Blog

  • Kigali: Hari abakobwa benshi bagumirwa aribo babyiteye-bigenda bite? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi bijya bishoboka ko umukobwa mwiza, wize, ukora cyangwa ukomoka mu muryango muzima n'ibindi usanga afite imyaka ibarirwa muri 30 na 40 nta mugabo, rimwe na rimwe nta n'umusore bafitanye gahunda yo kurushinga.

    Iyo bigeze aha ni bwo abantu batangira kujujura uko bamubonye atambuka bavuga ko yagumiwe.

    Biragoye kwemeza imyaka runaka umukobwa ageza agahita ashyirwa mu cyiciro cy'abagumiwe kuko buri muntu abiha inyito bitewe n'imyumvire ye.

    Muri imwe mu miryango Nyarwanda, iyo umukobwa arangije kaminuza, usanga bamubaza bati ko nta muntu utwereka? Abandi bati fiyanse ari hehe? N'ibindi bibazo bisa n'ibyo biganisha ku ngingo y'ubukwe.

    Nyamara ariko igisekeje ni uko hari igihe bishobora guturuka ku babyeyi babaza ibibazo bangiranye umwana wabo iminsi yose yo kubaho kwe, baramuhaye amabwiriza y'uko badashaka na rimwe kuzamubonana n'abasore, ko abasore ari abantu babi, ko bazamwangiriza ubuzima, ko bamubeshya, n'ibindi byinshi kabone n'iyo yaba ari umukobwa mukuru.

    Uku gufungirana umwana cyane no kumwangisha abasore ni kimwe mu bishyirwa mu majwi ko byaba intandaro yo kugumirwa ku mukobwa. Gusa abenshi bemeza ko nta myaka izwi ihari ishinja umukobwa kugumirwa.

    Nyuma yo kubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo byatanzwe n'abantu batandukanye, abenshi bemeza ko abakobwa bagumirwa akenshi ari bo ubwabo baba babigizemo uruhare.

    Dore bimwe mu bitekerezo byatanzwe mu biganiro umunyamakuru yagiranye n'abantu batanukanye bishimangira uruhare rw'abakobwa mu kugumirwa kwabo (abenshi amazina yabo yarhinduwe):

    Uaayo: 'Iyo biyemeye bishobora kubaviramo kugumirwa';

    Umugisha: 'Kwishyiramo ishusho y'umusore bazabana (akenshi usanga itanabaho) hanyuma agakomeza ategereje, amaso nayo agahera mu kirere nyine kuko aba ategereje 'un type parfait' (umuziranenge) kandi mu by'ukuri ntawubaho.'

    Peter:'Akenshi biterwa n'uko umukobwa yiyumva. Hari igihe umukobwa yumva ko ari mwiza cyane maze akiha kujya apinga abatypes (basore baza kumutereta) kandi wenda abo apinga ari bo bari ku rwego rwe ngo ategereje ama 'bon gars' (abasore b'agatangaza), bikarangira asanze yaripashije muremure (yaribeshye), agahita aririmba urwo abonye!'

    Sonia:'Akenshi biterwa no gushaka ibikurenze, kutishimira uwo uriwe bigatuma wanga abo muri mu cyiciro kimwe utegereje abandi nabo batagushaka'.

    Grolia: 'Njye nzi ko akenshi abakobwa bafite amafaranga menshi ari bo bakunda kubura abagabo'.

    Nteziyaremye: 'Ku kigereranyo cya 100% ariko wenda ntakabije 80%; abakobwa bagiramo uruhare mu kugumirwa kwabo kuko babenga cyane bategereje wa wundi uzaza hari uko ameze, afite Carina cyangwa Prado (ubwoko bw'imodoka); bikazarangira atababonye ahubwo yemera babandi baciriritse'.

    Munezero yagize ati: 'Ariko se umukobwa arakundwa, ntakunde? Uyu muco ni uwa kera ku mwaduko w'abazungu ngo bagendaga mu kirago mpaka mu cyumba! Abakobwa ni imbuto y'urukundo kandi akubwiye ko agukunda, si ukwica umuco ahubwo ni ukuwukomeza kuko umuco urangwa no kurukomeza… Gukunda si umwihariko ni impano twahawe twese.'

    Mu biganiro bitandukanye umunyamakuru yaganiriye n'abantu bakuze bafite ubunararibonye, bagaragaza ko hari igihe abakobwa banagumirwa kubera ko bagiye babeshywa kenshi bagera aho bagacika intege zo gukomeza kuvugana n'abandi kuko babishisha ko na bo ari indyarya.

    Source : https://yegob.rw/kigali-hari-abakobwa-benshi-bagumirwa-aribo-babyiteye-bigenda-bite/

  • Ingabo za DR Congo zirashinjwa kwica Abanyamulenge 5 barimo abagore bane #rwanda #RwOT

    Abagore bane barimo umukecuru w'imyaka 78 y'amavuko n'umusore umwe baraye bishwe barashwe n'igisirikare cya Kongo gikorera mu Minembwe ho muri teritware ya Fizi, intara ya Kivu y'epfo nkuko byemezwa n'abaturage babibonye. Abishwe bose ni abo mu bwoko bw'Abanyamulenge.

    Amakuru ijwi ry'Amerika rikesha bamwe mu baturage bo mu Minembwe bari bavuye gufata imirambo y'abo babyeyi baraye barashwe, yemeza ko abo bagore barashwe bari batuye mu gace kitwa i Lundu. Bari bavuye mu giterane bamaze mo iminsi ku Kiziba, cyo gusengera amahoro ndetse no gusaba ko igisirikare cya Kongo cyarekura Rutebuka fils ufunzwe kuva tariki ya 12 Kamena 2021 kubera icyaha akekwa ho cyo kugura no gutunga ibirwanisho

    Bikino Mitabu ni umuyobozi wa localité ya i Lundu n'agahinda kenshi, ashinja igisirikare cya Leta ya Kongo gikorera muri brigade ya 12 ikorera mu Minembwe kurasa ku mugaragaro abo bagore barimo umukecuru w'imyaka 78.

    Nasingizwa Benigne, umwe mu bagore bahagaririye abandi mu Minembwe asobanura ko bamaze iminsi basaba ubuyobozi bwa gisirikare kubakemurira ibi bibazo by'umutekano muke ariko kugeza iyi saha nti birakunda

    VOA dukesha iyi nkuru, yavugishije umuvugizi wa gisirikare muri aka karere Kapiteni Dieudonne Kasereka, avuga ko ataramenya ayo makuru neza kuko aho ibyo bintu byabereye ari kure y'aho ari ariko avuga ko namenya ayo makuru aza kuyatangaza.

    Kuva tariki ya 12 Kamena 2021 habaye umwuka mubi hagati y'ingabo za Leta ya Kongo n'abaturage bo mu bwoko bw'Abanyamulenge batuye mu Minembwe nyuma y'aho hafungiwe Rutebuka Bonfils n'umugore we Penina Console bashinjwa icyaha cyo kugura no gutunga ibirwanisho.

    Mu cyumweru gishize hari umusirikare wo mu ngabo za leta wishwe n'abasore, igisirikare kivuga ko ari ba Twirwaneho na Gumino agiye guhurisha ibigori ahantu itwa mu Muzinda. Nyuma y'iminsi ibiri abasirikare nabo bica barashe muri centre ya Minembwe umusore w'Umunyamulenge wa Kabingo

    Muri kino cyumweru kandi nabwo hari umusirikare wo mu ngabo za leta warashwe arakomeretswa agiye kuvoma. Abamurashe ntabwo bataramenyekana.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ingabo-za-dr-congo-zirashinjwa-kwica-abanyamulenge-5-barimo-abagore-bane/

  • Abadepite muri Malawi bisanishije n'abanyeshuri Bambara imyenda yabo bitangaza benshi #rwanda #RwOT

    Izi ntumwa za rubanda z'igitsina Gore muri Malawi, kwambara impuzankano (uniform) z'abanyeshuri byatangaje abatari bake. Byari mu rwego rwo kwisanisha n'abanyeshuri bashakaga kugezaho ubutumwa bwabo bugamije ahanini gukangurira abakobwa kudata amashuri.

    Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage ba Malawi bahanahanye cyane amafoto y'izo ntumwa za rubanda zambaye ibidasanzwe, bamwe bishimiye iyi myambarire abandi bayigaya.

    Abadepite 193 b'inteko ya Malawi nkuko BBC ibitangaza, ubusanzwe bagira itegeko rikomeye ry'imyambarire, ariko kuwa kabiri abadepite 43 b'abagore bararyoroheje.

    Umwe muri bo Gotani Hara yavuze ko ako gashya bakoze kagamije gutanga ubutumwa bukomeye buvuye ku bagore bahiriwe n'umurimo ko 'mu gukora cyane byose bishoboka'.

    Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by'abakobwa muri Malawi bava mu ishuri mbere yo kurangiza amashuri abanza bitewe n'impamvu zirimo ubukene, guterwa inda cyangwa gushyingirwa ku ngufu.

    Iyi ntumwa ya rubanda wagira ngo ni umunyeshuri usanzwe.

    Abantu bamwe babonye iyi myambarire nk'igikorwa cyiza, umwe muri bo ndetse yari atwaye icupa ririmo ibigori bikaranze, impamba kenshi y'abana bo mu cyaro bagiye ku ishuri. Gusa abandi babineze, bavuga ko hakenewe ibikorwa birenze iki mu gufasha abakobwa kuguma mu mashuri.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abadepite-muri-malawi-bisanishije-nabanyeshuri-bambara-imyenda-yabo-bitangaza-benshi/

  • Nyamagabe: Polisi yafashe umumotari wari utwaye udupfunyika 1,937 tw’urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bari bavuye mu Murenge wa Mushubi berekeza mu Murenge wa Tare, umumotari yafatiwe mu Murenge wa Uwinkingi mu Kagari ka Gahira, Umudugudu wa Kunyu, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamagire, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma abapolisi bafata uwo mumotari.

    Yagize ati “Hari ku isaha ya saa sita abapolisi bari mu modoka y’akazi babona moto ibaturuka imbere iva mu Murenge wa Mushubi yerekeza mu Murenge wa Tare. Umumotari yari ahetse umugenzi hagati harimo umufuka munini, bikanze imodoka ya Polisi wa mufuka bawukuye kuri moto bawukubita hasi mu muhanda barakomeza baragenda”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko abapolisi bari bamaze kubona ibirango by’iyo moto (Pulake) begereye wa mufuka barebyemo basangamo urumogi. Bahise bakurikira ya moto bafatanyije n’abaturage, bayisanze aho bayihishe bajya kwihisha. Abaturage bafatanyije n’abapolisi bakomeje kubashakisha babasha gufata umumotari kuko yari yihishe hafi y’aho yahishe moto. Amaze gufatwa yemeye ko ari we wari uhetse ruriya rumogi.

    SP Kanamugire yakanguriye abamotari n’abandi batwara abagenzi kujya birinda gutwara abantu babagusha mu byaha. Yanabasabye kujya babanza kumenya umugenzi batwaye n’ibyo atwaye kandi nibafatwa bavugishe ukuri aho kubeshya inzego z’umutekano.

    Ati “Umumotari amaze gufatwa yabeshye abapolisi ko atari azi umugenzi atwaye ndetse ko atari azi ibyo ahetse. Nyamara ntashobora gusobanura impamvu bikanze imodoka ya Polisi bagakubita hasi umufuka bari bafite nta n’ubwo asobanura impamvu abapolisi bamuhagaritse akanga guhagarara ahubwo bakiruka bagera imbere bakajya barunguruka abapolisi bareba uko bitegereza muri wa mufuka”.

    Umumotari yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Uwinkingi kugira ngo hatangire iperereza bityo n’uwo yari ahetse afatwe.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Muri iyo Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi hafatirwa bamwe mu bantu bakwirakwiza urumogi kuko mu bikorwa bya Polisi biherutse kuba tariki ya 27 Kamena 2021mu turere two muri iyo Ntara, hafatiwe abantu bakwirakwizaga urumogi.

  • Burera : RIB yafunze umusore ukekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61 #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitovu muri kariya Karere ka Burera, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Uyu musore usanzwe akora akazi k’ubwubatsi, akekwaho kuba yarafashe uriya mukecuru mu ijoro rishyira ejo hashize ubwo bahuraga akamusaba kumuherekeza.

    Ngo ubwo yamuherekezaga, bageze mu nzira amufata ku ngufu amakuru amenyekana mu gitondo ubwo uwo mukecuru yazindutse ajya ku muyobozi w’Umudugudu kurega uwo musore.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu, Bizimana Ildephonse avuga ko iperereza barihariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bityo ko atahamya ko kiriya gikorwa cyo gufata ku ngufu cyabayeho koko.

    Yavuze ko atahamya ko uwo musore yafashe uwo mukecuru ku ngufu, aho ukuri kuri ibyo baguhariye inzego zibishinzwe, ari zo RIB n’abaganga.

    Yagize ati 'Twabajije ukekwa avuga ko yahuye n’uwo mukecuru mu ijoro aramubwira ati 'ntunyure muri iyi nzira wenyine reka nguherekeze’, ubwo ntitwahita twemeza ko yamufashe ku ngufu koko biracyakurikiranwa, ikiriho cyo arakekwa.'

    Bizimana Ildephonse avuga bariya bombi bashobora kuba bari basinze kandi bakaba bari barengeje n’amasaha yo gutaha.

    Yagize ati 'Iyo bataba basinze muri uko gusagararirwa k’uwo mukecuru bikabera ahantu hatuwe yari kuba yatabaje, ubu uwo musore yahise ashyikirizwa RIB uwo mubyeyi na we yagiye gutangayo ikirego.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-RIB-yafunze-umusore-ukekwaho-gufata-ku-ngufu-umukecuru-w-imyaka-61

  • Lionel Messi ntakiri umukinnyi wa FC Barcelone ||Agiye gukina mu yihe kipe? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi wari usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ntakiri umukinnyi wayo, nyuma y'uko amasezerano yari afitanye na yo yarangiye.

    Magingo aya Messi ari gufatwa nk'umukinnyi udafite ikupe (Free agent).
    Mu ijoro ryakeye ni bwo amasezerano Messi yari afitanye na FC Barcelona yarangiye, nyuma y'amezi 12 yifuje gutandukana n'iriya kipe gusa ubuyobozi bwayo bukabimwangira.

    Cyakora cyo n'ubwo Messi kuri ubu nta kipe agifite, hari amakuru avuga ko agikomeje ibiganiro na FC Barcelona ngo abe yayisinyira amasezerano mashya.

    Messi mu mwaka utaha azakina he?

    Umunyamakuru w'umunya-Espagne Guillem Balague, aheruka gutangaza ko FC Barcelona yazamuye urwego rwayo mu kwihutisha ibiganiro byayo na Messi, ku buryo mu gihe cya vuba impande zombi zishobora gusinyana amasezerano mashya y'imyaka ibiri.

    BBC yasubiyemo amagambo ya Balague iti: 'Kongerera Messi amasezerano biri mu byo Perezida mushya Joan Laporta ashyize imbere kandi ubu ari kubiganiraho na se wa Messi akanaba umuhagarariye, Jorge Messi.'

    Guillem Balague yakomeje avuga ko kugira ngo FC Barcelona ibashe kugumana Lionel Messi, isabwa kugabanyiriza abakinnyi bayo imishahara ingana na miliyoni 200 z'ama-Euro kugira ngo itagongwa n'itegeko rya Financial Fair Play.

    Yunzemo ati: 'Messi azi ko ikipe imushaka, ariko magingo aya ntacyo araganira na bo, ategereje mbere na mbere kumva ibyo FC Barcelona imuha.'

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-ntakiri-umukinnyi-wa-fc-barcelone-agiye-gukina-mu-yihe-kipe/

  • Amarembo akomeje kwaguka; ibyo kwitega ku bihugu umunani byashimangiye umubano n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa Mbere ni Amir Mohammad Khan wa Pakistan uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, Jesús Agustín Manzanilla Puppo wa Venezuela, Valentin Zellweger w’u Busuwisi na Sasirit Tangulrat wa Thailand bazakorera i Nairobi muri Kenya.

    Ni mu gihe abo yakiriye ku wa Kabiri harimo Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen ufite icyicaro i Kampala muri Uganda; Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie na Luke Joseph Williams wa Australie, bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Michalis A. Zacharioglou wa Repubulika ya Chypre ufite icyicaro i Doha muri Qatar.

    Umubano w’u Rwanda na Pakistan ugiye guhindura isura

    Ni ku nshuro ya mbere, Pakistan yagize Ambasaderi ufite icyicaro i Kigali, ibihugu byombi bisanganywe umubano n’ubufatanye mu bijyanye na Politiki, ubukungu, igisirikare, uburezi n’ibindi.

    Ibi bihugu kandi bifitanye amateka maremare kuko abacuruzi ba mbere bakomoka muri icyo gihugu bageze mu Rwanda mu myaka isaga ijana ishize.

    Mu 1994 Pakistan, iri mu bihugu bya mbere byatabarije u Rwanda, bisaba Umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora kuri Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NIRS, igaragaza ko Pakistan ari kimwe mu bihugu u Rwanda rukoramo ubucuruzi kuko nko muri Werurwe 2020, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 3.43$, aba miliyoni 3.11$ muri Gashyantare na miliyoni 5.95$ muri Werurwe uyu mwaka.

    Ambasaderi mushya wa Pakistan, Amir Mohammad Khan, yavuze ko azateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

    Ati “Uyu munsi nishimiye gushyikiriza Perezida Paul Kagame inyandiko zinyemerera guhagararira igihugu cyanjye mu Rwanda. Twaganiriye kuri byinshi mu nzego zitandukanye harimo uko twakwagura ubucuruzi.”

    Pakistan ni igihugu gituwe cyane kuko gituwe na miliyoni 225 bituma kiba icya gatanu mu bifite abaturage benshi ku Isi, n’icya kabiri mu bituwe n’Abayisilamu benshi, kigaturana n’ibihugu birimo u Buhinde, Iran, u Bushinwa na Afghanistan.

    Arif Alvi niwe Perezida wa 13 wa Pakistan, ariko Minisitiri w’Intebe, Imran Khan wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket, niwe muyobozi ugaragara mu bikorwa cyane, bombi bakaba baragiyeho mu 2018. Pakistan n’u Rwanda bihuriye muri Commonwealth, ndetse iki gihugu ni kimwe muri bine bifite intwaro kirimbuzi ariko mu masezerano mpuzamahanga abyemerera kuzitunga.

    Umurwa Mukuru wa Pakistan ni Islamabad, uri ku buso bwa kilometero kare 220

    Umurwa Mukuru wa Pakistan ni Islamabad, uri ku buso bwa kilometero kare 220 {JPEG}

    U Rwanda ruzigira ku bukerarugendo buteye imbere bwa Thailand

    Ambasaderi Sasirit Tangulrat w’Ubwami bwa Thailand mu Rwanda yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira ubwo Bwami mu Rwanda, avuga ko umubano w’imyaka 34 hagati y’ibihugu byombi ushimangirwa n’amasezerano yasinywe arimo ajyanye n’imikoranire mu by’ikirere (BASA).

    Yavuze ko aya masezerano ari ingenzi ku bucuruzi, ati “Ni ingenzi mu bucuruzi, kuko bifasha abacuruzi mu kazi kabo. U Rwanda rufite ubunararibonye ndetse na Thailand rushaka kuyigiraho muri iki cyiciro.”

    Imibare itangazwa na NISR igaragaza ko ibicuruzwa byo muri Thailand byazanywe ku isoko ry’u Rwanda mu gihembwe cya Kane cya 2018 byari bifite agaciro ka miliyoni 4.84$ mu gihe ibyo mu gihembwe nk’icyo cya 2019 byari bifite agaciro ka miliyoni 12.66$.

    Ambasaderi Tangulrat, yavuze ko azibanda ku nzego zirimo ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’urwego rw’ubuvuzi rusange.

    Yakomeje ati “Mu mwaka utaha, tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umubano w’ibihugu byombi. Covid-19 ibitwemereye twazategura igikorwa cyo kwizihiza.’’

    Kuri miliyoni 66, Ubwami bwa Thailand, bukikijwe na Myanmar, Laos, Cambodia n’ibindi. Iki gihugu giteye imbere mu bukerarugendo bugize 21% by’ubukungu bwa Thailand, aho bwinjije milayari 62$ mu 2019, mbere y’icyorezo cya Covid-19. Ubu bwami bwakunze kugira ibibazo by’umutekano, bukaba buri ku mwanya wa kane ku Isi mu hantu habereye ihirikwa ryinshi ry’ubutegetsi.

    Umwami wa Thailand ni Maha Vajiralongkorn akaba yarimye ingoma mu 2016.

    Thailand ikurura ba mukerarugendo benshi ku mwaka kubera amateka y’ibirango by’umuco biri muri icyo gihugu

    Imyaka 40 y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Venezuela

    Jesús Agustín Manzanilla Puppo Uhagarariye inyungu za Venezuela mu Rwanda yavuze ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye, ati “Ndabashimira intambwe mwateye mu iterambere. Nizeye ko gutanga impapuro kuri Perezida Paul Kagame ari intangiriro yo gukomeza kunoza umubano wacu umaze imyaka 40.”

    Yakomeje agira ati “Turizihiza umubano mwiza w’imyaka 40 wa Venezuela n’u Rwanda. Ni umubano wagutse ariko nanone ibihe Isi irimo biradusaba ko dukomeza tukarushaho gushimangira ubwo bufatanye.”

    Venezuela ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 28, kikaba icya mbere ku Isi gifite amariba ya peteroli ataratangira gucukurwa, n’ubwo kimaze iminsi mu bibazo by’ubukungu byatumye ifaranga ryacyo rigwa n’umutungo ukagabanuka muri rusange.

    Venezuela ni kimwe mu bihugu bifite peteroli nyinshi ku Isi

    Zellweger azanye ingamba zo gushimangira umubano w’u Busuwisi n’u Rwanda umaze imyaka 60

    Ambasaderi mushya w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yagiyeho asimbuye Half Heckner uherutse gusoza inshingano zo guhagararira inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

    Ambasaderi Zellweger yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 60 kandi ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti dore ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi birimo imiterere karemano.

    Mu 2011, itsinda ryo mu Busuwisi ryaje kwigira ku Rwanda ku buryo rukoresha mu gucunga umutekano binyuze mu nzego zirimo Local Defense.

    NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2018, ibicuruzwa byavuye mu Busuwisi bizanwa ku isoko ry’u Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 6.49$, mu gihe mu Ukwakira 2019 byari bigeze kuri 9.49$.

    Ambasaderi Zellweger yavuze ko arajwe ishinga no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda rushobora kwigira ku Busuwisi ku bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga, na cyane ko icyo gihugu giteye imbere muri ibyo bikorwa.

    Ati “Ikindi twaganiriye na Perezida Kagame ndetse tuzanakomeza ubufatanye muri cyo ni ikijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda rwifuza kuba ihuriro mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira inama.”

    U Busuwisi buhuriye kuri byinshi n’u Rwanda birimo kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kikagirwa n’imisozi myinshi, kikanagira umwihariko wo kwakira inama nyinshi zirimo nk’iya Davos iba buri mwaka, ndetse no kuba icyicaro cy’ibigo mpuzamahanga, ibintu n’u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga.

    Iki gihugu ni kimwe mu bikize ku Isi kuko cyari gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 703$, nyamara gituwe na miliyoni 8 gusa.

    U Busuwisi bugizwe n’imisozi myinshi ndetse n’ibiyaga

    Abandi ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwaanda ni uw’Ubwami bwa Norvège, Elin ØstebØ Johansen, wagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho nko kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi.

    U Rwanda na Norvège bifatanya mu ngeri zinyuranye nko gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro no kwita ku mpunzi.

    Mu 2010, iki gihugu cyohereje Charles Bandora wakekwagaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo aburanire mu Rwanda, kikanakatira igifungo cy’imyaka 21 kuri Sadi Bugingo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2013.

    Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Hongrie, Zsolt Mészáro avuga ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza, ndetse ko igihugu cye cyagize uruhare mu kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rufite ubushobozi bwo gutanga 15,000 m3.

    Ambasaderi Zsolt Mészáro yasobanuye ko igihugu cye cyatangiye gufatanya n’u Rwanda mu nzego zirimo uburezi, kuko cyatanze buruse 20 ku banyeshuri bazajya kwiga muri icyo gihugu muri Nzeri, bakazishyurirwa ibintu by’ibanze birimo amafaranga y’ishuri, ay’icumbi n’andi abafasha kwiga neza.

    Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, kimwe na mugenzi we Michalis A. Zacharioglou wa Chypre bavuga ko ibyo bashyize imbere ari ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’uburezi.

    Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane igaragaza ko ibihugu 39 bifite ba Ambasaderi bafite icyicaro i Kigali mu gihe Imiryango Mpuzamahanga 30 ifite abayihagarariye, ndetse n’abantu 10 bahagarariye inyungu z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda ariko batari ambasaderi, mu gihe ibihugu 65 bifite ba ambasaderi babihagarariye mu Rwanda ariko bafite icyicaro hanze.

    Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda Sasirit Tangulrat yakiriwe na Perezida Kagame, azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda Agustín Manzanilla Puppo uzaba ufite icyicaro i Nairobi

    Perezida Kagame na Ambasaderi Michalis A Zacharioglou uhagarariye Chypre mu Rwanda

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvege

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger

    Perezida Kagame yakiriye na Ambasaderi Luke Joseph Williams wa Australie

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie

    Perezida Kagame yakiriye abarimo Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Amir Mohammad Khan Ni we wa mbere ugiye guhagararira igihugu cye uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali

  • Abanyeshuri ba Mount Kenya bamuritse videos eshanu zibitse ubuhamya bw’amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yavuze ko ari umuti wo guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, nibwo abanyeshuri 25 biga itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya bashyize ku mugaragaro videos eshanu bakoze mu mushinga bafatanyije na Renewed Memory, GAERG (Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) ku nkunga y’Ambasade ya Israel mu Rwanda.

    Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko guhashya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba kugaragaza ibimenyetso bifatika by’ibyabaye.

    Ati “Birababaje kuba hari abirengagiza ibyabaye, bakabirengaho bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubarwanya nta kindi bidusaba uretse kubigisha no kubabwira amateka n’inkuru ya nyayo ku byabaye mu Rwanda. Ubu buhamya buzafasha mu gutuma ibyabaye bitazongera ukundi kandi bifashe mu komora ibikomere. Kubika ubu buhamya bw’ibyabaye muri Jenoside biciye muri izi videos zakozwe n’ingenzi cyane ku bakiri bato n’abazabakomokaho mu kumenya ukuri”.

    Aba banyeshuri uko ari 25 bari mu matsinda atanu, aho buri tsinda ryakoze video imwe irimo ubutumwa n’ubuhamya bitandukanye bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutso. Urugero ni nka video, ifite izina rya “From darkness to brightness, bivuze kuva mu mwijima ujya mu rumuri” isobanura uburyo Inkiko Gacaca n’imirimo nsimburagifungo byagize uruhare mu kongera kunga abanyarwanda.

    Indi ni video yiswe “Never Give Up” irimo ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside asobanura urugendo rwo kurokoka kwe.
    Mur’iyi video uwahawe izina rya Kwizera, asobanura uburyo umuryango wabo wari wishimye mbere ya Jenoside, ariko akaza kuwubura wose, kuko se na nyina biciwe mu maso ye ku myaka 13 y’amavuko. Iyi video igaragaza uburyo atacitse intege, aho kuri ubu afite umugore n’umwana kandi bakaba ari umuryango wishimye.

    Umuyobozi akaba n’uwashinze umuryango Renewed Memory, Pini Snir, yibukije ko kubika ubuhamya ari ikiraro gihuza ahahise n’ibikorwa by’ahazaza.

    Ati “Kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri videos bituma habaho ikiraro hagati y’abato n’abakuru, amateka y’ahahise n’ibikorwa by’ahazaza. Sinizera ko isi yaba nziza gutyo gusa, ahubwo abantu bayibamo nibo bazayigira nziza, abanyeshuri twafatanyije barakoze cyane ku muhate bagaragaje”.

    Umuyobozi w’umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi GAERG, Egide Gatari, yashimye ambasade ya Israel yabakinguriye imiryango ndetse n’umuhate wagaragajwe n’aba banyeshuri.

    Yagize ati “Jenoside ni inkuru ibabaje idakwiye kwibagirana, urubyiruko rukwiye gukoresha ubumenyi rufite mu guharanira ko ibyabaye bitakibagirana, dukwiye guhora tuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof. Edwin Odhuno, yijeje aba banyeshuri n’iri tsinda rya Renewed Momory ko bazakomeza kubafasha uko bashoboye.

    Ati “Twizeye ko abanyeshuri bacu babonye ubumenyi bushya bwo gutunganya no kuyobora ama-video nk’aya arebana n’ibyaha ndengakamere bikorerwa ikiremwamuntu. Twijeje GAERG, Renewed Momory n’aba banyeshuri ko tuzakomeza gufatanya, kandi umuhate mwagaragaje twarawushimye”.

    Izi video uko ari eshanu zashyizwe ahagaragara, zizashyirwa ku mbuga zitandukanye nka Instagram na YouTube, aho buri wese azabasha kuzibona akamenya ukuri ku byabaye.

    Ambasaderi Dr Ron Adam sanga umuti w’abahakana n’abapfobya Jenoside ari ukubaha ubuhamya bw’ibyabaye

    Abanyeshuri ba Mount Kenya University bamuritse video eshanu bakoze bafatanyije mu rwego rwo kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri Jeonside

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin Odhuno yijeje ubufatanye no mu mishinga yindi iri imbere

  • Gisagara: Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw – #rwanda #RwOT

    Ayo mafaranga angana na 27,828, 003 Frw bayahawe ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 kuko umuceri wabo bawushyize mu bwishingizi binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yitwa ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’.

    Bamwe muri abo bahinzi b’umuceri bavuze ko bishimishije kuba umutekano w’umuhinzi waratekerejweho, bemeza ko uku gushumbushwa bigiye kubatera imbaraga zo kongera igishoro bashyiraga mu buhinzi no kubona ubuhamya bwo guheraho mu gukangurira bagenzi babo batarashinganisha ibihingwa byabo kubikora.

    Nyirafashaho Clementine ati “Twahuraga n’ikibazo cy’ibiza by’imyuzure n’amahindu tukabyakira gutyo, kongera guhinga bikatugora, Tuzongera igishoro ndetse ubuso bwose tubushyire mu bwishingizi. Kuba dushumbushijwe biradufasha kwegera abanyamuryango bacu tubereke inyungu iri mu gushinganisha ibihingwa.”

    Mpumuje Abel we yavuze ko abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bakorera mu gihombo, yemeza ko bakwiye gukanguka bakabyitabira.

    Ati “Ubu twagombaga kugurisha inka cyangwa ihene ngo twongere guhinga ariko ubwishingzi buratugobotse; abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa bari mu gihombo gikomeye.”

    Nzamurambaho Didier, Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, kimwe mu bigo bitanga ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi.

    Ati “Ibiza biba bitandukanye, aba bari barahuye n’ikibazo cy’udukoko twangije umuceri wabo. Icyo dukangurira abaturage barebye ibyabaye kuri bagenzi babo uyu munsi, abo bose bakanguka bakaza tugafatanya muri uru rugendo kugira ngo ejo ejobundi badahura n’ibiza bitandukanye ugasanga nta kintu baramuye.”

    Umukozi wa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Batamuriza Robinah, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo gufasha umuhinzi kudahura n’igihombo.

    Yavuze ko kandi hari gahunda yo kongera ibihingwa byemewe mu bwishingizi kugira ngo bakomeze guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

    Ati “Ni ukugira ngo dufashe abahinzi bahuye n’ibihombo gushumbushwa kandi bagashumbushwa ku gihe kugira ngo babashe kwitegura igihembwe cyihinga gikurikira.”

    ”Iyi gahunda y’ubwishingizi yatangiye ireba cyane ku muceri n’ibigori, tuza gushyiramo urusenda n’imiteja n’ibirayi, ariko ibishyimbo, urutoki na soya nabyo turabiteganya mu minsi iza hamwe n’imyumbati kuba byajya muri gahunda y’ubwishingizi.”

    Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo imaze imyaka ibiri itangiye mu Rwanda.

    Kugeza ubu mu gihugu hose hegitari zirenga 3000 z’umuceri, izirenga 545 z’ibigori, na 81 z’ibirayi ni zo zimaze kujya mu bwishingizi.

    Naho ku ruhande rw’amatungo, kugeza ubu inka zirenga ibihumbi 41, inkoko zirenga ibihumbi 109, n’ingurube zirenga 2000 ni zo zimaze gushyirwa muri gahunda y’ubwishingizi.

    Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza mu Karere ka Gisagara bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw

    Abahagarariye amakoperative bavuze ko bagiye kongera ingano y’ubuso buhinzeho bashyira mu bwishingizi

    Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, Nzamurambaho Didier, yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi

    Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bagobotswe no kuba barashinganishije ibihingwa byabo

    [email protected]