Blog

  • Umunyarwanda mu bakinnyi 7 bakiri bato bitwaye neza muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Umwana w’uwahoze ari myugariro w’Amavubi, Fritz Emeran Nkusi ari we Emeran Noam yatoranyijwe mu bakinnyi 7 bitwaye neza muri Manchester United y’abatarengeje imyaka 18 muri uyu mwaka w’imikino.

    Ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ya Manchester United, yitwaye neza mu mwaka wa 2020/2021 nubwo yabuze igikombe kubera inota rimwe, hari abakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru cyane.

    Ikinyamakuru United Focus cyo mu Bwongereza cyandika ku ikipe ya Manchester United, cyatoranyije abakinnyi 7 bitwaye neza b’iyi kipe mu batarengeje imyaka 18 muri uyu mwaka w’imikino 2020-21.

    Muri uru rutonde rukaba rwajemo na Emeran Noam, umuhungu w’uwahoze ari myugariro w’Amavubi, Fritz Emeran Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu kuva 2005-2007.

    Charlie McNeill

    Uyu ni rutahizamu yatsinze ibitego 24 mu mikino 21 ya shampiyona, atanga imipira 6 yavuyemo 6, ari ku mpuzandengo yo kuba yaratsinze igitego buri munota wa 72. Uyu kandi ni we watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona y’abatarengeje imyaka 18.

    Isak Hansen-Aaroen

    Ni umwana ukomoka muri Norway, akina mu kibuga hagati asatira, mu mikino 16 yakiniye Manchester yatsinzemo 15.

    Martin Svidersky

    Martin akomoka muri Slovakia, akaba na kapiteni w’iyi kipe, yagiye akoresha nk’umukinnyi wo hoagati mu kibuga ndetse na myugariro wo hagati.

    Yakiniye imikino 8 ikipe y’abatarengeje imyaka 23, akina imikino 20 abanzamo mu batarengeje 18, ikipe ye yatsinze 19. Ibi bigaragaza uruhare rwe muri iyi kipe, yatsinze igiteko 1 akaba ari na wo mukino batakaje.

    Charlie Savage

    Charlie Savage ni umwe mu bakinnyi bakinnye bahozaho muri Manchester United, akina mu kibuga hagati akaba yaratanze imipira 7 yavuyemo ibitego atsinda 3, ni mu mikino 23 yakinnye muri 24 ya shampiyona.

    Noam Emeran

    Noam Emeran uvuka kuri Emeran Nkusi, yinjiye muri iyi kipe mu mpera za 2019, ntabwo yorohewe n’iminsi ye ya mbere ariko uyu mwaka wagiye kurangira atangiye kubizamo neza.

    Yagaragaje ko ari itaranto abantu bakwitondera, mu mikino mike yakinnye yatsinze ibitego 5 atanga imipira 6 yavuyemo ibitego, yagize kandi amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 23.

    Dillon Hoogewerf

    Dillon Hoogewerf yakiniye iyi kipe imikino 19 atsindamo ibitego 12 anatanga imipira 11 yavuyemo ibitego, yanakiniye Manchester United y’abatarengeje imyaka 23 ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego, ndetse byitezwe ko no mwaka utaha uzaba ari umukinnyi w’abatarengeje imyaka 23.

    Bjorn Hardley

    Wari umwaka wa mbere kuri Bjorn Hardley muri Manchester United, yakinishijwe nka myugariro wo ku ruhande ndetse no mu mutima w’ubwugarizi.

    Yagize umwaka mwiza mbere y’uko imvune zituma adakomeza gukina neza, yabaye kapiteni w’iyi kipe mu mikino 5 yanakiniye abaterengeje imyaka 23 ba Manchester United umukino.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-mu-bakinnyi-7-bakiri-bato-bitwaye-neza-muri-manchester-united

  • Rubavu : Imiryango itanu yahuriye mu irimbi gushyingura hari imva imwe rubura gica #rwanda #RwOT

    Ubu bushyamirane bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu ubwo iriya miryango yari igiye gushyingura igasanga hasigaye imva imwe mu gihe nyamara yose yari yamaze kwishyura.

    Mu gihe bari bakirimo gushyamirana, ni bwo haje undi muntu wishwe na Covid-19, ashyingurwa muri ya mva yari isigaye, bituma imiryango itangira gushaka ubundi buryo bwo gushyingura.

    Iragaba Fidele wari waje gushyingura umubyeyi we, yavuze ko koperative ya Ihumure rya Rubavu yagize uburangare bukomeye mu kugena uburyo abantu bashyingurwa.

    Ati 'Biragaragara ko iyi koperative ifite abakozi bake, ariko hari n’ikibazo cy’abantu bari kwitaba Imana ari benshi bigaragara ko muri iki cyumweru biyongereye…ntabwo twashyinguye umubyeyi wacu mu cyubahiro kugeza ubu, urabona ko abenshi bigendeye.'

    Umuyobozi wa Koperative Ihumure rya Rubavu icunga Irimbi rya Karundi, Nkundakozera Jonas, yemera aya makosa yose, akavuga ko byatewe n’impfu ziyongereye.

    Ati 'N’ikibazo cy’abakozi kirimo ariko icyabiteye ni ubwinshi bw’abantu bitabye Imana. Ejo [hashize] twashyinguye abantu batanu imva zose zirara zirangiye, nibwo bwa mbere bibayeho mu myaka 20 tumaze dukorera hano.'

    Yakomeje asobanura ko bishoboka ko abantu bishwe n’icyorezo cya Covid-19 batumye iyi mibare yiyongera.

    Ati 'Ubundi twashyinguraga umuntu mwe cyangwa babiri mu cyumweru, hakaba n’ubwo ibyumweru bibiri bishira nta muntu [dushyinguye] ariko ejo twashyinguye abantu batanu. Turemera uburangare bwa koperative ariko tugiye kwikosora.'

    Akarere ka Rubavu kamaze iminsi gafite ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19 bwatewe ahanini n’abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga iruka rya Nyiragongo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rubavu-Imiryango-itanu-yahuriye-mu-irimbi-gushyingura-hari-imva-imwe-rubura-gica

  • Dore Christiano Ronaldo na Mbappe nyuma y'umukino #rwanda #RwOT

    Ni mumukino wahuje ibihugu aba bombi baiinira ubwo bari mu isrushanwa rya UEFA EURO 2020, igihugu cya France Klyan Mbappe akinira cyanganyaga na Portugal Christiano Roonalido akinira, banganya ibitego 2-2

    Ni umukino Christiano yatsinzemo ibitego bibiri byose kuri penality, ukaba kandi ari umukino watumye aya makipe yombi akomeza mu kiciro gikurikiyeho. Abafaransa bazamutse mu itsinda ku mwanya wa mbere, Portugal izamuka nk'iyatsinzwe neza Best Looser.

    Nyuma y'umukino aba bombi bagarabaye bishimanye dore ko Mbappe yatangaje kenshi ko akunda Ronaldo ndetse anamureberaho, bakaba banahanye imyenda yo hejuru (imipira) bakinanye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/24/dore-christiano-ronaldo-na-mbappe-nyuma-yumukino/

  • Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi #rwanda #RwOT

    Hari tariki ya 22 Ugushyingo 1992, ubw Mugesera yavugaga ijambo rutwitsi ko Abatutsi bakwiye kunyuzwa iy'ubusamo bagasubizwa iwabo muri Etiyopiya (Abisiniya). Akaba yararivugiye mu Kabaya mu cyahoze ari Superefegitura ya Ngororero.

    Iyo Mitingi ya MRND yari yitabiriwe n'interahamwe zaturutse hirya no hino mu Rwanda ni uko n'uwahoze ari Umuyobozi w'ivuriro rya Butamwa ariwe Therese Dusabe nawe yayitabiriye

    Nkuko byatangajwe n'uwarokotse Jenoside muri ako karere ariwe Mukasano Gaudance, nyuma y'ijambo rya Mugesera ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwahise butangira kuko bahise bicira mu isoko Umusaza Mbendegezi wari umubyeyi w'umuhanzi Bizimungu Dieudonne nawe waje kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Usibye ubwicanyi yakoreye I Butamwa, Therese Dusabe aherekeje Mugesera yanyuze mu bitaro bya Muhororo yari yarakozemo ashishikariza abaganga ubwicanyi. Twibuke ko hari muri 1992.

    Reba ubuhamya bwose bwa Makasano Gaudance

    The post Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/burya-nyina-wa-ingabire-umwicanyi-ruharwa-therese-dusabe-yaherekeje-mugesera-igihe-yavugaga-ijambo-rutwitsi-rihamagarira-gutsemba-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burya-nyina-wa-ingabire-umwicanyi-ruharwa-therese-dusabe-yaherekeje-mugesera-igihe-yavugaga-ijambo-rutwitsi-rihamagarira-gutsemba-abatutsi

  • Gakenke: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye korozanya inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batangiye gahunda yo korozanya inka
    Batangiye gahunda yo korozanya inka

    Ku ikubitiro bakusanyije amafaranga akabakaba ibihumbi 400, baremera inka mugenzi wabo witwa Bangankira Jean Bosco wo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kumushimira ubwitange bukomeje kumuranga mu kazi kabo ka buri munsi, ahesha isura nziza akazi k’ubukorerabushake aho atuye.

    Dunia Sadi, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today ko mu byo bakora harimo guharanira guteza imbere igihugu cyababyaye, badategereje izindi nkunga yise Akimuhana kaza imvura ihise.

    Ngo ni uburyo bwo gutanga urugero no kwigisha abaturage gukunda igihugu, babereka ko igihugu gikeneye imbaraga zabo, no kwishakamo ibisubizo aho guhora bateze amaso Leta.

    Yagize ati “Ntabwo twakwemera ko Leta ikomeza kubazwa ibintu byose kandi duhari dufite amaboko nk’imbaraga z’igihugu, ntabwo bishoboka, ni yo mpamvu tugomba kwishakamo ibisubizo dufasha igihugu cyacu dukunda, twe ubwacu twishatsemo imbaraga tugura iyi nka amafaranga agera ku bihumbi 380, turavuga tuti reka tuyiremere mugenzi wacu akirigite ubukire bivuye mu maboko yacu no mu bushobozi buke dufite”.

    Arongera ati “Uyu mugenzi wacu ni we twahisemo ku ikubitiro, ni mu buryo bwo kumushimira ubutwari bukomeje kumuranga mu kwitabira umurimo n’ibikorwa by’abakorerabushake, tumuziho no gukunda umurimo ndetse n’imyifatire myiza, ni we iki gikorwa kibimburiyeho kandi turagikomeza kugeza ubwo inka izagera kuri bose muri twe, kandi tumutegerejeho kwitura abandi”.

    Bangankira Jean Bosco waremewe, yashimiye bagenzi be bamuzirikanye bamugenera inka, abizeza ko atazigera abatetereza mu gukora ibikorwa byubaka igihugu, anabizeza ko agiye korora neza inka agabiwe aho yiteze kwitura abandi”.

    Zimwe mu ntego z’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gakenke, harimo kurwanya abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gukunda igihugu n’abagituye, baharanira kugiteza imbere nk’imbaraga z’ejo hazaza nk’uko Dunia Sadi akomeza abivuga.

    Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ko ukunda igihugu ureberera abahungabanya umutekano wacyo, ntabwo ushobora gukunda igihugu ubona umwana w’umunyarwanda yicwa na bwaki, ntabwo ushobora gukunda igihugu ureba ikibi ukagihishira, rero nk’urubyiruko rw’abakorerabushake ni ugukunda igihugu mu gukora ibikorwa biganisha kuri iyo ndangagaciro yo Gukunda igihugu”.

    Yavuze ko kwishakamo ibisubizo ariyo ntero yabo, aho bemeza ko bazakomeza ibikorwa byose biganisha ku iterambere ry’igihugu.

    Ati “Igihugu cyacu aho kigeze ni heza, tumeze neza tuyobowe neza, ni yo mpamvu rero dukwiye kuba dutekereza neza, kuko turabizi ko cyavuye kure hashoboka, ubu rwose igihugu cyacu kiraryoshye, ni yo mpamvu natwe dukwiye kuryoha, tukaryohesha bagenzi bacu, tukabaremera, uru ni rwo rugamba turwana na rwo rw’iterambere, kandi turabishoboye nta rundi rwitwazo”.

    Ni urubyiruko kandi rukomeje ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho batangiye igikorwa cyo kubakira inzu uwasizwe iheruhero na Jenoside utuye muri ako karere, ibikorwa bakora bifashishije imbaraga zabo badategereje inkunga ivuye ahandi.


  • Hakajijwe ingamba zo kwirinda COVID-19 mu gihe Shampiyona ikomeza kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’impugenze zari zimaze iminsi hibazwa igihe shampiyona izasorezwa kubera guhagarika ingendo zihuza uturere, ndetse n’izihuza utundi turere n’Umujyi wa Kigali.

    Nyuma y’amabwriza mashya yatanzwe na Minisiteri ya Siporo, amakipe yemerewe kuva mu karere kamwe akajya gukinira mu kandi, ariko bikaba habanje gusabwa uruhushya n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Perezida w’agateganyo wa FERWAFA Habyarimana Marcel Matiku, yatangaje ko ubu shampiyona igomba guhita ikomeza nk’uko byari biteganyijwe, aho amakipe yagomba gukinira ndetse n’isaha byose bikaguma uko byari biteganyijwe.

    Yavuze ko gihinduka ari ingamba zo kwirinda, aho bagomba kwaka uburenganzira ako karere, abazagira uruhare muri uwo mukino bose bagomba kuba bapimwe bakabyoherereza akarere, hakaba nta wundi muntu wemerewe kujya kuri Stade, usibye abakinnyi, staff, abasifuzi ndetse n’abashinzwe gukurikirana imikino.

    Umukino ukomeye kuri uyu wa Gatanu urahuza AS Kigali na Police FC
    Umukino ukomeye kuri uyu wa Gatanu urahuza AS Kigali na Police FC

    IMIKINO ISIGAYE MURI SHAMPIYONA Y’U RWANDA 2021

    AMAKIPE 8 YA MBERE

    Tariki 25 Kamena 2021

    Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
    APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
    AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
    Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)

    AMAKIPE 8 YO HASI

    Tariki 25 Kamena 2021

    Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
    AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
    Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)

    Tariki 28 Kamena 2021

    Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
    Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
    Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
    Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)


  • Ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 kigiye kugabanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muyobozi atangaje ibyo mu gihe abantu hirya no hino bari bamaze iminsi bavuga ko ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 10 acibwa umuntu ukeneye kwipimisha Covid-19 gihanitse, ku buryo hari n’abajyaga bikekaho ibimenyetso byayo, bagatinda kugana inzego z’ubuzima, ngo basuzumwe hakiri kare, bikaba byanabaviramo kurembera mu ngo zabo.

    Dr Nsanzimana mu kiganiro Ubyumva ute cyatambutse kuri Kt Radio ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, na we yahamije ko amafaranga ibihumbi 10 y’ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 ari menshi, akaba ari na yo mpamvu Leta imaze iminsi ikora inyigo, ndetse igirana ibiganiro n’abahanga mu gutunganya ibyo bipimo, kugira ngo harebwe uburyo kigabanyuka, mu rwego rwo korohereza abisuzumisha.

    Yagize ati: “Nababwira ko intambwe y’ingenzi iganisha ku kuba ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 cyagabanyuka isa n’iyarangiye. Leta irangije inyigo ndetse n’ibiganiro n’abakora biriya bipimo, kugira ngo harebwe uburyo haboneka igipimo gishobora kugabanya igiciro, kikaba cyajya nibura hagati y’amafaranga ibihumbi bitanu n’ibihumbi bitandatu”.

    Yongera ati “N’ubwo tutaratangira kubishyira mu bikorwa, nabizeza ko Leta imaze iminsi ibishyizemo ingufu, kandi twiteze ko nibishyirwa mu bikorwa umubare w’abipimisha Covid-19 uziyongera, bigafasha benshi kujya bamenya uko bahagaze”.

    Dr Nsanzimana ntiyatangaje igihe nyacyo iyo gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa, gusa yizeza abanyarwanda ko ari mu gihe cya vuba. Yanongeyeho ko inzego zibifite mu nshingano zirimo kureba uko kwipimisha byahuzwa na serivisi z’ubwishingizi.

    Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bambara agapfukamunwa, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bahana intera n’izindi ngamba zo kwirinda iki cyorezo; buri bu muryo bwizewe kandi bworoshye butuma abantu babasha kwirinda Covid-19 nk’uko inzego z’ubuzima zakunze kubigaragaza.

    Dr Nsanzimana ati “Aho ni ho numva twanashyira ingufu nyinshi bitandukanye n’abibwira ko igihe bipimishije Covid-19 bibaha ubudahangarwa bwo kunyuranya na ya mabwiriza, bakigira nko mu tubari, kuramukanya n’abo bahuye na bo bose, gukuramo agapfukamunwa n’ibindi nk’ibyo. Mu gihe uzaba uyihaye ubwinjiriro, Covid-19 ntizareba ngo wipimishije, byanze bikunze uzayandura. Ni yo mpamvu dusanga abantu bakwiye gushyira imbaraga cyane mu bwirinzi, noneho n’icyo gipimo umuntu akaba yagifata igihe bibaye ngombwa”.

    Kuva Leta y’u Rwanda yatangiza gahunda yo kwipimisha Covid-19 kuva muri Nyakanga 2020, aho ikiguzi ku wipimisha Covid-19 ku bushake, cyari gihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 47.200; uko ingamba mu kwirinda iki cyorezo zagiye zoroshywa, ni na ko ikiguzi cyagabanyijwe kigezwa ku mafaranga ibihumbi 10 ari na ho gihagaze kugeza ubu, kandi abakenera iyo serivisi bayegerejwe hafi, aho ubu bayibonera mu mavuriro ya Leta n’ayigenga.

  • Pasiteri Claude arasaba Apotre Mutabazi kumera nka Me Evode agasaba imbabazi Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Pasiteri Claude agaruka ku biherutse gutangazwa na Apotre Mutabazi ko Imana yamuhaye ubuhanuzi bwo guha Abanyarwanda.

    Uyu mukozi w’Imana Past. Claude avuga ko abona Apotre Mutabazi agarutse ariko ko 'agarutse nabi.'

    Avuga ko mugenzi we Apotre Mutabazi yatangiye mu nzira zitari nziza kuko 'yasebyaga Igihugu n’Ubuyobozi bw’Igihugu avuga ko ari Imana yamutumye yamuhaye iyerekwa.'

    Akomeza agira ati 'Hanyuma tukibaza iyo Mana itasanze Perezida wa Repubulika ngo imwibwirire.'

    Avuga ko niba Mutabazi yaratumwe n’Imana ku buyobozi bw’Igihugu atari akwiye kujyana ubwo butumwa ku mbuga Nkoranyambaga. Ati 'Ni ukuvuga ngo icyo gihe ntabwo yabwiraga Ubuyobozi bw’Igihugu yabwiraga Isi yose.'

    JPEG - 214.6 ko
    Pasiteri Claude

    Pasiteri Claude kandi avuga ko Apotre Mutabazi yagarutse avuga ko yagize irindi yerekwa ry’ubutumwa bugenewe Abanyarwanda kandi ko Imana yamusabye kubutambutsa ku binyamakuru bibiri bikorera kuri YouTube birimo UKWEZI TV.

    Ibi na byo arabinenga akavuga ko niba Ubutumwa Mutabazi yahawe n’Imana bugenewe Abanyarwanda bwagombaga guca ku bintangazamakuru bikurikirwa n’umubare munini wabo.

    Pasiteri Claude ati 'Yakabaye yagiye kuri Televiziyo y’u Rwanda Imana yari kumushoboza akagera kuri Televiziyo Rwanda, Imana yari kumushoboza akajya kuri Radiyo Rwanda aho rubanda nyamwinshi y’Abanyarwanda babasha kumva ubwo butumwa.'

    Pasiteri Claude avuga kandi ko Mutabazi yatangiye asebya abayobozi b’u Rwanda nk’aho yavugaga ko hari bamwe bo muri Guverinoma bafata ibyemezo bahubutse, akamusaba ikintu kimwe.

    Ati 'Ubu rero uyu munsi nifuzaga ko agaruka akavuga ati 'Banyarwanda Banyarwandakazi, buyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda, hari amagambo navuze mbere, uyu munsi Imana yampaye iyerekwa riza ribabwira ngo mumbabarire nsabye imbabazi aho naba naragushije umuntu uwo ari we wese mumbabarire’.'

    Namere nka Senateri Evode

    Pasiteri Claude wagarutse kuri Senateri Evode Uwizeyimana wigeze kujya avuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda ariko akaza kubivamo, yasabye Apotre Mutabazi na we guhindukira nk’uyu mushingamategeko.

    Claude ati 'Na Mutabazi navuge ati cya gihe byari umwanda none ubu ndi mu isuku. Honorable Evode niyubahwe.'

    KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Pasiteri-Claude-arasaba-Apotre-Mutabazi-kumera-nka-Me-Evode-agasaba-imbabazi-Abanyarwanda

  • Bugesera : Gusambanya abana n’amakimbirane yo mu ngo byiganje mu birego RIB yakiriye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’umusigire wa RIB Dr Murangira Thierry, yabwiye UKWEZI ko mu birego bari kwakira higanjemo ibirego byo gusambanya abana, ibirego by’amakimbirane yo mu ngo n’ibirego by’ibiyobyabwenge.

    Muri iyi gahunda ya RIB yo kwegereza serivise abaturage batuye kure ya sitasiyo zayo iganiriza abaturage muri rusange, ikabasaba kwirinda ibyaha, ari nako ibashishikariza gutanga amakuru ku byaha.

    Kuri iyi nshuro bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, RIB iri kuganiriza abayobozi bahagarariye abandi aho kuganira n’abaturage bose nk’uko yabikoraga iki cyorezo kitaragera mu Rwanda.

    Dr Murangira ati 'Ikigamijwe ni ugushishikariza abaturage uruhare rwabo mu kwirinda ibyaha by’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana, icyaha cy’ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu ngo n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.'

    Akomeza agira ati 'Muri rusange abantu icyo tubasaba ni ukwirinda ibyaha, cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana. Abantu bareke umuco wo guhishira ibyaha, kiriya cyaha nticyungwa ; batange amakuru tukirwanye hari icyizere ko gishobora gucika.'

    Kabera Enock uhagarariye abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Juru avuga ko atari azi ko hari uburyo Isange One Stop Center ifasha umwana wasambanyijwe ntiyandure indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikindi avuga ko atari aziko umuntu wakorakoye umwana agamije kwishimisha, afatwa nk’uwamusambanyije kabone n’iyo yaba atakoresheje igitsina.

    Ati 'Icyo twahise dufata nk’umwanzuro, buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we, kandi buri muntu wese akajya atangira amakuru ku gihe kugira ngo iki cyaha gise n’igicika burundu.'

    Tamani Triphine, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Juru avuga ko yari asanzwe yumva ko abana basambanywa ariko ngo ntabwo yari aziko biri ku ntera yabyumviseho.

    Yagize ati 'Ikigiye gukurikiraho ni ugushyiramo imbaraga nyinshi tugasaba ababyeyi cyane cyane ababyeyi b’abagore, kuko burya nibo bagomba kuba hafi y’abana bakabaganiriza, umwana wagize ikibazo akabasha kukibwira mama we, dore ko akibwira mama we mbere y’uko akimbwira papa we.'

    Rurangirwa Freddy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, yavuze ko kuba RIB yabasuye ikaganiriza abayobozi bahagarariye ku ngingo yo kwirinda ibyaha birafasha uyu murenge muri gahunda umazemo iminsi wise 'Umudugudu utagira icyaha’.

    Yagize ati 'Muje nyuma y’iminsi myinshi natwe dutangiye gahunda y’umudugudu utagira icyaha, aho twagiye tugaragariza abaturage ibyaha bikunze kugaragara mu midugudu aho batuye, tugenda tujya inama tugaragaza ibihazi, abacuruza ibiyobyabwenge, abakekwa n’abacuruza utubari mu buryo bunyuranyije n’amategeko.'

    Yakomeje agira ati 'Nkurikije isura nkuye hano, babwishimiye kuba hari urundi rwego (RIB) rushinzwe kubarenganura, mwumvise ko biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe ntekereza ko dufatanyije nabo hari byinshi tuzageraho byo kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda.'

    Mu Rwanda icyaha cyo gusambanya abana ni kimwe mu byaha bihangayikishije kuko ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70 614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.

    Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’uburasirazuba yo ifite abana benshi batewe inda bangana na 19 838 bangana na 36.1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%, Intara y’uburengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda, intara y’Amajyaruguru ifite 16.5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11.2% .

    Uretse icyaha cyo gusambanya abana ikindi cyaha kiganje mu baturage ni amakimbirane yo mu ngo. Ibi bigaragazwa n’ubwiyongere bukabije bwa gatanya.

    Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko mu mwaka wa 2019 imiryango 8,941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana, ivuye ku 1,311 yariho muri 2017.

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Gusambanya-abana-n-amakimbirane-yo-mu-ngo-byiganje-mu-birego-RIB-yakiriye

  • Abana babaye amagufa gusa kubera inzara batunzwe n'ibyondo muri Madagascar #rwanda #RwOT

    Ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku Isi-WFP/PAM ritangaza ko izuba ryinshi rimaze imyaka 40 mu majyepfo ya Madagascar riri guteza inzara n'ibintu bimeze nk'amapfa.

    Umuyobozi wa PAM , David Beasley, aherutse kugendera ako karere, avuga ko, n mfashanyo ibonetse mu maguru mashya, abantu barenga ibihumbi 500 bashobora guhitanwa n'amapfa ndetse n'abandi basaga ibihumbi 800 bari kuhagana.

    Avuga ko yababajwe n'ibyo yabonye muri Madagascar.

    Yagize ati:' Abana basigaye ku ruhu n'amagufa gusa, imiryango irya ibyondo n'imbuto zo mu ishyamba bita Tamarind kubera nta kintu na kimwe cyo kurya gihari.'

    Yabyise amahano ababaje abera mu karere kibagiranye.

    Beasley yavuze ko ayo mahano yazanywe n'ihindagurika ry'ibihe, izuba ryinshi ryatumye abantu bimuka.

    Asaba ibuhugu bikize gufasha abahatuye.

    Mu mpera z'umwaka ushize, ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP byavuze ko abantu bo mu majyepfo ya Madagascar baryaga ivu.

    AFP isubiramo amagambo y'umuhinzi Doday Fandilava Noelisona ugira iti: 'Turyita ivu [igitaka mu Kinyarwanda] ry'ubukiriro kuko rifasha mu kumira izo mbuto za 'Tamarind' zirura, mu kurwanya inzara.'

    'Muri iyi minsi ntitubona ibiribwa byo kutubeshaho ahubwo dushaka uko twakuzuza ubusa mu nda.'

    Barya kandi ibindi byatsi byitwa 'Cactus', byo mu ishyamba abantu bari basanzwe barya nabyo byarumye kubera izuba.

    PAM  ivuga ko abantu miliyoni n'igice bo mu karere ko mu majyepfo  ya Madagascar bakeneye imfashanyo y'ibiribwa byihuse.

    ifoto yakoreshejwe ; yafashwe na UNICEF France

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/24/abana-babaye-amagufa-gusa-kubera-inzara-batunzwe-nibyondo-muri-madagascar/