Blog

  • Abakobwa 6 bazaserukira u Rwanda muri Miss Gl… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango w'umuhezo witabiriye n'abantu 20 barimo abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa, abafite aho bahuriye n'iri rushanwa, abafata amafoto n'amashusho n'umunyamakuru umwe wa INYARWANDA.

    Ibi birori byabereye kuri Canal Olympia, ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021. Iki gikorwa cyatangiye ahagana saa 16H: 45′. 

    Abakobwa bari bambaye imyenda ihuje ibara, bose babyinnye indirimbo y’umuhanzi Jason Derulo aherutse gusohora. Itsinda ry’abakobwa batatu ryari ryambaye imyenda ihuje ibara, gutyo gutyo no ku bandi.

    Mu ijambo rye, Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura Miss Global Beauty Rwanda, avuga ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze n’ubwo byari mu bihe bikomeye bya Covid-19.

    Yashimye uko Leta yabashyigikiye kuri iyi nshuro ya mbere, avuga ko ari irushanwa ry’ubwiza rigamije gushakisha umukobwa uzaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Ati “Dutewe ishema n’uko iri rushanwa ryagenze ku nshuro yaryo ya mbere.”


    Abakobwa 6 bazaserukira u Rwanda muri Miss Global Beauty:

    Dorine Queen wegukanye ikamba rya Mis Glamour Faces World;

    Miss Tourism World Rwanda: Stella [Nimero 8]

    Miss Glam World Rwanda 2021: Clementine [Nimero 21]

    Miss Tourism Global Rwanda 2021: Cynthia [Nimero 19]

    Miss Africa Golden Rwanda 2021: Landrine [Nimero 7]

    World Top Model Rwanda 2021: Isabella [Nimero 3]

    Abakobwa bambitswe amakamba muri iri rushanwa:

    Miss Global Beauty Rwanda 2021 Long-Crown Competiton yabaye Uwimana Clementine, Miss Global Beauty Rwanda Congeniality yabaye Greta Iwacu, Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner yabaye Anne Marie Dushimiyimana, Miss Global Beauty Rwanda Photogenic yabaye Landrine Uwicyeza Gisagara naho Miss Global Beauty Rwanda Popularity yabaye Nadia Umutoniwase.

    Miss Global Beauty Rwanda Tourism yabaye Stella Matutina, Mis Glaw World Rwanda 201 yabaye Uwimana Clementine, Miss Tourism Global Rwanda 2021 yabaye Cynthia, Miss Africa Golden Rwanda yabaye Gisagara Uwicyeza Landrine naho World Tour Model Rwanda 2021 yabaye Isabelle Queen.

    Igisonga cya Kane yabaye Greta Iwacu wanegukanye ikamba rya Miss Congeniality; igisonga cya Gatatu yabaye Ingabire Grace, igisonga cya kabiri yabaye Diane Bayizere naho igisonga cya Mbere yabaye Honorine Uwase.

    Iri rushanwa risoje mu gihe ryari rimaze hafi amezi atatu riba hifashishijwe ikoranabuhanga. Hari hateganyijwe ibirori byo gusoza iri rushanwa, ariko byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mukobwa wegukanye ikamba yagaragiwe n'ibisonga bine, binatangazwa ko ariwe uzaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rizabera mu Bushinwa.

    Iri rushanwa ryabaye mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19

    Kimwe mu byo iri rushanwa ryashyize imbere ni ugukoresha ikoranabuhanga mu gutumanaho n'abakobwa 33 biyandikishije mo. Buri mukobwa yasabye kwifata amashusho asobanura uwo ariwe, anasaba abantu kumushyigikira ubundi akayoherereza abateguye iri rushanwa.

    Kuva ku kwiyandikisha muri iri rushanwa kugera ku matora byose byakozwe kuri internet. Ndetse, inshuro nke aba bakobwa bagiye bahura n'abateguye iri rushanwa babaga bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ibiganiro bitandukanye aba bakobwa bagiye bagirana n'ibitangazamakuru birimo na INYARWANDA, buri wese yabaga afite umunsi agomba gukoreraho ikiganiro cye.

    Rigiye gusozwa n'ubundi mu gihe imibare y'abandu Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Iri rushanwa ryahuje abakobwa bashya mu marushanwa y'ubwiza, abayafitemo ubumenyi n'abandi

    Abakobwa 33 nibo bitabiriye Miss Global Beauty Rwanda barimo Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career Africa mu 2019, Shema Hortense wabaye igisonga cya mbere cya Miss Nation yabereye mu Mujyi wa Dubai, ariko ryabaye hifashishijwe internet kubera icyorezo cya Covid-19.

    Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia na Uwimana Clementine bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    Hari kandi Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational 2019 ndetse n'irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

    Iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kandi rihatanyemo Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w'Ishuri rya Ecole Technical Muhazi Rwanda (ETMR) ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 2016.

    Hari kandi umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia ugaragara muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton Kibonge iri mu zikunzwe muri iki gihe.

    Miss Tourism Global Rwanda yari ifite ubushobozi bwo gufata umukobwa umwe gusa mu guhagararira u Rwanda mu marushanwa yaryo azabera mu gihugu cy'u Bushinwa.

    Miss Global Beauty Rwanda yasimbuye Miss Tourism Global Rwanda izohereza abakobwa batatu mu marushanwa y’ubwiza azabera hirya no hino ku Isi.


    Abakobwa batandukanye begukanye amakamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106917/abakobwa-6-bazaserukira-u-rwanda-muri-miss-global-beauty-bambitswe-amakamba-106917.html

  • Kigali: Guhera kuri uyu wa 5 izi Hoteli 13 na… – #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza yashyizweho umukono na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB kuri uyu wa 23 Kamena 2021, babikora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 muri Hoteli na Resitora, zikunze gusurwa cyane ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo mu Ntara. Kuri Hoteli na Resitora zongerewe ku rutonde, aya mabwiriza aratangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021.

    Muri aya mabwiriza, MINISANTE na RDB bavuze ko abakozi bose ba Hoteli na Resitora zatoranyijwe, n’abakiriya bajyayo bose, bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 (Hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa Antigen Rapid Test) kandi ko batayirwaye. Ibisubizo byo kwipimisha bizaba bifite agaciro k’iminsi 7 ku bakiriya n’iminsi 14 ku bakozi.

    Batangaje ko kwipimisha bibera kuri site zagenwe cyangwa ku mavuriro yigenga yabyemerewe. Umuntu wipimisha akaba ari we wiyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha. Icyakora aya mabwiriza anorohereza za Hoteli aho amavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na Hoteli bakagena ko gupima bibera kuri Hoteli. Icyo gihe hoteli igena icyumba cyo gupimiramo.

    Abakozi b’amavuriro yemerewe gupima kandi babyigiye nibo bonyine bemerewe gupima kandi ibisubizo bigomba koherezwa ku rubuga mpuzamakuru rw’Ubuzima. Ibisubizo bikimara gushyirwa ku rubuga, uwapimwe yohererezwa ubutumwa bugufi burimo ijambo ry’ibanga rimufasha kubona ibisubizo bye ku rubuga rwa RBC.

    Umukiriya azajya asabwa kwerekana ibisubizo bye ku marembo ya Hoteli cyangwa Resitora aho umukozi wagenwe azajya asuzuma kode ya QR iri ku rupapuro rw’ibisubizo rw’umukiriya bityo akabasha kwinjira mu rubuga rumufasha kwemeza ko ibisubizo ari iby’ukuri. Umukiriya ashobora no gusabwa kwerekana ibyangombwa bimuranga mu gihe hagenzurwa ukuri kw’ibisubizo bye. 

    Abakiriya bose bacumbika muri Hoteli barasabwa kujya bagaragaza bakihagera icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 kandi ko batayirwaye. Ibi biranareba abakiriya baza kuri Hoteli cyangwa Resitora batarara kuko nabo bazajya basabwa kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 kandi ko batayirwaye.

    Hoteli na Resitora bireba zizajya zishyikiriza RDB na RBC buri byumweru bibiri raporo ku bukerarugendo igaragaza uko abakozi bapimwe. Hoteli na Resitora zirasabwa kuzajya zishyira ahabona itangazo rigaragaza neza umubare w’abantu zishobora kwakira ahagenewe guhurira abantu hose, uhwanye na 30% by’ubushobozi bwabo bwo kwakira abantu.

    Umukiriya uterekanye icyemezo cy’uko yipimishije ntazemererwa kwinjira muri hoteli cyangwa resitora. RDB na MINISANTE batangaje kandi ko urutonde rwa Hoteli na Resitora zirebwa n’aya mabwiriza bashobora kuruvugurura igihe icyo ari cyo bibaye ngombwa. 

    Batangaje kandi ko aho bishoboka, abantu bashishikarizwa guhurira cyangwa gufatira amafunguro hanze kuko ari byo bitanga amahirwe yisumbuye yo kudakwirakwiza icyorezo cya Covid-19. Ariko nanone bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu zindi hoteli na resitora zitari kuri uru rutonde, RBC izajya ikora ipima ritunguranye ku bakiriya cyangwa abakozi.

    Iri tangazo ryateweho umukono na Dr Ngamije Daniel Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda na Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru wa RDB, rigaragaramo ko MINALOC, RDB, RBC na RNP (Polisi y’u Rwanda) bazafatanya kugenzura uburyo aya mabwiriza mashya yubahirizwa. Bati “Turashishikariza abantu kujya bipimisha buri cyumweru kugira ngo bibafashe kuba bafatira amafunguro aho bashatse mu gihe cy’icyumweru ari nako bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19”.

    Hoteli 13 zo muri Kigali nizo zigaragara ku rutonde rwa Hoteli zo muri Kigali abakiriya bagomba kwinjiramo ari uko babanje kwipimisha Covid-19, udafiye icyemezo cy’uko yapimwe Covid-19 ntiyemererwe kuhakandagira. Izo Hoteli ni: Kigali Radisson Hoteli, Kigali Marriott Hotel, Kigali Serena Hotel, The Retreat Hotel, Residence Prima 2000 Apartment, Phoenix Apartments, Lemigo Hotel, Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments na Grand Legacy Hotel. 

    Kuri uru rutonde hagaragaraho kandi Resitora zigera kuri 40, zose akaba ari izo mu mujyi wa Kigali, nazo abazigana bakaba basabwa kubanza kwipimisha Covid-19. Izo Resitora zisurwa cyane ariko nanone ushobora kuvuga ko ari nazo zikomeye cyane muri Kigali (VIP) harimo; Choose Kigali (Kiyovu), Meza Malonga (Remera), Brachetto Restaurant (Kacyiru), Soy Restaurant (Kimihurura), Nyurah Restaurant (Nyarugenge), Inka Steak House (Kimihurura), Camellia (zose), Y& Cocktail bar (KBC), Khana Khazana (zose), Coco bean Restaurant, Dolce (Kwa Yves) mu Kiyovu n’izindi. 

    Izi Hoteli 13 kuzisohokeramo birasaba kubanza kwipimisha Covid-19

    Izi Resitora 40 kuziriramo birasaba kubanza kwipimisha Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106911/kigali-guhera-kuri-uyu-wa-5-izi-hoteli-13-na-resitora-40-zisurwa-cyane-ugomba-kuzisohokera-106911.html

  • Padiri ukekwaho kwijandika mu icuruzwa ry'ibiyobyabwenge yasutse Aside kuba Senyeri #rwanda #RwOT

    Padiri Athens, yatawe muri yombi mu murwa mukuru w'Ubugiriki Anthens/Athenes nyuma yo gutera aside Abasenyeri barindwi bo mu idini ry'aba Orthodox, nkuko Polisi y'iki gihugu ibitangaza. Bivugwa ko aba Basenyeri barimo kwiga uko bafata icyemezo cyo kumwirukana kubera kumushinja kuba mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge.

    Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu Padiri w'imyaka 36 y'amavuko ibi ngo byabaye ubwo yarimo abazwa n'urwego rushinzwe imyitwarire kuri uyu wa Gatatu, nkuko bikomeza bivugwa na Polisi y'iki Gihugu.

    Abasenyeri batatu mu bakomerekejwe n'iyi Aside barimo kuvurirwa mu bitaro kubera ubushye batewe n'iyi Aside, aho bahiye mu maso. Umupolisi wirutse ajya gutabara nawe ari mu bitaro.

    Uyu Padiri ushinjwa gukora ubu bugome, ashobora kwirukanwa muri iryo dini yabarizwagamo, ashinjwa ko afite uruhare mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, nkuko byandikwa n'ibiro ntaramakuru ANA.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bitangaza ko aba Basenyeri bari bateranye kugira ngo baganire uburyo bakwirukana uyu Padiri, bakamwambura Ubupadiri nyuma y'aho bivugiwe ko mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2018 yafatanywe amagarama 1,8 y'Urumogi.

    Ikinyamakuru Ta Nea kivuga ko uyu Padiri yinjiye mu kigo cy'Abihaye Imana cya Petraki kiri i Anthenes agiye kubazwa, aho ngo yinjiranye 'Icupa rinini ririmo iyo Aside'. Umuzamu yashoboye gufata uyu Padiri ageze ku irembo ry'icyo Kigo ariko nawe yamusutseho iyo Aside, nawe yahise ajyanwa mu bitaro.

    Umukuru w'Igihugu cy'Ubugiriki, Katerina Sakellaropoulou yamaganye icyo gitero cyakozwe na padiri, mu gihe Minisitiri w'Intebe Kyriakos Mitsotakis yavuganye n'uyoboye iyo Kiliziya mu Bugiriki, Musenyeri mukuru wa Anthenes, Ieronymos II, akamubwira ko ababajwe cyane n'iki gitero, aho yamwijeje ko Leta izakora uko ishoboye mu kuvura abakomeretse kugira ngo bakire byihuse.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/padiri-ukekwaho-kwijandika-mu-icuruzwa-ryibiyobyabwenge-yasutse-aside-kuba-senyeri/

  • Perezida Museveni yatanze ikiruhuko cyo gutakambira Imana mu masengesho kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 ari umunsi w'ikiruhuko, wo gusengera abakozi bo kwa muganga n'imiryango yakozweko n'icyorezo cya Covid.

    Igihugu cya Uganda cyugarijwe n'icyorezo kidasanzwe cya Covid ya kabiri yatumye Perezida Musevenu asubizaho ingamba zo kugabanya urujya n'uruza mu gihugu.

    Inteko ishinga amategeko yabaye ihagaritse imirimo yayo mu gihe cy'ibyumweru bibiri mu gihe abategetsi bavuze ko abakozi barenga 100 bayo babasanganye iki cyorezo.

    Imibare y'abahitanwa n'iki cyorezo yiyongereye inshuro 10 mu minsi 15 ishize nkuko bitangazwa n'urubuga Our World in Data.

    Mu butumwa yanditse kuri twitter, Prezida Yoweri Museveni avuga ati: 'Nemeye ibyasabwe n'abayoboye amadini ko twashyira Igihugu mu masengesho muri iki gihe duhanganye na Covid-19. Ndabasabye mwese musengere abakozi bacu bo kwa muganga n'imiryango yose yakozweko n'iki cyorezo.

    Kubera iyo mpamvu, ntangaje ko ku wa gatanu (itariki 25) ari umunsi w'ikiruhuko'. Kugeza ubu muri Uganda abari munsi ya 2% y'abanyagihugu bose nibo bamaze kubona nibura urukingo rwa mbere rwa coronavirus.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-museveni-yatanze-ikiruhuko-cyo-gutakambira-imana-mu-masengesho-kubera-covid-19/

  • Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika ya Rwamagana yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rutangaza ko rwataye muri yombi umupadiri ukuriye Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, aho rumukurikiranyeho kubika amafaranga menshi yibwe.

    Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo. Ati' Padiri Mukuru wa Paruwase ya Rwamagana afunzwe na RIB, akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n'abantu. Ubu arafunze mu gihe iperereza riri gukorwa'.

    Amakuru ava mu baturage bo mu karere ka Rwamagana avuga ko kuva ku cyumweru aribwo abantu batandukanye batangiye gutabwa muri yombi. Hari urugo rw'umwe mu baturage akaba bene wabo na Padiri rwasanzwemo amafaranga menshi.

    Nyuma y'aho ngo iperereza ryarakomeje, birangira bageze no kwa Padiri, bahasatse nawe bamusangana amafaranga menshi mu yari yibwe niko guhita atabwa muri yombi. Bivugwa ko umwe mu bafitanye isano na Padiri wari wanamusuye akanarara iwe ariwe ushobora kuba yaribye ayo mafaranga akaza kuyabitsa uyu Padiri ukuriye iyi Paruwase ya Rwamagana ibarizwa muri Diyoseze ya Kibungo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/padiri-mukuru-wa-paruwase-gatolika-ya-rwamagana-yatawe-muri-yombi-na-rib/

  • Umusaruro w’Ishuri Rikuru rya Polisi ryabaye ikiraro cy’ubumenyi ku bari mu nzego nkuru z’uru rwego – #rwanda #RwOT

    Ahari inyubako z’iri shuri, mu myaka ya 1954 hari ishuri ryigisha ubuvuzi, nyuma y’imyaka itandatu mu 1960 rirahinduka riba ishuri ryitwaga EGENA (Ecole de la Gendarmerie Nationale) kugeza mu 1995.

    Mu 2001 nibwo ryaje guhindura izina ryitwa Ishuri rihugura Abapolisi (National Police Academy), ariko bigeze mu 2013 rishyirwa ku rundi rwego rihinduka Ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) ari na bwo ryatangiye gufungurira amarembo n’abo mu bindi bihugu bya Afurika.

    Benshi mu bapolisi bakuru b’u Rwanda, abayobora inzego zitandukanye za Polisi y’Igihugu barinyuzemo. Ni cyo kimwe n’abajya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro na bo akenshi barinyuramo bagahabwa amasomo yihariye.

    Kuri iyi nshuro, rigiye gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya cyenda cy’abiga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere azwi nka “Senior Command and Staff Course”.

    Usibye ibyo kandi ritanga impamyabumenyi za Kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ku buryo Umupolisi uryigamo usibye ubumenyi mu by’umwuga, asoza afite n’impamyabumenyi yemewe kugeza ku cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

    Mu masomo atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ay’ikoranabuhanga mu bya mudasobwa; ajyanye n’ubumenyi bwa siyansi bushyigikira ibikorwa by’amategeko (Forensic Science) n’andi ahesha umuntu impamyabumenyi za Kaminuza mu mwuga wa Gipolisi. Ibyo binajyana n’amasomo ya “Cadet” afasha umuyeshuri kurangiza ari umupolisi by’umwuga.

    Uyu munsi bibarwa ko nibura abanyeshuri baturutse mu bihugu 22 bya Afurika bagannye iri shuri bagahabwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’imiyoborere.

    Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu, yasobanuye ko abamaze kwiga mu masomo ya “Senior Command and Staff Course” bose hamwe ubu ari 259, barimo 194 b’abanyarwanda.

    Ati “Abo ni abayobozi bakuru muri Polisi, ni umubare munini mu by’ukuri.”

    CP Bizimungu yavuze ko umusanzu ryatanze ari munini, kandi ugaragarira mu mikorere y’abayobozi ba Polisi barangije muri iri shuri ubona itandukaniro.

    Ati “Abapolisi benshi ku rwego rw’igihugu bayobora inzego za Polisi ari mu ntara, ari ku buyobozi bukuru bwa Polisi, abenshi barangirije hano babona amasomo yo ku rwego rwo hejuru, ku buryo tubona ko ayo masomo yagize akamaro cyane.”

    CSP Marie Rose Kampire ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda bamaze umwaka muri iri shuri ari guhugurwa. Uyu mugore yinjiye muri Polisi y’u Rwanda mu 2011, nk’umu-engineer uzobereye ibyo gukora indege (Aircraft maintenance).

    Ni urugero rw’umwe mu bapolisi b’u Rwanda ufite ubumenyi bwihariye mu kintu runaka kandi bafite ubunyamwuga mu kazi ke ko gusigasira ubusugire bw’abanyarwanda n’ibyabo.

    Amaze umwaka akarishya ubwenge muri iri shuri, aho yigiye amasomo ari mu byiciro bitatu by’ingenzi. Harimo ajyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere; ajyanye no gushaka amahoro no kurwanya amakimbirane cyo kimwe n’ajyanye no kuyobora ibikorwa byo gushaka amahoro mu Muryango w’Abibumbye.

    CSP Kampire yavuze ko ubumenyi yavomye muri iri shuri, buzamufasha mu kazi ke bunafashe by’umwihariko urwego akorera.

    Ati “Bizamfasha gusoza inshingano zanjye neza, kandi bifashe na Polisi y’u Rwanda kugirirwa icyizere n’abanyarwanda binyuze mu murimo unoze.”

    CSP Modeste Bisangwa amaze imyaka 16 ari umwarimu muri iri shuri na mbere y’uko ryitwa Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda. Ashinzwe amasomo ahabwa Abofisiye bakuru.

    Asobanura ko iri shuri rifite ubushobozi buhagije, binyuze mu mahugurwa abarimu bahabwa ku buryo bagira ubumenyi bubabashisha kwigisha abantu bakuru, hakiyongeraho n’imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Ku bijyanye n’ibikoresho, iri shuri rirabifite ndetse ubu turaganisha mu gukoresha ikoranabuhanga. Twaranabitangiye ku buryo mu gihe kiri imbere buri munyeshuri wese azaba akoresha mudasobwa ye, dufite n’uburyo bw’ikoranabuhanga butangirwamo ibizamini. Aho ni ho tugana kandi turabona ko turi mu nzira zo kuhagera.”

    Mu bihugu byohereza abanyeshuri benshi kwiga muri iri shuri, harimo Namibia, Kenya, n’ibindi byo muri Afurika. Mu bagiye gusoza amasomo uyu mwaka, harimo SSP Muhamed Riziki Ally woherejwe na Polisi y’Igihugu muri Kenya.

    Yavuze ko mu mwaka amaze yiga, amasomo yahawe ari ingenzi cyane ku rwego rushinzwe umutekano mu guhangana n’ibibazo biriho muri iki gihe.

    Ati “Ubumenyi twakuye hano, buzagirira akamaro twe ubwacu n’inzego tubarizwamo. Harimo nk’ibijyanye n’imiyoborere, bitwigisha uko dukora yaba mu karere tubarizwamo, uko duhuriza hamwe n’abandi hari abatekereza ko umutekano ureba inzego ziwushinzwe, oya, ahubwo ureba buri wese. Aya masomo rero azadufasha kumenya uko duhuza n’abafatanyabikorwa mu kumenya uko tugomba gukorana.”

    Abasoza amasomo muri iri shuri basabwa gukoresha ubumenyi bahawe mu guhindura imikorere yabo bwite n’aya bagenzi babo.

    CP Bizimungu ati “Bamaze umwaka hano babana, abanyarwanda n’abanyamahanga, hari ubushuti bagiye bagirana ku buryo imikoranire yabo ikwiriye kwiyongera, bakamenya ko bakwiriye gukoresha uwo mubano kugira ngo bateze imbere inzego bakorera, tugafatanya twese kugira ngo duhangane n’ibibazo biterwa n’umutekano muke.”

    Polisi y’Igihugu irashaka ko iri shuri rijya ku rwego rwo hejuru ku buryo isura yaryo iba ntangarugero. Ibyo bizajyana no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gushyiraho inyubako zigezweho kandi nyinshi no kuvugurura amasomo ritangirwamo.

    Iri shuri ryafunguwe na Perezida Kagame mu 2013, ritangira kuba ikiraro cy’ubumenyi bw’abapolisi mu bijyanye n’imiyoborere ku buryo magingo aya benshi mu bari mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda barinyuzemo

    Uhereye ibumoso: Dr Agée Shyaka Mugabe wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda; IGP Dan Munyuza; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV n’Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu ubwo bari mu nama iheruka yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera yabereye muri iri shuri

    CP Christophe Bizimungu uyobora iri shuri yavuze ko abarirangizamo baba bafite inshingano zo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Isi

    Minisitiri w’Ubutabera unafite Polisi mu nshingano, Busingye Johnston, ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impabumenyi ku barangije muri iri ishuri mu mwaka ushize wa 2020

    Abiga muri iri shuri bakora ingendoshuri zitandukanye mu gihugu. Aha bari basuye Ingoro y’imibereho y’abanyarwanda iri mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye ya Amerika mu Ihembe rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Uyu mudiplomate umaze amezi abiri ahagarariye inyungu za Amerika mu Ihembe rya Afurika ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Kamena 2021.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye Jeffrey Feltman, Intumwa yihariye ya Amerika mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika.”

    Ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika birimo Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Somalia na Somaliland bikaba bifite abaturage barenga miliyoni 140.

    Muri ibi bihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’abaturage babyo bafungiye mu bigo byo muri Libya, aho bagiye bagera bashaka ubuhungiro bwo kwerekeza mu Burayi.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Akarere k’Ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Jeffrey David Feltman

    Perezida Kagame yakiriye Jeffrey David Feltman muri Village Urugwiro

  • Abanyamakuru bakumiriwe ku mikino ya shampiyona isigaye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isohoye itangazo ririho amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu mikino, FERWAFA yahise imenyesha amakipe ko nta banyamakuru bemewe ku mikino.

    Mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe hasigaye umunsi umwe uzakinwa ejo, ni mu gihe arwana no kutamanuka hasigaye iminsi 2 izakinwa ejo no ku wa 28 Kamena.

    Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere yemeje ko amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho ingendo hagati y’uturere ubwa two n’Umujyi wa Kigali zakuweho, benshi bibabazaga niba imikino ya shampiyona isigaye izakinwa kuko amakipe aturuka mu turere dutandukanye.

    Mu mabwiriza MINSPORTS yasohoye, avuga ko shampiyona izakomeza ariko federasiyo ikaba ari yo isabira amakipe gusohoka mu Karere ijya gukina mu kandi ariko ibanje kwerekana ko bipimishije kandi ari bazima.

    Kandi federasiyo niyo igomba no kumenyesha akarere iyi kipe igiye gukinamo iyisabira uburenganzira.

    Nyuma y’aya mabwiriza, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryamenyesheje amakipe ko bitewe n’amabwiriza mashya, nta munyamakuru n’umwe wemewe ku mukino ni mu gihe mu mikino yatambutse hari hemewe abanyamakuru 30 ku mukino.

    Email yohererejwe amakipe n’umunyamabanga wa federasiyo iragira iti” kubibutsa, nk’uko amabwiriza mashya ya COVID-19 yasohowe na MINSPORTS abiteganya, nta banyamakuru bemewe ku mikino.”

    Imikino iteganyijwe ya shampiyona

    Amakipe ahatanira igikombe

    Tariki 25 Kamena 2021

    Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
    APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
    AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
    Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)

    Amakipe arwana no kutamanuka

    Tariki 25 Kamena 2021

    Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
    AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
    Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)

    Tariki 28 Kamena 2021

    Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
    Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
    Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
    Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)

    AS Kigali izakina na Police FC ku munsi w’ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamakuru-bakumiriwe-ku-mikino-ya-shampiyona-isigaye

  • Menya ibyabaye kuri Element ubwo yahuraga bwa… – #rwanda #RwOT

    Abemera bavuga ko ntakinanira Imana kuko yaguhindurira ubuzima mu kanya nk’ako guhumbya ikakwicazanya n'ibikomangoma ikaguha igikundiro, ubutunzi n'ibindi. Ni kenshi ushobora kuba warakuze wumva umuntu runaka w'icyamamare mu mateka, ku buryo no kumubona amaso ku maso uba wumva ari nk'inzozi ariko Imana yabijyamo igihe kimwe mugahura cyangwa se wenda mukaba n'iinshuti za hafi kubera ibyo muhuriyeho nk'akazi n'ibindi.

    Element yavuze ibyamubayeho ubwo yahuraga na The Ben, Meddy na Bruce Melodie yakuze akunda

    Producer Element uyoboye mu batunganya umuziki bagezweho mu Rwanda, yahishuye ibyamubayeho ubwo yahuraga bwa mbere na Meddy, The Ben na Bruce Melodie abahanzi bakomeye yakuze akunda akisanga ari kubakorera indirimbo.

    Mu kiganiro 'Breakfast with stars ' cya Kiss FM aherutse gutumirwamo, Element yagarutse kuri byinshi mu rugendo rwe nk’umunyamuziki. Hari aho byageze Sandrine Isheja na Arthur bakora iki kiganiro bamubaza uko biba bimeze gukorana n'umuntu wakuze ufana, Element avuga ko ari ibintu biba binejeje mu buryo butangaje atanga urugero rw'ibyamubayeho ubwo yakoreraga indirimbo Meddy, The Ben na Bruce Melodie abahanzi yakuze akunda by’akataraboneka.

    The Ben ari mu byamamare Element yakuze yumva azakorera indirimbo

    Yagize ati 'Hari ukuntu abantu bo hanze baba bavuga bati eeehh aba bantu ni ibitangaza. Ku buryo uba ushaka kumubona byonyine! Hari igihe nyine umuhanzi ajya aza muri studio nkakora ntazi ahantu ndi. Uzi buriya nka Bruce cyangwa The Ben bagera studio eeeehh numvaga ndi nk'ahandi hantu'.

    Element yavuze ko ahura n’ibi byamamare yumvaga atazi aho ari

    Yakomeje agira ati 'Hari igihe umuhanzi aza waramaze igihe kinini wifuza kumubona'. Yongeye ko Bruce na Ben na Meddy ari abantu yakuze yifuza kuzakorera indirimbo kuva akiga mu mwaka wa Kane.

    Element niwe wakoze indirimbo nshya ya Bruce Melodie “Katapilla”

    Producer Element yakoreye Bruce Melodie indirimbo nyinshi zirimo 'Saa Moya', 'Katapilla' yasohotse uyu munsi n'izindi. Yakoreye The Ben iyitwa 'Kora' akorera Meddy 'Carolina'. 

    REBA HANO KATAPILLA YAKOREYE BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106903/menya-ibyabaye-kuri-element-ubwo-yahuraga-bwa-mbere-na-meddy-the-ben-na-bruce-melodie-106903.html