Blog

  • Uburezi iyo bubaye bubi buhinduka uburozi – Meya Mulindwa ku rubyiruko rwa ULK Rubavu – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, cyabereye muri iri shuri, kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gicurasi 2025.

    Yagize ati 'Turi ku ishuri rihurirwamo n'abantu b'urubyiruko, rihuza abanyabwenge hakabaye hava ibisubizo kuruta uko hava ibibazo, kuko uburezi ari inzira yo gutera imbere no guteza imbere Igihugu, iyo bubaye bubi dukwiriye kubwita uburozi, by'umwihariko hari benshi bagakumiriye Jenoside yakorewe Abatutsi bari barize ahubwo bayijanditsemo kubera uburezi bubi bari barahawe.'

    Meya Mulindwa yakomeje avuga ko ibyiyongeraga kuri siyansi abanyeshuri bigaga birmo kuyigoreka ari byo byahindutse uburozi bigera ubwo umuntu afata umuhoro akayobora igitero ntatekereze ko umuntu ari nk'undi.

    Yibukije uru rubyiruko ko ishuri rikwiye kubabera umwanya mwiza wo gukorera igihugu no kurinda abanyarwanda, ntiribabere inzira y'amacakubiri, bakita ku byiza bakirinda ikigare.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, mu butumwa yahaye uru rubyiruko rw'abanyeshuri yarwibukije guhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barabeshya ndetse baranashinyagura, kuko harimo abitwaza ihanuka ry'indege kandi mu Gihugu cy'u Rwanda si ho honyine indege yaguye, n'ahandi ziragwa, birababaje kubona uruhinja rwicwa ngo ni uko indege yaguye kandi rutazi iby'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, nimwibaze umurwayi uri mu bitaro udafite imbaraga kwicwa ngo ni uko indege yaguye, rubyiruko rero ntimugashukwe, ahubwo muhangane n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Yibukije kandi uru rubyiruko ko Jenoside yateguwe n'abarimo abarimu ba Kaminuza bishe bagenzi babo n'abanyeshuri bica bagenzi babo.

    Ati 'Birababaje ko abahakana Jenoside bakanapfobya Jenoside harimo abize Kaminuza, bisa nk'aho Jenoside yakorewe Abatutsi nta somo yabasigiye. Ni ipfunwe rikomeye kubona intiti zize zirimo abagize uruhare muri Jenoside, muharanire gukumira ikibi cyose kiganisha ku ivangura n'ipforya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yasabye uru rubyiruko guhangana n'abifuza gusubiza u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside bakiri mu mashyamba ya Congo, abasaba kunga ubumwe kugira Jenoside yakorewe abatutsi ntizasubire ukundi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko iyo Uburezi bubaye bubi buhinduka uburozi

    Umuyobozi wa kaminuza ya Kigali ishami rya Gisenyi wungirije ushinzwe amasomo, Hagumimana Frank, muri iki gikorwa cyo Kwibuka

    Abanyeshuri bo muri ULK Ishami rya Gisenyi bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31

    Abarimu ni abakozi muri iyi Kaminuza bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31

    Abayobozi batandukanye bitabiriye Kwibuka 31 muri ULK Ishami rya Gisenyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburezi-iyo-bubaye-bubi-buhinduka-uburozi-meya-mulindwa-ku-rubyiruko-rwa-ulk

  • Tete Loeper yashyize hanze igitabo kivuga ku nzira y'inzitane yanyuzemo muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Tete Loeper ukomoka mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda, Akarere ka Huye, mu Murenge wa Rukira avuga ko byamufashe byibuze imyaka ine, kugira ngo abe arangije kwandika icyo gitabo no kugishyira hanze.

    Yabwiye IGIHE ko umwihariko w'igitabo cye mu kubara inkuru, ari uko yagerageje bishoboka kucyandika akoresheje ijwi ry'umwana muto.

    Ati 'Uko imyaka ishira, dore ubu ibaye 30, ngenda nkura nsobanukirwa neza ibyabaye n'uko byagenze. Nyamara mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga nari umwana ntasobanukiwe impamvu twihisha. Ni na bwo bwa mbere natangiye kubona umuntu apfa.'

    Muri icyo gitabo anavugamo uko yasubiye iwabo aho akomoka gushakisha uwaba yarasahuye iwabo, ngo arebe byibuze ko hari amafoto bafite yamwereka uko abavandimwe be yabuze basaga.

    Inkuru yo muriki gitabo cyitwa 'Shut up and Hide' igaragaza uko uyu mwanditsi ndetse n'abana b'inshuti ze bakinaga, batuje, Jenoside yakorewe Abatutsi ikabagira imfubyi.

    Yavuze ko impamvu yahisemo kwita icyo gitabo uko, ari amagambo amugaruka mu mutwe buri gihe, iyo yibutse inzira y'inzitane yanyuranyemo na nyina.

    Ati 'Nari umwana ubaza cyane ku buryo nasobanuzaga Mama buri kantu kose kandi nyamara nta mwanya wo kunsobanurira wari uhari. Yakomeje ansubiriramo ko niba ntashaka ko Interahamwe zingira nk'abandi twabonye, icyo nkwiye gukora ari ukuziba ubundi nkihisha gusa. Ntiyambwiye guceceka, ndabyibuka neza, yambwiye kuziba. Nshobora kuba nari namutesheje umutwe.'

    Iki gitabo cy'uyu mwanditsi utuye bu Budage, gikurikira ikindi yanditse mu myaka ibiri ishize cyitwa 'Barefoot in Germany'. Muri icyo gitabo yavugaga inkuru z'impunzi n'abimukira bajya mu Burayi gushaka imibereho.

    Si ibyo gusa kandi kuko anaherutse kwandika filime mbarankuru yise 'The Face of Resilience' yakoranye na Mutiganda wa Nkunda na Eliane Umuhire. Muri iyo filime bagaragaza ubudaheranwa bw'Abanyarwandakazi nyuma y'imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

    Iki gitabo cye gishya kiboneka muri Akitabu no muri Librairie Ikirezi mu Mujyi wa Kigali.

    Tete Loeper yashyize hanze igitabo kigaruka ku nzira y’inzitane yanyuzemo muri Jenoside

    Shut Up And Hide ni igitabo cya kabiri cya Tete Loeper

    Tete Loeper warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Budage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tete-loeper-yashyize-hanze-igitabo-kivuga-ku-nzira-y-inzitane-yanyuzemo-muri

  • U Bwongereza: Abahamijwe ihohotera bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bw'imibonano mpuzabitsina – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutabera, Shabana Mahmood, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibyavuye mu isesengura ry'imikoreshereze y'ibihano, yavuze ko ibyo bizakorerwa muri magereza 20 mu gihugu.

    Imiti izifashishwa mu kwirinda ko uwahamwe n'ibyaha yarekurwa akongera kubyijandikamo.

    Iyo miti ikoreshwa mu buryo bwo kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, igafasha kugabanya ibyaha bigendanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina bikunze kugaragara muri iki gihugu.

    Minisitiri Mahmood yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko iyi miti igabanya ibi byaha ku kigero kigera kuri 60%.

    Yagize ati: 'Nubwo hari abakoze ibyaha babiterwa no kugaragaza ko bakomeye no kugenzura abandi aho kuba irari, iyo miti iracyafite umumaro. Tuzifashisha n'uburyo bwo kwita ku mitekerereze turwanya icyo kibazo cy'abashaka kugenzura abandi.'

    Ubu buryo busanzwe bukoreshwa mu Budage no muri Denmark ku bushake, no muri Pologne mu buryo bw'itegeko.

    Nubwo iyo miti igabanya umusemburo wa 'testosterone' ugira uruhare mu kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, iyo uhagaritswe gukoreshwa ubushake buragaruka

    Minisitiri w’Ubutabera mu Bwongereza, Shabana Mahmood, yatangaje ko hagiye gukoreshwa imiti igabanya ubushake bw’imibonano ku bafungiye ihohotera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-abahamijwe-ihohotera-bagiye-kujya-bahabwa-imiti-igabanya-ubushake

  • U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y'Abagenzuzi b'Imari muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya 11 iyi nama igiye kuba ariko bukazaba ari ubwa mbere ibereye mu Rwanda, ikazaba kuva ku wa 26 kugeza 30 Gicurasi 2025, aho izahuza abarenga 1000 baturutse mu bihugu 24 byo muri Afurika n'ahandi.

    Inama ya African Federation of Institutes of Internal Auditors (AFIIA) ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubufatanye, bugamije impinduka” igamije gutanga amahugurwa yihariye mu bya tekiniki no gusangira ubunararibonye n'abandi bazobereye mu mwuga w'ubugenzuzi bw'imari mu bigo.

    Byose kandi bigamije gushimangira imiyoborere myiza, kugenzura no kubahiriza amategeko ndetse no gutanga icyizere mu mikorere ya kinyamwuga ku mugabane wose wa Afurika.

    Perezida w'Ikigo cy'Abagenzuzi b'Imari mu Bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama by'umwihariko, kuko IIA Rwanda imaze imyaka 10 ishinzwe, ibi bikagaraza iterambere muri uyu mwuga mu Rwanda.

    Ati 'Indangagaciro zacu nk'igihugu ni ugucunga neza umutungo, gukorera mu mucyo no kugira ubunyangamugayo ni na zo zigenga umwuga w'igenzura ry'imbere mu bigo. Kwakira AFIIA 2025 bizaha bagenzi bacu baturutse hirya no hino ku mugabane amahirwe yo kubona n'amaso yabo ibimaze kugerwaho mu Rwanda.'

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari w'Imbere, Jules Cesar Hategekimana, yagaragaje ko iyi nama izafasha kongera ubumenyi no gusangira ubunararibonye ku bijyanye n'amahame mashya mpuzamahanga y'igenzura ry'imari mu bigo.

    Ati 'Ibi bizatuma dushyira mu bikorwa gahunda y'igihugu yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE), tubona abashyitsi baturutse mu mahanga, ndetse tugashimangira ubufatanye bukenewe kugira ngo urwego rw'igenzura ry'imari n'imiyoborere rurusheho gukomera.'

    Perezida wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe, yavuze ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku banyamwuga kuko bizafasha mu kwitegura guhangana n'ibibazo by'ejo hazaza ari na ko izafasha mu rugendo rwo kubaka Afurika yifuzwa.

    Kuri ubu, ibigo byose bya Leta bifite abagenzuzi b'imari. Ibi bikagaragaza ko uyu mwuga w'igenzura ry'imari wimakajwe. No mu bindi bigo uyu mwuga watangiye gushyirwa mu bikorwa nk'igikoresho gikomeye mu gufata ibyemezo biganisha ku iterambere.

    Ku nshuro ya mbere Inama Mpuzamahanga y'Abagenzuzi b'Imari mu Bigo byo muri Afurika igiye kubera mu Rwanda, muri Gicurasi 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga-y-abagenzuzi-b-imari-muri-afurika

  • Abanyarwanda batuye muri Botswana bibutse ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Gaborone, cyitabirwa n'Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n'inshuti zabo zo mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Zambia, Malawi na Tanzania, n'abaturege bo muri Botswana.

    Witabiriwe n'abayobozi mu ngabo bo muri Kenya, Botswana, na Zambia bari mu mahugurwa ya gisirikare muri Botswana.

    Ni umunsi waranzwe n'ibiganiro biganisha ku mateka yaranze u Rwanda ndetse hagaragazwa intambwe nziza igihugu cyateye, hashyirwa imbere na gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa cyane ko ari wo musingi w'iterambere.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Botswana, Sheikh Hassan Hategekimana yashimiye abitabiriye, atanga ubutumwa bujyanye no kwibuka, agaragaza amateka u Rwanda rwanyuzemo, ariko yerekana n'uburyo rumaze kuba intangarugero mu iterambere.

    Maj Fred Ngabo uri mu butumwa bw'akazi akaba ari no kwiga muri Kaminuza ya Botswana yatanze ubutumwa burambuye ku mutekano w'u Rwanda ndetse anasaba buri wese gutanga umusanzu wo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Intambara y'amasasu yararangiye, Abanyarwanda bari ku rugamba rwo guhashya abaharabika igihugu kuko ni bo kibazo. Urugendo ruracyari rurerure nta mpanvu yo kwirara ahubwo imbaraga nyinshi zikenewe ubu kuko hari byinshi byo gukora ngo duteze imbere igihugu n'abagituye.'

    Maj Ngabo yagaragaje uruhare u Rwanda rudahwema kugira mu kubungabunga umutekano mu Karere, Afurika ndetse n'ahandi ku Isi, ibiragaragaza ubuyobozi bwiza bw'igihugu.

    Umwe mu bategura igikorwa cyo kwibuka, Dr Phocas Twagirayezu, yavuze ko kwibuka byomora ibikomere ndetse bikanafasha gutanga ubutumwa bubabarira, butanga icyizere cyo kwiyubaka, bigashimangira n'ubudaheranwa.

    Ati 'Ntabwo twibuka kugira ngo Abanyamahanga batugirire impuhwe kubera ibyo twaciyemo ahubwo tuba dushaka kumenyekanisha ukuri ku byabaye kandi dutanga ubutumwa bw'uko kwibuka abacu ari inshingano zihoraho ndetse indahiro ari imwe y'uko ibyabaye bitazongera ukundi.'

    Mugenzi we witwa Chantal Yadukijije na we uri mu bategura iki gikorwa, yashimiye abafabafashe mu mugongo mu bakifatanya mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abanyarwanda baba muri Botswana bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-botswana-bibutse-ku-nshuro-31-jenoside-yakorewe

  • Amajyaruguru: Abana barenga 5500 bari barataye ishuri barisubijwemo – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yagaragajwe mu nama yaguye yita ku burezi mu Ntara y'Amajyaruguru, yitabiriwe n'abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Mu Karere ka Burera habarurwa abana bataye ishuri 510 mu gihe abamaze kugarurwa ari 409, mu Karere ka Musanze ho habarurwa abana bataye ishuri 2420, mu gihe abamaze kugarurwa ari 2033.

    Akarere ka Rulindo gafite abana bataye ishuri 2073, abamaze kugarurwa ni 1193, ni mu gihe mu Karere ka Gakenke abana bataye ishuri ari 660 abamaze kurigarurwamo ari 520, naho mu Karere ka Gicumbi abana bataye ishuri ni 2197 abamaze kugarurwa ni 1371.

    Irere yavuze ko ko Igihugu gihangayikishijwe n'ikibazo cy'abana bata ishuri, agaragaza ko atari umwihariko w'Intara y'Amajyaruguru ahubwo ari ikibazo gihangayikishije Igihugu.

    Ati 'Bimeze uko kandi Leta yarakoze byose bifasha umwana ngo ajye kwiga. Bisaba ko buri wese abigira ibye, kuko uyu mubare ku rwego rw'Intara ni munini. Dukeneye ko uyu mubare ugabanyuka ku buryo bufatika.'

    Minisitiri Irere yavuze ko uturere dukeneye kwicara tukareba impamvu abana bata ishuri, kuko abarita usanga bajya mu bikorwa by'urugomo.

    Umwana abarwa nk'uwataye ishuri iyo amaze umwaka wose atiga, mu gihe ukundi kutaryitabira bakubara nko gusiba.

    Muri iyo nama kandi hagaragajwe ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ikibazo cy'ibigo by'amashuri bituma abana amafaranga y'umurengera yo kugura imyambaro y'ishuri kandi ikaza itujuje ubuziranenge.

    Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko abana b'u Rwanda bakwiriye kubona imyambaro y'ishuri yujuje ibisabwa kandi igiciro cyayo kitaremereye ababyeyi.

    Ati 'Turacyafite ikibazo cy'ibigo by'amashuri bigituma abana amafaranga y'umurengera yo kugura imyambaro y'ishuri. Ni yo mpamvu icyo kibazo twakigarutseho mu nama yaguye y'uburezi, tureba uburyo abana bacu babona imyambaro myiza yujuje ibisabwa kandi ku giciro kitaremereye.'

    Yavuze ko batangiye kwegera inganda bafite muri iyi ntara mu kwishakamo ibisubizo ndetse yemeza ko bagiye kujya bakorera iyo myambaro ku giciro kidahenze kandi zujuje ibisabwa.

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko mu nganda bari kuganira na zo harimo urw'icyitegererezo, Noguchi Holdings Limited, ndetse rwamaze kwemera gukora imyenda idahenze kugira ngo ababyeyi boroherwe n'igiciro, inujuje ubuziranenge.

    Ni uruganda ruherereye mu Murenge wa Rugarama mu nyubako zahoze ari iz'agakiriro k'Akarere ka Burera, zaje kwegurirwa abashoramari na leta.

    Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Uruganda Noguchi Holdings Limited, Uwihoreye Samuel, avuga ko ku bufatanye n'intara bagiye gukorana n'uturere mu kwegereza ababyeyi imyambaro y'ishuri myiza ku giciro gito.

    Ati 'Twerekanye imyambaro dukora, bayishimye badusaba kudashyiraho igiciro kiremereye ababyeyi kandi twabyemeye. Tugiye gutangira gukorana n'uturere dushyireho igiciro gito, dufashe abana bige bambaye neza kandi bibafashe gutsinda.'

    Uwihoreye yavuze ko kuba Leta y'u Rwanda yarabakuriyeho imisoro ingana na 20% nk'abanyenganda, bizabafasha korohereza ababyeyi, bagabanya ibiciro.

    Ikindi yavuze ko nta kibazo bazagira cyo guhaza isoko ry'Intara y'Amajyaruguru, kuko mu ruganda bafite abakozi 600, kandi bafite n'imashini ifite ubushobozi bwo gukata ibitambaro 1500 mu isaha.

    Imibare igaragaza ko Intara y'Amajyaruguru ifite abanyeshuri 683,831, bose biga mu biga mu bigo by'Amashuri 787.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yasabye ko hakurikiranwa ikibazo cy’abana bataye ishuri mu maguru mashya

    Minisitiri Irere yavuze ko byaba ari akarusho ibiciro by'imyambaro y’Uruganda rw Noguchi Holdings Limited, bitagiye hejuru y'ibisanzwe

    Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Uruganda Noguchi Holdings Limited, Uwihoreye Samuel, avuga ko ku bufatanye n'Intara y’Amakyaruguru bagiye gukorana n'uturere mu kwegereza ababyeyi imyambaro y'ishuri myiza ku giciro gito

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko abana b'u Rwanda bakwiriye kubona imyambaro y'ishuri yujuje ibisabwa kandi igiciro cyayo kitaremereye ababyeyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-barenga-5500-bari-barataye-ishuri-mu-ntara-y-amajyarugu-barisubijwemo

  • Abanyeshuri ba UTB bakoze amarushanwa yo guteka – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yakozwe ku wa 22 Gicurasi 2025, agizwe n'impande ebyiri, harimo kugaragaza amafunguro agaburwa mu gihugu cya Turikiya nk'umufatanyabikorwa w'iyi kaminuza, n'amafunguro nyarwanda yateguwe n'abatetsi bafatanyije na bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye n'amahoteli na restaurants muri iyi kaminuza.

    Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel, yashimiye kaminuza ya UTB ku mubano utajegajega ifitanye Turikiya ashimangira ko uzanakomeza.

    Ati' Twishimiye umubano mwiza Ambasade ya Turikiya ifitanye na UTB kandi ndabizeza ko utazigera uhungabana, kuko uretse iyi gahunda ya 'Turkish Cuisine week' hari n'ibindi byinshi duteganya gukora.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, Ntahemuka John, yashimiye ambasade ya Turikiya mu Rwanda kubera umubano mwiza bafitanye, avuga ko iki gikorwa uretse kuba ari amarushanwa afasha kaminuza, kinagaragaza umuco w'ibihugu byombi.

    Ati' Turashimira ambasade ya Turikiya kuba barahisemo kaminuza yacu kugirango hajye habera ibikorwa byabo bitandukanye, ntabwo bifasha abanyeshuri gusa ahubwo uyu ni n'umwanya mwiza wo kumenyekanisha kaminuza yacu ibyo ikora, inagaragaza ko ibyo ikora bitagarukira mu Rwanda ahubwo yagura bikanagera mu mahanga.'

    Ntahemuka yavuze ko mu gutanga amanota hagendewe ku bintu bibiri harimo kumva uko amafunguro ameze (ni ukuvuga kurya bakumva uburyohe bwayo) ndetse no kureba uburyo biteguye ku isahani.

    Umwe mu banyeshuri wabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abarushanyijwe mu guteka amafunguro yo muri Turikiya, Ndashimye Joel, yashimiye kaminuza ya UTB yateguye iki gikorwa agaragaza ko mbere yumvaga ari ibintu bigoye ariko kubera kubikunda yabikoze neza agatsindira itike yo kujya mu gihugu cya Turikiya.

    Ati' Byari ibintu numvaga bizaba bigoye ariko kubera kubikunda no gukora cyane nkakurikirana ibyo nigishijwe, nahawe igihembo cyo kujya gusura muri Turikiya nkareba n'ibikoni byaho,…nkunda guteka ni na byo nize ariko iki gihembo nkikesha kaminuza ya UTB yadushyiriyeho aya mahirwe kandi iharanira kuduha ibyiza.'

    Karangwa Teta, watsinze mu cyiciro cy'abateguye amafunguro nyarwanda, na we yagaragaje ko uretse ibihembo bahawe, hari byinshi yungukiye mu marushanwa bizamufasha mu buzima busanzwe.

    Ati' Byanshimishije kuba nabaye uwa mbere, gusa ntabwo navuga ngo nzi guteka iki kintu neza kuko uhora ugira icyo wongeraho, aha tuba twungukiyemo ubundi bumenyi butandukanye tuzajya twifashisha no hanze.'

    Kaminuza ya UTB isanzwe ifitanye imikoranire na Ambasade ya Turikiya mu Rwanda harimo guha iyi kaminuza ibitabo, ndetse no kohereza abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza kujya kwimenyereza umwuga muri icyo gihugu.

    Abatetsi babizobereye bafatanyije na bamwe mu banyeshuri

    Hateguwe amafunguro yo mu Rwanda na Turikiya

    Zulfat Mukarubega washinze Kaminuza ya UTB aganira na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda Aslan Alper Yüksel

    Umuyobozi Mukuru wa UTB Ntahemuka John na Amabasaderi Aslan Alper Yüksel bategereje kureba igipimo cy’abanyeshuri babo

    Umuco Nyarwanda wigaragazaga mu byo bateguye

    Karangwa Teta hahize abo mu cyiciro cy'abateguye amafunguro nyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-utb-bakoze-amarushanwa-yo-guteka

  • CMA na CISI yo mu Bwongereza mu bufatanye buzateza imbere Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Londres mu Bwongereza ahari icyicaro gikuru cya CISI i Londres mu Bwongereza asinywa n'abayobozi bakuru b'ibyo bigo barimo Tracy Vegro Obe uyobora CISI na Thapelo Tsheole uyobora CMA.

    Aya masezerano agena uburyo bwo kongerera ubushobozi abakozi b'urwego rw'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.

    Bizajya bikorwa binyuze mu gutanga ibyangombwa bisabwa kugira ngo bemererwe gukora uwo mwuga, ndetse n'ubusabe bwo gukomeza kwihugura buri mwaka (CPD).

    Imwe mu nkingi z'ingenzi z'aya masezerano ni gahunda nshya igizwe n'ibice bitatu byo kubona uruhushya rw'umwuga ku bakozi b'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda.

    Birimo icyemezo mpuzamahanga cya CISI kizwi nka 'International Introduction to Securities & Investment', isuzuma rihuje n'amategeko y'u Rwanda (Rwanda Regulatory Assessment) ryavuguruwe, ndetse n'isuzuma rishingiye ku mwuga nyir'izina umukandida asaba. Ubwo buryo bujyanye n'ibihe ndetse n'amahame mpuzamahanga.

    Kongera CPD nk'icyangombwa cyo kongererwa uruhushya, bizafasha abakozi bo mu rwego rw'imari n'imigabane kugira ubumenyi n'ubushobozi bujyanye n'igihe. Bizafasha gukomeza gutanga serivisi zinoze kandi zizewe.

    Ni impinduka ziri mu murongo n'icyerekezo cya Leta y'u Rwanda cyo kugira Umujyi wa Kigali igicumbi mpuzamahanga cy'imari.

    Umuyobozi Mukuru wa CISI, Tracy Vegro Obe, yavuze ko biyemeje gukorana na CMA mu gushyiraho gahunda zitandukanye zo kongerera ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru abakora muri urwo rwego.

    Ati 'Kongera ireme, ubumenyi n'ubushobozi ni inkingi za mwamba mu kubaka urwego rw'imari rw'umwuga no kugirira icyizere abakiliya b'uru rwego.'

    Umuyobozi Mukuru wa CMA,Thapelo Tsheole, yavuze ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ubunyamwuga n'indangagaciro z'urwego rw'imari n'imigabane mu Rwanda.

    Yavuze ko ubufatanye na CISI buzafasha gushyira mu bikorwa gahunda ishingiye ku byemezo n'ubushobozi bw'umwuga.

    Ati 'Iyi gahunda ijyanye n'icyerekezo cyacu cyo guteza imbere Umujyi wa Kigali nk'igicumbi Mpuzamahanga cy'Imari no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'igihe kirekire y'iterambere ry'isoko ry'imari n'imigabane, nk'umusingi w'iterambere ry'ubukungu bw'igihe kirekire.'

    Ubufatanye bushya bwa CMA na CISI ni intambwe ikomeye mu guteza imbere Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, ndetse bunashimangira uruhare rwa CISI nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi mu guteza imbere ubumenyi n'ubunyamwuga mu rwego rw'imari muri Afurika.

    Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange- RSE) ryakomeje gutera imbere uko imyaka yagiye isimburana.

    RSE yageze ku musaruro wihariye, by'umwihariko mu bikorwa byo gucuruza imigabane ndetse initabirwa n'abashoramari benshi.

    Umusaruro w'iryo soko wavuye kuri miliyari 100 Frw, ugera kuri miliyari 129 Frw, mu 2024, ibigaragaza ubwiyongere bwa 126% ugereranije n'umwaka wabanje.

    CISI ni ikigo fikomeye mu bijyanye no kubakira ubushobozi abo mu rwego rw'imari n'imigabane. Yahawe ubuzima gatozi n'Ubwami bw'u Bwongereza mu 2009. Ikorera mu bihugu birenga 100 ikagira abanyamuryango barenga ibihumbi 50.

    Abakozi ba CMA n’aba CISI nyuma nyuma y’isinywa ry’amasezerano

    Urwego rw'u Rwanda Rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA) na Chartered Institute for Securities & Investment basinyanye amasezerano y’ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cma-na-cisi-yo-mu-bwongereza-mu-bufatanye-buzateza-imbere-isoko-ry-imari-n

  • Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n'ibiza bazaba bahawe inzu nshya zirenga 390 – #rwanda #RwOT

    Ni ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasira intara z'Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Amajyepfo, bihitana abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.

    Mu Karere ka Karongi ibiza byasenye burundu inzu 133, izindi 346 zangirika igice mu gihe izigera kuri 236 zahise zijya mu gice cy'amanegeka nk'uko raporo ya MINEMA ibivuga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko barimbanyije mu mirimo yo gufasha abahuye n'ibyo biza, aho bamaze kubakira imiryango 370, ndetse bagiye kubakira indi 399.

    Ati 'Dufite inzu 370 twamaze kubaka ndetse zaratanzwe. Tugiye kubaka izindi nzu 399 z'abahuye n'ibiza guhera muri Gicurasi 2025. Tuzabikora mu mezi abiri, ibibanza byayo byarabonetse.'

    Akomeza avuga ko kubakira abahuye n'ibiza ari ikibazo kibaraje inshinga ku buryo n'abandi bazasigara batubakiwe, bazubakirwa mu mwaka w'ingengo y'imari y'umwaka utaha.

    Meya Muzungu kandi yahamije ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 bazubaka izindi nzu 500, mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw'abaturage.

    Ibiza byibasiriye u Rwanda muri Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi byambuye ubuzima abaturage 16, bikomerekeramo 12.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko bagiye kubakira imiryango 399 yasenyewe n'ibiza byo muri Gicurasi 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-mu-mezi-abiri-abibasiwe-n-ibiza-bazaba-bahawe-inzu-nshya-zirenga-390

  • Abanyeshuri b'impunzi bari mu Rwanda biyongereyeho 10,9% – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yasohotse muri Werurwe 2025, igaragaza ko muri rusange abanyeshuri b'impunzi biga mu mashuri yo mu Rwanda bavuye kuri 39728 mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023, bagera kuri 44051 mu 2023/2024. Aba barimo abahungu bangana na 51,3%, mu gihe abakobwa bangana 48,7%.

    Ni raporo igaragaza ko imibare y'abanyeshuri b'impunzi biga mu mashuri y'ikiburamwaka, biyongereye ku kigero cya 32,6%, aho bavuye kuri 4289 mu 2022/23, bakagera kuri 5689 mu 2023/24.

    Imibare igaragaza ko kuva mu 2022/23 kugera 2023/24, abanyeshuri b'impunzi biga mu mashuri abanza bangana na 7,1%, aho bavuye kuri 23119 bagera kuri 24774.

    Abiga mu mashuri yisumbuye bavuye kuri 11563 bagera kuri 12390 bangana na 7,1%, mu gihe abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ari bo benshi kuko bavuye kuri 757 bagera kuri 1198.

    Umubare w'abiga mu mashuri ya Leta wavuye kuri 25065 mu mwaka w'amashuri wa 2022/23, ugera kuri 26962 mu 2023/24, mu gihe abiga mu mashuri yigenga ariko aterwa inkunga na Leta bangana na 8205, bavuye kuri 6831. Abiga mu mashuri yigenga bavuye kuri 7832 bagera kuri 8884.

    Itegeko ry'u Rwanda ryemerera impunzi kwinjira mu mitangire ya serivisi rusange zirimo uburezi, ubuvuzi, serivisi z'imibereho myiza, nk'uko biteganywa mu ngingo ya 21 y'itegeko n°042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n'abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

    Abanyeshuri b'impunzi bari mu Rwanda biyongereyeho 10,9%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-b-impunzi-bari-mu-rwanda-biyongereyeho-10-9