Blog

  • Ikipe y’abakinnyi 11 bo mu Rwanda bahombeye a… – #rwanda #RwOT

    Buriya gukina ni kimwe, no gutanga umusaruro ni ikindi, kandi ibyo wamenyereje abantu iyo bibuze ni bwo bavuga ko umuntu yagize umusaruro mucye. Inshingano uhawe iyo zikunaniye uba ugize umusaruro nkene ndetse uko abantu bakwitegaga iyo atariko bigenze uba ubatengushye.

    Shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-2021 yegukanwe n’APR FC irusha As Kigali ibitego. Mbere y’uko shampiyona itangira amakipe menshi yari yarasinyishije abakinnyi batandukanye ndetse biteguye kuzafasha amakipe bagiyemo ariko bamwe ntibyabahira.


    Itsinda ry’abanyamakuru ba Siporo bakorera InyaRwanda.com ryabakusanyirije urutonde rw’abakinnyi 11 n'abasimbura  basinyiye amakipe mashya mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, ariko umusaruro bari bategerejweho ntibawutanga.

    Mu izamu tarahasanga Kimenyi Yves: Uyu muzamu yavuye muri Rayon Sports ari umuzamu ubanzamo ndetse no mu ikipe y’igihugu, ariko ageze muri Kiyovu Sport atenguha abantu. Ubwo yasinyaga muri iyi kipe yahawe amasezerano amwemerera kuba Kapiteni w’iyi kipe, gusa imikino yakinnye igerwa ku mashyi kugera aho Kiyovu Sport ikoresheje umuzamu wa Gatatu.

    Mu mutima w’ubwugarizi turahasanga Iragire Said na Mugabo Gabriel: Saidi yasinyiye Mukura victory Sport avuye muri Rayon Sports. Yaje aje gukemura ikibazo cyo mubwugarizi iyi kipe yari ifite kuko umwaka w’imikino wari urungiye Mukura itsindwa ibitego byinshi cyane. 

    Gusa akigera muri iyi kipe, yakinnye imikino igera kuri 2 birangira ashyizwe ku gatebe nyuma anakurwa mu bakinnyi bagombaga kwifashishwa muri shampiyona. Mugabo Gabriel yasinyiye Sunrise FC avuye mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya KCB yaje ari igisubizo kuri iyi kipe nayo yatsindaga ibitego byinshi ariko nayo ikinjizwa akayabo.


    Akihagera yagize ikibazo cy’umugongo, agikira ahita ajya  mu gihome, byose byatumye umusaruro yari ategerejweho ushirira nzira. 

    Kuri 2 turahasanga Mpozembizi Muhammad ukinira Sunrise FC: Uyu musore Sunrise FC yamuguze avuye muri Police FC aza nk’umukinnyi kizigenza ariko na we icyizere cyaraje amasinde dore ko na Basena yageze n’aho amukoresha nka nimero 7 mu kibuga imbere.

    Inyuma ibumoso (Kuri 3) turahasanga Rutanga Eric: Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yaje muri Police FC ari Kapiteni wa Rayon Sports ndetse witwaraga neza. Kuva yagera muri Police urwego rwe rwasubiye inyuma, imipira y’imiterekano yateraga iranga, imipira yakataga igana mu izamu iramunanira ndetse no kugaruka mu ikipe y’igihugu bitangira kwibazwaho.


    Mu kibuga hagati turahasanga Alex Ngirimana ukinira Mukura: Yaje avuye muri APR FC amanuka i Huye yitezweho kongera gukora ibitangaza nkibyo yari yarahakoze mbere yo kujya muri APR FC usibye imikino micye yakinnye yewe nayo yagaragaje urwego rwo hasi byanatumye Mukura igongwa mu kibazo cy’abanyamahanga.


    Undi mukinnyi bari bufatanye mu kibuga hagati ni Eric Ngendahimana ukinira Kiyovu Sport nyuma y’imyaka 6 akinira Police FC uyu musore yaguzwe na Kiyovu Sport mu nkundura y’ivugurura iyi kipe yari yakoze ishaka igikombe cya Shampiyona. Yagerageje gukina ku mwanya yari asanzwe akinaho biranga, kugera aho bamumanuye mu mutima w’ubwugarizi.

    Iddy Museremu ukinira Gasogi United yaje mu Rwanda avuga ko aje kuyobora ba rutahizamu bo mu Rwanda uyu mukinnyi wari usanzwe akina kuri 7,11,10 yahuye n’ibihe bitari byiza muri Gasogi United kugeza aho abuze umwanya wo gukina ndetse nk’umukinnyi wari uvuye mu Burundi ariwe watsinze ibitego byinshi  bigaragara ko yatengushye abari bamuguze.


    Barutahizamu 3 bayoboye iyi kipe ni Tuyisenge Jacques, Mambote Bashi Assis, na Ndizeye Innocent: Mambote Bashi Assis amakuru ye akaze abantu bayaheruka asinyira umweru n’ubururu tariki 1 Gicurasi 2021. Uyu musore wari uvuye muri Congo yabuze umwanya wo gukina burundu kugera naho Rayon Sports ikoresha umwana wayo ukiri muto Prince.

    Tuyisenge Jacques kizigenza w’ikipe y’igihugu Amavubi yageze muri APR FC avuye muri Angola usibye imikino ya CAF Champions League yari azaniwe ariko ntagere ku ntego, no muri shampiyona ntago byamuhiriye kuko amafaranga yari ahagaze izina yari yarubatse, byose bitahwanye n’umusaruro w’ibitego yatsindiye iyi kipe.


    Ndiyeze Innocent yagiye muri Musanze avuye muri Mukura Victory Sport ni umwe mu bakinnyi basinye mbere muri Musanze FC ariko ni umwe mu bakinnyi bikuye muri iyi kipe hakiri kare avuga ko hari amafaranga ba mubereyemi.

    Abakinnyi b’abasimbura turasangaho Bashunga Abouba wa Rayon Sports, Niyonkuru Vivien ukinira Musanze FC Ndayishimiye Celestin ukinira Sunrise, Nshimiyimana Marc Govin ukinira Mukura, Kyambadde Fred wa musanze FC na Hood Kawesa wa Sunrise FC.

    Umutoza w’iyi kipe ni Seninga Innocent watozaga Musanze FC ndetse wari waniguriye abakinnyi benshi, akaba yungirijwe na Zapata watozaga Mukura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107152/ikipe-yabakinnyi-11-bo-mu-rwanda-bahombeye-amakipe-yabo-muri-uyu-mwaka-wimikino-107152.html

  • IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibiri y
    Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu Karere ka Nyarugenge yashyinguwe mu cyubahiro

    Mu Karere ka Nyarugenge hagati ya tariki 24 na 30 Kamena 2021, habonetse imibiri irenga 80 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyingurwa mu cyubahiro ku itariki 1 Nyakanga 2021 mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, wari umushyitsi mukuru bashyingura izo nzirakarengane, yavuze ko tariki ya 1 Nyakanga ubusanzwe ari itariki u Rwanda rwitwa ko rwabonyeho ubwigenge, ariko bukaba ari ubwa nyirarureshwa, kuko bwari ubwigenge bw’igice kimwe cy’abaturage.

    Agira ati “Ntabwo bwari kuza ari ubwigenge bw’Abanyarwanda ngo bukurikirwe no gusahura, gutwika no kwica Abatutsi, abandi basigaye barameneshwa, abari bari mu gihugu bahinduka impunzi mu gihugu cyabo, habibwa amacakubiri, cyane ko ubwigenge bwahawe PARMEHUTU, ishyaka ryaharaniraga ukwishyira ukizina n’iterambere ry’umuhutu aho kuba iry’Umunyarwanda”.

    Ati “Abaharaniraga ubumwe bw’Abanyarwanda icyo gihe babonaga ko atariyo politike ikenewe, ni na cyo banazize, kandi ni byo byakomeje kuranga politike y’amacakubiri yatuganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ihitana abasaga miliyoni”.

    Ngabonziza, yaboneyeho gusaba abacitse ku icumu rya Jenoside gukomeza kuzirikana ko habaye ah’abagabo kugira ngo Jenoside ihagarare ku itariki 4 Nyakanga, ari na wo munsi Abanyarwanda baha agaciro nyako, kuko guhera kuri iyo tariki ari bwo u Rwanda rwatangiye kuba igihugu kibereye bose.

    Gushaka imibiri yajugunywe hirya no hino mu gihugu ni igikorwa gihoraho, ubuyobozi bwa IBUKA n’abacitse ku icumu rya Jenoside bakabifashwamo n’ubuyobozi bw’uturere.

    Igikorwa kimaze imyaka 27 ingana n’ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta n’abacitse ku icumu bakomeza kwinginga abafite amakuru kuyatanga ariko bigakorwa n’imbarwa, nk’uko Rutayisire abigarukaho.

    Ati “Baricara mu miryango yabo bakavuga bati 94 abantu twari duhari, hari kanaka na kanaka bakamusura bakamubwira bati wowe ntabwo wishe abantu, ariko wibuke ko umwana wawe yavugije induru, nuramuka umennye ibanga, uriya mubiri nugera hejuru amakuru azakurikiranwa n’umwana wawe bamenye ko yavugije induru, bigatuma arushaho kugenda anangira umutima”.

    Ati “Impamvu aba bantu kugeza n’ubungugu bakitugora, ni uko turi mu gihugu kigendera ku mategeko, cyigisha ubumwe n’ubwiyunge, nta muntu n’umwe wigeze utubwira ahantu bacu bari ngo abe yabihanirwa. Ahubwo twe tumufata nk’intwari kuko aba aruhuye imitima ya benshi”.

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ni 83 yataburuwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ariko imyinshi yabonetse mu Murenge wa Rwezamenyo mu byobo biri hafi ya Union bar, indi yabonetse mu Murenge wa Rugenge n’uwa Muhima.

    Ikigaragara gusa ni uko igikorwa kigifite igihe kirekire ukurikije n’umubare w’abishwe imibiri yabo ikaba itarabonerwa irengero, no kuba abitwa ko byabaye bareba cyangwa byarakozwe n’abantu bazi neza ariko bakanga kuvugisha ukuri bakeka ko byabakoraho cyangwa se ari ugukingira ikibaba abo mu miryango yabo.

  • #COVID19: Abarwayi bashya 884 babonetse mu bipimo 7,284 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore batatu b’imyaka 76 (i Rubavu), 57 (i Kigali) na 31 (i Muhanga) n’abagabo babiri b’imyaka 73 (i Huye) na 49 (i Kigali), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 453 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 13,073.

    Abantu 251,350 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 211 bayihawe ku wa Gatanu.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Hari Abadepite n'Abasenateri ba Amerika bongeye gusaba irekurwa rya Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abasenateri n'abadepite ba Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ryongeye kugaragaza impungenge batewe n'ifungwa rya Paul Rusesabagina. Mu ibaruwa bandikiye Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'icyo gihugu Bwana Antony Blinken, baramusaba gukoresha inzira za Dipolomasi zose zishoboka Rusesabagina agasubizwa muri Amerika amahoro nk'umuturage wemewe w'icyo gihugu.

    Iyo baruwa nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, bigaragara ko yanditswe mu mpera z'ukwezi gushize kwa 6 igashyirwaho umukono na ba basenateri n'abadepite bose hamwe 41, iributsa ko mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize hari indi baruwa abadepite n'abasenateri 36 bandikiye Perezida w'u Rwanda Paul Kagame bamusaba gusubiza Paul Rusesabagina muri Amerika akongera guhura n'umuryango we.

    Bagaragaza ko na n'ubu bagitewe impungenge n'uburyo bunyuranyije n'amategeko Leta y'u Rwanda yakoresheje mu gufata no gufunga Rusesabagina, n'amakuru aturuka mu muryango no muri Fondasiyo ye ko Leta y'u Rwanda yamwangiye kubona ubwunganizi mpuzamahanga, ikanakomeza guhonyora uburenganzira bwe ku biganiro agirana n'abamwunganira b'imbere mu gihugu.

    Izi ntumwa za rubanda zivuga ko umucamanza uburanisha urubanza rwa Rusesabagina yanze kumurekura by'agateganyo. Ahubwo abategetsi ba gereza bagahitamo kumufungira mu kasho ka wenyine amasaha agera kuri 23 ku munsi, bakanakomeza kumwima imiti yandikiwe na muganga.

    Bati: 'Benshi muri twe twahuye n'abo mu muryango we ndetse n'abamushyigikiye batubwiye ko Rusesabagina yaba yarakorewe ibikorwa bibabaza umubiri mu gihe cy'ibazwa rye'.

    Iri tsinda ry'abasenateri n'abadepite rivuga ko ikirenze kuri ibyo, bakimara kohereza ibaruwa ya mbere bandikiye Perezida Kagame, umuyobozi wa Kaminuza ya Saint Mary i San Antonio muri Leta ya Texas yagaragarije urwego FBI rushinzwe iperereza impungenge atewe n'ibikorwa by'ubutasi by'abakozi ba Leta y'u Rwanda kuri iryo shuri.

    Ni nyuma y'aho abadiplomate ba Leta y'u Rwanda ngo baba barihaye uburenganzira mu buryo bunyuranyije n'amategeko ku nyandiko yo kuri murandasi y' ikiganiro cyari cyakorewe muri iyo kaminuza ku birebana n'ifatwa rya Rusesabagina.

    Bati: 'iyo myitwarire irashimangira ibikubiye muri raporo y'ikigo Freedom House ivuga ku bikorwa mpuzamahanga bya Leta y'u Rwanda byo gukomeza kubuza amahwemo abayinenga hirya no hino ku isi'.

    Aba basenateri n'abadepite baributsa Bwana Antony Blinken ko yari yabijeje mu nyandiko ko ubutegetsi bwa Biden na Harris buzakora ibishoboka Bwana Rusesabagina akaburanishwa mu buryo buboneye kandi bunyuze mu mucyo. Bati:'Tukwandikiye tugusaba ibisobanuro birambuye ku byo ubutegetsi bwaba bumaze gukora ku iburanishwa riboneye rya Rusesabagina kugeza ubu, n'igisubizo cy'abategetsi b'u Rwanda'.

    Abo bakavuga ko mu kibazo cya Rusesabagina hari byinshi na n'ubu bitarasobanuka. Bati: 'Niba intumwa idasanzwe y'ibiro bya Perezida ku birebana n'ibikorwa by'ifatwa-bugwate ikiyoboye ibikorwa bya Minisiteri y'ububanyi n'amahanga mu gushaka uko Rusesabagina yarekurwa, dukeneye kumenya umusaruro ibikorwa by'iyo ntumwa idasanzwe bimaze gutanga ku muhate wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kugeza ubu'.

    Izo ntumwa za rubanda muri Amerika zivuga ko 'bitewe n'uko ubutabera bw'u Rwanda bukomeje guhonyora uburenganzira bwa Rusesabagina bwirengagije ibyo bwasabwe n'ubutegetsi bw'Amerika ko agomba guhabwa ubutabera buboneye, zikeneye kumenya niba, mu gusubiza kuri ibyo hari icyo Leta y'Amerika iteganya gukora cyane cyane mu mibanire y'icyo gihugu n'u Rwanda'.

    Bagasoza basaba Bwana Antony Blinken gutanga ibisobanuro ku bikorwa Minisiteri y'ububanyi n'Amahanga y'Amerika-ku bufatanye n'izindi minisiteri- yaba irimo gukora mu gukumira iterabwoba, ibuzwa amahwemo, n'ihohoterwa byakwibasira abandi banyarwanda baba muri Amerika.

    Nkasoza nibutsa ko-nubwo yivanye mu rubanza avuga ko nta butabera yiteze mu gihe uburenganzira bwe butubahirizwa- Bwana Paul Rusesabagina yasabiwe n'ubushinjacyaha gufungwa burundu- igihano kiruta ibindi mu Rwanda.

    Ni mu rubanza areganwamo n'abahoze ari abayobozi n'abarwanyi b'umutwe wa FLN ashinjwa gushinga no gutera inkunga mu bitero bihungabanya umutekano ku butaka bw'u Rwanda.

    Photo/ Al Jazeera

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/hari-abadepite-nabasenateri-ba-amerika-bongeye-gusaba-irekurwa-rya-paul-rusesabagina/

  • Misiri: Pharco FC ikinamo umunyarwanda Iranzi… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu cyiciro cya kabiri, ahanini ibifashijwemo n'abakinnyi b'abanyamahanga yaguze bayigriye umumaro cyane, mu mwaka utaha w'imikino izakina icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Misiri bwa mbere mu mateka yayo.

    Uyu rutahizamu ukina aca ku mpande wakiniye Rayon Sports na APR FC, yasubiye mu Misiri mu ikipe ya Pharco FC tariki ya 02 Werurwe 2021, ajya kuyifasha mu rugamba yarimo rwo gushaka itike y'icyiciro cya mbere.

    Iranzi yari yaragarutse muri Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano yari afite mu ikipe ya Aswan Sporting Club yo mu cyiciro cya mbere, ahava yerekeza muri Pharco FC.

    Amakuru ava mu nshuti za hafi z'uyu mukinnyi, avuga ko atayisinyiye igihe kirekire, ahubwo iyi kipe yari itegereje kuzamuka mu cyiciro cya mbere kugira ngo Iranzi ahabwe amasezerano y'igihe kirekire.

    Iranzi Jean claude wageze muri Rayon Sports mu 2019 nyuma yo gutandukana na APR FC yakiniraga, bisa n'aho urwego rw'imikinire rwe rugenda ruzamuka uko bwije n'uko bukeye, dore ko ari numwe mu bakinnyi bitabazwa mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko, yakiniye amakipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Topvar Topolcany yo muri Slovakia ndetse na Zesco United yo muri Zambia.

    Ikipe ya Pharco FC Iranzi akinira yashinzwe mu 2010, ikaba iherereye mu mujyi wa Alexandria, ikaba ikinira ku kibuga cya El Geish Stadium, ikaba itozwa n'umunya-Portugal, Jose Rui Lopes.

    Pharco FC Iranzi Jean Claude akinira yazamutse mu cyiciro cya mbere

    Iranzi ashobora guhabwa amasezerano y’igihe kirekire muri Pharco FC

    Iranzi ni umwe mu bakinnyi bafashije Pharco kuzamuka mu cyiciro cya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107161/pharco-fc-yo-mu-misiri-iranzi-jean-claude-akinira-yazamutse-mu-cyiciro-cya-mbere-107161.html

  • Rayon yongeye kumuhomba! Muhadjiri yerkeje mu ikipe y’abashinzwe umutekano #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri wari usoje amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali, yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC kuyikinira mu gihe cy’umwaka nubwo yifuzwaga na Rayon Sports.

    Hakizimana Muhadjiri yinjiye muri AS Kigali muri Kanama 2020 ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe wagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020-2021, icyo gihe yayisinyiye nyuma y’ibiganiro by’igihe kinini na Rayon Sports, ndetse iyi kipe yemezaga ko ku kigero cyo hejuru ya 90% azakinira iyi kipe.

    Nyuma yo gusoza amasezerano muri AS Kigali, uyu musore ni umwe mu bo ikipe ya Rayon Sports na none yifuzaga ndetse n’amakuru akavuga ko hari ibiganiro bagiranye.

    Gusa nubwo yifuzwaga na Rayon Sports, amakuru ISIMBI yamenye kandi yizeye ni uko yamaze kwerekeza muri iyi kipe akazayikinira mu mwaka w’imikino utaha aho yatanzweho miliyoni 15 n’umushahara wa miliyoni.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umunyamabanga w’iyi kipe, CIP Obed Bikorimana ariko avuga ko ayo makuru ntayo azi ariko agomba kubanza kumenya aho yaturutse gusa ngo ni umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza ndetse nk’ikipe ya Police FC bamutekerejeho.

    Ati “reka mbanze menye aho byaturutse kuko nshobora kugusubiza nkagusubiza ibinyuranye, niriwe mu bintu byinshi ntabyo nzi, gusa ni umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza.”

    Umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi, yabwiye ISIMBI ko byarangiye yamaze kwerekeza muri iyi kipe ku buryo umwaka azakinira Police FC.

    Hakizimana Muhajdiri yabonye ikipe nshya

    Yongeye gutera umugongo Rayon Sports yerekeza muri PoliFC

    Yasinye umwaka umwe muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-yongeye-kumuhomba-muhadjiri-yumvikanye-n-ikipe-y-abashinzwe-umutekano

  • Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa. #rwanda #RwOT

    Kwibohora byadutwaye imbaraga n' imbaga y'abacu. Icyakora umutima uhoora ntuba iwacu, uwacu ni uwo kurwubaka cyane.

    Ntituzamare imyambi ariko, abarusengera inabi baracyasutamye mu isenga. Ntituzabahe urwaho rwo gusenya uRwanda. Abagifite urwango tubahe urwamenyo, batubise twiyubakire ibiramba.

    Abadutega iminsi, twe tubategurire ineza. Niyo mpamvu ngaya amakaramu akora nk'itindo isenya Urwagasabo, nkababazwa n'ubwisanzure busambura ibyatuvunnye, kimwe n'uburenganzira butagira kirazira.

    Abayobye nimusubize agatima impembero. Dore umwera araboshya mukitabana umwete, mutitaye ku isano dusangiye. Mwabaye intumwa z'intumva, zimwe zahoranye imyanya zikaza kwikururira imyangaro, ku bw'imyanda ibunga mu mitwe yazo. Nimuve ku ishyari ryabashoye ishyanga, nimutsimbarara kandi ishyaka ryacu rizabahashya.

    Ababashuka bitwaje icumu ngo rya Mugwiza kandi ari igihindugembe. Abo mwita intwari ni impehe. Bararata inkusi kandi ari inkunguzi. Uwakabarasiye yasinze kera!Bagira uw'ubusa, kuko umutima mutindi ntutekana.

    Ubuhezanguzi bwabimye agahenge. Inda nini niyo bakesha indaro, umugayo kuri bo ni ubugabo. Nk'abo mubakurikiyeho iki?

    Twe turabizi, kwibohora ni uguhozaho, kuko ababisha ntibarashirwa. Icyiza tubarusha ubushake, tubahiga umuhate wo guhanga ibishya no kubirinda. Ingufu zatsinze ikibi ziracyahari zose, ndetse zikubye kensi, n'ubu ikibatsi cyakakura ku izima, mukavira mu nzira abubaka ibizima.

    Higiro Emmanuel
    Umukunzi wa Rushyashya.

    The post Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuvugo-kwibohora-ni-uguhozaho-ababisha-ntibarashirwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuvugo-kwibohora-ni-uguhozaho-ababisha-ntibarashirwa

  • Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy'ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w'imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ifashe iyambere mu gukoresha abakinnyi ikizamini cy'ubuzima mbere y'uko batanga amasezerano ku bakinnyi bifuza mu kwitegura umwaka w'imikino wa 2021-2022, iyi kipe ikaba yahereye ku mukinnyi ukomoka muri Centre Africa.

    Nk'uko bigaragara ku mafoto ndetse n'amashusho iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yakoresheje ikizamini cy'ubuzima umukinnyi witwa Yawanendj Christian Theodore w'imyaka 19 ukina nka rutahizamu.

    Nyuma yaho uyu mukinnyi akorewe ikizamini cy'ubuzima, umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yavuze ko bakoze iki gikorwa kubera ko hari isomo basigiwe n'uko hari abakinnyi bazanye batazi ubuzima bwabo bituma bagira igihombo.

    Yagize ati 'Ntekereza y'uko rimwe na rimwe ubwo twakoraga recruitement kuri aba bakinnyi b'abanyamahanga abenshi bakaza, ntituba tubazi aho bava , ntuba uzi imvune yagize uko zingana ntawe uba azi imvune yagize uko zingana, akaza mukamwishyura mukaza gusanga adashaboye atari ukubera ko ari umuswa ahubwo ari ukubera ubuzima bwe ntacyo yabamarira, ibyo byatubereye isomo dufata umwanzuro w'uko tutazongera gufata umwanzuro wo kuzana abanyamahanga uwariwe wese atabanje gukorerwa ibizamini byo kwa muganga. keretse ko no mu bakinnyi bacu nabo ibizamini nk'ibi ari ingenzi'.

    Iki gikorwa cyo gupima ubuzima bw'uyu mukinnyi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, taliki ya 01 Nyakanga 2021, ni igikorwa cyabereye mu bitaro bya BMC biherereye mu karere ka Kicukiro.

    Gasogi United ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w'imikino aho iherutse gusinyisha rutahizamu Armel Ghyslain ukomoka muri Cameroon, ni umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

    Biteganyijwe ko yawanendj Christian Theodore agomba gusinya amasezerano n'iyi kipe mu gihe cya vuba.

    The post Amafoto — Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy'ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w'imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/55375-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=55375-2