Blog

  • Ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we Ndayishimiye w’u Burundi #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa ya Perezida Paul Kagame yo ku wa 28 Kamena 2021, igaragaza ko Perezida Kagame yari amaze kwakira ubutumire bwa mugenzi we Ndayishimiye muri uriya muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021.

    Muri iyi barurwa yashyizwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Burundi, iherekejwe n’ubutumwa bwo kongera gushimira Perezida Kagame Paul kuba yarashimiye mugenzi we Evariste Ndayishimiye ndetse ko bigaragaza kongera 'guha imbaraga igihuza ibihugu byombi byacu.'

    Ibaruwa ya Perezida Kagame irimo iki ?

    Muri iriya baruwa ya Perezida Kagame, atangira ashimira mugenzi we kuba yaramutumiye muri uriya muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.

    Ivuga kandi ko buriya butumire bugaragaza ubushake bw’u Burundi mu kongera kubura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi mu gihe ibi bihugu byari bisanzwe ari nk’ibivandimwe.

    Perezida Kagame akomeza amenyesha mugenzi we ko atazabasha kuboneka muri uriya muhango ariko ko 'nzohereza itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente uzaba ampagarariye muri uyu muhango udasanzwe.'

    Akomeza kandi amenyesha mugenzi we ko ku giti cye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange na Guverinoma y’u Rwanda bamwifuriza amahoro n’uburumbuke yaba we ndetse n’Abarundi bose mu gihe bizihiza ubwigenge.

    Perezida Kagame asoza avuga ko yizeye kuzahura na mugenzi we Evariste Ndayishimiye no gukomeza gukorana mu gutsimbataza umubano w’ibihugu byabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibaruwa-Perezida-Kagame-yandikiye-mugenzi-we-Ndayishimiye-w-u-Burundi

  • Burera: Umugabo arakekwaho kwambura ubuzima umugore we amukubise agafuni_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, Umugabo witwa Hashakimana Jean Pierre arakekwaho kwica umugore we amukubise agafuni mu mutwe agahita acika.

    Ubu bwicanyi bukekwa kuri Hashakimana Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Mudugudu wa Kikubo bwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Amakuru avuga ko uriya mugabo we yishe umugore we bavuye guhinga, bagera mu rugo bakagirana amakimbirane ashingiye ku micungire y'umutungo wo mu rugo dore ko ngo umugabo yashakaga kugurisha inkoko boroye ariko nyakwigendera akamubera ibamba.

    Bikekwa ko ari bwo uriya mugabo yahise yegura agafuni akagakubita umugore we mu mutwe agahita yitaba Imana.

    Mugiraneza Ignace uyobora Umurenge wa Kagogo avuga ko aho basanze nyakwigendera aryamye hari agafuni ku buryo ari byo baheraho bakeka ko yishwe n'umugabo we agahita atoroka.

    Uyu muyobozi kandi avuga ko uriya muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ndetse ko bigeze kwitabaza inzego muri 2018.

    Ati 'Ubundi ngo byabaga bakabikemurira mu miryango, ejo bwo byatangiye ku mugoroba ubwo umugabo yashakaga kugurisha umusaruro w'amasaka bari bejeje ariko umugore ntiyabyemera.'

    Uyu muyobozi asaba abaturage kujya bitabaza inzego z'ubuyobozi mu gihe bafitanye ibibazo mu

    Nyakwigendera yasize abana bane yabyaranye n'umugabo we, ukekwaho kumwica agahita atoroka ubu akaba ari gushakishwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/02/burera-umugabo-arakekwaho-kwambura-ubuzima-umugore-we-amukubise-agafuni_-inkuru-irambuye/

  • U Rwanda rwahawe miliyari 257 Frw yo kuzahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere u Rwanda rwakiriye amafaranga aturutse kuri AIIB ndetse ni nawo mushinga wa mbere iyi banki iteye inkunga muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

    Amafaranga AIIB yahaye u Rwanda yiyongera ku yandi miliyoni 157.5 $ (asaga miliyari 157.4 Frw) yari aherutse kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi mu cyumweru cyari cyabanje. Intego yayo ni ugufasha ibikorwa by’ubucuruzi kuzahuka mu gihe gito n’igihe kirekire.

    Aya mafaranga u Rwanda rwahawe azafasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 kuva muri Werurwe 2020 ubwo iki cyorezo cyageraga mu gihugu. Cyatumye ubukungu busubira inyuma, imirimo myinshi irahagarara bituma benshi babura akazi.

    Azifashishwa nk’inguzanyo ku bigo by’imari kugira ngo nabyo bibashe kuguriza abantu bahuye n’ibibazo by’ubukungu byatewe na Covid-19.

    Kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda wagabanutseho 0.2% mu mwaka wa 2020, nyamara wari witezweho kuzamuka ku kigero cya 8% muri uwo mwaka.

    Ikindi kandi umubare w’abantu bafite akazi ugereranyije n’umubare w’abaturage b’u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48.3%, igabanukaho 5%. Kwiyongera kw’abashomeri birushaho kongera umubare w’abantu bari mu bukene, aho byitezwe ko muri uyu mwaka, umubare w’abakene mu Rwanda uziyongeraho abantu 550 000 ugereranyije n’uko ibintu byari kuba bihagaze iyo Covid-19 itabaho.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko aya mafaranga yose u Rwanda rwahawe azafasha mu Kigega Nzahurabukungu.

    Ati “Binyuze mu gufasha urwego rwacu rw’abikorera rwagizweho ingaruka na Covid-19 kugira ngo rubone igishoro gihendutse cyakwifashishwa mu ishoramari ry’igihe kirekire, ibintu bizagira uruhare mu guhanga imirimo no mu iterambere ry’ubukungu.”

    Muri Mata 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu, gitangirana muri Kamena miliyoni 100$. Kubera amafaranga yatanzwe na Banki y’Isi na AIIB kigiye kongererwa ubushobozi ku buryo kizaba kirimo miliyoni 357.5 $. Izindi nzego zagize uruhare mu gushyigikira iki kigega harimo nk’imiryango mpuzamahanga nka IMF, OFID and USAID.

    Kuri iyi nshuro, iki kigega kigiye kongerwamo ibindi byiciro nyuma y’aho ubwo cyatangiraga cyahaye umwihariko abanyamahoteli bari barahombye bidasanzwe.

    Ubu amashuri makuru na za Kaminuza yigenga nayo azahabwa umwihariko cyo kimwe n’ibigo bitwara abagenzi n’abandi.

    Inkuru bifitanye isano: Guverinoma igiye kongera miliyoni 350$ mu Kigega Nzahurabukungu

    Ikigega Nzahurabukungu kigiye kongerwamo amafaranga ku buryo abikorera bafashwa kgusubiza ku murongo ibikorwa byabo

  • Abakozi by’Ibitaro bya Ruhengeri banenze bagenzi babo bakoze Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, abakozi b’Ibitaro bya Ruhengeri, bunamiye abasaga 800 bashyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza biciwe ku cyahoze ari Urukiko rw’Iremezo rwa Ruhengeri bashyira indabo aho baruhukiye ndetse banifatanya n’abarokotse batishoboye baboroza inka.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye abaganga kwita ku babagana babungabunga amagara yabo, batabanje kubavangura nk’uko byaranze bagenzi babo bakoze Jenoside.

    Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka mu Karere ka Musanze, Mukanoheli Josée, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside bibatera imbaraga zo kwiyubaka n’icyizere cyo kubaho ariko anenga abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi bataye indangagaciro zabo bagakora Jenoside aho kurengera ubuzima bwabo.

    Yagize ati “Birababaje kuba hari abaganga bijanditse muri Jenoside bakica abantu aho kubarengera nk’uko biri mu ndangagaciro baba bararahiriye n’izo batozwa, ibi byatesheje agaciro ikiremwamuntu ku rwego utabyiyumvisha. Ubu turishimye kubera ubuyobozi bwiza dufite bwatugaruriye icyizere n’Ibitaro bya Ruhengeri ku bushake n’uruhare basigaye bagira ngo natwe twongere kubaho neza. Turabasaba ko hakubakwa ikimenyetso cy’Urwibutso ku Bitaro kandi hari icyizere ko bazabikora dufatanye kubungabunga amateka y’ibyahabereye.”

    Ngabonziza Louis na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati ” Ni ibintu bigoye kubyumva ukuntu aha twari duteze amakiriro ari ho abacu baguye kandi abaganga na bo bakabigiramo uruhare bakica. Turasaba Ibitaro bya Ruhengeri ko byashyiraho uburyo bwihariye bwo kubungabunga amateka y’ibyabereye hano.”

    Nibagwire Domitille ni umukecuru uri mu kigero 70 washyikirijwe inka, avuga ko kubona amata byamugoraga cyane, ariko akaba yishimira ko agiye gusazira ku nkongoro, ndetse icyizere cyo kubaho yari afite kikaba cyiyongereye.

    Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, asaba abaganga kurangwa n’umutima wa kimuntu urangwa no kwita ku barwayi batavanguye kuko ari bwo bazabasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Ni ibintu bibabaje kumva ko umuganga wabonaga umurwayi amugana amutezeho gukira ari we wamwicaga, ibyaranze bagenzi bacu muri Jenoside biteye agahinda. Uyu munsi ubutumwa tubaha ni ukurangwa n’umutima wa kimuntu, bakavura abarwayi nta kubatandukanya, bakumva ko bigomba kujya mu nshingano zabo birinda amacakuburi agamije kuvutsa ubuzima abantu kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo.”

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyifuzo cy’abarokotse Jenoside bifuza ko ku Bitaro hashyirwa ikimenyetso cy’Urwibutso, biri muri gahunda bafite, ariko bizajyana n’uko ibikorwa byo kubaka Ibitaro bizashyirwa mu bikorwa kuko nibitangira kubakwa bizabafasha kugena aho icyo kimenyetso cy’Urwibutso kizashyirwa kandi ko biri mu nshingano zabo.

    Muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, Ibitaro bya Ruhengeri byaremeye abarokotse biboroza inka ebyiri zihaka.

    Abakozi b’Ibitaro bya Ruhengeri mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27

    Ibitaro bya Ruhengeri byoroje imiryango y’abarokotse Jenoside

  • Rulindo : Umusore w’imyaka 18 arakekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Iki cyaha gikekwa kuri uriya musore w’imyaka 18 witwa Theogene, cyabaye mu kwezi gushize mu Mudugudu wa Kigali, mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Kinihira muri kariya Karere ka Rulindo.

    Umunyanabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Marembo, yameje aya makuru y’uriya musore ukekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka irindwi.

    Yagize ati 'Nibyo koko Nkunzimana Theogene akurukiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we byabaye mu cyumweru gishize'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Nkunzimana Theogene kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rigikomeje, nta burwayi yari afite ku buryo bwaba bwaramuteye gukora ariya mahano acyekwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Umusore-w-imyaka-18-arakekwaho-gusambanya-mushiki-we-w-imyaka-7

  • Mu marira menshi:wa mukobwa mwiza wabenzwe na Bruce Melodie akaba asigaye akundana n'umusaza w'imyaka 98 byose abishyize hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Imfurayiwacu Gihozo akomeje gusuka amarira ,avuga ko yakunze umuhanzi Bruce Melodie ariko we ntiyigeze amwitaho,bituma kuri ubu asigaye akundana n'umusaza w'imyaka 98.

    Tariki 29 Kamena 2021, abakoresha imbuga nkoranyambaga barahererekanya amashusho y'umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko ugaragara asuka amarira, akikurura hasi avuga ukuntu yakunze urudashoboka Bruce Melodie.

    Bamwe baravuga ko uyu mukobwa agamije kuvugwa, abandi bakavuga ko wasanga ari ukuri.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, Bruce Melodie yafashe aya mashusho ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye aherutse gusohora yise 'Katepilla.' Agira ati 'Ngo byagenze gute?'

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Imfurayiwacu Gihozo, yemeje ko yakunze bya nyabyo Bruce Melodie ariko ko atagize amahirwe yo kubana nawe nk'umugabo n'umugore nk'uko yabyifuzaga kuva cyera.

    Uyu mukobwa yavuze ko kuva mu 2014 ari ku ntebe y'ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n'umuhungu bakundanaga batandukana, kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.

    Gihozo yavuze ko yavuye iwabo ajya muri Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abone nimero y'uyu muhanzi amuhe n'umwanya wo kubonana.

    Ati 'Yarankatiye ni ukuri kw'Imana nonese nkubeshye. Njyewe naramukundaga ni ukuri. Gusa, naramukundaga naranabimubwiraga kuko twaravuganaga (kuri telefoni).'

    Akomeza ati 'Mfata impano yanjye mfata abantu b'inshuti zanjye kubera kwa kundi kwo gutinya kw'abantu baturutse mu cyaro, nibwo nafashe inshuti zanjye ndavuga nti tujyane…Turagenda impano ndayimuha.'

    Uyu mukobwa yavuze ko amashusho yasohotse amugaragaza asuka amarira ari ay'ukuri, kandi ko n'ibyo yavugiye mu kiganiro ari ukuri.

    Yavuze ko yemeye kuvugira mu itangazamakuru iby'urukundo yakunze Bruce Melodie kubera ko agendana igikomere. Ikirenze kuri ibyo, ngo ni agahinda afite k'impano yahaye Bruce Melodie yamara kuyibona akaryumaho.

    Gihozo avuga ko gukunda Bruce Melodie byatumye atandukana n'umusore biganaga mu mashuri yisumbuye.

    Ati 'Kubera ko nakundaga Bruce Melodie nicyo cyanatumye dutandukana, ni ukuri. Numvaga mfite inzozi zo kuzahura nawe. Narabimubwiye (abwira umukunzi we ko akunda Bruce Melodie) akavuga ati 'none se ndagukunda tutazakomezanya wumva ufite abasitari ukunda.'

    Uyu mukobwa ararahira akirenga akavuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero, kuko buri umwe areba 'status' za WhatsApp z'umwe ariko ngo ntibashobora kuvugana kuri telefoni.

    Mu kiganiro na Gihozo byumvikana ko agikunda Bruce Melodie, ariko avuga ko yiyumanganya kugira ngo Isi itamwota. Ngo mu gihe cyose yamaze avugana n'uyu muhanzi ntiyari azi neza ko afite umugore n'umwana-Yatunguwe abimenye, ariko kandi ngo n'uyu muhanzi ntigeze abimubwira.

    Yavuze ko yavuganaga umwanya munini na Bruce Melodie kuri telefoni, ndetse niwe wamuhaye igihe cyo kujya kumureberaho kuri Isibo Tv akamushyikiriza impano.

    Ati 'Ni we wampaye gahunda yo kujya kumureba mubwira ko mufitiye impano. Arambwira ati 'noneho muri iyi minsi mfite akazi kenshi, ariko reka nkushakire umwanya ampa umunsi arambwira ati 'ntuzawice uzaze', njya no kumureba uwo munsi naramuhamagaye arambwira ati 'karibu ngwino'.'

    Gihozo ntiyerura impano yahaye na Bruce Melodie, ahubwo avuga ko uyu muhanzi ari we ufite uburenganzira bwo kuzabitangaza. Ati 'Abishatse yabivuga.'

    Uyu mukobwa yavuze ko umukunzi we mushya afite imyaka 98 y'amavuko, kandi ko bitegura gukora ubukwe. Ariko ngo bazabanza kurya ubuzima. Yanavuze ko yitegura kujya kumwerekana iwabo.

    Source : https://yegob.rw/mu-marira-menshiwa-mukobwa-mwiza-wabenzwe-na-bruce-melodie-akaba-asigaye-akundana-numusaza-wimyaka-98-byose-abishyize-hanze/

  • Burera: Umugabo yicishije umugore we ifuni, ahita atoroka – #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Gatatu, tariki 30 Kamena 2021, ubwo aba bombi bari bavuye guhinga bagera mu rugo bagashwana biturutse ku kuba umugabo yashakaga kugurisha inkoko zo mu rugo ariko umugore ntabyemere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo uyu muryango wari utuyemo, Mugiraneza Ignace, yahamirije IGIHE amakuru y’urupfu rw’uyu mugore.

    Yagize ati “Aho nyakwigendera yari aryamye hari agafuni, ni ko yamukubise mu mutwe ahita apfa na we aratoroka. Bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane ariko twabiherukagamo mu 2018. Ubundi ngo byabaga bakabikemurira mu miryango, ejo bwo byatangiye ku mugoroba ubwo umugabo yashakaga kugurisha umusaruro w’amasaka bari bejeje ariko umugore ntiyabyemera.’’

    Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko mu gitondo bajyanye guhinga baririrwana umugabo ahinga, umugore agatera intabire y’ibijumba, ariko bahingutse bageze mu rugo barakimbirana ubwo umugabo yashakaga kugurisha inkoko.

    Yakomeje ati “Nyuma ni bwo umugore yahamagaye Umukuru w’Umudugudu amubwira ko umugabo amumereye nabi ashobora no kumugirira nabi. Yahageze asanga urugi rwo ku gipangu rukinze haza umukobwa wabo amusaba kucyurira agezemo ni bwo yasanze nyina yapfuye aryamye ku mbuga ahari hanitse amasaka.’’

    Gitifu Mugiraneza yasabye abaturage kutajya bikemurira ibibazo ahubwo bakiyambaza inzego z’ubuyobozi zibegereye aho binaniranye hagafatwa indi myanzuro.

    Ati “Icyo dusaba abaturage nibajye batanga amakuru ku gihe ahaba hari amakimbirane ntibabyihererane ngo akemurirwe mu miryango cyangwa mu masengesho. Ubuyobozi bujye buhagera bubafashe kubikemura aho byanze nk’aha bari bafitanye isezerano babe batandukana ariko bitageze ku rupfu.’’

    Nyakwigendera Uwimana Pascasie yasize abana bane yabyaranye n’umugabo we, ukekwaho kumwica.

    Kuri ubu Hashakimana Jean Pierre aracyashakishwa ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubwicanyi akekwaho.

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 107 ivuga ku bwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


  • AMAFOTO Y'UMUNSI: Abanyeshuri batangiye gutaha mu ngo zabo baje mu biruhuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 01 Nyakanga 2021 nibwo abanyeshuri batandukanye batangiye gutaha mu ngo zabo aho bavuye ku bigo bigagaho bagiye mu ngo zabo mu biruhuko. Hano twabegeranyirije amwe mu mafoto y'aba banyeshuri. Niyo twabahitiyemo nk'amafoto y'umunsi.

    Amafoto: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yumunsi-abanyeshuri-batangiye-gutaha-mu-ngo-zabo-baje-mu-biruhuko/

  • Rayon Sports nayitsindiye mu rwambariro, As K… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri iki gicamunsi, Gatera Musa yagarutse ku rugendo rw’inzitane banyuzemo kugeza babonye umwanya wa 3. Mu myaka yose Espoir FC imaze mu cyiciro cya mbere, uyu mwaka ni wo wa mbere bitwaye neza aho baje ku mwanya wa 3, inyuma ya APR FC na As Kigali.

    Gatera Musa ahamya ko yubatse ikipe idatwara ubushobozi bwinshi, ikipe yubatse mbere kandi yari yizeye ko izatanga umusaruro. Yagize ati “Nubatse ikipe idahenze kandi nyubaka hakiri kare, ikindi kintu cyamfashije cyane ni ibiganiro nagiranye n'abakinnyi, aho twakoranye ibiganiro byinshi kandi bishyira hamwe, mbereka ko bishoboka, mbereka imikorere yanjye kandi ko ishobora kugendana n’uko dushoboye ndetse mbumvisha ko bashobora kwigaragaza mu bihe twarimo.”

    Gatera asanzwe azwiho kuzamura abana

    Gatera kandi avuga ko mu mikino yose igera kuri 13 umukino wamugoye ari uwa As Kigali yewe adateze kuzawibagirwa. Yagize ati “Ku munsi wa Kane wa shampiyona twahuye n’ikipe ya As Kigali tuyisanze i Muhanga wari umukino wambabaje cyane ndetse na n’ubu ukimbabaza. Wari umukino mwiza twiteguye, ariko ntabwo byadukundiye, kuko As Kigali yaraturushije idutsinda ibitego 4:0”.

    Gatera asoza avuga ko kugira abakinnyi beza no kugira itsinda ryiza ntaho bihuriye n’umusaruro. Yakomeje agira ati “Kugira itsinda ryiza ni ukuba ufite abakinnyi bakumvira, ushobora kubabwira ikintu bakakumvira mbese icyo ushaka cyose bashobora kukumvira. Ariko nanone ushobora kugira abakinnyi beza ariko ntibakumvire niho hari itandukaniro.”

    Gatera Musa avugako intego ze yazigezeho muri Espoir FC

    Gatera Musa asigaje amasezerano y’umwaka hakurya y’ishyamba, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka 2 ndetse yiyemeza ko mu mwaka we wa mbere agomba gushyira Espoir FC mu makipe 8 ya mbere.

    INKURU KU BURYO BW’AMASHUSHO KANDA HANO: 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107131/rayon-sports-nayitsindiye-mu-rwambariro-as-kigali-niyo-kipe-yambabaje-urugendo-rwinzitane–107131.html

  • Twaganiriye na Gihozo wagaragaye asuka amarir… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 29 Kamena 2021, abakoresha imbuga nkoranyambaga barahererekanya amashusho y'umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko ugaragara asuka amarira, akikurura hasi avuga ukuntu yakunze urudashoboka Bruce Melodie.

    Bamwe baravuga ko uyu mukobwa agamije kuvugwa, abandi bakavuga ko wasanga ari ukuri.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, Bruce Melodie yafashe aya mashusho ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye aherutse gusohora yise 'Katepilla.' Agira ati “Ngo byagenze gute?”

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Imfurayiwacu Gihozo, yemeje ko yakunze bya nyabyo Bruce Melodie ariko ko atagize amahirwe yo kubana nawe nk'umugabo n'umugore nk'uko yabyifuzaga kuva cyera.

    Uyu mukobwa yavuze ko kuva mu 2014 ari ku ntebe y'ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n’umuhungu bakundanaga batandukana, kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.

    Gihozo yavuze ko yavuye iwabo ajya muri Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abone nimero y'uyu muhanzi amuhe n'umwanya wo kubonana.

    Ati 'Yarankatiye ni ukuri kw’Imana nonese nkubeshye. Njyewe naramukundaga ni ukuri. Gusa, naramukundaga naranabimubwiraga kuko twaravuganaga (kuri telefoni).'

    Akomeza ati 'Mfata impano yanjye mfata abantu b'inshuti zanjye kubera kwa kundi kwo gutinya kw'abantu baturutse mu cyaro, nibwo nafashe inshuti zanjye ndavuga nti tujyane…Turagenda impano ndayimuha.'

    Uyu mukobwa yavuze ko amashusho yasohotse amugaragaza asuka amarira ari ay'ukuri, kandi ko n'ibyo yavugiye mu kiganiro ari ukuri.

    Yavuze ko yemeye kuvugira mu itangazamakuru iby'urukundo yakunze Bruce Melodie kubera ko agendana igikomere. Ikirenze kuri ibyo, ngo ni agahinda afite k'impano yahaye Bruce Melodie yamara kuyibona akaryumaho.

    Gihozo avuga ko gukunda Bruce Melodie byatumye atandukana n'umusore biganaga mu mashuri yisumbuye.

    Ati 'Kubera ko nakundaga Bruce Melodie nicyo cyanatumye dutandukana, ni ukuri. Numvaga mfite inzozi zo kuzahura nawe. Narabimubwiye (abwira umukunzi we ko akunda Bruce Melodie) akavuga ati 'none se ndagukunda tutazakomezanya wumva ufite abasitari ukunda.'

    Uyu mukobwa ararahira akirenga akavuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero, kuko buri umwe areba 'status' za WhatsApp z'umwe ariko ngo ntibashobora kuvugana kuri telefoni.

    Mu kiganiro na Gihozo byumvikana ko agikunda Bruce Melodie, ariko avuga ko yiyumanganya kugira ngo Isi itamwota. Ngo mu gihe cyose yamaze avugana n'uyu muhanzi ntiyari azi neza ko afite umugore n'umwana-Yatunguwe abimenye, ariko kandi ngo n’uyu muhanzi ntigeze abimubwira.

    Yavuze ko yavuganaga umwanya munini na Bruce Melodie kuri telefoni, ndetse niwe wamuhaye igihe cyo kujya kumureberaho kuri Isibo Tv akamushyikiriza impano.

    Ati 'Ni we wampaye gahunda yo kujya kumureba mubwira ko mufitiye impano. Arambwira ati 'noneho muri iyi minsi mfite akazi kenshi, ariko reka nkushakire umwanya ampa umunsi arambwira ati 'ntuzawice uzaze', njya no kumureba uwo munsi naramuhamagaye arambwira ati 'karibu ngwino'.”

    Gihozo ntiyerura impano yahaye na Bruce Melodie, ahubwo avuga ko uyu muhanzi ari we ufite uburenganzira bwo kuzabitangaza. Ati 'Abishatse yabivuga.'

    Uyu mukobwa yavuze ko umukunzi we mushya afite imyaka 98 y'amavuko, kandi ko bitegura gukora ubukwe. Ariko ngo bazabanza kurya ubuzima. Yanavuze ko yitegura kujya kumwerekana iwabo.

    Uko byose byatangiye:

    Tariki 21 Mutarama 2021, Imfurayiwacu Gihozo aherekejwe n'inshuti ze Mujawamariya Esther na Mushimiyimana Jeanne bagiye aho Isibo Tv ikorera bashyiriye impano Bruce Melodie ntibamusangayo ariko bagirana ikiganiro na M Irene.

    Aba bombi bavuze ko ari abafana b'igihe kirere ba Bruce Melodie, ku buryo bazi indirimbo ze kuva atangiye umuziki kugeza aho agejeje. Bahurije ku kuvuga ko ari umuhanzi uciye bugufi w'umuhanga unabigaragaza mu migirire ye ya buri munsi.

    Imfurayiwacu Gihozo we yumvikanishaga ko akunda Bruce Melodie ku buryo yiteguye kubana nawe, kandi ko amutereye ivi atazuyaza kuvuga yego. Ati “Ntabwo nabona uko mbisobanura. Ateye ivi nabyemera.”

    Nyuma y'amezi hafi arindwi, Gihozo yagarutse mu itangazamakuru aganira na Shene yitwa Agasaro Tv avuga ko yababajwe bikomeye no kuba Bruce Melodie atarigeze amubwira ko impano yamugeneye yayibonye, no kuba yarahise amwicaho kuva yajya kumureba kuri Isibo Tv.

    Uyu mukobwa yumvikanisha ko yatewe ibikomere n'urukundo yakunze Bruce Melodie, byatumye afata imyanzuro ikomeye mu buzima bwe harimo no gukunda n'umugabo umurusha imyaka 77.

    Ati “Mfite igikomere ku mutima wanjye. Uzi ukuntu nakundaga Bruce Melodie.

    “Nakunze Bruce Melodie nkiri umunyeshuri […] Ni we wanze i Kigali mvuga ngo ni we nje kureba kugira ngo duhure. Naramufanaga, naranamukundaga, numvaga yambera ‘fiance’ [Akubita agatwenge] Numvaga twakundana ni ukuri…”

    Yakunze Bruce Melodie kubera imiterere ye. Ati “Bruce Melodie ikintu namukundiye ni umusore ufite amatuza. Ni umusore wateruye, ariko numvaga ari we mugabo wambera… Nabonaga ari icyuma.'

    Gusa, Gihozo avuga ko yamaze kwiyakira bituma atangira gukundana n'umusaza ufite imyaka 98 y'amavuko, ku buryo avuga ko atewe ishema nawe. Ngo nta menyo afite uyu mukunzi we.

    Uyu mukobwa yavuze ko azabanza kurya ubuzima n’umukunzi we mbere y’uko bakora ubukwe yihaniza abasore barara ijoro bamuhamagara bamutesha umwanya. Ati “Bamenye ko mfite umukunzi.” Imfurayiwacu Gihozo yatangaje ko yahisemo gukundana n'umusaza w'imyaka 98 nyuma y'uko adahiriwe n'urukundo rwa Bruce  Gihozo yavuze ko Bruce Melodie atigeze amuha urukundo nk'uko yabishakaga

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO GIHOZO YAVUGIYEMO KO AGENDANA IGIKOMERE CY’URUKUNDO RWA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107132/twaganiriye-na-gihozo-wagaragaye-asuka-amarira-avuga-ko-yabenzwe-na-bruce-melodie-bigatuma-107132.html