Blog

  • Nyarugenge: Imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu byobo yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2021, ni bwo iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Muri iyi mibiri 86, irimo 78 yakuwe mu Murenge wa Rwezamenyo ahitwa kuri Union Bar, ine ikurwa mu Murenge wa Muhima mu gihe mu Murenge wa Kanyinya havuye imibiri ibiri, uwa Mageragere n’uwa Nyarugenge hakurwa umwe umwe.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babwiye IGIHE ko bari bahangayikishijwe cyane n’uko batari bakabonye imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

    Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro.

    Ati “Yari igisekeramwanzi, ni we bahereyeho bica. Ni ibintu bibabaje cyane ariko natwe kuba tumushyinguye hano mu rwibutso biradushimishije cyane kuko biramuhesha icyubahiro.”

    Umupfasoni Anitha warokokeye Jenoside mu Murenge wa Rwezamenyo na we yavuze ko yishimiye ko yashyinguye abe mu cyubahiro, aboneraho gusaba abafite amakuru y’ahakiri ibyobo byajugunywemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga.

    Ati “Twabyishimiye cyane kuba tumaze gushyingura abacu mu cyubahiro kuko twari tumaze igihe kirekire turi mu gihirahiro tutazi aho imibiri y’abacu iri. Kuba tubashyinguye biratunejeje.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, bikomeze no gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umubiri w’umwana w’imyaka ine wishwe muri Jenoside ni umwe mu yashyinguwe kuri uyu wa Kane

    Imibiri yashyinguwe yakuwe mu byobo bitandukanye mu karere ka Nyarugenge

    Hanashyinguwe umubiri w’umwana wishwe afite imyaka ine

    Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro

    Ni Umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye

    Ubwo uyu mukecuru yajyaga gusezera imibiri y’abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro

  • U Rwanda rwateye indi ntambwe mu rugendo rw’ikoreshwa ry’amashanyarazi mu mudoka – #rwanda #RwOT

    Iyi sitasiyo yatashywe ku mugaragaro ku wa 30 Kamena 2021,iherereye Kacyiru hafi n’umuhanda werekeza ku Bitaro bya Faisal. Yubatswe na Safi universal link, Ikigo gisanzwe kiri mu bikorwa byo guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

    Iyi sitasiyo ni yo ya mbere yubatswe muri Kigali ifite ubushobozi bwo kongera umuriro muri moto n’imodoka. Mu gihe kiri imbere Safi universal link yavuze ko iteganya kubaka izindi 26 nk’izi hirya no hino mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Evplugin, Tony Adesina yavuze ko bahisemo kubaka iyi mu rwego rwo kugira ngo abafite ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi boroherwe no kubona uburyo bwo kubyongeramo umuriro.

    Ati “Turashaka ko sitasiyo z’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ziboneka hose mu gihugu. Twatangiriye kuri Kigali, aho tuzashyira n’izindi sitasiyo 19 vuba igakurikirwa na Musanze na Gisenyi mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga.”

    Muri iki gihe usanga nk’abafite moto zikoresha amashanyarazi bakoresha uburyo bwo guhinduranya bateri (bagatanga iyashizemo umuriro, bakabaha irimo umuriro) kuko nta buryo bwari buhari rusange bwo kuzongeramo umurimo kandi vuba.

    Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko kugeza mu 2030, 20% by’ibinyabiziga bikoreshwa muri iki gihugu bizaba ari ibikoresha amashanyarazi. Ibi bizarufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

    Minisiteri y’Ibidukikije iherutse gutangaza ko gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (Miliyari 900 Frw), aya mafaranga azakoreshwa mu kugeza izi modoka mu gihugu ndetse no gushyiraho ibikorwaremezo bitandukanye zikenera kugira ngo zikore neza.

    Iyi sitasiyo izajya ikoreshwa mu kongera umuriro muri moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi

    Iyi sitasiyo izafasha abatunze moto zikoresha amashanyarazi kubona uburyo bwihuse bwo kuzongeramo umuriro

    Abatunze imodoka zikoresha amashanyarazi boroherejwe uburyo bwo kubona aho bazongereramo umuriro

  • Yasimbutse nyina: Ubuhamya bwa Kabandana warokokeye Jenoside i Rukumberi (Video) – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ko byaje kugenda kuko bamwe inyamaswa zabariye ariko ntibapfira gushira. Abashoboye kurokoka ubuzima bwarakomeje nk’uko bigarukwaho na Callixte Kabandana waharokokeye.

    Kabandana yavukiye i Rukumberi mu 1973 ariko ababyeyi be bakomokaga mu Karere ka Ruhango mu yahoze ari Komine Tambwe.

    Kuva Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, kimwe n’ahandi mu gihugu, Abatutsi b’i Rukumberi bahuye n’ibibazo bikomeye.

    Icyo gihe benshi barafashwe bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Kibungo bitwa ibyitso bamwe bagwayo abandi bakorerwa iyicarubozo rikomeye ku buryo n’abaje gufungurwa ntacyo bashoboraga kwimarira.

    Kabandana akomeza avuga ko ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga ku wa 6 Mata 1994, aba mbere mu batutsi b’i Rukumberi muri iryo joro batangiye kwicwa.

    Ati “Kimwe n’ahandi hose mu gihugu Jenoside igitangira twabanje kwirwanaho ariko nyuma turushwa imbaraga n’abasirikare n’interahamwe mu bitero byavuye i Kibungo.”

    Ubukana Jenoside yakoranywe i Rukumberi bwatumye hari imiryango yazimye

    Rukumberi nk’umwe mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma yubatsemo Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 42 by’abayizize.

    I Rukumberi Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana ku buryo hari imiryango myinshi yazimye nk’uko Kabandana akomeza abisobanura.

    Umunsi mubi yagize ngo ni igihe yasimbutse umurambo wa nyina arimo ahunga kimwe n’umunsi bishe se agakurura umurambo we akawushyira mu muringoti agakomeza guhunga.Icyo gihe ngo hari ku itariki 16 Mata 1994.

    Mu muryango we wari ugizwe n’abantu icyenda yarokokanye na bakuru be babiri na bo Jenoside yatangiye batari i Rukumberi kuko bari baragiye i Burundi.

    Ababazwa n’uko kugeza ubu atarabasha kubona imibiri y’abe ngo bashyingurwe mu cyubahiro ariko yizeye ko azayibona.

    Mu miryango yazimye mu yari ituye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo bivugwa ko hafi kimwe cya kabiri cyayo ari iyari ituye mu Murenge wa Rukumberi.

    Uruziramire rwakumiriye ibitero bituma benshi barokoka

    Rukumberi ni agace kagoswe n’amazi byatumye mu gihe cya Jenoside byari bigoye kubona aho umuntu ahungira.

    Bamwe bahisemo kwihisha mu bishanga byarimo urufunzo aho barokokeye batabawe n’uruziramire rwajyaga rukumira ibitero byahigaga abantu bigakizwa n’amaguru.

    Gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri itarashyingurwa biracyarimo ikibazo

    Hashize igihe kinini leta n’imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge basaba abantu bazi ahari imibiri gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ubwo bukangurambaga ntibwatanze umusaruro uhagije muri Rukumberi. Muri Kanama 2020 bitunguranye abashumba bo mu Kagari ka Shori ko muri Rukumberi bavumbuye imibiri y’abishwe muri Jenoside hakomeje gushakishwa haboneka igera ku 2500.

    Kabandana ati “Iyo mibiri yabonywe n’abana bari baragiye kandi aho hantu hatuye abaturage bahamaze imyaka myinshi. Kubera ubwinshi bwayo byageze aho hifashishwa imashini kugira ngo ibashe kuboneka yose.”

    Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ubwo i Rukumberi hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kabandana yavuze ko byatunguranye kubona imibiri myinshi icyarimwe ariko ababonyemo ababo baruhutse ku mutima ndetse bituma n’undi utarabona uwe akomeza kugira icyizere ko hari igihe azamubona akamushyingura.

    Kabandana ahagarariye abarokotse Jenoside bakomoka i Rukumberi bibumbiye mu muryango ARG Rukumberi (Association des Rescapés du Génocide de Rukumberi).

    Kabandana Callixte warokokeye Jenoside i Rukumberi yavuze ko yakoranywe ubukana

    Hifashishijwe imashini kugira ngo imibiri igera ku 2500 iboneke

    Ahakuwe imibiri 2500 iherutse gushyingurwa mu cyubahiro

    Hifashishijwe imashini kugira ngo imibiri igera ku 2500 iboneke

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 42

  • Mu Rwanda abantu 10 bishwe na #COVID19, abarembye ni 37 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore bane b’imyaka 86, 81 (i Rubavu), 72 na 62 (i Burera) n’abagabo batandatu b’imyaka 89, 65, 56, 51, 46 (i Kigali) na 25 (i Rulindo), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 448 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 12,194.

    Abantu 251,139 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 875 bayihawe ku wa Kane.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Volleyball: MINISPORTS yashyikirije ibendera… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nyakanga 2021, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shemamaboko Didier, ari kumwe n'Ubuyobozi bwa FRVB bahaye ibendera ry'igihugu ikipe y'u Rwanda y'abari munsi y'imyaka 20 igiye gukina Igikombe cy'Isi mu mukino wa Volleyball.

    Mu butumwa Minisitiri wa Siporo, Hon. Munyangaju Aurore Mimosa yageneye iyi kipe mbvere yo guhaguruka mu Rwanda, yabibukije ko bagiye guhagararira igihugu, abasaba gukotana ariko banirinda Coronavirus.

    Yagize ati' Aho muzaba muri hose mwibuke ko muhagarariye u Rwanda! Mugiye mu bihe bitoroshye, muzirinde ntimuzadohoke kwirinda #COVID19, muzagaruke amahoro! Tubifurije intsinzi, muheshe u Rwanda ishema!'

    Iri rushanwa rizabera mu Buholandi no mu Bubiligi kuva ku itariki ya 9-18 Nyakanga 2021.

    Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu ihaguruka mu Rwanda yerekeza mu Buholandi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021.


    Delegasiyo yerekeje mu Buholandi

    Ikipe y’igihugu igiye gukina igikombe cy’Isi yashyikirijwe ibendera

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier yasabye abakinnyi guhesha ishema igihugu

    Abakinnyi biteguye gukotana kugeza ku isegonda rya nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107130/volleyball-minisports-yashyikirije-ibendera-ikipe-yigihugu-igiye-kwitabira-igikombe-cyisi-107130.html

  • Ibitangaje kuri Emilio Flores Marquez wagizwe… – #rwanda #RwOT

    Ku babyemera Imana niyo itanga kurama. Hari ingero nyinshi zibigaragaza byabera gihamya buri wese. Hari abatari bake bavuka bagahita bitaba Imana, hari abatabaruka ku myaka 10, 30,.. bigatuma benshi bavuga ko kurama ari umugisha Imana itanga.

    Uyu musaza ntiwamenya ko yigeze amenyo

    Emilio Flores Marquez udafite iryinnyo na rimwe mu kanwa umugisha yagize wahira bake. Uyu mukambwe uyu munsi yujuje imyaka 112 n'iminsi 327. Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 ni bwo Guinness World Records yamugize umugabo wa mbere umaze imyaka myinshi ku Isi yandikwa mu gitabo cy'abanyaduhigo.

    REBA AMASHUSHO AMUGARAGAZA MU BIHE BITANDUKANYE 

    Emilio Flores Marquez yabonye izuba tariki 8 Kanama 1908. Yavukiye Carolina muri Puerto Rico akaba ari umwana wa kabiri muri 11 yavukanye nabo. Yabyawe na Alberto Flores Melendez ndetse Margarita Marquez-Garcia. 

    Mu kiganiro yagiranye na Guinness World Records ubwo bamushyikirizaga seritifika igaragaza agahigo yesheje, yagarutse ku byamufashishe kuramba bidasazwe. Yagize ati 'Data yantoje urukundo anyigisha gukunda buri wese. Buri gihe yatubwiraga gukora ibyiza njye n'abavandimwe banjye akadutoza gusangira n'abandi”.

    Emilio Flores Marquez yagizwe umugabo umaze imyaka myinshi ku isi mu gihe umugore ufite aka gahigo ari umukecuru witwa Kane Tanaka w'imyaka 117 ukomoka muri Japan nk'uko byemezwa na Guinness World Records.


    Kane Tanaka niwe mugore umaze imyaka myinshi ku Isi 

    Uwari ufite aka gahigo ni umunya- Romania Dumitru Comănescu, wabonye izuba tariki 21 Ukoboza 1908. Yahawe seritifika yagahigo ko kuramaba na Guinness World Records tariki 27 Kamena 2020 mbere y'uko atabaruka. Yashizemo umwuka afite imyaka 111 n'iminsi 219.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107122/ibitangaje-kuri-emilio-flores-marquez-wagizwe-umugabo-wa-mbere-umaze-imyaka-myinshi-ku-isi-107122.html

  • Byari ibyishimo kuri Iranzi Jean Claude na bagenzi be nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Misiri(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Ku mwaka we wa mbere Iranzi Jean Claude mu ikipe ya Pharco FC mu Misiri, ayifashishe gusoza ku mwanya wa mbere mu itsinda C ndetse bahita babona n’itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Iranzi Jean Claude yinjiye muri iyi kipe ya Pharco FC mu ntangiriro za Gashyantare 2021, akaba atarakinnye imikino myinshi ariko na mike yakinnye yitwaye neza.

    Uyu munsi nibwo icyiciro cya kabiri cyasojwe aho mu itsinda C ikipe ye ya Pharco FC abarizwamo, yasoje ku mwanya wa 1 n’amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0.

    Yabaye iya mbere inganya amanota na Haras El Hodood yatsinze Dikernis 3-1 ariko Pharco ikaba izigamye ibitego 38 mu gihe Haras El Hodood ari ibitego 29.

    Mu mashusho yagiye hanze agaragaza Iranzi Jean Claude yishimira cyane uku kuzamuka kw’iyi kipe yabo mu cyiciro cya mbere.

    Iranzi Jean Claude na Pharco FC bazamutse mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byari-ibyishimo-kuri-iranzi-jean-claude-na-bagenzi-be-nyuma-yo-kuzamuka-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-misiri-video

  • Umuraperi ukomeye ku isi yakuriye ingofero Di… – #rwanda #RwOT

    Ibi bibaye nyuma y’aho Diamond akomeje kuba ikirangirire muri Afurika, aho yasinyanye amasezerano y’ubufatanye ​na Warner Music Group mu mezi abiri ashize. WMG ni inzu ikomeye cyane ku isi ifasha abahanzi b'ibyamamare barimo na Burna Boy wo muri Nigeria. Ni imwe mu masosiyete akomeye kandi ikaba iya gatatu mu bucuruzi bw'umuziki ku isi, ifite icyicaro muri Amerika.


    Buster ubona ko Diamond ari Michael Jackson wa Afurika

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, Diamond yitabiriye ibihembo bya BET aho yatorewe kuba umuhanzi mpuzamahanga witwaye neza n’ubwo atatsindiye uyu mwanya yahigitswe ho na Burna Boy.

    Kugeza ubu Diamond aracyari muri Amerika aho yari yaritabiriye BET Awards. Ubwo bari mu nama ya sitidiyo, Diamond yari kumwe n'ibyamamare birimo Buster Rhymes, Swizz Beatz, Babu Tale (umujyanama we), Hit Maka, Ot Genasis n’abandi, Buster yakuriye ingofero Diamond amubwira ko ari ikirangirire muri Afurika, agira ati: “Michael Jackson ukomoka muri Afurika, Diamond Platnumz. '


    Diamond umaze ku ikirangirire muri muzika ku rwego rw’isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107123/umuraperi-ukomeye-ku-isi-yakuriye-ingofero-diamond-amugereranya-na-michael-jackson-wa-afur-107123.html

  • Ubuzima bw'uyu mukobwa ukiri muto buri mu mazi abira nyuma y'aho umugabo amupfiriyeho barimo gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ari habi ndetse arimo kongererwa umwuka nyuma y'aho umugabo bakundanaga yaje kumusura n'urukumbuzi rwinshi ,batangiye gutera akabariro agahita amugwa mu maguru.

    Bivugwa ko uyu mugabo ukomoka muri Okposhi muri Leta ya Ebonyi ho muri Nigeria yapfuye ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina ashishikaye cyane n'umukobwa ukiri muto bakundana usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya AE-FUNAI. Umugabo byarangiye amuguye mu maguru umukobwa nawe asigara ari intere yihutanwa kwa muganga.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo wubatse yakundanaga n'uyu mukobwa. Nk'uko Igbere TV ibitangaza, uyu mugabo akimara kugera kuri Kaminuza nkuru ya Alex Ekwueme Ndufu-Alike, Ikwo (AE-FUNAI) mu cyumweru gishize, yahise afata umukobwa bajya muri Hoteli bararyamana.

    Nk'uko raporo ibigaragaza, aba bakundana bombi bishimiye imibonano mpuzabitsina kugeza igihe buri umwe umwuka uheze ni bwo umugabo yahise apfa, umukobwa agezwa ku bitaro kongererwa umwuka kuko yahumekaga insigane.

    Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwuyu-mukobwa-ukiri-muto-buri-mu-mazi-abira-nyuma-yaho-umugabo-amupfiriyeho-barimo-gutera-akabariro/

  • Ndimo guterwa ubwoba ko ngiye gusohorwa mu nzu, Mukura yanze kunyishyura ayanjye, ndajya muri FIFA – Rutahizamu wa Mukura #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunya — Nigeria usoje amasezerano muri Mukura VS, Lucky Emmanuel aratakambira iyi kipe kugira ngo imwishyure amafaranga ye yose agera kuri miliyoni 3, bitaba ibyo akitabaza FIFA.

    Lucky Emmanuel yinjiye muri Mukura VS muri 2019 mu kwezi kwa Nyakanga, ayisinyira imyaka 2, ubu ikaba igeze ku musozo.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukinnyi avuga ko ikipe ya Mukura VS yanze kumwishyura amafaranga ye harimo ayo yaguzwe n’imishahara byose bigera kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Avuga ko ubwo yasinyiraga iyi kipe atishyuwe amafaranga ye abwirwa ko azayahabwa mbere y’uko shampiyona itangira(2019-2020), ntiyaje kuyahabwa ariko nyuma yahawe igice.

    Ati 'nasinyiye Mukura VS 2019, natanze ibyo nari mfite byose kuri yo ariko bisa nkaho nta gaciro byahawe. Ubwo nasinyiraga Mukura yagombaga kunyishyura miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda nk’amafaranga nguzwe(recruitment) mu gihe cy’imyaka 2, ariko sinayabonye.'

    'Twumvikanye ko mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 utangira ngomba kuba nishyuwe amafaranga yanjye yose, niko twari twumvikanye, shampiyona yaratangiye mpura n’ibibazo mbura n’icyo kurya njya kubinginga ngo banyishyure, baje kumpa miliyoni yonyine muri miliyoni 2 bagomba kunyishyura, kuva icyo gihe Mukura yanze kunyishyura amafaranga yanjye, naragerageje ndahatiriza muri iyi myaka 2 ariko byaranze, ni uwuhe mukinnnyi wakihangana imyaka2?'

    Yakomeje avuga ko yabwiwe kwihangana ariko arategereza amaso akaba yaraheze mu kirere kuko ubu n’ubuyobozi butagishaka kuvugana na we.

    Lucky wasoje amasezerano ye muri Mukura VS, avuga ko akeneye gusubira iwabo muri Nigeria bityo ko iyi kipe igomba kumwishyura amafaranga ye aho kuri aya mafaranga yaguzwe atabonye hiyongeraho amafaranga y’umushahara w’amezi 9

    Ati'amasezerano yanjye ararangiye, ngomba gusubira mu rugo muri Nigeria, ndasaba Mukura kunyishyura amafaranga yanjye asigaye, bakampa n’urupapuro rundekura(release letter), mfite urutonde rw’ibindi bagomba kunyishyura nk’imishahra y’amezi 7 ubwo bahagarikaga amasezerano tutabyumvikanyeho (Mata 2020 — Ukwakira 2020), bagomba kuyanyishyura kuko ntabiri mu masezerano yanjye ndetse nta n’ubwo twigeze tubyumvikana, bagomba no kunyishyura andi mezi 2 nayo bahagaritse tutabivuganye(Gashyantare na Werurwe 2021).'

    Yakomeje avuga ko iyi kipe itigeze inabishyurira inzu nk’uko babyumvikanye none bakaba barimo baterwa ubwoba ko bazasohorwa mu nzu mu minsi 3 nibaba batarishyura, akaba agiye kwitabaza FIFA.

    Ati'hari n’amafaranga y’ubukode bw’inzu, ntabwo bigeze bayishyura none nakiriye telefoni ivuye ku wo dukodeshaho atubwira ko nitutishyura mu minsi itatu duhita twirukanwa mu nzu, ndi umunyamahanga, ndajyahe? Ntibayampaye ngo nyangize, ndimo ndabinginga ngo banyishyure, amasezerano yanjye yararangiye ndakora iki muri iki gihugu? Ngomba gusubira muri Nigeria kureba umuryango wanjye.'

    'Iyi kipe nyikiniye imyaka 2, hari abakinnyi baje nyuma yanjye barasinya bahita babishyura, kubera iki njye? Ni uko ntafite umvugira? Simbasaba ibirenze, nibampe amafaranga yanjye nicyo cyonyine, ngiye kujya no muri FIFA, ndajya ku biro bya FIFA kugira ngo mbone ubutabera, ngeze aho nterwa ubwoba ko nzasohorwa mu nzu? Nibishyure inzu ntibayinsohoremo.'

    Avuga ko yagerageje kuvugana na Nizeyimana Olivier wahoze ari perezida wa Mukura VS ariko ntiyagira icyo amusubiza kandi abizi neza ko ari umugabo mwiza ntazi icyabaye kuri iyi nshuro. Yanavuganye kandi n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Mukura, Gasana Jerome ariko na we ntiyagira icyo amusubiza.

    Lucky Emmanuel arishyuza Mukura VS amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3, harimo miliyoni 1 yasigaye ku mafaranga bamuguze, imishahara y’amezi 9 aho yahembwaga ibihumbi 200(Mata — Ukwakira 2020 na Gashyantare — Weurwe 2021) hari kandi n’ibihumbi 200 by’icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda yiyishyuriye ibihumbi 200, akaba asaba no kwishyurirwa itike y’indege imusubiza iwabo muri Nigeria.

    Lucky Emmanuel ngo natushyurwa aye arajya muri FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndimo-guterwa-ubwoba-ko-ngiye-gusohorwa-mu-nzu-mukura-yanze-kunyishyura-ayanjye-ndajya-muri-fifa-rutahizamu-wa-mukura