Blog

  • Nyarugenge: Imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu byobo yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2021, ni bwo iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Muri iyi mibiri 86, irimo 78 yakuwe mu Murenge wa Rwezamenyo ahitwa kuri Union Bar, ine ikurwa mu Murenge wa Muhima mu gihe mu Murenge wa Kanyinya havuye imibiri ibiri, uwa Mageragere n’uwa Nyarugenge hakurwa umwe umwe.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babwiye IGIHE ko bari bahangayikishijwe cyane n’uko batari bakabonye imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

    Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro.

    Ati “Yari igisekeramwanzi, ni we bahereyeho bica. Ni ibintu bibabaje cyane ariko natwe kuba tumushyinguye hano mu rwibutso biradushimishije cyane kuko biramuhesha icyubahiro.”

    Umupfasoni Anitha warokokeye Jenoside mu Murenge wa Jenoside na we yavuze ko yishimiye ko yashyinguye abe mu cyubahiro, aboneraho gusaba abafite amakuru y’ahakiri ibyobo byajugunywemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga.

    Ati “Twabyishimiye cyane kuba tumaze gushyingura abacu mu cyubahiro kuko twari tumaze igihe kirekire turi mu gihirahiro tutazi aho imibiri y’abacu iri. Kuba tubashyinguye biratunejeje.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, bikomeze no gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umubiri w’umwana w’imyaka ine wishwe muri Jenoside ni umwe mu yashyinguwe kuri uyu wa Kane

    Imibiri yashyinguwe yakuwe mu byobo bitandukanye mu karere ka Nyarugenge

    Hanashyinguwe umubiri w’umwana wishwe afite imyaka ine

    Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro

    Ni Umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye

    Ubwo uyu mukecuru yajyaga gusezera imibiri y’abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro

  • Ibibera muri Uganda ni agahomamunwa. Abantu babarirwa muri 800 bahawe urukingo rwa Covid-19 rw'urwiganano bamwe bibaviramo urupfu!! #rwanda #RwOT

    Aya makuru y' abaturage basaga 800 bahawe inkingo z'ibikwangari yabanje gutangazwa n'ibinyamakuru byigenga ndetse n'imiryango itari iya Leta, abambari ba Perezida Yoweri K. Museveni bihutira kuyamaganira kure, nk'uko basanzwe babigenza iyo hari amakuru afatika abashinja ruswa n'andi marorerwa, bakayitirira 'abatifuriza Uganda ineza'. Nyamara ikinyoma ntikirara bushyitsi, kuko Leta ya Uganda yabonye itahisha inzu ngo ihishe umwotsi, maze nayo yemera ko aya mahano yabaye.

    Dr Wallen NAAMARA, ukuriye ishami rishinzwe ubuzima mu biro bya Perezida Museveni, yemereye itangazamakuru ko abantu basaga 800 mu Murwa Mukuru Kampala bahawe inkingo z'ibicupuri, ndetse bamwe bitaba Imana. Yasobanuye ko harimo gukorwa iperereza ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Birashoboka ko abahawe inkingo z'inyiganano barenga kure abamenyekanye, kuko mu byaro bya Uganda bikekwa kuba harabaye amarorerwa aruta ayo muri Kampala.

    Ubusanzwe Leta ya Uganda itangaza ko yiyemeje guha abaturage inkingo za Covid-19 ku buntu, nyamara abenshi bagiye bazigurira, zinabahenze, kuko zagiye zivanwa mu bubiko bwa Leta zikajya gucuruzwa mu mafarumasi yigenga. Aho rero ni naho havuye ubujura n'ubugome bwo kuvanga inkingo nzima n'inziganano, rumwe umuturage akarugura amashilingi ya Uganda hafi ibihumbi 200, ni hafi ibihumbi 70 uvunje mu Manyarwanda.
    Ibi biraba kandi mu gihe iki cyorezo gica ibintu muri Uganda, aho abarwayi batangiye kubura umwuka uhabwa indembe. Ibitaro byaruzuye ku buryo imodoka z'abantu ku giti cyabo zahindutse ibitaro, abaganga basanzwe ari na bake bikaba byatangiye kubarenga.

    Nyamara imibare yerekana ko Uganda yahawe inkunga yo guhangana na Covid-19, ingana na tiriyali 4 n'igice z'amashilingi, ariko igice kinini cy'iyo nkunga cyigiriye mu mifuka y'abo mu muryango wa Perezida Museveni n'inkoramutima ze. Urugero ni miliyari hafi 7 z'amashilingi zahawe kampani yitwa'Silverbacks Pharmacy' ngo ishyire umwuka wa 'Oxygen' mu bitaro bya Mulago, birangira nta n'ikintu na kimwe gikozwe. Iyo kampani ni iya Charlotte KUTEESA washakanye na Gen. MUHOOZI Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.

    Magingo aya, abaturage batangiye gutabaza no gusaba ibihugu, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigenera inkingo Uganda, ko byohereza muri Uganda zazana n'abaganga bo gukingira abaturage, kuko ngo abo muri Uganda bamaze gutakarizwa icyizere.

    The post Ibibera muri Uganda ni agahomamunwa. Abantu babarirwa muri 800 bahawe urukingo rwa Covid-19 rw'urwiganano bamwe bibaviramo urupfu!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibibera-muri-uganda-ni-agahomamunwa-abantu-babarirwa-muri-800-bahawe-urukingo-rwa-covid-19-rwurwiganano-bamwe-bibaviramo-urupfu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibibera-muri-uganda-ni-agahomamunwa-abantu-babarirwa-muri-800-bahawe-urukingo-rwa-covid-19-rwurwiganano-bamwe-bibaviramo-urupfu

  • Burera: Umusore w' imyaka 31 yatawe muri yombi na RIB akekwaho gufata ku ngufu umukecuru w' imyaka 61 #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gitovu haravugwa inkuru y' umusore w' imyaka 31 watawe muri yombi n'Urwego Rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rumukekaho gufata ku ngufu umukecuru w'imyaka 61 y'amavuko.

    Uyu musore w'imyaka 31 y'amavuko wo mu Murenge wa Gitovu muri kariya Karere ka Burera, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Uyu musore usanzwe akora akazi k'ubwubatsi, akekwaho kuba yarafashe uriya mukecuru mu ijoro rishyira ejo hashize ubwo bahuraga akamusaba kumuherekeza.

    Ngo ubwo yamuherekezaga, bageze mu nzira amufata ku ngufu amakuru amenyekana mu gitondo ubwo uwo mukecuru yazindutse ajya ku muyobozi w'Umudugudu kurega uwo musore.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gitovu, Bizimana Ildephonse avuga ko iperereza barihariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha bityo ko atahamya ko kiriya gikorwa cyo gufata ku ngufu cyabayeho koko.

    Yavuze ko atahamya ko uwo musore yafashe uwo mukecuru ku ngufu, aho ukuri kuri ibyo baguhariye inzego zibishinzwe, ari zo RIB n'abaganga.

    Yagize ati 'Twabajije ukekwa avuga ko yahuye n'uwo mukecuru mu ijoro aramubwira ati 'ntunyure muri iyi nzira wenyine reka nguherekeze', ubwo ntitwahita twemeza ko yamufashe ku ngufu koko biracyakurikiranwa, ikiriho cyo arakekwa.'

    Bizimana Ildephonse avuga bariya bombi bashobora kuba bari basinze kandi bakaba bari barengeje n'amasaha yo gutaha.

    Yagize ati 'Iyo bataba basinze muri uko gusagararirwa k'uwo mukecuru bikabera ahantu hatuwe yari kuba yatabaje, ubu uwo musore yahise ashyikirizwa RIB uwo mubyeyi na we yagiye gutangayo ikirego.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/01/burera-umusore-w-imyaka-31-yatawe-muri-yombi-na-rib-akekwaho-gufata-ku-ngufu-umukecuru-w-imyaka-61/

  • Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi baratanga icyizere cyo gusubukura umubano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibyo birori byari byanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Minisitiri Ngirente mu izina rya Perezida Kagame no mu ry’Abanyarwanda muri rusange, yashimiye Abarundi ku kuba bizihije isabukuru ya 59 y’ubwigenge bw’igihugu cyabo, ndetse no kuba u Rwanda rwatumiwe muri uwo muhango.

    Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushimira Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuba yadutumiye muri uyu muhango mwiza kandi w’amateka ku gihugu cyanyu. Turazirikana igishyika mwatwakiranye kuva twagera hano i Bujumbura”.

    Ati “Nashakaga kugaruka ku bushake bw’u Rwanda bwo gukorana namwe, Perezida w’u Burundi, kugira ngo twongere imbaraga mu bufatanye. Ndizera ntashidikanye ko twese twiteguye gukora tugamije kuzahura umubano n’ubushuti byahozeho, ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu byombi. Igihe kirageze ku Burundi n’u Rwanda, cyo gushingira ku musingi w’amateka n’umuco kugira ngo tugere ku iterambere rirambye”.

    Yasoje yongera gushimira Perezida Ndayishimiye kubera uwo munsi mukuru w’ubwigenge, anifuriza u Burundi amahirwe masa mu nzira y’iterambere y’icyo gihugu.

    Perezida Ndayishimiye na we yishimiye kuba u Rwanda rwitabiriye ubutumire rwahawe, avuga ko ari nk’igitangaza Abarundi babonye.

    Yagize ati “Uru rugendo mugize hano ni nk’igitangaza Abarundi babonye, mu gihe hari hashize iminsi hari ibitagenda. Mu Kinyarwanda no mu Kirundi bavuga ko ‘agafuni kabagara ubumwe ari akarenge’, kubona rero uyu munsi mutuzaniye akarenge, hari icyo bisobanura, twabonye kandi twumvise”.

    Ati “Hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika, ubu turizeye y’uko tugiye gutangira kugisomera hamwe hanyuma tugipfundikire, dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twafata ko ari gishyashya. Turizera y’uko ibya kera turimo kubisoza, ibishyashya bigiye kuza”.

  • 《Umugabo w'inshuti yanjye magara arantereta akampatira kuryamana na we,ese mwemerere?》Aragisha inama. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yagize ati 'Njye ubandikiye Ndi umukobwa w'imyaka 30 y'amavuko, mfite inshuti yanjye magara twiganye kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye kugeza tuyarangije ndetse na kaminuza twayize hamwe, yewe tubana mu cyumba kimwe, kugeza ubwo naje kubona amahirwe yo kujya gukomereza kaminuza hanze y'igihugu, we akomereza ino, ariko dukomeza kuba inshuti zikomeye cyane.

    Umwaka ushize, iyi nshuti yanjye yakoze ubukwe n'umusore bari bamaze iminsi bakundana. Ubwo bajyaga gushyiraho italiki y'ubukwe bagendeye kuri gahunda yanjye yo ku garuka mu Rwanda kuko yifuzaga ko mwambarira kandi koko niko byagenze kuko nahageze habura iminsi 2 ngo ubukwe bube ndamwambarira, ubukwe buraba bugenda neza.

    Nk'inshuti yanjye magara nakomeje kumuba hafi muri byose, iwe iyo bafite abashyitsi njya kumufasha, ibirori byose afite mufasha nk'uwikorera narangiza ngataha.

    Ikinteye kwandika ngisha inama rero ni uko umugabo we nyuma y'ukwezi kumwe bakoze ubukwe yatangiye kunterereta, ndetse yaje no kunyerura ko akimbona nambariye umugore we mu bukwe yahise yumva ankuze cyane (Icyo gihe nibwo bwa mbere yari ambonye amaso ku maso kuko mbere yari anzi ku mafoto umugore yamwerekaga y'inshuti ze).

    Ubu rero bigeze aho numva byandeze nabuze icyo nkora, kuko iyo ngiyeyo kubafasha nkuko bisanzwe bagize ibirori cg se kubasura, iyo ntashye, uyu mugabo kuko afite imodoka abwira umugore ati reka mugeze aho agiye, umugore akabyishimira kuko abona umugabo we akunda inshuti ze.

    Nyamara iyo tugeze mu nzira uyu mugabo ahita ansaba ko twanyura muri hotel tukaryamana, ibintu namwangiye kugeza ubu kuko rwose usibye kuba nta mukunda ntabwo nshobora guhemukira inshuti yanjye magara ndetse rwose ndiyubaha.

    Ndatekereza kubwira umugore we nkumva nawe ntazi uko yabifata cyane ko yizera umugabo we cyane, ikindi kumva naba ndushenye.
    Nkore iki koko?'

    Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Aumugabo-winshuti-yanjye-magara-arantereta-akampatira-kuryamana-na-weese-mwemerere%E3%80%8Baragisha-inama/

  • Inkuru y'urukundo rudasanzwe rw'iyi couple yatangiye gukundana umwe ataruzuza imyaka y'ubukure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ngo urukundo ruruta byose, ibi nibyo byabaye kuri iyi couple ya Mugisha na Mukunzi bakundanye umwe akiri na muto cyane.Wumvise inkuru ya Mukunzi Raj Jules na Mugisha Nicky bamaze imyaka ine bakundana kugeza ubwo rushibutsemo inzu y'imideli bahuriyemo, uhita wumva uburemere bwarwo.

    Mukunzi Raj Jules avuga ko we n'umukunzi we Mugisha Nicky bamenyanye ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 16 mu gihe uyu musore yari afite imyaka 20 y'amavuko. Uyu musore ngo yari asanzwe aziranye na mukuru w'uyu mukobwa wari ukiri muto ku buryo byamworoheraga kujya kumusura nta nkomyi.

    Ati 'Mubona nabonye ari umwari mwiza ufite inseko nziza, ureba neza, uteye neza, ufite ikinyabupfura niyemeza kuzajya njya kumureba kenshi. Gusa, kubera ikinyuranyo cy'imyaka namurushaga akiri n'umwana naje kumusaba ko dukundana arabyanga avuga ko akiri muto gusa kubera igikuriro nabonaga ari mukuru. Narakomeje ndahatiriza ambwira ko tuzakundana afite imyaka 18, agize 17 byaje gucamo dutangira gukundana. Icyo gihe hari mu 2017.'

    Mukunzi avuga ko batangira gukundana babigize ibanga kugeza mu 2018 aho batangiye kujya babishyira ku mugaragaro kugeza mu 2019 aho bahisemo kubimenyesha ababyeyi nabo babiha umugisha.

    Tariki ya 7 Ugushyingo 2020 Mukunzi Raj yatunguye Mugisha Nicky amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera. Mu minsi iri imbere baritegura kuzarushinga.

    Mukunzi Raj yemeza ko yifuza ko urukundo rwabo ruzubaka amateka adasanzwe.

    Kuri ubu batangije inzu ihanga imideli y'imyambaro yabo bise 'NIRA' iri mu busobanuro bw'amazina yabo 'NI' bivuga 'Nicky' izina ry'umukobwa na 'RA' yakomotse ku izina 'Raj' bashaka ko imenyekana mu buryo bukomeye.

    Mukunzi ati 'Nabyo ni kimwe mu bintu twifuza ko urukundo rwacu ruzibukirwaho. Abana bacu bajya bareba imyambaro n'ibindi bikorwa byacu bizaba bishamikiye kuri brand bikababera urugero mu rukundo rwabo. Turifuza ko urukundo rwacu ruzamenyekana binyuze mu byo tuzajya dukora birimo imyambaro, amasakoshi n'ibindi.'

    Mu byifuzo byabo bavuga ko batekereza ko iyi 'brand' yazaba muri zimwe mu zikomeye mu Rwanda no hanze mu gihe kiri imbere.

     

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yurukundo-rudasanzwe-rwiyi-couple-yatangiye-gukundana-umwe-ataruzuza-imyaka-yubukure/

  • RIB yafunze undi mukinnyi wa Football ukurikiranyweho kunywa urumogi #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Mwizero Don Parfait icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

    Umuvugizi w’umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B.Thierry yavuze ko uyu mukinnyi ashinjwa kunywa no gukoresha urumogi icyaha avuga ko gikomeye kandi gihanwa n’amategeko.

    Yagize ati 'Yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo buyiha Urukiko ubu azasomerwa taliki 02 Nyakanga 2021.'

    Umunyamabanga Mukuru wa AS Muhanga Bisangwabagabo Youssouf avuga ko uyu mukinnyi ushinjwa ibi byaha, bamurangiwe n’uwahoze atoza iyi kipe mu minsi ishize.

    Bisangwabagabo avuga ko icyo gihe yababwiraga ko ari umukinnyi mwiza, kandi w’inyangamugayo, ariko basanga imyitwarire ye ari mibi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/RIB-yafunze-undi-mukinnyi-wa-Football-ukurikiranyweho-kunywa-urumogi

  • Ishyaka rya Ingabire Victoire n’irya Me Ntaganda Bernard yandikiye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ni inyandiko bise Road Map y’impapuro 10 bageneye uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge.

    Victoire Ingabire ukuriye Dalfa Umurinzi yabwiye BBC ati : 'Iyo usaba nturambirwa… kandi abayobozi na bo ubundi bafite inshingano zo gutega amatwi abo bayobora.'

    Aya mashyaka avuga ko ibibazo u Rwanda rwaciyemo kuva ku butegetsi bwa Cyami na za Repubulika, 'bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi yagiye irangwa no kwimakaza ukwironda no gukumira bamwe mu Banyarwanda.'

    Avuga ko kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, gusimburana ku butegetsi byagiye birangwa no kumena amaraso, bakavuga ko 'igihe ari iki cyo gusenya urwo ruziga rwo gusimburana ku butegetsi binyuze mu mvururu.'

    Iyi nyandiko isaba ko haba ibiganiro 'bidaheza' hagati y’ubuyobozi bw’igihugu, imiryango idaharanira inyungu za politiki n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bafashijwe n’ibihugu by’inshuti.

    Aya mashyaka avuga ko ibyo biganiro byakwibanda ku : Kumvikana kuri Demokarasi iboneye u Rwanda, Kubaka igihugu kigendera ku mategeko, Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, no Kwiga uko ubukungu bwasaranganywa muri bose no mu Turere twose tw’igihugu n’ibindi.

    Aya mashyaka avuga ko ibiri muri iyo nyandiko yayo ari 'Ibuye fatizo ryizeza ahazaza heza h’u Rwanda', kandi 'bisaba ubushake bwa politiki bw’ubutegetsi buriho' ngo bishyirwe mu ngiro.

    Mu itangazo yasohoye, aya mashyaka avuga ko Perezida Paul Kagame 'ari we ugomba gufata iya mbere' mu gushyira mu bikorwa urwo 'rwandiko rw’inzira’, akavuga ko 'byaba umurage mwiza yaba ahaye igihugu'.

    Aya mashyaka avuga ko yashyikirije inyandiko yabo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu tariki 23 Kamena 2021, ariko yahisemo gutangaza iyi nyandiko ku mugaragaro kuri uyu munsi w’Ubwigenge.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishyaka-rya-Ingabire-Victoire-n-irya-Me-Ntaganda-Bernard-yandikiye-Perezida-Kagame

  • Eritrea: Abakirisitu ntiborohewe na Leta ibita igikoresho cy’abakoloni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini
    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini

    Kiliziya Gatolika ni rimwe mu madini ane yemerewe gukorera mu gihugu kizwiho kutajenjekera amadini, ayandi yemewe akaba ari Itorero rya Orthodox ya Eritrea, itorero ry’ivugabutumwa Abaluteriyani(evangelical Lutherans) hakiyongeraho n’Abisilamu bo mu bwoko bw’Abasuni.

    Igitangazamakuru cya BBC kivuga ko ubu ubwoba ari bwose muri Kiliziya Gatolika yo muri Eritrea.
    Cyanditse kiti: “Benshi mu babikira, abafurere n’abapadiri bakoraga umwuga wo kwigisha nta kazi bafite.”

    Mu bihe byashize, Guverinoma ya Eritrea yemeje ko ibyo byose bijyanye n’imitungo byafashwe ndetse ishimangira ko, uburezi n’ubuzima ari inshingano za Leta, atari iz’amadini n’amatorero.

    Ibi ariko ntabwo byibasiye gusa umuryango w’Abagatolika, ibi byanateje ikibazo mu madini yandi.
    Impirimbanyi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Eritrea gukandamiza amadini ya gikirisitu.

    Umwe mu bapasitoro babashije guhunga Rev. Dr. Berhane Asmelash yagize ati: “Mu 2002, Guverinoma yafunze itorero ryanjye kandi itangira no gufata abapasiteri bose nibwo nahise mfata icyemezo cyo guhunga. Bagenzi banjye bamwe barishwe abandi barafunzwe badushinja kugambanira igihugu.”

    Akomeza agira ati: “Nari nzi ko, ninsubira mu gihugu cyanjye, nahita njya muri gereza”.

    Amatsinda amwe n’amwe ya gikirisitu cyane cyane abakristu ba pentekote n’abakora mu itorero ry’iyamamazabutumwa, bakunze gushinjwa kuba ibikoresho bya Guverinoma z’amahanga.

    Imiryango mpuzamahanga ivuga ko bitoroshye kugerageza kunga Leta n’amadini ya gikirisitu, dore ko muri iki gihugu hakaba haboneka bumwe mu butaka bwubatsweho insengero za gikirisitu zo hambere zifite amateka ya kera adasanzwe ku mugabane wose wa Afurika.


  • Nyaruguru: Dasso yatanze inkoko ku baturage batagiraga itungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe
    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe

    Inkoko batanze zifite ukwezi n’igice zikaba ari izo mu bwoko bwa Sasso. Bazihaye abaturage bo mu Mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda, Busanze na Ngoma, buri wese mu bazihawe akaba yagenewe ebyiri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, yashimiye Dasso kubera icyo gikorwa.

    Agira ati “Turabashimira ko bariho boroza abaturage mu bushobozi bwabo. Ibi ni ibyunganira gahunda ya Girinka, kuko niba umuturage yabonye inka, akabona amata n’ifumbire, akeneye n’utundi nk’amagi”.

    Yaboneyeho gusaba abahawe inkoko kuzita mbere na mbere ku mirire y’abana babo agira ati “Abagabo mbona baje kuzifata, ntabwo ari iyo kugurisha ngo ubone agacupa! Ni iyo korora, igi ry’umwana rikaboneka, imboga zikaboneka, indagara zikaboneka, amavuta akaboneka, tugakora indyo yuzuye nk’umuryango, tugaha umwana agakura neza”.

    Yunzemo ati “Reka izo nkoko tuzazibyaze umusaruro mu mpande zose. Mu mirire myiza, mu gutera imbere mu ngo iwacu, no kugwiza umubano n’abandi. Kuko nuha mugenzi wawe bikamuzamura, azakubona nk’uwamugiriye akamaro, umubano ukomeze, n’izindi gahunda muzazijyanemo mutere imbere”.

    Abantu 25 bo muri Cyahinda na Nyagisozi bazihawe, bivugira ko zizagira uruhare mu guhindura imibereho mu miryango yabo, haba mu mirire myiza, ndetse no mu bukungu muri rusange.

    Béatrice Mukaneza ati “Niziba amasake zizakura ngurishe ngure inkokokazi, zibyare, noroze na begenzi banjye, nzajye ngura na mituweri n’utundi twagirira akamaro urugo”.

    Cécile Nyiransabimana na we ati “Ubungubu dushobora kumara ukwezi nta nyama igeze mu rugo. Ariko nizitangira gutera nzajya mfataho mpe abana”.

    Uwitwa Nkurunziza na we ati “Izi nkoko baduhaye zitera amagi mu buryo bushoboka bwose. Ntabwo rero inkoko yatera amagi nka 30 ku kwezi, yavamo amafaranga ibihumbi bitatu, hanyuma ngo ugume uko wari usanzwe! Ntabwo bishoboka”.

    Isaï Gasana, umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gufasha abaturage kuva mu bukene babyiyemeje kuva mu mwaka ushize, aho batanze ihene 15 mu Mirenge ine yo muri Nyaruguru, kandi ngo bazakomeza.
    Ati “Gucungira umutekano umuturage utaburaye, ufite imibereho myiza, ufite abana barangwa n’imirire myiza, biroroha kuruta gucungira umutekano umuturage ushonje, ufite umwana waburaye ndetse utagiye ku ishuri”.

    Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe
    Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe

    Muri rusange mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa inkoko zigera ku bihumbi icyenda, kandi ngo hamwe n’izindi gahunda zinyuranye zo guteza imbere abaturage no kubafasha kuva mu bukene byatumye ubu umubare w’abana barangwa n’imirire mibi ugabanuka bigaragara, nk’uko bivugwa na Visi Meya Kayitesi.

    N’ikimenyimenyi ngo wasangaga mu Karere kose hari nk’abana babarirwa muri 600 barangwa n’imirire mibi, ariko kuri ubu ngo bari gukurikirana 48 gusa, harimo 10 babitewe n’ubundi burwayi.