Blog

  • Huye: Polisi yafashe abantu 21 bari mu kabari banywa inzoga barenze ku mabwiriza ya Covid19 #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye k'ubufatanye n'inzego z'ibanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa moya , bakoze igikorwa cyo kugenzura  abatubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Muri icyo gikorwa abantu 19 bafatiwe  mu tubari tubiri twa Nsanzimana Venuste uzwi ku izina rya Demobe w'imyaka 40 na Majyambere Antoine w'imyaka 48.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abo bantu 19 na ba nyiri utubari 2 bafatiwe mu isanteri ya Gako mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Sovu mu Murenge wa Huye.

    Yagize ati 'Abaturage bari bamaze iminsi baha amakuru inzego z'ibanze zihakorera ko abo bagabo bombi bafungura utubari twabo bagakingiraniramo abantu bakanywa inzoga. Inzego z'ibanze zahaye amakuru Polisi ikorera muri uwo murenge ijyayo ifatanya nabo kugenzura ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 yubahirizwa bafatira muri utwo tubari tubiri abantu bikingiranye barimo banywa inzoga.'

    SP Kanamugire yavuze ko ubwo bagenzuraga iyubahirizwa ry'amabwiriza muri utwo tubari twombi harimo abantu barenga 40 ariko  bikanze Polisi bariruka hafatwa bariya 21 gusa, abagabo 17 n'abagore 4.

    Yagize ati 'Uyu Nsanzimana Venuste si ubwa mbere afatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kuko mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka yafashwe n'ubundi yafunguye akabari harimo abantu banywa, icyo gihe yarigishijwe anacibwa n'amande ariko yongeye kurenga ku nyigisho yahawe. Ni mugihe Majyambere we inzu abamo yayihinduye akabari ari naho hafatiwe abantu.'

    Usibye kuba aba bantu bafatiwe mu kabari kandi tutemewe  bari barengeje amasaha yo kuba bageze aho bataha. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amagepfo yibukije abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 nkana ko bahemukira abandi nabo batiretse n'imiryango yabo.

    Ati 'Abibwira ko bihishe Polisi cyangwa n'izindi nzego bagafungura utubari cyangwa bakatujyamo bitemewe, bajye bibuka ko Koronavirusi yo ntaho wayihisha. Buri gihe Leta yibutsa abaturarwanda ko icyorezo cya Covid-19 gihari kandi gikwirakwizwa n'abantu cyane cyane mugihe bahuriye hamwe, umuti wo nyine wo kukirinda ari ukubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye ashyirwaho n'inzego zibishinzwe.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper yabwiye abafatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 ko ari imyitwarire mibi yo kugawa.

    Yagize ati 'Biratangaje kubona hari abagikomeje kurenga ku mabwirizwa yo kurwanya Covid-19 n'uburyo iki cyorezo kirushaho kwiyongera. Buri wese azi uburyo iki cyorezo kica, ari nayo mpamvu tugomba kubahiriza amabwiriza yo kukirwanya ijana ku ijana. Kunywa ntibiruta agaciro k'ubuzima bwacu. Niba ushaka kunywa gura inzoga ugende uyinywere mu rugo iwawe utagiye kuyinywera mu kabari mu bantu benshi utazi iyo bavuye kugira ngo wirinde unarinde abandi.'

    Uyu muyobozi yibukije abafashwe n'abandi baturarwanda muri rusange kujya bakaraba intoki kenshi, bambara agapfukamunwa neza, guhana intera n'andi mabwiriza yose kuko aribyo bizatuma iki cyorezo tubasha kugihashya.

    Abafashwe bajyanwe ku biro by'umurenge wa Huye barigishwa banacibwa amande nk'uko amabwiriza abiteganya.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/03/huye-polisi-yafashe-abantu-21-bari-mu-kabari-banywa-inzoga-barenze-ku-mabwiriza-ya-covid19/

  • Dr Anitha Asiimwe wayoboraga NCD yirukanywe – #rwanda #RwOT

    Dr Anitha Asiimwe wayoboraga NCD, yirukanywe muri izi nshingano yari yarahawe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 12 Ugushyingo 2020.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, rivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nyakanga 2021, aribwo Dr Asiimwe yirukanywe mu nshingano ze zo kuba Umuyobozi wa NCD.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu izina ry’Umukuru w’Igihugu ahise ashyiraho Munyemana Gilbert nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’iki kigo.

    Munyemana wasimbuye mu buryo bw’agateganyo Dr Asiimwe, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCD).

    Dr Asiimwe yari agiye kumara imyaka ine mu nshingano zifite aho zihuriye n’imikurire y’umwana, kurwanya igwingira ndetse n’imirire mibi mu bana by’umwihariko. Ni inshingano yahawe ku wa 4 Ukwakira 2017.

    Uyu mubyeyi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’Ubuvuzi rusange yakuye muri Kaminuza ya Dundee mu Bwongereza. Yize icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’Ubuvuzi bwa muntu.

    Muri 2008-2011 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya SIDA, umwanya yavuyeho agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurwanya agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo.

    Kuva mu 2013, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze, aza kuva muri izo nshingano agirwa Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato [National Early Childhood Development Program].

    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hasohotse iteka rishyiraho rikanagena Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (National Child Development Agency) cyahurijwemo inshingano zari ziri mu yahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ndetse na Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato.

    Dr Asiimwe yahise agirwa Umuyobozi w’iki kigo mu gihe Mumyemana Gilbert yagizwe Umuyobozi Wungirije.

    Munyemana Gilbert afite ubunararibonye mu bijyanye n’uburezi akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Uburezi n’Ikoranabuhanga yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo.

    Yakoze mu bigo bya leta n’imiryango itayegamiyeho aho yabaye umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaba n’Umuyobozi ushinzwe imishinga muri Plan International.

    Iyirukanwa rya Dr Asiimwe ryatangajwe nyuma y’amasaha make uwari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, Alfred Dusenge Byigero na we yirukanywe.

    Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/0d9hIifW78

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 2, 2021

    Dr. Anita Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato (NCD) yirukanywe mu nshingano ze

    Munyemana Gilbert ni we wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato

  • UR-Huye yubakiye inzu uwarokotse Jenoside wari umaze imyaka 27 asembera – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w’imyaka 52 y’amavuko avuga ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu 1994 yatangiye kubaho bimugoye kuko atagiraga inzu yo kubamo ndetse no gucumbika bikamugora kuko nta mafaranga y’ubukode yabonaga.

    Yagize ati “Hari igihe cyageze bansohora mu nzu bakajya banzamuriraho ibiciro buri munsi ariko Imana yandokoye ntiyabyemeye. Natangiriye ku nzu y’ibihumbi bitanu bigenda bizamuka bigera aho bindenga nkabura n’uko nita ku bana banjye.”

    Binyuze mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) UR/Huye yubakiye inzu Mukandoli kugira ngo abashe kubona aho kuba atuje.

    Umuhuzabikorwa wa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Mutijima Venuste, avuga ko buri mwaka bakorera ubuvugizi umuntu umwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ahabwa ubufasha.

    Ati “AERG ikora ubuvugizi kuri Kaminuza bw’umuntu umwe warokotse Jenoside utishoboye, muri gahunda zo kwibuka bagateganya n’amafaranga yo kumuremera.”

    Mukandoli yatangiye gukorerwa ubuvugizi mu 2018, haboneka amafaranga makeya atangira kubakirwa, nyuma bongeramo andi kugira ngo inzu yuzure ndetse ishyirwemo n’ibikoresho by’ibanze.

    Bamuhaye inzu yatwaye asaga miliyoni 6,5 Frw n’ibikoresho kugira ngo atangire kubaho neza.

    Mutijima ati “Twaramusuye dusanga yabaga mu nzu acumbika kandi iyo ucumbitse uba uri aha, ejo ukimuka bitewe n’ubushobozi buke. Twifuje kumuha inzu nziza ariko tumushyiriramo n’ibikoresho kugira ngo abashe kubabo atuje.”

    Uyu mubyeyi yahawe ibikoresho birimo intebe zo mu nzu, ibitanda bibiri, matelas eshatu n’ibiribwa bitandukanye.

    Mukandoli w’abana batatu yavuze ko yishimye kandi yabonye umusingi wo kuyoboka ibikorwa bimuteza imbere.

    Ati “Ndi gutekereza uburyo nashaka igishoro nkacuruza cyangwa nkorora amatungo magufi. Ubu ndumva ntuje mu mutima wanjye kandi mfite umutekano, icyo gukora ndagishaka kugira ngo niteze imbere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye Kaminuza y’u Rwanda igikorwa cyiza yakoze, avuga ko kuba byaragizwemo uruhare n’urubyiruko rwibumbiye muri AERG bitanga icyizere cy’u Rwanda rw’ahazaza.

    Ati “Icya mbere ni uko dufite icyizere cy’ejo heza. Bigaragara ko ubumenyi bigishwa atari ubwo mu ishuri gusa ahubwo babuhuza no gukemura ibibazo Abanyarwanda bafite. Icyo gihe n’iyo umuntu agiye hanze arangije amasomo avamo umuyobozi mwiza, umuganga mwiza cyangwa umujyanama mwiza.”

    Sebutege avuga ko mu 2018 mu Karere ka Huye hari imiryango 198 itari ifite aho kuba ndetse hari n’inzu 594 zagombaga kuvugururwa. Iyo miryango yose yamaze kubakirwa ndetse n’izo nzu ziravugururwa.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Nzitatira Wilson, yijeje ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Huye aho Kaminuza y’u Rwanda ifite ishami kuko bisanzwe biri mu nshingano zabo.

    Yavuze ko Kaminuza ifite inshingano zo kwigisha, gukora ubushakashatsi no kugira uruhare mu iterambere ry’aho iherereye.

    Inzu Mukandoli yubakiwe mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye

    Bamuhaye n’ibikoresho birimo intebe zo mu nzu

    Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye yubakiye inzu uwarokotse Jenoside wari umaze imyaka 27 asembera

    Mukandoli Marcella avuga ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu 1994 yatangiye kubaho bimugoye kuko atagiraga inzu yo kubamo

    Mukandori w’abana batatu yavuze ko yishimye kandi abonye umusingi wo kuyoboka ibikorwa bimuteza imbere

    Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Tumba, Prof Sezibera Vincent

    Umuhuzabikorwa wa AERG muri UR-Huye, Mutijima Venuste, avuga ko buri mwaka bakorera ubuvugizi umuntu umwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ahabwa ubufasha

    Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi muri UR-Huye, Nzitatira Wilson, yijeje ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Huye

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye Kaminuza y’u Rwanda igikorwa cyiza yakoze

    Bamuhaye inzu yatwaye asaga miliyoni 6,5 Frw n’ibikoresho kugira ngo atangire kubaho neza

    [email protected]


  • Rwamagana: Amafi arenga toni 100 yororerwaga mu Kiyaga cya Muhazi yasanzwe yapfuye – #rwanda #RwOT

    Aya mafi yagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, tariki ya 2 Nyakanga 2021, amenshi yabonetse yapfuye ni ayororerwaga mu Murenge wa Munyiginya ahagaragaye arenga toni 100 yapfuye areremba hejuru y’amazi n’andi arenga icumi yororerwaga mu Murenge wa Musha.

    Umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Ishami ry’Ubworozi, Niyitanga Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyabayeho cyatewe no kwihinduranya kw’amazi kwatewe n’umuyaga ngo bituma hazamuka gaz yitwa Amonia.

    Iyi gaz ngo iza iyo amazi yibirinduye ikazamuka iturutse hasi ku mazi. Iyi gaz y’uburozi iterwa n’umwanda w’amafi uba ujya hasi, ngo iyo habayeho ikintu gituma yihindura bituma umwuka uba muke mu kiyaga amafi akazamuka hejuru ngo afate umuyaga bikarangira apfuye.

    Ati “Ku itangiriro zijya hejuru gushaka umwuka zikasama, iyo rero zasamye zikabura umwuka zigenda zicika intege zimanuka hasi zigahura na ya gaz zigapfa.”

    Niyitanga yavuze ko kugeza ubu bamaze kumenya amakuru y’aborozi babiri b’amafi harimo uwapfushije ibihumbi icumi apima amagarama guhera kuri 500 n’ikilo, undi wororera mu Murenge wa Munyiginya we ngo yapfushije toni 100.

    Yakomeje asobanura ko amafi yapfuye muri ubwo buryo aba yangiritse ku buryo hatagira umuntu wayarya kuko yamutera ikibazo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabwiye IGIHE ko iki kibazo gikunze kuba mu Kiyaga cya Muhazi hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga aho hagaragara ukwibirindura kw’amazi bigatera kugabanuka k’umwuka wo mu mazi cyane cyane nijoro.

    Yavuze ko hakenewe gufata ingamba zihamye mu guhangana n’iki kibazo.

    Yakomeje ati “Ni byiza kuroba amafi akuze yose bitarenze ukwezi kwa Gicurasi, ikindi ni ugutandukanya kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, gushyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buhagije buri hejuru ya metero umunani z’ubujyakuzimu no kuba aborozi bahagaritse kugaburira amafi mu gihe iki kibazo kitarahagarara.”

    Si ubwa mbere iki kibazo kigaragaye muri Muhazi kuko no muri Mutarama uyu mwaka mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana nabwo hari hapfuye amafi arenga 7000.

    Amafi arenga toni 100 yororerwaga mu Kiyaga cya Muhazi yasanzwe yapfuye

    Abaturage bagiriwe inama yo kutarya aya mafi kuko ashobora kubatera ikibazo

  • Ubwigenge bwahawe u Rwanda; amahirwe yapfushijwe ubusa! – #rwanda #RwOT

    Tariki 1 Nyakanga 1962, ni bwo u Bubiligi bwemeye ku mugaragaro ko u Rwanda ruba igihugu kigenga, nyuma yo kumara igihe ruri mu maboko yabo nk’Abakoloni, barurebereraga, bakarutegeka, bakarufatira ibyemezo bya politiki n’imibereho n’ibindi.

    Icyo gihe ariko abakoloni n’ubwo bari bamaze kwemerera u Rwanda kwigenga, ntabwo bigeze bagenda ahubwo bagumye mu gihugu bakomeza gutegekera mu Banyarwanda, aho Umunyarwanda wabaga ari umuyobozi ariko akora ibyo bamubwirije.

    Ibi bijyana kandi n’uko aba Babiligi bari baramaze kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, aho bari barabigishije amoko, barababwiye ko bamwe badahuje ubwoko n’abandi, bakabigisha ko hari Abatutsi, Abahutu n’Abatwa.

    Impuguke muri Politiki akaba n’umwe mu bagize Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Gisagara avuga ko kuba abakoloni batarifuzaga kuva mu Rwanda ari byo byatumye n’abo bahaye Ubwigenge ari abantu babo bateguye.

    Ati “Umukoloni we ntabwo yifuzaga ko ava mu gihugu, yifuzaga ko akigumamo. Noneho akavuga ati reka dutegure abantu bagiye mu mitwe ya politiki batazagira icyo badutwara, hanyuma abo bantu tuzakomeza tubakoreremo.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, we avuga ko Ubwigenge bwahawe u Rwanda butari bushyitse kuko bwahawe igice kimwe cy’Abanyarwanda.

    Ati “Baravuga bati tugiye kubaha Ubwigenge, tuzamure ibendera ariko kubera ko dushaka kugira ngo tubafashe mwikize bariya bene wanyu dusigarane namwe, ariko Ubwigenge tubutangaze ko bubayeho.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo rero waba uvuga ngo urigenga nk’igihugu hari ukuyobora mu gisirikare, apanga uko igisirikare kirinda umutekano w’igihugu ataranaguhaye n’ubushobozi kugira ngo ugire bwa buhanga.”

    Minisitiri Gatabazi mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko abanyepolitiki bo mu Ishyaka rya MDR Parmehutu n’andi mashyaka bari bahuje gahunda babonye Ubwigenge nk’umwanya wo kwikiza Umwami n’Abatutsi aho gukemura ibibazo byari byugarije Abanyarwanda.

    Inararibonye muri politiki, Sheikh Abdul Karim Harerimana, avuga ko icyo abakoloni bashakaga bakigezeho ari nayo mpamvu bari bahaye u Rwanda Ubwigenge butazagira icyo bumarira abaturage.

    Mu bibazo byagombaga gukemurwa hari harimo n’iby’impunzi ariko bigera aho Ubuyobozi bwari buyoboye u Rwanda buvuga ko u Rwanda rwuzuye rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi kandi icyo gihe rwari rutuwe na miliyoni eshanu gusa.

    Sheikh Harerimana ati “Uyu munsi turi hafi miliyoni 13 kandi turimo dukwiriyemo neza turanabyara n’ubwo leta idusaba ko dukwiriye kubyara abo dushoboye kurera n’abo igihugu gishobora kurera; tumaze kwikuba kabiri kandi umwuka turawuhumeka neza, turahinga, dukora n’indi mirimo.”

    Ikibazo cy’amacakubiri kandi cyakomeje kugeza ubwo mu 1994, u Rwanda rwacuze imiborogo ubwo umugambi wari umaze igihe kirekire utegurwa na leta wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washyirwaga mu bikorwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Ubwigenge bwahawe u Rwanda butari bushyitse kuko bwahawe igice kimwe cy’abaturage

    Sheikh Harerimana yavuze ko abakoloni bahaye u Rwanda ubwigenge bucagase bafite intego kandi bayigezeho

  • RRA yasabwe gukusanya miliyari 1 774 Frw mu 2021/2022 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yamurikiraga Abaturarwanda ingamba zo kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora mu mwaka wa 2021/2022.

    Yavuze ko mu mwaka ushize wa 2020/2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyabashije kwesa umuhigo, ku ntego yari yihaye yo gukusanya agera kuri miliyari 1 579 Frw irenzaho ikusanya miliyari 1 643 Frw, bivuze ko intego bayigezeho ku ijanisha rya 103.3%.

    Yongeyeho ati “Mu mwaka w’isoresha wa 2021/2022 dutangiye, turasabwa gukusanya miliyari 1 774 Frw intego yose hamwe twahawe ingana na 46 % by’ingengo y’imari ya miliyari 3 807 Frw.”

    Yakomeje avuga ko kugira ngo RRA ibashe kugera kuri iyi ntego bizasaba ubufatanye bw’abasora, binyuze mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano umuntu wese usora aba afite zo kwishyura umusoro kandi ku gihe.

    Yagize ati “Muri uyu mwaka w’isoresha wa 2021/2022 dutangiye, twiyemeje kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora twibanda ku byiciro byose bifite inshingano zo gusora muri rusange. Turabasaba kwiyandikisha ku misoro ibareba, gufata no gukoresha EBM, gukora imenyekanisha no kwishyura imisoro ku gihe, gukora imenyekanisha ryuzuye kandi ry’ukuri.”

    RRA yatangaje ko mu bijyanye no gushishikariza abasora kubahiriza ishingano izibanda ku nzego z’imirimo zirimo urwego rw’ubwubatsi, urwego rw’itangazamakuru n’itumanaho, abatumiza ibicuruzwa mu mahanga ndetse n’abunganira abatumiza ibicuruzwa mu mahanga muri za gasutamo.

    Ruganintwali yavuze ko nubwo umubare munini w’abasora wubahiriza inshingano zabo zo gusora, hakiri imbogamizi z’abica amategeko yo gusora nkana, ibintu yavuze ko bizashyirwamo imbaraga muri uyu mwaka kugira ngo bicike.

    Ati “Tuzakorana n’abafatanyabikorwa mu guhugura abasora babarizwa mu nzego z’imirimo byagaragaye ko zitubahiriza neza inshingano zo gusora. Tuzakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu gutahura ibibazo bijyanye no kutubahiriza inshingano zo gusora n’abasora bakora nabi bagamije kunyereza imisoro n’amahoro.”

    Yakomeje asobanura ko muri uyu mwaka hazashyirwa ingufu mu gukangurira abacuruzi gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EBM, batanga inyemezabwishyu kandi hagenzurwe niba zikoreshwa neza nk’uko byagenwe kuko ngo usanga ahenshi umucuruzi aha umukiliya inyemezabwishyu ya EBM igihe ayimusabye gusa.

    Yibukije Abanyarwanda bose ko bagomba kuzirikana ko kunyereza imisoro n’amahoro ari icyaha nk’ibindi kandi gihanwa n’amategeko, abasaba kwirinda kugikora no gufatanya n’abagikora ndetse no gutanga amakuru ku bantu bose batubahiriza amategeko y’imisoro n’amahoro.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali yatangaje ko iki kigo cyasabwe gukusanya amafaranga angana na miliyari 1 774 Frw mu mwaka w’isoresha wa 2021/22

  • MTN yahurije Riderman, Jules Sentore, Alyn Sa… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 2 Nyakanga 2021, ni bwo MTN yatangaje ko yateguye igitaramo cyo gufasha Abanyarwanda kwizihiza Kwibohora ku nshuro 27 kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    MTN yavuze ko ari igitaramo yise '+250 Liberation Virtual Party!' cy'umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda. Bati 'Twakuzaniye umuziki! Itegure kubyina injyana z'iwacu aho uzaba uri hose, muri Liberation Virtual Party.'

    Iki gitaramo kizaba ku wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, kizabera kuri Televiziyo y'u Rwanda guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugera saa moya z'ijoro no ku mbuga nkoranyambaga za MTN.

    Muri iki gitaramo, MTN yatumiyemo abashyushyarugamba babiri Mc Anitha Pendo ndetse na Kasirye Martin uzwi nka Mc Tino usanzwe ari n'umuhanzi. Hari kandi umukobwa umwe ari we Alyn Sano ndetse na Dj umwe ari we Dj Infinity.

    Iki gitaramo kirimo abahanzi babiri bakora injyana gakondo banafitanye isano aribo Jules Sentore ndetse na Joël Rumata ukoresha izina rya Ruti Joël. Ni igitaramo kandi kirimo umuraperi umwe gusa ari we Riderman.

    Buri muhanzi, umushyushyarugamba ndetse na Dj batumiwe muri iki gitaramo buri wese afite amateka yihariye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rurizihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora. Ni umunsi uzizihizwa mu buryo budasanzwe bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Jules Sentore watumiwe muri iki gitaramo aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Mama’ yabanjirijwe n’izirimo ‘Agafoto’, ‘Warakoze’ n’izindi.

    Umuraperi Riderman yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kuva kuri ‘Haje gushya’ aherutse gusohora, ‘Icupa ry’imiti’, ‘Inyuguti ya R’, ‘Nkwiye igihano’ n’izindi.

    Ruti Joël amaze iminsi asohora indirimbo ziri kuri Album ye ya mbere zirimo ‘Rasana’ yakoranye na Mike Kayihura aherutse gusohora, ‘Igikobwa’, ‘Rumuri rw’itabaza’ n’izindi.

    We na Jules Sentore bahuriye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 'Kwanda Music Label' yashinzwe na Rugira Patrick Maombi

    Alyn Sano aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Hono’ yafashijwemo na Muyoboke Alex bivugwa ko ashobora kumubera umujyanama mu muziki we.

    Uyu mukobwa azwi no mu ndirimbo ze zirimo ‘None’, ‘Joni’, ‘Rwiyoborere’, ‘Kontorola’ n’izindi.

    Mc Tino ni umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Njye nawe’, ‘Medication’, ‘Umurima’, ‘Mula’ n’izindi nyinshi.

    Sosiyete y'itumanaho ya MTN yahuje ibyamamare mu gitaramo cyo gufasha Abanyarwanda kwizihiza Kwibohora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107170/mtn-yahurije-riderman-jules-sentore-alyn-sano-nabandi-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-kwibohora–107170.html

  • #EURO2020: Espagne n’u Butaliyani bakatishije itike ya 1/2 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abataliyani bishimiye gutsinda ikipe y
    Abataliyani bishimiye gutsinda ikipe y’u Bubiligi

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nyakanga 2021 nibwo hatangiye imikino ya 1/4 cy’irangiza cya EURO 2020, aho Espagne n’u Butaliyani bakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza.

    Umukino wa mbere wahuje Espagne yahatanaga n’u Busuwisi, iminota 90 y’umukino uza kurangira ari igitego 1-1.

    Espagne ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani w’umukino, ku ishoti ryari ritewe na Jordi Alba ariko Denis Zakaria w’u Busuwisi awukoraho uhita ujya mu izamu.

    Ababiligi bababajwe no gusezererwa
    Ababiligi bababajwe no gusezererwa

    Ku munota wa 68, Xherdan Shaquiri yaje kwishyura biba ngombwa ko hongerwaho indi minota 30 yarangiye nta mpinduka.

    Baje kwinjira muri penaliti maze Espagne isezerera u Busuwisi kuri penaliti 3-2, nyuma y’uko u Busuwisi bwahushije eshatu naho Espagne ihusha ebyiri.

    Abakinnyi b’u Busuwisi babanje mu kibuga: Sommer, Widmer, Elvedi, Akanji, Zakaria, Freuler, Rodriguez, Zuber, Shaqiri, Seferovic na Embolo.

    Abakinnyi ba Espagne babanje mu kibuga: Simon, Azpilicueta, Laporte, P. Torres, Alba, Busquets, Koke, Pedri, Sarabia, Morata na Ferran Torres.

    Lukaku yatsindiye u Bubiligi
    Lukaku yatsindiye u Bubiligi

    Mu mukino wa kabiri watangiye saa tatu zuzuye, u Butaliyani bwaje gutsinda u Bubiligi ibitego 2-1, byatsinzwe na Nicolo Barella ndetse na Lorenzo Insigne, mu gihe u Bubiligi bwatsindiwe na Romelu Lukaku kuri Penaliti.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    U Bubiligi: Courtois; Alderweireld, Vermaelen, Vertonghen; Meunier, Tielemans, Witsel, T.Hazard; De Bruyne, Lukaku, Doku.

    U Butaliyani: Donnarumma; Di Lorenzo, Bonucci, Chiellini, Spinazzola; Barella, Jorginho, Verratti; Chiesa, Immobile, Insigne.

    Lorenzo Insigne yishimira igitego
    Lorenzo Insigne yishimira igitego

    Kuri uyu wa Gatandatu haraba indi mikino ibiri ya kimwe cya kane. Repubulika ya Tchèque irakina na Denmark saa kumi n’ebyiri ku isaha yo mu Rwanda. Uyu mukino urakurikirwa n’uwa Ukraine n’u Bwongereza saa tatu z’umugoroba.


  • MTN yatangije gahunda yo gutanga mu ngo umuyo… – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda ya ‘Fixed Home Broadband Offer’ yo gufasha abari mu ngo kubona interineti yihuta ‘Connected Home’, ijyanye n’icyerekezo cya MTN cyo guteza imbere ikoranabuhanga mu kubaka u Rwanda rwiza binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo koroshya no kwihutisha umuvuduko wa interineti mu gihugu hose muri gahunda y’igihugu y’impinduka.

    Abakiriya bashya ba MTN Rwanda bagiye gukoresha bwa mbere iyi interineti ikoreshwa mu ngo ‘Fixed Home Broadband Offer’, bashyizwe igorora aho hagati ya tariki 2 Nyakanga 2021 na tariki 1 Ukwakira 2021 bazaba bemerewe gushyirirwa iku buntu yi interineti ndetse bagahabwa na Router y’ubuntu.

    Muri iyi minsi abaturarwanda benshi bari gukorera akazi kabo mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ni muri urwo rwego MTN Rwanda yabazirikanye ibashyiriraho uburyo bwo kubafasha kubona interineti yihuta. Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bvuga ko iyi promotion bazanye ari inyungu ku muntu wese ukoresha itumanaho rigezweho.

    “Nk’uko abantu benshi bakomeje gukorera ndetse bakanigira mu ngo,iyi promotion turi gutanga igamije koroshya ndetse no kwegereza, kuzamura ubunararibonye bw’abakiriya kandi kubiciro bito”. Ibi byatangajwe na Ndoli Didas Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda.

    Abantu bose bifuza iyi serivise nshya ko yashyirwa mu ngo zabo bahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 3111 bagahabwa ubufasha n’itsinda rya MTN rishinzwe kugurisha cyangwa bakohereza ubutumwa bwabo kuri E-mail ikurikira: [email protected]

    Bimwe mu bintu wamenya kuri ‘Fixed Home Broadband Offer’ ni uko kuyishyira mu rugo rwawe (Installation) ari ubuntu ku bantu bose. Abakozi ba MTN bashinzwe tekinike bakora amasaha yose y’umunsi (24 Hours), bagakora buri munsi kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru aho baba biteguye gufasha buri umwe wese ubagana. Kwishyura iyi serivisi bikorerwa kuri Mobile Money (MTN Momo Pay) aho ukanda *182*8*1*800000#.

    MTN Rwandacel (MTN Rwanda) niyo iyoboye isoko mu bijyanye n' umuyoboro wa telephone mu Rwanda.Kuva mu 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura ndetse no kuzamura umuyoboro wayo kandi ubu niwo wa 1 mu Rwanda.

    MTN Rwanda itanga serivise zitandukanye harimo no kuzana udushya twinshi muri serivise itanga nk’uburyo bwo guhamagara, Data za interineti hamwe na Irekure. Niyo iri ku isonga mu bijyanye na serivise zo guhererekanya amafaranga hamwe na Mobile Money, Momo Payndetse n'inguzanyo kuri Mokash no kwizigamira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107163/mtn-yatangije-gahunda-yo-gutanga-mu-ngo-umuyoboro-uvuguruye-wa-interineti-yihuta-fixed-hom-107163.html