Blog

  • Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw'Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'Umuceri mu kibaya cya Mukunguri bibumbiye muri Koperative COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA, bavuga ko ubuhinzi bakora bwabafashije gukemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo birimo; Iby'imibereho isanzwe ya buri munsi, kwishyura amashuri y'abana, Ubwishingizi bw'Ubuzima, Ejo Heza n'ibindi. Ubuyobozi bwa Koperative, buvuga ko iyo bataba aba bahinzi iterambere bamaze kugeraho riba ari ntaryo.

    Mushumba Desire, amaze imyaka igera muri 15 ahinga Umuceri. Ahamya ko mu gihe amaze muri ubu buhinzi, yasanze nta gihingwa mu bisanzwe bihingwa gishobora gutanga umusaruro ku buso buhingwaho umuceri kandi mu gihe gito nk'icyo werera.

    Ati' Umuceri buriya nicyo gihingwa mbona kigira amafaranga ndetse kikera neza iyo kitaweho nkurikije ubuso gihingwaho. Niyo sambu mbona dusigaranye yera kuko ahantu umusaruro uva kuri Are eshanu, nta kindi gihingwa wahahinga ngo kiguhe umusaruro n'amafaranga nk'ay'Umuceri'. Akomeza avuga ko kuri izo Are 5 iyo ibihe byabaye byiza hatabura ibiro 350 cyangwa birenga.

    Mushumba, yishimira kuba umuhinzi w'umuceri ariko kandi no kuba abarizwa muri Koperative y'abahinzi bawo izwi nka 'COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA' ba Mukunguri, ibarizwamo abahinzi 2198, barimo ab'igitsina Gore 883.

    Avuga k'Ubuhinzi bw'umuceri n'icyo kuba muri Koperative byamumariye, yagize ati' Uretse ko wenda ukora ubu buhinzi unafite ubundi butaka ugira icyo ukoreraho biba byiza kurusha, ariko mu kuri umuceri uhingwa 2 mu mwaka kandi igihembwe kimwe cy'ihinga si nakiburamo amafaranga agera kubihumbi magana abiri mirongo itanu cyangwa se akanarenga bitewe n'ibihe ndetse n'ibiciro'.

    Akomeza ati' Ubu si nagira ikibazo cyo kubura amafaranga yo kurihira umwana kuko n'igihe umuceri utarera Koperative iratuguriza nk'abahinzi ariko umwana ntate ishuri cyangwa ngo abure uko ajyayo ngo kuko yabuze ubwishyu. Ikindi, si nabura Mituweli, si nabura kwizigamira muri Ejo Heza, yemwe mbasha no kwigurira agatungo nkorora nka nikemurira ibibazo bitandukanye'.

    Iyi mbuga y'ubwanikiro imaze imyaka itari munsi ya 50. Muri iki gihembwe abahinze mbere nka Mushumba batangiye gusarura.

    Mushumba, Akomeza avuga ko ntacyo abona yashinja Koperative kuko ibafasha muri buri kimwe. Ati' Koperative nta kintu na kimwe twayishinja rwose kuko ibintu byose irabidufasha. Icya mbere, nta mwana wawe ushobora kubura uko ajya kwiga, mu gihe utarabona amafaranga y'umusaruro Koperative irayaguha umwana akajya ku ushuri, itworoza amatungo(Inka) nk'abanyamuryango, ugira akabazo k'amafaranga ukayegera ikakugoboka kuko baziko nusarura uzishyura'.

    Umubyeyi ufite abana batanu utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko imyaka isaga 10 amaze mu buhinzi bw'umuceri yungutse byinshi. Ati' Mfite abana batanu mbasha kubagaburira nubwo nta mashuri makuru biga ariko n'abiga mbasha kubona ayo mbatangira. Iyo nejeje umuceri si njya munsi y'ibihumbi magana abiri kandi n'abana bakabona uwo kurya'.

    Iyo ni imwe mu mbuga abahinzi banikiraho umuceri, mbere yo kuwujyana muri Koperative, ukahava ujyanwa mu ruganda nk'abahinzi bafitemo imigabane myinshi.

    Hari impamvu uyu mubyeyi abona itatuma ananirwa guhinga umuceri ndetse no kuba muri Koperative kuko ngo ibihamya birahari. Ati' Mpingira kubaho njye n'abanjye kuko ndasarura nkabona umuceri wo kurya ntawuguze, uguzwe ngakuramo amafaranga nkayakoresha ibinteza imbere. Nishimira ko Koperative itwitaho nta kibazo. Ugira ikibazo bakakugoboka, wagira umwana yaba yatsinze Koperative ikaguha inguzanyo ukagenda ukarihira uwo mwana ukajya ukora wishyura! Ntubure Mituweli kandi ku gihe, mu gusarura baguha ingoboka yo kugira ngo usarure. Urebye ntacyo tubaye'.

    Ndahemuka John, Perezida wa Koperative COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA ba Mukunguri yabwiye intyoza.com ko ubuhinzi bw'Umuceri bufatiye runini abawuhinga, ariko kandi bunabumbatiye iterambere rya Koperative n'iry'Abanyamuryango muri rusange.

    Ati' Ubuhinzi bw'Umuceri bufatiye runini abahinzi kuko ntawasonza cyangwa se ngo agire ikibazo akiburire igisubizo kuko atakibonye nkawe ubwe, Koperative aratwegera tugafatanya igisubizo kikaboneka kuko ntabwo twakwishimira kubona umunyamuryango wacu agira ikibazo, ahubwo tunezezwa no kumufasha kuva mu kibazo ajya mu gisubizo gituma akomeza gukora yiteza imbere'.

    Ibiyobyabwenge nti byemewe.

    Ndahemuka John, avuga ko nka Koperative bishimira ibyo bamaze kugeraho kuko babikesha Abahinzi ari nabo banyamuryango kandi uyu munsi bakaba bakora ubuhinzi Kinyamwuga, bitandukanye n'ibihe byashize.

    Ati' Tutarakora ubuhinzi kinyamwuga, ubwacu nka Koperative ntabwo twari twiyubatse, nti twagiraga aho dukorera hafatika, nta bakozi ndetse nta bikoresho by'ikoranabuhanga twagiraga ariko ubu dufite byinshi tumaze kugeraho kandi dukesha imikoranire myiza y'abahinzi ari nabo banyamuryango, aribo bene ibikorwa'.

    Koperative COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA ba Mukunguri, buri mwaka igira umwanya wo kwicarana n'Abanyamuryango bayo, ikabagabira Inka. Vuba aha, Inka 13 ziherutse kugabirwa Abanyamuryango, izo ziyongera ku zindi zisaga 300 zimaze kubagabirwa. Ni Koperative imaze kugira Inganda ziyikomokaho eshatu n'urwa kane ruri mu nzira zo kuzura. Hari; Urw'Umuceri, Urwa Kawunga, Urw'Ibicanwa(Briquette) ndetse hari kubakwa urw'Ibiryo by'amatungo ruzuzura vuba aha kuko hari gushyirwamo imashine.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/20/kamonyi-mukunguri-ubuhinzi-bwumuceri-bwafashije-abahinzi-na-koperative-kwishakamo-ibisubizo/

  • Karongi: Umukobwa w'imyaka 30 yishwe n'ababanje kumusambanya – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Gasura mu Murenge wa Bwishyura tariki 19 Gicurasi 2025.

    Saa Moya n'Igice z'umugoroba nibwo umugore witwa Nyirabagwira Thérèse, usanzwe ari Umuyobozi w'Isibo yatahaga avuye mu isoko abona inkweto muri kaburimbo.

    Kubera ko hagwaga imvura y'ubujojo anyura mu rugo ajya kuzana umutaka, anabimenyesha umuturanyi ngo aze barebe ibyo aribyo.

    Bahageze barebye munsi y'umuhanda bahabona igikapu kirimo Bibiliya na mudasobwa, bigiye hepfo babona hari umukobwa wahapfiriye babona baranamuzi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Saïba Gashanana yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n'inzego z'umutekano batangira iperereza.

    Ati “Ikigaragara bamwishe bamaze kumusambanya, kuko yari yambitswe ubusa yanahambirijwe igitambaro ku munwa. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze. Mukanya tugiye gukorana inama n'abaturage tubahe ubutumwa bw'ihumure tunabasabe ko baduha amakuru yafasha mu iperereza”.

    Gitifu Gashanana yasabye abaturage kwirinda ibyaha no kudakuka umutima kuko ibyabaye bitakwitirirwa abaturage bose.

    Umurambo w'uyu mukobwa wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma ariko biteganyijwe ko woherezwa i Kigali kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umukobwa-w-imyaka-30-yishwe-n-ababanje-kumusambanya

  • BK Insurance yizihije Umunsi w'Abakozi, ibibutsa ko ari bo umusaruro wayo ushingiyeho – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze ubwo iyi Sosiyete yizihizaga umunsi Mpuzamahanga w'Abakozi, no kubashimira umusaruro baba baragezeho mu mwaka washize.

    Uyu muyobozi yashimangiye ko mu mikorere y'ikigo aho kiva kikagera umuntu w'ingezi ari umukozi ugikoramo kuko ari we utanga umusaruro, ari na yo mpamvu bakomeza kwibutsa abakozi babo akamaro bafite.

    Yagize ati 'Umuntu w'ingenzi wa mbere mu kigo ni umuntu ugikorera, umusaruro wose ikigo kibona n'uwo gishobora kubona ushingira ku mukozi, ni ubutumwa rero twongera kwibutsa abakozi ko tubizi ko ari bo bingenzi mu mikorere y'ikigo no mu mibereho yacyo.'

    Ibi birori byaranzwe no kwidagadura, gukina, no gusabana hagati y'abakozi n'abayobozi babo, aho bakinnye imikino itandukanye irimo iyo gukorera mu matsinda, gukina umupira w'amaguru, Volleyball, n'indi.

    Bahizi Alex yavuze ko iyi mikino ari yo gutuma abakozi bakomeze kugira ubuzima bwiza, dore ko inabafasha gukora neza.

    Ati 'Iyi mikino yose tuyikora dufite icyo tugamije, icya mbere ni kwidagadura no kugira ngo abakozi bagire ubuzima bwiza bufite imbaraga, kuko umubiri mwiza ari wo utuma umutwe ukora neza, ikindi gikomeye ni uko ari imikino yigisha.'

    Yerekanye ko iyo mikino igaragaza ingorane zose umukozi yahura na zo, ibituma inshingano zitagenda neza n'uburyo gukorera hamwe no kunganirana bifasha guhangana n'izo mbogamizi.

    Yavuze ko abumva ikoranabuhanga rizasimbura umuntu mu murimo bibeshya, kuko iryo koranabuhanga ryazanywe n'umuntu ndetse ari nawe uzaguma arikoresha, nubwo rishobora kugabanya abakozi.

    Yagize ati 'Dufite imashini, dufite ikoranabuhanga ririmo irya AI, abantu bakeka ko rizasimbura umuntu ariko ntiriramusimbura. Ikindi iryo koranabuhanga rizanwa n'abantu, nitumara kurimenyera bazongera batekereze n'irindi.'

    Ibi birori byaherekejwe no guhemba abakozi bahize abandi mu myitwarire myiza mu kazi bashinzwe, haba mu mwaka ushize ndetse no mu gihe cyose bamaze bahakora.

    Umukozi muri BK Insurance, Kayitesi Sylivie, yavuze ko kubona bagenzi be bahembwe bimuha imbaraga zo kurushaho gukora cyane kugira ngo na we ubutaha azabe ari mubahembwe.

    Umuyobozi mukuru wa BK Insurance,Bahizi Alex, yasoje ashimira abakozi bose, anabibutsa ko iterambere ry'ikigo rishingira ku bwitange bwabo bwa buri munsi.

    Ndetse anabakangurira kurushaho kwitanga mu mirimo, gukorana n'abandi, kugira umurava, gukunda umurimo, no gushishikariza bagenzi babo gukorana nk'ikipe.

    Abakozi ba BK Insurance bakinye mu byiciro byose, haba abagabo n’abagore

    Abakozi ba BK insurance bakinye umupira w’amaguru

    Abari n’abategarugori bo muri BK Insurance bahawe umwanya barigaragaza

    Amatsinda yari agizwe n’abagore n’abagobo bigaragaza ihame ry’uburinganire muri BK Insurance

    Abakozi ba BK Insurance basobanurirwa uko bari bukine imikino yo mu matsinda ibafasha kwiga gukemura ibibazo bahura na byo

    Abakozi n’abayobozi ba BK Insurance basabanye

    Abitwaye neza muri BK Insurance bahembwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-insurance-yizihije-umunsi-w-abakozi-ibibutsa-ko-ari-bo-umusaruro-wayo

  • Louise Mushikiwabo yagaragaje icyatuma Afurika igera ku iterambere yifuza – #rwanda #RwOT

    Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku kongerera imbaraga ijambo rya Afurika ku ruhando mpuzamahanga ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yatangiye ku wa 19 Gicurasi.

    Yavuze ko mu bihe byabanje Afurika yasaga nk'itabarirwa mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga ku buryo hari n'igihe wasangaga abayobozi bayo babakangisha ko uwo muryango hari ibyo utazabemerera gukora.

    Ati 'Igihe nari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga byarantangazaga cyane kuko baratubwiraga ngo twe abaminisitiri bo muri Afurika hari ibyo umuryango mpuzamahanga utazatwemerera gukora nk'aho Afurika itabarirwa mu muryango mpuzamahanga.'

    Mushikiwabo yashimangiye ko binyuze mu miryango ibihugu bihuriyemo n'ubufatanye bigenda bigirana byatumye bihuza ijwi ku ngingo nyinshi kandi zagiriye Afurika akamaro.

    Yatanze urugero ku gihe Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'umuryango w'Abibumbye [Tedros Adhanom Ghebreyesus] yatorerwaga manda ya mbere ibihugu byose bya Afurika byishyize hamwe bishyigikira kandidatire ye kandi imyaka yayoboye yatanze umusanzu ukomeye muri Afurika.

    Yavuze ko Afurika ikwiriye gukurikirana inyungu zayo binyuze mu gukorana na buri wese wayifasha kugera ku ntego zayo.

    Ati 'Ni inyungu za Afurika kugira abafatanyabikorwa benshi. Ni inyungu zacu guhahira mu bice bitandukanye by'Isi no gushakira inyungu i New York, Beijing, Abu Dhabi, Doha. Inyungu za Afurika uyu munsi ni ukwihitiramo abafatanyabikorwa badufasha kugera ku ntego zacu twishyiriyeho nk'Abanyafurika.'

    Afurika yashyizeho icyerekezo 2063 kizayifasha mu iterambere, aho yifuza kuzaba yunze ubumwe, yarageze ku iterambere ridaheza, umutekano na demokarasi biri hose kandi ifite ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

    Louise Mushikiwabo (iburyo) yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/louise-mushikiwabo-yagaragaje-icyatuma-afurika-igera-ku-iterambere-yifuza

  • Kwibuka 31: Abakozi ba BSC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, ku wa 15 Gicurasi 2025.

    Aba bakozi basobanuriwe amateka y'uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y'uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo.

    Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu nkambi bahabwa akato kubera politike mbi y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n'indwara ziterwa n'isazi ya Tse Tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.

    Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka, Abayobozi n'abakozi ba BSC bashyize indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banunamira imibiri y'abasaga ibihumbi 45 bahashyinguwe.

    Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura N.Gilbert yavuze ko ikigo ayoboye cyasuye uru rwibutso mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka by'umwihariko ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rukora muri iki kigo.

    Yagize ati 'Ni igikorwa twajemo kugira ngo twige amateka haba ari ku bakuru cyangwa abatoya bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo twese tumenye imvo n'imvano yayo ndetse n'uburyo twakumira ko yakongera kubaho ukundi.'

    Yakomeje avuga ko nk'ikigo gicuruza interinet bagira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha birimo abantu bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije ikoranabuhanga.

    Ati 'Dushishikariza urubyiruko rwacu kugira uruhare bandika ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo tunyomoze ibinyoma bishobora kugoreka amateka yacu.'

    BSC yatanze inkunga kuri uru rwibutso mu rwego rwo kurushyigikira ngo rukomeze kwagura ibikorwa bifasha gusobanurira abaturarwanda amateka.

    Iki kigo ni kimwe mu bigo bikomeye bicuruza internet na serivise ziyishamikiyeho mu Rwanda kuva mu 2010 aho gifite ubushobozi bwo kuyigeza mu turere twose tw'Igihugu.

    Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba BSC basobanuriwe uko Jenoside yateguwe i Nyamata n’ubugome yakoranywe

    Muhaturukundo Eric yasobanuriye abakozi ba BSC amateka Urwibutso rwa Nyamata rubumbatiye

    Abakozi ba BSC bashyize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura N.Gilbert, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura N.Gilbert yavuze ko abakora muri BSC basobanuriwe birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura atanga inkunga yo gushyigikira Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-31-abakozi-ba-bsc-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-nyamata

  • Perezida Joe Biden arwaye kanseri: Amerika mu rujijo, Isi mu kwiheba #rwanda #RwOT

     

    Joe Biden yashyizwe mu Rujijo nyuma yo gutangaza ko arwaye Kanseri: Impuhwe n'amakenga ku Isi hose

    Mu minsi ishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yahuye n'uburwayi bwa kanseri, icyemezo cyahise giteza impaka ndende n'impuhwe mu bice bitandukanye by'isi. Abatari bake bagaragaje impuhwe n'akababaro kubera uburwayi bwe, ariko hari n'abandi bagaragaje amakenga bavuga ko iyi nkuru ishobora kuba ifite imvano ya politiki cyangwa indi migambi itagaragazwa ku mugaragaro.

    Mu gihe isi yitegura amatora ya Perezida muri Amerika muri 2024, aya makuru y'uburwayi bwa Biden yashyize ibintu mu rujijo. Ese koko ni ukuri? Ese ni uburyo bwo gutegura gusezera kuri politiki cyangwa hari undi mugambi wihishe inyuma? Iyi nkuru irasesengura impande zombi z'iyi nkuru iteye urujijo, harimo uko byatangajwe, uko byakiriwe n'abaturage, ibyemezo bya politiki bifitanye isano nabyo, n'icyo bivuze ku hazaza h'ubuyobozi bwa Amerika.

    Itangazo ry'uburwayi bwa Perezida Biden

    Binyuze mu ijwi rye bwite, Perezida Joe Biden yatangaje ko yasanganywe kanseri y'uruhu izwi ku izina rya melanoma, imwe mu bwoko bukaze bwa kanseri ishobora gukwira mu mubiri mu buryo bwihuse. Biden yavuze ko yamenye iby'ubu burwayi nyuma y'ibizamini byakozwe n'abaganga b'Ibiro bya Perezida (White House Medical Unit) aho basanze ibimenyetso ku ruhu rwe byari bigeze ku rwego rwo kubangamira ubuzima bwe.

    Mu ijambo rye rituje, yagize ati:

    'Nabwiwe n'abaganga banjye ko mfite kanseri y'uruhu, ariko barimo kumfasha ku buryo buhoraho. Ntabwo ari ibintu bigoye guhangana nabyo mu buryo mfite ubu. Ndizera Imana, ndizera abaganga, kandi ndashima ubufasha buri wese anyeretse.'

    Nubwo yagerageje kugaragaza ko ameze neza, amagambo ye yasize ibibazo byinshi mu mitima y'abantu, cyane cyane bitewe n'imyaka ye (82) no kuba ari mu myiteguro yo kwiyamamariza manda ya kabiri.

    Impuhwe zaturutse mu mpande zose

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bo hirya no hino ku isi bagaragaje impuhwe no gushyigikira Perezida Biden. Abanyapolitiki, abanyamakuru, abahanzi n'abaturage basanzwe bagiye bandika ubutumwa bw'ihumure.

    Umunyapolitiki wo muri Canada, Justin Trudeau, yanditse kuri X (Twitter):

    'Turabizi ko Biden ari umugabo ukomeye kandi w'inararibonye. Twifurije we n'umuryango we gukira vuba, ndetse no kugira imbaraga zo guhangana n'ubu burwayi bukomeye.'

    Naho uwahoze ari Perezida w'u Bufaransa, François Hollande, yavuze ko 'isi ikeneye abayobozi bafite ubuzima bwiza kandi bafite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora mu bihe bikomeye nk'ibi.'

    Mu gihugu imbere, abasenateri n'abadepite benshi bo mu ishyaka rya Democratic n'irya Republican bagaragaje impuhwe n'ubwuzu. Umusenateri Mitch McConnell, n'ubwo atavuga rumwe na Biden ku bya politiki, yagize ati:

    'Uyu si umwanya wo guhangana. Ni igihe cyo gushyira hamwe nk'abantu, tukifuriza Perezida wacu gukira no kongera kugira ubuzima bwiza.'

    Amakenga n'amakemwa ku ndorerwamo ya politiki

    Nubwo impuhwe ari nyinshi, hari abatangaje ibitekerezo bishingiye ku gushidikanya ku kuri k'ubu burwayi. Bamwe mu banyamakuru ba Fox News, cyane cyane Sean Hannity, bavuze ko byashoboka ko ari uburyo bwo gutegura ubutumwa bwo kwikura mu matora azaba muri 2024, kugira ngo hakingurwe amayira ku wundi mukandida mushya wo mu ishyaka rya Democratic.

    Hannity yagize ati:

    'Ese ubundi igihe cyose umuntu yihutira gutangaza indwara mu buryo butunguranye, by'umwihariko umukuru w'igihugu, ntibikwiye gucika intege abantu ngo bemere byose uko biri. Hari ubwo byaba ari iturufu ya politiki, hari n'ubwo byaba ari ukuri. Ariko tubaye abanyakuri, dukeneye ibisobanuro birambuye.'

    Hari n'abandi bavuga ko gutangaza ubu burwayi kuri ubu buryo bifitanye isano no kugerageza gutuma abantu bamwumva nk'umuntu usanzwe uhanganye n'ubuzima nk'abandi, bikazatuma bamugirira impuhwe mu gihe cy'amatora.

    Abasesenguzi mu by'imitegekere nka Prof. Anne Johnson wo muri Harvard yavuze ko 'kanseri ni indwara itavugirwaho impaka, ariko uko igaragazwa na perezida ufite ubushake bwo kwiyamamariza indi manda bigomba gusuzumwa mu buryo bwimbitse.'

    Ingaruka z'ubu burwayi ku matora ya 2024

    Amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe muri Ugushyingo 2024. Perezida Biden yari amaze kugaragaza ku mugaragaro ko azongera kwiyamamaza, kandi yari anashyigikiwe n'ishyaka rye rya Democratic.

    Gusa, ubu burwayi bushobora guhungabanya icyizere cy'abamushyigikiye ndetse bukabyutsa impaka ku bijyanye no kumwemerera kongera kwiyamamaza.

    Hari bamwe mu banyepolitiki bo muri Democratic batangiye gutekereza kuri Plan B, aho bavuga ko Vice Perezida Kamala Harris ashobora kuzasimbura Biden mu gihe byagaragara ko uburwayi bwe bumubuza gukomeza kwiyamamaza.

    Umusesenguzi w'imibereho n'imiyoborere ya Amerika, Dr. Michael Fairchild, yavuze ko:

    'Biden ari mu gihe cy'ingenzi mu buzima bwa politiki ye. Ubu burwayi buzahindura ibintu byinshi. Niba koko bwamubuza kwitabira ibikorwa bya politiki, ntabwo Democratic izihanganira gutakaza amahirwe kuko umuntu umwe atameze neza.'

    Amateka ya Biden n'ubuzima bwe mbere

    Joe Biden si ubwa mbere avuzweho uburwayi bukomeye. Mu myaka ya 1980, yigeze kugira ikibazo cy'ubwonko aho yahuye n'uburwayi bwa brain aneurysm, ariko yabashije kugaruka agasubira mu mirimo ye ya politiki.

    Mu gihe cye cyose cy'ubuyobozi, yagaragaje ko afite imbaraga zidasanzwe zo guhangana n'ibibazo bikomeye, haba iby'ubuzima, iby'umuryango (nk'uko yabuze umugore n'umwana we mu mpanuka), ndetse n'ibya politiki.

    Ibi bituma hari abamushimira kuba yatinyutse gutangaza indwara ye ku mugaragaro, mu gihe abandi bayobozi babihisha cyangwa bakabivuga mu buryo butaziguye.

    Repubulika n'abandi bayobozi batekereza iki?

    Ku ruhande rw'abavuga rumwe na Leta, harimo abavuga ko batizeye uko iyi nkuru y'uburwayi yamenyekanye. Donald Trump, wahoze ari Perezida ndetse akaba ari no mu biyamamaza, yavuze ko:

    'Ntabwo dushobora kugira Amerika ikomeye mu gihe iyoborwa n'umuyobozi udafite ubuzima bukomeye. Abaturage bakeneye umuyobozi ushoboye, ufite imbaraga, udategereje impuhwe.'

    Abandi bakandida nka Ron DeSantis na Nikki Haley barimo gutegura uburyo bwo kubyaza umusaruro iki kibazo mu buryo bw'amatora, bagaragaza ko igihe kigeze ngo haboneke umuyobozi mushya ufite imbaraga.

    Uko abaturage babyakiriye

    Mu baturage basanzwe, abenshi bagaragaje impuhwe ariko bakaba bafite impungenge ku hazaza h'igihugu. Madamu Lisa Montgomery, umuturage wo muri Ohio yagize ati:

    'Ndabizi ko Biden ari umuyobozi w'intangarugero, ariko imyaka n'ubuzima bwe bigomba gufatwa nk'ikintu cy'ingenzi mu gufata icyemezo cy'umukandida.'

    Undi muturage wo muri Texas, John Wallace, yavuze ko 'nubwo bishoboka ko kanseri ishobora gukira, ariko ntitwakwirengagiza ko guhangana n'iyi ndwara bisaba imbaraga, ubwitange n'umwanya.'

    Ibyemezo bishobora gufatwa n'Ishyaka rya Democratic

    Ishyaka rya Democratic riri mu rujijo ku cyemezo rizafata niba Biden atabasha gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza. Hari amakuru avuga ko muri Kamena 2025 hazaba inama idasanzwe y'abayobozi bakuru b'ishyaka, aho baziga ku buryo bwo kwitwara kuri iki kibazo.

    Bamwe mu bazwiho kuba bafite ubushobozi bwo guhita bahabwa iyo nshingano harimo Kamala Harris, Gavin Newsom (Guverineri wa California), na Pete Buttigieg (Minisitiri w'Ubwikorezi).

    Icyizere cyo gukira n'ubutumwa bwo gukomeza kwihangana

    Abaganga ba Biden batangaje ko iyi kanseri y'uruhu iri mu byiciro by'imbere kandi ishobora gukurikiranwa neza hakoreshejwe ubuvuzi bwa immunotherapy na targeted radiation. Bashimangiye ko nta mpamvu yo kugira impungenge z'uko ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye.

    Biden nawe, mu butumwa bwe bwa nyuma, yagize ati:

    'Sinshaka ko abantu bumva ko ubuzima bwanjye buri ku iherezo. Ndashaka ko abantu bumva ko ndi umuntu wo hagati yabo, kandi ko nzakomeza gukora uko nshoboye kugeza igihe nzafatira icyemezo gikwiye.'

     Uburwayi n'amahame ya politiki

    Inkuru y'uko Perezida Biden afite kanseri yazamuye amarangamutima menshi kandi anyuranye. Ni inkuru ishyushye, ifite aho ihurira na politiki, imibereho n'ubuyobozi. Igaragaza ukuntu indwara zitandukanye n'ubuzima bw'abayobozi bigira uruhare runini mu gufata ibyemezo bireba ibihugu n'isi muri rusange.

    Abantu bose — yaba abafana be cyangwa abataramushyigikiye — bafite uburenganzira bwo kubaza, gusobanuza no gushyira ku munzani ibimenyetso byose, ariko ntibakwiye kwibagirwa ko mbere ya byose, Biden ari umuntu ukeneye ubufasha, ubwitange n'imbabazi.

     

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-joe-biden-arwaye-kanseri-amerika-mu-rujijo-isi-mu-kwiheba/

  • Yashakanye n'umugabo, ariko umutima we warigaruriwe n'undi: Ibyo yakoreye mw'ijoro umugabo we asinziriye Biratangaje! #rwanda #RwOT

    Ntigeze ambwira amagambo meza. N'iyo yamperega impano, yambwiraga gusa ngo njye kuyifata, nta jambo na rimwe riryoshye arenzaho.

    Ntigeze ambwira amagambo meza. N'iyo yamperega impano, yambwiraga gusa ngo njye kuyifata, nta jambo na rimwe riryoshye arenzaho.
    Narifuzaga ko yankwita amazina aryoshye nk'uko yabigenzaga mbere y'uko tubana. Icyo ni kimwe mu bintu namukundiye cyane icyo gihe.
    Yampamagaraga kenshi akambwira uko ubwiza bwanjye bumucengera, n'uko yifuzaga ko mba uwe wenyine. Iyo yambwiraga amagambo meza nk'ayo, numvaga nishimye, nkamwenyura, nkumva nishimiwe.

    Ariko kuva twabana, ntakiri kunyita ya mazina aryoshye. Natekerezaga ko nyuma yo gushyingirwa azajya anshyira ku mutima mbere yo kumpamagara ngo tujye kuryama. Ariko ubu ampamagara gusa ngo njye kuryama—ntabyo kwita ku marangamutima.
    Naramubwiye ko nkunda ko anyita amazina meza, ariko ambwira ko hari ibintu umuntu akura, ko nkwiye kureka gusaba amagambo aryoshye nk'umwana.
    Si uko atampa amafaranga cyangwa impano, ahubwo arabikora nk'aho yabigiriwe n'imbabazi, nk'aho nabyingingiye.
    Ibi byabaye ikibazo gikomeye; numvaga mpora mfite agahinda, nshaka kongera kumva ko nkunzwe binyuze mu magambo meza, ariko we yahoraga afite akazi menshi, nta mwanya wanjye.

    Umunsi umwe, nahuriye n'inshuti ya kera twiganye mu mashuri yisumbuye aho nari nagiye guhaha.
    Ntabwo twari inshuti cyane icyo gihe, ariko twaraganiraga rimwe na rimwe.
    Twaganiriye igihe kirekire ku buzima bw'ishuri n'uko tubayeho nyuma yo kurirangiza. Ambwira ko noneho ndushijeho kuba mwiza, ko ubuzima bunyitaho.
    Narasekaga kuko nari nzi ko byose biterwa n'uko umugabo wanjye yanyitayeho.
    Yambwiye ko nta mugore afite. Nifuzaga kumubwira ko nshatse, ariko hari ikintu cyambujije kubivuga.
    Nahisemo guhisha ko ndi umugore w'abandi kuko muri ya minota mike twari tumaranye, yari amaze kunyegurira umutima abinyujije mu magambo meza ayo nkunda.

    Uko niko byatangiye; twavuganye tuzana gahunda yo kuzahura. Umugabo wanjye yari mu kazi, nk'uko asanzwe ahora mu kazi, atita ku byiyumviro byanjye.
    Icyo akora gusa ni ugutanga amafaranga yo kwitaho, ariko si ko byose ari amafaranga!
    Nagiye kuri date, nk'uko bisanzwe, uwo musore yanyuzagamo ankomeza amagambo meza nk'aho azi neza icyo nkeneye.
    Tuvuye muri resitora, yashyize ukuboko ku rutugu rwanjye aransoma ku itama, aseka, agaragaza udusebe ku matama n'iminwa y'akataraboneka.
    Narahise ntwarwa n'ubwiza bwe.
    Yari afite byose: amafaranga, amagambo aryoshye, isura nziza.
    Si uko umugabo wanjye ari mubi, ariko aranyirengagiza cyane. Ntajya anshimisha, ahora yitwara nk'umuyobozi, njye nk'umukozi.

    Ariko Dave yari atandukanye cyane.
    'Joy,' niko yambwiye, mpita mubwira mwitegereza mushimye.
    'Tugire icyo twarenzaho? Ndakwishimira by'ukuri kandi nari naragukunze no hambere, gusa sinagiraga ubutwari bwo kubikubwira.'
    Nafashe umwuka mwinshi. Sinashakaga kugera kure. Icyo nashakaga ni ukumva amagambo meza kugira ngo numve nkunzwe, si uko nashakaga guca inyuma umugabo wanjye.

    Naramubwiye nti, 'Ndabitekerezaho.'
    Yemeye, ati ntiyari ananiriye igisubizo ako kanya.
    Yansize ku muhanda ugera ku rugo kugira ngo atangeze imbere, kuko nakomeje kwibutsa ko ndi umugore w'abandi.

    Nageze mu rugo, ntekereza byinshi, ni uko mwandikira nijoro ubwo umugabo wanjye yari asinziriye.
    Buri herena nandikaga umutima wanjye wakubitaga cyane, nizeye ko umugabo wanjye atazakanguka ngo ansange ndimo kuvugana n'undi mugabo.

    Nabwiye Dave ukuri ko ndi umugore w'abandi kandi ko ntashobora guca inyuma umugabo wanjye. Namushimiye ku mwanya mwiza twagiranye no kuntetesha amagambo, ariko mubwira ko bidashoboka gukomeza.
    Yansubije emoji aseka, ati yari azi ko nashatse, ariko ko yabibonaga mu maso yanjye ko hari icyifuzo yizeye ko ari we gusa wagihaza.
    Ati 'Tuzabiganiraho turi kumwe ku ifunguro rya saa sita. Nanone nanjye narashatse, ariko umugore wanjye arambabaza. Turi abantu bakuru, dushobora kwishimisha uko tubishaka igihe twumvikanye.'
    Yampesheje impamvu yumvikana.
    Naramubwiye nti: 'Birashoboka, ariko ntitugomba kurenza urugero.'
    Yansubije emoji y'urukundo, ambwira ngo ndyamane amahoro.

    Umugabo wanjye yikubitaga ku ruhande, arambundira akaguru. Nari nsize umugongo uremereye, nizeye ko atazakanguka.
    Yanze gukanguka, nanjye nshyira telefoni hasi gahoro, ndaryama ndasinzira.

    Ariko bukeye bwaho, sinari niteze gusanga Dave ku muryango wanjye afite indabo mu ntoki, aseka, dimple ku matama, ati 'Mwaramutse.'
    Mana yanjye! Umugabo wanjye yari mu rugo agifata ifunguro rya mu gitondo!

    Uyu mugabo agiye kuntera ikibazo gikomeye.

    BIRAKOMEJE…

    .

    Source : https://kasukumedia.com/yashakanye-numugabo-ariko-umutima-we-warigaruriwe-nundi-ibyo-yakoreye-mwijoro-umugabo-we-asinziriye-biratangaje/

  • ADECOR yasabye kunoza imikoranire y'abakiliya n'amabanki mu itangwa ry'inguzanyo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, mu biganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukumira kutishyura neza inguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari.

    Ndizeye yagaragaje ko bimwe mu bibazo bituma abakiliya batishyura neza inguzanyo bishingiye ku nyungu ziri hejuru mu bigo bimwe by'amabanki nka SACCO, imikoranire idahwitse hagati y'ibigo by'imari n'ababigana ndetse no kuba benshi basinya amasezerano y'inguzanyo batabanje kuyigaho neza.

    Yagaragaje ko mu bikwiye gukorwa harimo kugabanya igihe ntarengwa umuntu usaba inguzanyo ayemererwa kuko hari aho usanga bitwara amezi atatu, kandi bishobora kugira ingaruka ku kudindiza ibikorwa by'uyisaba, asaba ko byagezwa nibura ku kwezi kumwe.

    Yakomeje ashimangira ko banki zikwiye kunoza imikoranire n'abakiliya bazo zigakurikirana uko inguzanyo bahabwa zikoreshwa.

    Ati 'Ndasaba ko amabanki akorana neza n'abakiliya kuko imikoranire ntabwo ihwitse. Twasanze iyo umuntu amaze gufata inguzanyo, banki zitaba zikimukurikiranye. Kuvuga ko abakiliya bakoresha amafaranga mu bindi bikorwa bitari biteganyijwe si byo kuko abatugana benshi bavuga ko n'impamvu ishobora kuboneka ari uko aba abona atazashobora kwishyura akaba yayajyana mu gikorwa cyunguka ngo azabashe kwishyura neza.”

    Yakomeje ati 'Niba mumuhaye inguzanyo ni mumufashe mu mukurikirane, kuko igihombo iyo kimugezeho namwe kibageraho.'

    Umuyobozi mu Ihuriro ry'Amabanki mu Rwanda, Nkongori Pacifique, yavuze ko urwego rw'Amabanki rufite inshingano zo gukurikirana imikoreshereze y'inguzanyo zitangwa.

    Ati 'Inguzayo iyo imaze gutangwa habaho indi komite ishinzwe kureba icyo yakoreshejwe, akazi kayo ni ukuvuga ngo amafaranga twatanze yakoreshejwe ibyo yasabiwe. Nyuma y'igihe runaka umuntu ajyayo kureba ko yakoreshejwe neza kandi ni ibintu bigomba gutangirwa raporo.'

    Yakomeje ati 'Ntabwo banki ziberaho gusa gutanga amafaranga cyangwa kunguka gusa ahubwo turi n'abafatanyabikorwa. Tugomba kuvuga ngo uyu muntu nubwo yahawe amafaranga akaba ari mu bucuruzi hari ubundi bumenyi dushobora kumwungura kugira ngo atayoba.'

    Nkongori yavuze ko hari ubwo usanga abakiliya basabye inguzanyo bahita bajya gukoresha amafaranga basabye mu bindi kandi akenshi bagirwaho ingaruka no kutishyura uko bikwiye.

    Senateri Mugisha Alexis yabajije niba nta buryo bwateganyijwe umukiliya ashobora kumenyeshamo banki ko ahinduye umushinga bitewe n'uko uwo yari yasabiye ingwate bigaragaye ko uzamuhombya.

    Uwera Pelagie yavuze ko banki ikwiye gukurikirana koko ko uwahawe inguzanyo ayikoresha neza mu rwego rwo kunoza imikoranire y'impande zombi.

    ADECOR yasabye kunoza imikoranire y'abakiliya n'amabanki mu itangwa ry'inguzanyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/adecor-yasabye-kunoza-imikoranire-y-abakiliya-n-amabanki-mu-itangwa-ry

  • Ibindi bigo bigiye kwemererwa kubika inyandiko z'agaciro zabikwaga na BNR yonyine – #rwanda #RwOT

    Ishingiro y'uyu mushinga w'Itegeko ryatowe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, ariko ukazakomeza gusuzumirwa muri Komisiyo harebwa ingingo ku yindi mu zirenga 70 ziwugize.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yasobanuye ko iri tegeko rigamije koroshya ibikorwa byo gucunga, kubika, no kugenzura inyandiko z'agaciro.

    Ni inshingano zari zifitwe gusa na Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, ariko nyuma yo kwemeza iryo tegeko n'abandi bashobora kwemererwa gutanga serivisi zo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro mu gihe Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, Capital Market, kizasigarana inshingano zo kubigenzura.

    Ati 'Impamvu ya mbere ni ukoroshya imikorere y'ibikorwa byo gucunga inyandiko z'agaciro, itegeko risanzwe ryemerera Banki Nkuru y'u Rwanda kuba ari yo yonyine ikora ibikorwa byo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro mu Rwanda.'

    Yakomeje ati 'Ukurikije iterambere ryitezwe ry'isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda cyane cyane muri gahunda yo kugira Kigali igicumbi cy'imari, byagaragaye ko n'abandi bakwiye kwemererwa gukora ibikorwa byo gutanga serivisi zo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro bikanatanga ishusho nziza ku rwego mpuzamahanga ko u Rwanda rufunguriye amarembo buri wese ubushoboye mu gutanga izo serivisi.'

    Yavuze kandi ko iryo tegeko rigamije kunoza imiyoborere y'ububiko bw'impapuro z'agaciro no gukemura ikibazo cy'uko BNR yakoraga nk'urwego rucunga, ikanagenzura imikorere y'urwego rw'ububiko bw'inyandiko z'agaciro.

    Ati 'Uyu mushinga uzaha Urwego rushinzwe Kugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane CMA ishingano zo kugenzura imikorere y'ububiko bw'inyandiko z'agaciro nk'uko biteganywa n'amategeko y'umuryango mpuzamahanga uhuza inzego zigenzura isoko ry'imari n'imigabane.'

    Yagaragaje kandi ko bigamije guha urubuga abafatanyabikorwa bose mu iterambere no gushyiraho uburyo bw'amategeko rurengera abari mu masezerano mu gihe hari uruhande rwahombye.

    Ikindi cyavuguruwe ni uko ingwate irebana n'inyandiko z'agaciro izajya icunga n'ikigo cyangwa urwego ruzaba rufite inshingano zo kubika izo nyandiko z'agaciro aho kuba Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB.

    Murangwa yerekanye ko iyo hafunguwe amarembo bifasha cyane mu kwiyongera kw'abacuruza imari bikazamura urwo rwego kandi ko amategeko mpuzamahanga yamaze gushyirwaho, bikaba bidakwiye guteza impungenge.

    Depite Nyirabazahiyire yashimye uwo mushinga w'iryo tegeko, yemeza ko ugamije kureshya abashoramari baturutse hirya no hino mu rwego rw'imari n'imigabane mu Rwanda.

    Ati 'Nshyigikiye ishingiro ry'uyu mushinga cyane ko biri mu rwego rwo kureshya abantu bo hirya no hino ku Isi kugira ngo bitabire isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.'

    Depite Uwababyeyi Jeannette, yabajije impamvu nka Banki Nkuru yambuwe inshingano z'ubugenzuzi n'ingaruka bishobora guteza, ariko Minisitiri Murangwa ashimangira ko nta mpungenge bizateza.

    Ibindi bigo bigiye kwemererwa kubika inyandiko z'agaciro zabikwaga na BNR yonyine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibindi-bigo-bigiye-kwemererwa-kubika-inyandiko-z-agaciro-zabikwaga-na-bnr

  • Icyiciro cya gatandatu cy'ibikoresho bya SAMIDRC cyacyuwe kinyujije mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n'abakuru b'ibihugu by'umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

    Mu byiciro bitanu biheruka, yibanze ku gucyura ibikoresho bakabinyuza mu Rwanda, bikomereza muri Tanzania.

    Mu masaha ashyira saa 18h30' yo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, imodoka nibwo zahagurutse ahazwi nko mu Rugerero mu Karere ka Rubavu zikomeza zerekeza Musanze-Kigali.

    Abasirikare bagize SAMIDRC abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, kuko bafashe umwanzuro wo kureka ibikoresho bikabanza kugenda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-gatandatu-cy-ibikoresho-bya-samidrc-byacyuwe-binyujije-mu-rwanda