Blog

  • Kamonyi-Rukoma: Umurambo w'umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy'ingurube #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 ahagana ku i saa 6h30 mu Mudugudu wa Uwingando, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi habonetse umurambo w'umugabo witwa Nshimiyimana Martin w'imyaka 40 y'amavuko. Yabonywe amanitse mu mugozi mu kiraro cyahoze kibamo ingurube.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage baturiye ahasanzwe uyu murambo, bavuga ko uyu nyakwigendera afite urugo mu murenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Raro, aho afite umugore w'isezerano babanaga, ariko akaba yazaga muri uru rugo rwo ku Murehe kuhasambana.

    Uretse kuba uyu murambo wasanzwe muri uru rugo yazaga gusambana mo, binavugwa ko hari n'urundi rugo hafi aho rurimo umugore nawe bajyaga bakemurirana ibibazo by'umubiri( basambana).

    Uru rugo uyu Nyakwigendera yazaga gusambana mo, amakuru intyoza.com ifite ni uko umugabo nyirarwo yasaga n'uwatandukanye n'umugore we ariko mu buryo butanyuze mu mategeko. Biranavugwa ko ngo yari aherutse kuhaza ahasanga uyu Nyakwigendera yarutashye.

    Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni ay'uko kuri iki cyumweru Tariki 25 Gicurasi 2025 uyu Nyakwigendera yari muri aka gace mu kabari k'uwitwa Nyandwi asangira inzoga n'abagore bane barimo abo babiri b'abasambane be.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yabwiye intyoza.com ko amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo wasanzwe amanitse mu mugozi mu kiraro cyabagamo ingurube bayamenye, ko kandi nk'Ubuyobozi bahageze ndetse n'inzego z'umutekano zirimo RIB na Polisi zikaba zahageze.

    Amakuru intyoza.com ifite kugera twandika iyi nkuru ni uko abantu batatu barimo nyirakabari ndetse abagore babiri muri bane basangiraga na Nyakwigendera bose bamaze gutabwa muri yombi.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/26/kamonyi-rukoma-umurambo-wumugabo-wasanzwe-umanitse-mu-kiraro-cyingurube/

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w'Intebe Ndirakobuca #rwanda #RwOT

    Mu gihe amatora ya perezida yo mu 2027 agenda yegereza, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aragenda agaragaza ubwoba bushingiye ku barwanya ubutegetsi be imbere mu gihugu. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2025, yategetse ko Minisitiri w'Intebe, Gervais Ndirakobuca, ashyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru afite imyaka 55 gusa, bitarenze igipimo gisanzwe cy'imyaka 60-65 ku bayobozi bakuru mu gipolisi.

    Gervais Ndirakobuca, uzwi cyane ku izina rya 'Ndakugarika', mu mutwe w'inyeshyamba wa CNDD FDD hamwe na Perezida Ndayishimiye nyuma aza kwinjira mu gipolisi arazamuka kugeza ku rwego rwo hejuru. Kuva yagirwa Minisitiri w'Intebe muri Nzeri 2022, yagiye agaragaza imbaraga no gukundwa cyane mu nzego z'umutekano, bikaba byaratumye bamwe bakeka ko Perezida Ndayishimiye amufitiye ubwoba.

    Icyemezo cyo kumushyira mu kiruhuko cyazanye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi, benshi bibaza impamvu nyayo y'iri hagarikwa ritunguranye. Ibaruwa y'umukuru w'igihugu yasohowe ntacyo yasobanuye, kandi nta bimenyetso by'uko hari impamvu ishingiye ku burwayi cyangwa intege nke byari byatangajwe.

    Hari ababona ko uyu mwanzuro ukurikije amavugurura amaze igihe akorwa mu nzego za leta. Muri Nzeri 2022, Perezida Ndayishimiye yari yarirukanye Minisitiri w'Intebe Alain-Guillaume Bunyoni na bamwe mu bayobozi bakomeye, abashinja kugerageza gucura umugambi wa kudeta. Ndirakobuca ni we wasimbuye Bunyoni, ariko ubu na we akuweho mu buryo butunguranye.

    Mu mezi aheruka, ubushyamirane hagati ya Perezida na Minisitiri w'Intebe bwarushijeho kwiyongera. Ndirakobuca yari atangiye kwifata nk'utagira uruhare mu bibazo bikomeye by'igihugu. Urugero rugaragara ni ubwo yagaragaye imbere y'Inteko Ishinga Amategeko ku wa 24 Gicurasi avuga amagambo yatunguye benshi: 'Nta gisubizo mfite cyo kubaha nk'Umukuru wa Guverinoma.'

    Ibi byerekanye ko yikuyeho mu bibazo nk'ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri peteroli n'isukari bimaze imyaka ibiri byugarije igihugu. Ibyemezo bidafite ishingiro bya Perezida Ndayishimiye ndetse n'ubucuruzi bw'umugore we Angeline binyuze muri kompanyi ye Prestige, byagize uruhare mu kuzamura icyo kibazo.

    Abasesenguzi bo mu karere bavuga ko iyi gahunda yo kwimura Ndirakobuca ishobora kuba ari uburyo bwo kumwambura imbaraga no kumubuza gucura umugambi wa kudeta. Igihe Ndayishimiye yitegura kongera kwiyamamaza, Ndirakobuca abaye umwe mu bamubangamiye cyane.

    Hari ababona ko kumwohereza mu kiruhuko ari uburyo bwo kumushyiraho igitutu ariko banamushakira indi myanya ifite isura y'icyubahiro nk'Umuyobozi wa Sena, ariko ku ruhande rwa politiki bikaba ari 'imva ya politiki'.

    Ibi binagaragazwa n'uko ibaruwa y'isezererwa rye yanditswe ku munsi umwe n'itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kujya muri Sena. Nk'uko bisobanurwa n'umusesenguzi w'imbere mu gihugu, Ndayiragije Jean Pierre, ngo kugira ngo umuntu yiyamamarize kujya muri Sena, agomba kuba ari umusivile. Kuba Ndirakobuca yarasezerewe mu gisirikare, byatumye yujuje ibisabwa.

    Niba koko azahabwa umwanya nk'uyobora Sena, bizaba ari igikorwa cya politiki cyateguwe neza kugira ngo Perezida Ndayishimiye asezerere umufatanyabikorwa wamubereye umutwaro, atamuteye imbere ahubwo amuce amababa gahoro gahoro.

     

    The post Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w'Intebe Ndirakobuca appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/burundi-bombori-bombori-hagati-ya-perezida-ndayishimiye-na-minisitiri-wintebe-ndirakobuca/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-bombori-bombori-hagati-ya-perezida-ndayishimiye-na-minisitiri-wintebe-ndirakobuca

  • Abanyeshuri babiri bagiye guhagarira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y'Igishinwa – #rwanda #RwOT

    Batsinze mu marushanwa ngarukamwaka yitwa 'Chinese Bridge Competition', aho abanyeshuri bahatana mu ngeri zinyuranye z'umuco n'ururimi rw'Igishinwa.

    Ku urwego rw'Igihugu ayo marushanwa yabaye ku wa 25 Gicurasi 2025 muri Kaminuza y'u Rwanda. Ategurwa n'ikigo cy'uburezi cy'Abashinwa, Confucius Institute gifite ishami muri UR.

    Hahatanaga icyiciro cy'abanyeshuri bo muri koleji enye za UR ndetse n'amashuri ane yisumbuye, mu gihe icyiciro cy'abiga mu mashuri abanza cyo kizahatana muri Nyakanga.

    Abahatana ni abigishwa Igishinwa nk'isomo babangikanya n'andi asanzwe ndetse mbere yo kwitabira irushanwa ryo kugaragaza ibyo bashoboye babanza gukora irindi ry'ikizamini cyanditse.

    Muri kaminuza, mu mashuri abanza n'ayisumbuye hahembwa imyanya ine ya mbere bagahabwa ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa no kujya mu Bushinwa.

    Uwa mbere mu biga muri kaminuza n'abo mu mashuri yisumbuye ahabwa buruse yo kujya kwiga Igishinwa mu Bushinwa, gutemberezwa muri icyo gihugu ndetse no guhagarira Igihugu mu marushanwa y'Igishinwa ku rwego rw'Isi azaba muri Kanama 2025.

    Uwa kabiri mu biga muri kaminuza na we ahembwa gutemberezwa mu Bushinwa n'ibikoresho na ho indi myanya yose igahembwa ibikoresho bitandukanye.

    Irafasha Blaise wabaye uwa mbere mu biga muri UR yabwiye IGIHE ko iyo ntsinzi ari inzozi ze zibaye impamo kuko yatangiye kurushanwa mu 2019 akiga mu mashuri yisumbuye kandi ko yiteze kugera kure mu rurimi rw'Igishinwa.

    Ati 'Hasigaye amarushanwa yo ku rwego rw'Isi kandi nizeye kuzahagararira u Rwanda neza nk'uko na hano nabikoze. Igishinwa nakibonyemo amahirwe menshi kuko nko mu gihe cy'ibiruhuko natangiye kugikuramo amafaranga. Mfite gahunda yo kukiga nkagera ku mpamyabumenyi ya PhD.'

    Igiraneza Sano Cynthia wahize abandi mu mashuri yisumbuye yavuze ko Igishinwa ari ururimi akunda cyane kandi ko kujya kurwiga mu Bushinwa ari amahirwe kuri we no ku gihugu.

    Ati 'Niga ibijyanye na mudasobwa mu Rwanda rero nishimiye kuba nzajya kwiga mu Bushinwa kuko nzabasha gukurayo ubumenyi bujyanye na byo mbuzane mu Rwanda bufashe n'abandi.'

    Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri UR, Dr. Prof. Nsanganwimana Florien, yavuze ko iryo rushanwa ari amahirwe akomeye ku banyeshuri kuko ribafasha kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga bikababera amahirwe akomeye mu iterambere ryabo.

    Umuyobozi wa Confucius Institute muri UR, Zeng Guangyu yavuze mu Rwanda Igishinwa cyatangiye kwigishwa mu 2009 bigeze mu 2014 hatangira irushanwa rya 'Chinese Bridge Competition', rituma umubare w'abakimenya wiyongera aho ubu habarwa abagera mu 20.000 bakimenye, bibafungurira amarembo anyuranye.

    ‘Chinese Bridge Competition’ ni amarushanwa ngarukamwaka

    Abanyeshuri bahatanye mu buryo bunyuranye bw’ibihangano by’Igishinwa

    Igiraneza Sano Cynthia wahize abandi mu mashuri yisumbuye, yavuze ko Igishinwa ari ururimi akunda cyane kandi ko kujya kurwiga mu Bushinwa ari amahirwe kuri we no ku gihugu

    Imyanya yahembwe ni ine muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye

    Irakoze Blaise watsindiye kuzahagararira u Rwanda mu biga muri kaminuza, yahawe ishimwe ari kumwe na mushiki we

    Umuyobozi wa Confucius Institute muri UR, Zeng Guangyu, yavuze ko mu Rwanda Igishinwa cyatangiye kwigishwa mu 2009

    Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri UR, Dr. Prof. Nsanganwimana Florien, yavuze ko iryo rushanwa ari amahirwe akomeye ku banyeshuri kuko ribafasha kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-babiri-bagiye-guhagarira-u-rwanda-mu-marushanwa-mpuzamahanga-y

  • Oklahoma Christian University yatanze impamyabumenyi ku Banyarwanda 35 – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 24 Gicurasi 2025. Abahawe impamyabumenyi ni abarangije amasomo mu mashami atandukanye arimo Icungamutungo, Ubucuruzi mpuzamahanga, Gucunga imishinga, Imiyoborere no guteza imbere ibigo na Engineering.

    John Osborne, Umwarimu akaba n'Umuyobozi w'amasomo mpuzamahanga muri Oklahoma Christian University, yavuze ko intego yabo ari gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona impamyabumenyi zikomeye kandi bitabasabye kujya mu mahanga.

    Ati 'Intego ni uguha abanyeshuri b'abahanga mu Rwanda ubumenyi buhanitse mu masomo agiye atandukanye arimo Engineering ndetse n'ibijyanye n'ubucuruzi, kandi bitabasabye kuza ku cyicaro cya Oklahoma muri Amerika.'

    Yakomeje avuga ko kubera iyo ntego bafite bagiranye imikoranire na I&M Bank Rwanda Plc, kugira ngo borohereze abanyeshuri babo babuze amafaranga y'ishuri kwiga nta nkomyi.

    Yagize ati 'Twaricaye dutekereza uburyo bwakorohereza abanyeshuri b'Abanyarwanda kubona ubu burezi, nibwo twagiranye imikoranire na I&M Bank, ku buryo bwo gufasha abanyeshuri kwishyura ishuri bitabagoye.'

    Oklahoma Christian University yatangije ishami mu Rwanda mu 2012 ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, kubera umubano mwiza iyi kaminuza yari ifitanye n'u Rwanda.

    Iyi kaminuza itanga amasomo yayo mu buryo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho, aho umunyeshuri wiga ari mu Rwanda bitamusaba kujya mu ishuri, ahubwo ashobora kwigira aho ari kandi igihe ashakiye.

    Iyi kaminuza kandi itanga impamyabumenyi iri ku rwego mpuzamahanga cyane ko amasomo aba banyeshuri baba bahabwa ari ayo kuri kaminuza ya Oklahoma muri Amerika nk'uko Mbaraga Ivan, Umuyobozi nshingwabikorwa w'iyi kaminuza mu Rwanda yabivuze.

    Ati 'Iyi mpamyabumenyi iba yerekana ko yemewe na Amerika, ni kuvuga ngo ni impamyabumenyi yemewe ku rwego mpuzamahanga kandi yujuje ibisabwa byatuma ishobora gukoreshwa aho ariho hose ku Isi.'

    Kuri ubu Oklahoma Christian University yatangiye gutanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona uburezi bwiza kandi bufite ireme.

    Iyi kaminuza kuva yatangira gukorera mu Rwanda imaze gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku banyeshuri b'Abanyarwanda barenga 600.

    Oklahoma Christian University itanga impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ziri ku rwego mpuzamahanga

    Umuyobozi ushinzwe amasomo mpuzamahanga muri Oklahoma Christian University, yavuze ko intego yabo ari guha Abanyarwanda uburezi bufite ireme

    Ivan Mbaraga yavuze ko iyi kaminuza imaze imyaka igera kuri 20 itanga impamyabumenyi ku banyeshuri b'Abanyarwanda

    Abanyeshuri bavuze ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kurushaho kunoza ibyo bakoraga

    Byari ibyishimo ku banyeshuri barangije amasomo muri Oklahoma Christian University


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oklahoma-christian-university-yatanze-impamyabumenyi-ku-banyarwanda-35

  • Abicanyi bageze aho batwica bambaye amakanzu y'abapadiri -Ubuhamya bwa Mukangira warokokeye i Hanika – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu buhamya yatanze ku wa 24 Gicurasi 2025, ubwo Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryibukaga ku nshuro ya 31 abayoboke baryo muri conference ya Kibogora bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuremera uwarokotse Jenoside utishoboye no kunamira abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Hanika.

    Mukangira ushinzwe imicungire y'uru rwibutso yavuze ko Jenoside yabaye ari kuri Paruwasi ya Hanika aranaharokokera.

    Uyu mubyeyi wavukanaga n'abavandimwe batanu, batatu muri bo bakicwa muri Jenoside yavuze ko nyuma y'iminsi itatu bahungiye kuri iyi paruwasi barenga ibihumbi 15 bagabweho igitero cy'Interahamwe zitwaje intwaro gakondo zirimo imipanga, amahiri na ntampongano y'umwanzi.

    Ati 'Padiri Mategeko yabonye ko bikomeye atugira inama yo kurunda amabuye twirwanaho biba iby'ubusa. Uwo munsi hano hishwe Abatutsi'.

    Nyuma y'uwo Interahamwe zinjije mu Kigo Nderabuzima no mu nyubako za Paruwasi zirahasahura zisahura n'amakanzu y'abapadiri.

    Ati 'Abicanyi bafashe amakanzu y'abapadiri bica bayambaye bakarabira amaraso mu nzu y'Imana. Twari tuziko nta muntu wakwicira abantu mu Kiliziya'.

    Mukangira yashimiye abatarahigwaga bahishe Abatutsi n'Ingabo z'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umushumba Mukuru w'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, ari na we urihagarariye ku Isi, Bishop Samuel Kayinamura yihanganishije Mukangira n'abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba gukomera.

    Mukangira Angelique warokokeye I Hanika avuga ko Jenoside yakoranwe ubukana kugera aho abicanyi bica Abatutsi bambaye amakanzu y’abapadiri

    Bishop Kayinamura Samuel yasabye abitabira ibikorwa byo kwibuka kujya bakura amasomo kuri Jenoside

    Iyi mbuga yari yahungiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 15


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abicanyi-bageze-aho-batwica-bambaye-amakanzu-y-abapadiri-ubuhamya-bwa-mukangira

  • Abakirisitu ba ADEPR basabwe gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo abayoboke ba ADEPR Gihogwe n'abanyamuryango bayo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri mu 1994.

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Gicurasi 2024, kibera kuri Paruwasi ya Gihogwe iherereye mu Murege wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

    Abo bayoboke basawe basabwa gutanga umusanzu mu rugamba rw'iterambere no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside.

    Iki gikorwa cyaranzwe n'ibiganiro byibanze ku mateka yaranze u Rwanda ndetse hanagaragazwa intambwe nziza igihugu cyateye, himakazwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

    Mukanizeyimana yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kuzirikana abishwe muri Jenoside no gusubiza amaso inyuma kugira ngo hatekerezwe ku byabaye abantu baharanira ko bitazongera kuba ukundi.

    Yongeraho ko nk'abakirisitu, Ijambo ry'Imana bigishwa rikwiye kubabera intwaro nziza yo kwitwara neza mu byo bakora byose.

    Ati 'Ntabwo abishwe muri Jenoside mu 1994 bishwe n'abatarasengaga gusa, harimo n'abakirisitu. Gukizwa no kwitwa umuntu w'Imana biratandukanye. Dukizwe ariko dukizwe neza nk'abantu b'Imana.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yasabye abakirisitu gufatanya guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyira imbere ikibahuza kuruta ikibatanya.

    Umushumba wa Paruwasi ya Gihogwe, Pasiteri Jean Paul Niyihaba, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ashimira ubuyobozi bwabashije kurema igihugu gishyize imbere ubumwe.

    Kuri Paruwasi ya Gihogwe hari urukuta rwo kwibuka rwanditseho amazina y'abantu 62 bahoze ari abanyamuryango ba ADEPR, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    ADEPR Gihogwe n'abanyamuryango bayo bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hacanywe n’urumuri rw’icyizere

    Abahoze ari abayoboke ba ADEPR bishwe muri Jenoside bunamiwe

    Mukanizeyimana Solange wari uhagarariye IBUKA yavuze ko ijambo ry'Imana rikwiye gufasha abantu kwitwara neza

    Uwitonze warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya ashimira Inkotanyi zabarokoye

    Uwitonze yashimiye ababyeyi bamuhishe mu gihe cya Jenoside

    Pst Jean Paul Niyihaba yashimiye ubuyobozi bw'Igihugu bwimakaje ubumwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yasabye abakirisitu gufatanya guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/adepr-gihogwe-yibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Tundu Lissu ufunze, yagizwe Visi Perezida w'Umuryango mpuzamahanga uharanira Demokarasi muri Africa – #rwanda #RwOT

    Umuryango mpuzamahanga uharanira Demokarasi (IDU) watoye Tundu Lissu nk'umwe mu ba Visi Perezida muri Africa, mu matora yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, aho inama ya IDU yari iteraniye.

    Ni mu gihe Stephen Harper, wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Canada, yatorewe gukomeza kuba umuyobozi mukuru w'uyu muryango nk'uko itangazo ryasohowe n'ishyaka rya Chadema ryabitangaje.

    Iri tangazo rikaba ryarasohotse ku wa 24 Gicurasi 2025 ryemeza aya makuru, ryashyizweho umukono na Brenda Rupia usanzwe ari umuyobozi w'itangazamakuru muri Chadema.

    Tundu Lissu akaba yatorewe kuba umuyobozi wa IDU mu gihe cy'imyaka itatu, kimwe na Stephen Harper.

    Lissu na Harper, batangajwe nk'abayobozi batoranyijwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuryango wa IDU ku Isi.

    Tundu Lissu atorewe uyu mwanya mu gihe ari mu buroko aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kugambanira igihugu no gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma kuri interinet.

    Ni mu gihe kandi iburanishwa rye rikomeje mu rukiko rw'ibanze rwa Kisutu i Dar es Salaam.

    Tundu Lissu ufunze, yatorewe kuba Visi Perezida w’Umuryango mpuzamahanga uharanira Demokarasi muri Africa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tundu-lissu-ufunze-yagizwe-visi-perezida-w-umuryango-mpuzamahanga-uharanira

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda rwari mu rugamba rwo kwibohoza, hagati mu myaka ya 1990, havutse igikoresho cy'ingenzi cyatumye urugamba rugera ku ntego: Radio Muhabura. Iyi radiyo ntiyari isanzwe. Yari ijwi ry'urugamba, ikiraro cyahuzaga Rwandarugamba n'abaturage, ndetse n'abanyarwanda bari hanze y'igihugu.

    Intekerezo ya Paul Kagame

    Igitekerezo cyo gutangiza Radio Muhabura cyaturutse kuri Chairman wa High Command, Maj Gen. Paul Kagame. Yari azi neza uburemere n'imbaraga z'itangazamakuru, cyane cyane radiyo, nk'intwaro ikomeye yo kugeza ku baturage ibitekerezo bya RPF/A, kubasobanurira impamvu y'urugamba, no kubashishikariza kurushyigikira.

    Uko Radio Muhabura Yatangijwe

    Lt Col. Ndore Rurinda, umwe mu bayobozi b'ingenzi ba RPA, yari mu itsinda ryatangije Radio Muhabura. Avuga ko uburyo bwose bwo gutegura iyi radiyo bwari bwubakitse ku nzego zifatika: hariho ishami ry'inkuru n'amakuru, iry'ikoranabuhanga, n'iry'umutekano. Buri shami ryari rifite ubuyobozi bwaryo kandi rikorera mu buryo buteguye, icyarimwe cyubahiriza umutekano no kugera ku butumwa.

    Aho Radiyo Yatangiriye n'Icyo Izina Rihagazeho

    Radiyo yatangiriye mu misozi ya Virunga, ku musozi wa Muhabura. Izina 'Muhabura' ryavuye ku kuba iyo radiyo yari ku musozi muremure, bityo bikayifasha gusakaza amajwi kure cyane. Ibi byatumye ijwi ryayo ryumvwa mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga.

    Ubushobozi n'Ibitangazamakuru Mpuzamahanga

    RPF ntiyashatse gukoresha itangazamakuru mpuzamahanga kuko ibyo bitangazamakuru byari bidashishikajwe n'ukuri ku bibera mu Rwanda. RPF nk'ihuriro ry'abaturage, yifuzaga guhamya ko urugamba ari urw'abanyarwanda ubwabo. Nta mpamvu yo kurwana urugamba ukoresheje 'abahembwa' nk'uko Rurinda abivuga, ahubwo hakenewe abazi impamvu barwana. Radio Muhabura yabaye intwaro y'ubutumwa n'imyumvire.

    Uburyo Yimukaga

    Iyo hari hakenewe kwimura Radio Muhabura kubera impamvu z'umutekano, byabaga byoroshye. Bafataga 'udusanduku' duke bakimukira ahandi hatari hafi y'umwanzi, ariko bagakomeza gukoresha fréquence imwe kugira ngo abaturage batakubitirwa kwumva. Yagiye yimurwa inshuro zirenga enye, kuva mu misozi ya Virunga kugera i Bungwe, Kaniga, n'ahandi.

     

    Imikorere n'Ubushobozi Bwihariye

     

    Radiyo yakoreraga mu bwihisho. Generator yayo yajyaga munsi y'ubutaka kugira ngo umwotsi n'urusaku bitayigaragaza. Studio n'aho banyuzaga amakuru byari mu myobo irinzwe bikomeye. Abatekinisiye baje kuzana uburyo bwo gukoresha antennes z'insinga aho gukoresha ibyuma binini byari kugaragaza aho bari.

     

    Kugarura Abari Kuri Radio Rwanda

     

    Ibitangazamakuru byari bikomeje gutangaza inkuru zisebya RPF. Ariko kubera imikorere ya Radio Muhabura, bamwe mu bakozi ba Radio Rwanda batangiye kwiyunga kuri RPF. Muri bo harimo Louise Kayibanda, wabaye igikoresho gikomeye mu gusubiza ibitangazamakuru byo hanze no kongera ijwi rya RPF.

     

    Kugera Kure: Inkuru z'Ibyaranze Intambara

     

    Radio Muhabura yakomeje gukura, igira n'ishami ry'amafoto n'amashusho. Abaturage bari imbere mu gihugu ndetse n'abari hanze, bahoraga babona amakuru y'ukuri kuri RPA. Iyo habaga hari igitero giteguwe, abari kuri radiyo bashoboraga kumenya amakuru mbere y'igihe, bakaburira abaturage.

     

    Gusakaza Inkuru Ufite AK47

     

    Rurinda avuga ko hari ubwo bajyaga gutara inkuru bafite imbunda mu ntoki. Urugamba rwari rugikomeje, ariko n'umurimo wo kugeza ukuri ku banyarwanda ntiwigeze ugaragara nk'uworoheje. Ibi byerekana ubwitange bukomeye.

     

     

     

    Radio Muhabura ntiyari radiyo isanzwe. Yabaye ijwi ry'impinduka, isoko y'ubwiyunge, n'intwaro ikomeye yatsinze urwango n'ikinyoma. Rurinda ayisobanura nk'intwaro ikomeye cyane yarushaga imbunda kure. Yari iy'abanyapolitiki n'abasirikare, ariko cyane cyane iy'abanyarwanda bose bifuza impinduka n'ubwigenge.

    Radio Muhabura ni igice kidashobora gutandukanywa n'intsinzi y'urugamba rwo kubohoza u Rwanda.

    The post Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uruhare-rwa-radio-muhabura-mu-kwihutisha-intambara-yo-kubohoza-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uruhare-rwa-radio-muhabura-mu-kwihutisha-intambara-yo-kubohoza-igihugu

  • U Rwanda rugiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Maj Gen Nyakarundi yabwiye abasirikare n'abapolisi bitegura kujya mu butumwa ko abo bagiye gusimbura bakoze akazi gakomeye mu gufasha gusubiza ibintu ku murongo mu ntara ya Cabo Delgado, abasaba kubyubakiraho bubahiriza inshingano zabo neza.

    Yabasabye kurangwa n'ikinyabupfura no kwimakaza gukorera hamwe kugira ngo bazabashe kubahiriza inshingano boherejwemo.

    Ubutumwa bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.

    Hari nyuma y'uko ibyihebe byigaruriye Intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bikica abaturage bagera kuri 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine yose.

    Mu 2022 inzego za gisirikare z'u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano z'imbere mu gihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gusimbuza-abasirikare-bari-mu-butumwa-muri-mozambique

  • Gusaba inguzanyo, kwiganana no kwishima aho udashyikira: Ibinengwa mu bukwe bw'iyi minsi (Video) – #rwanda #RwOT

    Icyakora hari abiyemeza, akumva ko inzira zose byanyuramo agomba gukabya inzozi ze uko byagenda kose, kabone n'iyo yaba nta bushobozi afite bwo gukora ubwo bukwe bw'akataraboneka.

    Iyo myumvire ni imwe ituma umuntu ajya kwaka imyenda y'umurengera, haba muri banki cyangwa muri bagenzi be, ariko ashaka gukabya za nzozi.

    Ibyo bijyana n'ibyateye wagira ngo gukora ubukwe hari 'formule' izwi bigomba gukurikiza, aho ubona bimwe mu bigize imihango y'ubukwe bitwara amafaranga menshi, biramutse bitanakuwemo nta cya byakwica.

    Ntiwakwirengagiza kandi abakora ubukwe bw'agatangaza bashaka kwemeza abantu cyangwa bakabikora mu buryo bwo guhangana, kuko inshuti ye yabukoze cyangwa umukozi bakorana, na we agakubita agatoki ku kandi ati 'nzamwemeza.'

    Iyo agize amahirwe ya mafaranga akayabona, akora ubukwe bw'igitangaza koko, ariko kuko nyine butajyanye n'amikoro ye mu mezi ane akurikiyeho, ibibazo bitangira kuba ibibazo, akagenda yububa acengana n'abo abereyemo amadeni.

    Aha ni ha handi ugasanga umuntu imyaka yagombaga kuba ari gutera imbere ayimaze yishyura ibyakoreshejwe mu masaha atagera no kuri 24 kandi nta nyungu byazanye.

    Ese koko birakwiye ko umuntu afata ideni?

    IGIHE yaganiriye n'abaturage batandukanye barimo n'abakoze ubukwe, batanga ibitekerezo bitandukanye by'uko babyumva.

    Niyitegeka Nathanael yavuze ko gusaba inguzanyo umuntu agiye gukora ubukwe ari ibintu byeze, icyakora nta kabuza biteza igihombo uwo muryango ugiye kubana.

    Yagize ati 'Ntabwo bikwiriye ko ujya gufata ideni kugira ngo ukore ubukwe ugamije kunezeza abantu, iyo bigenze gutyo birangira bishyize rwa rugo mu gihombo.'

    Yavuze ko we igihe yakoraga ubukwe atigeze ashaka kwemeza abantu ahubwo yakoze ibijyanye n'ubushobozi bwe kandi ntibyabujije ko ubukwe butahwa.

    Uwizeye utuye i Kabuga we avuga ko iyo abantu bafashe inguzanyo kugira ngo bakore ubukwe bituma umuryango usenyuka mbere y'uko wubakwa.

    Ati 'Mu bukwe abantu bakoresha amafaranga menshi kandi yakabaye azamura uwo muryango, gufata miliyoni 5 Frw ukazishora mu bukwe uba ugiye gusesagura kuko biragoye ko ayo mafaranga uzayasubizaho byoroshye.'

    Kureka gukora ubumwe byaba ari uguta umuco?

    Ubukwe ni ikintu gikomeye mu muco Nyarwanda, buri mubyeyi wese aba yumva ari ishema kubona umwana we abukoze, ariko se tuzishime aho tutishyikira kugira ngo tudatakaza umuco?

    Sinzabakwira Jean Damascene, we abona ko byose bipfira mu gukora ibyo umuntu adashoboye, ko umuntu wese yakora ubukwe mu bushobozi afite kandi bukagenda neza.

    Ati 'Nta mpamvu yo gushaka ibyishimo bikujyana mu gihombo, birashoboka ko watumira abantu 20 ushoboye kwakira kurenza uko watumira abantu 100 bikagusaba kujya mu ideni.'

    Abihuza na Niyitegeka Charlotte, uvuga ko buri muntu yakora ubukwe mu bushobozi bwe ndetse we avuga ko atari bwo bwubaka urugo ahubwo hubaka Imana.

    Niyitegeka kandi abona ko mu gihe nta bushobozi buhari, icyiza ari uko abantu babana bakazakora ubukwe nyuma barabonye ubushobozi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inguzanyo-yo-gukora-ubukwe-ibitererezo-by-ababukoze