Blog

  • Bwa mbere mu myaka 27 Miss Jojo yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Miss Jojo yavuze ko bimutwaye imyaka 27 kugira ngo abashe gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri jenoside kuko ari cyo gihe yumva gikwiriye kuri we ndetse anishimira imyaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye.

    Ubuhamya bwe yabuhaye Akarere ka Bugesera n’ubundi avukamo na ko kabunyuza kuri twitter yako muri gahunda yo gutangaza ubuhamya bw’umuntu umwe kuri uru rubuga kuva gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka itangiye.

    Yavukiye i Nyamata nyuma y’igihe gito papa we yitaba Imana, we na mama we bimukira i Kigali kubera impamvu z’akazi mama we yakoraga.

    Jenoside itangira mu 1994 yari afite imyaka 11. Icyo gihe we na mama we bari batuye ku Mumena i Nyamirambo. Indege ya Habyarimana igihanurwa ku itariki 7 Mata, Miss Jojo avuga ko yabyutse asanga mama we yazinze ibintu byose amubwira ko bagomba guhunga kuko bagiye kubica.

    Batekereje guhungira ku ishuri rya St André riherereye i Nyamirambo ndetse no kuri Kiliziya yaho, ariko baza kumenya amakuru y’uko interahamwe zamaze kuhagota, bigira inama yo guhungira ku musirikare bari baturanye.

    Yakomeje agira ati “Twagiye kwihisha ku musirikare twari duturanye. Hashize iminsi Interahamwe zigerageza kuhadusohora ngo zitwice birananirana ariko inkuru itugeraho ko abari bihishe kuri hotel y’uwo musirikare bari kwicwa ndetse dukurikiraho, duhita dusubira iwacu.”

    “Ku wa 4 Gicurasi 1994, igitero cyaje iwacu baravuga bati ‘ufite icyaha wese ajye ku ruhande’. Mama bamwaka indangamuntu bayibonye bariyamira bati ‘nta soni?’ Uwitwa Murokore aba amurashe mu gatuza, mama ntiyasamba ahita apfa. Bantunze umunwa w’imbunda nsobanura uburyo ntari umututsi nkomoka ku Gisenyi, mbona imbunda ntikinyerekeyeho ndokoka ntyo.”

    Miss Jojo yavuze ko nyuma yo kurokoka yakiriwe n’abakobwa bari baturanye bamufata nka murumuna wabo kugeza Jenoside irangiye.

    Akomeza avuga ko Jenoside yamutwariye n’umuryango mugari yari afite i Bugesera ariko abo basigaranye babashije kumuha hafi nk’umwana wahungabanye, bamufata neza ndetse bamufasha kwiyakira no kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

    Miss Jojo yavuze ko byamutwaye imyaka 27 kugira ngo avuge ubuhamya bw’ibyamuyeho muri Jenoside kubera ko yizeye neza ko u Rwanda rwibohoye kandi urubyiruko ruriho ubu rubayeho mu mahoro.

    Mu butumwa yacishije kuri Twitter yagize ati “Byamfashe imyaka 27 gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyambayeho muri Jenoside ariko nzi neza ko ari cyo gihe cyiza kuko kinyemerera kwishyimira ‘Kwibohora 27’ nzi neza ko urubyiruko ruriho ubu rufite umutekano kandi tuzaharanira kuwusigasira- Ibyiza Biraharanirwa.”

    Yavuze ko nta kiza nko kuba mu gihugu kiyobowe n’Inkotanyi, aho umuntu aryama agasinzira yizeye umutekano we kandi akabaho nta wumuvangura mu bandi.

    Ati “Ibi bimpamiriza ko u Rwanda rufite icyizere ko rwibohoye by’ukuri! Kandi ndashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu cyacu […] Ubuzima mbayeho uyu munsi rwose bumpa icyizere ko kwibohora twabigezeho, ko umukobwa wanjye n’abandi bana b’abanyarwanda nka we noneho bakwizera kuba mu gihugu gitandukanye n’icyo nabayemo ndi umwana.”

    Yasoje avuga ko ibyo igihugu cyagezeho bigomba gusigasirwa, abanyarwanda bakarwanya bivuye inyuma abashaka kurusubiza inyuma ndetse n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

    Miss Jojo yavutse mu 1983, amenyekana mu Rwanda ubwo yatangiraga gukora umuziki mu 2006, gusa aza kuwuhagarika mu 2012 atangaza ko agiye mu bindi. Ubu ni umubyeyi ufite umwana n’umugabo bashakanye mu 2017.

    Miss Jojo yavuze ko byamutwaye imyaka 27 kugira ngo abashe gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri Jenoside

  • Iburasirazuba: Ingo zo mu Murenge wahize indi mu gukumira ibyaha zigiye gucanirwa ku buntu – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nyakanga 2021 ni bwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bufatanyije n’inzego z’umutekano bwahembye imirenge irindwi yahize indi mu kugira imidugudu itarangwamo icyaha muri gahunda yari yaratangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Iyi gahunda yatangije tariki ya 20 Mata uyu mwaka ikaba yari igamije kugira Umudugudu, Akagari n’Umurenge bitarangwamo icyaha, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanga udushya tugamije kurandura ibyaha aho bayobora.

    Nyuma y’amezi arenga abiri iyi gahunda itangijwe hatoranyijwe Umurenge muri buri Karere wahize indi mu kugira ibikorwa by’indashyikirirwa byo kurwanya ibyaha.

    Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wabaye uwa mbere ni Gasange, Bugesera ni Ruhuha, Ngoma ni Gashanda, Rwaagana ni Gishari, Kayonza ni Ruramira, Kirehe ni Nasho mu Karere ka Nyagatare ho ni Umurenge wa Karama ari na wo wabaye uwa mbere.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko Umurenge wahize indi yose mu Ntara bahisemo kuwutangamo umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ku baturage bose bawutuye badafite umuriro mu rwego rwo kubahemba.

    Ati “Amarushanwa, guhiga, ubudasa no kuba indashyikirirwa ni yo ntego yacu, rwose guhigana bitera ishema n’ubutwari, binatuma habaho uburyo twerekana indangagaciro zacu, icyo bifasha mu miyoborere myiza no kwerekana ubuyobozi buhamye.”

    Guverineri Gasana yavuze ko kandi gukora udushya nk’utu bituma umutekano hagati mu baturage ucungwa neza asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge gukomerezaho ngo kuko buri kwezi bazajya bagenzura banakurikirane buri Murenge kugeza mu Ukuboza ubwo bazongera gutanga ibihembo byisumbuyeho ku byo batanze uyu munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin wahize indi mirenge yavuze ko kimwe mu byatumye bahiga abandi ari radiyo y’Umudugudu bashyizeho, aho Umuyobozi umwe atanga ubutumwa bukumvikana mu midugudu yose nyamara we ubwe yibereye ku Murenge.

    Yavuze ko ubu buryo babukoresha mu kumvikanisha gahunda za Leta ku baturage ndetse bakanabwifashisha mu kubwira abaturage ibitagenda neza mu Murenge wabo ku buryo babikosora, yavuze ko ikirenze kuri ibi banashatse umurongo utishyurwa ubahuza n’abaturage bose kuburyo ugize ikibazo bahita babimenya.

    Bimwe mu byashingiweho mu kumenya Umudugudu, Akagari n’Umurenge bitarangwamo icyaha, harimo kureba niba bafite amarondo akora, aya marondo arimo ay’umwuga yishyurwa n’abaturage ndetse n’andi ararwa n’abaturage afasha mu kurwanya ibyaha mu midugudu.

    Uretse guhemba Umurenge wahize indi ku rwego rw’Intara hanahembwe Akagari kahize utundi muri buri Karere aho kahawe ibihumbi 100 Frw, Umudugudu wahize indi muri buri Karere na wo wahawe ibihumbi 50 Frw mu rwego rwo kubashimira.

    Buri munyamabanga Nshingwabikorwa wabaye uwa mbere muri buri Karere yahembwe

    Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko iyi gahunda imaze gutuma ibyaha bigabanuka hirya no hino mu mirenge no mu midugudu

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin wahize indi mirenge yavuze ko kimwe mu byatumye bahiga abandi ari radiyo y’Umudugudu bashyizeho

  • Gicumbi&Rulindo : Ba Gitifu babiri bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu tubari bica icyaka #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi babiri, bafashwe banyera inzoga mu tubari rwihishwa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jerome.

    Hari kandi Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.

    Uriya w’Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jerome, yafashwe ubwo Polisi yari mu mukwabu wo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aza gusangwa yibereye mu kabari ari kumwe n’abandi baturage bikingiranye.

    Bari mu kabari k’uwitwa Cyuzuzo J.Paul w’imyaka 24 y’amavuko ndetse n’abandi bantu batatu, bose bakaba bafashwe bakaba bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Bukure.

    Naho Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, we yafatiwe mu kabari k’umuyobozi w’Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w’imyaka 38 na we warimo gucuruza inzoga.

    Abaturage bari muri ako kabari bahise biruka ndetse n’umuyobozi w’Umudugudu ahita atoroka n’ubu akaba agishakishwa naho Byamungu Martin, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

    CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage (Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yibutsa ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa aho kuba bamwe mu baziyobora bakwerekana urugero rubi.

    Yagize ati “Umuyobozi akwiye kubera intangarugero abo ayobora. Uwagiye mu kabari katemewe abizi ndetse akanajyanamo n’abo ayobora biragoye ko haboneka umusaruro mwiza mu bukangurambaga turimo bwo kurwanya Covid-19.'

    Avuga ko ari yo mpamvu bariya bayobozi bafashwe, bakaba bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse no kutuzuza inshingano bashinzwe.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse gusaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko bakwiye guhozaho bigisha abo bayobora ariko kandi bakanatanga urugero rwiza mu kubahiriza ingamba zashyizweho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Rulindo-Ba-Gitifu-babiri-bafunzwe-nyuma-yo-gufatirwa-mu-tubari-bica-icyaka

  • AMAFOTO : Amafi apima toni zirenga 100 yo muri Muhazi yapfuye urupfu rutunguranye #rwanda #RwOT

    Aya mafi abarirwa muri toni 110 arimo toni 100 zo mu kiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Munyiginya na toni 10 zo mu Murenge wa Musha, yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Nyakanga 2021.

    Umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Ishami ry’Ubworozi, Niyitanga Jean de Dieu, yavuze ko ariya mazi yazize ukwihinduranya kw’amazi kwatewe n’umuyaga mwinshi watumye mu kiyaga hazamuka gaz yitwa Amonia.

    Iyi gaz ngo iza iyo amazi yibirinduye ikazamuka iturutse hasi ku mazi. Iyi gaz y’uburozi iterwa n’umwanda w’amafi uba ujya hasi, ngo iyo habayeho ikintu gituma yihindura bituma umwuka uba muke mu kiyaga amafi akazamuka hejuru ngo afate umuyaga bikarangira apfuye.

    Ati 'Ku itangiriro zijya hejuru gushaka umwuka zikasama, iyo rero zasamye zikabura umwuka zigenda zicika intege zimanuka hasi zigahura na ya gaz zigapfa.'

    Niyitanga yavuze ko kugeza ubu bamaze kumenya amakuru y’aborozi babiri b’amafi harimo uwapfushije ibihumbi icumi apima amagarama guhera kuri 500 n’ikilo, undi wororera mu Murenge wa Munyiginya we ngo yapfushije toni 100.

    Yakomeje asobanura ko amafi yapfuye muri ubwo buryo aba yangiritse ku buryo hatagira umuntu wayarya kuko yamutera ikibazo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Amafi-apima-toni-zirenga-100-yo-muri-Muhazi-yapfuye-urupfu-rutunguranye

  • Umujyi wa Kigali wafunze ku Iposita kuko bo bakomeje gukora ari 100% #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’umujyi buvuga bwasanze hari ubucucike bukabije kuko abacuruzi bakoraga ari 100% mu gihe amabwiriza mashya aheruka kujyaho agena ko imibare itagomba kurenga 50%.

    Inyubako ifite iki gikari kizwi nko ku Iposita, yitwa Citizen Corner, ikaba yafunzwe mu gihe kingana n’iminsi 7 ndetse nyirayo akaba yahanishijwe gutanga amande y’ibihumbi 300 Frw.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge gaherereyemo iriya nyubako, bwibutsa ko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ndetse n’Igihugu.

    Amabwiriza ahererutse gushyirwaho na Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kubahirizwa ku wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, agena ko ibikorwa by’ubucuruzi bizakomeza ariko ababyitabira ntibarenze 50 y’abari basanzwe bahakorera.

    Ibikorwa by’ubucuruzi bisa nk’aho ari byo byitaweho cyane mu mabwiriza mashya aheruka kuko mu Mujyi wa Kigali no mu Turere umunani, ibiro byose byaba ibya Leta n’iby’abikorera byafunzwe ubu abakozi bakaba bakorera mu rugo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umujyi-wa-Kigali-wafunze-ku-Iposita-kuko-bo-bakomeje-gukora-ari-100

  • Uko Hakizimana Muhadjili wari mu biganiro na Rayon Sports yerekeje muri Police FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports yifuza gusinyisha rutahizamu Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi akinira ikipe ya AS Kigali, aho ikipe ya Rayon Sports yizeraga ko uyu ari wo mwaka mwiza wo kumusinyisha nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afite.

    Uyu mukinnyi mu mwaka ushize w’imikino ubwo yatandukanaga n’ikipe ya Emirates Fc yo muri Leta ZUnze Ubumwe z’Abarabu, aho nabwo yari yamaze kumvikana na Rayon Sports ariko bikarangira yerekeje muri AS Kigali.

    Hakizimana Muhadjili yamaze kwerekeza muri Police FC avuye muri AS Kigali akiniye umwaka umwe
    Hakizimana Muhadjili yamaze kwerekeza muri Police FC avuye muri AS Kigali akiniye umwaka umwe

    Ubu yari yamaze kumvikana na Rayon Sports, aho yagombaga kuyisinyira kuri uyu wa Gatandatu.

    Kuri iyi nshuro ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ikorana ibiganiro n’uyu mukinnyi ndetse byasaga nk’ibyarangiye hasigaye ko umukinnyi ashyira umukono ku masezerano byagombaga gukorwa kuri uyu wa Gatandatu.

    Amakuru atugeraho avuga ko ikipe ya Rayon Sports yari yumvikanye na Hakizimana Muhadjili ko aza kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri ndetse banemeranyijwe ku mafaranga, impande zombi zinemeranya umushahara.

    Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Muhadjili yasubiye kureba abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, amakuru akavuga ko yahageze ibyo bari bumvikanye yabihinduye, byatumye ahita yerekeza mu ikipe ya Police Fc yamuhaye amasezerano y’umwaka umwe kuri Miliyoni 15 Frws, ndetse n’umushahara wa Miliyoni imwe.

    Si Rayon Sports gusa, ikipe ya AS Kigali nayo yifuzaga kuba yakongerera amasezerano Muhadjili ngo azanabafashe mu mikino ya CAF Confederation Cup bazahagarariramo u Rwanda, ariko birangira yerekeje mu ikipe ya Police FC.

    Gusa kugeza ubu ntabwo ikipe ya Police Fc yari yatangaza ku mugaragaro ko yasinyishije uyu mukinnyi, gusa inshuti za hafi y’uyu mukinnyi zemeza ko yamaze kwerekeza muri Police FC


  • Umukozi wa REG yafashwe yakira ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bazimaziki ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza, igabasaba abantu gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 2040.

  • RDC: Perezida Tshisekedi arateganya kwiyamamariza indi manda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Tshisekedi
    Perezida Félix Tshisekedi

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu (RTNC), ku wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yagize ati “Ku bijyanye no kuba nakongera kwiyamamaza mu 2023 … ndashaka gukomeza. Hari icyerekezo mfitiye iki gihugu, ndashaka kubona iki gihugu gihinduka, nizera ko dufite amahirwe n’uburyo bwo guhindura iki gihugu.”

    Ati “Sinshaka ko abantu batekereza ko kuva mfite iyo ntego, ngiye kwitwara nk’urimo kwiyamamaza. Igihe umurimo uzaba urangiye, tuzahindukira dusange abaturage tujye kubasaba amajwi”.

    Iminsi ibiri mbere y’icyo kiganiro yagiranye na RTNC, yari yagiranye ikindi kiganiro n’Ikinyamakuru Jeune Afrique. Iyo gihe Perezida Tshisekedi nabwo yavuze amagambo agaragaza ko yifuza kongera kwiyamamariza uwo mwanya. Yagize ati “Mfite uburenganzira bwo kuba nayobora manda ebyiri, kuki nagarukira mu nzira? Mfite icyerekezo ntegurira iki gihugu, ndashaka kugishyira mu bikorwa. Abaturage nibaramuka bemeye kumpa iyo manda ya kabiri, nzakomeza gahunda niyemeje. Nyuma nirangira nzahereze undi uzakurikiraho”.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riteganya ko manda z’umukuru w’Igihugu zitagomba kurenga ebyiri, kandi manda imwe ikaba imara imyaka itanu(5).

    Félix Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika mu kwezi k’Ukuboza 2018, arahirira kuyobora Congo-Kinshasa mu 2019, asimbuye Perezida Kabila Joseph kuri uwo mwanya. Icyo gihe ngo basinyanye amasezerano y’ubufatanye, ariko Perezida Tshisekedi yashyize iherezo kuri ayo masezerano mu Kwezi k’Ukuboza 2020. Uhereye ubwo, agenzura inzego zose z’icyo gihugu ku buryo busesuye.

    Abajijwe ku bijyanye n’umubano hagati y’igihugu cye n’ibihugu by’abaturanyi by’umwahiriko u Rwanda, Perezida Tshisekedi yavuze ko yahinduye uburyo nyuma y’imyaka y’umubano utari mwiza hagati ya Kinshasa na Kigali. Tshisekedi ati “Ni ngombwa kubana neza n’ibihugu duturanye no kubana na byo mu mahoro”.