Blog

  • Ukuri kuri Gaz bivugwa ko yazamutse mu kiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’umwuka mubi wa CO2 ubarizwa mu kigobe cya Kabuno, ubu gihangayikishije abatuye mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru no mu nkengero zaho, kubera iyo Gaz irimo kuzamuka yegera abaturage.

    Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli Didier Budimbu yabwiye itangazamakuru rikorera muri RDC ko hatagize igikorwa iyo Gaz ishobora guturika ikaba yahitana ubuzima bw’abaturage barenga miliyoni, ndetse ikaba imwe mu mpamvu abayobozi bahereyeho mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bavuga ko kiramutse kirukiye mu kiyaga cya Kivu hari benshi babura ubuzima bitewe n’iyo myuka yahura n’amazuku avuye mu kirunga bakabasaba guhunga umujyi wa Goma.

    Minisitiri Budimbu ati “Ni ibyo kwitondera, ni CO2 iri hafi munsi ya metero 20 uvuye hejuru, ku buryo haramutse habayeho umuriro habaho guturika ku buryo hatabayeho umuyaga mwinshi uyitwara yahita yiroha mu mujyi wa Goma igahitana abahatuye”.

    Minisitiri Budimbu avuga ko guca intege iyi Gaz iri muri Kabuno igakurwamo bisaba nibura miliyoni 5.5 by’Amadolari ya Amerika.

    Ati “Leta irimo gushaka uburyo bwihuse kugira ngo ibikoresho byakenerwa mu guca intege iyo Gaz bikorwa vuba”.

    Umushakashatsi w’Umufaransa Michel Halbwachs akaba umwarimu w’ubugenge muri Kaminuza ya Savoie, ni we watsindiye isoko ryo gukura Gaz ya CO2 mu kigobe cya Kabuno.

    Uyu mushakashatsi ari mu bagize uruhare mu guca intege CO2 yari mu kiyaga cya Nyos mu gihugu cya Cameroon cyahitanye abantu 18,100 mu mwaka wa 1986 ubwo iyo Gaz yaturikaga, avuga ko Gaz iri muri Kabuno ikubye inshuro 10 iya Nyos.

    Ati “Ikiyaga cya Nyos cyahitanye abantu 18,100 ariko Gaz iri muri Kabuno ikubye inshuro zirenga 10 iya Nyos, ibintu birakomeye hatagize igikorwa, ariko ibikorwa byo kuyitumura bitangiye mu myaka itanu nta kibazo kizaba gihari, kabone n’iyo ikirunga cyaruka kikagera muri Kabuno nta Gaz yaturika”.

    Uwo mushakashatsi avuga ko n’ubwo ikigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu, imyuka iri munda yacyo nta kibazo iteye kuko iri mu nda y’ikiyaga, kure y’ubuzima bw’abantu ndetse bitoroshye ko n’ikirunga cyaruka ngo kihageze.

    Leta ya Congo kubera gutinya ingaruka ziturika ry’imyuka iri mu kiyaga cya Kivu, Rubens Mikindo wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli tariki ya 25 Mutarama 20021 yatangije ibikorwa byo gukura CO2 mu kigobe cya Kabuno.

    Ibikorwa byo gukura CO2 mu kigobe cya Kabuno biteganyijwe ko bizatumura miliyoni 160 m³ za CO2 ibangamiye ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

    Michel Halbwachs ufite ikigo cyitwa Limnological Engineering cyahawe isoko ryo gukura CO2 muri Kabuno kuva 2018, avuga ko bafite ubushobozi bwo gukiza abatuye umujyi wa Goma iyi Gaz.

    Agira ati “Dufite ubushobozi ku bijyanye no gukura CO2 mu kiyaga, kuko tumaze imyaka 25 tubikoze mu kiyaga cya Nyos, ndetse twabikoze mu kiyaga cya Monoun muri Cameroon na cyo cyahitanye ubuzima bw’abantu mu 1984”.

    Ibiyaga nka Nyos, Kabuno na Monoun ni byo byagaragaje ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse bikaba bigenda bifashwa gukurwamo imyuka.

    Halbwachs avuga ko bazubaka station ikura Gaz mu mazi ikayizamura mu kirere itagize ingaruka ku buzima bw’abantu ku buryo mu myaka itanu izaba imaze gukurwa mu kigobe cya Kabuno ntiyongere gutera ikibazo.

    Uretse ikigobe cya Kabuno kibonekamo CO2, mu kiyaga cya Kivu cyegeranye na Kabuno, kibarirwamo CO2 ingana na miliyari metero kibe “300 m3”, miliyari 60 m3 za Gaz methane zishobora kubyara izindi miliyoni 120 m3 kugera kuri 250 m3 buri mwaka uko zagenda zicukurwa.

    Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu yatangiye gucukurwa kuva 1963 n’ikigo kitwa Union Chimique cy’Ababiligi, cyakoreraga ahitwa Rubona mu Karere ka Rubavu.

    Abashakashatsi batangaza ko Gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu ishobora gutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawatt 700 mu gihe cy’imyaka 55.

  • Rwamagana : Umupadiri yatawe muri yombi akekwaho ibifitanye isano n’ubujura #rwanda #RwOT

    The New Times dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mupadiri afunze aho akekwaho ubufatanyacyaha mu bujura.

    Dr Murangira avuga ko nubwo iperereza rigikomeje ariko Padiri Ingabire akekwaho gufasha abajura mu guhisha amafaranga biba.

    The New Times ivuga abaturage bo muri kariya gace bavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize hari abandi bantu batawe muri yombi bakekwaho ubujura barimo uwo mu muryango wa Padiri wafashwe ahishe amafaranga menshi.

    Dr Murangira yavuze ko iperereza rigikomeke kugira ngo hakusanywe amakuru kuri biriya byaha bikekwa kuri padiri.

    Icyo Itegeko riteganya

    Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano

    Ingingo ya 247 : Guhisha ibintu bikomoka ku cyaha

    Umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000FRW).

    Ibihano bivugwa mu gika cya 2 ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umupadiri-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ibifitanye-isano-n-ubujura

  • Perezida Kagame arahura na Tshisekedi i Rubavu #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame Paul arahura na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi nyuma y’uko mu minsi ishize habaye Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kikangiza byinshi byiganje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bicye byo mu Karere ka Rubavu.

    Biteganyijwe ko aba bakuru b’Ibihugu nibahura baza gusura bimwe mu bice byangijwe n’iruka ry’ikirunga ndetse banaganire uko ibihugu byombi byakomeza gufatanya guhangana n’ingaruka zaryo.

    Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida Felix Tshisekedi na we azakira mugenzi Perezida Kagame ubwo uru ruzinduko rwabo ruzanasozwa n’ikiganiro bazagirana n’Abanyamakuru ku mpande z’ibihugu byombi.

    Ubwo kiriya kirunga cyarukaga ndetse bigakurikirwa n’imitingito ikomeye, bamwe mu banyekongo bahungiye mu Rwanda aho Guverinoma y’u Rwanda yabakiriye ndetse ikanabaha ubufasha bw’ibanze.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na TV5 Monde, Perezida Kagame yagarutse ku iruka rya kiriya kirunga ndetse n’ingaruka rikomeje kugira ku baturage batandukanye, aboneraho guhamagarira ibihugu bitandukanye gutabara abakomeje kugerwaho n’ingaruka.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze ibyo rushoboye ariko ko 'Imiterere y’ikibazo ubwacyo ikwiye gutuma amahanga ahaguruka agafasha natwe tuzabatabariza kuko ni ibigaragara ko uburemere bw’ikibazo burenze ubushobozi bw’u Rwanda na Congo.'

    Abakuru b’Ibihugu byombi kandi baranagirana ibiganiro bigamije gukomeza gutsimbataza umubano ndetse bikaba byitezwe ko haza kubaho gushyira umukono ku masezerano anyuranye y’ubufatanye bw’ibi bihugu by’ibituranyi.

    Perezida Kagame yakunze gushima mugenzi we Tshisekedi kuko kuva yagera ku butegetsi, umubano w’ibihugu byombi warushijeho kugenda neza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-arahura-na-Tshisekedi-i-Rubavu

  • FERWAFA yakuyeho urujijo ku ikipe y’abatarengeje imyaka 23 izitabiria CECAFA #rwanda #RwOT

    Urujijo rwari rwinshi benshi bibaza niba ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izitabira CECAFA izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha, kuri ubu FERWAFA yemeza ko izayitabira.

    Mu cyumweru gishize nibwo umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yari yatangaje ko u Rwanda rwamaze kwiyandikisha nk’igihugu kizitabira iyi CECAFA, ndetse iki cyumweru turimo gusoza ari bwo hazatangazwa abatoza n’abakinnyi bazifashishwa muri iri rushanwa.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo haje inkuru ivuga ko u Rwanda rutariyandikisha ariko umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yari yabwiye urubuga Rwa CAF ko bitarenze tariki ya 23 Kamena(ku wa Gatatu) bazaba bamaze kwemeza niba bazitabira iri rushanwa.

    Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Uwayezu Regis yavuze ko bamaze kwemeza ko bazitabira ibijyanye n’abatoza ndetse n’abakinnyi bazifashishwa bimenyekana uyu munsi.

    Ati” Tuzitabira twamaze kubyemeza ntimugire impungenge. Abatoza bazatoza iyi kipe, n’abakinnyi bazifashihswa byose biramenyekana uyu munsi.”

    Mu minsi ishize nibwo haje amakuru avuga iyi kipe izatozwa n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Habimana Sosthene Lumumba.

    Iri rushanwa rizabera muri Ethiopia kuva tariki ya 3 kugeza 18 Nyakanga 2021.

    Bidasubirwaho Amavubi U23 azitabira CECAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yakuyeho-urujijo-ku-ikipe-y-abatarengeje-imyaka-23-izitabiria-cecafa

  • AMAFOTO : Nyuma y’iminsi micye ateye ivi Muvandimwe wa Police FC yasezeranye mu mategeko #rwanda #RwOT

    Muvandimwe Jean Marie Vianney yari yatereye ivi Umwari Rurangwa Irène mu mpera z’icyumweru gishize tariki 20 Kamena 2021 amwambika impeta amusaba ko yamubera umugore undi na we arabimwemerera.

    Nyuma y’iminsi ine gusa, Uyu myugariro wa Police FC na Umwari Rurangwa Irène bahise bajya gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

    Muvandimwe avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuvanga ibintu ariko ko bateganya gukora n’indi mihango yaba iyo gusezerana imbere y’Imana ndetse n’indi isanzwe ikorwa mu muco nyarwanda.

    Bivugwa ko Muvandimwe na Umwari Rurangwa Irène bamaze imyaka umunani bakundana ubu akaba ari bwo biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.

    Muvandimwe Jean Marie Vianney uherutse kugira ibibazo by’imvune, ari mu mpera z’amasezerano ye muri Police FC amazemo imyaka igera kuri itandatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Nyuma-y-iminsi-micye-ateye-ivi-Muvandimwe-wa-Police-FC-yasezeranye-mu-mategeko

  • Imbeba yajujubije bikomeye imfungwa kugeza hafashwe ingamba zitangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe imbeba zijujubya abari muri gereza yo muri Australia hafashwe ingamba zo kubimura igitaraganya.

    Mu byumweru bibiri biri imbere, abagororwa barenga 400 n'abakozi ba gereza ya Wellington 200 bo muri Australia bazimurirwa mu yandi magereza kubera imbeba yabajujubije mu buryo bukabije nk'uko BBC ibitangaza. Gusa n'ubwo havugwa imbeba imwe usanga iba ifatanije n'izindi kwangiza gereza.

    Inkuru ikomeza ivuga ko kiriya gihugu cyibasiwe n'imbeba bikomeye aho zangije ibikorwa remezo bya gereza, harimo insinga z'amashanyarazi z'imbere muri gereza. Imbeba zabaye ikibazo gikomeye ku bahinzi bo muri Australia kuva igihembwe cy'isarura cya 2020 gitangiye.

    Gereza ya New South Wales imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yibasiwe n'imbeba. Igihe cyiza cyo gusarura cyongereye imbeba muri leta y'amajyepfo y'iki gihugu, aho izi mbeba zimaze amezi zangiza byinshi mu bihingwa. Abayobozi ba gereza y'igihugu bavuga ko abagororwa bari muri gereza bazagabanywa kugeza ku mezi ane mu gihe izaba iri gusukurwa, gusanwa by'ibyangiritse.

    Source : https://yegob.rw/imbeba-yajujubije-bikomeye-imfungwa-kugeza-hafashwe-ingamba-zitangaje/

  • Gicumbi: Abana batatu birera birirwa basembera, Gitifu yabagiriye inama yo kugurisha isambu bagasana inzu – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango w’aba bana batatu barebererwa na Niyonshuti kuko ariwe mukuru muri bo, utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyeru mu Murenge wa Rwamiko, Akarere ka Gicumbi.

    Ababyeyi babo babasigiye inzu nayo itameze neza none kuri ubu yabasenyukiyeho bituma babayeho mu buzima bwo gucumbika bituma ubuzima butaborohera bitewe no kutagira aho kuba.

    Ni nyuma yo gutandukana n’umwe mu bo mu muryango wabo wari ubacumbikiye bakajya muri iyo nzu ariko bakaza gufata icyemezo cyo kujya gucumbika mu baturanyi kuko yari igiye kubagwaho.

    Mu kiganiro na IGIHE, Niyonshuti yavuze ko nta bushobozi bwo kwisanira inzu we n’abavandimwe be bafite.

    Ati “Ubuzima bwo kutagira aho tuba ntibutworoheye, inzu yacu irashaje cyane ntitwajya kuyibamo, ujya gucumbika ahantu none ejo bakakwirukana ukabura aho werekeza. Ndi umunyeshuri kandi hari n’abavandimwe banjye babiri ndera bityo ubuzima bukarushaho kutatworohera kuko nta wagucumbikira ngo akumenyere byose ukeneye.”

    Niyonshuti avuga bitabaje Umurenge ukabagira inama yo kugurisha isambu nto basigiwe n’ababyeyi babo ngo basane inzu kandi ariyo ibatunze.

    Ati “Umuyobozi w’Umurenge yatugiriye inama yo kugurisha agasambu gato twasigiwe n’ababyeyi ngo twisanire inzu. Ubwo se ko ako gasambu ko ariko kadutunze twakagurisha tukabaho dute koko? Tubonye ubufasha inzu yacu ikubakwa byadufasha, ntitwazongera kubaho ducumbika mu ngo z’abantu kandi ubuzima bwarushaho kugenda neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Rusizana Joseph, avuga ko ikibazo cy’aba bana akizi ndetse ko yabagiriye inama yo kugurisha ikibanza bafite hafi y’umuhanda ngo bisanire inzu.

    Ati “Ni byo abo bana ikibazo cyabo ndakizi, nari nabagiriye inama yo kugurisha ikibanza bafite hafi y’umuhanda ngo tubafashe kuko iyo nzu si iyo kubamo yubakishije ibiti kandi iranashaje. Ntitwigeze tubamagana, tugiye gushaka uburyo twabakemurira ikibazo vuba.”

    Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, avuga ko icyo kibazo ntacyo azi, yizeza ko agiye kugikurikirana.

    Ati “Icyo kibazo cy’abo bana ntacyo tuzi, ariko ntibyagakwiye ko batugana ngo badutakambire tubone kumva ikibazo cyabo, ni abana badafite ubushobozi kuko ubwabo nabo bakwiye kurerwa. Ngiye gushaka uburyo navugana n’uwo mwana turebe uburyo twabafasha kubabonera icumbi vuba.”

    Ku kibazo cyo kuba baregereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwamiko bukabamagana yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko atabizi, yongeraho ko bidakwiye ko umuyobozi yasubiza umwana gutyo kuko aba atarabona uburyo bwo kwishakamo ubushobozi.

    Muri aba bana, babiri ni abakobwa b’imyaka 22 na 20 na musaza wabo w’imyaka 17. Ababyeyi babo bitabye Imana mu 2004 bajya gucumbika kwa nyirarume wa nyina waje kubirukana mu 2020, kuri ubu umwe acumbitse mu baturanyi.

    Niyonshuti Immaculée yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, ni imfubyi ibana n’abavandimwe babiri arera

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yijeje ko ikibazo cy’abana badafite aho kuba agiye kugikurikirana

    Abana batatu birera birirwa basembera nyuma y’uko inzu basigiwe n’ababyeyi yenda kubagwaho

  • Mu Rwanda hari gukorwa isesengura ryihariye ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (CNPD) ifatanyije n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga (UNABU) bateguye igenzura ku nyubako zakira abahohotewe (Isange One Stop Centers) ziherereye mu bitaro byose byo mu Rwanda hagamijwe kureba niba abafite ubumuga bahohoterwa bazigana ndetse n’uko bakirwa.

    Icyo gukorwa kiri kubera muri Isange One Stop Centers zigera kuri 20 mu gihugu hose cyatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru kizasozwa ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

    Mugisha Jacques wari uhagariye itsinda ryakoze isesengura kuri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye, yavuze ko nibasoza isesengura bazakusanya amakuru yose bagakora icyegeranyo cyerekana ihohoterwa abafite ubumuga bakorerwa n’icyakorwa ngo rihagarare.

    Yavuze ko aho bamaze kugera hose mu gihugu hari ibyo bamaze kubona. Icya mbere ni uko muri rusange abafite ubumuga batagana Isange One Stop Centers iyo bahohotewe, bitewe no kudasobanukirwa uburenganzira bwabo no kutamenya aho bagana ngo barenganurwe.

    Ati “Abafite ubumuga turabizi barahohoterwa pe! Mu buryo bubabaza umubiri, ubwo ku gitsina n’ubwo ku mutungo. Hari benshi baterwa inda kubera kutumva no kutavuga, ntamenye kubivuga no kubisobanura.”

    Icya kabiri ni uko hari n’abagera kuri Isange One Stop Centers ntibakirwe neza kuko abagomba kubafasha batazi ururimi rw’amarenga cyangwa badafite ubumenyi n’ibikoresho bihagije mu kwita ku bafite ubumuga.

    Icya gatatu bamaze kubona ni uko abafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa ririmo kwamburwa imitungo babwirwa ko badashoboye kuyicunga, bagahitamo kwicecekera kandi bakagombye kugana Isange One Stop Centers zikabafasha zikabagira n’inama y’uko barenganurwa.

    Iryo genzura kandi ryerekanye ko hari n’inyubako ziri kubakwa muri iki gihe zidakurikiza amabwiriza yashyizweho yo korohereza abafite umumuga.

    Mugisha yavuze ko nibamara gukusanya amakuru yose bazayashyira hamwe bagakora icyegeranyo kigaragaza uko abafite ubumuga bahohoterwa n’uko bafashwa mu kurenganurwa.

    Ati “Izi Isange One Stop Centers ni igikorwa gikomoka ku byo igihugu cyiyemeje mu nama mpuzamahanga mu 2018 ko mu 2022 Isange One Stop Centers zose zizaba zitanga serivisi zidaheza ku bantu bafite ubumuga. Ubu turimo kureba niba umuhigo igihugu cyiyemeje ku rwego mpuzamahanga hari aho tugeze tuwushyira mu bikorwa.”

    Yavuze ko kandi nibamara gukusanya amakuru yose bazakora inyandiko ikora ubuvugizi ku nzego bireba bitewe n’ibyo bazaba bamaze kubona byose, kugira ngo ahari ibibazo bikemurwe.

    Umukozi uhagarariye Isange One Stop Center mu Bitaro by’Akarere ka Huye, Muribonge Claudine, yavuze ko bakira abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo gukubita no gukomeretsa n’irishingiye ku mutungo ndetse n’irishengura umutima.

    Yavuze ko mu kwezi kumwe bakira abantu bagera kuri 70 biganjemo abahuye n’ihohoterwa ryo gukubita no gukomeretsa. Mu bo bakira hari n’abafite ubumuga ariko ni bakeya cyane.

    Imwe mu mbogamizi bafite ikomeye ni uko nta bumenyi buhagije bafite ku kwakira uwahohotewe ufite ubumuga no kumufasha.

    Ati “Hari igihe haza abahuye n’ihohoterwa ariko bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bagakoresha amarenga, bikatugora kumva ibyo bavuga cyangwa kumenya icyo tubafasha.”

    Yasabye ko abakozi ba Isange One Stop Centers bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo babashe guha abafite ubumuga serivisi nziza kandi hagashyirwaho uburyo bwafasha abafite ubumuga gutabaza igihe bahohotewe bagafashwa kugera ku bitaro.

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2021 muri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye hamaze kwakirwa abahohotewe barenga 300.

    Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga bateguye igenzura ku nyubako zakira abahohotewe ziri mu bitaro byose byo mu Rwanda

    Mugisha Jacques yavuze ko nibasoza isesengura bazakusanya amakuru yose bagakora icyegeranyo cyerekana ihohoterwa abafite ubumuga bakorerwa n’icyakorwa ngo rihagarare

    Umukozi mu Muryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga, Nsengiyumva Claudien

    Umukozi uhagarariye Isange One Stop Center mu Bitaro by’Akarere ka Huye, Muribonge Claudine

    Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’Iterambere, Nsabimana Jean Pierre, mu bitabiriye igikorwa cy’ahakorewe iri sesengura

    Umukozi wa RIB muri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye, Kantengwa Daria

    Mu Rwanda hari gukorwa isesengura ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2021 muri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye hamaze kwakirwa abahohotewe barenga 300

    [email protected]


  • Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uyu mupadiri yatawe muri yombi.

    Yagize ati “Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana afunzwe na RIB, akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abantu. Ubu arafunze mu gihe iperereza riri gukorwa.’’

    Amwe mu makuru ava mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana avuga ko kuva ku Cyumweru aribwo abantu batandukanye batangiye gutabwa muri yombi, hari urugo rw’umwe mu baturage akanaba bene wabo n’uwo mupadiri rwasanzwemo amafaranga menshi.

    Iperereza ngo ryarakomeje birangira bagiye gusaka uyu mupadiri na we asanganwa amafaranga menshi bivugwa ko yari yibwe nawe ahita atabwa muri yombi.

    Bivugwa ko umwe mu bafitanye isano na Padiri wari wanamusuye akanarara iwe ariwe wibye ayo mafaranga aza kuyabitsa uwo mupadiri ukuriye Paruwasi ya Rwamagana iherereye muri Diyosezi ya Kibungo.


  • I Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba #COVID19, abandi 5 bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagabo 4 b’imyaka 73 (Kigali), 68, 56, 54 (Rubavu) n’umugore w’imyaka 54 (Rubavu), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 402 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 6,876.

    Imibare y’abandura imaze iminsi igaragaza ubwiyongere budasanzwe. Ku wa Kane habonetse abanduye bashya 883, mu gihe mbere yaho ku wa Gatatu hari habonetse abanduye benshi ku munsi umwe 964. Mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena nabwo hari habonetse abanduye bashya 861, iyi ikaba ari imibare iri hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe byo hambere kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.