Blog

  • Abakozi bane ba 'Access to Finance Rwanda' bahawe buruse zo kwiga mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Izo buruse zatanzwe binyuze mu masezerano y'ubufatanye yasinywe hagati ya AFR na WIFR tariki ya 21 Gicurasi 2025 agamije kwimakaza uburinganire.

    Ni intambwe itewe binyuze mu bufatanye busanzwe hagati ya WIFR n'Ishyirahamwe ry'Abanyamwuga mu by'Imari n'Imigabane ku rwego mpuzamahanga (CISI) ryo mu Bwongereza ritanga impamyabumenyi mpuzamahanga mu nzego zirimo imari.

    Ni mu rwego rwo gufasha abagore n'abakobwa kubona impamyabumenyi zikomeye mu by'imari kuko ubusanzwe bakunda kuzitirwa n'amikoro yo kuzigondera.

    Amasomo bagiye kwiga azamara umwaka, ariko umunyeshuri ashobora kurangiza amasomo mu byumweru 12, bitewe n'uko yabonetse.

    Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko gusinya ayo masezerano y'ubufatanye bidakwiye gufatwa nk'umuhango gusa, ahubwo ari indi ntambwe mu gukomeza urugamba rwo kwimakaza uburinganire.

    Ati 'Aya masezerano si ikimenyetso gusa ahubwo ni ugushimangira ko tukiri mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire. Ntabwo turagera aho twifuza kugera.'

    Amasezerano ya AFR na WIFR kandi akubiyemo ikorwa ry'ubushakashatsi bwa mbere ku nzitizi abagore bahura na zo mu kazi kajyanye n'imari, kuko kugeza ubu nta nyigo ihamye igaragaza ikizitera mu Rwanda.

    Imibare iheruka igaragaza ko abagore bagize 48,2% by'abakozi mu Rwanda ugereranyije na 65,6% by'abagabo, ariko muri abo 32% gusa ni bo bafite imyanya mu nzego zifata ibyemezo mu bigo byigenga.

    Abagore bake cyane ni bo baba mu myanya ihemba neza muri izo nshingano bikabangamira ubushobozi bwabo bwo kugira uruhare mu itegurwa rya politiki z'imari.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali akaba n'umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya WIFR, Dr. Karusisi Diane yashimye AFR ku bw'uruhare rwayo mu guteza imbere uburinganire mu rwego rw'imari.

    Ati 'Uburinganire ntibwagerwaho twicaye gusa ngo dutegereze. Bisaba ubuyobozi bufite icyerekezo n'umwete. Ni yo mpamvu ubu bufatanye bwa AFR na WIFR ari ubw'ingirakamaro cyane.'

    Dr. Karusisi yasobanuye ko kwimakaza uburinganire bisaba ibikorwa bifatika atanga urugero rw'umwe mu bahawe buruse zo kwiga muri CISI wahawe umwanya w'ubuyobozi nyuma yo kurangiza ayo amasomo.

    Isimbi Honnête ushinzwe ibijyanye n'uburinganire no kudaheza muri AFR, yavuze ko izo buruse zirenze kuba amasomo, ahubwo ari uburyo bwo gufungura amarembo y'amahirwe mu guteza imbere imibereho y'abagore.

    Women in Finance Rwanda kandi yatangije gahunda yo kumenyereza urubyiruko rw'abakobwa mu mirimo y'imari aho mu mezi icyenda ruhugurwa n'abagore 30 bafite uburambe bakarusangiza inararibonye n'inama zirufasha gutera imbere.

    Abakozi bane ba Access to Finance Rwanda bahawe buruse zo kwiga mu Bwongereza

    Mu gusinya ayo masezerano hagati ya AFR na WIFR impande zombi zari zihagarariwe

    Mbere yo gusinya ayo masezerano hagati ya AFR na WIFR habanje kubaho ibiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-bane-ba-access-to-finance-rwanda-bahawe-buruse-zo-kwiga-mu-bwongereza

  • Iburengerazuba: Ishyaka PSD ryabonye abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    Ni amatora yabereye mu Karere ka Karongi tariki 24 Gicurasi 2025, ahari hateraniye abayoboke ba PSD baturutse mu turere tugize Intara y'Iburengerazuba.

    Twagirimana Jonas wari usanzwe ari Perezida w'iri shyaka mu Ntara y'Iburengerazuba niwe wongeye kugirirwa icyizere, atorwa ku majwi 23 kuri 34, ahigitse Sendanyoye Marcel wagize amajwi 11.

    Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Imfurayabo Alice wagize amajwi 27, ahigitse Sendanyoye wari wongeye kwiyamamariza uyu mwanya nyuma yo kubura amajwi ku wa Perezida.

    Umwanya w'Umunyamabanga wegukanywe na Mushobozi Evode wagize amajwi 22, ahigitse Mukashema Benilde wagize amajwi 12.

    Nyuma yo gutorwa, Twagirimana yashimiye abamugiriye icyizere, abasaba kumushigikira bakabyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari ari muri iyi ntara by'umwihariko ari mu bukerarugendo.

    Ati “Inshingano muntoreye zirakomeye, ariko nimumfasha kuzishyira mu bikorwa zizoroha. Ndabasaba ubufatanye kandi nidushyira hamwe tuzagera ku iterambere rirambye dushingiye ku mahirwe ari mu Ntara yacu y'Uburengerazuba cyane cyane ashingiye k'ubukerarugendo”.

    Yabasabye gukora ibikorwa binyuranye bishingiye kuri ubwo bukerarugendo, kugira ngo abagana iyi ntara bagire icyo babasigira.

    Muzana Alice usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko akaba n'Umubitsi Mukuru wa PSD ku rwego rw'igihugu yashimiye abatowe icyizere bagiriwe, abasaba kwegera abayoboke b'ishyaka no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta.

    Ati “Turabasaba kwegera abayoboke bacu muhereye ku mudugudu aho mutuye mubakangurira kwitabira gahunda z'igihugu zinyuranye cyane mugendeye kuri gahunda ya kabiri y'igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 hashingiwe ku nkingi zayo arizo ubukungu, imiyoborere myiza n'imibereho myiza y'abaturage”.

    Yakomeje avuga ko “Turabifuzaho umurava uruta uwo mwari musanganywe kugira ngo iyo gahunda izagerweho dore ko hari na byinshi biyikubiyemo biri muri manifesito y'ishyaka ryacu”.

    Ishyaka PSD ryashinzwe ku wa 01 Nyakanga 1991. Ryagize uruhare rugaragara rifatanyije n'indi mitwe ya politiki mu gutuma imiyoborere mibi ihagarikwa mu Rwanda no kwimakaza imiyoborere myiza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ishyaka PSD ryemera ko ubufatanye n'ubwuzuzanye mu miyoborere y'Igihugu kandi idaheza ari yo nzira iboneye y'iterambere rirambye.

    Ishyaka PSD ryatoye abarihagarariye mu Ntara y’Iburengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-ishyaka-psd-ryabonye-abayobozi-bashya

  • Mozambique: Inzego z'Umutekano z'u Rwanda zafatanyije n'abo muri Macomia mu Muganda – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa bafatanyijemo n'abo mu Mudugudu wa Mucojo, byibanze ku gusukura ibice bitandukanye birimo isoko rya Mucojo.

    Icyo gice ni kimwe mu byari byarigaruriwe n'ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama'ah bishamikiye ku mutwe w'iterabwoba wa Islamic State kugeza mu Ukwakira 2024, mbere y'uko Ingabo z'u Rwanda zikibohora.

    Hassan Fazenda uyobobora Mucojo yagaragaje uburyo bishimira ibikorwa by'Inzego z'umutekano z'u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano usesuye muri ako gace.

    Ati 'Tubashimira ubwitange mwagaragaje. Mwaritanze kugira ngo dushobore kugaruka mu ngo zacu. Ubufasha bwanyu bukomeje kudufasha kwigobotora ingaruka z'umutekano muke twari tumazemo imyaka ine.'

    Lt Col Andrew Mugabo na we yashimiye ubufatanye abayobozi b'inzego z'ibanze bakomeje kugaragariza Ingabo z'u Rwanda na Polisi, yizeza ko bazakomeza kubafasha, hibandwa ku kwimakaza amahoro arambye, ariko banagira uruhare mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.

    Ubutumwa bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.

    Hari nyuma y'uko ibyihebe byigaruriye Intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bikica abaturage bagera kuri 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine yose.

    Mu 2022 inzego za gisirikare z'u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano z'imbere mu gihugu.

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura umutekano muri Mozambique zifatanyije n’abaturage mu muganda

    Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abo mu gace ka Mucojo mu Muganda

    Inzego z’u Rwanda ziri muri Mozambique zijeje abaturage kubafasha mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mozambique-inzego-z-umutekano-z-u-rwanda-zafatanyije-n-abo-mu-karere-ka-macomia

  • Depite De Bonheur Jeanne d'Arc yatorewe kuba Umunyamabanga wa PSD mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    De Bonheur yatoranywe n'abandi bayobozi babiri bagize komite nyobozi y'iryo shyaka ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, mu matora yabaye ku wa 24 Gicurasi 2025.

    Ku mwanya wa Perezida wa PSD mu Mujyi wa Kigali hatowe Nsabimana Joseph, naho ku mwanya wa Visi Perezida hatorwa Twagirimana Gad.

    Uwayoboye ayo matora, Nyirahabimana Aisha usanzwe ari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yasabye abatowe guhuza gahunda za PSD na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2).

    Yagize ati 'Turashaka ko aba bayobozi baza bagashyira mu bikorwa ibiri muri Manifesto ya FPR kuko hari ibikorwa byacu muri iyo Manifesto kandi twemeranyaho. Abo bayobozi turashaka ko baza bagakora bagakangura abayobozi bari mu turere bagahuza ibikorwa, kugira ngo turebe uko Igihugu cyatera imbere ariko binyuze mu muyoboro w'abayoboke bacu ba PSD.'

    Nyuma yo gutorerwa kuyobora PSD i Kigali, Nsabimana yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukwihutisha imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bayoboke b'iryo shyaka haba i Kigali n'ahandi kuko icyerekezo ari kimwe.

    Uwamahoro Pascaline uri mu bayoboke b'urubyiruko ba PSD i Kigali, yabwiye RBA ko icyo basaba abo bayobozi bashya batowe ari ukubafasha kubona amahugurwa yo kwiteza imbere no kugira uruhare mu bindi bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage.

    Komite nyobozi ya PSD mu Mujyi wa Kigali yatorewe kuyobora iryo shyaka mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Depite De Bonheur Jeanne d’Arc yatorewe kuba Umunyamabanga wa PSD mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-de-bonheur-jeanne-d-arc-yatorewe-kuba-umunyamabanga-wa-psd-mu-mujyi-wa

  • Ubuzima bw'i Masisi mu gace katwitswe na FDLR; Sake ho ubucuruzi bwarazanzamutse (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Gusa kuhagera ni indi nkuru kuko imihanda yaho, ituma ahantu ubusanzwe wagenda iminota icumi, uhagenda isaha yose. Ni kimwe mu bibangamiye abaturage batuye muri iyi misozi ibereye ijisho.

    Mu 2023, ibibazo byabo byahumiye ku mirari ubwo hiyongeragaho ikindi gikomeye. Abatuye mu gace ka Nturo muri Kilorirwe, batewe bitunguranye, baratwikirwa, benshi bahasiga ubuzima abandi, ababishoboye bisanga bagiye mu buhunzi.

    Ni hamwe mu hantu habereye ubwicanyi bukomeye bukorewe abavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bwa Congo. Ni ubwicanyi abaturage bavuga ko bwakozwe n'abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bahagarikiwe n'Ingabo za FARDC n'iz'u Burundi zari zikambitse hafi aho.

    Ngorore James ni Umuyobozi wo muri Nturo. Asobanura ko muri iyo misozi ari ahantu hasanzwe hera ibirayi, ibigori, ibishyimbo n'amashaza. Ibyinshi bijyanwa i Goma kuko ariho hari isoko rikomeye.

    Muri iyo misozi kandi hari inka bigaragaza uburyo abahatuye ari abantu bashyira imbaraga mu bworozi. Mu Ukwakira 2023, nibwo aka gace katewe, inzu zirenga 300 ziratwikwa, inka ibihumbi nazo ziricwa.

    Ngorore ati 'Uwo munsi baduteye ari ahagana Saa Cyenda z'umugoroba. Twari mu nzu dutuje tuzi ko hiriwe neza, baturuka mu misozi, baza ari benshi impande zose, batera amabombe. Hafi haruguru habaga ingabo za EAC, iz'Abarundi. Turahirukankira kugira ngo baturinde, baza kutwirukana.'

    Nyuma yo kwirukanwa n'Ingabo z'u Burundi, amasasu yaterwaga na FDLR na Mai Mai yakomeje kuba menshi ari nako abagore n'abana babigenderamo.

    Abari bafite imbaraga bakomeje guhunga, bakora urugendo rw'amasaha arenga umunani bajya mu gace kitwa Bwiza.

    Akomeza agira ati 'Twatwikiwe na FDLR n'ingabo za leta n'Abarundi na Wazalendo.'

    Avuga ko nyuma yo guhunga, ibintu byose byatwitswe kugeza no ku bwiherero. Mu mwaka ushize, ni bwo we na bagenzi be batangiye guhunguka, nyuma y'aho M23 igereye muri aka gace ka Masisi, ikirukana abarwanyi ba FDLR n'abandi bari bahari.

    Ati 'Batwitse inzu zirenga 350…bishe umuyobozi wari unkuriye witwaga Bugegene, bica umusore, bica uwitwa Mwise, ba Gakombe ni benshi bapfiriye hano.'

    Asifiwe Migisha ni umubyeyi ukiri muto. Yakuriye muri Nturo kuko ariho yavukiye. Muri Nzeri nibwo yagarutse muri aka gace. We na Nzamukosha Alliance bahuje ubwo buzima.

    Ati 'Abasirikare ba leta baradutotezaga bavuga ngo turi aba M23, ngo turi abagore babo, bakajya bashimuta bamwe bakabica kugeza igihe beruye bakaza bakaturasa tukagenda. Baje imvura ihise ari ku Cyumweru.'

    Bukofero Gahereri wavukiye muri aka gace, yavuze ko ubu bari kwiyubaka nubwo bitoroshye. Ati 'Ubu ni bundi bushya'.

    I Sake ubuzima bwaragarutse

    Mbere y'uko M23 ifata Goma, yabanje gufata Umujyi wa Sake, ifunga inzira zagezaga ibicuruzwa i Goma zivuye mu misozi miremire ya Masisi no mu tundi duce turimo Rubaya.

    Ni ahantu hari igicumbi cy'Ingabo za RDC cyane ko hafi ya Sake hari ikigo cya gisirikare cya Bambiro cyakorerwagamo imyitozo y'ingabo.

    Iyo ugeze i Sake uyu munsi usanga ubuzima bwaragarutse, abaturage baba ari urujya n'uruza bari mu mirimo itandukanye ya buri munsi yiganjemo ubucuruzi.

    Abaturage bavuga ko batekanye kurusha mbere kuko kuva M23 yagera muri ako gace, nta kibazo na kimwe bahuye nacyo kandi babasha gukora ibikorwa byabo bikagenda.

    Mu bilometero bitageze kuri bitatu uvuye aho Sake, uhingukira mu gace ka Bambiro, ahari ikigo cya gisirikare cya FARDC. Ni cyo cyakorerwagamo imyitozo.

    Hari ibimenyetso bigaragaza ko muri ako gace habaye intambara ikomeye, ubwo M23 yakirasagaho iri hejuru mu misozi ya Minova. Inyubako nyinshi, zarasenyutse.

    Ubu muri icyo kigo, hakambitsemo abarwanyi ba M23 ndetse hafi yacyo ni ho hari ingabo za SADC zirimo iza Malawi, aho zikambitse hafatanye n'ibirindiro bya Monusco.

    Mu nzira werekeza i Masisi, abaturage baba bari mu bikorwa by’ubuhinzi nta nkomyi

    Abakiri bato bifuza ko amahoro n’umutekano byakomeza gusagamba muri aka gace kugira ngo babashe gukabya inzozi z’ubuzima bwabo

    Bamwe mu basirikare ba M23 bakomoka muri aka gace ku buryo iyo bahageze, basabana n’abo bahasanze

    Abasore bo muri Nturo bavuga ko batekanye kuva M23 yagera muri ako gace

    Abacuruzi babashije kongera gutangiza ibikorwa nubwo bavuga ko bitameze neza nka mbere

    Uyu musore yavuze ko hari abantu bo mu muryango we bishwe ubwo agace ka Nturo katwikwaga

    Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka aganira n’abaturage bo mu gace ka Nturo

    Bukofero Gahereri yavuze ko mu myaka ye ari ubwa mbere yari abonye ubugome bukomeye nk’ubwo mu 2023

    Ngorore James ni Umuyobozi wo muri Nturo, yavuze ko FDLR n’Ingabo za leta ya Congo batwitse inzu bakica n’abaturage

    Abatuye i Masisi bari batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi

    Masisi ni kamwe mu duce two muri RDC dufite imiterere myiza

    Ubuzima bwaragarutse muri Sake

    Hari imitaka myinshi y’abatanga serivisi zo kubikuza amafaranga kuri telefoni cyane ko banki zidakora

    Urubyiruko rwinshi rwo muri aka gace ruba rutwara moto

    Mu Mujyi wa Sake, abantu aba ari benshi biganjemo abakora ubucuruzi

    Ku marembo y’Ikigo cya gisirikare cya Bambiro, hari igifaru cy’Ingabo za FARDC cyatwitswe na M23

    Ni kimwe mu bigo bya gisirikare byari bikomeye mu Burasirazuba bwa Congo

    Iyo ugeze muri aka gace, ubona aho amasasu yagiye atobora mu gihe cy’imirwano

    Ikigo cya Bambiro cyari kimwe mu bikomeye bya FARDC, ni ho hakorerwaga imyitozo y’abasirikare

    Amafoto na Video: Philbert Girinema


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bw-i-masisi-mu-gace-katwitswe-na-fdlr-sake-ho-ubucuruzi-bwarazanzamutse

  • I&M Bank Rwanda Plc na Loni byinjiye mu bufatanye buzateza imbere amavuriro y'ibanze – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, ku ruhande rwa I&M Bank yasinywe n'Umuyobozi Mukuru wayo Benjamin Mutimura mu gihe Loni hasinye Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni mu Rwanda Ozonnia Ojielo.

    Isinywa ry'ayo masezerano kandi ryitabiriwe n'abayobozi b'amashami ya loni mu Rwanda atandukanye barimo Dr. Adelakin Olugbemiga wa UNFPA, Kawtar Zeroualu wa UNCDF, Fatimata Loveta Sessay wa UNDP, Lieke Van De Wiel wa UNICEF, Dr. Brian Chirombo wa OMS na Jennet Kem uhagarariye UNWomen.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Mutimura Benjamin, yavuze ko ayo masezerano y'imikoranire agamije guteza imbere urwego rw'ubuzima mu Rwanda.

    Ati 'Ubu bufatanye bugamije gushyigikira urwego rw'ubuzima aho twifuza kujya dutanga inguzanyo ku bikorera bo mu rwego rw'ubuzima duhereye ku bafite amavuriro y'ibanze ku buryo babasha kwagura ibikorwa byabo bya buri munsi.'

    Yakomeje ati 'Ubu bufatanye buri mu bice bitatu, Banki izatanga inguzanyo kugira ngo ubwo bufatanye bushoboke, UN bazadufasha kugira ngo baduhe ubumenyi bwo gufasha abantu kuko urwego rw'ubuzima ntabwo ari ibintu dusanzwe dufashamo.'

    Mutimura yagaragaje ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwahuye n'ibyorezo bitandukanye birimo Covid-19, Marburg na Mpox bityo ko biyemeje gushyigikira urwego rw'ubuzima ngo rubashe kuzamura ubushobozi bwo guhangana n'indwara ndetse n'ibyorezo bishobora kubaho.

    Yashimangiye kandi ko nka Banki bahitamo gushyira imbaraga mu guharanira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage kuko ari ingezi.

    Ati 'Dufasha mu guteza imbere ubukungu ariko tureba n'imibereho myiza y'abaturage. Iyo ufite abaturage bameze neza, bakize kandi bateye imbere n'abakiliya bawe bariyongera. Ntabwo bitandukanye cyane n'intego yacu, gufasha abafatanyabikorwa bacu ni ugufasha banki na sosiyete dukoreramo.'

    Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni akorera mu Rwanda, Ozonia Ojielo, yagaragaje ko bahisemo gushyigikira urwego rw'ubuzima nk'urufatiye runini igihugu mu iterambere.

    Ati 'Muri ubu bufatanye dushaka gufasha amavuriro y'ibanze 1000, Abanyarwanda bakwiye serivisi z'ubuvuzi nziza kandi zinoze. Ibi bizafasha no kuba ibigo by'ubuvuzi byakwagura ibikorwa byabyo, kugura ibikoresho bigezweho bigire inyungu ku baturage ariko na ba rwiyemezamirimo bagire inyungu babona.'

    Yavuze ko hashingiwe kuri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 hari inzego nyinshi z'ubufatanye, yemeza ko n'ibindi bigo by'imari bishaka imikoranire na Loni bifunguriwe amarembo.

    Ayo masezerano azamara imyaka itanu, yitezweho guhindura byinshi ku bafite amavuriro y'ibanze yari yarazonzwe n'ibibazo byo kubura amikoro n'imiyoborere mibi.

    Biteganyijwe kandi ko bizagira ingaruka nziza ku baturage barenga miliyoni ebyiri mu 2026, bikanashimangira icyerekezo cy'igihugu cyo kubaka iterambere ridaheza kandi rishyize imbere umuturage.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc Benjamin Mutimura n’Umuhuzabikorwa by’amashami ya Loni mu Rwanda Ozonnia Ojielo

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Mutimura Benjamin, yavuze ko ayo masezerano y'imikoranire agamije guteza imbere urwego rw'ubuzima

    Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr. Chirombo ategereje gushyira umukono ku masezerano

    Ubwo Umuyobozi Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Fatimata Loveta Sessay, asinya ayo masezerano

    Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni akorera mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yagaragaje ko bahisemo gushyigikira urwego rw'ubuzima nk'urufatiye runini igihugu mu iterambere

    Dr. Adelakin Olugbemiga wa UNFPA Rwanda na we yashyize umukono ku masezerano

    Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo ashyira umukono ku masezerano

    Nyuma y’isinywa ry’amasezerano abayobozi bombi bashimye imikoranire

    Ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano

    Abayobozi bombi bari bishimiye ayo masezerano

    Fiona Kamikazi Rutagengwa ayoboye gahunda yo gusinya amasezerano

    Abahagarariye amashami ya Loni mu Rwanda bitabiriye isinywa ry’ayo masezerano

    Amafoto: Izabayo Bona Parfait


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-plc-na-un-bagiranye-amasezerano-yo-guteza-imbere-amavuriro-y

  • Ntimukinahisha ubufasha muha abajenosideri?-Nduhungirehe kuri RDC yeza FDLR yafashe bugwate Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 19 Gicurasi 2025 u Rwanda rwakiriye abaturage barwo bari bamaze imyaka irenga 30 mu mashyamba ya Congo barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ubabuza gutaha, ubabeshya ko abageze mu Rwanda bahita bicwa.

    Kuva umutwe wa M23 wigaruriye igice kinini cy'u Burasirazuba bwa RDC muri Mutarama 2025, abari mu nkambi z'imbere mu gihugu basubiye mu byabo, na ho abanyamahanga batangira kureba niba batasubira mu bihugu byabo babifashijwemo n'ishami rya Loni ryita ku mpunzi.

    Magingo aya abo bimaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda barenga 2500, igikorwa kigirwamo uruhare n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribanza menyesha u Rwanda abifuza gutaha rukitegura kubakira.

    Igikorwa cyo gucyura izi mpunzi ariko gisa n'ikitarashimishije Guverinoma ya RDC kuko itangazo Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu yasohoye ku wa 24 Gicurasi 2024 ritera icyuhagiro FDLR, rikavuga ko impunzi z'Abanyarwanda zatahutse zari mu nkambi zashyizwemo na RDC zitegereje kuzohererezwa igihugu zikomokamo cy'u Rwanda.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko bitangaje kubona iyo havuzwe iby'Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR hasubiza Leta ya Congo.

    Ati 'Ubwo rero iyo tuvuze ku Banyarwanda bafashwe bugwate na FDLR (ibintu bibabaje bimaze imyaka 30) ni Guverinoma ya Congo yihutira gusubiza mu mwanya wa FDLR. Ntimukinahisha ubufasha muha uyu mutwe w'abajenosideri? Hanyuma niba Kinshasa yifuzaga gucyura izi mpunzi z'Abanyarwanda, kuki byasabye gutegereza ko AFC/M23 ifata ibice izo mpunzi zirimo zikabona gutaha?'

    Yongeyeho ati 'Niba mbere byaravugwaga ko u Rwanda rukura abaturage barwo mu gihugu kimaze imyaka 30 gifite amahoro rubajyana mu bice bidatekanya bya Congo byazahajwe n'intambara, iki ni cyo kinyoma cy'abanye-Congo, imvugo zishishikariza urwango n'ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda n'abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.'

    Uwamariya Valentine ubwo yari ageze mu Rwana yabwiye IGIHE ko kuba hafi y'umutwe wa FDLR byari biteye ubwoba.

    Ati “Bazaga bakadushimuta, hari abo bazaga bagafata bakabajyana. Harimo abo bajyanye baranabica harimo uwitwa Dukundane. Twabagaho dufite ubwoba, tuzi ko baza bagatwara n'abandi nk'uko bajyanye aba mbere.”

    Kugeza ubu abarenga 1500 bamaze gutaha ndetse abenshi bakiriwe mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, kuko iya Kijote babanje kujyanwamo ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500 gusa.

    U Rwanda na RDC na HCR byagiranye amasezerano yo gufasha impunzi z'Abanyarwanda zishaka gutaha ku bushake, harimo ayashyiriweho umukono i Kigali ku wa 17 Gashyantare 2010 n'aya Kinshasa yo ku wa 24 Ukwakira 1994, ariko yose Congo ntiyigeze igaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa bitewe n'imikoranire ya hafi yagiranye n'abahoze mu butegetsi bwateguye kandi bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ainsi donc, lorsque le Rwanda évoque des réfugiés rwandais retenus en otage par les FDLR (ce qui est une triste réalité depuis 30 ans), c’est le gouvernement congolais qui s’empresse de répondre à leur place! On ne cache même plus le soutien à cette force génocidaire?

    Et… https://t.co/VxkhAGCzER

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) May 24, 2025

    Minisitiri Nduhungirehe yahamije ko RDC itari ifite ubushake bwo gufasha Abanyarwanda gutaha mu gihugu cyabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimukinahisha-ubufasha-muha-abajenosideri-nduhungirehe-kuri-rdc-yeza-fdlr

  • Perezida Kagame yashimiye Arsenal WFC yegukanye 'Champions League 2025' – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabereye i Lisbone muri Portugal ku wa 24 Gicurasi 2025, warangiye iyi kipe yo mu Bwongereza itsinze FC Barcelone y'abagore igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 74 gitsinzwe na Stina Blackstenius.

    Nyuma y'uyu mukino Perezida Kagame abinyujije kuri konti ye X yashimiye iyi kipe avuga ko yari ikwiye gutwara igikompe.

    Ati 'Kuri Arsenal, kwegukana igikompe cya Uefa Women Champions League 2025, mwakoze. Murabikwiye.'

    Arsenal WFC eyegukanye iki gikombe ku nshuro ya kabiri kuko yagitwaye bwa mbere mu mwaka w'imikino wa 2006/2007 iba ikipe ya mbere y'abagore yo mu Bwongerezeza icyegukanye

    Perezida Kagame yashimiye Arsenal WFC yatwaye igikombe cya Champions League

    Byari ibyishimo bateruye igikombe ku nshuro ya kabiri

    Arsenal WFC yaherukaga iki gikombe mu 2007


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Perezida-Kagame-yashimiye-Arsenal-WFC-yegukanye-Champions-League-2025

  • Icyari kuba igihombo ku gihugu cyacu cyabaye inyungu: Louise Mushikiwabo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 20 ishize gahunda y'Inkubito z'Icyeza itangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005.

    Inkubito y'Icyeza ni gahunda y'Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abana b'abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza kugeza ku yisumbuye.

    Guhera mu 2005 Imbuto Foundation imaze guhemba abarenga 7600.

    Mushikiwabo yashingiye kuri uwo musaruro umaze gutangwa n'iyo gahunda ashimira Madamu Jeannette Kagame wayitangije, agaragaza ko igihugu kidateza imbere umugore kiba gifite igihombo gikomeye.

    Ati 'Umuntu akora ibintu byinshi bifite akamaro ariko igihugu kidateza imbere abakobwa n'abagore kiba gifite igihombo gikomeye cyane. Igihugu cyacu rero, icyari kuba igihombo cyavuyemo inyungu, cyarungutse cyane ndagira ngo mbimushimire mu buryo bw'umwihariko kandi ni igikorwa tubona ko kizakomeza hari byinshi byiza bikiri imbere.'

    Yongeyeho ati 'Nifuza kuba narabayeho imyaka imeze nk'iyanyu hari ibyiza nk'ibi. Nagize amahirwe yo kugira ababyeyi beza cyane ari data na mama bose bari beza ariko kugira ababyeyi, ukagira inshuti bikagarukiraho nta kindi kikuzamura nk'igihugu nabyo haba harimo akantu k'igihombo.'

    Yagaragaje ko buri mukobwa muto yari akwiye guharanira kuba indashyikirwa cyane ko iyo gahunda y'Inkubito z'icyeza ituma buri wese yumva ko ashyigikiwe.

    Yashimye cyane Imbuto Foundation yatangiye igikorwa nk'icyo cyo gushimira abanyeshuri b'abakobwa bahize abandi mu bizimini bya Leta bisoza ibyiciro by'amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n'icyiciro gisoza amashuri yisumbuye.

    Yashimangiye ko Imbuto Foundation n'aho yakora ibintu bike ariko igashishikariza abana b'abakobwa guharanira kuba indashyikirwa ari ikintu gikomeye cyane.

    Yasabye Inkubito z'Icyeza guharanira kugira imyitwarire myiza, indangagaciro nzima ndetse n'amahitamo meza mu buzima bwa buri munsi.

    Ati 'Kugira indangagaciro, kwishimira kuba Abanyarwandakazi, no kwigirira icyizere muri byose bibarange ndetse bigendane no kudatakaza umurongo.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yagaragaje ko kera abana b'abakobwa batahabwaga amahirwe yo kwiga nk'uko biri uyu munsi ndetse wasangaga ubushobozi bwabo bureberwa ku gufata neza umugabo no gukora imirimo yo mu rugo ariko ubu byarahindutse.

    “Uyu munsi umwana, umugore ntabwo akireberwa mu guteka, ntabwo akireberwa mu gufata neza umugabo, arareberwa icyo afite mu mutwe, mu bushobozi, icyo akora kandi birashoboka. Perezida wa Repubulika ahora atwibutsa ko nta terambere ryashoboka, umugore asigaye inyuma.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa.

    Yerekanye kandi ko mu banyeshuri barenga miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza, abakobwa bangana na 50.5%, abahungu bakaba 49.5% mu gihe abarenga miliyoni imwe biga mu yisumbuye abakobwa ari 60% abahungu bakaba 40% ariko abitabira amashuri ya Kaminuza abakobwa ni 36% na ho abahungu bakaba 67%.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko igihugu kidateza imbere abagore n’abakobwa kiba gifite igihombo

    Minisitiri Uwimana Consolee yagaragaje ko umugore n’umukobwa bubakiwe ubushobozi

    Mushikiwabo yasabye aba bakobwa kurangwa n’indangagaciro nzima

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yakirwa na Minisitiri Uwimana ubwo yari agiye kuganiriza abakobwa b’Inkubito z’Icyeza

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko u Rwanda rwungutse kuko ruteza imbere abakobwa n’abagore

    Louise Mushikiwabo yashimye Madamu Jeannette Kagame washyize imbere guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihugu-cyacu-cyari-kuba-igihombo-cyarungutse-louise-mushikiwabo

  • Nta Nkubito y'Icyeza yasinze cyangwa yiyandarika-Minisitiri Uwimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 20 ishize gahunda y'Inkubito y'Icyeza mu gikorwa cyahuriranye no gutanga ibihembo ku cyiciro cya 20 cy'ababaye indashyikirwa.

    Kuri iyi nshuro hazahembwa abarenga 471 ariko Madamu Jeannette Kagame yahembye abana 123.

    Minisitiri Uwimana Consolee yasabye Inkubito z'Icyeza kurangwa n'imyitwarire myiza ndetse no kwirinda kwiyandarika.

    Ati 'Tubabonamo icyizere cy'ejo hazaza, turifuza ko mukomeza gukora kandi mukaba indashyikirwa. Ibyo muzajya mukora byose mujye muharanira kuba imbere. Icyo mbifuzaho cyane nk'umubyeyi mube indashyikirwa mu mico no mu myifatire.'

    Yakomeje avuga ko 'Nta Nkubito y'Icyeza yasinze, nta nkubito y'Icyeza yiyandaritse ibyo na byo mujye mubizirikana. Iyo tuvuga abakobwa ntabwo twibagirwa abahungu kuko turi umuryango.'

    Yagaragaje ko n'abahungu babategurira kuzavamo abagabo babereye u Rwanda.

    Ati 'Nabo dukomeje kubarera tubatoza kuvamo abagabo beza, bazi guherekezanya n'abagore mu iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Yagaragaje ko kera abana b'abakobwa batahabwaga amahirwe yo kwiga nk'uko biri uyu munsi ndetse wasangaga ubushobozi bwabo bureberwa ku gufata neza umugabo no gukora imirimo yo mu rugo ariko ubu byarahindutse.

    Ati “Uyu munsi umwana, umugore ntabwo akireberwa mu guteka, ntabwo akireberwa mu gufata neza umugabo, arareberwa icyo afite mu mutwe, mu bushobozi, icyo akora kandi birashoboka. Perezida wa Repubulika ahora atwibutsa ko nta terambere ryashoboka, umugore asigaye inyuma.”

    Yasabye ababyeyi kwita ku bana, kubaha uburere bwose bukenewe ndetse banakurikirana imyigire y'abana.

    Yavuze ko hakiri ibibazo by'abana batarangije n'amashuri abanza, abarangije amashuri abanza bakumva ko barangije kwiga, n'abacikirije amashuri bitewe no kubura gikurikirana.

    Ati 'Niba umubyeyi adahari, ubuyobozi tuhabe, umwana yige kubera ko afite amahirwe. Dufite icyerekezo kidusaba kuzaba turimo abahanga, dukoreshe amahirwe yo kwiga, kandi duharanire ko nta muntu n'umwe wacu uzabaho atibeshejeho. Atabeshejweho n'ubujura ahubwo abeshejwe n'ubumenyi yahawe.'

    Guhera mu 2005 Imbuto Foundation imaze guhemba abarenga 7600.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko gahunda y'Inkubito z'Icyeza yatanze umusanzu ukomeye kandi ko idakorwa igamije guhemba gusa ahubwo habaho no kububakira ubushobozi, kubaha ubujyanama ndetse no kubaherekeza mu rugendo rubaganisha ku iterambere.

    Yasabye aba bakobwa kuba intangarugero mu myitwarire, imitekerereze yagutse ndetse no kwitabira amahirwe yose yabafasha kugera ku iterambere.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee yasabye Inkubito z’Icyeza kwitwararika

    Minisitiri Uwimana yavuze ko Inkubito z’Icyeza zikwiye kwirinda kwiyandarika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-nkubito-y-icyeza-yasinze-cyangwa-yiyandarika-impanuro-za-minisitiri-uwimana