Blog

  • Baterwa ipfunwe n'uko batabamazeho: Musa Fazil Harerimana ku bahekuye u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura y'Umujyi wa Kigali (PVK) n'Amakomini yari ayigize bagera kuri 50, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwaw cyanjirijwe no gushyira indabo kumva no kunamira Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batishimira ibikorwa birimo kwibuka izi nzirakarengane bavukije ubuzima, bagakomeza kubabazwa nuko batageze ku mugambi wabo wo kubamaraho, mbere yo kurokorwa n'Inkotanyi.

    Aba bifashisha n'imbuga nkoranyambaga bagoreka amateka yabaye ku manywa y'ihangu.

    Ati 'Igikorwa cyo kwibuka gihesha agaciro abagahugujwe. Iyo twibuka twe, tuba twumva dusubiza agaciro abakambuwe, ariko ku rundi ruhande bibabaza ba bandi babikoze, kuko bumva batararangije icyo bari bariyemeje cyo kumaraho Abatutsi. Iyo twibuka birababaza'.

    ' Impamvu ya mbere ibatera ipfunwe ni uko batishe Abatutsi bose nk'uko babiteganyaga. Iya kabiri ni ugutsindwa, kuko abakoze Jenoside iyo badatsinze, bakoresha uburyo bwose ngo hajyeho ubuyobozi butemera ko Jenoside yabayeho'.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yasobanuye ko ubuyobozi bwawo bwibuka bugamije kunamira inzirakarengane z'Abatutsi, gufata mu mugongo imiryango yabo yasigaye, ndetse no guhurira hamwe nk'abayobozi b'uyu mujyi bakibukiranya ibyo bakora, bigira ingaruka mbi cyangwa nziza ku baturage bashinzwe kuyobora.

    Ati 'Mu nshingano zacu za buri munsi muri serivisi dutanga, mu byemezo dufata no mu byo dukora byose, duharanire gukora ibituma amahano yabaye atazasubira'.

    Visi Perezida wa IBUKA, Muhongayire Christine, yahaye icyubahiro Inkotanyi zatabaye Abatutsi bicwaga zikanabohora igihugu.

    Ati “Iyo umuntu avuga Inkotanyi mwumve wa muntu ukugezeho habura gato inkota yakuwe mu rwubati, ariko zikaguha ukuboko zikakubwira ngo humura wowe ntugipfuye humura uzabaho. Mwarakoze! Abazungu baradutaye, mwebwe mwaradutabaye'.

    Umushakashatsi akaba n'umwanditsi, Tom Ndahiro yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agatima impembero no kunamira inzirakarengane z'Abatutsi zazize uko zavutse, gusa kwiyubaka na byo bikaba inshingano y'uwabashije kurokoka akusa ikivi cy'abo baziranenge.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva na Sheikh Musa Fazil Harerimana bacana urumuri rw’icyizere

    Abatutsi bagera kuri 50 bazize Jenoside bibutswe ku nshuro ya 31

    Bavuze ko bifuza Umujyi utarangwamo icyasha n’amacakubiri

    Sheikh Mussa Fazil Harerimana yavuze ko kwibuka bibabaza ba bandi babikoze

    Gasasira Jean Marie Mourice Sadam yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo nyuma yo kurokoka yinjira mu nkotanyi

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yasabye bagenzi be guharanira gukora ibituma amahano yabaye atazasubira

    Ni igikorwa kitabiriwe n’inzego za leta zitandukanye

    Umujyi wa Kigali wibutse abatutsi bishwe muri jenoside bari abakozi bawo

    Visi Perezida wa IBUKA, Christine Muhongayire, yahaye icyubahiro Inkotanyi zatamuruye umwijima w’icuraburindi zikimakaza ubwiyunge n'amahoro

    Uwahagarariye imiryango yibukwaga, yavuze ko Umujyi wa Kigali ubaba hafi umunsi ku wundi

    Umujyi wa Kigali w’ubu utandukanye cyane n’uwa kera, kuko nta macakubiri awurangwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baterwa-ipfunwe-nuko-batabamazeho-musa-fazil-harerimana-yatunze-agatoki

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z'Icyeza kwirinda ababagusha mu bishuko bagamije kubayobya – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z'Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 ishize iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.

    Yashimye urugendo rw'imyaka 20 rwa gahunda y'Inkubito z'icyeza, yerekana ko yatanze umusaruro mu buryo bwo kubakira abana b'abakobwa ubushobozi no guteza imbere uburezi bwabo.

    Yabasabye ko ubumenyi bahawe babukoresha neza bakabubyaza umusaruro uko bikwiye ariko yemeza ko bakeneye guherekezwa no kubakirwa ubushobozi kurushaho.

    Ati 'Ni koko muri ishema ry'abakobwa mukaba n'ishema ryacu ababyeyi n'abarezi banyu. Abenshi muri mwe bamaze kuba bakuru mu mirimo itandukanye ndetse hari na byinshi mwatangiye gukora no gukomeza gufatanya hagati yanyu. Iyi sabukuru y'imyaka 20 tuyizihize tunatekereza aho itaha ikwiye kuzadusanga.'

    Yerekanye ko abakobwa bonyine badashobora kugera ku iterambere igihugu cyifuza bityo ko bigomba kujyana no kubakira ubushobozi abana b'abahungu.

    Yakomeje ati 'Ikwiye gusanga dufite abakobwa n'abahungu ari na bo babyeyi b'ejo, ari Abanyarwanda bashoboye, basobanutse kuko twasobanukiwe ko kurera abato bacu neza atari bo gusa bigirira akamaro ahubwo ari inyungu z'umuryango. Ni yo mpamvu n'abana b'abahungu bakeneye guherekezwa no kugirwa inama kugira ngo batere imbere mu bumenyi, mu mico no mu myifatire.'

    Yemeje ko gutanga ishimwe bizakomeza gutera imbaraga abana b'abakobwa abasaba gukomeza kwitwara neza no kugira amakenga.

    Ati 'Mugire amakenga mwirinde igihe cyose mwumvise hari ubereka ko hari ubundi buzima n'iterambere yabagezaho mu buryo bworoshye cyane cyane iyo ari amakuru atizewe. Mukomeze mukorane umurava mutsinde neza mugamije kugera kure hashoboka.'

    Yagaragaje kandi ko gutsinda gusa bidahagije, abasaba guharanira ko amasomo biga akwiye kujyana n'aho Isi igana ndetse n'imirimo ikenewe ku isoko nk'amasomo ya siyanse, aya tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yashimye intambwe imaze guterwa n'uburyo Imbuto Foundation yagize uruhare mu guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa.

    Yerekanye kandi ko mu banyeshuri barenga miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza, abakobwa bangana na 50.5%, abahungu bakaba 49.5% mu gihe abiga mu yisumbuye abakobwa ari 60% abahungu bakaba 40% ariko abitabira amashuri ya Kaminuza abakobwa ni 36% na ho abahungu bakaba 67%.

    Yasabye abakobwa gukomeza kwitabira amasomo ajyanye na siyanse, ikoranabuhanga, tekinike, imyuga n'ubumenyingiro kuko utaragera ku kigero cyifuzwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko urugendo rw'imyaka 20 ya gahunda y'Inkubito z'Icyeza rwabaye urw'intsinzi no gushyigikira iterambere ry'uburezi bw'abana b'abakobwa.

    Yakomeje ati 'Kwita ku burezi bw'umwana w'umukobwa ni umusingi w'iterambere ry'igihugu ni yo mpamvu natwe nk'umuryango Imbuto Foundation twahagurutse dufatanya n'ababyeyi, abarimu n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo buri mwana w'umukobwa abashe kwiga, gukura no kugera kure hashoboka.'

    Dr. Kayesu Janet yagaragaje ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga kuva kera kandi kuri ubu yabigezeho aherekejwe na Imbuto Foundation yamuhembye ku nshuro ya mbere mu 2010.

    Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Michelle Murungi, yashimye ko yavutse mu gihugu giha amahirwe abana b'abakobwa.

    Ati 'Kwigirira icyizere, ntimukagire ubwoba bw'inzozi zanyu, ntimukemere ko hari umuntu n'umwe ubabuza kugira icyerekezo mwumva mwifuza. Rimwe na rimwe kugira ukwemera gukabije bishobora kukugeza kure.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yasangije abitabiriye icyo gikorwa urugendo rwe guhera mu mashuri yisumbuye anashima uruhare rukomeye Imbuto Foundation yagize mu iterambere ry'uburezi bw'umukobwa.

    Yabasabye gukomeza kuba indashyikirwa mu mico no mu myifatire.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yasabye Inkubito z'Icyeza, kurangwa n'indangagaciro nzima, amahitamo meza no gushyira ingufu mu byo bakora.

    Shema Blessing Gianna wavuze ahagarariye abandi yijeje ko bazakomeza kuba abakobwa beza, bazigirira akamaro, bakanakagirira igihugu n'umuryango muri rusange.

    Abanyeshuri 123 ni bo bahawe ibihembo na Madamu Jeannette Kagame

    Madamu Jeannette Kagame yahembye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize w’amashuri

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko umubare w’abakobwa mu burezi ukomeje kwiyongera

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko umubare w’abakobwa mu burezi ukomeje kwiyongera

    Urubyiruko rwasabwe kwihesha agaciro no kugendera ku ndangagaciro nzima

    Abarenga ibihumbi bibiri bitabiriye iki gikorwa

    Abitabiriye iki gikorwa bari bafite akanyamuneza

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi na we yitabiriye iki gikorwa

    Senateri Dr. Usta Kaitesi mu bitabiriye

    Abanyeshuri baturutse hirya no hino bitabiriye iki gikorwa

    Umuhanzi Alyn Sano yari yishimiye uyu munsi

    Hashyizweho amafoto y’abahembwe mu Nkubito z’Icyeza

    Abana bitabiriye iki gikorwa bafataga amafoto y’urwibutso

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yakira Louise Mushikiwabo

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yabasabye kuba indashyikirwa mu mico no mu myifatire

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yasabye abakobwa kugira amahitamo meza

    Louise Mushikiwabo yasabye abakobwa bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-abakobwa-b-inkubito-z-icyeza-kwirinda

  • Abarenga ibihumbi bibiri bitabiriye igikorwa cyo guhemba Inkubito z'Icyeza ku nshuro ya 20 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 ishize iyo gahunda itangijwe na Madamu Jeannette Kagame.

    Kuri iyi nshuro iki gikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 20 yo gushyigikira abakobwa kuba Indashyikirwa.”

    Inkubito y'Icyeza ni gahunda y'Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abana b'abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza kugeza ku yisumbuye.

    Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyitabirwa n'abarenga 2000 biganjemo abagiye bahembwa muri gahunda zitandukanye za Imbuto Foundation.

    Madamu Jeannette Kagame arahemba abanyeshuri bahize abandi mu cyiciro cy'amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n'icyiciro gisoza amashuri yisumbuye. Abahembwa ni 123 ariko icyiciro cya 20 cy'Inkubito z'Icyeza muri rusange hazahembwa abanyeshuri 471.

    Muri gahunda y'uyu mwaka yo guhugura no gufasha abanyuze muri iyo gahunda, abakobwa n'abagore b'Inkubito z'icyeza basabwe kubyaza umusaruro amahirwe babona, kugira amahitamo mazima, inshuti nziza ndetse no guharanira gukorera ku ntego.

    Basabwe kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyashyizeho ndetse no kugendera ku buzima bufite intego mu rwego rwo guharanira iterambere ryabo n'iterambere ry'Igihugu muri rusange.

    Guhera mu 2005 Imbuto Foundation imaze guhemba abarenga 7600.

    Muri iyi gahunda, Imbuto Foundation ihemba abakobwa batsinze neza mu kizamini gisoza amashuri abanza, hagahembwa umwana umwe wahize abandi mu murenge, bigakorwa mu mirenge 416 igize igihugu.

    Hahembwa kandi umwana wahize abandi muri buri karere uba urangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye mu turere twose.

    Hagahembwa n'abana b'abakobwa batanu bahize abandi kuri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, ibyumvikana ko bangana na 25.

    Umuhanzi Alyn Sano ari mu bitabiriye iki gikorwa

    Uru rugendo rumaze imyaka 20

    Ibyishimo byari byose ku bakobwa b’Indashyikirwa

    Abanyeshuri bagera ahagiye kubera iki gikorwa

    Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire ubwo yageraga ahagiye gutangirwa ibihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-bibiri-bitabiriye-igikorwa-cyo-guhemba-inkubito-z-icyeza-ku

  • Ni imyaka 20 y'intsinzi – Shami Elodie yagarutse ku musaruro w'Inkubito z'Icyeza – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo habaga igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 Inkubito z'Icyeza itangijwe. Ni gahunda yatangijwe mu 2005 hagamijwe gushyigikira uburezi bw'umwana w'umukobwa binyuze mu guhemba abana batsinze neza mu byiciro bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n'ayisumbuye.

    Shami Elodie yavuze ko urwo rugendo rwaranzwe n'intsinzi ikomeye yo gushyigikira uburezi bw'umwana w'umukobwa.

    Ati 'Imyaka 20 y'intsinzi kandi y'iterambere. Uyu munsi turizihiza abakobwa b'Inkubito z'Icyeza, Intwari cyane.'

    Yashimangiye kandi ko iyo gahunda yagaragaje ko abana b'abakobwa bashoboye iyo bahawe amahirwe nta kibananira.

    Ati 'Twifuzaga ko umwana w'umukobwa akura azi ko ashoboye kandi twabonye ko iyo abonye amahirwe ayabyaza umusaruro.'

    Yakomeje ati 'Kwita ku burezi bw'umwana w'umukobwa ni umusingi w'iterambere ry'igihugu ni yo mpamvu natwe nk'umuryango Imbuto Foundation twahagurutse dufatanya n'ababyeyi, abarimu n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo buri mwana w'umukobwa abashe kwiga, gukura no kugera kure hashoboka.'

    Yashimye ababyeyi bemera gushyigikira abana kugera ku ntego zabo no kugendana nabo muri urwo rugendo.

    Shami kandi yagaragaje ko hari imbogamizi ababyeyi n'abarezi bahura nazo ariko bagenda bishakamo ibisubizo mu gukomeza guharanira gutanga uburezi bukwiye.

    Yasabye abanyeshuri b'Inkubito z'Icyeza gusigasira igihango cy'iryo zina bahawe, abasaba gukomeza kwihesha agaciro.

    Ati 'Ni igihamya ko umwana w'umukobwa ashoboye, ko afite imbaraga zirenze izo akenshi abantu bamwitirira, mukomeze kwihesha agaciro mwiga neza mwagura indoto zanyu. Mukomeze mube intangarugero mu myitwarire yanyu, mu mitekerereze yagutse kandi mwitabire amahirwe yose yabafasha kwiteza imbere.”

    Yangeyeho ati 'Turabizera, turabifuriza ibyiza kandi turabashyigikiye mukomeze kuba igisubizo cy'uyu munsi n'ejo hazaza h'u Rwanda.'

    Dr. Kayesu Janet uri mu bahembwe nk'Inkubito y'Icyeza, yagaragaje ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga kuva kera kandi kuri ubu yabigezeho aherekejwe na Imbuto Foundation yamuhembye ku nshuro ya mbere mu 2010.

    Ati 'Imbuto Foundation yatubereye ingobyi, yatubereye umubyeyi, idufata akaboko, iraduherekeza ituma turota, turagenda tugera kuri izo nzozi ziba impamo ubu ndi hano ndi igihamya cy'uko bishoboka.'

    Yagaragaje ko guhembwa na Madamu Jeannette Kagame byamuteye ishema ndetse n'imbaraga zo gukora cyane mu myaka yakurikiyeho.

    Yishyuriwe na Imbuto Foundation mu mashuri yisumbuye binyuze muri gahunda ya Edified Generation na we yiga neza kuko yari atewe ishema no kuba Inkubito y'Icyeza.

    Yasabye bagenzi be n'abanyeshuri bakiri inyuma kugira umuhate, gukora cyane no guharanira kugera ku ntego.

    Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Michelle Murungi, yashimye ko yavutse mu gihugu giha amahirwe abana b'abakobwa.

    Ati 'Kwigirira icyizere, ntimukagire ubwoba bw'inzozi zanyu, ntimukemere ko hari umuntu n'umwe ubabuza kugira icyerekezo mwumva mwifuza. Rimwe na rimwe kugira ukwemera gukabije bishobora kukugeza kure.'

    Yashimye Imbuto Foundation yatekereje ko uburezi bw'umwana w'umukobwa bwashyigikirwa, nabo bagahabwa amahirwe.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yasangije abitabiriye icyo gikorwa urugendo rwe guhera mu mashuri yisumbuye anashima uruhare rukomeye Imbuto Foundation yagize mu iterambere ry'uburezi bw'umukobwa.

    Yabasabye kuba indashyikirwa mu mico no mu myifatire.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louis Mushikiwabo ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

    Aba bakobwa basabwe gukomeza kurangwa n’imico n’imyitwarire myiza

    Inzego z’umutekano zari zihagarariwe

    Abagera ku 2000 bitabiriye iki gikorwa

    Uru rubyiruko rwari rwishimye

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi

    Senateri Usta Kaitesi mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa

    Umuhanzi Alyn Sano yitabiriye icyo gikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, yashimye urugendo rw’imyaka 20 rwa gahunda y’Inkubito z’Icyeza

    Abakobwa bagararijwe ko bashoboye basabwa kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-imyaka-20-y-intsinzi-shami-elodie-yagarutse-ku-musaruro-w-inkubito-z-icyeza

  • Inkuru ya Mushikiwabo wagiye kwiga muri Amerika yarabujijwe na Minisitiri – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yarimo kuganiriza Inkubito z'Icyeza mu gikorwa cyo guhemba icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 iyo gahunda imaze ishyirwa mu bikorwa.

    Mushikiwabo waganirije abana b'abakobwa n'abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko yagiye kwiga muri Amerika yandikiwe na minisitiri ko atemerewe kuva mu gihugu.

    Yavuze ko yize amashuri abanza muri Ecole Primaire St Alex, ishuri ryari riherereye i Kabuye, ayisumbuye ayakomereza muri Notre Dames d'Afrique ku Nyundo mu ishuri ryigishaga siyansi.

    Urukundo rw'indimi yari afite rwatumye ajya kwiga indimi muri Kaminuza y'u Rwanda i Nyakinama aho yize Icyongereza ariko nyuma ajya kwiga muri Amerika ahigira ururimi rw'Igifaransa.

    Yagaragaje ko Igifaransa yakize kuko Kaminuza yari ikeneye abantu bavuga Igifaransa kandi ari bo bari bagombaga guhabwa buruse.

    Aho ni ho yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Delaware University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aza kwiga n'ibijyanye no gusemura mu Gifaransa n'Icyongereza binatuma Kaminuza imuha akazi k'ikiraka muri Laboratwari y'indimi yigisha abanyeshuri Igifaransa.

    Muri iyo Kaminuza yayigiyemo afite imyaka 23. Ni ubuzima bwabanje kumutonda cyane ariko ngo byamusabye kwimenyereza ibintu bishya bituma abasha kwitwara neza.

    Yagaragaje ko ajya kwiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika byabaye ikibazo gikomeye kugeza ubwo minisitiri amwandikira amubuza kujya mu mahanga ariko we akabirengaho.

    Ati 'Nagiye kwiga muri Amerika mfite ibaruwa ya minisitiri imbwira ngo mukobwa ubujijwe kujya mu mahanga, ntuve hano. Mfata ya baruwa nandikiwe na minisitiri ndetse nanayifashe mu mutwe, umunsi wo kujya kwiga nyishyira mu mufuka ndagenda.'

    Yakomeje ati 'Naje no kuba Minisitiri njya gufungura Ambasade nshya y'u Rwanda i Nairobi wa mu minisitiri wanyandikiye ngo ubujijwe kujya kwiga mu mahanga, nza guhura na we njya kumusuhuza, ndamuramutsa ariko twaramukanya nkabona aratitira.'

    Impanuro ze ku bakiri bato

    Minisitiri Mushikiwabo yagaragarije Inkubito z'Icyeza ko ingufu umuntu ku giti cye ashyira mu byo ashaka kugeraho zimufasha kugera ku ntego yifuza.

    Yabasabye kandi kugira uruhare mu gukora amahitamo mazima kuko iyo umuntu akiri muto, usanga afite ibintu byinshi yirukaho.

    Ati 'Ni ngombwa guhitamo kuko nyuma biragukurikirana iyo ugeze mu myaka yo hejuru bituma ubasha no guhitamo.'

    Yasabye kandi guharanira kugira indangagaciro ziranga Abanyarwanda bakabifata nk'umutimanama wabo aho bajya hose.

    Yabasabye kwirinda gufata imico iyo ari yo yose babonye ahubwo bagaharanira kugira umwihariko n'ikibatandukanya n'abandi.

    Ati 'Iyo ubuze indangagaciro biragukurikirana. Iyo ndangagaciro yawe ni rwo rutirigongo rwawe…uri uyu ariko urashaka kuba n'uriya, bishobora kukuvuna bigatuma ubabara mu mugongo. Indangagaciro yacu nk'Abanyarwanda kuri iki gihe n'amateka yacu, birashimishije kuba Umunyarwanda uyu munsi.'

    Yabasabye kandi kumvira ababyeyi no guha agaciro impanuro babaha umunsi ku wundi kuko ziba zigamije kubategurira ejo hazaza heza.

    Yashimye Imbuto Foundation ku mahirwe akomeye yo gushyigikira uburezi bw'abana b'abakobwa no kubaremamo icyizere.

    Mushikiwabo yahishuye uko yangiwe kujya kwiga muri Amerika na Minisitiri ariko we yabibonye

    Mushikiwabo yasabye aba bakobwa kugira icyerekezo, indangagaciro nzima n’amahitamo meza

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yakira Louise Mushikiwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-mushikiwabo-yagiye-kwiga-muri-amerika-yarandikiwe-na-minisitiri-ko-abujijwe

  • Equity bank Rwanda yahuguye aborozi barenga 100 ku kongera umukamo n'icungamutungo – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa y'iminsi itanu yahawe aborozi bahagarariye abandi n'abayobozi b'amakoperative bo muri Nyagatare na Rwamagana, yasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yagaragarije aba borozi ko iyi banki ayoboye yifuza ko 30% by'inguzanyo zose itanga yajya mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, abasaba korora kijyambere kugira ngo batere imbere.

    Ati 'Ubumenyi twabuhawe, amafaranga arahari tuzayahaba. Igisigaye ni ukumenya uko mwayakoresha kugira ngo abyare andi. Impamvu Equity Bank dukora ibi bikorwa ni ukugira ngo aborozi bakire, turashaka ko inguzanyo zose dutanga 30% zizajya zijya mu buhinzi n'ubworozi, nta bandi tuzaha ayo mafaranga rero ni mwebwe.''

    Namara yabwiye aborozi ko nka Equity Bank Rwanda bateguye aya mahugurwa kugira ngo babafashe mu kumenya ibyo bashora mu bworozi n'uburyo babigaruza bakanabona umukamo mwinshi.

    Mukanyonga Frida wakurikiranye aya mahugurwa, yavuze ko bize inka icyo ari cyo, imibereho yayo, uko bayigaburira ku buryo yabona amata menshi cyane ku kuziha ubwatsi bwumye kuko bituma zinywa amazi umukamo nawo ukiyongera.

    Ati 'Batwigishije uko tugomba gutera ubwatsi, uko twazipima tukamenya ibilo byazo kugira ngo bidufashe kumenya nuko twazigaburira, bikanagufasha kumenya uko yavurwa mu gihe yarwara.

    Yakomeje agira ati 'Ubu rero aya mahugurwa tugiye kugenda tuyigishe abo dufatanya mu korora, turashimira Equity Bank Rwanda yadufashije kumenya ubworozi bugezweho.''

    Murenzi Geofrey we yavuze ko biyemeje kororera mu biraro kuko babonye ko uko inka ikora urugendo ari nako itakaza umukamo.

    Ati 'Twamenye uburyo twakororera ku butaka buto kandi tukabubyaza umusaruro mu buryo bufatika. Twiyemeje ko tugiye kuva hano tujya gushyira mu bikorwa ibyo twahuguwemo, abanda borozi nabo bazaturebereho ku buryo umukamo wiyongera cyane.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye Equity Bank Rwanda ku gitekerezo cyiza bagize cyo guhugura aborozi bahagarariye abandi.

    Yavuze ko muri iyi ntara bubakiwe uruganda rutunganya amata y'ifu ariko ko aborozi batari banatanga nibura kimwe cya kabiri cya litiro zirenga ibihumbi 600 basabwa buri munsi.

    Yasabye iyi banki gushyiraho abakozi bashinzwe inguzanyo z'aborozi mu rwego rwo kubafasha kwaka inguzanyo zo kongera umusaruro. Yabijeje ko kandi nk'ubuyobozi bazakomeza gufatanya mu gushishikariza aborozi kuva mu korora inka za gakondo bakorora izitanga umusaruro.

    Intara y'Iburasirazuba kuri ubu ibona umukamo wa litiro ibihumbi 250 ku munsi mu gihe hubatswe uruganda rw'Inyange rutunganya amata y'ifu rufite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 650 buri munsi.

    Biteganyijwe ko aya mahugurwa azakomeza gutangwa mu zindi ntara mu rwego rwo gufasha aborozi kongera umukamo binyuze mu kororera ku buso buto no korora inka zitanga umukamo.

    Gakwaya Emmanuel uri mu borozi b’icyitegererezo yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe na Equity Bank Rwanda

    Ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda bwavuze ko bwifuza nibura kujya butanga inguzanyo y’ubuhinzi n’ubworozi ingana na 30% bw’izo batanga

    Murenzi Geofrey yavuze ko amahugurwa bahawe na Equity Bank Rwanda yatumye bafata icyemezo cyo kuva ku korora inka za gakondo

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye Equity Bank Rwanda mu kubafasha kongerera aborozi ubumenyi kubijyanye no kongera umukamo

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Namara ari kumwe na Mukanyonga Frida ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab

    Umwe mu bahuguraga aba borozi wavuye muri Kenya yaberetse uburyo yorora inka nke zitanga umukamo ku butaka buto, aho abonamo miliyoni 4 Frw buri kwezi akura mu mata

    Aborozi bishimiye guhabwa amahugurwa azabafasha mu kongera umukamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-equity-bank-rwanda-yahuguye-aborozi-barenga-100-ku-kongera

  • BK Group Plc yungutse miliyari 25,2 Frw, ihiga kurushaho kwegera abakiliya bayo – #rwanda #RwOT

    Muri rusange, ibigo byose biri muri BK Group Plc byagize izamuka ry'inyungu muri iki gihembwe, aho nk'inyungu ya Banki ya Kigali yazamutseho 12,% muri iki gihembwe, ugereranyije n'igihembwe nk'icyo mu mwaka ushize.

    Iri zamuka ryagizwemo uruhare n'ubwiyongere bw'amafaranga abitswa muri iyi banki, dore ko nk'amafaranga abitswa n'ibigo by'ubucuruzi yageze kuri miliyari 775,7 Frw. Ibi kandi byanajyanye n'izamuka ry'amafaranga abitswa n'ibigo bito n'ibiciriritse yageze kuri miliyari 443 Frw, mu gihe abitswa n'abacuruzi bato yageze kuri miliyari 233 Frw.

    Amafaranga Banki ya Kigali yagurije abakiliya nayo yariyongereye, agera kuri miliyari 1.622 Frw, arimo arenga miliyari 100 Frw yatanzwe mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, ibikomeza kugaragaza uruhare rw'iyi banki mu iterambere ry'u Rwanda.

    Amafaranga yagurijwe ibigo bito n'ibiciriritse yageze kuri miliyari 219 Frw, inyongera ya 6% ugereranyije n'igihembwe cya nyuma cya 2024.

    Ibigo byashoye mu rwego rw'ubuhinzi nabyo byagurijwe miliyari 60 Frw, yatumye uru rwego rurushaho kwaguka.

    Inguzanyo zihabwa abacuruzi bato n'abantu ku giti cyabo zazamutseho 8% ugereranyije n'umwaka ushize, zigera kuri miliyari 298 Frw. Izi nguzanyo zirimo izihabwa abakorera umushahara, abakeneye kwishyura amafaranga y'ishuri, gutunga inzu n'ibindi.

    Amafaranga yagurijwe ibigo binini niyo agize igice kinini cy'inguzanyo zatanzwe, kuko yageze kuri miliyari 1.043 Frw. Aya mafaranga yagurijwe ibigo by'ubucuruzi bikora mu nzego zirimo ubukerarugendo, uburezi, ibikorwaremezo, ubuzima n'izindi nzego.

    Ku rundi ruhande, iyi banki ikomeje urugendo ruyiganisha ku gukoresha ikoranabuhanga, aho muri iki gihembwe yashyize hanze ikoranabuhanga rya BK Quick+, rifasha abakiliya binjiza umushahara kubona inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 50 Frw mu gihe kiri munsi y'amasaha 15, kandi nta ngwate itanzwe. Iyi nguzanyo itangwa binyuze muri BK App.

    Hari kandi na Kataza na BK, gahunda ifasha imishinga y'abagore kubona inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 15 Frw nta ngwate. Tuza na BK nayo ishoboza abakiliya b'iyi banki kubona inguzanyo ishobora kugera ku bihumbi 500 Frw, akoreshwa mu kwishyura amafaranga y'ishuri. Iyi banki kandi itanga 100% by'inguzanyo zigenewe kubaka, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gutunga inzu zabo.

    Izi nguzanyo zikubiye muri gahunda ya Bigereho na BK, igamije gufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi zabo.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko bishimira umusaruro bagezeho muri iki gihembwe, ati 'Igihembwe cya mbere cya 2025 cyerekana intego yacu yo gushyigikira iterambere ry'u Rwanda binyuze mu gutanga inguzanyo mu nzego z'ingenzi nk'ubuhinzi, ibigo bito n'ibiciriritse, abantu ku giti cyabo, ibikorwaremezo n'ibindi.'

    Yongeyeho ko uretse gutanga inguzanyo, iyi banki inagira uruhare mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Iyi banki ishora nibura 1% by'amafaranga yinjiza mbere yo kwishyura imisoro, mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y'Abanyarwanda.

    Mu byakozwe mu gihembwe cya mbere harimo nko gutanga buruse ku banyeshuri 517, mu gihe abanyeshuri 43 basoje amasomo yabo. Iyi banki ifasha abanyeshuri 200 biga imyuga n'ubumenyingiro ndetse bari kwimenyereza umwuga.

    Iyi banki kandi ifite gahunda yo gufasha abanyeshuri 1.500 mu bikorwa byo kubigisha ibijyanye n'ubumenyi ku by'imari, aho abanyeshuri 300 bamaze kwinjizwa muri iyi gahunda.

    Ku rundi ruhande, ibigo bito n'ibiciriritse bigera ku 147 byinjiye muri gahunda ya Urumuri, mu cyiciro cya munani cyayo, aho ibigo 423 byari byitabiriye iyi gahunda.

    Dr. Karusisi ati 'Turi gushora imari mu bikorwa bigirira abandi akamaro. Ibi biterwa n'uko twizera ko iterambere rirambye ritangirira mu guteza imbere abaturage, bo mutima w'ubukungu bwacu.'

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bishimiye umusaruro iki kigo cyagezeho muri iki gihembwe.

    Ati 'Dushimishijwe n'umusaruro twagezeho mu gihembwe cya mbere cya 2025 mu bigo byacu byose.'

    Iyi banki yatangaje ko ifite intego yo kurushaho kongera amafaranga agurizwa ibigo bito n'ibiciriritse, ku buryo mu 2027, inguzanyo zihabwa ibigo binini zizaba zigize 60% by'izitangwa zose na Banki ya Kigali, izindi 40% zigahabwa ibigo bito n'ibiciriritse, abantu ku giti cyabo n'ibindi byiciro.

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bishimiye umusaruro iki kigo cyagezeho muri iki gihembwe

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko bishimira umusaruro bagezeho, ashimangira ko bafite imishinga migari mu bihembwe bizakurikiraho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-group-plc-yungutse-miliyari-25-2-frw-ihiga-kurushaho-kwegera-abakiliya-bayo

  • Nyaruguru: Hari urubyiruko rutaka kudahabwa impamyabushobozi z'imyuga rwize n'ibikoresho rwemerewe – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko ruvuga ko rwatoranyijwe ngo rwigishwe imyuga itandukanye, rwabwirwaga ko ruzahabwa ibyemezo by'uko rwize ndetse n'ibikoresho ruzakoresha rubishyira mu bikorwa.

    Nyuma ngo batunguwe n'uko bamaze kwiga bagategereza ibyo byombi bagaheba, ubu imyaka ikaba ishize ari itanu.

    Umwe muri bo witwa Yandereye Délphine yagize ati 'Bari batubwiye ngo bazaduha ibikoresho kuva twarangiza kwiga mu 2020. Twarize, dukora n'imenyerezwa, yewe dukora ibizamini n'amanota arasohoka. Ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kintu twabonye.''

    Nyiraminani Clarisse na we ati 'Twarirutse hose tubaza ariko birananirana, nkanjye wize kuboha, bambwiye ko batampa imashini iboha igura ibihumbi 300 Frw, kandi hari undi ukeneye iyo kudoda itarenge ibihumbi 100 Frw.''

    Aba basore n'inkumi bahuriza ku gusaba ko byibura baba bahawe impamyabushobozi bakoreye, bakaba bagiye kuzisabisha akazi ahandi, mu gihe ibyo bikoresho byo bitaraboneka, kugira ngo badasigara inyuma mu iterambere.

    Ntibavuga rumwe n'ubuyobozi bw'akarere

    Umukozi ushinzwe Guteza Imbere Umurimo mu Karere ka Nyaruguru, Kigabo Théo Blaise, yavuze ko uru rubyiruko rwafashe ibintu uko bitari, ahubwo ibyabaye byakomotse ku masomo rwize yakemanzwe n'Urwego rushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro.

    Yabwiye IGIHE ko bagisozaga amasomo yabo, Ikigo cyitwaga WDA (cyaje kwitwa RTB) cyanenze ubuziranenge bwayo, kibasaba ko bongera gukora ibindi bizamini kugira ngo babone guhabwa impamyabushobozi zizewe.

    Ngo icyo gihe ubuyobozi bwatumijeho abo bireba, maze bamwe barabura kuko bari baragiye za Kigali n'ahandi, ibyatumye hakora bamwe, bituma babura impapuro z'ibyo bize ari na bo bari gusaba kuzihabwa ubu ku bw'amakuru make.

    Ati ''Abatarakoze icyo kizamini, nta bundi buryo babonamo impamyabumenyi uretse kujya kwigira ku murimo bagahabwa ikindi kizamini, cyangwa bakajya mu ishuri ribyigisha, bakahiga bushya bakazihabwa.''

    Ku kijyanye no guhabwa ibikoresho, Kigabo yavuze ko aba basore n'inkumi bajya gutangira kwiga nta gahunda yo guhabwa ibikoresho yabagaho, ngo byaje mu 2023, gusa kuko ngo byagaragaye ko ari gahunda nziza iteza imbere ababihawe, n'aba na bo batekerejweho, bakazajya babihabwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

    Ati ''Gahunda yo kubaha ibikoresho irakomeje, no mu kwezi gutaha kwa Kamena hari abo tuzaha barimo n'abo ku Munini, barimo abize gutunganya imisatsi no gukora inkweto, abasigaye bakazategereza umwaka utaha.''

    Uru rubyiruko rurimo abize ubwubatsi, ububoshyi, ubudozi no gutunganya imisatsi. Babyize babyitezeho kuzamura imibereho yabo, aho abafite ibi bibazo babarizwa mu mirenge ya Munini na Busanze.

    Bamwe mu rubyiruko rwo ku Munini muri Nyaruguru rwize imyuga itandukanye mu kigo cy’urubyiruko, ruvuga ko ntacyo byabamariye kuko batabonye impamyabushobozi

    Umukozi ushinzwe Guteza Imbere Umurimo mu Karere ka Nyaruguru, Kigabo Théoblaise, yavuze ko uru rubyiruko ruzakomeza gutekerezwaho uko ubushobozi buzajya buboneka

    Akarere ka Nyaruguru kavuga ko kamaze gutanga inkunga y’ibikoresho ku rubyiruko rusaga 1000 mu gihe cy’imyaka itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hari-urubyiruko-rutaka-kudahabwa-impamyabushobozi-z-imyuga-rwize-n

  • Sukhoi, Kajugujugu n'ibifaru ku Kibuga cy'Indege cya Goma, umuturage abarirwa imbunda ebyiri (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Intambara y'iminsi ibiri yarangiye tariki 27 Mutarama, ubwo Umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma uwambuye Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, n'abo bari bafatanyije barimo Ingabo za SADC, FDLR, Wazalendo ndetse n'abacanshuro.

    Muri iyo mirwano, Ikibuga cy'Indege cya Goma nticyari kikiri nyabagendwa, umuvu w'amaraso wari hose mu nkengero zacyo. Abasirikare benshi ba FARDC barahaguye n'ingabo za SADC.

    Iyo ugeze kuri iki kibuga, usanganirwa n'ibikoresho bya gisirikare bya FARDC byatwitswe muri iyo ntambara. Kuva ku mbunda, indege, imyenda n'ibindi, iki kibuga cyabaye amatongo.

    Ibyiyongera kuri ibyo, inkengero z'aho indege zagwaga, habaye ibihugu byuzuyemo grenade n'ibindi biturika. Si ibyo gusa, hari n'amakuru avuga ko harimo n'umurambo w'umusirikare bivugwa ko ari uwa SADC, nubwo izo ngabo zavuze ko atari uwazo.

    Ubwo M23 yarwanaga na FARDC, izi ngabo za Congo zarahindukiye zitangira kurasa mu Rwanda, ibisasu byazo nubwo byakumiriwe n'ubwirinzi bwa RDF, byahitanye abaturage 16 mu gihe abandi barenga 60 bakomeretse. Ibifaru FARDC yakoreshaga irasa mu Rwanda n'ubu biracyahari.

    Amaherezo y'Ikibuga cy'Indege cya Goma azaba ayahe?

    Kuva M23 yafata Goma, yokejwe igitutu isabwa kugira ngo ifungure iki kibuga. Gusa yo ivuga ko bisaba ko cyongera gutunganywa bundi bushya kuko ibintu byose byangiritse.

    Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka ati 'Twagiranye inama na SADC, ndakeka warakurikiye iby'ibiganiro mbere y'uko Ingabo za SADC ziva mu mujyi wa Goma.'

    'Twavuze ko tuzakorana na SADC mu gusana iki kibuga cy'indege. Rero nibyo turi gukoraho kugira ngo gisanwe. Nk'uko ubibona hari akazi kenshi ko gukora, tugomba gutangirira ku busa, nta kintu dufite muri iki kibuga cy'indege twavuga ko tuzatangiriraho.'

    Kanyuka yavuze ko nta tariki ntarengwa yashyizweho y'igihe imirimo igomba kuba yatangiriye, gusa ko hari itsinda ribishinzwe riri gukora kuri ako kazi.

    Ati 'Dutegereje ko impuguke zitubwira, hari itsinda riri kubikoraho.'

    Usibye indege za gisirikare, hari n'izindi ndege za gisivile zapfiriye kuri iki kibuga zirimo inini zatwaraga imizigo n'ibindi.

    Habarurwa imbunda ebyiri ku muturage

    Goma ni umujyi utuwe n'abaturage barenga miliyoni ebyiri, ariko kubera imirwano n'imvururu zimaze igihe muri uyu mujyi, benshi batunze imbunda.

    Byahumiye ku mirari ubwo ingabo za FARDC zahungaga zigata intwaro aho zibonye hose, abaturage bakazifata.

    M23 isobanura ko nibura buri muturage abarirwa ko atunze imbunda ebyiri. Ikiri gukorwa, ni imikwabu igamije kuvana izo mbunda mu baturage kugira ngo umutekano udahungabana.

    Kanyuka ati 'Hari gahunda dufite iri gushyirwa mu bikorwa muri iki gihe ijyanye no kwambura intwaro abasivile. Nk'uko mubizi, Tshisekedi yasize imbunda nyinshi muri uyu Mujyi wa Goma, nibura imbunda ebyiri kuri buri muturage wo muri uyu mujyi. Rero hari imbunda nyinshi hirya no hino.'

    Banki ziracyari ikibazo

    Kimwe mu bibazo by'ingutu abatuye Goma bafite ni amabanki. Kuva M23 yafata uyu mujyi, leta ya Kinshasa yahise iyafunga. Nta banki n'imwe ikora.

    Abo twaganiriye batubwiye ko nk'abakozi iyo bahembwe, amafaranga ashyirwa kuri konti zabo, bakayabikuza bakoresheje telefoni kuko uburyo bw'ikoranabuhanga bwo bukora.

    Abatabishoboye, baba bashobora kwambuka bakajya kubikuza mu Rwanda.

    Nyuma y'amezi ane, Umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23, ubuzima butandukanye na mbere. Ni umujyi utuje, utarangwamo umwanda, urimo urujya n'uruza mu bice byose.

    Ibyo bituma abakora ubucuruzi, akazi bagakomeza nta nkomyi ku buryo uyu munsi umuntu agera muri Quartier Birere n'ahandi, agasanga ibintu ni nta makemwa.

    Kanyuka ati 'Tshisekedi yafunze banki zose, ntizikora, afatira amafaranga yose y'abaturage bo muri Kivu ya Ruguru na Kivu y'Amajyepfo. Ayo mafaranga ni ay'abaturage, ntabwo ari aya M23 cyangwa se AFC ariko Tshisekedi yakoze ibyaha byibasira ikiremwamuntu afatira ayo mafaranga.'

    'Gusa turi kubikoraho kugira ngo banki zigaruke, twatangije CADECO kugira ngo abaturage babashe kubona amafaranga, ubukungu bugende neza.'

    Kanyuka asobanura ko nta banki n'imwe yigeze isahurwa kuva M23 yagera muri uyu mujyi. Ngo amafaranga y'abaturage acunzwe neza nta nkomyi.

    Mu bindi bigaragara ku kibuga cya Goma, ni ibirindiro by'Ingabo za SADC. Hari imodoka zipakira ibikoresho n'igihe twari duhari, zari zitonze umurongo zitegereje guhabwa uruhushya rwo guhaguruka. Amakuru avuga ko nibura zitaha gatatu mu cyumweru.

    Mu byo ingabo za SADC zitemerewe kuvana muri RDC, harimo ibikoresho bya FARDC n'amabuye y'agaciro.

    Igice cyakoreshwaga mu kugenzura indege, cyakoreragamo Leta ya Congo ku bufatanye na Monusco

    Bivugwa ko ibi bifaru aribyo byakoreshwaga mu kurasa ku butaka bw’u Rwanda

    Zimwe mu ntwaro ziremereye zakoreshwaga na Sukhoi, imwe mu ndege y’intambara ya FARDC yarashwe

    Abarwanyi ba M23 nibo bacunga iki kibuga

    Iyi ndege yarashwe na M23 mu ntambara yari iyihanganishije na FARDC

    Ibikoresho byose byabaga mu munara ugenzura indege, byarangiritse

    Indege nini zitwara imizigo zarangiritse ku buryo bugaragara

    Imodoka zakoreshwaga mu gutwara imizigo zarasiwe kuri iki kibuga nazo

    Bivugwa ko mu byatsi biri mu nkengero z’iki kibuga, hari ibisasu byinshi byahatezwe na FARDC

    M23 isobanura ko gusana iki kibuga bisaba gutangira bundi bushya kuko ibintu byose byangiritse

    Hari ibice byakoreshwaga n’ingabo za Monusco, nabyo byahindutse amatongo

    Mu bice bitandukanye byacyo hagaragara imbunda n’izindi ntwaro zakoreshwaga na leta ya Congo

    Ikibuga cy’Indege cya Goma cyahindutse amatongo impande n’impande

    Kajugujugu z’ingabo za FARDC zarasiwe ku kibuga cy’indege cya Goma ziracyahari

    Amafoto na Video: Philbert Girinema


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sukhoi-kajugujugu-n-ibifaru-ku-kibuga-cy-indege-cya-goma-umuturage-abarirwa

  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n'impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 17 Gicurasi kugeza kuya 25 Gicurasi 2025, mu Rwanda by'umwihariko muri BK Arena harimo kubera irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu gace ka Nile Conference.

    Ni agace gahuje amakipe ane yo mu bihugu bitandukanye aribyo u Rwanda rwakiriye ruhagarariwe na APR BBC, Kenya ihagarariwe na Nairobi City Thunder, Libya ifite Al Ahli Tripoli ndetse na Based Basketball yo muri Afurika y'Epfo.

    Ni imikino yatangiye guhera ku wa gatandatu aho kugeza ubu hamaze gukinwa imikino ine kuri buri kipe yitabiriye iri rushanwa, kugeza ubu ikipe ya Al Ahli niyo iyoboye urutonde ndetse yanamaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera muri Afurika y'Epfo.

    Ku mwanya wa Kabiri hari ikipe ya APR BBC imaze gutsinda imikino ibiri inganya na MBB yo muri Afurika y'Epfo hagasoza Nairobi City thunder yo yamaze gutisnda umukino umwe.

    Muri iyi nkuru yacu, tugiye kurebera hamwe akamaro ko kwakira iri rushanwa rya BAL ririmo gukinwa ku nshuro yaryo ya Gatanu, aho mu nshuro enye ziheruka u Rwanda rwakiraga imikino ya nyuma, ubu hakaba hari gukinirwa Nile Conference.

    Kwakira irushanwa rya BAL bituma abakinnyi, abafana, abanyamakuru n'abandi baturuka mu bihugu bitandukanye baza mu Rwanda, bikongera abasura amahoteli, ibinyabiziga, resitora n'ahandi hahoze abantu benshi ikiruta byose ni uko abobose bafasha kumenyekanisha igihugu ndetse isura yacyo ikagera kure.

    Gutanga Imirimo:

    Muri iki gihe cy'imikino ya BAL, uretse kwirabira imikino haba hari imirimo y'igihe gito n'igihe kirekire mu bijyanye no gutegura ibirori, umutekano, kwakira abantu, kwamamaza n'ibindi bifasha abantu kwiteza imbere.

    Amahirwe y'Ubucuruzi:

    Abacuruzi b'imbere mu gihugu barimo abacuruza ibyo kurya, ibikoresho, imyambaro n'abandi babona isoko rinini n'amahirwe yo kumenyekana.

    Kwamamaza Igihugu ku Rwego Mpuzamahanga:

    Uku kwamamaza igihugu ku rwego rw'iyi mikino bituma isura y'Igihugu izamuka cyane ko ibitangazamakuru ndetse n'ababa baje gusura igihugu bakimenyekanisha mubyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga.
    Ibi nibyo bituma isura y'u Rwanda igaragazwa nk'igihugu gitekanye, cyateye imbere kandi gishoboye kwakira ibirori mpuzamahanga ku buryo n'abandi bashoramari biborohera kuba bashora imari yabo mu gihugu cyiza nk'iki.

    Kugaragara mu Itangazamakuru:

    Iyi mikino ya BAL yerekanwa ku mateleviziyo mpuzamahanga azwi kandi akomeye cyane, aha twavuga nka ESPN y'abanyamerika, hari Canal Plus y'Abafaransa na NBA TV nk'umufatnyabikorwa mukuru, ndetse ibi bikaba bifasha kongera isura nziza ya Rwanda.

    Ububanyi n'Amahanga binyuze muri Siporo:
    Byongera umubano mwiza n'ibindi bihugu binyuze ku kuba u Rwanda rwarakiriyeiyi mikino, bityo abayobozi ndetse n'abandi baturage bavamu bihugu bitandukanye bamenya u Rwanda nk'igihugu gifite ijambo mu guteza imbere siporo muri Afurika.

    Kunoza Imijyi:

    Kwakira imikino n'ibirori nka BAL bituma inzego z'ibikorwaremezo birimo imihanda, itumanaho n'isuku bisubirwamo kandi bigatunganywa neza kurusha uko byari bisanzwe mbere y'uko irushanwa nyirizina ritangira.

    Ibikorwaremezo:
    Mu bikorwa bitandukanye bikorwa na BAL na NBA Africa, ku bufatanye n'abandi baterankunga na Guverinoma y'u Rwanda hubakwa ibibugabitandukanye bizafasha kuzamura siporo n'impano z'abakiri bato.

    Aha twavuga nk'ibibuga bimaze kubakwa harimo icya Kimisagara, icya Club Rafiki, Kimironko, Rubavu, Bugesera ndetse no mu karere ka Bugesera, ibi bikaba biri muri gahunda yo guteza imbere siporo.
    BAL na NBA Africa bafite bafite gahunda yo kubaka ibibuga igihumbi mu gihe cy'imyaka 10 iri imbere, aha kandi mu bihugu bizubakwamo ibyo bibuga harimo n'u Rwanda.

    Iterambere ry'Urubyiruko na Siporo:

    Urubyiruko rubona abakinnyi bakomeye b'intangarugero, bikabatera imbaraga zo gukunda siporo cyane cyane ab'umukino wa Basketball, aha twavuga nka Luol Dong ukomoka muri Sudani y'Epfo uri mu Rwanda, uyu akaba yarabaye icyamamare muri NBA.

    Guteza imbere abahanzi:

    Muri iki gihe cy'iri rushanwa, BAL iteugura ko mu gihe cy'imikino abahanzi batandukanye basusurutsa ababa bitabiriye iyi mikino, aha twavuga ko hari abahanzi b'imbere mu gihugu ndetse no hanze yahoo kuko aba bose banakuramo Amafaranga.

    Amahugurwa:

    Basketball Africa League na NBA bafatanya n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu gutegura amahugurwa ku rubyiruko n'abatoza kugirango bibafashe kongera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi.

    Gutanga amahirwe:

    Abakinnyi bo mu Rwanda babona amahirwe yo kugaragara ku rwego mpuzamahanga no gutoranywa n'amakipe akomeye iyo barimo gukina muri iri rushanwa riba ngarukamwaka.

    Guhuza Afurika:
    Kwakira imikino ya BAL bituma u Rwanda rugaragaza ko rushyigikiye ubumwe bwa Afurik no gukorana mu iterambere.

    Guhuriza hamwe Imico Itandukanye:

    Buri gihugu kizanye umuco wacyo, bikazamura gusabana n'umuco hagati y'abanyafurika.

    Gushora Ishoramari ry'Igihe Kirekire:

    Kwizera Igihugu nk'Icyashorwamo Imari hakaba harimo cyane cyane no kwakira neza ibikorwa mpuzamahanga byongera icyizere cy'Abashoramari ku Rwanda.

    Ubufatanye na NBA n'Ibigo Mpuzamahanga:

    Umubano hagati ya Rwanda n'ibigo bikomeye nka NBA, Nike, na Pepsi urushaho gukomera kuko baba bageze mu Rwanda bagategura uburyo burambye bwo kuzamamaza mu Rwanda no mubindi bikorwa bitandukanye.

    Mu gusoza, kuba u Rwanda rwemera kwakira iri rushanwa ryaBAL ni kimwe mu bikorwa bifasha igihugu kugera ku ntego yo kuba igicumbi cya siporo n'ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa n'inama mpuzamahanga n'ibindi birori bitandukanye.

    The post Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n'impano, ishoramari ryagutse ku gihugu — inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibikorwaremezo-guteza-imbere-umukino-nimpano-ishoramari-ryagutse-ku-gihugu-inyungu-ku-rwanda-mu-kwakira-bal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibikorwaremezo-guteza-imbere-umukino-nimpano-ishoramari-ryagutse-ku-gihugu-inyungu-ku-rwanda-mu-kwakira-bal