Blog

  • AirCar: Imodoka iguruka Budege yageragejwe ku bibuga 2 by'indege #rwanda #RwOT

    Igerageza rya mbere ry'imodoka iguruka ryamaze iminota 35 igenda mu kirere hagati y'ibibuga by'indege mpuzamahanga bya Nitra na Bratislava muri Slovakia. Iyi modoka-ndege, AirCar, ifite moteri ya BMW kandi inywa ibitoro/Essence bisanzwe bikomoka kuri petrol.

    Uwayikoze, Prof Stefan Klein, avuga ko ishobora kuguruka 1,000km iri ku butumburuke bwa 2,500m kandi kugeza ubu imaze kumara amasaha 40 yose hamwe mu kirere. Biyifata iminota ibiri n'amasegonda 15 kugira ngo yihinduremo indege.

    'Birashimishije cyane'

    Amababa magufi asohoka ku mpande z'iyi modoka. Muri iki cyumweru Prof Klein yarayitwaye ihaguruka ku muhanda w'indege igera mu mujyi, iri kurebwa n'abanyamakuru batumiwe. Avuga uko bimeze yavuze ko ari 'ibisanzwe' kandi 'bishimishije cyane'.

    Mu kirere nkuko BBC ibitangaza, iyi modoka-ndege yageze ku muvuduko wa 170km/h. Ishobora gutwara abantu babiri, ntigomba gutwara ibiro birenze 200.

    Ariko bitandukanye na drone-taxi ziri kugeragezwa, iyi yo ntabwo ishobora guhaguruka cyangwa kugwa nka drone, ikenera umuhanda nk'indege. Hitezwe byinshi cyane mu isoko ryo gukora imodoka ziguruka, ikintu kimaze imyaka myinshi kiri mu ntekerezo z'ejo hazaza z'abahanga.

    Mu 2019, kompanyi ya Morgan Stanley yavuze ko iryo soko rishobora kuzagira agaciro ka tiriyari $1.5 kugera mu 2040. Ku ruganda kuwa kabiri, Michael Cole ukuriye Hyundai Motoros Europe yavuze ko uyu mushinga ari 'kimwe mu hazaza hacu'. Ubonwa nk'igisubizo mu bibazo bitandukanye biriho mu bwikorezi mu mijyi.

    'Isoko rinini cyane'

    Kompanyi iri inyuma ya AirCar, Klein Vision, ivuga ko iyi ya mbere byafashe imyaka ibiri kuyikora ku ishoramari riri munsi ya miliyoni ebyiri z'amaEuro.

    Anton Zajac, umujyanama n'umushoramari muri Klein Vision, avuga ko iyo kompanyi ishobora gukurura imigabane y'ibigo bikomeye by'indege, ko ishobora kunguka bikomeye.

    Yagize ati: 'Hari gutumiza (commande/orders) kw'indege kugera ku 40,000 muri Amerika gusa. 'Dufashe 5% y'uko gutumiza kukaba uko gukora indege iguruka — dufite isoko rinini'.

    'Ibintu byiza'

    Dr Stephen Wright, umushakashatsi ku by'indege n'ibigenda mu kirere wo muri University of the West mu Bwongereza, avuga ko AirCar ishobora kudatera urusaku kandi idasaba ibitoro byinshi, ugereranyije n'ibindi bigenda mu kirere.

    Ati: 'Ndemeza ko ibi biboneka nk'ibintu byiza — ariko mfite ibibazo byinshi ku kwemezwa kwayo. Umuntu wese yakora indege ariko ikigoye ni ugukora iguruka, ikaguruka, ikaguruka ikaba yamara miliyoni z'amasaha, itwaye umuntu kandi idakoze impanuka. Ntegereje cyane igipapuro kizemerera iyi kuguruka no kugurishwa'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/aircar-imodoka-iguruka-budege-yageragejwe-ku-bibuga-2-byindege/

  • Dore abantu udakwiye kugisha inama mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abantu ushobora gufata nk'incuti zawe ndetse ukaba wanashaka kubagisha inama ,ku bijyanye numuntu muri kumwe mu rukundo gusa siko bose bakugira inama nziza.Ni yo mpamvu tugiye kureba abo udakwiye kugisha inama mu rukundo.

    Dore inshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama :

    1.Umunyeshyari

    Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

    2.Utamarana n'umukunzi kabiri

    Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n'uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by'ukuri n'abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

    3.Utemera ko urukundo rubaho

    Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n'urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by'urukundo kuko n'ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

    4.Utajya abika ibanga

    Uyu na we nukumugendera kure nah'ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n'abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n'uko nawe akubwira amabanga y'abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwA ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

    5.Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

    Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

    Source : https://yegob.rw/dore-abantu-udakwiye-kugisha-inama-mu-rukundo/

  • Birahwihwiswa ko Lionel Messi yaba agiye gukinira ikipe ya Rayon Sports FC ya hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yabaye kimomo ko Rutahizamu Lionel Messi nta kipe afite akinira kugeza ubu bivuze ko nta kazi afite ndetse akaba ari no ku isoko.

    Messi kuri ubu nta kipe afite akinira

    Ku munsi w’ejo nubundi umwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports FC ya hano mu Rwanda yahishuye ko mbere yuko Lionel Messi arangiza amasezerano ye muri FC Barcelona yakiniraga, ikipe ya Rayon Sports FC yamuganirije gusa ntiyayemerera nyamara Manager wa Messi we yari yemeye ko Messi yakinira ikipe ya Rayon Sports FC.

    Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto agaragaza Lionel Messi yambaye umwenda w’imikino w’ikipe ya Rayon Sports FC.

    Nubwo ibi bihwihwiswa ariko hari andi makuru ahari yuko Lionel Messi arimo kwifuzwa n’indi kipe ikomeye yo mu gihugu cya Côté d’Ivoire.

    Source : https://yegob.rw/birahwihwiswa-ko-lionel-messi-yaba-agiye-gukinira-ikipe-ya-rayon-sports-fc-ya-hano-mu-rwanda/

  • Sugira Ernest yagaragaye agendera ku ifarasi ndetse anamasha (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda igeze ku musozo, bamwe mu bakinnyi bafata uyu mwanya bakaba bari kumwe n'imiryango yabo, bagasura ababyeyi babo ndetse n'ibindi.

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports FC, Sugira Ernest, we yahisemo kujya ahitwa Mera Neza hasanzwe hazwiho kuba ibikorwa byinshi byafasha umuntu kuruhura mu mutwe ndetse no kwidagadura. Nkuko amafoto Sugira Ernest yasangije abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu musore yagaragaye arimo kugendera ku ifarasi, amasha, agendera ku mugozi ndetse anakora ibindi bikorwa by'imyidagaduro bitandukanye.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/sugira-ernest-yagaragaye-agendera-ku-ifarasi-ndetse-anamasha-amafoto/

  • Ikipe Sergio Ramos agiye kwerekezamo yamaze kumenyekana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi Sergio Ramos García wahoze ari kapiteni w'ikipe ya Real Madrid asezeye kuri iyi kipe nyuma yo kuyikinira mu gihe cy'imyaka 16 yose.

    Sergio Ramos

    Kuri ubu amakuru arimo gucicikana n'uko uyu mugabo w'imyaka 35 arimo kuganira neza n'ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) ndetse ibiganiro bigeze kure heza ku buryo nta gihindutse uyu mugabo azaba akinira ikipe ya PSG mu mwaka w'imikino utaha.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru footmercato.net bamwe mu bakinnyi ba PSG ngo ntabwo bishimiye ko Sergio Ramos yaba agiye kuza muri iyi kipe ndetse hari n'umwuka mubi hagati yabo nyuma yo kumva ko ibiganiro hagati ya PSG na Sergio Ramos birimo kugenda bigenda neza ndetse binagana ku musozo.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-sergio-ramos-agiye-kwerekezamo-yamaze-kumenyekana/

  • Gatsibo : Uwari SEDO w’Akagali yishwe n’umugore we amukubise umwuko mu mutwe #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Abayisenga wiyemerera ko yishe umugabo we Kamizikunze Pierre w’imyaka 51, akimara kumwica yahise yijyana kuri Polisi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, avuga ko uriya muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane.

    Dr Murangira yagize ati 'Uyu mugore arabyemera yamaze kumwica ajya kuri Polisi ati 'Nishe umugabo wanjye,' bati 'Umujijije iki ?' Ati 'Mujije amakimbirane.'

    Umugabo we ngo yari amaze igihe agiye gushakisha imibereho mu Ntara y’Amajyepfo.

    Dr Murangira Thierry avuga ko ubutumwa aha abantu ari uko nta we ukwiye kwica uwo bashakanye bishingiye ku makimbirane y’igihe kirekire.

    Ati 'Bakwiye kwifashisha inzego za Leta mu kuyakemura byakwanga bakaza muri RIB, uko kubibika ni byo bivamo kwicana.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Uwari-SEDO-w-Akagali-yishwe-n-umugore-we-amukubise-umwuko-mu-mutwe

  • Masamba Intore agiye gutaramira abanyarwanda ku munsi wo kwibohora #rwanda #RwOT

    East African Promoters isanzwe itegura ibitarimo bya Iwacu Muzika Festival, yateguye igitaramo cyo Kwibohora kizaba mu mpera z’iki Cyumweru aho kizaririmbwamo na Masamba Intore na Mariya Yohana.

    Buri tariki ya 4 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibihobora.

    Mbere ya COVID-19 hakaba harategurwaga ibirori n’ibitaramo byo kwizihiza uyu munsi, ariko bitewe n’ibihe bidasanzwe Isi irimo uyu munsi na wo uzizihizwa mu buryo budasanzwe.

    East African Promoters ikaba yarateguye iki gitaramo nacyo kiri mu murongo wa Iwacu Muzika Festival kizaba ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga, abantu bakazagikurikira bari iwabo mu ngo aho kizanyura kuri Televiziyo Rwanda guhera saa yine z’ijoro(22:00′).

    Masamba Intore umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora igihugu na Mariya Yohana bamenyerewe mu ndirimbo no mu bitaramo nk’ibi, bazasusurutsa abanyarwanda bafatanyije na RDF Military.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiye haririmbye Platini, n’abandi bahanzi bose bakazataramira abanyarwanda kuri televiziyo kuko kuzenguraka igihugu nk’uko byari bisanzwe bitakunda bitewe n’ibihe u Rwanda rurimo.

    Masamba ni umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora igihugu

    Mariya Yohana azataramira Abanyarwanda

    Igitaramo kizaba kiri mu murongo wa Iwacu Muzika Festival

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/masamba-intore-agiye-gutaramira-abanyarwanda-ku-munsi-wo-kwibohora

  • Cristiano Ronaldo ayoboye urutonde rw’ibyamamare 10 byinjiza agatubutse kuri Instagram(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya — Portugal ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo ku nshuro ya mbere yaje ku mwanya wa mbere mu byamamare bihenze mu kwamamaza ku nkuta zabyo za Instagram.

    The Sun yifashishije urubuga rwa Hopper HQ ruzwiho kwamamaza cyane cyane kuri Instagram, itangaza ko uyu mukinnyi kugira ngo ashyire post imwe kuri Instagram ye yamamaza ashobora guca miliyoni 1.6 by’amadorali ($ 1.6M) ni ukuvuga amapawundi miliyoni 1.2 (£ 1.2M), akaba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1.6.

    Uyu mukinnyi ni na we muntu ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 308.

    Ni ku nshuro ya mbere uyu munyaduhigo ku Isi, Ronaldo afashe umwanya wa mbere aho yawukuyeho umukinnyi wa filime, Johnson.

    Cristiano Ronaldo – £1.16M kuri post imwe

    Uyu rutahizamu w’imyaka 36, kuri Instagram yamamariza Clear, Livescore na Insparya, igiciro cye kikaba cyarikubye kabiri kuko ubundi byari ibihumbi 646 by’amapawundi kuri post imwe.

    Dwayne ‘The Rock’ Johnson – £1.1M kuri post imwe

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘The Rock’, akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 250, 2020 ni we wari ku mwanya wa mbere, ubu post yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram yishyura Amapawundi miliyoni 1.1.

    Ariana Grande – £1.1M kuri post imwe

    Umuhanzikazi Ariana Grande wamamaye mu ndirimbo nka ‘Problem’, ‘One Last Time’, akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 248 kuri Instagram na we igiciro cye kuri post imwe kuri Instagram ni amapawundi miliyoni 1.1.

    Kylie Jenner – £1.08M kuri post imwe

    Kylie Jenner ni rwiyemezamirimo w’umunyamerika, umunyamideli, umunyamakuru, akaba ari ku mwanya wa 4 we akurikirwa n’abarenga miliyoni 245, akaba aca amapawundi miliyoni 1.08 kugira ngo agire uwo ashyirira ubutumwa bw’amamaza kuri Instagram ye.

    Selena Gomez – £1.06M kuri post imwe

    Umuhanzi w’umunyamerika, Selena Gomez we ashobora kwishyurwa amapawundi miliyoni 1.06. uyu mugore w’imyaka 28 akurikirwa n’abantu miliyoni 241.

    Kim Kardashian – £1.02M kuri post imwe

    Kim Kardashian we yishyurwa miliyoni 1.02 by’amapawundi kuri post imwe. Akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 232.

    Lionel Messi – £840K kuri post imwe

    Lionel Messi ni umukinnyi w’undi uri kuri uru rutonde. Uyu mugabo ukomoka muri Argentine post imwe yishyurwa ibihumbi 840 by’amapawundi. Uyu mukinnyi w’imyaka 34 akurikirwa n’abantu 224.

    Beyonce – £830K kuri post imwe

    Umuhanzikazi Beyonce w’imyaka 39 ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 190, we post yamamaza ishobora kwishyurwa ibihumbi 830 by’amapawundi.

    Justin Bieber – £810K kuri post imwe

    Justin Bieber umuhanzi w’umunyamerika w’imyaka 27 wakunzwe mu ndirimbo nka 'What Do You Mean’ na 'Sorry’, akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 180, akaba post ashobora kuyishyuza ibihumbo 810 by’amapawundi.

    Kendall Jenner – £760K kuri post imwe

    Kendall Jenner umunyamideli w’umunyamerika ukirikirwa n’abantu barenga miliyoni 172, ashobora kwishyurwa amapawundi ibihumbi 760 kuri post imwe.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/cristiano-ronaldo-ayoboye-urutonde-rw-ibyamamare-10-byinjiza-agatubutse-kuri-instagram-amafoto

  • Rulindo: Umusore arakekwaho gusambanya mushiki we w' imyaka irindwi #rwanda #RwOT

    Mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira, urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umusore w'imyaka 18 ukekwaho gusambanya gashiki ke k'imyaka irindwi y'amavuko.

    Iki cyaha gikekwa kuri uriya musore w'imyaka 18 witwa Theogene, cyabaye mu kwezi gushize mu Mudugudu wa Kigali, mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Kinihira muri kariya Karere ka Rulindo.

    Umunyanabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Marembo, yameje aya makuru y'uriya musore ukekwaho gusambanya mushiki we w'imyaka irindwi.

    Yagize ati 'Nibyo koko Nkunzimana Theogene akurukiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we byabaye mu cyumweru gishize'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana w'umukobwa w'imyaka 7 wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Nkunzimana Theogene kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rigikomeje, nta burwayi yari afite ku buryo bwaba bwaramuteye gukora ariya mahano acyekwaho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/02/rulindo-umusore-arakekwaho-gusambanya-mushiki-we-w-imyaka-irindwi/

  • Mu bakinnyi Rayon Sports ifite ikwiye gusigaranamo abatagera kuri batanu-Muhire Kevin #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI”, akaba yaramenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, abona iyi kipe ikwiye kongera kwiyubaka kugira ngo ibe ikipe ihangana nk’uko byahoze.

    Muhire Kevin asanga muri Rayon Sports bagomba kongera kwiyubaka
    Muhire Kevin asanga muri Rayon Sports bagomba kongera kwiyubaka

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Gatanu,yavuze uko yabonye ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, avuga n’icyo iyi kipe abona ikwiye gukora ngo yongere ibe ikipe ikomeye.

    Muhire Kevin yavuze ko bimwe mu byatumye iyi kipe yitwara nabi ari uko nta bakinnyi yari afite, aho avuga ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye idakwiye gukinwamo n’ubonetse wese, aha ari naho yahise avuga ko abakinnyi bagakwiye kuyigumamo batageze kuri batanu.

    Mu bakinnyi yavuze abona bagomba gusigara muri iyi kipe harimo abakinnyi babiri bato barimo myugariro Niyigena Clement na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati. Abandi yavuze harimo kapiteni w’iyi kipe Rugwiro Hervé, ndetse n’umunyezamu Bashunga ABouba bageranye mu matsinda ndetse na ¼ cya CAF Confederation Cup.