Blog

  • RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana mu Birwa bya Caraïbes – #rwanda #RwOT

    Iki gihugu cy'ibirwa, kiri kwitegura kwakira Inama ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, itegerejwe mu 2026. Ni igihugu kiri mu Burasirazuba bw'Inyanja ya Caraïbes.

    Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu iherutse kwemeza amasezerano icyo gihugu cyagiranye n'ibihugu birimo u Rwanda, Qatar n'u Budage, agamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

    Minisitiri Charles 'Max' Fernandez yavuze ko amasezerano n'u Rwanda agaragaza inyota y'icyo gihugu mu kongera ubuhahirane na Afurika, Umugabane ukomokamo hejuru ya 90% by'abaturage barenga ibihumbi 100 batuye icyo gihugu.

    Ati “Amasezerano n'u Rwanda yerekana ubushake bwa Guverinoma mu kwagura umubano wacu na Afurika.”

    Uyu mugabo yanavuze ko ibiganiro biramutse bigenze neza, RwandAir ishobora gutangira ingendo zigana mu Birwa bya Caraïbes mu mwaka utaha, aho yazagira uruhare mu gutwara abashyitsi bazitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.

    Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu, Gaston Browne, yavuze ko Guverinoma ye ifite intego yo guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n'ishoramari hagati y'igihugu ayoboye n'Umugabane wa Afurika, gusa ashimangira ko “kugira ngo tugire ubucuruzi n'ishoramari, dukeneye kugira ingendo zo mu kirere no mu nyanja ziduhuza.”

    Antigua-et-Barbuda ni igihugu kigizwe n'ibirwa byinshi birimo Antigua na Barbuda. Cyabonye ubwigenge mu 1981, gusa Umwami w'u Bwongereza aracyafatwa nk'Umuyobozi w'icyo gihugu, aho aba ahagarariwe na Guverineri, naho Minisitiri w'Intebe akayobora Guverinoma afatanyije n'Inteko Ishinga Amategeko.

    Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ubwikorezi wa Antigua-et-Barbuda, Charles 'Max' Fernandez yavuze ko RwandAir ishobora gutangira ingendo zigana muri icyo gihugu mu mwaka utaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-ishobora-gutangiza-ingendo-zigana-mu-birwa-bya-caraibes

  • ULK Gisenyi: Beretswe amahirwe yo gushora ku isoko ry'imari n'imigabane – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki 22 Gicurasi 2025, mu bukangurambaga buri gukorwa n'Urwego rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (CMA) bwo kwigisha no kwereka urubyiruko rwiga muri kaminuza amahirwe yo gushora ku Isoko ry'Imari n'Imagabane ry'u Rwanda (RSE) rukiri ku ntebe y'ishuri.

    Urubyiruko rusobanurirwa birambuye imikorere y'isoko ry'imari n'imigabane nko kwizigamira mu buryo bwo gushora imari.

    Ishimwe Liliane wiga mu mwaka wa Kabiri mu ishami ry'Amategeko muri iyi ULK ishami rya Gisenyi yabwiye IGIHE ko yasobanukiwe uburyo bwo kwizigamira ahereye ku mafaranga make, ndetse ko yiteguye kugana iri soko ry'imari n'imigabane.

    Ati 'Nubwo nta mafaranga yo kwizigama mfite ubu, ariko nafunguye konti, kuko nshaka kuzajya nshyiraho make make, kubera ko tweretswe amahirwe n'ingero z'uko yakwiyongera, twabonye ko hari ababigerageje bigakunda, natwe rero dusanga byakunda.'

    Yanakomeje avuga ko yanyuzwe n'uburyo CMA yabigishije uko baba abashoramari mu bushobozi buke bafite kandi ko babyitezemo inyungu n'amahirwe menshi mu iterambere ry'ahazaza habo.

    Umuyobozi wa kaminuza ya Kigali wungirije ushinzwe amasomo ishami rya Gisenyi, Hagumimana Frank yabwiye abanyeshuri ko ibyo bigishijwe bitakabaye amasigara cyicaro.

    Umukozi muri RNIT Itereambere Fund, Ndisanze Jean Paul yasabye abanyeshuri kwihangana kugira ngo bagere ku nshingano, bakajyanisha intego zabo n'ubuzima babayeho.

    Ati 'Intego y'ubuzima mu bayemo mu yijyanane no kwizigama, kandi mugire ukwihangana kuko igihe ari cyo kigena byose kandi mukaba ntaho mwagihungira.'

    Yanabibukije ko urugendo rw'iterambere rusaba ubwizigame, kandi hakabaho guhuza imbaraga.

    Umujyanama mu bya Tekiniki mu Rwego rw'u Rwanda rugenzura isoko ry'imari n'imigabane (CMA), Dr. Ndahiro James, yasabye urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira.

    Ati 'Kwizigamira ni umuco abantu bakwiye kugira hakiri kare kugira ngo bazabashe guhangana n'ibibazo biri imbere. Iyo utazi kuzigama nubwo wagira miliyari urayangiza bikarangira igupfiriye ubusa. Aho wifuje kugera ni ho ugera.'

    Ubu bukangurambaga buri gukorwa buzakomeza buzenguruke Igihugu, ariko by'umwihariko ku wa 20 Kamena 2025 urubyiruko rugize 'Capital Market Youth Forum' ruzateranira i Kigali rwigishirizwe hamwe.

    Umuyobozi wa kaminuza ya Kigali wungirije ushinzwe amasomo ishami rya Gisenyi, Hagumimana Frank yibukije aba banyeshuri ko ibyo bigishijwe bitakabaye amasigara cyicaro

    Abanyeshuri bahawe impanuro nyinshi ziganisha ku kamaro ko kwizigamira

    Abakozi ba CMA bazwi nk’aba Brockers nabo bari bahari ndetse barimo no gufasha abifuje gufunguza Konti

    Umujyanama mu bya Tekiniki mu Rwego rw'u Rwanda rugenzura isoko ry'imari n'imigabane (CMA), Dr. Ndahiro James, yasabye urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira

    Umukozi muri RNIT Ndisanze Jean Paul yabasabye urubyiruko kwihangana kugira ngo rugere ku ntego

    Umuyobozi wa kaminuza ya Kigali wungirije ushinzwe amasomo ishami rya Gisenyi, Hagumimana Frank yibukije aba banyeshuri ko ibyo bigishijwe bitakabaye amasigara cyicaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ulk-gisenyi-beretswe-amahirwe-yo-gushora-ku-isoko-ry-imari-n-imigabane

  • Kigali: Imiryango irenga 1600 igiye kwimurwa mu manegeka, ihabwe inzu – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashohotse ku wa 22 Gicurasi 2025, Umujyi wa Kigali watangaje ko Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'lbikorwaremezo n'Umujyi wa Kigali igiye gukomereza umushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire i Nyabisindu.

    Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ukazakorerwa mu midugudu ine irimo uwa Nyabisindu, Amarembo l, Amarembo II na lbuhoro mu Murenge wa Remera ahazatuzwa imiryango isaga 1600 yari isanzwe ihatuye mu buryo bw'akajagari.

    Uwo mushinga uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 38,54. Uje ukurikira undi wo kuvugurura no kunoza imiturire kuri Mpazi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge uherutse kuzura ukaba waratangiye gutuzwamo imiryango 688.

    Muri rusange, inzu 1639 ni zo zizubakwa i Nyabisindu, zigizwe n'inzu zifatanye 58.

    Ni inzu zizaba zigezweho zituza imiryango myinshi ku buso buto, hubakwe isoko, hashyirwe amashuri, ibyanya by'imyidagaduro, imihanda n'ibindi bitandukanye.

    Minisitiri w'lbikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy yavuze ko uwo mushinga ushimangira gahunda ya Leta yo kunoza imiturire mu Banyarwanda.

    Yagize ati 'Uyu mushinga urashimangira intego ya Guverinoma y'u Rwanda y'iterambere rirambye ry'imijyi. lbi ntabwo ari ukubaka inzu gusa, ahubwo ni no kwihesha agaciro, kongera ibikorwaremezo tugeza ku baturage, no kugabanya ahantu hatuwe mu buryo budatunganyijwe. Buri Munyarwanda wese akwiye gutura ahantu hamuhesha ishema.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel we yavuze ko uwo mushinga wo kubaka i Nyabisindu ari imwe mu ntambwe zo kubaka mu buryo buhangana n'imihandagurikire y'ibihe.

    Ati 'Gutangira umushinga wa Nyabisindu ni intambwe ikomeye yo gukomeza gushyira mu bikorwa uburyo bwo kuvugurura imiturire mu Mujyi wacu wa Kigali dufatiye urugero ku mushinga wa Mpazi. Turi kubaka mu buryo bunoze kandi buhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe dufatanyije n'abaturage ubwabo, kandi nta n'umwe dusiga inyuma.'

    Kanzayire Josiane, utuye mu Mudugudu w'Amarembo II yavuze ko uwo mushinga uje ari igisubizo mu kubakura mu manageka.

    Ati 'Tumaze igihe dutuye muri izi nzu zari zishaje. Dutewe ishema n'uyu mushinga kandi turawubonamo ahazaza heza h'abana bacu. Turemera tudashidikanya ko ubuzima twari tubayemo bugiye guhinduka.'

    Kanzayire yavuze ko yashimishijwe cyane n'uburyo yabonye Umudugudu wa Mpazi watangiye guturwamo ubwo yasuraga inzu nshya ziherutse kuhubakwa, agashima imiyoborere y'Igihugu yita ku muturage.

    Inzu zizaba zigize Umudugudu wa Nyabisindu ziri mu buryo burengera ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imiryango-irenga-1600-igiye-kwimurwa-mu-manegeka-ihabwe-inzu

  • Ngoma: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge – #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025. Umuganda wo kuzirika ibisenge wabereye mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Ndekwe.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma n'abaturage baziritse inzu umunani hanatangwa ibikoresho byo kuzirika izindi nzu 15. Akagari kabereyemo iki gikorwa Ibiza byahangije inzu nyinshi na hegitari zirenga 50 z'imirima y'abaturage.

    Ubuyobozi bwavuze ko kuva muri Werurwe inzu 26 arizo zimaze gutwarwa n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yanangije imirima y'abaturage, amashuri, insiga z'amashanyarazi, amapoto n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Umuturage witwa Ndamusabiye Alexandre, yavuze ko nyuma y'aho ibiza byangije inzu za bagenzi babo, bahise batangira gahunda yo kuzirika ibisenge kugira ngo ntibizongere gutwara inzu zabo, yashimiye ubuyobozi ko buri kubafasha mu kubaha ibikenewe byose.

    Umurerwa we yavuze ko umuyaga uvanze n'imvura waguye mu minsi ishize ubatunguye waberetse ko nta kwirara bakwiriye kugira ari nayo mpamvu bari gukomeza inzu zabo.

    Ati 'Umuyaga waradutunguye nta kwitegura byabayeho ariko aho bigaragariye, ubu twafashe ingamba zo kuzirika inzu zacu tutarindiriye inkunga za Leta.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko inzu zagiye ziguruka bakurikiranye amakuru bagasanga zitari ziziritse, akaba ari nayo mpamvu bari gushishikariza abaturage bose kuzirika inzu zabo kugira ngo ibiza bitazongera kuzitwara.

    Yakomeje agira ati 'Kuzirika ibisenge ni uburyo bwo kwirinda, ni uburyo bwo gukumira, ntabwo ari ibintu bitwara amafaranga menshi kuko ni amafaranga make ugereranyije n'ibyangirika iyo inzu yawe umuyaga wayigurukije cyangwa n'impanuka zikavuka. Ibyo rero nibyo biri hejuru kurusha uko wakwirinda mbere ukaba wakoresha uburyo bwo kuzirika.''

    Kuri ubu abantu 53 bagizweho ingaruka n'ibiza bahawe amabati 400, ibiringiti, ibiribwa n'ibindi bikoresho byo mu nzu kugira ngo bibafashe mu kongera kwiyubaka.

    Abaturage batangiye kuzirika ibisenge ngo bitazatwarwa n'ibiza

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abaturage kuzirika inzu mu kwirinda ko zatwarwa n'ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-hatangijwe-ubukangurambaga-bwo-kuzirika-ibisenge

  • Abahanganye n'inzego z'umutekano i Rubavu n'imishinga migari: Ikiganiro na Guverineri Ntibitura – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yatunguranye kuko iyi myitwarire itamenyerewe mu Rwanda, ari nayo mpamvu inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo, nk'uko Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, aherutse kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

    Uyu muyobozi yanakomoje ku zindi ngingo zirimo amahirwe y'ishoramari ari mu ntara ayobora, ibijyanye no gukumira ibiza byakunze kwibasira iyo ntara, ikibazo cy'ingengabitekerezo cyavuzwe mu turere tw'iyi ntara n'ibindi.

    IGIHE: Mu Ugushyingo 2024 nibwo mwagizwe Guverineri w'iyi Ntara. Izi nshingano mwazakiriye mute?

    Guverineri Ntibitura Jean Bosco: Inshingano zo nazakiriye neza, mu by'ukuri zarantunguye kuko iyo uri mu kazi ukora inshingano usanzwe ukora, ariko iyo ubuyobozi bukubonyemo ubushobozi ukaba ushobora kujya gutanga umusanzu wawe ahandi.

    Icya ngombwa ni uko uba ufite ubushake kandi ubushake nari mbufite, nkimara kubyumva, ari nabwo nahise ntangira inshingano kugeza ubu nta kibazo.

    Mwasanze Intara y'Iburengerazuba ihagaze ite?

    Mu by'ukuri nasanze Intara yari ifite ikibazo kijyanye n'imitangire ya serivisi itanoze yakunze kuvugwa. Ikindi hagaragaraga cyane ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo biri mu bintu rero twihutiye gushyiramo imbaraga mfatanyije na bagenzi banjye basanzwe bahakorera.

    Icya mbere mpereye nko ku mitangire ya serivisi, habayeho kubwira abayobozi b'inzego z'ibanze ibibazo abaturage bafite hanyuma tukanabasaba kubikemura. Icya kabiri habayeho gusaba ko duhereye ku rwego rw'intara no mu turere, kwegera birushijeho abaturage.

    Habayeho kandi no guhura n'abaturage ubwabo ndetse n'inzego z'ibanze hanyuma abaturage bahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo byabo.

    Kugeza ubu hamwe n'ikipe y'intara tumaze kujya nibura mu mirenge itatu muri buri karere uko ari uturere turindwi. Aho rero twagiye, tuganira n'abaturage bakagaragaza ibibazo bafite tukabumva, ari nako dukorana n'inzego z'ibanze mu gutega amatwi abaturage.

    Byabahaye umwanya wo gutinyuka bakagaragaza ibibazo byabo, nkaba nishimira ko hari ibibazo dukurikirana bigakemuka ibindi nabyo bigakemurwa n'inzego z'ibanze.

    Iyi ntara yagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside, iki kibazo muri kugikoraho iki?

    Mu by'ukuri nasanze hari n'icyakozwe kuko nasanze hari abayobozi bo ku rwego rw'igihugu baje cyane cyane mu karere ka Karongi, Nyamasheke na Rusizi, barebera hamwe ibibazo bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibibazo bijyanye n'imibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo bwo kubikemura.

    Ikindi ni uko nasanze abayobozi bakorera hano ku rwego rw'intara n'inzego z'umutekano nabo baratangiye gukurikirana ibi bibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Habayeho rero kumanuka, kwegera abaturage, kubumva, no gutega amatwi ariko nanone habaho gukangurira cyane abaturage gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe, ku buryo umuntu wese ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se n'ibindi bikorwa bijyanye na yo, amakuru ye atangwa ku gihe kandi agashyikirizwa inzego zibishinzwe kugirango akurikiranwe n'ubutabera kuko icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha gihanwa n'amategeko.

    Ikintu gitera ingengabitekerezo ya Jenoside, mu by'ukuri ntabwo biterwa n'ikintu kimwe twavuga cy'ihame uvuga ngo ni iki, kuko ikigaragara ni uko ugira gutya ukabona n'abana bato bavutse Jenoside yarabaye ukumva aravuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Akenshi hari igihe usanga hari bamwe mu babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batemeye icyaha ariko ibyaha byahamye, noneho kubera ko muri ibi bihe harimo abantu benshi barimo barangiza ibihano bagasubira mu muryango, iyo barangije ibihano bagasubira mu muryango bakaba bari bakinangiye, usanga amagambo baganira mu ngo zabo ariho abana bashobora kuba bayakura.

    Ibyo ni ikibazo dusanga ko gisaba guhozaho no kugira ngo inzego z'ibanze nazo zegere abo bantu na bo babonere amakuru ku gihe. Ikindi cyabayeho nanone ni ukwegera abo bantu cyane cyane abafunguwe no gukorana na bo inama kugira ngo tubumvishe ko Jenoside yarabaye, ariko ntikwiye kongera kandi nta n'undi muntu ukwiye kugira uruhare mu guhembera ingengabitekerezo yayo.

    Abayobozi b'inzego z'ibanze, uhereye ku midugudu na bo bari baragiye bagaragaraho kutita kuri iki kibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside, abenshi bagiye bakurwa mu nshingano abandi bagirwa inama.

    Raporo iheruka y'Urwego rw'igihugu rw'Imiyoborere RGB, yagaragaje ko Intara y'Iburengerazuba ifite abaturage batishimira serivisi bahabwa ugereranyije ni'izindi ntara. Mwaba mwaramenye igituma iyi ntara iri inyuma? Ni iki kiri gukorwa kugirango amanota y'iyi ntara azamuke?

    Ku kibazo kijyanye n'amanota twabonye nk'intara adashimishije, mu by'ukuri icya mbere cyari cyaragaragaye ni uko kutishimira imitangire ya serivisi bituruka nyine ku buyobozi, aho abayobozi bategeraga abaturage uko bikwiye ngo bumve ibibazo byabo kandi babagezeho serivisi bagenerwa kuko gahunda za Leta zose zihari.

    Izo gahunda zishingiye ubundi ku gukemura ibibazo by'abaturage, umuturage rero utamukemuriye ikibazo nta na rimwe ushobora kumubwira ko ari ku isonga. Ubundi dufite gahunda ivuga ngo umuturage ku isonga. Ni ukuvuga ngo umuturage abone serivisi akwiriye kandi ku gihe kandi akemurirwe ikibazo uko akigaragaje.

    Ibyo rero nibyo byasaga nibyabuze ariko ingamba twafashe ni ukwegera abaturage, tukegera inzego z'ibanze tugakuraho ikintu cyasaga n'aho abaturage bari hasi hariya mu midugudu abayobozi nabo bakaba mu biro.

    Ubu turi guhindura iyo mikorere tugasaba abayobozi ko serivisi ititwa ko itangirwa mu biro ahubwo itangirwa aho umuturage ayikeneye kandi bigenda bitanga umusaruro.

    I Rubavu duherutse kumva abaturage bagerageje kurwanya inzego z'umutekano; iki kibazo gihagaze gute?

    Ku kibazo cy'imyitwarire y'abaturage ba Rubavu, yagaragaye aho wabonaga basa n'aho batumva ubuyobozi, inzego z'umutekano ndetse ibyo byaje bikurikira kuba baragaragaje imyitwarire isa n'ijya guhangana n'inzego z'umutekano, icyo kibazo narakimenye, ndetse nihutira kujyayo njyanye n'inzego z'umutekano ku rwego rw'intara tujya kugikurikira, dukorana inama n'abaturage bo muri uriya murenge.

    Ikibazo gihari gishingiye ku isoko ritemewe rya hariya mu Murenge wa Rubavu ariko bigaragara ko nubwo ritemewe ryari rihamaze igihe rihakorera. Ikindi cyagaragaye ni uko abayobozi n'inzego z'umutekano bamenye ko hari magendu iri aho hantu ariko koko byari bimaze iminsi babikurikirana, urebye aho hantu hasaga n'ahabaye indiri ya magendu yinjira iturutse mu gihugu cya Congo.

    Mu gihe inzego z'umutekano zajyaga gukumira no gufata izo magendu zari zamenyekanye kandi koko zaranahafatiwe, uwo munsi nibwo bagaragaje urugomo rukorerwa inzego z'umutekano ndetse banamena imodoka. Ariko mu kujya gukorana na bo inama nabwo byagaragaye y'uko bafite imyitwarire itari myiza, uburyo bagaragazaga amarangamutima yabo asa n'ayamagana inama bagirwa n'ubuyobozi.

    Ibyo rero byasabye ko dushyiraho ikipe ishinzwe gukurikirana, twasabye inzego z'umutekano zibishinzwe, Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, gukurikirana kugira ngo tumenye abafite uruhare, twanabyita no kugumura cyangwa se gutuma abaturage bigomeka.

    Hari abafashwe bakekwaho kubigiramo uruhare ariko n'ubundi iperereza rirakomeje ku buryo n'abandi bose bazafatwa bazashyikirizwa ubutabera bagahanwa kuko uriya muco ntabwo ari uw'i Rwanda.

    Nta Munyarwanda watojwe ufite indangagaciro ukwiye kuba yitwara kuriya, yaba umuyobozi, umuturage cyangwa undi wese ukwiye kuba yitwara kuriya. Twasabye inzego zishinzwe iperereza ko zitagarukira ku baturage gusa, zishakishe impande zose umuntu uwo ari we wese waba yarabigizemo uruhare uzamenyekana azabihanirwa n'amategeko.

    Hari ingaruka intambara yo muri RDC igira ku mutekano w'Intara y'Iburengerazuba?

    Birumvikana iyo umuturanyi adafite umutekano, ntabwo nawe wizera ko ufite umutekakno ariko icyiza ni uko dufite inzego z'umutekano ziri maso zirinze inkiko z'u Rwanda, zirakurikirana umutekano ku buryo twebwe nk'intara turatekanye.

    Ibyo bibera mu gihugu cy'abaturanyi bibera iyo nyine ariko twebwe RDF n'izindi nzego z'umutekano bafatanya ziri maso ku buryo uwashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda wese ntabwo yabigiriramo amahoro kuko inzego zose z'umutekano ziri maso.

    Ibijyanye n'ubucuruzi kugeza ubu nyuma y'aho intambara ya FARDC n'indi mitwe bafatanyije na M23 [igabanyije umuvuduko] M23 igafata Goma na Bukavu, ubona ko ubucuruzi n'urujya n'uruza bisa n'aho byongeye kugaruka kandi urabona ko abaturage bacu bishimiye kujya guhahayo no kujyanayo ibicuruzwa nta kibazo.

    Ni izihe ngamba zo guhangana n'ibiza bijya byibasira Intara y'Iburengerazuba?

    Ku bijyanye n'ingaruka z'ibiza, Intara y'Iburengerazuba na yo yabonye umuburo wa Meteo Rwanda kandi abaturage bose baramenyeshejwe ndetse habayeho na gahunda yo kuvana abaturage bagaragaraga ko batuye mu manegeka.

    Ubu abadafite aho bacumbika handi hatari amanegeka bakodesherezwa n'ubuyobozi kugeza ubwo bazubakirwa n'amazu kuko hariho gahunda yo kubakira abari mu manegeka mu gihugu hose iyo gahunda irakomeje mu turere twose.

    Ikindi cyakozwe ni uko mu miganda itandukanye dufatanyije n'abaturage n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye gukora imiganda cyane cyane iyo gusibura imiyoboro icamo amazi ndetse no mu muganda uheruka usoza ukwezi kwa Kane nibyo bikorwa twibanzeho.

    Abaturage tubakangurira y'uko igihe babonye imvura nyinshi, kwirinda kuyigendamo bakugama ndetse n'abana bakabakangurira ko baba bari ahantu hatakwangiza ubuzima bwabo.

    Ni iyihe mishinga minini mufite muri iyi ntara?

    Muri iyi ntara ubundi hateganyijwe ibyambu bitanu, ariko muri byo icyambu cya Rubavu cyo cyamaze kuzura. Ikindi kirimo kubakwa ni icyambu cya Rusizi, kandi byose bizateza imbere ubucuruzi, ubuhahirane cyane cyane bwambukiranya amazi kuko ibicuruzwa niho bizajya binyura.

    Ibyo byambu bisa n'aho bijyanye nanone n'amasoko navuga yambukiranya imipaka, aho dufite amasoko yagenewe ubucuruzi bwambukiranya imipaka agera kuri atanu kandi hafi ya yose arakora ku kigero ubona gishimishije.

    Hari nk'isoko rya Rugari rirakora, hari isoko rya Bugarama, hakaba irya Rusizi n'i Karongi.

    Ni uwuhe mwihariko w'iyi ntara mu bijyanye n'ishoramari?

    Nibyo koko Intara y'Iburengerazuba ifite amahirwe menshi ku bashoramari cyane cyane reka duhere nko ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Hari zahabu, colta, gasegereti n'andi moko menshi y'amabuye y'agaciro ariko ikigaragara ni uko abashoramari bakiri bake.

    Ariko ku bufatanye na RMB, turacyakora ubukangurambaga bwo kugira ngo habe hakorwa ubucukuzi bwa kinyamwuga.

    Ikindi dufite ni ubuhinzi bw'icyayi nabwo ubona buteye imbere, dufite inganda zigera ku 10 ku buryo nta kibazo gihari, biri mu bintu byagiye bizahura abaturage mu bijyanye no kwiteza imbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahanganye-n-inzego-z-umutekano-i-rubavu-n-imishinga-migari-guverineri

  • Abanyamahanga batatu bafungiwe i Kigali kubera ubucuruzi bw'amafaranga butemewe – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n'umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wagize ati 'Nibyo koko twafashe abagabo batatu b'abanyamahanga, bakoraga ibikorwa byo gucuruza amafaranga bya 'Cryptocurrency' hifashishijwe urubuga rwa 'Binance', bakoresha USDT.'

    Dr. Murangira yavuze ko uburyo aba bantu bakoresha ari ubw'ikoranabuhanga aho basaba abantu ko bashora amafaranga, babizeza kubungukira.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko nubwo iperereza rigikomeje, iry'ibanze ryagaragaje ko abantu barenga 71 ari bo bari bamaze gushoramo arenga miliyoni 10 Frw.

    Ati 'Tukimenya ko hari abantu bari gushishikariza abandi gushoramo amafaranga babizeza inyungu z'umurengera, twatangiye iperereza, hanyuma abo bagabo batatu barafatwa, yewe twanabafashe bari kugerageza gutoroka.'

    Dr. Murangira yavuze ko ubwo aba banyamahanga bamenyaga ko bari gukorwaho iperereza bahise bafunga 'system' yabo bahita batangira gutegura gahunda zo gutoroka.

    Icyakora ahamya ko nyuma y'uko batawe muri yombi bemeye icyaha ndetse bemera gusubiza amafaranga y'abari bashoyemo.

    Dr. Murangira yasabye abantu bari barashoye muri iyi sosiyete ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo, ubona atabasha kuyabikuza akajya ku biro bikuru bya RIB agafashwa gusubirana ayo yashoye mbere ko system bakoreshaga yifunga.

    Yaboneyeho kwibutsa abantu ko uru rwego rusaba kureka gushora amafaranga yabo mu bikorwa nk'ibi bitizewe kuko birangira babihombeyemo.

    Ati 'Nta gihe tudatanga ubutumwa buburira cyangwa busaba abantu kugira amakenga y'aho bashora amafaranga yabo, ikibabaje ni uko usanga ababikoramo ubukangurambaga ari bagenzi babo bityo turasaba ko umuntu ubonye ibintu akabona bitizewe yajya yegera inzego z'umutekano zikamugira inama.'

    Abanyamahanga batatu bafungiwe i Kigali ubucuruzi bw'amafaranga butemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-batatu-bafungiwe-i-kigali-ubucuruzi-bw-amafaranga-butemewe

  • Perezida Kagame yaganiriye na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Cheick Camara bahuriye muri BK Arena, aho bari bitabiriye umukino wahuje APR BBC na MBB South Africa, mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), mu gice cya Nile Conference kiri gukinira i Kigali.

    Sosiyete ya ServiceNow imaze kugenda yagurira ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho kuri ubu ikorera mu bihugu birimpo Kenya na Afurika y'Epfo, aho ikorera ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no gutunganya ingufu zisubira, ndetse no gushyigikira abikorera bashoye imari mu bikorwa bitangiza ibidukikije.

    Si ibyo gusa kuko ServiceNow itegura ibikorwa bitandukanye birimo inama izwi nka ServiceNow Africa Summit, ihuriza hamwe abashoramari bo ku mugabane, hagamijwe gushakira umuti ibibazo bitandukanye.

    ServiceNow kandi yibanda cyane mu gufasha inzego zitandukanye zaba iz'ibihugu ndetse n'iz'abikorera gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga, by'umwihariko iry'ubwenge buhangano (AI), ibintu u Rwanda na rwo rukomeje gushyiramo imbaraga.

    Muri rusange, uretse kuba ServiceNow iri kongera aho ikorera muri Afurika, ikomeje no kongera imbaraga mu gushyigikira impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, ndetse no gushakira ibisubizo ibibazo byihariye bya Afurika hagendewe ku mahirwe ahari.

    Perezida Kagame yaganiriye na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa

    Cheick Camara n’abamuherekeje bahuye na Perezida Kagame ku wa 22 Gicurasi 2025 muri BK Arena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-cheick-camara-uyobora-servicenow-africa

  • Gasabo: Bane bamburaga abaturage babateye ibyuma batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Abo bakurikiranyweho ubujura bwitwaje intwaro batawe muri yombi kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025 mu Murenge wa Jali mu Kagari k'Agateko mu Mudugudu wa Kinunga.

    Abatawe muri yombi ni Niyomugabo Théogène w'imyaka 20, Mutijima Olivier w'imyaka 25 ndetse na Utazirubanda Vedaste w'imyaka 26 uzwi ku izina rya Black wanafungiwe icyaha cy'ubujura mu bihe bitandukanye.

    Hatawe muri yombi kandi Manariyo Vedaste uzwi ku izina rya Byagara w'imyaka 31 ndetse uwo akaba anakekwaho kuba ari mu bahererutse gutega bakanatera icyuma umukozi wo mu Akagera Motor witwa Shala Djanga Albert ku tariki 3 Gicurasi 2025.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abo batawe muri yombi nyuma y'uko muri ibyo bice hari hamaze iminsi humvikana urugomo rwo kwambura abaturage bakanabakomeretsa bakoresheje ibyuma ndetse haranatanzwe ibirego.

    Ni nyuma y'uko kandi muri uwo Murenge wa Jali abajura bari baherutse gutera 'salon de coiffure' bambura uwasukaga n'uwisukishaga babafatiyeho ibyuma.

    Ati 'Baraje barabinjirana babafatiraho ibyuma babambura amafaranga n'amasakoshi. Bwarakeye dukora 'operation' yo guta muri yombi ababigizemo uruhare abo dufashe dusanga abaturage basanzwe babazi ko babayogoje ndetse umwe muri bo ni we waduhaye amakuru y'aho abo bakora bimwe bari.'

    CIP Gahonzire yavuze ko nyuma yo guhabwa ayo makuru bagiye kubata muri yombi bazi aho bari n'amazina y'abo bagiye gufata.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mbere yo gukorerwa amadosiye ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha.

    Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage gukomeza kuyiha amakuru ndetse inihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kumva ko bazatungwa no gutwara iby'abandi kandi ko batazigera bihanganirwa mu Rwanda.

    Ikindi Polisi ivuga ni ko yahagurukiye abakora ibyo bikorwa kuko iyo umujura agiye kwiba yitwaje ibyuma aba yahindutse umugizi wa nabi kuko aba ashobobora no gukora urundi rugomo.

    Bane bamburaga abaturage babateye ibyuma batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-bane-bamburaga-abaturage-babateye-ibyuma-batawe-muri-yombi

  • Kayonza: Ibibanza birenga ibihumbi 28 ntibyanditswe muri serivisi z'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, ubwo Ikigo gishinzwe Ubutaka, ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza ndetse n'umuryango utegamiye kuri Leta wa Landesa, batangizaga gahunda yo gukosora imbibi z'ubutaka izamara amezi ane.

    Akarere ka Kayonza gafite ibibanza bitabaruye ndetse bitazwiho amakuru bigera ku 28.527. Imirenge ya Rukara, Murundi, Nyamirama na Kabarondo ni yo iza imbere mu kugira iki kibazo.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko muri Kayonza bagiye gukora ibintu bibiri by'ingenzi bikemura ibibazo abaturage bari bafite mu mbibi z'ubutaka.

    Ati 'Hari abantu babonye ibyangombwa ariko ugasanga hari ibigomba gukosorwamo, abo ngabo tugiye kubakorera kugira ngo ufite imbibi zidahuye tubikosore. Icya Kabiri hari abantu batagize amahirwe yo kwandikisha ubutaka mu gihe icyo gikorwa cyari kiri gukorwa abo na bo tuzabageraho kugira ngo babone ibyangombwa.''

    Nishimwe yakomeje avuga ko 90% ibibazo byari biri muri serivisi z'ubutaka bizeye ko bigiye gukosorwa kuko ibyinshi abaturage baba bafite bishingiye ku mbibi z'ubutaka, ku bantu batari barandikishije ubutaka bwabo ndetse n'ikibazo cy'abatari bakora ihererekanya n'abo baguze ubutaka.

    Mukarushema Christine utuye mu Mudugudu wa Kivugiza, yavuze ko hari ukuntu bafotora isambu y'umuntu igafata n'iy'umuturanyi, ubutaka bukinjira mu bundi ku buryo kugira ngo icyo kibazo gikemurwe bigorana cyane. Yasabye ubuyobozi kubafasha mu gukemura ayo makimbirane kuko ari amwe mu yari ahantu henshi.

    Gahongayire Rehema we yagize ati 'Hari ahantu bagiye bakata imihanda ugasanga ya mihanda turayisorera kandi Leta yaramaze gutwara ubwo butaka, turifuza ko Leta itwegere bakadufasha mu gukosoza ibyo byangombwa.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye abaturage kwitabira iki gikorwa cyo gukosoza imbizi z'ubutaka n'ibindi byangombwa byose kuko ari amahirwe babonye kandi atazapfa kugaruka.

    Biteganyijwe ko uyu muryango wa Landesa n'Ikigo gishinzwe Ubutaka bazakorera mu turere twa Kirehe, Kayonza na Nyagatare mu gukemura ibibazo byose bishingiye ku butaka.

    Ibibanza birenga ibihumbi 28 byo mu Karere ka Kayonza ntibyanditswe

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko bifuza gukemura ibibazo biri mu butaka ku kigero cya 90%

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye abaturage kwitabira iki gikorwa kuko ari amahirwe babonye mu gukemura ibibazo biri mu butaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ibibanza-birenga-ibihumbi-28-ntibyanditswe-muri-serivisi-z-ubutaka

  • RDC: Komisiyo idasanzwe ya Sena yafashe umwanzuro wo kwambura Joseph Kabila ubudahangarwa – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro iyo Komisiyo yafashe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, nyuma y'itora ryabaye mu ibanga, aho abari bayigize uko ari 40, bose batuye bashyigikira icyo cyemezo cyo kwambura ubudahangarwa, Joseph Kabila, usanzwe ari n'umusenateri uhoraho nyuma yo kuva ku butegetsi.

    Nyuma y'uyu mwanzuro watowe n'iyi komisiyo idasanzwe, hategerejwe umwanzuro wa nyuma uzafatwa n'Inteko Rusange kugira ngo bibone gushyirwa mu bikorwa.

    Ubushinjacyaha bw'igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo butangire bumukurikirane. Bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w'ingabo utemewe, ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu.

    Ni ibyaha bihuzwa n'uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata. Leta ya RDC yagaragaje ko uru ruzinduko rushimangira ibimenyetso by'uko ari mu bayobozi b'iri huriro.

    Tariki ya 15 Gicurasi, Abasenateri barateranye kugira ngo bafate icyemezo ku busabe bw'Ubushinjacyaha bwa gisirikare, ariko bananirwa kumvikana bitewe n'uko hari abagaragaje ko uwabaye Perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry'Inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubu busabe.

    Iyi Komisiyo igizwe n'Abasenateri 40 bahagarariye intara zose z'igihugu n'amashyaka yose ari muri Sena. Iyobowe na Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, akaba umwe mu banyapolitiki bafashe iya mbere mu gushinja Kabila kugambanira igihugu.

    Komisiyo idasanzwe ya Sena yafashe umwanzuro wo kwambura Joseph Kabila ubudahangarwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-komisiyo-idasanzwe-ya-sena-yafashe-umwanzuro-wo-kwambura-joseph-kabila