Blog
-
Uganda: Abarashe imodoka ya Gen. Katumba Wamala bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Gen Katumba Wamala yararashwe arakomereka
Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda wungirije, Maj Gen. Paul Lokech, ku wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru.
Maj. Gen Lokech yavuze ko abagabye igitero ku modoka ya Gen. Katumba uko ari bane bose bamaze gufatwa, ndetse ko umwe muri bo yarashwe agahita apfa ubwo polisi yari irimo kubafata.
Yavuze ko Polisi yari imaze ibyumweru bikeya ishakisha abo bakekwaho kuba baragize uruhare muri icyo gitero, kugeza ubwo ibafatiye ahitwa Kikaya, Nansana na Katooke.
Yagize ati “Mu masaha 24 ashize, twiyemeje gushyira mu izinga abagabye icyo gitero turabafata, kuko twabakurikiranaga mu bikorwa byabo.”
Lokech yavuze ko umwe muri abo bagabye igitero witwa Hussein Wahab Luwama wari uzwi cyane ku izina rya ‘Master’ we yarashwe agahita apfa mu gihe polisi yari igiye kubafata.
Abandi bafashwe ubu bari mu maboka ya Polisi ya Uganda, harimo n’uwitwa Kanabe wari uhetswe kuri moto n’uwitwa Kamada Walusimbi, bakunze kwita Mudinka.
Nk’uko Gen Lokech yabisobanuye, abo bafashwe bakurikiranyweho kwica Brenda Nantongo(Umukobwa wa Gen. Katumba Wamala), no gushaka kwica Gen Katumba Wamala. Ngo batanze imwe mu mbunda zabo bakoresheje muri icyo gitero, bayiha uwitwa Kagugube na we ngo ayishyira undi muntu uzwi nka Ami. Imbunda ya kabiri na yo yakoreshejwe muri icyo gitero ngo ntiraboneka.

-
-
Muhanga: Abo Perezida Kagame yagabiye akanabatuza batangiye kwibohora ubukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Uwizeye avuga ko ubu yakwigurira isambu y’ibihumbi 300Frw mu minsi iri imbere
Hashize imyaka ibiri abo baturage batujwe mu mudugudu wa Horezo aho imiryango isaga 100 yahatujwe yahawe inka zororerwa mu biraro rusange, amazu meza yo guturamo, irerero, ivuriro n’amashuri yubatse mu buryo bugezweho, amashanyarazi n’amazi.
Uwo mudugudu wemerewe abaturage watashywe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame ku itariki ya 04 Nyakanga 2019, washyizwemo iby’ibanze byose umuturage akenera, birimo n’inka zo korora ari na zo bavuga ko bakesha kubaho muri uwo mudugudu.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yabasura ngo arebe uko ibikorwa byashyizwe muri uwo mudugudu byahinduye imibereho yabo, bamugaragarije ko bishimiye ubuzima babayeho kuko benshi baje kuhatuzwa batagiraga amazu yemwe nta n’amatungo bafite.
-
- Amazu batujwemo arimo n’ayubatse ajya ejuru
Umuyobozi w’umudugudu w’ikitegererezo wa Horezo, Uwizeyimana Vincent waje kuhatuzwa atagira ikintu na kimwe avuga ko inka yagabiwe imaze kubyara kabiri akaba yarituye imwe mu zo yabyaye, akaba asigaranye nyina n’iyayo mu gihe cy’imyaka ibiri, agahamya ko iyo ari inyunganizi ikomeye mu kwiteza imbere.
Agira ati “Nta mvune tukigira kuko dufite ibikoresho byose by’ibanze hafi yacu, inka baduhaye zimeze neza turanywa amata, nta kibazo ntawe ukiremba kubera ko twivuriza hafi, hano haranzwe n’amateka mabi y’intambara z’abacengezi ariko ubu Leta nziza yaratubohoye hari aho twavuye n’aho tugeze.
Yongeraho ko Kwibohora ari isoko yo kwigira koko, kuko ashingiye ku nka amaze kunguka nyuma yo kugabirwa na Perezida wa Repuburika, ashobora kubiheraho yiteza imbere akaba yakwigurira nk’isambu mu minsi iri imbere.
Agira ati “Ntekereza ko ubu noneho uwampa isambu iguze ibihumbi 300frw nabasha kuyishyura kubera izi nka, ni ukuvuga ko nyuma yaho nabasha kwikemurira ibibazo”.
-
- Ishuri rya Horezo rituma abana batakijya kwiga kure
Musabyimana Antoinette wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi watujwe muri Horezo avuye Murenge wa Nyabinoni, avuga ko yari atuye mu manegeka kandi ari umukene, ariko ubu abacitse ku icumu bahatujwe bameze neza.
Agira ati “Iyo nguma muri Nyabinoni kubera amanegeka ubu mba narapfuye, nta mavuriro hafi, Nyabarongo yadutwariraga abana bajya kwiga muri Ngororero, twabohowe ingoma y’ubugome no kuba turiho ni Ingabo z’Igihugu zari zirangajwe na Perezida wa Repuburika kuko ntabwo aho twari turi twizeraga ko tuzabaho ariko ubu turishimye”.

Diane Yamukujije na we ashimira mukuru w’Igihugu wamugabiye inka ubu akaba ari kunywa amata n’umuryango we, akaba abona n’ifumbire, afite inzu amashanyarazi nayo yarabegerejwe atangira kwiteza imbere.
Agira ati “Inka zacu twazishyiriyeho amatsinda yo kuzitaho ku buryo buri wese amenya uko afata neza inka ye, inka yanjye igiye kongera kubyara kandi iyo izabyara izatuma nkomeza kwiteza imbere kuko iya mbere narayituye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri rusange umudugudu w’ikitegererezo ku batujwe Horezo ari igisubizo cyo kubasubiza ubuzima kuko bari babayeho nabi mu manegeka ariko ubuzima bwabo bwahindutse.
Agira ati “Abaturage batujwe hariya bari babayeho bihebye kubera gutura mu manegeka ariko ubu bafite icyizere cyo kubaho kandi neza, inka bagabiwe na Perezida wa Repuburika nyuma yo kubatuza ubu zirigutanga umukamo kandi natwe ubu twabegereje ikusanyirizo rizatuma uwo mukamo ubabyarira umusaruro”.
-
- Umunara ubagezaho itumana n’amashanyarazi nabyo birahari
Kayitare akomeza gusaba abo baturage gukura amaboko mu mifuka amahirwe bahawe akomoka ku kuba u Rwanda rwarabohowe batayapfusha ubusa ahubwo akababera imbarutso y’iterambere no kwigira.
Insanganyamatsiko tuzirikana kuri iyi nshuro twizihizaho isabukuru ya 27 yo Kwibohora igira iti, ‘Kwibohora, isoko yo Kwigira’.
-
- Amashuri yubatse ajya ejuru

-
-
Covid-19: Uburayi bwashyizeho urwandiko rw'inzira ku bakingiwe #rwanda #RwOT
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi-EU/UE washyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga muri Terefone igendanwa bw'icyemezo cyerekana ko umuturage w'Igihugu kiri muri uyu muryango yakingiwe Covid-19. Iki cyemezo kizahesha uwakingiwe kugenda nta nkomyi n'ibindi.
Ubu buhanga bwa Terefone ngendanwa nkuko VOA ibitangaza, buje bwiyongera ku yindi seritifika/icyemezo y'urupapuro uyu muryango wamaze gusohora kandi bizatuma nta muntu wakingiwe ufite iki cyemezo uzasubira gukumirwa.
Mu kiganiro n'abanyamakuru i Buruseli, umuvugizi wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi, Christian Wigand, yavuze ko ibihugu 26 byo muri uyu muryango byatangiye gutanga izo seretifika kuva kuri uyu wa kane. Abanyagihugu barenga miliyoni 200 baramaze kuzihabwa. (AP, Reuters).
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : https://www.intyoza.com/covid-19-uburayi-bwashyizeho-urwandiko-rwinzira-ku-bakingiwe/
-
Messi na Ramos bayoboye ikipe yabakinnyi 11… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021, nibwo benshi mu bakinnyi I Burayi basoje amasezerano bari bafite mu makipe bakiniraga, kuko yarangianye na tariki ya 30 Kamena.
Aba bakinnyi bose basoje amasezerano bemerewe kuvugana n'ikipe iyo ariyo yose yabifuza ubwabo nta rundi ruhande banyuzeho.
Mu izamu: Gianluigi Donnarumma
Uyu munyezamu ukomoka mu Butaliyani, umaze imyaka itanu akinira AC Milan, yamaze gusoza amasezerano yari afite muri iyi kipe ndetse akaba nta biganiro byo kongera amasezerano yigeze yifuza kugiraubuyobozi.
Donnarumma w'imyaka 22 y'amavuko ashobora kwerekeza muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa cyangwa Juventus de Turin.
Mu Bwugarizi:
Sergio Ramos: Uyu munya-Espagne w'imyaka 35 y'amavuko, yamaze gusezera muri Real Madrid yari amazemo imyaka 16, nyuma yuko hari ibyo atumvikanaga n'ubuyobozi bw'ikipe ku masezerano mashya, byatumye yanga kuyongera, ubu ni umukinnyi wigurisha.
Ramos ashobora kwerekeza muri PSG cyangwa muri Inter Milan yo mu Butaliyani.
Jerome Boateng: Uyu myugariro wakiniraga Bayern Munich, yamaze gusoza amasezerano ntiyongererwa andi, nawe arigurisha.
Boateng w'imyaka 32 y'amavuko, ashobora kwerekeza muri Monaco, Roma cyangwa Tottenham.
Elseid Hysaj: Uyu munya- Albania ukina aca ku mpande wakiniraga ikipe ya Napoli guhera mu 2015, yayikiniye imikino 157, kuri ubu ni umukinnyi wigurisha.
Ezgjan Alioski: Uyu munya-Macedonia y'amajyaruguru wanagaragaye mu irushanwa rya Euro 2020, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu ikipe ya Leeds gusa kuri ubu yamaze gusoza amasezerano, arigurisha.
Mu kibuga hagati:
Juan Mata: Uyu mukinnyi waraye asoje amasezerano yari afite muri Manchester United mu ijoro ryo ku wa gatatu, magingo ay anta kipe afite n'ubwo bivugwa ko ku myaka ye 33 y'amavuko, iyi kipe yo mu Bwongereza yifuza kumusinyisha undi mwaka umwe w'amasezerano.
John Lundstram: Uyu mwongereza w'imyaka 27 y'amavuko, ni umwe mu bakinnyi ba Sheffield United basoje amasezerano, ubu badafite ikipe.
Jeffrey Schlupp: Ntabwo Crystal Palace yakiniraga yifuje kongera amasezerano uyu mukinnyi w'imyaka 28 y'amavuko, dore ko nta biganiro n'ubuyobozi birabaho, ubu ariguirisha, yavugana n'ikipe iyo ariyo yose yamwifuza.
Ubusatirizi:
Lionel Messi: Uyu munya-Argentine wasoje amasezerano muri FC Barcelona mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, ubu arigurisha nta kipe afite, yemerewe kuvugana n'iyamwifuza yose.
Amakipe arimo PSG na Manchester City biravugwa ko ariyo amwifuza ndetse na Inter Miami yo muri Amerika, nubwo ashobora kongera amasezerano muri Barcelona amazemo imyaka 21.
Stevan Jovetic: Uyu mukinnyi w'imyaka 31 wakiniye Manchester United, magingo aya ari ku isoko yigurisha, dore ko nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano muri Monaco yari amazemo imyaka 4.
Josh King: Uyu rutahizamu w'imyaka 29 wakiniraga ikipe ya Everton, yamaze gusoza amasezerano muri iyi kipe ndetse ubu yemerewe kuganira n'iyamwifuza yose nyuma yo kudahirwa i Goodison Park muri uyu mwaka, nyuma yo kuva muri AFC Bournemouth abica bigacika.
Abandi bakinnyi basoje amasezerano kandi beza i Burayi: Willy Caballero, Nikola Maksimovic, David Luiz, Mamadou Sakho, Gary Cahill, Scott Dann, Ryan Bertrand, Patrick van Aanholt, Nathaniel Clyne, Branislav Ivanovic, Adam Smith, Ahmed Elmohamady, Martin Kelly, Joel Ward, Jack Wilshere, Robbie Brady, Adam Reach, James McCarthy, Santos Borre, Dwight Gayle, Troy Deeney, Kevin Gameiro, Andy Carroll, Connor Wickham, Hal Robson-Kanu, Andros Townsend, Robin Quaison, Marcos Paulo, Jacob Murphy, Andre Ayew, Jose Izquierdo, Christian Atsu na Junior Stanislas.
Ikipe y’abakinnyi 11 beza i Burayi basoje amasezerano
Donnarumma ashobora kwisanga muri PSG cyangwa Juventus
Messi uri gukina Copa America ashobora kuyisoza asinyira ikipe nshya  -
Ruhango: Mu mezi abiri bazaba bamaze kwishyura 100% Mituweli ya 2021/2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Habarurema yemeza ko mu mezi abiri bazaba bamaze kwishyura 100% Mituweri y’umwaka wa 2021-2022
Byatangarijwe mu kiganiro n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango, aho ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 urangiye ako karere kari ku mwanya wa kane mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Bumwe mu buryo akarere n’abaturage bafatanyamo kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza harimo ibimina bya Mituweli muri buri mudugudu aho abaturage bagenda bakusanya amafaranga make make umwaka ukarangira buri muryango waramaze kwishyurira abawugize.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ashingiye kuri ubwo buryo babashije kwesa umuhigo wa Mituweli ku gipimo gishimishije umwaka ushize, kandi umwaka utaha batazasubira inyuma.
Agira ati “Uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye turi aba kane mu gihugu hose, ubu amafaranga y’umwaka utaha wa Mituweli tumaze kwishyura ku kigero kiri hejuru ya 60%, bivuze ko mu mezi abiri ari imbere nibura tuzaba tugeze ku 100% twishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza dufatanyije n’abaturage”.
Habarurema avuga ko mbere wasangaga kwishyura ubwisungane mu kwivuza bigorana cyane ku buryo wasangaga umwaka wa Mituweli urangira bageze hagati ya 15% na 20%, ariko byose byagenze neza nyuma y’uko ubuyobozi bugaragaje ko abaturage bafite uruhare rukomeye mu kwishakamo ibisubizo bagamije guteza imbere imibereho myiza yabo.
Hari imidugudu yamaze kwishyura 100% bya Mituweli ya 2021-2022
Abayobozi b’imidugudu muri aka karere bagaragaza ko komite zabo zashyize imbaraga mu kwegeranya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza hakurikijwe ibimina by’amasibo n’iby’amatsinda basanzwe bizigamiramo.
Habimana Ferdinand uyobora umudugudu wa Gitwa avuga ko nta bintu bidasanzwe byokozwe ngo abaturage babe bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2022.
Agira ati “Umuntu arizigamira mu kimina ayo bashoboye, igihe cyagera akishyurira umuryango we ntabwo byabagoye kuko agera bitamuvunnye, ibyo byatumye abaturage basigaye bivuza ku gihe batararemba”.
Avuga ko gutanga Mituweli bikakubera urukingo ari byiza kurusha kwita ku bindi kuko kurwara bitungurana, kandi buri wese akwiye guhora yiteguye.
Esperence Mujawayezu utuye mu Mudugudu wa Bugaramantare avuga ko kwishyurira mu midugudu bikorwa aho buri kimina gishyiraho umunsi wo kwakira ubwisungane mu kwivuza hakurikijwe ubushobozi bw’umunyamuryango.
Agira ati “Buri mudugudu ufite konti kuri SACCO umukuru w’Ikimina ni Umuyobozi w’Isibo, iyo wujuje amafaranga wishyurira umuryango wawe, bahita bakwishyurira, amatsinda yandi twizigamiramo na yo aradufasha kuko abafite ubushobozi buke mu kimina cya Mituweli bashobora kwiguriza muri icyo kindi, ubwo ni uburyo twatsinzemo kandi budufasha”.
Yongeraho ati “Iyo ufite Mituweli wishyura 200Frw, nk’ejo nivuje ntanze 220Frw biramfasha kuko nivuza ntararemba nta kibazo cyo kuvuga ngo ndarwaye, ubwo tumaze kwishyura uyu mwaka tugiye kongera twizigamire, tuzageza igihe cyo kwishyura turi imbere y’abandi bose”.
Ku bijyanye na serivisi zishobora kutanyura abaturage ku bigo nderabuzima, ubuyobozi buvuga ko buzakomeza gukebura abatanga serivisi zitanoze ku baturage kandi baba bagize uruhare mu bibakorerwa.
Mu bindi Akarere ka Ruhango kishimira ko kageze umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 ku bufatanye n’abafatanyanyabikorwa mu iterambere ryako harimo kubaka inzu zisaga 100 z’abatishoboye, ibikorwa by’amazi meza n’amashanyarazi ku baturage ariko byo bikaba bizakomeza kuko bikiri ku rugero ruto.

-
-
Nyanza: Imiryango 497 yabaga mu nzu zimeze nka nyakatsi yafashijwe kuzivugurura – #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uwo muhigo bari barihaye bamaze kuwesa mu 2021, bakaba bari kuri kubarura abandi kugira ngo nabo bafashwe.
Yagize ati “Hari abaturage twari twabaruye mu 2017 bari bafite amazu ameze nabi, uyu mwaka turangije kubafasha gusana amazu yabo bose, ariko ntibivuga ko abafite amazu ameze nabi mu Karere ka Nyanza barangiye, ni igikorwa kizakomeza igihe cyose hakiri abantu bagaragara ko bafite amazu ameze nabi.”
Ntazinda yavuze ko icya mbere bakora ari ukubibutsa ko inzu zabo zikwiye kuvugururwa no kubereka uko byakorwa, abafite ubushobozi bakabyikorera naho abakeneye ubufasha bakabuhabwa.
Hari abubakirwa inzu yose bakayihabwa yuzuye, abazamura inzu bagahabwa isakaro ndetse n’abo abaturanyi baza kubakira mu buryo bw’umuganda.
Bamwe mu baturage bafashijwe kubakirwa inzu zo kubamo bavuga ko nyuma yo kubona aho kuba heza bagiye gushaka icyo bakora kibateza imbere.
Matabaro Abeli wo mu Murenge wa Busasamana ati “Ubu ndishimye cyane kuko ubuyobozi bwanyubakiye inzu yo kubamo, ndatuje rwose kandi mpora mbasabira umugisha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko usibye ingengo y’imari bagenerwa na Leta, ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abaturage nk’ibyo babukura mu bafatanyabikorwa b’akarere.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza batanze amafaranga y’u Rwanda miliyari 3 na miliyoni 141, angana na 15% y’ingengo y’imari y’akarere yose.
Visi Perezida w’ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Nyanza, Kabayiza Louis-Pasteur, avuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaka amarerero y’abana, kubaka ubukarabiro, guhugura abahinzi, gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’ibindi.
Abafashijwe gusana inzu basabwe gutuza bagashaka icyo bakora kibateza imbere
Akarere ka Nyanza kubakiye abafite inzu zitameze neza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa
Hari abamara kubakirwa bagahabwa n’ibikoresho by’ibanze bibafasha mu mibereho
Imiryango itandukanye yari imaze igihe iba mu nzu zitameze neza yafashijwe kuzisana
-
Abarenga 1100 bafashwe barenze ku mabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 mu Majyaruguru – #rwanda #RwOT
Polisi y’Igihugu ikorera muri iyo Ntara, yatangaje ko muri rusange bigaragara ko abantu bagerageje kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho kuwa 28 Kamena 2021 yagombaga gutangira kubahirizwa kuwa 1 Nyakanga 2021 nubwo hari bamwe hari bamwe bagaragaye mu makosa yo kuyarengaho nkana.
Mu bafashwe harimo 232 batubahirije amasaha yo kugera mu rugo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, abandi bafatwa kubera kutubahiriza andi mabwiriza arimo kutambara neza agapfukamunwa, kudahana intera byibuze ya metero ndetse hari n’abafashwe bari mu tubari banywa inzoga.
Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CIP Alex Ndayisenga yanenze iyi myitwarire yo kurenga ku mabwiriza aba yaratanzwe kandi barahawe igihe gihagije cyo kwitegura, asaba abaturage guhindura iyo myumvire.
Yagize ati “Ibi ntibikwiye mu gihe hatanzwe igihe gihagije cyo gusobanurirwa no kwitegura gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mabwiriza mashya, Polisi ikaba itazihanganira abadashaka kumva bica amabwiriza nkana mu gihe imibare y’abandura Covid-19 n’abo ihitana ikomeje kwiyongera.”
Mu bantu bafashwe kuri uyu munsi wa mbere harimo 55 bafatiwe mu tubari banywa inzoga, bakaba bajyanywe ahantu hatandukanye haba harateguwe ngo bahugurwe ubundi bacibwe n’amande yateganyijwe.
Mu gihe muri iyi minsi umubare w’abandura Covid-19 ukomeje kwiyongera mu Rwanda, Intara y’Amajyaruguru nayo ni uko kuko mu banduye mu minsi ine ishize bangana na 3287, Amajyaruguru afitemo 816.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize uruhare rukomeye mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Muri Musanze hari bamwe bafashwe barenze ku mabwiriza ku munsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya
-
Twaganiriye! Kate Bashabe yavuze iherezo ryi… – #rwanda #RwOT
Kate Bashabe yamenyekanye cyane mu gutegura ibirori bya 'Posh Party', bihuriramo abantu b'ingeri zitandukanye cyane cyane abakora ubucuruzi kugira ngo bamenyekane, bahurize hamwe ibitekerezo bibafasha mu iterambere.
![]()
Kate kandi yigeze gutegura ibirori yise ‘Soiree de champagne et Caviar’ byavugishije abatari bake bitewe n'ibiciro byo kwinjira muri iryo joro ryo gusangira dore ko umuntu umwe yasabwaga kwishyura amadorali magana abiri (200$) mu gihe batandatu bari kumwe bo bishyuraga amadorali igihumbi (1000$).
Twagiranye ikiganiro n’uyu mukobwa mu gushaka kumenya byinshi byerekeye ibyo bitaramo ndetse n'indirimbo yitwa ‘You & I’ imaze imyaka ibiri yahurijemo ibyamamare birimo The Ben, Mani Martin, Andy Bumuntu, Christopher na Yvan Buravan, tumubaza niba hari izindi ndirimbo zizasohoka nyuma yayo nyuma y'abakunzi be batandukanye bagendaga babaza amakuru yerekeye Kate Bashabe.
![]()
Kate Bashabe yavuze nta yindi ndirimbo izaza cyane ko n'iriya yayikoze hari ubutumwa yashakaga gutanga. Kate Bashabe yigeze kubwira InyaRwanda ko indirimbo ‘You & I’ bayikoze bitewe n'ubutumwa yifuzaga gutanga mu muryango nyarwanda bitewe n’uko aho akunze gutemberera agiye gufasha akenshi asanga abantu baratakaje icyizere. Avuga ko yari akeneye uburyo bwo guha abantu ubutumwa butuma basubirana icyizere, ni ko kwisunga abahanzi bakorana indirimbo.
![]()
Yagize ati “Oya nta yindi, nta muziki hari impamvu twari twakoze iriya ndirimbo nta yindi ndirimbo.'' Ku bijyanye n'ibitaramo Kate yagize ati “Wabitegura gute se muri iyi Covid nta muntu uzi uko bizagenda”. Muri 2010, Bashabe yatsindiye amarushanwa ya Miss MTN ndetse anaba Ambasaderi wa MTN muri uwo mwaka. Mu gihe yarangije amashuri yisumbuye, yanatangiye gutanga serivisi za protocole ku masosiyete menshi nka MTN, FERWACY n’ibikorwa by’amasosiyete.Â
![]()
Muri 2011, Bashabe yabaye umuyobozi ushinzwe kugurisha no kwamamaza ibicuruzwa muri farumasi ya RAK. Nyuma yo gukora muri farumasi ya RAK imyaka hafi ibiri muri 2012, yatangije isosiyete ye itumiza mu mahanga, aho yatumizaga ibicuruzwa nk’imodoka, imyenda, ibikoresho byo mu nzu mu izina ry'abakiriya. Nyuma y’amezi make, yahisemo gukurikiza inzozi zo mu bwana bwe mu myambarire maze akingura inzu y’imyambarire ya Kabash.Â
Iki ni kimwe mu bitaramo byavugishije abatari bake
Muri 2013, yaguye ubucuruzi bwe ashyiraho ubucuruzi bwa kabiri aho yibanze ku gishushanyo mbonera cy’imbere, ubukorikori bwa Afurika, byose munsi ya label ya Kabash. Bashabe yatumiriwe kwitabira ibirori mpuzamahanga byerekanwa muri Amerika muri 2016 na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibicuruzwa bya Kabash mu mahanga no kwagura abakiriya be.Â
![]()
Uburanga n’ikimero cya Kate Bashabe bikunda kurangaza abatari bake
Muri 2017, yateguye ibirori by’urukundo aho abahanzi bakoraga Live bateye inkunga abana bakennye mu Rwanda.Â
![]()
Kimwe mu bitaramo Kate Bashabe yategaruga kitwa The Posh Party
Amafaranga yakusanyijwe muri iki gikorwa yerekanwe mu gutera inkunga abanyeshuri barenga 500 bo mu Rwanda. Yahise ashyiraho Kabash Cares muri 2018. Kabash Cares ni igikorwa gitera inkunga abanyeshuri batishoboye mu bukungu no mu bikoresho.
![]()
Kate Bashabe afite iduka ricuruza imyenda mu mujyi wa Kigali
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
INDIRIMBO KATE BASHABE YAHURIJEMO IBYAMAMARE IGAMIJE GUTANGA UBUTUMWA
-
Saa kumi n'ebyiri yabaye saa kumi n'ebyiri! abarenga 1100 bafashwe barenze ku mabwiriza, mu Majyaruguru. #rwanda #RwOT
Nyuma yaho hashyizweho amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 harimo no gutaha saa kumi nebyiri , yatangiye ku wa 1 Nyakanga 2021 hafashwe abagera ku 1188 barenze kumabwiriza mashya yo kwirinda ubwiyongere bw'abandura ikicyorezo.
Mu gihe muri iyi minsi umubare w'abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera mu Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru hafashwe abantu 55 bafatiwe mu tubari banywa inzoga , harimo kandi 232 batubahirije isaha ya saa kumi nebyiri yo kuba bageze murugo.
Aba Bose bafashwe bajyanywe ahantu hatandukanye haba harateguwe ngo bahugurwe ubundi bacibwe n'amande.
Kugeza ubu abandura bakomeje kwiyongera dore ko mu minsi ine ishize abandura bangana na 3287 , , Intara y'Amajyaruguru ifitemo abagera kuri 816.
Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n'abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n'ahandi ku isi.






Ikipe y’abakinnyi 11 beza i Burayi basoje amasezerano
Donnarumma ashobora kwisanga muri PSG cyangwa Juventus
Messi uri gukina Copa America ashobora kuyisoza asinyira ikipe nshya  











