Ibi byagaragajwe muri iyi nama ya 'AFIIA 2025' yatangiye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, ikazasoza ku wa 30 Gicurasi uyu mwaka, aho bagaragaje ko gukorera mu mucyo no kuyoborwa n'indangagaciro ari wo musingi w'iterambere.
Umuyobozi w'Urwego Rushinzwe Ubugenzuzi Bwite bw'Imari ya leta mu bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu, yavuze ko imiyoborere myiza ari kimwe mu bikoresho bikomeye bafite byo kubaka ejo hazaza h'ibihugu bya Afurika.
Yagize ati 'Hashize igihe kinini imiyoborere mibi ibangamira iterambere rya Afurika, igasenya icyizere cy'abaturage, igatuma inzego za Leta n'izabikorera zidakora neza nk'uko bikwiye, ndetse ikagabanya amahirwe y'abaturage.'
Yakomeje ati 'Ariko turabona impinduka nziza, aho imiyoborere myiza irimo kuzamura ibihugu, urugero nk'u Rwanda rugaragaza ishusho nziza y'icyo imiyoborere inoze ishobora kugeraho namwe mukigera hano mwabyiboneye.'
Yavuze ko mu Rwanda, abagenzuzi bwite mu bigo bitandukanye bari mu murongo w'imiyoborere myiza n'ingamba zifatika byatumye bashobora gukorera abaturage mu bushishozi, banarinda neza umutungo wabo.
Umuyobozi Mukuru wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe, yavuze ko imiyoborere ari ryo shingiro ry'iterambere rirambye, ririmo ubutabera, umutekano n'ubukungu. Ahamya ko ari igikoresho gikomeye kigaragaza imbaraga z'inzego, ubunyangamugayo bw'ubuyobozi n'iterambere ry'igihugu.
Yagize ati 'Turasabwa gufatanya, kuyobora tudatinya no gushyiraho politiki zifasha abaturage bacu. Isi yose ireba uko Afurika yitwara. Tugomba kwitwara neza, tukabyitaho dufite ubushake. Tugomba gufatanya mu bushishozi, twubake ibikorwa bishya, ubukungu bushya n'umugabane uharanira ubumwe, umucyo n'impinduka zishingiye ku ndangagaciro.'
Yabasabye ko bagomba kubaka inzego n'imiyoborere ifite ubushobozi, zitanga serivisi zinoze kandi zifasha abaturage binyuze mu kuyobora bashingiye ku ndangagaciro, ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no kuyoboka ikoranabuhanga.
Ati 'Ibyo twabigeraho tunihutisha impinduka mu bigo bya Leta n'ibyigenga hifashishijwe igenzura ryimbitse, gushyiraho ingamba zishingiye ku musaruro no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku kubazwa inshingano.'
Iyi nama ya African Federation of Institutes of Internal Auditors (AFIIA), ibaye ku nshuro ya 11, bwa mbere mu Rwanda, aho yitabiriwe n'abarenga 1000 baturutse mu bihugu 24 byo muri Afurika n'ahandi.








Amafoto: Nzayisingiza Fidele



Iyi tike kuri aya amakipe yombi yabonetse nyuma yo kumara icyumweru muri BK Arena ahaberaha imikino yahuje amakipe ane yo mu bihugu bitandukanye.
Amakipe yari yitabiriye iri rushanwa ni Al Ahli yo muti Libya, APR BBC yo mu Rwanda, MBB yo muri Afurika y'Epfo ndetse na Nairobi City Thunder.
Al Ahli yasoje imikino yayo yose iyitsinze uko ari 6, ikurikirwa na APR BBC yatsinze imikino
Kuri iki cyumweru muri BK Arena niho ikipe ya Al Ahli yashimangiye umwanya wo kwerekeza mu mikino ya nyuma ya BAL itsinze MBB yo muri Afurika y'Epfo amanota 102 kuri 73.
Kuri APR BBC yo yageze muri iki cyiciro itsinze Nariobi City Thunder amanota 77-74, muri uyu mukino wageze ahagana ku maseginda yanyuma amakipe yombi anganye, ariko Noel Akora ibidasanzwe atsinda amanota 3 anabahesha.
Muri iyi mikino yaberaga mu Rwanda yagiye yitabirwa n'abanyacyubahiro benshi batandukanye bayobowe na Perezida Kagame wagaragaye mu nyubako yakira abantu bangana n'ibihumbi icumi.








































