Blog

  • Ba Gitifu b’Utugari babiri bafatiwe mu tubari bahanywera inzoga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo uwitwa Rurangirwa Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigabiro, Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi.

    Polisi ikorera muri ako Karere, ubwo yari mu bugenzuzi bwo kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, nibwo yatahuye uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari arimo anywa inzoga n’abandi baturage bikingiranye mu Kabari k’uwitwa Cyuzuzo J.Paul w’imyaka 24 y’amavuko na we wafashwe hamwe n’abandi bantu 3 bari kumwe na gitifu ubu bose bakaba bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Bukure.

    Nanone kandi ibi bisa n’ibyabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ntarabana Akagari ka Kiyanza Umudugudu wa Nyagisozi, aho Polisi n’inzego bafatanya mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, basanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza witwa Byamungu Martin ari mu kabari k’umuyobozi w’Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w’imyaka 38 na we warimo gucuruza inzoga.

    Abaturage bari muri ako kabari bahise biruka ndetse n’umuyobozi w’umudugudu ahita atoroka n’ubu akaba agishakishwa. Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Kiyanza, Byamungu Martin, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

    Muri iki gihe Covid-19 ikomeje gukaza umurego aho buri muturage wese asabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, hari bamwe bakomeje kubirengaho, bagafatwa na Polisi n’izindi nzego zitandukanye, bari mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga, birimo kutambara agapfukamunwa kandi neza ndetse no kujya mu tubari tutemewe.

    CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yibutsa ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa.

    Aboneraho kunenga abakomeje kugaragara mu bikorwa bidakwiriye nko kujya mu tubari tutemewe bagasangira n’abaturage bashinzwe gukangurira kwirinda ndetse no kugenzura ko byubahirizwa.

    Yagize ati: “Umuyobozi akwiye kubera intangarugero abo ayobora. Uwagiye mu kabari katemewe abizi ndetse akanajyanamo n’abo ayobora biragoye ko haboneka umusaruro mwiza mu bukangurambaga turimo bwo kurwanya Covid-19. Ni yo mpamvu aba bayobozi bafashwe, bakaba bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse no kutuzuza inshingano bashinzwe”.

    Yongera ati: “Turasaba inzego z’ibanze nk’urwego rwegereye abaturage kongera imbaraga mu kwegera abaturage bashinzwe muri ibi bihe Covid-19 igaragaza ubukana, tubibutsa ko kuyobora abaturage bazima kandi batekanye ari inshingano zabo bakurikirane bagenzure ko amabwiriza yubahirizwa aho bayobora kandi Polisi irahari yiteguye kubafasha aho bayikeneye, tunasaba abaturage guhindura imyumvire no gukomeza kuduha amakuru y’aho amabwiriza atubahirizwa”.

  • Ubutumwa perezida wa FIFA yoherereje APR FC #rwanda #RwOT

    Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, Gianni Infantino yoherereje ubutumwa ikipe ya APR FC ayishimira ko yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

    Tariki ya 25 Kamena 2021, nibwo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, hari nyuma yo kunyagira Rutsiro FC ibitego 6-0.

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino abinyujije kuri perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yandikiye APR FC ayishimira kubera igikombe cya FERWAFA yegukanye.

    Iyi baruwa iragira iti'Nshuti perezida, nyemerera nshimire APR FC kuba yeregukanye shampiyona y’u Rwanda 2020/21. Iki gikombe nta gushidikanya ko ari umusaruro wo gukora cyane, ishyaka no kwiyemeza, buri umwe mu ikipe ashobora guterwa ishema n’uyu musaruro w’ingenzi. Munshimirire buri wese wabigizemo uruhare, ndabashishikariza gukomeza gukorera hamwe nk’ikipe, kugira ishyaka no kwiyemeza.'

    'Mu izina ry’umuryango mpuzamaanga wa ruhago, reka mfatirane aya mahirwe mbashimire na federasiyo yanyu y’umupira w’amaguru uruhare rwanyu mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu karere muri mo no ku Isi muri rusange.'

    Iki kikaba ari igikombe cya 19 APR FC yegukanye cya shampiyona mu mateka yayo, kikaba igikombe cya kabiri yegukanye idatsinzwe, ni nyuma y’icya 2019-2020.

    Ubu butumwa perezida wa FIFA, Infantino yoherereje APR FC, si umwihariko kuri yo kuko ni igikorwa FIFA ikunze gukora cyo gushimira ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona mu bihugu bitandukanye.

    Gianni Infantino yashimiye APR FC

    APR FC yegukanye igikombe cya 19 cya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-perezida-wa-fifa-yoherereje-apr-fc

  • Kamonyi: Abakozi 3 b'akarere na Rwiyemezamirimo batawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko kuri uyu wa 02 Nyakanga 2021 abakozi batatu b'Akarere ka Kamonyi bakorera mu Murenge wa Nyamiyaga, barimo; Kontabure/umucungamutungo w'Umurenge, Gitifu w'Akagari n'Umuyobozi w'Ikigo cy'ishuri batawe muri yombi na RIB. Aba biyongeraho Rwiyemezamirimo nawe watawe muri yombi.

    Abatawe muri yombi, ni; Niyonzima Jean Rene ariwe Mucungamutungo/Comptable w'Umurenge wa Nyamiyaga, Mugenzi JMV wahoze ayobora GS Mukinga, ubu akaba ayobora EP Munyinya, Bizimana Innocent uyu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mukinga, hamwe na Mushoza Cyrille Rwiyemezamirimo mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri.

    Itabwa muri yombi ry'aba bose uko ari bane ryabaye ku masaha atandukanye ndetse no mu buryo n'amayeri bitandukanye. Urugero ni nk'aho umwe muri aba ariwe Mucungamutungo w'Umurenge, amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ngo yasabye Rifuti imodoka, asiga Moto ye ku murenge yanga kwicwa n'ivumbi riri mu mayaga, biza kurangira ya Rifuti yasabye imwinjije muri RIB.

    Amakuru kandi agera ku intyoza.com ku ifatwa ry'aba bose ni ay'uko ibyo bose bakurikiranyweho bifitanye isano n'ibibazo byakomeje kuvugwa mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga, aho Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB mu karere ka Kamonyi rumaze igihe rubikurikirana ndetse bo kimwe n'abandi batari bake bakaba baragiye barwitaba mu rwego rwo gutanga amakuru.

    Andi makuru agera ku intyoza.com ni uko nyuma y'itabwa muri yombi ry'aba bantu bane hari n'abandi RIB igishakisha. Gusa Umuvugizi w'uru rwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye umunyamakuru ko agikusanya amakuru. Amakuru yandi aboneka nayo turayatangaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abakozi-3-bakarere-na-rwiyemezamirimo-batawe-muri-yombi-na-rib/

  • Uko mu minota ya nyuma Hakizimana Muhadjili yongeye gutenguha Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports yifuza gusinyisha rutahizamu Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi akinira ikipe ya AS Kigali, aho ikipe ya Rayon Sports yizeraga ko uyu ari wo mwaka mwiza wo kumusinyisha nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afite.

    Uyu mukinnyi mu mwaka ushize w’imikino ubwo yatandukanaga n’ikipe ya Emiarates Fc yo muri Leta ZUnze Ubumwe z’Abarabu, aho nabwo yari yamaze kumvikana na Rayon Sports ariko bikarangira yerekeje muri AS Kigali.

    Hakizimana Muhadjili yamaze kwerekeza muri Police FC avuye muri AS Kigali akiniye umwaka umwe
    Hakizimana Muhadjili yamaze kwerekeza muri Police FC avuye muri AS Kigali akiniye umwaka umwe

    Ubu yari yamaze kumvikana na Rayon Sports, aho yagombaga kuyisinyira kuri uyu wa Gatandatu.

    Kuri iyi nshuro ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ikorana ibiganiro n’uyu mukinnyi ndetse byasaga nk’ibyarangiye hasigaye ko umukinnyi ashyira umukono ku masezerano byagombaga gukorwa kuri uyu wa Gatandatu.

    Amakuru atugeraho avuga ko ikipe ya Rayon Sports yari yumvikanye na Hakizimana Muhadjili ko aza kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri ndetse banemeranyijwe ku mafaranga, impande zombi zinemeranya umushahara.

    Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Muhadjili yasubiye kureba abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, amakuru akavuga ko yahageze ibyo bari bumvikanye yabihinduye, byatumye ahita yerekeza mu ikipe ya Police Fc yamuhaye amasezerano y’umwaka umwe kuri Miliyoni 15 Frws, ndetse n’umushahara wa Miliyoni imwe.

    Si Rayon Sports gusa, ikipe ya AS Kigali nayo yifuzaga kuba yakongerera amasezerano Muhadjili ngo azanabafashe mu mikino ya CAF Confederation Cup bazahagarariramo u Rwanda, ariko birangira yerekeje mu ikipe ya Police FC.

    Gusa kugeza ubu ntabwo ikipe ya Police Fc yari yatangaza ku mugaragaro ko yasinyishije uyu mukinnyi, gusa inshuti za hafi y’uyu mukinnyi zemeza ko yamaze kwerekeza muri AS Kigali


  • Bugesera: Bahembye Akagari kitwaye neza mu kubaka ‘Umudugudu utagira icyaha’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize amezi abiri ubwo bukangurambaga butangiye, bukaba buzamara amezi atandatu. Nk’uko byasobanuwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Bugesera, Bagambiki Donath, mu kureba abitwaye neza muri ubwo bukangurambaga byashingiwe ku mikorere y’irondo, ikayi y’abinjira, ingamba zashyizweho zo gukumira ihohoterwa n’ iterambere ry’umuryango.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera CIP Musabyimana Vincent, yavuze ko ashimira ubuyobozi bw’Akagari ka Kagenge kubera imikorere myiza, ari na yo yatumye bahembwa, ariko abasaba gukomeza gukorana imbaraga kugira ngo bashobore gukumira ibyaha, kuko n’abakora ibyaha bakoresha imbaraga. Aho bakeneye imbaraga ziruseho ngo na Polisi izajya ibafasha.

    Muri urwo rwego rw’ubukangurambaga, ku rwego rw’Intara hahembwe Umurenge wabaye uwa mbere mu gukumira ibyaha muri buri Karere mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba. Mu Bugesera hahembwe Umurenge wa Ruhuha.

    Akarere ka Bugesera kahembye Akagari ka Kagenge, mu gihe Umurenge wa Mayange wo wahembye Umudugudu wa Murambi.

    Umurenge wabaye uwa mbere wahembwe amafaranga ibihumbi 200 Frw, Akagari gahembwa ibihumbi 100Frw, mu gihe Umudugudu wahembwe ibihumbi 50Frw, hakiyongeraho n’ibyemezo by’ishimwe.

    Urwiririza Seraphine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagenge, yavuze ko kuba bahembwe nk’Akagari kabaye aka mbere mu Bugesera, byabashimishije kuko bivuze ko ibyo bakora bigaragara, kandi bibongereye n’imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagize ati “Guhemba bigamije kwereka abakora neza ko tubibona. ‘Umudugudu utagira icyaha’ ni ukuntu twifuza kubaho, turi ahantu dutuye ntawuduhohotera, ntawudukurera ikibi…, Igihembo muhawe si kinini, ariko ni ikimenyetso, mukomereze aho, mukorere Abanyarwanda, murwanya ibyaha kuko ibyaha bidindiza iterambere.Turashimira ubuyobozi bw’Akagari ka Kagenge, ariko n’abaturage bakorana n’abo bayobozi.

  • Belarus yatahuye umugambi w'ihirikwa ry'ubutegetsi ihita ifunga umupaka wayo na Ukraine #rwanda #RwOT

    Belarus (Biélorussie) yafunze umupaka wayo na Ukraine, ivuga ko hari intwaro zirimo koherezwa rwihishwa mu gihugu hagamijwe guhirika ubutegetsi buriho.

    Perezida Alexander Lukashenko avuga ko ibyo biri mu mugambi w'ibihugu bikomeye wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwe, amazeho imyaka 27. Nta gihamya atanga.

    Perezida Lukashenko, yavuze ko inzego z'ubutasi za Belarus zavumbuye amatsinda y'imitwe y'iterabwoba yo mu mahanga icura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi. Yagize ati: 'Barenze umurongo. Ntitwabababarira'.

    Yavuze ko intwaro zarimo zohererezwa imitwe y'iterabwoba iterwa inkunga n'Ubudage, Lithuania, Pologne, Ukraine n'Amerika.

    Mu muhango wo kwizihiza imyaka 30 y'ubwigenge bwa Belarus nyuma yo gusenyuka kw'Ubumwe bw'Abasoviyeti, Perezida Lukashenko yagize ati:' Intwaro nyinshi zirimo kuva muri Ukraine ziza muri Belarus. Ni yo mpamvu nategetse abashinzwe umutekano ku mupaka gufunga byuzuye umupaka na Ukraine'.

    Yavuze ko azabaza umukuru w'Ubudage Angela Merkel n'abandi bategetsi ku bijyanye n'ayo makuru.

    Ukraine nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yahakanye kwivanga mu mitegekere ya Belarus ndetse ivuga ko gufunga uwo mupaka wa kilometero 1,084 bizatuma abaturage bayo 'bahababarira'.

    Belarus ihana imbibi na Ukraine mu majyepfo. Mu burengerazuba hari Pologne na Lithuania, mu majyaruguru hari Latvia (Lettonie), n'Uburusiya mu burasirazuba.

    Perezida Lukashenko.

    Iki cyemezo cyo gufunga umupaka kirushijeho kongera umwuka mubi mu mubano wa Belarus n'ibihugu bikomeye. Mu kwezi kwa gatanu, Leta ye yarakariwe n'amahanga ubwo yahatiraga indege ya Kompanyi Ryanair kugwa muri icyo gihugu, igata muri yombi umunyamakuru unenga Leta wari uyirimo. Ibyo byatumye ibihugu by'I Buray na Amerika bifatira ibihano Belarus.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/belarus-yatahuye-umugambi-wihirikwa-ryubutegetsi-ihita-ifunga-umupaka-wayo-na-ukraine/

  • MINAGRI yasobanuye ikibazo cy’amafi apima toni 109 yapfuye mu kiyaga cya Muhazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’ukwibirindura kw’amazi, bituma amazi yo munsi yivanga n’ayo hejuru, bizamura ‘algal bloom’ bitera kugabanuka k’umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) amafi akenera cyane cyane mu ijoro.

    MINAGRI yaboneyeho gusaba aborozi b’amafi bororera muri kareremba gutandukanya kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, kandi bagashyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 8 no gusukura kareremba mu buryo buhoraho. Barasabwa no kuroba amafi makuru ari ahari iki kibazo cyo kubura umwuka.

    Ayo mafi yipfushije ngo kirazira kuyarya. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko irimo gutegura uburyo bwo gushyira ubworozi bw’amafi muri gahunda y’igihugu y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ya ‘Tekana’. Ibi ngo bizafasha aborozi b’amafi kwirinda ibihombo nk’ibi.

    Soma HANO inkuru ivuga iby’urupfu rw’ayo mafi.