Blog

  • Muhanga: Abarokotse n’abakoze Jenoside bibohoye urwikekwe biteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igicaniro cy
    Igicaniro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kigamije guhumuriza Abarokotse Jenoside batishoboye n’Abarinzi b’Igihango bakoze ibikorwa by’indashyikirwa

    Babigaragaje ubwo hasozwaga ukwezi kw’ibikorwa byo kwimakaza amahame y’Ubwiyunge muri ako Karere ahanatangijwe Igicaniro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge hagatangwa inka kuri buri murinzi w’Igihango muri buri murenge.

    Abacitse ku icumu rya Jenoside bari mu bagabiwe inka n’inzu z’Ubwiyunge hagamijwe kubahumuriza no gukomeza kubafata mu mugongo mu minsi 100 yo Kwibuka, banagirana ibiganiro mu matsinda bahuriramo n’abagize uruhare muri Jenoside, banitabira ibikorwa byo kuremerana no kwizigamira.

    Nsabamungu Samuel uhagarariye umuryango Ibuka mu Murenge wa Kibangu akaba anayobora itsinda urunana, avuga ko ashimira Leta y’ubumwe yashyizeho Politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigatuma yongera kwicarana n’abamuhemukiye ubu bakaba banamugabiye inka.

    Agira ati “Inka nahawe irashimangira Ubumwe n’Ubwiunge na Ndi Umunyarwanda kandi iratuma twibohora ingoyi y’ikibi cyari cyaratubase kuko ubumwe n’ubwiyunge bwamaze kuboneka none mpawe inka izazamura umwana wanjye anywe amata, nzagura ubutaka nkomeze kwibohora ubukene.

    Abagize uruhare muri Jenoside bahamya ko gukorana n
    Abagize uruhare muri Jenoside bahamya ko gukorana n’abo bahemukiye bibafasha gukira ipfunwe n’urwikekwe

    Nsabamungu avuga ko Jenoside imaze guhagarikwa yabaga yigunze kandi atakwegera uwamwiciye umuryango kuko yamubonagamo n’ubundi ubugome, ariko uko imyaka yagiye ishira hanashyirwaho gahunda zitandukanye z’Ubumwe n’Ubwiyunge yageze aho akabohoka akegerana na bo kugeza n’ubwo yiyemeza gukorana na bo ibikorwa byo kwiteza imbere.

    Agira ati “Twari mu bwigunge ariko ubu mbana n’abandi muri gahunda y’itsinda twise urunana rw’Ubwiyunge. Iyo ubumwe n’ubwiyunge bubonetse ubwoba burashira tukibohora tugakora. Imbere hacu turabona hazaba heza, abatwiciye twongeye kubana, banampaye inka na yo izakomeza kumfasha”.

    Munyembabazi Evariste wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko kwisungana n’abo yahemukiye muri Jenoside byamufashije kubohoka agashira ipfunwe ry’ibyo yakoze akongera kuba Umunyarwanda muzima kandi akomeje gufatanya na bo gukorera hamwe bagamije kwigira.

    Agira ati “Nagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwibohora ipfunwe n’urwikekwe n’ubwoba, byamfashije kongera kubana neza n’abo nahemukiye ubu nta bwoba nkigira kuko ufite ubwoba ntakora twiyemeje gufashanya icyo umuntu adashoboye kugeraho wenyine tugifatanya nk’itsinda tukagikora”.

    Abagize Urunana banaremerana hagati yabo kugira ngo hatagira uwicwa n
    Abagize Urunana banaremerana hagati yabo kugira ngo hatagira uwicwa n’inzara

    Umubyeyi Mukamparirwa Christiane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ibikorwa bibahuza n’ababahemukiye mu itsinda urunana ari umusaruro wo Kwibohora kuko ubundi yahoranaga ubwoba bwo kubegera azi ko bakongera kumugirira nabi bigatuma atisanzura ngo akore yiteze imbere.

    Agira ati “Aba tubana bose barampemukiye, mbere iyo utarabohoka ingoyi y’ikibi ngo uhure n’abaguhemukiye uba wumva ubayeho nabi ariko ubu twarabohotse kubera kuganira na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bituma tubasha kwiteza imbere twibohora ubukene, ayo mafaranga dutanga iyo uyaguze itungo urikuraho irindi mbese natwe twakuye amaboko mu mifuka ngo dukore ejo hatagira uduseka”.

    Yongeraho ko ubu ahinga akeza akiteza imbere abari kumwe na we mu itsinda bakamufasha kwiteza imbere.

    Mukakagina Josephine avuga ko Kwibohora ari isoko yo kwigira igihe washize ubwoba ugahura n’abantu batandukanye barimo n’abaguhemukiye. Ahamya ko kuba bamaze kwegerana bagatangira gukorera hamwe bitanga icyize cy’ejo hazaza.

    Agira ati “Itsinda Urunana ryasanze ntishoboye kuko natewe ubumuga na Jenoside ariko bagenzi banjye barimo n’aba bampemukiye bari mu bamfashije bampa ingurube izamfasha kujya mbona umuhinzi wo kumfasha rwose turishimye nta kibazo n’abaduhemukiye turasabana nta kibazo”.

    Mukamparirwa Christiane na Mukakagina Josephine barokotse Jenoside bahamya ko Urunana rwabafashije kwibohora ubwoba bagatangira gukora bakiteza imbere
    Mukamparirwa Christiane na Mukakagina Josephine barokotse Jenoside bahamya ko Urunana rwabafashije kwibohora ubwoba bagatangira gukora bakiteza imbere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Jean Claude Gakwerere avuga ko ibikorwa byo kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge byatumye mu Murenge wa Kibangu bahabwa igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge kandi byose byashobotse kubera kwibohora imyumvire mibi abantu bagashyira hamwe ntawe urebera undi mu ndorerwamo y’amako n’ivangura.

    Padiri mukuru wa Paruwasi Kibangu wanatanze inka muri uko kwezi kw’ibikorwa by’ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko Kibangu hari amateka mabi kuko ari ho uwari Minisitiri w’Intebe kuri Leta y’Abatabazi Jean Kambanda ari ho yavugiye ijambo rishishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

    Asanga aho Kambanda yavugiye ijambo rishishikariza ubwicanyi akanahatangira imbunda nko gutiza ingufu abicanyi no gushyira mu bikorwa Jenoside hakwiye gushyirwa ikimenyetso hakabungabungwa n’ubwo hasobanuye amateka mabi, kuko ubu uyu munsi hari gutangirwa inka z’ubwiyunge mu gihe hatangiwe imbunda zo kurimbura Abatutsi.

    Abanyeshuri biga kuri ES Nyakabanda na bo bigira ku bakuru uko bubaka ubumwe hagati yabo bakaremera abatishoboye
    Abanyeshuri biga kuri ES Nyakabanda na bo bigira ku bakuru uko bubaka ubumwe hagati yabo bakaremera abatishoboye


  • Covid-19: OMS/WHO iravuga ko ubwoko bwa Delta ari ikibazo gikomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko amoko mashya ya coronavirus akwirakwira mu buryo bwihuse ari yo arimo kwenyegeza inkubiri ya gatatu y'iki cyorezo muri Afurika.

    Ubwoko bwa Covid-19 bwa Delta, bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, bumaze kugaragara mu bihugu 16 byo muri Afurika, nkuko OMS ibivuga. Ivuga ko ikigero cy'ubwandu muri iyi nkubiri ya gatatu cyageze ku rwego rwa mbere rwo hejuru ugereranyije no mu zindi nkubiri z'ubwandu zabanje.

    Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika, avuga ko umuvuduko ndetse n'ikigero iyi nkubiri ya gatatu iriho nta yindi nshuro bigeze babibona mbere. Umubare w'abanduye muri Afurika umaze ibyumweru bitandatu ukomeza kwiyongera.

    Nkuko imibare ya vuba aha ibigaragaza, ubwoko bwa Delta bwabonetse muri 97% by'ibipimo byafashwe bigasangwamo Covid muri Uganda ndetse no muri 79% by'ibipimo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Jean-Jacques Muyembe ukuriye ibikorwa byo kurwanya Covid-19 muri DR Congo, avuga ko ikigero ubwoko bwa Delta burimo gukwirakwiraho giteye impungenge. Avuga ko ibitaro mu gihugu byamaze kurengerwa ubushobozi kandi ko n'uburuhukiro bw'imirambo (morgues) na bwo bwuzuye.

    Nkuko BBC ibitangaza, umubare w'abanduye n'ikigero cy'abacyenera kujya mu bitaro biri kwiyongera. OMS igereranya ko abarwayi bacyenera guhabwa umwuka wo guhumeka wa oxygen muri Afurika ubu barutaho 50% abawucyeneye ubwo byari bimeze nabi cyane mu nkubiri ya mbere mu mwaka ushize.

    Muri Afurika, abaturage miliyoni 15 ni bo bamaze gukingirwa Covid-19 byuzuye, aba bangana na 1.2% by'abaturage bose bo kuri uyu mugabane.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/covid-19-oms-who-iravuga-ko-ubwoko-bwa-delta-ari-ikibazo-gikomeye-muri-afurika/

  • Nyuma yo gusezera APR FC, Danny Usengimana ashobora gusinyira indi kipe y’i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko rutahizamu Danny Usengimana afashe umwanzuro wo gusezera APR FC ntayongerere amasezerano, amakuru avuga ko uyu rutahizamu ashobora kwerekeza muri Police FC yagiriyemo ibihe byiza ndetse n’ibiganiro bigeze kure.

    Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2020-2021, Danny Usengimana yasezeye ku mutoza n’abakinnyi bagenzi be ababwira ko mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022 bazaba batari kumwe kuko yafashe umwanzuro wo kuba atakongera amasezerano.

    Nyuma nibwo hahise haza inkuru y’uko yifuzwa na Rayon Sports, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta biganiro yigeze agirana n’iyi kipe.

    Amakuru akaba avuga ko we n’ikipe ya Police FC yatumye amenyekana, yandikiyemo amateka(yabereye rutahizamu watsinze ibitego byinshi), ibiganiro bigeze kure ngo abe yayerekezamo.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu rutahizamu byinshi bamaze kubyumvikana ndetse igisigaye ari ukuba yashyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe yaherukagamo muri 2018.

    Danny Usengimana w’imyaka 25, muri Gashyantare 2019 nibwo yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC, hari nyuma yo kuva muri Singida United yo muri Tanzania yagiyemo avuye muri Police FC.

    Danny Usengimana yamaze gufata umwanzuro ko atazakomezanya na APR FC

    Danny Usengimana mu muryango usubira muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gusezera-apr-fc-danny-usengimana-ashobora-gusinyira-indi-kipe-y-i-kigali

  • Ngororero: Abaturage batanu bagwiriwe n’ikirombe barapfa – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo wabereyemo iyi mpanuka, Nzabakurikiza Alphonse, yemeje aya makuru, avuga ko abitabye Imana bajyanywe mu bitaro bya Muhororo kugira ngo bakorerwe isuzuma, mbere y’uko bashyingurwa kuri uyu wa Gatanu.

    Akarere ka Ngororero ni kamwe mu dukunze kuberamo ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi by’amabuye y’agaciro bigwamo abantu ndetse iki kibazo kiri mu byo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragarijwe nk’intandaro y’isuri ikunze kwibasira ako Karere, mu ruzinduko aherutse kugirirayo ku wa 19 Gicurasi.

    Umuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, aherutse kubwira itangazamakuru ko iki kibazo bagihaye umurongo uhamye ndetse banatanze uburenganzira ku bigo 18 byemerewe gukora ubu bucukuzi, mu bigo 32 byari bisanzwe bibukora.

    Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa rwihishwa ni kimwe mu bihitana ubuzima bw’abantu muri Ngororero

  • Ruhango:Uko abafatanyabikorwa bagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana JMV, avuga ko abafatanyabikorwa bagize uruhare runini mu kwesa imihigo kuko umwaka wa 2020/21 bari bafite imihigo 94 harimo 20 yo mu bukungu, 54 yo mu mibereho myiza na 20 yo mu miyoborere.

    Ati “Uyu mwaka abafatanyabikorwa b’akarere uruhare rwabo rukomeye rwajemo rwanganaga na miliyari ebyiri na miliyoni zisaga 679. Ni uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

    Yavuze ko muri yo miliyoni 917 zifashishijwe mu bukungu, miliyari imwe na miliyoni 564 zashyizwe mu mibereho myiza y’abaturage naho miliyoni 197 zikoreshwa mu miyoborere myiza.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Ruhango, Linziziki Damien, avuga ko buri mufatanyabikorwa agaragaza ibikorwa azakora hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Buri mufatanyabikorwa areba ibyo ashobora gukora biri mu igenamigambi ry’akarere akabigaragariza akarere noneho na ko kakabishyira hamwe n’iby’abandi kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa.”

    Ahubatse ubwiherero n’icyumba cy’umukobwa hashyizwe n’ikigega gifata amazi

    Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Ruhango rigizwe n’imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere, ibigo bya Leta bikorera mu karere n’abikorera.

    Mu byo bakoze uyu mwaka harimo gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro, gutanga amahugurwa ku bahinzi no gufata neza umusaruro, gufasha imiryango kubona ibiti by’imbuto ziribwa bisaga 7200 n’ibiti by’ishyamba bisaga ibihumbi 59.

    Bagize uruhare mu gufasha abaturage gukora ifumbire y’imborera, kubaka umuyoboro w’amazi mu wa kilometero 12 n’amavomo 30; bubatse ibyumba by’amashuri umunani n’ubwiherero 16; ibyumba umunani by’umukobwa; imiryango itishoboye yafashijwe kubona amacumbi ndetse igera kuri 36 ihabwa inka n’ibindi.

    Umuhinzi w’imyumbati, Nsengimana Onesme, avuga ko ko umusaruro wiyongereye kubera kwigishwa kuyihinga kijyambere.

    Ati “Umusaruro mbasha kubona kuri hegitari ungana na toni 30 kugeza kuri toni 32. Guhinga imyumbati nabigize umwuga kugeza uyu munsi mpingira isoko, ibyo kuvuga ngo ndahingira inda ntabwo bikirimo. Ku mwaka iyo nahinze nko kuri hegitari enye mba mfitemo amafaranga byibura agera muri miliyoni umunani. Kuri hegitari imwe nkuramo miliyoni eshatu nashoye nk’ibihumbi 700.”

    Mukantwari Marie Rose wo mu Murenge wa Kabagari mu Kagari ka Munanira yemeza ko bari babangamiwe no kujya kuvoma amazi mabi mu bishanga.

    Ati “Twavomaga mu bishanga amazi mabi akadutera inzoka n’imiswi ariko ubu twabonye amazi meza.”

    Abaturage basabwe kujya bafata neza ibikorwa begerezwa kandi bakabibyaza umusaruro kugira ngo bihindure imibereho yabo.

    Rusiribana yavuze ko mu rwego rwo gukorera mu mucyo, buri mwaka bari basanzwe bicara bakamurikira abaturage ibyagezweho byose n’uko byakozwe ariko kuri iyi nshuro bitashobotse kubera ko icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu benshi guhurira hamwe.

    Abaturage bafashijwe no guhinga kijyambere bahabwa inyongeramusaruro

    Hatanzwe n’inka ku miryango itishoboye

    Abiganjemo urubyiruko bafashijwe kwihangira imirimo

    [email protected]


  • Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona #rwanda #RwOT

    Ubwo hari kuwa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, nibwo byemejwe ko ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda y'umwaka w'imikino wa 2020-2021, ku bw'ibyo umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi FIFA, Gianni Infatino yashimiye iyi kipe kubwo kwegukana iki gikombe.

    Binyujijwe ku rubuga rwa Interineti rw'ikipe ya APR FC , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, nibwo hagaragajwe ubutumwa Infantino yageneye iyi kipe, ni ubutumwa yatanze bunyuze kuri Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Nizeyimana Mugabo Olivier.

    Ubu butumwa butangira bugira buti 'Munyemerere nshimire APR FC kuba yaregukanye igikombe cya shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda ya 2020-2021.'

    'Gutsindira iki gikombe ntagushidikanya ko byatewe n'umuhate, ishyaka no kwiyemeza, kandi buri wese mu ikipe ashobora kwishimira kuri iki gikorwa gikomeye mwagezeho.'

    'Ndashimira buri wese wabigizemo uruhare, ariko nkabashishikariza gukomeza gukorana nk'ikipe iharanira gukomeza gukorana nk'ikipe iharanira gutsinda, ishyaka no kwiyemeza.'

    'Mu izina ry'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, ndangije mboneraho n'umwanya wo kubashimira hamwe na FERWAFA, ku ruhare mukomeje kugira mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, mu karere muherereyemo no ku isi muri rusange'.

    Uyu muyobozi ashimiye ikipe ya APR FC yagukanye igikombe cya shampiyona ku ncuro ya 19, ndetse by'umwihariko ikaba yaratwaye igikombe ku ncuro ya kabiri yikurikiranya idatsinzwe, ibi bikaba biyihesha itike yo kuzakina imikino ya CAF Champions League.

    The post Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/binyuze-ku-muyobozi-mushya-wa-ferwafa-nizeyimana-olivier-perezida-wa-fifa-gianni-infantino-yashimiye-apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=binyuze-ku-muyobozi-mushya-wa-ferwafa-nizeyimana-olivier-perezida-wa-fifa-gianni-infantino-yashimiye-apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona

  • OMS ivuga ko ubwoko bwa Delta buri kongera ubwandu muri Afurika #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko amoko mashya ya coronavirus yandura mu buryo bwihuse ari yo arimo kwenyegeza inkubiri ya gatatu y'ubwandu muri Afurika.

    Ubwoko bwa Covid-19 bwa Delta, bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, bumaze kugaragara mu bihugu 16 byo muri Afurika, nkuko OMS ibivuga.

    OMS ivuga ko ikigero cy'ubwandu muri iyi nkubiri ya gatatu cyageze ku rwego rwa mbere rwo hejuru ugereranyije no mu zindi nkubiri z'ubwandu zabanje.

    Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika, avuga ko umuvuduko ndetse n'ikigero iyi nkubiri ya gatatu iriho nta yindi nshuro bigeze babibona mbere.

    Umubare w'abanduye muri Afurika umaze ibyumweru bitandatu ukomeza kwiyongera.

    Nkuko imibare ya vuba aha ibigaragaza, ubwoko bwa Delta bwabonetse muri 97% by'ibipimo byafashwe bigasangwamo Covid muri Uganda ndetse no muri 79% by'ibipimo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Jean-Jacques Muyembe ukuriye ibikorwa byo kurwanya Covid-19 muri DR Congo, avuga ko ikigero ubwoko bwa Delta burimo gukwirakwiraho giteye impungenge.

    Avuga ko ibitaro mu gihugu byamaze kurengerwa ubushobozi kandi ko n'uburuhukiro bw'imirambo (morgues) na bwo bwuzuye.Umubare w'abanduye n'ikigero cy'abacyenera kujya mu bitaro biri kwiyongera.

    OMS igereranya ko abarwayi bacyenera guhabwa umwuka wo guhumeka wa oxygen muri Afurika ubu barutaho 50% abawucyeneye ubwo byari bimeze nabi cyane mu nkubiri ya mbere mu mwaka ushize.

    Muri Afurika, abaturage miliyoni 15 ni bo bamaze gukingirwa Covid-19 byuzuye, aba bangana na 1.2% by'abaturage bose bo kuri uyu mugabane.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/03/oms-ivuga-ko-ubwoko-bwa-delta-buri-kongera-ubwandu-muri-afurika/

  • Huye: Abantu 21 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abo bantu 19 na ba nyiri utubari 2 bafatiwe mu isanteri ya Gako mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Sovu mu Murenge wa Huye.

    Yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi baha amakuru inzego z’ibanze zihakorera ko abo bagabo bombi bafungura utubari twabo bagakingiraniramo abantu bakanywa inzoga. Inzego z’ibanze zahaye amakuru Polisi ikorera muri uwo murenge ijyayo ifatanya nabo kugenzura ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 yubahirizwa bafatira muri utwo tubari tubiri abantu bikingiranye barimo banywa inzoga.”

    SP Kanamugire yavuze ko ubwo bagenzuraga iyubahirizwa ry’amabwiriza muri utwo tubari twombi harimo abantu barenga 40 ariko bikanze Polisi bariruka hafatwa bariya 21 gusa, abagabo 17 n’abagore 4.

    Yagize ati “Uyu Nsanzimana Venuste si ubwa mbere afatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kuko mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka yafashwe n’ubundi yafunguye akabari harimo abantu banywa, icyo gihe yarigishijwe anacibwa n’amande ariko yongeye kurenga ku nyigisho yahawe. Ni mugihe Majyambere we inzu abamo yayihinduye akabari ari naho hafatiwe abantu.”

    Usibye kuba aba bantu bafatiwe mu kabari kandi tutemewe bari barengeje amasaha yo kuba bageze aho bataha. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amagepfo yibukije abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 nkana ko bahemukira abandi nabo batiretse n’imiryango yabo.

    Ati “Abibwira ko bihishe Polisi cyangwa n’izindi nzego bagafungura utubari cyangwa bakatujyamo bitemewe, bajye bibuka ko Koronavirusi yo ntaho wayihisha. Buri gihe Leta yibutsa abaturarwanda ko icyorezo cya Covid-19 gihari kandi gikwirakwizwa n’abantu cyane cyane mugihe bahuriye hamwe, umuti wo nyine wo kukirinda ari ukubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye ashyirwaho n’inzego zibishinzwe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper yabwiye abafatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 ko ari imyitwarire mibi yo kugawa.

    Yagize ati “Biratangaje kubona hari abagikomeje kurenga ku mabwirizwa yo kurwanya Covid-19 n’uburyo iki cyorezo kirushaho kwiyongera. Buri wese azi uburyo iki cyorezo kica, ari nayo mpamvu tugomba kubahiriza amabwiriza yo kukirwanya ijana ku ijana. Kunywa ntibiruta agaciro k’ubuzima bwacu. Niba ushaka kunywa gura inzoga ugende uyinywere mu rugo iwawe utagiye kuyinywera mu kabari mu bantu benshi utazi iyo bavuye kugira ngo wirinde unarinde abandi.”

    Uyu muyobozi yibukije abafashwe n’abandi baturarwanda muri rusange kujya bakaraba intoki kenshi, bambara agapfukamunwa neza, guhana intera n’andi mabwiriza yose kuko aribyo bizatuma iki cyorezo tubasha kugihashya.

    Abafashwe bajyanwe ku biro by’umurenge wa Huye barigishwa banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda