Blog

  • Nyanza: Abandi bantu barindwi bakekwaho ubujura n'ubugizi bwa nabi batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba bakekwaho ibyaha birimo gukomeretsa abantu umunani, kwiba amabuye no kwangiza ibikoresho bahasanze, bakaba biyongera ku bandi 17 baheruka gufatwa.

    Ni nyuma y'aho mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2025, bikekwa ko ari bo bagiye mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro cya Sosiyete yitwa Almaha Mining kiri mu Kagari ka Gahunga, Umudugudu wa Gatare, bakomeretsa abantu umunani, biba amafaranga ndetse bangiza ibikoresho, baniba amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Coltan agera ku biro 200.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko aba bafashwe baje biyongera ku bandi 17 bafashwe nyuma gato y'uko bakora ibyaha bakekwaho, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana na bo.

    Yagize ati 'Nyuma y'uko dufashe abantu 17 bakekwaga kugira uruhare mu gutera Sosiyete icukura amabuye y'agaciro yitwa Almaha, bagakomeretsa abantu umunani, bakiba amabuye y'agaciro ya coltan, amafaranga ndetse bakangiza n'ibikoresho, ubu twafashe n'abandi barindwi, bose bari gukurikiranwa mu mategeko n'inzego zibishinzwe.'

    Urugomo rushingiye ku mabuye y'agaciro si ubwa mbere rwumvikanye, intandaro ikaba ari uko baba bahize imari ishyushye, kugeza ubu uru rugomo rukaba rumaze gufatirwamo abagera kuri 24.

    Indi nkuru wasoma: https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abantu-17-bakekwaho-ubujura-n-ubugizi-bwa-nabi-batawe-muri-yombi

    Abandi bantu barindwi bakekwaho ubujura n'ubugizi bwa nabi batawe muri yombi mu Karere ka Nyanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abandi-bantu-barindwi-bakekwaho-ubujura-n-ubugizi-bwa-nabi-batawe-muri

  • Yaguze ibirahure bibiri bya byeri kuri miliyoni 2,4 Frw aho kuba ibihumbi 24 Frw – #rwanda #RwOT

    Yagiye muri restaurant atumiza ibirahure bibiri bya byeri n'agasahani kamwe k'amafiriti. Yagomba kwishyura ama-euro 14,85, hafi ibihumbi 25 Frw. Aho kwishyura ayo mafaranga aribeshya yishyura asaga miliyoni 2,4 Frw (1.485€) akoresheje ikarita ye ya banki, asabye banki ko iyamusubiza irabyanga.

    Ikosa ryabaye ni ukwibeshya zeru imwe inyuma y'amafaranga yagombaga kwishyura. Yari yaciwe ama-peso 310 ariko aribeshya yongeraho indi zeru inyuma ku mashini bishyuriraho, yishyura 31.000.

    Atashye yagiye kuri banki, asobanura uko byagenze ndetse kuri we, yumvaga ko amafaranga angana atyo atari akwiriye kuva kuri konti icyarimwe, ko banki yagombaga kuyahagarika.

    Banki imuteye utwatsi, yagannye ikigo cyigenga gifasha abafite ibibazo by'imari mu Buholandi, asobanura uko ikibazo kimeze. Yabajijwe uko byagenze, avuga ko ari we wemeje ko ayo mafaranga ava kuri konti akoresheje umubare w'ibanga we, ariko ko yari yibeshye.

    Harebwe icyo amategeko ateganya, byanzurwa ko umuntu adasubizwa amafaranga igihe ari we wemeje umubare w'ibanga ku giti cye, birangira ahombye atyo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yaguze-ibirahure-bibiri-bya-byeri-kuri-miliyoni-2-4-frw-aho-kuba-ibihumbi-24

  • U Rwanda rukeneye miliyari 5 Frw zo kuvana ku isoko 'casques' zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo yari mu bukangurambaga MININFRA yakoreye mu Karere ka Musanze, bwo gusobanurira abamotari ibyiza byo gukoresha 'casques' zigezweho, zifite ubuziranenge.

    Twagirimana yavuze ko hakenewe ko hakoreshwa 'casques' zujuje ubuziranenge, zarinda umutwe w'umuntu mu gihe cy'impanuka, yemeza ko bakoze ubushakashatsi basanga ko izihari zitarinda umuntu ku kigero cyo hejuru.

    Ati 'Dukeneye gukomeza kunoza no kubungabunga ubuzima bw'abakoresha moto. Habarurwa abamotari barenga ibihumbi 50, ubwo hakenewe 'casques' ibihumbi 100. Byasaba igihugu asaga miliyari 5 Frw, kugira ngo izisanzwe zivanwe ku isoko.'

    Twagirimana yasezeranyije abamotari ko 'casques' zujuje ibisabwa zigiye kuba nyinshi ku isoko bitume igiciro cyazo kikaganyuka.

    Iraguha Jean Claude utwara abagenzi kuri moto yagize ati 'Izi 'casques' nubwo tutarazibona ariko twabwiwe ko ari nziza kuruta izo twari dusanganywe. Nidusanga zikomeye kuruta izo dusanganwe bizaba ari akarusho.'

    Akomeza avuga ko bifuza ko igiciro cyazo gikwiriye gusatira igisanzweho, kandi bakazibonera hafi, kugira ngo bazoroherwe kuzibona.

    Guverinoma y'u Rwanda ubu yatangiye gukorana n'abinjiza moto mu gihugu, bagasabwa kwinjiza izujuje ubuziranenge ku buryo uwo izajya isaziraho azajya aba ari yo asanga ku isoko, izindi zikazagenda zivanwaho buhoro buhoro.

    MININFRA ihamya ko kuva mu Ukuboza 2024 nta 'casques' itujuje ibisabwa yemerewe kwinjira mu Gihugu.

    'Casques' zisanzwe ku isoko zigura ibihumbi 20 Frw ku isoko ry'u Rwanda.

    Casques zigomba kuba zarapimwe, zigaragaza ko zujuje ubuziranenge buteganywa na Loni bwo kuba zikomeye, zidapfa kumeneka, zitavuna abazambaye, ziborohereza kumva no kureba neza, kandi ifite ikirahure kidashobora kumeneka ngo kimukomeretse.

    Abatwara moto bo mu Mujyi wa Musanze bitabiriye ubu bukangurambaga bwo gukoresha ‘casques’ zujuje ubuziranenge

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bari mu Stade Ubworoherane y’i Musanze mu bukangurambaga bwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo bwo gukoresha ‘casques’ zujuje ubuziranenge

    Abamotari b’i Musanze bitabiriye ubukangurambaga bwa MININFRA bwo gukoresha ‘casques’ zujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-5-frw-zo-kuvana-ku-isoko-casques-zitujuje

  • RFI yatanze ibimenyetso bya gihanga mu madosiye ibihumbi 73 – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga muri Repubulika ya Gambia, Hassan Bubakar Jallow yasuraga RFI ku wa 21 Gicurasi 2025, aho yatemberejwe ibice bigize iki kigo anasobanurirwa imikorere yacyo n'umusaruro kimaze gutanga mu butabera bw'u Rwanda.

    Umuyobozi wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, yagaragaje ko iki kigo kimaze kuba nk'urutirugongo mu butabera bw'u Rwanda kubera ko mu myaka itanu ishize kimaze gutanga amakuru ku madosiye menshi ari mu nkikoo.

    Ati 'Rwanda Forensic Institute imaze gukemura ibibazo bikomeye birenga ibihumbi 73 benshi cyane barafashwe ndetse hari n'abafashwe kubera za telefone zabo bakoresheje tugasanga mbere yo gukora icyaha bagiye bakorana bakoresheje ikoranabuhanga.'

    Yakomeje ashishikariza abanyarwanda kwirinda gukora ibyaha kuko iyi laboratwari yashyizweho mu rwego rwo gukumira ibyaha.

    Binyuze mu itegeko N°41/2016 ryo ku wa 15/10/2016, iyari Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera yagizwe ikigo cya Leta kugira ngo irusheho gutanga serivisi ku nzego z'ubutabera.

    Mu 2023 hongeye kuba izindi mpinduka, RFL igirwa Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera kizwi nka RFI, ubushobozi bwayo buragurwa ku buryo uyu munsi itanga serivisi 12 zijyanye n'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Ku rundi ruhande Perezida w'Urukiko rw'Ikrenga rwa Gambia, Hassan Bubakar Jallow, yasabye imikoranire n'iki kigo cya RFI mu kurushaho gutanga ubutabera buboneye mu gihugu cye.

    Jallow yavuze ko Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera ari inkingi ya mwamba mu itangwa ryabwo, kuko hari ibyaha biba bidashobora gukurikiranwa hatabayeho ubwo bumenyi buhanitse.

    Yakomeje avuga ko ibyo yabonye ari ibintu bitangaje cyane, kuko bigaragaza ahantu hagezweho hashobora gusesengura ikimenyetso icyo ari cyo cyose, kandi byemewe ku rwego mpuzamahanga bityo ari intambwe ikomeye cyane u Rwanda rwagezeho.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr Charles Karangwa yahamije ko bafatiye runini ubutabera mu Rwanda

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Gambia, Hassan Bubacar Jallow ashyikirizwa na DR. Charles Karangwa impano yamugenewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-yatanze-ibimenyetso-bya-gihanga-mu-madosiye-ibihumbi-73

  • Abanyarwanda 642 bavuye mu maboko ya FDLR bageze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ashyira saa sita z'amanywa zo ku wa 22 Gicurasi 2025, ni bwo bakiriwe ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE abatashye bose ari 642 babarirwa mu miryango 232.

    Biteganyijwe ko bose bahita bajyanwa mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi.

    Ku nshuro ya mbere hatahutse Abanyarwanda 360, bajyanwe mu nkambi y'agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, ariko icyiciro cya kabiri cy'abatahutse bari 796 bose bahise bajyanwa mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

    Abanyarwanda basaga 2,500 nibo bamaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda, igikorwa kizagirwamo uruhare n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR.

    Basanzwe imodoka zibajyana mu nkambi zibategereje

    Abanyarwanda 642 bakiriwe ku mupaka wa Rubavu

    Barahita bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-642-bavuye-mu-maboko-ya-fdlr-bageze-mu-rwanda

  • U Rwanda rugiye gutangiza amasomo ya kaminuza mu bya nucléaire – #rwanda #RwOT

    Ni amasomo biteganyijwe ko azaba abarizwa muri Koleji yigisha ibijyanye na siyansi n'ikoranabuhanga (CST). Azajya amara imyaka ine, abayarangije bahabwe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'ubumenyi mu bya nucléaire n'ikoranabuhanga (Bachelor of Science programme in Nuclear Science and Technology).

    Aya masomo yatekerejweho mu gukomeza gufasha u Rwanda mu cyerekezo rufite cyo gukoresha ingufu za nucléaire muri gahunda zigamije guteza imbere igihugu no guhindura imibereho y'abaturage.

    Abanyeshuri baziga muri iri shami bazahabwa ubumenyi bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo bw'iterambere, aho kuzikoresha nk'intwaro.

    Mu Rwanda byitezwe ko ingufu za nucléaire zizajya zifashishwa mu buvuzi, ubuhinzi no mu nganda cyane cyane mu bijyanye no gupima ubuziranenge bw'ibikoresho bitandukanye.

    Umuyobozi wa Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Ignace Gatare, yabwiye The New Times ko iby'ibanze byamaze gukorwa ngo iri shami ritangizwe.

    Ati 'Dutegereje icyo Inama y'amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) izatubwira mu bijyanye na gahunda y'igihugu yo gutanga uburenganzira mu itangizwa rya gahunda y'amasomo nshya.'

    Prof. Gatare ntiyigeze atangaza igihe iri shami rizatangirizwa, gusa yavuze ko 'ni vuba bishoboka'.

    Gahunda y'aya masomo itangajwe mu gihe u Rwanda rufite gahunda yo gutangiza ikigo kizajya gikora ubushakashatsi ku bya nucléaire. Kizatangizwa ku bufatanye n'u Burusiya.

    Biteganyijwe ko abazajya barangiza aya masomo ya kaminuza bashobora no gukora muri iki kigo.

    Mu myaka y'ibanze, abiga aya masomo bazajya babanza gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'Ubugenge, Imibare, Ikoranabuhanga n'ibindi, nyuma noneho babone kwinjira neza mu masomo y'ibya nucléaire.

    Mu 2024 Leta y'u Rwanda yatangaje ko hamaze kwemezwa inyigo y'umushinga wo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire, [Center for Nuclear Science and Technology- CNST].

    Biteganyijwe ko imirimo nyirizina yo kubaka izatangira mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, ikaba yarangira itwaye miliyoni ziri hagati ya 600 na 800 z'Amadolari ya Amerika, ariko akaba ashobora kwiyongera cyangwa kugabanyuka.

    Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kwitegura gutangira kubyaza umusaruro ibijyanye na nucléaire.

    Ku wa 13 Gicurasi 2025, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangiza ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire, kuko umwaka wa 2025 uzarangira rubonye imashini igezweho ikoreshwa muri ubu buvuzi izwi nka 'PET (Positron Emission Tomography)'.

    Kugeza mu 2024, abanyeshuri bo mu Rwanda 160 bari baroherejwe kongera ubumenyi mu bijyanye nucléaire mu Burusiya.

    Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw'indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ari yo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n'umutekano kuko nko mu byuma bisaka ari zo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.

    Zishobora gukoreshwa kandi mu bijyanye no gutanga amashanyarazi, gahunda na yo u Rwanda ruhanze amaso.

    Kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi ari na yo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire abanza gutekereza ko zaba zigamije gukora intwaro.

    UR igiye gutangiza amasomo ya kaminuza mu bya nucléaire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gutangiza-amasomo-ya-kaminuza-mu-bya-nucleaire

  • Nyamagabe: Abagore 53 bafungiye ibyaha bya Jenoside batangiye gutegurirwa gutaha – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiye ku wa 20 Gicurasi 2025, mu Igororero ry'agabore n'abakobwa rya Nyamagabe.

    Umuyobozi Nshingabikorwa, Ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiye kubana neza n'abo bagiye gusanga hanze barimo abo bahemukiye n'abandi Banyarwanda, birinda isubiracyaha.

    Yabibukije ko bagomba no kwitegura kwakira impinduka zabaye mu miryango yabo igihe batari bahari, bakemera kuzakira uko bazasanga imiryango yabo ibanye, birimo kwakira abana basanga baravutse nyuma, imiyoborere y'umutungo n'ibindi, kandi bakajyana na gahunda za Leta.

    Ati 'icyo tubasaba ni uko bazabana neza n'abo basanze kandi bakanasigasira ubumwe bw'Abanyarwanda. Mwibuke ko mugiye kujya mu miryango, muzihatire kumvikana n'abo musanze, kuko muzasanga baramenyereye kwifatira ibyemezo. Muziyunge na bo, kuko hari bamwe banabeshye abo mu miryango yabo ku byaha bakoze.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho ko azatuma aba bagororwa bajya ku rugero rukwiye rutuma basohoka biteguye kujyana n'abandi muri byose bidasize n'iterambere.

    Yagize ati 'Twishimiye uyu munsi, igihe mumaze hano ni igice kinini cy'ubutabera kidufasha gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bwacu, kuko mu bihe byashize, hari igihe udutabera butatangwaga, biza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mwagizemo uruhare.'

    'Hanze mugiye kuza, harasabwa gutegurwa. Aya masomo mugiye guhabwa ni abategura kugaruka mu muryango, iyi ni intango ibaduha mu muryango mugari. Muri iki gice cy'ubuzima, natwe twiteguye ko muzatwegera, aho ubuyobozi bw'ibanze buzabana namwe, bakabaherekeza mu rugendo rwanyu mugatanga umusanzu wanyu no mu iterambere.'

    Mu nyigisho bagiye guhabwa harimo izijyanye n'ubumwe n'ubudaheranwa, amateka y'igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibirebana n'ubuzima bw'igihugu birimo n'iterambere.

    Aya mahugurwa y'abagore 53 abaye nyuma n'andi yahawe abagororwa b'abagabo 170 yabereye mu Karere ka Nyamasheke, akaba azahabwa n'agarorwa b'abagore bavuye mu magororero ane arimo irya Nyamagabe yanabakiriye, irya Ngoma, Nyarugenge ndetse na Musanze, barimo abari barakatiwe ibihano by'imyaka kuva ku 10 kugeza kuri 25.

    Igororero rya Nyamagabe ryatangiye mu 1968, mu 2014 ihabwa inshingano yo gufungirwamo abagore gusa.

    Kuri ubu rifungiyemo abagororwa 1799, harimo abagabo 294 gusa, bafasha mu mirimo imwe n'imwe y'igororero.

    Umukozi wa MINUBUMWE Ushinzwe Gusubiza mu Buzima busanzwe Ibyiciro Byihariye b’Abanyarwanda, Ndayambaje Emmanuel(uri hagati) ni we watangiye atanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda

    Umuyobozi Nshingabikorwa, Ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yasabye abagororwa bari guhabwa aya mahugurwa kwitegura kujya kubana n’abandi amahoro

    Abagororwa bagiye gusoza ibihano by’ibyaha bakoze muri Jenoside batangiye guhabwa amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abagore-53-bafungiye-ibyaha-bya-jenoside-batangiye-gutegurirwa-gutaha

  • Nyamasheke: Bifuza ko abakekwaho kwica umukecuru warokotse Jenoside baburanishirizwa ahabereye icyaha – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Gicurasi 2025, nibwo uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi yishwe.

    Abageze aho aho uyu mukecuru yiciwe bavuga ko basanze yatemeshejwe umupanga mu misaya yombi.

    Nyirahabimana Vestine wari uturanye na nyakwigendera yabwiye IGIHE ko nyakwindera yajyaga amubwira ko afite ubwoba ko bazamwica.

    Ati “Yajyaga ambwira ngo erega n'ubundi bazatwica, nkabona afite ubwoba. Yari umukecuru ugwa neza w'intangarugero mu mudugudu. Tursaba ko ababikoze bazabazana hano bakabacira urubanza tubareba icyaha cyabahama bagahabwa igihano kibakwiriye”.

    Umushinjacyaha ukorera mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke, Muhigirwa Esther, mu nama ubuyobozi bw'Intara buherutse kugirana n'abaturage ku Kibuga cy'umupira cya Shangi yagaye abaturanyi ba nyakwigendera, batamutabaye bakaba batanatanga amakuru ngo uwamwishe amenyekane.

    Ati “Umukecuru ari mu nzu wenyine, ntuzi uko yaraye, abantu bose bahageze ari uko yapfuye! Uri umugore ntuzi amakuru y'umukecuru muturanye, uri umugabo ukajya mu nzu ukaryama ugasinzira utazi amakuru y'umukecuru utuye hepfo y'iwawe, bugacya ugafata isuka ukajya guhinga nimureke tugire umutima wa kimuntu, duturane, dutabarane”.

    Me Muhigirwa yijeje aba baturage ko amaherezo ubutabera buzatangwa.

    Ati “Icyo mbizeza cyo, aba bagizi ba nabi bazaboneka, kandi ubutabera buzatangwa. Ndatwara ubutumwa bazaze baburangishirizwe hano imbere yanyu. Kugira ngo tumenye ububi bw'ibyaha. Umuntu ntabwo amaraso ameneka ngo birangirire aho”.

    Nyakwigendera yashyinguwe tariki 20 Gicurasi 2025. Abantu bane ni bo bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw'uyu mukecuru.

    Abaturage ba Shangi bababajwe n’urupfu rw’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe atemwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bifuza-ko-abakekwaho-kwica-umukecuru-warokotse-jenoside

  • RwandAir yashyizeho urugendo rwihariye kubera umutambagiro w'i Mecca – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyo RwandAir yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

    RwandAir ntabwo isanzwe ikora urugendo Cotonou-Madinah, ahubwo yatangaje ko yashyizeho iyi ndege mu rwego rwo gufasha aba bayoboke b'Idini ya Islam.

    Izi ngendo zakozwe n'indege Airbus A330-300, RwandAir yatangaje ko 'zigaragaza umuhate wayo mu guhuza abatuye hirya no hino muri Afurika. Twifurije abitabiriye umutambagiro bose urugendo rwiza.'

    Mu nkingi eshanu zubakiyeho ukwemera kwa Islam, hari iteganya ko buri wese akwiye kujya i Mecca muri Arabie Saoudite mu Mutambagiro Mutagatifu (Hijja) nibura inshuro imwe mu buzima k'ufite ubushobozi.

    I Mecca hahurira abaturutse ku Isi yose barimo n'Abanyarwanda.

    RwandAir yashyizeho urugendo 'Cotonou-Madinah' rwihariye kubera umutambagiro w'i Mecca

    RwandAir yorohereje Abayisilamu kwitabira umutambagiro w'i Mecca

    Abakozi ba RwandAir bari bambaye bijyanye n'imyemerere y'abakiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yashyizeho-urugendo-rwihariye-kubera-umutambagiro-w-i-mecca

  • Umunyarwandakazi yabaye indashyikirwa mu ishuri rya gisirikare muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Amakuru yashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda agaragaza ko Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro yari amaze igihe yiga muri US Coast Guard Academy, ishuri rya gisirikare riherereye i Connecticut.

    Ubwo iri shuri ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya 144, Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro ni umwe mu banyeshuri batsinze neza kuko yabonye 'Grande distinction'.

    Yize ibijyanye no gusesengura amakuru no gukora ubushakashatsi bugenderwaho mu gutegura igikorwa cya gisirikare (Operations Research and Data Analytics).

    Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku ruhande rw'u Rwanda witabiriwe n'Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Loni, Col Deo Mutabazi.

    Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro yabaye indashyikirwa mu ishuri rya gisirikare muri Amerika

    Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro ni Umunyarwandakazi ubarizwa muri RDF

    Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro hamwe na Col Deo Mutabazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwandakazi-yabaye-indashyikirwa-mu-ishuri-rya-gisirikare-muri-amerika