Blog

  • Korora neza amatungo byagaragajwe nk'inzira yo kongera umusaruro w'impu zifite ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2025, mu mwiherero wahuje abayobozi bari mu ruhererekane rw'impu n'ibizikomokaho mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association — RLVCA).

    Mukamugema yagaragaje ko MINAGRI ikomeje gushishikariza aborozi kunoza uburyo bororamo kugira ngo ibyo batanga bibyare inyungu kurushaho.

    Yagize ati 'Duharanira ko umworozi yorora neza kugira ngo inyama, impu n'ibindi bikomoka ku matungo bizamure umusaruro kandi bibone isoko.'

    Yongeyeho ko MINAGRI ikorana n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, ndetse n'ibigo bishinzwe ubuziranenge kugira ngo hazamurwe ireme ry'ibikomoka ku mpu.

    Mu mwaka wa 2022, nyuma yo kugaragarizwa imbogamizi abakora muri uru rwego bahura na zo, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yemeye gushyira imbaraga mu kubaka uruganda rutunganya impu mu Rwanda.

    Ibi byatumye hashingwa Kigali Leather Cluster, ariko nyuma hagaragazwa ko iri huriro ryibanda ku bakorera mu Mujyi wa Kigali, hashyirwaho irindi ririmo abaturuka mu gihugu hose, ari ryo RLVCA.

    Ubu RLVCA rigizwe n'abarenga 3000 barimo 300 bafite ibyangombwa n'urubyiruko rwinshi, rufite inyota yo kwihangira imirimo binyuze mu bikomoka ku mpu. Nubwo uruganda rutari rwubakwa, ahazubakwa haramenyekanye. Gusa haracyari ikibazo cy'abashoramari mu kugira uruhare muri uwo mushinga.

    Umuyobozi wa RLVCA, Jean d'Amour Kamayiresi, yavuze ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) imaze gutanga inkunga ya miliyari imwe n'igice kugira ngo uru rwego ruzamuke.

    Yagize ati 'Iyo nkunga izadufasha gutangira gukora ibikomoka ku mpu mu gihugu imbere, aho kuzohereza hanze ngo tubigure menshi tubigarura inaha. Twifuza ko abanyarwanda bambara ibikorerwa iwacu.'

    Bagaragaje korora neza amatungo ni inkingi ikomeye mu rugendo rwo gutunganya impu zujuje ubuziranenge mu Rwanda. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, urugendo ruracyakomeje cyane cyane mu gushaka ishoramari rizafasha kubaka uruganda rwifuzwa.

    MINAGRI n'abafatanyabikorwa bakomeje guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo uru rwego rutere imbere kandi ruzamure ubukungu bw'igihugu.

    Umuyobozi wa RLVCA, Jean d'Amour Kamayiresi, yavuze ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere imaze gutanga inkunga ya miliyari imwe n'igice kugira ngo uru rwego ruzamuke

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), Alice Mukamugema, yagaragaje ko korora neza amatungo ari ingenzi mu kongera umusaruro w'impu zujuje ubuziranenge

    Abenshi batanze ibitekerezo by’uburyo uru rwego rwatera imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/korora-neza-amatungo-byagaragajwe-nk-inzira-yo-kongera-umusaruro-w-impu-zifite

  • Uganda yahagaritse ubufatanye n'u Budage mu bya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 25 Gicurasi 2025 n'Umuvugizi w'Agateganyo wa UPDF, Chris Magezi.

    Iryo tangazo rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe bitewe n'uruhare rutaziguye rwa Ambasaderi w'u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, mu bikorwa bigamije guhirika ubutegetsi muri iki gihugu.

    Col Magezi yavuze ko icyo cyemezo cyashingiwe ku makuru yizewe ava mu butasi bwa Uganda, yemeza ko Amb Schauer ari gukorana n'imitwe yitwaje intwaro igamije guhirika ubutegetsi bwa Uganda.

    Ati 'Ubufatanye bwose buzakomeza guhagarara kugeza ubwo hakemuwe byuzuye iki kibazo cya Ambasaderi [Schauer] ukomeje gukorana n'imitwe ya politiki n'iyitwara gisirikare ikorera mu gihugu irwanya Guverinoma ya Uganda.'

    Ku itariki 23 Gicurasi 2025 ni bwo UPDF yatangiye gushinja Ambasaderi Schauer gushyigikira imitwe y'abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

    Ni imitwe iri kuvuka ku bwinshi mu gihe hitegurwa amatora y'Umukuru w'Igihugu mu 2026, igamije guhungabanya umutekano w'ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.

    Col. Magezi yavuze ko inzego z'ubutasi za Uganda ziryamiye amajanja nyuma yo kumenya ko mu bice bitandukanye bya Uganda hari iyo mitwe ishyigikiwe n'abarimo Ambasaderi Schauer.

    Uganda n'u Budage bifatanya mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare, nko gutanga amahugurwa, gutanga ibikoresho bigezweho, kurwanya iterabwoba no kubungabunga umutekano, ubutabazi bw'ibanze inkunga mu by'ubuzima, amasomo mu bya gisirikare n'ibindi.

    Uganda yahagaritse ubufatanye bwayo n’u Budage mu bya gisirikare

    Mu 2021 ubwo Umugaba Mukuru w'ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yari kumwe na Amb Matthias Schauer


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-yahagaritse-ubufatanye-n-u-budage-mu-bya-gisirikare

  • Icyiciro cya karindwi cy'ibikoresho bya SAMIDRC cyacyuwe kinyujijwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n'abakuru b'ibihugu by'umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

    Muri iki cyiciro hatashye amakamyo 35 atwaye ibikoresho by'intambara, byanyujijwe mu Rwanda, bigakomereza muri Tanzania.

    Mu masaha ashyira saa 16h00' z'umugoroba wo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2025, imodoka zitwaye ibi bikoresho by'intambara bitwikiriye amahema, ni bwo zahagurutse ahazwi nko mu Rugerero mu Karere ka Rubavu zikomeza zerekeza Musanze-Kigali.

    Abasirikare bagize SAMIDRC abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, amakuru ahari ni uko bazataha ibikoresho byabo bimaze gushira muri iki gihugu.

    Tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu masaha y'ijoro nibwo icyiciro cya gatandatu cy'ibikoresho bya SAMIDRC cyaherukaga kunyuzwa mu Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-karindwi-cy-ibikoresho-bya-samidrc-cyacyuwe-kinyujijwe-mu-rwanda

  • Kayonza: Bagaburirwa n'ishuri nyuma yo gutabwa n'ababyeyi babo – #rwanda #RwOT

    Muri iri shuri hari abana 22 barimo abatawe n'ababyeyi babo bagakomeza kwibana, abananiranywe na ba mukase n'abandi bagiye bafite ibibazo bitandukanye bibana ariko bakomeje umuhate wo kwiga batitaye ku bibazo bafite.

    Umwe muri aba bana wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, yagize ati 'Hari ibibazo twagize, ababyeyi baradusiga, twegereye ubuyobozi bw'ikigo turabibabwira, batwemerera kudufasha mu kubona ibyo kurya ku manywa na nijoro ndetse banatwemerera kuduha ibindi bikoresho by'ishuri. Ni ibintu byatumye dukomeza kwiga none tugiye gusoza.''

    Keza (Izina ryahinduwe) na murumuna we bafashijwe n'ikigo, cyemera kubagaburira ku manywa na nijoro nyuma yo gusigara ari bonyine.

    Ati 'Ni ibintu bidufasha cyane kuko tuva hano turiye n'ibya nijoro ku mugoroba noneho bigatuma usubira mu masomo nta nzara.''

    Mugenzi wabo wiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye we yavuze ko yatawe n'ababyeyi be, abibwira ubuyobozi bw'Ikigo bumwemerera kumugaburira saa Sita na nijoro ndetse bunamwemerera n'ibindi bikoresho.

    Ati 'Nahereye mu mwaka wa kane bangaburira kugeza na n'ubu, iyo hari n'akazi kabonetse mu kigo barakampa nkagakora noneho bakampa amafaranga amfasha mu bundi buzima. Ubu ndibana nakabaye naragiye kuba mayibobo ariko ndashimira ubuyobozi bw'Igihugu cyacu n'ikigo cyacu bamfashije nkakomeza kwiga.''

    Umuyobozi wa GS Mukarange, Alexandre Havugimana, yavuze ko uretse kubagaburira ku manywa na nijoro babashakira n'ibindi bikoresho by'ishuri ku buryo bibafasha kwiga neza.

    Ati ''Harimo abana bapfushije ababyeyi babo, hari abo ababyeyi basize ariko ukabona umwana arashaka kwiga, rero twarabirebye tubona hari abana 22 batwegereye batubwira ibibazo bafite. Dufata umwanzuro w'uko tubagaburira Saa Sita na nimugoroba ku buryo ataha nta kibazo cy'inzara afite kandi rwose biri gutuma biga neza.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye igikorwa cyiza cyakozwe n'iri shuri, asaba ibindi bigo kugira uruhare mu kwita ku bana nk'aba baba bibana.

    Kuri ubu iki kigo cya GS Mukarange gifite abanyeshuri hafi 3000 barimo abiga mu mashuri abanza n'abiga mu mashuri yisumbuye, bose biga bataha.

    Bamwe mu bana bagaburirwa n'ishuri ku manywa na nijoro, bavuga ko batawe n'ababyeyi babo

    Umuyobozi wa GS Mukarange, Havugimana Alexandre, avuga ko kuri ubu abana 22 bagaburirwa ku manywa na nijoro kubera ibibazo bafite mu miryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-bagaburirwa-n-ishuri-nyuma-yo-gutabwa-n-ababyeyi-babo

  • Nyamasheke: Abavugabutumwa basabwe kwifashisha Bibiliya mu kwigisha ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka abapasiteri, n'abakirisitu b'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, conference ya Kibogora bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe no gufasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye mu Murenge wa Macuba, no kunamira Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika.

    Ni igikorwa kibaye mu gihe hashize icyumweru kimwe, Nyirangirinshuti Thérèsie, umukecuru wo mu Karere ka Nyamasheke warokotse Jenoside yishwe atemwe n'abamusanze mu rugo iwe, bikekwa ko bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Visi Meya Muhayeyezu yihanganishije imiryango y'abavugabutumwa n'abakirisitu bishwe muri Jenoside, agaragaza ko bibabaje kuba n'ubu hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Abavugabutumwa turabasaba ko inyigisho za Bibiliya twazihuza n'ubuzima busanzwe, tukubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, kugira ngo turebe ko twarandura burundu ingengabitekerezo n'amacakubiri kuko birihuta kumvikana iyo izo nyigisho zitanzwe n'umuvugabutumwa kurenza iyo zitanzwe na gitifu w'umurenge”.

    Umushumba wa EMLR, mu Rwanda ari nawe Uhagarariye iri torero ku rwego rw'Isi, Bishop Samuel Kayinamura, yavuze ko bashyizeho gahunda y'uko igikorwa cyo kwibuka kizajya gikorwa muri conference zose uko ari 10 no bigo bishamikiye ku itorero birimo iby'uburezi n'ubuvuzi, ndetse ngo bashyizeho n'itsinda ryo kwibukiranya amateka ya Jenoside kugira ngo bamenye imyirondoro y'abapasiteri, abadiyakoni, abaririmbyi n'abakirisitu b'itorero ryabo bishwe muri Jenoside.

    Bishop Kayinamura yavuze ko abitabira igikorwa cyo kwibuka badakwiye kubifata nk'umuhango, ko ahubwo bakwiye kujya bakuramo amasomo yo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Ati “Mu gikorwa cyo kwibuka twumvamo abantu bari babi dukwiye kwirinda ibyo bakoze, ariko harimo n'abantu beza dukwiye kwigana ibyo bakoze”.

    Mu itorero EMLR conference ya Kibogora habarurwa Abatutsi 51 bishwe muri Jenoside barimo umupasiteri umwe. Nta mupasiteri waho wakoze Jenoside icyakora nta n'uwarokoye Abatutsi.

    Kwibuka abayoboke ba EMLR Kibogora bishwe muri Jenoside byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Visi Meya Muhayeyezu yasabye abavugabutumwa kwifashisha Bibiliya mu kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda

    Bishop Kayinamura Samuel yasabye abitabira ibikorwa byo kwibuka kujya bakura amasomo kuri Jenoside

    Mukangira Angelique warokokeye i Hanika, avuga ko Jenoside yakoranywe ubukana kugera aho abicanyi bica Abatutsi bambaye amakanzu y’Abapadiri

    EMLR, conference ya Kibogora yagabiye uwarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abavugabutumwa-basabwe-kwifashisha-bibiliya-mu-kwigisha-ubumwe-bw

  • MTN Rwanda yashyize igorora abamara igihe kinini bavugira kuri telefone – #rwanda #RwOT

    Ni pack yamuritswe mu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya MTN Rwanda.

    Iyi pack izajya itanga iminota yo guhamagara 200, n'ubutumwa bugufi (SMS) 200 kuri 200Frw.

    Umwihariko w'iyi pack ni uko izajya irangira Saa Sita z'ijoro z'umunsi ukurikiye uwo wayiguriyeho.

    Umuyobozi ushinzwe kwamamaza iyi pack muri MTN, Ritah Umurungi, yavuze ko ubu buryo bworohereza Abanyarwanda bakunda gukoresha telefone mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Ati 'Iyi pack ya DESA DE, yaba umuntu uvuga cyane, yaba uri gutereta, yaba uvuga ubucuruzi, mbese igihe cyose ushatse guhamagara, DESA DE ni yo gisubizo.'

    Yakomeje avuga ko 'Iyo mvuze Desa, abantu bahita bumva ibiceri 200 Frw, rero ni uburyo bwiza bwo gutuma umuntu yumva vuba icyo dushaka kuvuga, ni pack ya 200 Frw, iguha iminota 200 na SMS 200.'

    MTN ubusanzwe igira pack zigenewe urubyuriko ndetse n'izigenewe abantu bakuru, gusa DESA DE yo ishobora kugurwa n'abantu b'ingeri zose aho baherereye hose mu gihugu.

    Ni pack ikoreshwa ku murungo wa MTN gusa, aho ushobora kuyigura ukanze *140*22#.

    Iyi pack kandi ushobora kuyigura ukoresheje MoMo wigurira cyangwa ugurira undi muntu.

    Umuhanzi Bushali niwe uzamenyekanisha iyi 'pack' nshya ya MTN Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yashyize-igorora-abamara-igihe-kinini-bavugira-kuri-telefone

  • Ingabo z'u Rwanda zahaye abagore bo muri Sudani y'Epfo amahugurwa ku kurwanya igwingira – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy'Ingabo z'u Rwanda, RWANBATT-2, mu Kigo cya Gisirikare cy'Ingabo za Loni i Malakal.

    Iki gikorwa cyateguwe n'Ingabo z'u Rwanda kigamije gufasha abaturage batuye muri uyu Mujyi wa Malakal uherereye mu Ntara ya Upper Nile.

    Amahugurwa yibandaga ahanini ku buryo abo babyeyi bashobora gutegura indyo yuzuye, bakoresheje ibikomoka muri iki gihugu ndetse berekwa akamaro ka yo mu guharanira ubuzima bwiza bw'umwana.

    Nyuma y'ayo mahugurwa abagore 120 bayitabiriye bahawe impamyabushobizi.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Upper Nile, Maj Gen Joseph Mayon Akoon, yashimiye Ingabo z'u Rwanda ku buryo zikomeje gufasha abagore bo muri Malakal kwiteza imbere ndetse anazashimira uburyo zikomeje gukorana neza n'abaturage bahatuye muri rusange.

    Maj Gen Akoon yakomeje ashishikariza abahawe amahugurwa kuzayakoresha neza bafasha abana babo kubona indyo yuzuye, anabasaba ko bakwiriye kwigisha abandi batitabiriye kugira ngo bakomeze barwanye imirire mibi n'ingwingira mu bana.

    Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt Col Charles Rutagisha, yavuze ko ishema rya buri mubyeyi, ari ukugira abana bafite ubuzima buzira umuze, yemeza ko kubigeraho bihera ku kubaha indyo yuzuye.

    Yibukije abari bitabiriye icyo gikorwa ko umwana wagaburiwe neza, avamo umuturage mwiza ukora inshingano ze uko bikwiriye, yerekana uburyo ahazaza ha Sudani y'Epfo hashingiye ku bakiri bato bakomeye kandi bafite ubuzima bwiza.

    Abari n’abategerugori bo mu Ngabo z’u Rwanda bari muri UNMISS bigishije ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo gutegura indyo yuzuye

    Ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo bahawe impamyabushobozi nyuma yo kwigishwa uko bategura indyo yuzuye

    Amahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo

    Ababyeyi 120 bo muri Sudani y’Epfo basoje amahugurwa y’iminsi itatu bahawe n’Ingabo z’u Rwanda abafasha kumenya uko bategura indyo yuzuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zahaye-abagore-bo-muri-sudani-y-epfo-amahugurwa-ku-kurwanya

  • Nyamagabe: Umukoro wa Minisitiri Bizimana ku bagore bagiye gusoza igifungo cya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ubwo butumwa Dr Bizmana yabutanze ku wa 24 Gicurasi 2025, ubwo yasuraga abo bagore bitegura kurangiza igifungo bari barakatiwe ku bw'uruhare rwabo muri Jenoside.

    Yababwiye ko ikintu cy'ibanze bagomba gukora bakigera hanze ari ukuvugisha ukuri ku cyaha cya Jenoside, kuko ari amateka adasibangana kandi ari cyo kizabavura.

    Ati 'Uruhare mwagize mujye murwemera rwaba ubufatanyacyaha cyangwa kwica. Ni byo bizabavura byonyine kuko ntimuzavurwa no gukomeza guhunga kandi ibyo muhunga twe turabizi icyo dushaka ni uko muzavugisha ukuri tukabavura.'

    Yakomeje agaragaza ko kuganira n'abo bagororwa bigamije kubafasha kwisanga mu Rwanda rufite icyerekezo cy'ubumwe, rutandukanye n'urwo bakuriyemo bakanakoreramo Jenoside.

    Ati 'Dushaka ko bamenya aho u Rwanda rugeze mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no gushyira hamwe mu Rwanda rwa twese. Rutandukanye cyane na politiki y'irondabwoko n'amacakubiri bakuriyemo bamwe banayigiramo uruhare mu nzego barimo nk'ubwarimu, ubucuruzi, ubutegetsi n'ahandi. Bagomba kugenda bafite icyo cyerekezo cy'ubumwe bw'Abanyarwanda gitandukanye n'icyo babayemo'.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda kandi yasabye abo bagororwa b'abagore kuzatahana umutima wa kibyeyi mu miryango yabo, ntibasubize inyuma ubumwe abato bamaze kwigishwa.

    Ati 'Bagarukane umutima wa kibyeyi basubire iwabo babwira abana n'abuzukuru ukuri kw'amateka y'ibyo bakoze n'ibyo babonye bikorwa hanyuma batange ubundi burere bugaruka mu bumwe. […]. Bogomba gutandukana n'ibyo ba Nyiramasuhuko Pauline na ba Ntamabyaliro Agnès n'abandi batandukanye bakoraga.'

    Abo bogororwa b'abagore bahawe icyo kiganiro bagaragaje kwicuza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bavuga ko biteguye gusubira mu muryango nyarwanda bagafatanya n'abandi kubaka Igihugu.

    Hari n'abandi ariko bakinangiye umutima bavuga ko barenganye ari bo basabwa kwisubiraho bakavugisha ukuri kuko badashobora kwisanga mu bandi cyangwa ngo bakire icyo gikomera cy'amateka batemera ukuri kw'ibyabaye kandi na bo bagizemo uruhare.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yaganiriye n'abagororwa b'abagore bafungiye mu Igororero rya Nyamagabe ku bw'uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Igororero ry’abagore rya Nyamagabe rifungiyemo abagore 53 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abo bagore barabura igihe gito ngo barangize igihano cyabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-umukoro-wa-minisitiri-bizimana-ku-bagore-bagiye-gusoza-igifungo-cya

  • U Rwanda ruri gushaka ubufatanye na Kaminuza zirimo Harvard na MIT – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko Minisitiri w'Uburezi yagiriye muri izo kaminuza mu muri iki cyumweru turi gusoza aho yahuye n'Abanyarwanda bazigamo n'aboyobozi bazo.

    Ni kaminuza zitandukanye zirimo iya Harvard, MIT, iya Columbia. Yasuye kandi Tufts University, Yale University, Wellesley College, Hamilton College, University of St. Thomas, Western New England University, Sacramento State University na SUNY Polytechnic Institute.

    Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko muri urwo ruzinduko Minisitiri Nsengimana yaganiriye n'ubuyobozi bw'izo kaminuza, abwereka uburyo ku Rwanda rushaka kuba igicumbi cy'uburezi muri Afurika muri Siyansi, Engineering n'Ubwenge Buhangano (AI).

    Aho baganiriye by'umwihariko ku gitekerezo u Rwanda rufite cyo gutangiza Ikigo cyo kwigisha Amasomo ya Siyansi muri Afurika (Historical & Educational Science Center for Africa).

    Muri Kaminuza ya Harvard Minisitiri Nsengimana yaganiriye n'Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n'ubufatanye mpuzamahanga, Prof. Mark Elliott.

    Baganiriye ku mikoranire hagati y'u Rwanda n'iyo kaminuza mu gushinga mu Rwanda Ikigo cy'Icyitegererezo mu by'uburezi ndetse n'ubundi bufatanye mu burezi n'ubushakashatsi.

    Muri Kaminuza ya MIT, Minisitiri Nsengimana yaganiriye n'Umuyobozi w'Ikigo cya MIT gishinzwe Ubumenyi mu by'inzu Ndangamurage, Michael John Gorman ndetse n'abashakashatsi bakoresha AI mu masomo harimo ajyanye n'isanzure.

    Minisitiri Nsengimana yabagaragarije gahunda u Rwanda rufite yo gushinga Ikigo Nyafurika cy'Ubumenyi mu by'inzu Ndangamurage cyaba kigamije kuzamura ubwo burezi ku rwego rw'Umugabane wa Afurika.

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yaganiriye n'abayobozi ba Kaminuza ya Harvard, ku gushinga mu Rwanda Ikigo cy'Icyitegererezo mu by'uburezi ndetse n'ubundi bufatanye mu burezi n'ubushakashatsi

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yahuye n’abanyeshuri bo mu Rwanda biga muri kaminuza muri Amerika

    Ministiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragarije MIT gahunda u Rwanda rufite yo gushinga Ikigo Nyafurika cy'Ubumenyi mu by'inzu Ndangamurage

    SUNNY Polytechnic Institute ni imwe muri kaminuza zo muri Amerika Minisitiri w’Uburezi yasuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-gushaka-ubufatanye-na-kaminuza-zirimo-harvard-na-mit

  • Basuzugura abanyamategeko, bakanahubuka: Abayobozi b'ibigo bashinjwe gushora Leta mu manza – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2025, ubwo mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko(ILPD), hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi itatu ahabwa Intumwa za Leta, ku mikorere n'imikoreshereze y'uburyo bwo gukemura impaka hatisunzwe inkiko, Itegeko ryerekeranye n'uburyozwe bw'iby'abandi byangijwe, no ku ihame ryo kubazwa inshingano kw'abakozi ba Leta.

    Bamwe mu Ntumwa za Leta bagaragaje ko impamvu Leta ishorwa mu manza ikanazitsindwa, ari uko abayobozi b'Ibigo bya Leta bakunze gufata imyanzuro ikomeye batabagishije inama.

    Umunyamategeko mu Kigo Ngezuramikorere (RURA), akaba ari na we ukiburanira mu nkiko, Thimothée Rudaseswa, yavuze ko bagorwa no kwiga urubanza rukomoka ku byemezo abayobozi b'ibigo bya Leta bafashe batabagishije inama.

    Ati 'Njye ndakangurira abayobozi bacu kuduha agaciro, cyane ko duhagarariye Leta. Biragora kurara wiga urubanza kandi ari ikibazo cyatejwe n'ikigo, uba uvuga uti 'ndabwira umucamanza iki'.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imanza za Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Spéciose Kabibi, yavuze ko abayobozi b'ibigo bafata ibyemezo badashishoje cyangwa ngo bagishe inama abanyamategeko ari bo batuma Leta itsindwa imanza.

    Ati 'Muri kwa gukora inshingano ze agafata ibyemezo bidakwiye adashishoje. Ibyo akenshi ni ho hajya haturuka gutsindwa imanza.'

    Uyu muyobozi ariko yavuze ko hari igihe bagaragaza intege nke mu mikorere, asaba intumwa za Leta gukora kinyamwuga birinda kurangara, kuko na byo byagaragaye ko biri mu bituma Leta itsindwa imanza.

    Ati 'Twahoze tubyiga hano, niba bavuze ngo mu minsi itatu ugomba kuba watanze imyanzuro cyangwa se ugomba kwitabira urubanza, ntiwitabire, utuma Leta itsindwa.'

    Yasobanuye ko umukozi wese uri mu nshingano ashobora gukora ikosa, ariko uwo bizajya bigaragara ko yateje Leta igihombo ku mpamvu ze bwite azajya acyishyura.

    Yagize ati 'Yego buri muntu wese yakosa, ariko niba wakosheje bigateza Leta igihombo, cyishyure wikiranure na Leta cyangwa niba utabyemera ube wanakurikiranwa.'

    Intumwa za Leta 38 ni zo zari zimaze iminsi itatu muri ayo mahugurwa, agamije kuzifasha kongera kwikebuka no gukora kinyamwuga ibyo zishinzwe.

    Raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2023/24, yagaragaje ko imanza Leta yashowemo kubera amakosa y'imicungire y'abakozi zatumye icibwa arenga Miliyoni 38 Frw.

    Ni mu gihe kandi mu 2021/22 Leta yatsinzwe imanza ku kigero cya 74% mu zo yaburanye n'abakozi barenga 100 bayireze, icibwa arenga Miliyoni 274 Frw.

    Abahuguwe biyemeje kurushaho gukaza ingamba mu kazi kabo

    Umuyobozi wa ILPD, Dr. Karimunda Aimé Muyoboke, yavuze ko bizaba ishema ku gihugu igihe aba bahuguwe bazaba bavuguruye imikorere

    Abahuguwe biyemeje kwimakaza imikorere myiza

    Abahuguwe banahawe impamyabushobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/basuzugura-abanyamategeko-bakanahubuka-abayobozi-b-ibigo-bashinjwe-gushora-leta