kugira ngo tutazahora muri iyo mikino yo kudohoka ahubwo dukwiye gufata ingamba zihamye zo kwirinda”.

    Kimonyo avuga ko kudohoka kwabayeho kandi inzego z’abikorera zigiye kurushaho gukurikiza amabwiriza kandi ko abantu bamze kumenya aho ingamba zishyirwaho zicika intege, isoko rishya rya Muhanga rikaba ryashyizeho ingamba zikomeye zirimo gupima umuriro abinjiramo, babanje gukaraba intoko cyangwa bakoresheje umuti wabugenewe.


  • Hagarutswe ku mvugo zidakwiye kuvugwa n’abayobozi batuma Leta ijyanwa mu nkiko kubera imicungire mibi y’abakozi #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 mu nama yigaga ku micungire y’abakozi ba Leta n’imyitwarire mbonezamurimo ikwiye kubaranga kimwe n’abakoresha.

    Komisiyo y’abakozi ba Leta igaragaza ko imicungire mibi y’abakozi ba leta mu bigo bitandukanye, biri mu bikomeza kuzamura igihombo biteza leta kubera kuyishora mu manza biturutse ku bigenerwa abakozi batabona.

    Mu 2017-2018 leta yishyuye amafaranga arenga Miliyoni 224 Frw kongeraho ibihumbi 16 USD mu manza 83 yatsinzwe n’abakozi ba leta, mu nzego za leta 43.

    Muri 2018-2019, Leta yishyuye Miliyoni 520 mu nzego z’imirimo zigera kuri 65 yarezwemo imanza, mu gihe muri 2020 leta yishyuye Miliyoni 970 harimo Miliyoni 761 abakozi bakabaye barahawe mbere y’uko bajya mu nkiko kubera amakimbirane n’abakoresha babo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza avuga ko kuba hakira abayobozi batita ku bakozi no kubafasha bitera leta igihombo kubera imanza itsindwa.

    Ati ”Umuyobozi akavuga ngo ndakwirukanye, ugasanga amwirikanye atarigeze amukurikirana, ndetse hari abatubwiraga ngo ndamwirukana narega tuzayamuhe, tuza kwibaza ngo ariko ayo mafaranga umuha ni ayande ? twari tubizi ko atari aye ari aya leta. icyagaragaye ni uko leta itanga amafaranga menshi ku bakozi baba bayireze.”

    Senateri Habiyakare Francois avuga ko mu rwego rw’umurimo, hakigaragaramo inzitizi zitandukanye zinabangamiye imyitwarire mbonezamurimo.

    Yagize ati ”Hari imikorere iganisha kuri ruswa mu buyobozi bw’igihugu, hagaragaramo ruswa ku kigero cya 51,4% mu gihe mu buyobozi bw’inzego z’ibanze icyo gipimo kigera kuri 61% ndetse no mu nzego z’abikorera bikagera kuri 58%, ni ukuvuga ngo iyi mikorere abaturage barayibona ariko si abaturage bayibona gusa kuko no mu madosiye hagaragaramo abakozi bagiye birukanwa kubera imikorere mibi, ubuhemu, gucunga nabi ibya rubanda, icyenewabo, kudakorera mu mucyo.'

    Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculee yemeza ko hakigaragara imitangire ya serivise mbi mu nzego z’ibanze, akenshi biturutse ku buryo bw’imikorere y’abakozi itanoze y’abakozi ba leta n’imyitwarire mbonezamurimo.

    Yagize ati ”Abayobozi ntibita ku gucunga abakozi kubera ko ntawe uzabibabaza, serivise nubwo twishimira aho bigeze mu nzego za leta hari aho ikiri hasi cyane, niho hakomoka ka karengane gakomeye ku muturage, ya ruswa hanyuma bikarangira ba baturage ubateranije na leta kandi umuturage wanga leta ye biba biganisha no kwanga igihugu, cya kimenyane kirahari, ruswa irahari, icyenewabo kirahari.”

    Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, we asanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kunoza ubunyamwuga no kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo muri ibi bihe bidasanzwe.

    Avuga ko abakozi ba leta bagomba kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’igihugu binyuze mu kuyobora impinduka zishingiye ku myumvire, imyitwarire n’imikorere itanga umusaruro by’umwihariko mu bihe bidasanzwe igihugu kirimo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Hagarutswe-ku-mvugo-zidakwiye-kuvugwa-n-abayobozi-batuma-Leta-ijyanwa-mu-nkiko-kubera-imicungire-mibi-y-abakozi

  • Uganda : Mu Nteko Ishinga Amategeko abantu 200 bamaze kwandura COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda cyatangaje ko Abadepite basabwe kumara ibyumweru bibiri bataza mu Ngoro y’Inteko ndetse abakozi baho baragabanywa hasigara bake b’ingenzi. Bategetswe kandi kwishyira mu kato, bakanahita batangira kwivuza.

    Urwandiko rwohererejwe Inteko imenyeshwa ifungwa ry’ingoro rugira ruti 'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kimwe n’ahandi hose mu gihugu yagezweho n’inkubiri ya kabiri ya COVID-19 aho 17.1% bayanduye.'

    Iyi nkubiri ya kabiri yatumye mu minsi ishize Perezida Museveni ashyiraho gahunda ya Guma mu rugo izamara iminsi 42, biturutse ku bwandu bushya n’impfu bigenda byiyongera ubutitsa.

    Igihangayikishije kurushaho ni uko ubuvuzi bw’abanduye icyorezo bugoye kububona muri icyo gihugu kuko haba ibitaro bya leta n’ibyigenga umurwayi arishyuzwa hagati ya miliyoni na miliyoni eshanu z’amashilingi.

    Imibare yerekana ko Uganda imaze kugira ubwandu bwa Coronavirus bugeze ku 74,260. Muri bo 752 yarabahitanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Mu-Nteko-Ishinga-Amategeko-abantu-200-bamaze-kwandura-COVID-19

  • MINISPORTS yatangaje andi mabwiriza mashya mu mikino arebana na Guma mu Karere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21/06/2021, yashyizeho ingamba zijyanye no guhangana n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera mu Rwanda, zirimo na gahunda y’uko ingendo zibujijwe hagati y’uturere, ndetse no hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

    Minisiteri ya Siporo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo yatangaje amabwiriza yisumbuyeho ajyanye n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, aho by’umwihariko yagarutse ku makipe yambukiranya uturere agiye gukina imikino ya shampiyona n’andi marushanwa.

    Aya mabwiriza avuga ko amakipe yifuza kuva mu karere kamwe ajya mu kandi, asabirwa uburenganzira n’urugaga cyangwa ishyirahamwe abarizwamo, rugasabwa akarere ikipe isohotsemo ariko bikanamenyeshwa akarere ikipe igiyemo.

    Amabwiriza mashya ku buryo burambuye

    Bimwe mu byari bihanzwe amaso nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, harimo isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere ibura umunsi umwe mu makipe ahatanira igikombe, n’iminsi ibiri ku makipe ahatanira kutamanuka.

    APR na AS Kigali ni yo makipe ahanganiye shampiyona y
    APR na AS Kigali ni yo makipe ahanganiye shampiyona y’icyiciro cya mbere

    IMIKINO YARI ISIGAYE MURI SHAMPIYONA

    AMAKIPE 8 YA MBERE

    Tariki 25 Kamena 2021

    Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
    APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
    AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
    Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)

    AMAKIPE 8 YO HASI

    Tariki 25 Kamena 2021

    Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
    AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
    Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)

    Tariki 28 Kamena 2021

    Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
    Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
    Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
    Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)


  • Idamange yanze kuburanishwa mu muhezo: Amategeko ateganya iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese ni ryari urubanza ruburanishwa mu muhezo? Ese umuburanyi ku giti cye afite uburenganzira bwo kwanga ko urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo?

    Ubwo Idamange Iryamugwiza Yvonne yagarukaga imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kamena 2021 Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko urubanza rwa madame Idamange rwaburanishwa mu muhezo .

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kumuburanishiriza mu ruhame byatuma akomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse ikomeza kugumura rubanda.

    Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange Yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”

    Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Ku nyungu z’umutekano no ku nyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

    Ubundi amategeko ateganya ko hari amahame agomba kuranga iburanisha ry’imanza z’inshinjabyaha, muri ayo mahame harimo ko izo manza zigomba gushingira kuri ibi bikurikira:

    1° Kubera mu ruhame
    2° kutabera no kutabogama
    3° kubahiriza uburenganzira bwo kwiregura no kugira umwunganizi.
    4° kubahiriza ihame ry’ivuguruzanya no kureshyeshya uburenganzira bw’ababuranyi imbere y’amategeko.
    5° gushingira ku bimenyetso byashatswe mu buryo bwemewe n’amategeko no gucibwa mu gihe giteganywa n’amategeko kandi umuntu agacirwa urubanza mu rurimi yaburanishijwemo.

    Iburanisha rikorerwa ku cyicaro cy’urukiko ku munsi rwagennye. Iyo bibaye ngombwa iburanisha rishobora kubera ahandi hantu hagenwa n’urukiko, Urukiko rushobora kandi kuburanisha no kumva abatangabuhamya hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

    Urubanza rutubahirije amahame yavuzwe hejuru ntabwo ruba rwubahirije ihame ry’ubutabera buboneye (Fair Trial) gusa hashingiwe ku biteganwa n’itegeko n’imiterere y’urubanza urukiko rushobora gutegeka yuko urubanza runaka ruburanishwa mu muhezo (Hearing in Camera).

    Ingingo ya 131 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko mu gihe bibaye ngombwa urubanza rushobora kuburanishirizwa mu muhezo.

    Iyi ngingo ivuga ko Iburanisha rikorwa mu ruhame, Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose umucamanza asanze ari ngombwa.

    Iyo umuhezo wemejwe, isomwa ry’ibyemezo ku nzitizi n’ingoboka, na ryo rishobora kuba mu muhezo. Urubanza rw’iremezo rusomerwa iteka mu ruhame.

    Urugero urubanza rw’ubutane (Divorce) rushobora kuba rwavugirwamo amabanga y’urugo akomeye cyangwa urubanza rushobora kubangamira umutekano w’igihugu rushobora gucibwa mu muhezo nyuma yuko umucamanza abisuzumye akemeza ko bikwiriye.

  • Kigali : Hoteli na Resitora zashyiriweho amabwiriza y’umwihariko zavuye kuri 15 zigera kuri 53 #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, rwari ruherutse gusohora urutonde rwa Hoteli enye z’inyenyeri eshanu na Resitora zikomeye 11 zigomba gukoresha abakozi bapimwe COVID-19 ndetse n’abakiliya bazigana bakerekana icyemezo cy’uko bisuzumishije COVID-19 kandi bigaragara ko batayanduye.

    Uru rwego rwasohoye urutonde ruvuguruye rugaragaza ko ziriya Hoteli ziyongeyreyeho izinzi icyenda ubu zikaba zabaye 13 mu gihe Resitora zo ziyongereyeho 29 zikaba zabaye 40 zose hamwe.

    Abayobozi ba ziriya hoteli na Resitora zari ziherutse gushyirirwaho amabwiriza yihariye yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bavugaga ko bashobora kugwa mu gihombo kuko bashobora kubura abakiriya bahunga ariya mabwiriza yihariye bakajya kwaka serivisi ahandi.

    Amabwiriza ya RDB avuga ko abakozi n’abayobozi b’izi resitora cyangwa hoteli, bagomba kuba barisuzumishije COVID-19 kandi bagasanga ari bazima ndetse ibisubizo byabo bikaba bitagomba kuba bitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k’iminsi irindwi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Hoteli-na-Resitora-zashyiriweho-amabwiriza-y-umwihariko-zavuye-kuri-15-zigera-kuri-53

  • Wa mugore wavuzweho kubyara abana icumi ibimubayeho birababaje cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Intara ya Gauteng muri Afurika y'Epfo bwatangaje ko inkuru iheruka gukwirakwira mu bitangazamakuru ko umubyeyi witwa Gosiame Sithole w'imyaka 37 yibarutse abana icumi icyarimwe yari igihuha.

    Mu itangazo bwashyize ahagaragara bwasobanuye ko nta bitaro na bimwe byaho byigeze bitanga raporo y'uwahabyariye abana icumi, ndetse ko n'isuzuma ryakorewe uwo mubyeyi byiswe ko yababyaye ryagaragaje ko adaheruka no gutwita.

    Yahise atangira kwitabwaho ngo harebwe ko nta kibazo yaba afite ku buzima bwo mu mutwe.

    BBC yatangaje ko ikinyamakuru Pretoria News cy'Ikigo Independent Online (IOL) cyatangaje iyo nkuru bwa mbere ku wa 8 Kamena 2021 nacyo kigihagaze ku byo cyavuze nk'ukuri, nubwo ubuyobozi bwahize kukigeza imbere y'amategeko.

    Iyo nkuru yamaze kugaragara ko ari impimbano ngo yatangiye ubwo Umuyobozi Ushinzwe Amakuru kuri Pretoria News, Piet Rampedi, yahuriye mu rusengero na Sithole n'umugabo we, Teboho Tsotetsi mu Ukuboza.

    Nyuma y'aho baje kugirana ikiganiro muri Gicurasi uyu mwaka babwira Rampedi ko bafite impanga z'imyaka itandatu, ariko ko bari biteze ko uwo mubyeyi azibaruka nk'umunani.

    Niko gukora ifoto igaragaza uwo mubyeyi nk'utwite benshi, ku wa 8 Kamena 2021 icyo kinyamakuru gitambutsa inkuru ivuga ko Sithole yabyaye abana icumi.

    Cyavuze ko cyabihamirijwe n'umugabo we ngo watangaje ko yakiriye ubutumwa bw'umugore we bubivuga, ariko akaba atashoboye kugera aho yabyariye kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

    Rampedi yagendeye kuri ubwo butumwa bwa WhatsApp nta bitaro na bimwe bihamije iby'ayo makuru, mu gihe umwe mu nzego z'ibanze wayemeje we ngo yashingiye ku byo yavuganye n'umuryango ariko mu by'ukuri ntawe urabona kuri abo bana.

    Ibitangazamakuru byaranditse karahava, amafaranga atangira kwisukiranya ku wiswe umubyeyi w'abana icumi.

    Nyuma y'icyumweru kimwe zabyaye amahari muri urwo rugo, Tsotetsi ajya mu itangazamakuru abuza abantu gukomeza kohereza inkunga kuko umugore we yabuze, umugore nawe ati 'Umugabo yagize abana iturufu ngo yibonere amafaranga'.

    OIL yananiwe gusobanura ibitaro abo bana bavukiyemo kandi n'ibitaro byose byahakanye ko atari ho bavukiye.

    Yakomeje igaragaza ko ku wa 7 Kamena 2021 Sithole yajyanye abo bana ku Bitaro bya Steve Biko Academic kuko batitaweho neza, ndetse ko ibyo bitaro n'inzego z'ubuzima muri iyo ntara biri kugerageza guhishira uburangare mu kwita ku barwayi.

    Ubuyobozi bwa Gauteng bwagize buti 'Ibi bavuga ni ibinyoma, nta gihamya babifitiye bigamije kwanduza isura y'Ibitaro bya Steve Biko Academic n'ubuyobozi bw'Intara ya Gauteng gusa.'

    Piet Rampedi n'Ikigo IOL ngo bagiye kugezwa imbere y'amategeko baryozwe iby'iyo nkuru.

    Source : https://yegob.rw/wa-mugore-wavuzweho-kubyara-abana-icumi-ibimubayeho-birababaje-cyane/

  • Yannick Mukunzi yakomoje ku muryango we nyuma yo kwimukira muri Sweden, imvune yatumye ataza mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi avuga ko we n’umuryango we ubu bameze neza, ni nyuma y’uko awukuye mu Rwanda bakimukira muri iki gihugu akoreramo akazi.

    Nyuma y’umukino u Rwanda rwakinnye na Cameroun muri Mata 2021 wabereye muri Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, Yannick Mukunzi yahise afata umugore we, Iribagiza Joy n’umuhungu babyaranye, Mukunzi Ethan bahita berekeza muri Sweden aho akina.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Yannick Mukunzi yavuze ko ubu bameze neza nta kibazo bamaze kumenyera.

    Ati'Umuryango waramenyereye umeze neza ubu ngubu, muri make ubuzima ni bwiza ndi kumwe nabo hano, ndishimye kandi ndanezerewe.'

    Agaruka ku mvune yagize mu minsi ishize yatumye adakina imikino ya gicuti u Rwanda rwakinnye na Centrafrique mu ntangiriro z’uku kwezi yavuze ko yari yagize ikibazo cy’inyama yo mu itako(hamstring) ariko ubu ameze neza yatangiye no gukina.

    Ati'mu mezi ashize ntabwo nari meze neza, nari nagize akabazo k’imvune, hamstring namaze hafi ukwezi ndi hanze y’ikibuga, ariko ubu meze neza natangiye no gukina imikino, maze gukina imikino nk’itatu kuva nagaruka kandi nayitwayemo neza nta kibazo.'

    Yannick Mukunzi yinjiye muri Sandvikens IF mu ntangiriro za 2019, ayikinira imyaka 2 aho mu Kuboza 2020 yongereye amasezerano y’imyaka 2.

    Yannick n’umuryango we bimukiye muri Sweden, ahamya ko bamaze kumenyera

    Yannick n’umuhungu we bameze neza muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-yakomoje-ku-muryango-we-nyuma-yo-kwimukira-muri-sweden-imvune-yatumye-ataza-mu-mavubi

  • Gatsibo: Imiryango 270 y’abatishoboye yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Ni inzu ziri kubakwa mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo ku nkunga ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) aho yatanze miliyoni 120 Frw zo kugura ibibanza na sima byo kubakira imiryango itishoboye yasenyewe n’ibiza muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kuri ubu icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu 110 ziri kubakwa kigiye kurangira aho ziri kubakwa ku bufatanye bw’abaturage biciye mu miganda.

    Yagize ati “Turimo kubaka inzu zo mu byiciro bitandukanye harimo iz’abasenyewe n’ibiza, abari mu manegeka n’izindi nyinshi. Abasenyewe n’ibiza bagera kuri 270, abo turimo kububakira dufatanyije na Minema, inzu zabo tuzifitiye inkunga. Twabonye ibikoresho byose birimo ibibanza, amabati, inzugi na sima nke.”

    Gasana yavuze ko icyiciro cya mbere cy’izi nzu kizarangirana na Kamena naho icyiciro cya kabiri kirangire muri Nyakanga tariki ya 15 ngo ku buryo muri uko kwezi abasenyewe n’ibiza bose bazaba bari kuba mu nzu bubakiwe nta kibazo bafite.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngarama bari kubakirwa mu cyiciro cya mbere cy’inzu ziri kubakwa babwiye IGIHE ko bishimiye ko batekerejweho.

    Musafiri Ildephonse utuye mu Mudugudu wa Mishenyi mu Kagari ka Karambi, yavuze ko inzu yubakiwe yamaze kuyigeramo ndetse yashimishijwe n’uko atigeze atereranwa n’ubuyobozi nyuma yo gusenyerwa n’imvura.

    Ati “Ndashima Imana n’ubuyobozi kuko mbere nari mbayeho ntameze neza, tukimara kugira ikibazo cyo gusenyerwa n’imvura nahise njya ku mashuri mbayo ubuyobozi buradufasha njye na bagenzi banjye none bigeze aho batwubakiye ubu namaze kuyigeramo.”

    Uwimana Velena ufite imyaka 35 ubana n’abana be bane, we avuga ko inzu ye yari yubatswe ahantu mu mazi ubwo imvura nyinshi yagwaga ngo Leta yarahamukuye ajya kuba mu mashuri ari nako ashakirwa ikindi kibanza ngo yubakirwe.

    Ati “Leta rero yanshakiye ikibanza, ubu ng’ubu ndimo gusakara, abafundi bari kuyisakara bagiye kuyirangiza, ndashimira ubuyobozi bwnayubakiye kuko njye sinari kwishoboza kugura ikibanza bitewe n’ubushobozi buke noneho nkabona ikibanza cyiza kiri kuri kaburimbo bakanampa amabati, imisumari n’ibiti.”

    Yavuze ko agereranyije aho yari atuye naho yubakiwe kuri ubu ari heza kuko hegereye abandi baturage kandi hakaba no ku muhanda.

    Uretse izi nzu z’abasenyewe n’ibiza, Meya Gasana yavuze ko bari no kubakira abaturage bari bafite inzu zimeze nka nyakatsi aho mu nzu 1800 basabwaga kubaka kuri ubu bamaze kubakira imiryango 900 aziyongeraho andi make.

    Ati “Turimo turakora igenamigambi ku buryo mu mwaka utaha nabo abo bizadusaba ko dusenya izo babagamo tukabubakira bushya tuzabikora tukabubakira.”

    Meya Gasana yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bakomeje gushyira hamwe bakazamura izi nzu z’abaturage batishoboye, yavuze ko kandi bari no kubakira indi miryango 14 y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kubashimira.

    Imiryango 270 y’abatishoboye yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa muri Gatsibo

    Akarere ka Gatsibo kari kubakira imiryango 270 igizwe n’abaturage batishoboye yasenyewe n’ibiza byabaye muri uyu mwaka