Blog

  • Kigali : Abagabo batatu bafatanywe ibikoresho bya miliyoni 19 bibye Umunya-Turukiya #rwanda #RwOT

    Ibi bikoresho byibwe uriya mushoramari w’umunyamahanga, birimo intebe zigezweho z’ama divan ndetse n’imisambi igezweho izwi nk’imikeka.

    Ibi bikoresho byose byari byibwe uwo musoramari ukomoka muri Turukiya, yahise abisubizwa.

    Aba bagabo batatu beretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko ruri gutegura dosiye y’ikirego cya bariya bantu bakurikiranyweho ubujura kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uru rwego rwaboneyeho guha ubutumwa abantu bagura ibikoresho batazi inkomoko yabyo.

    Ubu butumwa bugira buti 'RIB irasaba abaturarwanda kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko yabyo kuko bibatera igihombo kandi bishobora kubaviramo n’icyaha iyo bigaragaye ko babiguze bazi ko ari ibijurano.'

    Umwe muri aba bakekwaho ubujura, aremera icyaha cyo kwiba ariko akabivuga yabitewe no kuba umukoresha we yari yaramwambuye, yanamuhemba akamuha macye macye.

    Yagize ati 'Mu mezi abiri yari andimo yampembye 20 000 Frw gusa kandi yaragombaga kumpemba 80 000 Frw.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abagabo-batatu-bafatanywe-ibikoresho-bya-miliyoni-19-bibye-Umunya-Turukiya

  • Musanze FC yirukanye abakinnyi batatu bakomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amakuru atangajwe na Ibrahim Uwihoreye, Umuvugizi wa Musanze FC unashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Musanze (Team Manager), aho yemeza ko kwirukana abo bakinnyi byari bigeze ku rwego ubuyobozi butari bugishoboye kubihanganira, kubera amakosa anyuranye yagiye abagaragaraho mu bihe bitandukanye.

    Yavuze ko abo bakinnyi batari bakiri ku rwego rujyanye n’intego ikipe yifuza kugeraho mu mwaka utaha w’imikino, aho bifuza ko ikipe ijya ku rwego rurenze urwo yari iriho.

    Ati “Bijyanye n’intego dufite muri saison itaha, hari abakinnyi barimo Mutebi na Sova basezerewe, nyuma yo kureba byinshi mu ma raporo atandukanye y’ibikubiye mu masezerano yabo, Sova yari afite amasezerano y’imyaka ibiri yari asigaje mu ikipe ya Musanze, mu gihe Mutebi we yari asigaranye umwaka umwe. Impamvu zijyanye na Discipline zatumye tutazakomezanya muri saison ikurikiyeho, mu gihe ku rundi ruhande Cyambade we umusaruro muke watumye habaho guhagarika amasezerano ku mpande zombi”.

    Mutebi Rachid, umwe mu basezerewe
    Mutebi Rachid, umwe mu basezerewe

    Uwo muvugizi w’ikipe yavuze ko muri uko guhagarika amasezerano nta ngaruka byagira ku ikipe, kuko hari ibimenyetso bigaragaza uburyo abo bakinnyi bagiye bakora amakosa, bakagirwa inama zinyuranye ariko bakanangira kwisubiraho.

    Ati “Ntacyo bishyuza, kubera ko byose bikubiye mu masezerano twagiranye mbere y’uko basinya muri Musanze FC, na za raporo zijyanye n’ababakurikiranye umunsi ku wundi, harimo abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze, raporo zabo zagiye zigaragaza ko hari amakosa bakoze kandi na bo hari amabaruwa bagiye bandika”.

    Arongera ati “Hari nk’ibaruwa Mutebi yanditse asaba imbabazi, na Sova nawe hari amabaruwa menshi yanditse, kuri Cyambade harimo umusaruro muke ko bishobora kuba impamvu ituma amasezerano ku mpande zombi ahagarara. Nta kijyanye n’ideni ikipe ya Musanze ibabereyemo, ntekereza ko ahandi bazikosora bagatanga umusaruro, ariko muri Musanze FC byagaragaye ko tutakibashije gukomezanya nabo”.

    Kubera iyo myifatire itari myiza yakomeje kuranga bamwe mu bakinnyi ba Musanze FC, aho bagiye batoroka Camp bakajya mu tubari barenga no ku zindi ngamba zijyanye no kwirinda Covid-19, byatumye muri Kamena 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, abasura abibutsa ko imyitwarire myiza ari kimwe mu bituma ikipe yitwara neza.

    Minisitiri abasaba gukorera hamwe nk’ikipe, kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi n’ibiyobyabwenge, ruswa, amarozi n’ibindi ariko yongeye kwibutsa abakinnyi uko bagomba kwirinda Covid- 19, aho yagize ati “Covid- 19 irahari dukomeze dukaze ingamba”.

    Musanze FC, ni ikipe kugeza ubu idafite umutoza nyuma y’uko yirukanye Seninga Innocent hagati muri Shampiyona 2021 azira umusaruro muke, ikaba ifite n’ibibazo by’abakinnyi ku myanya inyuranye, aho umuzamu wayo mukuru Ndori Jean Claude yamaze kwerekeza muri Gorilla FC, mu gihe rutahizamu wayo Onesme Twizerimana nawe yamaze kwerekeza muri Police FC.

    Uwihoreye Ibrahim, akavuga ko nta mpungenge zihari kuko ubuyobozi buticaye, aho bukomeje kuganira n’abatoza banyuranye ndetse n’abakinnyi basimbura abirukanwe n’abagiye mu yandi makipe.

  • Amakipe 5 mu Rwanda muri 14 niyo yonyine afite abatoza #rwanda #RwOT

    Mu makipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, nubwo isoko rishyushye ku bakinnyi amakipe yongeramo abakinnyi bashya, amenshi nta batoza afite aho mu makipe 14, atanu niyo yonyine afite abatoza.

    Shampiyona ya 2020-2021 yasojwe APR FC ari yo yegukanye igikombe, amakipe abiri AS Muhanga na Sunrise FC amanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Nyuma yo gusoza iyi shampiyona amakipe akaba yaragiye ku isoko atangira kugura abakinnyi n’abatoza.

    Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku makipe adafite abatoza yaba ari abasoje amasezerano batarongererwa ndetse n’ayasoje shampiyona adafite abatoza.

    Muri rusange amakipe afite abatoza ni APR FC, Kiyovu Sports, Bugesera FC , Espoir FC na Marines FC.

    Dore uko amakipe ahagaze

    APR FC

    Kugeza ubu ikipe ya APR FC umutoza wayo ukomoka muri Maroc, Adil Erradi Mohammed wayihesheje ibikombe 2 bya shampiyona, aracyafite umwaka w’amasezerano.

    Kiyovu Sports

    Nyuma y’uko inaniwe kumvikana n’umutoza Ndayiragije Etienne wasoje shampiyona ya 2020-2021 ari we uyitoza, iyi kipe ikaba mu mpera z’icyumweru gishize yarasinyishije umutoza Haringingo Francis watandukanye na Police FC. Kiyovu Sports yasoje ku mwanya wa 9.

    Bugesera FC

    Bugesera FC ni imwe mu makipe make ya hano mu cyiciro cya mbere afite abatoza kuri ubu aho umutoza Mbarushimana Abdou agifite amasezerano. Bugesera FC yasoje ku mwanya wa 8.

    Rayon Spports

    Rayon Sports ni imwe mu makipe mesnhi ubu adafite abatoza, shampiyona yatojwe Guy Bukasa ariko nyuma y’umunsi wa 5 w’amakipe ahatanira igikombe batsinzwe na APR FC tariki ya 16 Kamena, Guy Bukasa yahise asezera kugeza ubu nta mutoza mukuru iyi kipe afite. Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 7.

    AS Kigali

    Iyi kipe umwaka w’imikino wa 2020-2021 watojwe na Eric Nshimiyimana, akaba nyuma y’uyu mwaka yari anasoje amasezerano ye ariko ntarongererwa nubwo amakuru avuga ko bamaze kumvikana kukongererwa amasezerano ariko ntarasinya, mu magambo make iyi kipe nayo nta mutoza ifite. AS Kigali yasoje ku mwanya wa 2.

    Police FC

    Police FC nayo nta mutoza ifite, ni nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Kamena batandukanye na Haringingo Francis shmpiyona igasozwa na Nkotanyi Ildephonse usanzwe ari umutoza wa Interforce FC, kugeza ubu nta mutoza ifite. Police FC yasoje ku mwanya wa 4.

    Gasogi United

    Umwaka w’imikino wa 2020-2021 watojwe n’umutoza wungurije Kirasa Alain, ni nyuma y’uko Cassa Mbungo Andre yerekeje muri Bandari FC yo muri Kenya. Iyi Kipe nayo nta mutoza mukuru ifite. Gasogi United yasoje ku mwanya wa 10.

    Gorilla FC

    Ikipe ya Gorilla FC ubu nayo nta mutoza ifite, ni nyuma y’uko Ruremesha Emmanuel wayitoje mu mwaka ushize w’imikino amasezerano ye yarangiye ndetse akaba yaranemeje ko atazakomezanya n’iyi kipe yamaze kuyisezeraho. Gorilla FC yasoje ku mwanya wa 14.

    Musanze FC

    Nyuma y’uko tariki ya 23 Gicurasi 2021 Musanze FC yirukanye Seninga Innocent ku munsi wa mbere w’amakipe 8 arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, nta wundi mutoza mukuru irazana. Musanze FC yasoje ku mwanya wa 12.

    Marines FC

    Marines FC nayo iracyari kumwe n’umutoza wayo Yves Rwasamanzi ugifite amasezerano yo gutoza ikipe ya Marines FC wayigiyemo kuva muri 2018. Marines FC yasoje ku mwanya wa 5.

    Etincelles FC

    Shampiyona yasojwe iyi kipe itozwa na Said Abedi Makasi ni nyuma y’uko yatandukanye n’umutoza mukuru. Etincelles FC yasoje ku mwanya wa 11.

    Mukura VS

    Ikipe ya Mukura VS yahagaritse umutoza Zapata nyuma y’uko yari itaratsinda umukino n’umwe. Yahagaritswe hasigaye imikino 5 ya shampiyona, kuva icyo gihe nta mutoza irazana. Mukura VS yasoje ku mwanya wa 13.

    Rutsiro FC

    Rutsiro FC yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino, mu mwaka wa mbere yatojwe na Bisengimana Justin wari warasinye umwaka umwe ukaba yarawusoje ariko ntarongererwa. Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 6.

    Espoir FC

    Espoir FC ni indi kipe ifite umutoza, ni nyuma y’uko mbere shampiyona itangira basinyishije Gatera Moussa imyaka 2, akaba yarayitoje umwaka umwe aho yawesoje ku mwanya wa 3.

    Adil Erradi aracyafite amasezerano ya APR FC

    Gatera Moussa asigaranye umwaka wa Espoir FC

    Haringingo Francis yasinyiye Kiyovu Sports

    Yves Rwasamanzi aracyafite amasezerano na Marines FC

    Abdou aracyafite amasezerano ya Bugsera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-5-mu-rwanda-muri-14-niyo-yonyine-afite-abatoza

  • APR FC yatandukanye n'abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y'imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6 #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda ya 2020-2021, ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri ari nayo mpamvu yiyubatse mu cyumweru gishize.

    Bijyanye n'intego iyi kipe ifite zo kujya mu matsinda, niyo mpamvu ubuyobozi bw'iyi kipe y'ingabo z'igihugu yashyize mu bikorwa ubusabe bw'abatoza b'iyi kipe basabye Abakinnyi bifuza ndetse no kuziba icyuho cy'abamaze kubona amakipe ku mugabane w'Iburayi.

    Mu cyumweru dusoje nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye na bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano bongererwa amasezerano yo gukomezanya na APR FC, abandi ntibongerewa amasezerano ndetse kandi igura mu makipe atandukanye abandi bakinnyi bashya.

    Kugeza ubu abakinnyi bongerewe amasezerano ni Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3, Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4, Niyomugabo Claude wahawe imyaka 2, Niyonzima Olivier Sefu we ni imyaka 2, ndetse na Nizeyimana Djuma wongereye amasezerano y'imyaka 2.

    Mu bakinnyi ikipe ya APR FC yatandukanye nayo, ni ukuvuga abo itongereye amasezerano nyuma y'uko asojwe ni Mushimiyimana Muhamed, umunyezamu Rwabugiri Umar ndetse na rutahizamu Danny Usengimana uyu we wamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC n'ubundi yigeze gukinira.

    Usibye aba bongereye amasezerano, ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanongereyemo andi maraso mashya arimo Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports, Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Ir'shad wavuye muri Marine FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS uyu akaba yari intizanyo ya Heroes FC, Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC ndetse na Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports , aba bakinnyi bose bakaba barasinye imyaka 2.

    Nyuma yo kwiyubaka kuri APR FC, ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangaje ko gahunda yayo ya mbere ari uguha abakinnyi b'abanyarwanda umwanya wo kwigaragaza, bagize bati 'gahunda yacu izakomeza kuba iyo guha abana b'u Rwanda umwanya wo kugaragaza impano bifitemo, tubategura guserukira igihugu ndetse no guharanira kugera kure bakina kinyamyuga, mbere yicyo cyerekezo bagomba kwigaragariza muri APR FC bayigeza kure hashoboka.'

    APR FC kandi yibukije ko abakinnyi b'abanyamahanga batari muri gahunda yayo, bagize bati ' abakinnyi b'abanyamahanga muri APR FC ntabwo bari muri gahunda yacu ya vuba aha nanone ariko, abana b'u Rwanda nibatageza ikipe aho yifuza ubwo tuzajya gushakira ahandi.'

    The post APR FC yatandukanye n'abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y'imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatandukanye-nabakinnyi-3-yongerera-amasezerano-5-barimo-djabel-wahawe-amasezerano-yimyaka-4-ndetse-igura-mu-yandi-makipe-abakinnyi-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatandukanye-nabakinnyi-3-yongerera-amasezerano-5-barimo-djabel-wahawe-amasezerano-yimyaka-4-ndetse-igura-mu-yandi-makipe-abakinnyi-6

  • Abarenga ibihumbi 22 bayihashyemo ubumenyi:Intambwe yatewe n’Intara y’Amajyaruguru mu by’amashuri makuru na kaminuza – #rwanda #RwOT

    Mbere y’umwaka wa 1994 ahari Intara y’Amajyaruguru y’ubu, niho hahoze ari igice kinini cya Perefegitura ya Ruhengeri, icya Byumba n’ikindi cyabarirwaga kuri Kigali Ngari mbere y’ivugurura ry’inzego z’imitegekere yatangiye muri 2006.

    Muri iyi Ntara yose, hahozemo gusa Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi ya Busogo (Isae Busogo), Ishami rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rya Nyakinama ryigishaga indimi na Seminari Nkuru ya Rutongo.

    Nyuma ya Jenoside ni bwo amashuri makuru na kaminuza ziganjemo iz’abikorera zatangiye kujya zishingwa byongera umubare w’abagera kuri ubu burezi muri iyi Ntara. Ntabwo zavukiye rimwe ariko hafi ya zose zashinzwe mu myaka yo kuva mu 2000 kuzamura.

    Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru habarirwa amashuri makuru na kaminuza 13 zimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga ibihumbi 22 bayarangijemo. Abenshi bari mu mirimo itandukanye bikorera cyangwa bakorera abandi.

    Aya mashuri arimo Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba UTAB yo muri Gicumbi, Kaminuza y’u Rwanda yigisha Ubuvuzi bw’amatungo, Ishami rya Busogo, CAVEM n’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, Ines Ruhengeri.

    Hari kandi Rwanda Polytechic, Ishami rya Musanze, Kaminuza ya Kigali, Ishami rya Musanze na Muhabura Integrated Polytechnic College.

    Hari na none University of Grobal Health Equity (UGH), iri i Butaro muri Burera, Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Ruli muri Gakenke, Seminari Nkuru ya Rutongo, Rwanda Polytechnic i Tumba na Rutongo Mining College yo muri Rulindo.

    Hari n’atanga ubumenyi mu bya Gisirikare n’Igipolisi

    Uretse amashuri atanga ubumenyi busanzwe Intara y’Amajyaruguru iragenda iba igicumbi mu bijyanye n’ubumenyi mu by’umutekano kuko ifite ishuri rya Gisirikare n’iry’Igipoligi kandi atangirwamo ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.

    Muri Nyakanga 2012, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro Ishuri Rikuru rya Gisirikare [Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC)] riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

    Umuyobozi Mukuru wa RDFCSC, Brig Gen Ndahiro Didas, yavuze ko ryafunguwe hagamijwe kubaka igisirikare cy’umwuga.

    Ati “Mbere y’uko iri shuri ribaho, abantu bakoraga amahugurwa kuri urwo rwego bagombaga kujya hanze y’igihugu, urumva ko icya mbere birahenze, imibare y’abajyayo ni mike, ikindi ibyo bigayo biga bakurikije imiterere y’icyo gihugu. Ntabwo rero kubera izo mpamvu byari gukomeza gutyo.”

    Hashize kandi imyaka umunani Perezida Kagame afunguye Ishuri Rikuru rya Polisi RNPC na ryo riherereye mu Mujyi wa Musanze.

    Benshi mu bapolisi bakuru b’u Rwanda, abayobora inzego zitandukanye za Polisi y’Igihugu barinyuzemo. Ni cyo kimwe n’abajya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro na bo akenshi barinyuramo bagahabwa amasomo yihariye.

    Usibye amasomo ajyana n’umwuga w’Igipolisi, iri shuri kandi ritanga impamyabumenyi za Kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ku buryo Umupolisi uryigamo usibye ubumenyi mu by’umwuga, asoza afite n’impamyabumenyi yemewe kugeza ku cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

    Zimwe mu nyubako zigezweho zubatswe na Ines Ruhengeri

    Uyu munsi bibarwa ko nibura abanyeshuri baturutse mu bihugu 22 bya Afurika bagannye iri shuri bagahabwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’imiyoborere.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ashimira abantu bose bagize uruhare mu gushyigikira uburezi by’umwihariko bakazirikana ko igihugu gikeneye abaminuje bityo bakagira uruhare mu guteza imbere iyi Ntara mu buryo bufatika.

    Yagize ati ” Mbere ya byose tugomba kubanza gushimira abantu bose bagize uruhare mu gushyigikira uburezi mu mashuri makuru na kaminuza kuko bazirikanye ko igihugu gikeneye abantu bize. Turashima kandi ubuyobozi bukuru burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame barebye kure bakorohereza Abanyarwanda mu kubona uburezi hafi. Mbere wasangaga hari umubare munini w’abifuza kwiga ngo baminuze ariko bikabahenda cyane kuko bajyaga mu mahanga, bagata akazi bakoraga, bakajya guteza imbere ahandi ndetse abenshi barabirekaga kubera ukuntu byabahendaga.”

    “Aya mashuri n’abayarangijemo batanze umusanzu ukomeye mu buzima bwose bw’iyi Ntara, kuko abakozi benshi dufite bazizemo, abandi bazikoramo, mu bijyanye n’amabanki ubasangamo, mu bukerarugendo barimo, ibikorwa by’ubwubatsi, ubuvuzi, inganda hose barahari ndetse no mu buhinzi n’ubworozi bukorwa na benshi muri iyi Ntara barimo.”

    Yakomeje avuga ko bazakomeza gushyigikira uburezi bufite ireme kuko iri inkingi mwikorezi mu iterambere ry’umuryango mugari.

    Abayashinze n’abayayobora bishimira urwego agezeho

    Bamwe mu bashoye imari n’abayobozi b’amashuri makuru na kaminuza byo muri iyi Ntara, na bo bemeza badashidikanya ko muri uru rugendo hakozwe byinshi mu burezi ndetse bikayiteza imbere.

    Umuyobozi wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba UTAB, Dr Ndahayo Fidèle we yemeza ko nubwo hakiri urugendo mu burezi, ibyagezweho byinshi bishingiye kuri izi mpunduka n’umusanzu w’amashuri makuru na Kaminuza.

    Yagize ati “Twari dufite intego yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bukorwa na benshi muri iyi Ntara, abo twigishije ni usanga babukora ndetse bagafasha n’abaturage mu buhinzi bwabo n’ubworozi bibanda ku ikoranabuhanga kuko muri iki gihe usanga iyo iyi mirimo ikozwe neza itanga umusaruro ku bayikora n’ubukungu bw’igihugu bukiyongera. Iyo ugiye mu bikorwa n’imirimo inyuranye haba mu buyobozi, mu mishinga yindi usanga umusanzu w’amashuri makuru na za kaminuza ufatika nubwo tutavuga ko byose byakemutse hakiri urugendo.”

    Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba UTAB ni imwe zitanga uburezi ku bana b’u Rwanda

    Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi Mukuru wa Ines Ruhengeri, yavuze ko hari intego zagezweho mu zo bari bihaye bashinga iri shuri.

    Yagize ati” Tujya gushinga iri shuri hari intego yo gufasha igihugu cyari kivuye mu bihe bitoroshye ngo habeho uburezi bwigisha umuntu akagira ubuhanga n’ubumenyi ariko bishingiye no ku ndangagaciro za gikirisitu kugira ngo abe umuntu wuzuye ugomba kugira icyo amarira igihugu n’umuryango mugari.”

    “Ntabwo byari byoroshye ariko twakomeje guharanira iterambere kugeza ubu ubona ko abo twigishije batanga umusanzu wabo ku iterambere ry’iyi ntara mu bikorwa bitandukanye, ibyo turabyishimira kuko mu byo dushyize imbere nk’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, ni ukwigisha umuntu kudafata ubumenyi yahawe ngo bube ku rupapuro gusa ahubwo abe azi kubukoresha azanira umuryango impinduka zikenewe.”

    Bamwe mu bize muri aya mashuri makuru na kaminuza na bo bahamya ko ubumenyi bahakuye bwabagiriye akamaro mu iterambere ryabo n’iry’umuryango nyarwanda muri rusange.

    Nshimyumurenyi Cephase, rwiyemezamirimo ufite uruganda rukora isabune n’umuti wica udukoko ukoreshwa basukura intoki, avuga ko mu ishuri ari ho yakuye ubumenyi.

    Yagize ati “Mu mashuri nahakuye ubumenyi ari bwo nahereyeho nkora ubushakashatsi bungeza ku ruganda ‘Uburanga Products Ltd’. Turi mu rugendo ariko hari byinshi tumaze kugeraho nko kuba mfite umushahara unshimishije no kuba mfite abakozi nkoresha na bo bagahembwa bituma mpamya ko uruhare ry’aya mashuri ari ntagereranywa mu iterambere ry’igihugu.”

    Shirimpumu Jean Claude we ni umworozi w’ingurube wabigize umwuga akaba n’umuyobozi wa ‘Vision Agribusiness Farm Ltd,’ yemeza ko kwiga muri aya mashuri byamubereye urufunguzo rwo kwagura ubumenyi no gutekereza cyane ku bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda agahitamo kubishakira igisubizo.

    Yagize ati“Nabonaga abantu benshi batazi itungo ry’ingurube barifata nk’irinyamwanda nyamara si ko biri rigira isuku ihambaye, ahubwo baryoroye neza ryabateza imbere kuko rirororoka kandi ntirisaba byinshi nk’ayandi matungo tuzi.”

    Nahisemo kuzorora kinyamwuga kandi buri kwezi ngurisha ingurube zisaga 100 kandi nkagira 600 zihoraho. Niba mu mwaka ngurisha ingurube 1200 ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 na 50 murumva ko ibyo byonyine ntabaze ibindi nzikuramo, bimpa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 50.”

    Umuyobozi wa Ines Ruhengeri Padiri Dr Hagenimana Fabien yavuze ko intego bihaye mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda igenda igerwaho

    Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye muri iyi Ntara ritanga ubumenyi no ku ba Polisi bo mu Karere

  • Abanyarwanda barakabakaba miliyoni 13; igihombo cyangwa umugisha ku gihugu? – #rwanda #RwOT

    Ku mpuzandengo ya 2020, umugore wo mu Rwanda abyara abana 3.9, umubare uri hejuru cyane y’impuzandengo yo ku rwego rw’Isi, aho umugore abyara abana 2.4, uretse ko nanone u Rwanda rwateye intambwe ifatika kuko bahoze ari abana 4.1 mu 2017 na 4.5 mu 2010.

    Kuri ibi hiyongeraho ko impuzandengo y’imyaka y’Abanyarwanda ari 20 gusa, bivuze ko abakiri bato bakeneye kuzabyara mu bihe biri imbere ari benshi, ku buryo kwitega ko umubare w’abana bavuka mu Rwanda uzagabanuka mu gihe cya vuba, byaba ari ukwigiza nkana.

    Kubera iyo mpamvu, Abanyarwanda tuzakomeza kwiyongera, aho tuzaba turi miliyoni 14 mu 2025, tugere kuri miliyoni 16 mu 2030 ndetse na miliyoni 22 mu 2050.

    Twakwiyongera twagira, hari amahirwe menshi y’uko ubuso bw’ubutaka dutuyeho buzakomeza kuba 26.338 km2, byumvikanisha ko ikibazo cy’ubucucike bw’abaturage dufite uyu munsi ntaho cyenda kujya ndetse uwavuga ko turi mu mwanya mwiza wo kwiga kubana na cyo ntiyaba akabije.

    Ubu bucucike si inkuru mbarirano kuko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubucucike bukabije ku Isi, aho kuri kilometero kare imwe, tuhatuye turi 525 (525/1km2), agahigo twihariye muri Afurika kuko nta kindi gihugu gituwe cyane gutyo, ukuyemo ibirwa.

    Kugira ngo ubyumve neza, wibaze ko u Rwanda rutuwe kurusha u Bushinwa bufite abaturage miliyari 1.4, ariko bukagira kilometero kare 9.388.211, bituma ubucucike bw’abaturage buba 153/1km2.

    Uretse u Bushinwa, u Rwanda rutuwe kurusha u Buhinde bwa kabiri mu kugira abaturage benshi ku Isi, bangana na miliyari 1.3. Iki gihugu gituwe n’abaturage 463/km2 kuko gifite kilometero kare 2.973.190.

    Impuzandengo y’abaturage b’Isi kuri km2 ni abantu 58.7/km2, mu gihe muri Afurika ari abantu 43/km2, ibipimo u Rwanda ruheruka kera cyane mbere ya 1960, nabwo icyo gihe kilometero kare imwe yari ituyeho abantu 119 (119/km2).

    Tuzabona ibidukwiriye?

    Mu Isi y’inyamaswa, buri kimwe cyose kigerwaho binyuze mu ikoreshwa ry’imbaraga. Iyo intare y’ingabo imaze kugimbuka igeze ku myaka itatu, iva mu muryango yavukiyemo ikajya kwibeshaho. Kugira ngo ireme umuryango wayo bwite, bisaba ko irwana n’indi ntare isanzwe iwufite, yayitsimbura ikawugumana, yakubitwa inshuro igakomeza ikajya kurwariza ahandi.

    Ku bantu siko bigenda kuko bagira amategeko agena uko babona umutungo, ariko kimwe no mu Isi y’inyamaswa, buri gihe cyose ikintu runaka kibaye iyanga kandi gikenewe na benshi, ihangana riratangira ku buryo kibona umugabo kigasiba undi, nk’uko biri kugenda muri iyi minsi ku nkingo za Covid-19.

    Nubwo ikibazo cy’ubwinshi bw’abaturage kitaza mu by’ibanze bihangayikishije u Rwanda, hari ababona ko gifite umwihariko kuko Abanyarwanda barenga 80% batuye mu cyaro, bityo bagashingira ubuzima bwabo ku buhinzi butunze abarenga 70%, na cyane ko ubutaka bw’u Rwanda budafite umutungo kamere uhagije, ndetse n’abaturage benshi bakaba badafite ubumenyi bwabatunga badashingiye ku butaka.

    Ikibazo ni uko no muri ubwo buhinzi, bacye cyane babukora kinyamwuga kuko badafite ubutaka buhagije bwo guhingaho, bigatuma n’ubundi budatanga umusaruro ufatika nubwo bwitwa ko bukorwa n’Abanyarwanda benshi.

    Ku rundi ruhande, ubuto bw’ubutaka bw’u Rwanda bukenewe na benshi butuma igiciro cyabwo gitumbagira, aho Raporo yo mu 2019 yakozwe n’Urugaga rw’Abakora Umwuga w’Igenagaciro k’Imitungo Itimukanwa mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda, IRPV), yagaragaje ko igiciro cy’ubutaka mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kimironko kuri metero kare imwe, ari ibihumbi 169 Frw.

    Bivuze ko nk’umuntu wahaguze ikibanza cya metero kare 300 cyo kubakamo inzu yo guturamo nk’uko amategeko agena ibipimo by’ibibanza abiteganya, yishyuye miliyoni 50.7 Frw, amafaranga atari macye mu gihugu gifite umuturage winjiza impuzandengo 819$ (ibihumbi 821 Frw) ku mwaka (2020).

    Uretse kuba ubutaka bwo mu Rwanda buhenze, buri no mu bitera amakimbirane mu muryango Nyarwanda kuko Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yo mu 2019/2020, yagaragaje ko ibibazo by’ubutaka bigize 32.4% by’ibibazo by’akarengane uru Rwego rwakiriye muri uwo mwaka, ari na cyo cyiciro cyatanzwemo ibirego byinshi.

    Uru ruhurirane rw’ibibazo rwatumye mu 2010, ubwo yarimo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Dr. Jean Damascène Ntawukuriryayo wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage ari imbogamizi ikomeye cyane, ati “Turi igihugu gito, ubwiyongere bw’abaturage nibukomeza gutya, tuzagira ikibazo kinini cyane”.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umugishwanama mu bijyanye n’ubukungu n’imari, Habyarimana Straton, yavuze ko kwiyongera kw’abaturage ari umukoro ku bukungu bw’igihugu, kuko buba bugomba kuzamuka ku muvuduko wo hejuru kugira ngo bukwire ababukeneye bose.

    Yagize ati “Iyo abantu ari benshi cyane kurusha ubushobozi bw’igihugu bwo kubaha imirimo, biba ari imbogamizi kuko ba baturage badakora babeshwaho n’inkunga za Leta, ugasanga birahenze, kandi abo bantu bakabaye binjiza imisoro. Ibyo rero iyo bikomeje igihe kirekire, abaturage bashobora kwigumura bikabyara ibindi bibazo birimo umutekano mucye n’ibindi byinshi.”

    Kuki Leta itashyiraho umubare w’abana ntarengwa ku muryango?

    Mu 1980, Leta y’u Bushinwa yashyizeho itegeko rivuga ko umuryango ugomba kugira umwana umwe, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’abaturage bwariho muri ibyo bihe, aho umugore umwe yabyaraga abana 2.6.

    Iyi gahunda yafashije kugabanya umuvuduko w’abaturage mu Bushinwa, ndetse binatuma abagore babona umwanya munini wo gukora bakiteza imbere, bigira ingaruka nziza ku bukungu muri rusange.

    Mu baturage twaganiriye mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage giteye inkeke, ariko bidakwiye ko Leta igena umubare w’abana umuryango umwe utagomba kurenza.

    Rukundo (amazina twayahinduye) yagize ati “Uko abaturage tuba benshi, niko birushaho kugora Leta kuko buri gihe izahora yongera ibikorwaremezo birimo amashuri n’amavuriro. Ariko nanone Leta ntiyategeka abantu kutarenza umubare runaka w’abana kuko nubwo byakunze mu Bushinwa, biragoye ko byakunda mu Rwanda kuko dufite imico itandukanye cyane. Umuco wacu utwereka ko abana ari amaboko y’umuryango.”

    Abitabira serivisi zifasha mu kubyara abana bake ntibaraba benshi cyane

    Iki gitekerezo cyo kubyara umwana umwe cyigeze kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko yari yatumije Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente mu 2018, maze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, wari umudepite icyo gihe, avuga ko kuba Abanyarwanda bashishikarizwa kubyara umwana umwe atari ’ikinegu’.

    Icyo gihe yagize ati “Ntabwo Abanyarwanda bayobewe kurera abana babo ariko n’imibare ubwayo irivugira. Kuva ku bana 5.6 ukagera kuri 4.3 mu myaka hafi 20, ni ukuvuga ngo tuzagera ku bana babiri nk’uko abantu babyifuzaga mu gihe cy’imyaka nka 60. Ntabwo dukwiye kubwira umuntu ko kubyara umwana umwe ari ikinegu.”

    Kuri Mukama Abbas wari Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ubu akaba ari Umuvunyi Wungirije, yavuze ko ubuyobozi budakwiye gutinya kuvuga kuri iki kibazo.

    Ati “Twagombye gutekereza uru Rwanda abo tuzarusigira. None se nidukomeza gutya amafaranga y’igihugu aho kugira ngo ajye mu iterambere akajya muri izo gahunda zindi bizarangira bite? Iyi gahunda yo kuringaniza imbyaro nibiba ngombwa hazafatwa icyemezo gikomeye ariko turengere igihugu cyacu […] Nibiba ngombwa hakaba n’ibihano bikorwe. Nidutinya ni twe tuzabibazwa.”

    Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rutabuza abantu kubyara abana bifuza, ati “Umuntu ubyaye yagombye kurera, nubwo Leta ifasha ariko umuntu urera wa mbere ni umubyeyi. Ababyeyi rero kurera bisobanuye ko bagira ubushobozi bugomba kugendana n’abana umuntu abyaye […] Twe nka Leta ntabwo tuvuga umubare w’abana umuntu abyara ariko twumvisha abantu ko bagomba kubyara abana bazarerwa kandi bakavamo abanyarwanda beza.

    Kuri Habyarimana, kuba Leta yabuza abaturage kubyara abana barenze umwe biragoye, bitewe n’imiterere y’ubuyobozi bw’u Rwanda itandukanye n’iy’u Bushinwa kuko ishingiye kuri demokarasi, bityo abaturage bakaba bafite ubwisanzure bwisumbuye.

    Yagize ati “Mu Rwanda abaturage bafite ubwigenge, kubabuza kubyara byagorana cyane bitewe n’umuco, amadini n’ibindi nk’ibyo, icyakora Leta ishobora gushyiraho ingamba zituma abaturage batabyara abana benshi binyuze mu kubigisha no guteza imbere uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore.”

    Muri rusange, umwaka wa 2019 warangiye Abanyarwanda 1.570.783 barimo abagabo 3.506 bifungishije burundu, bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro. Mu bagore bubatse, 64% bakoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

    Habyarimana yangoyeho ko “Leta ikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw’abaturage, ibyo nibigerwaho abaturage nta kibazo bazagira kandi ubona ko biri mu nzira nziza.”

    Leta izahangana ite n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage?

    Ikibazo kibazwa kuri iyi ngingo y’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ni uburyo Leta iri kwitegura kuzahanga n’iki kibazo mu bihe biri imbere, ku buryo aba baturage bazayibera amaboko aho kuyibera umutwaro.

    Habyarimana yavuze ko “Iyo urebye imyitwarire n’ibikorwa bya Leta, ubona ko iki kibazo cyamaze gutekerezwaho kandi kiri gushyirirwaho umurongo mu buryo burambye.”

    Uyu mugabo abishingira ku ishoramari Leta iri gushyira mu rwego rw’uburezi, avuga ko ari rwo ruzatanga umwanzuro ku ngaruka z’ubwiyongere bw’abaturage.

    Yagize ati “Leta iri guteza imbere uburezi kandi urebye neza ni yo nzira izatuma abaturage bagira ubushobozi bwo kwiteza imbere, bakubaka ubukungu budashingiye ku butaka, ku buryo n’umuntu utabufite atazirirwa arwana no kubugura, kuko azaba afite ubundi buryo bwinshi bwo kumutunga akoresheje ubumenyi bwe.”

    Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka (hashingiwe ku mushinga wayo), urwego rw’uburezi rwagenewe miliyari zirenga 180.5 Frw. Leta kandi imaze igihe muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22.500 azatuma ikibazo cy’umubyigano mu mashuri abanza n’ayisumbuye gicika burundu.

    Habyarimana avuga ko nyuma yo gufasha abanyeshuri bose kubona uburyo bwo kwiga, “Leta ikwiye no gusuzuma ikibazo cy’ireme ry’uburezi, kuko abanyeshuri nibarangiza badafite ubushobozi bwo kwihangira umurimo cyangwa bwo gukora imirimo runaka igahabwa abanyamahanga n’ubundi nta musaruro urambye tuzabona.”

    Iki kibazo na cyo kiri kuvugutirwa umuti kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, umushinga wo kuzamura ireme ry’uburezi bw’Ibanze hagamijwe kongera abakozi bafite ubumenyi kandi bashoboye wagenewe miliyari 25.1 Frw.

    Habyarimana kandi yavuze ko kuba Leta iri kuzamura inzego zirimo ubukerarugendo n’inganda zizatanga akazi ku bantu benshi, ari indi ntambwe mu gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, by’umwihariko ibi byanya by’inganda bikaba biri kujyanwa mu mijyi yunganira Kigali, ibizatuma abaturage bava mu buhinzi bagakora indi mirimo.

    Ku rundi ruhande, Leta yamaze gutunganya igishushanyo mbonera cy’imikoreshereje y’ubutaka kigenewe kuzatuma abaturage miliyoni 22 babona aho kuba mu 2050.

    Iki gishushanyo kigena ko ubuhinzi n’ubworozi buzakorerwa kuri kilometero kare 12.433, bingana na 51,5% by’ubutaka. Amashyamba yahariwe kilometero kare 7.725, bingana na 32% naho imiturire n’ibikorwaremezo bigenerwa kilometero kare 3.980 (15,1%). Amazi n’ibishanga bikomye n’imbago zabyo byihariye kilometero kare 2.200( 8,5 %).

    Ubwiyongere bw’abantu n’uburyo bakoresha umutungo w’Isi, bizatuma ku itariki ya 29 Nyakanga, tuzaba tumaze gukoresha umutungo w’Isi twakabaye dukoresha mu mwaka wose, ibizwi nka ‘Earth Overshoot Day’.

    Ubu bwiyongere bw’abantu n’ibyo bakenera, butuma kuri ubu Isi itakibasha kuduhaza, ku buryo ikeneye ubuso buyikubye inshuro 1.7 kugira ngo ikomeze kuduhaza. Ku ruhande rw’u Rwanda, rukeneye ubuso burukubye 1.8, kugira ngo rukomeze guhaza abarutuye nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ikigo cya Global Footprint Network.

    Ubwiyongere bw’abaturage buracyari hejuru mu Rwanda nyamara ubukaka bukenewe na benshi ntibwiyongera, hakenewe indi mirimo idashingiye ku butaka

  • Abarwariye Covid-19 mu ngo banenzwe guhisha amakuru – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bajyanama baganiriye na Radio Rwanda, bayemereye ko hari abarwayi benshi barwariye COVID-19 mu ngo babihisha, banashimangira ko iyi myitwarire idakwiye kuko basanga yakoma mu nkokora ingamba zo guhangana n’icyorezo.

    Umujyanama w’Ubuzima umwe yagize ati “Imyumvire y’abantu iratandukanye hari n’uwo babibwira yipimishirije nka Kacyiru yari aturutse hano Kimihurura agakata akanyura ku Muhima cyangwa za Nyamirambo kugira ngo nibura na we ye kurwara wenyine, urumva abo bantu baba bahari.”

    Undi yagize ati “ Bigumira mu ngo zabo bakikorera ibyabo bakajya bajya guhaha ukamubona atajya mu kazi gusa kandi ukabona ni umurwayi, uwo ntumusaba n’amakuru ngo ayaguhe kuko ntaba ashaka abantu ko babimenya; abo ni benshi turabagwije.”

    Mugenzi wabo we yavuze ko hari n’igihe basaba amakuru y’abarwaye bakabihisha bayahabwa n’abaturanyi babo.

    Ati “Nk’ubu nk’umuturanyi ashobora kubona mugenzi we afite ibyo bimenyetso, urabona barababwiye ngo bajye bateka indimu na tangawizi yabona abikoresha cyane akaba yaza kukubwira ngo nyamara kanaka ashobora kuba arwaye, tukamugeraho tukamubaza amakuru y’ukuri ku buryo kenshi dusanga arwaye yarabihishe .”

    Aba bajyanama b’ubuzima banemeza ko abarwariye COVID-19 mu ngo kenshi babitabaza ariko uko barembye bakeneye kujyanwa ku bigo bivurirwamo abazahajwe n’iki cyorezo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, we yavuze ko uwafatwa ajya kwanduza abandi ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

    Inzego z’ubuzima zivuga ko gukurikirana abarwariye COVID-19 mu ngo byatanze umusaruro ufatika mu guhangana na yo ariko zigashimangira ko bisaba abarwayi kwiyumvamo inshingano zo kwirida kwanduza abandi.

    Abarwariye COVID-19 mu ngo basabwe kutabihisha ngo banduze abandi

  • Kayonza: Ibiro by’Umurenge bimaze umwaka bidakoreshwa – #rwanda #RwOT

    Ku bagenda mu muhanda Kayonza-Ngoma, babona ko ku Biro by’Umurenge wa Nyamirama huzuye inzu nziza izimukiramo abakozi by’uyu Murenge, bavuye mu nyubako bari basanzwe bakoreramo kuko ari nto kandi ishaje cyane.

    Akarere ka Kayonza katanze isoko ryo kubaka ibiro bishya mu mwaka wa 2019, rwiyemezamirimo atangira kubaka muri Gicurasi uwo mwaka ndetse anasoza kubaka, abaturage bategereza ko Ibiro by’Umurenge byimuka baraheba.

    Habineza Xaver yagize ati “Uyu Murenge twategereje ko bawukoreramo turaheba, twumva ngo rwiyemezamirimo ntarawumurika kandi twe tubona wararangiye, hariya bakorera ubona ko habangamye, iyo tugiyeyo turi benshi ubona ko ubwirinzi bwa Covid-19 buba butagenda neza.”

    Mukahigiro Clementine yavuze ko bibabaje kuba bagihererwa serivisi ahantu habi nyamara hari ibiro by’Umurenge bishya byuruzuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Kagaba Hero Aaron, yabwiye IGIHE ko Ibiro by’Umurenge mushya wa Nyamirama bibura umurindankuba na ‘Switch ya internet’ ifasha mu gutanga internet yihuta.

    Ati “Twahuye n’ikibazo cya rwiyemezamirimo wagiye abipiganirwa nabi, yari afite amasoko atatu mu Karere kuko yari yayatsindiye mu ipiganwa, twibwira ko azabirangiza byose ariko ntibyashoboka.”

    Kagaba yavuze ko igihe cyageze bamwishyura amafaranga yo kurangiza ibikorwa akajya kwikorera andi masoko yari afite, nyuma ngo Covid-19 yahise ijyamo bituma asubira inyuma cyane.

    Ngo yaje kubandikira urwandiko ababwira ko Covid-19 yamugizeho ingaruka bituma bamufasha kumwishyurira hagamijwe kurangiza imirimo kare.

    Ati “Byarangiye imirimo yose atayisoje neza, isoko rye turarisesa agana mu mategeko bituma natwe tudakorera muri wa Murenge mushya, nubwo hari hasigaye imirimo micye, mu mategeko arega atubwira ko imirimo yarangiye natwe tukavuga ko imirimo yose itarangiye ari na yo mpamvu tutawukoreyemo nk’uko abanyamategeko bacu babitugiriyemo inama.”

    Gitifu Kagaba yavuze ko kuri ubu bagiye gutanga isoko ryo gukora imirimo isigaye, yizeza abaturage ko bitarenze Ugushyingo uyu mwaka, iyi nyubako izaba itangirwamo serivisi nk’uko Komite nyobozi yamaze kubyemeza.

    Ibiro bishya by’Umurenge wa Nyamirama byari biteganyirijwe ko ingengo y’imari ya miliyoni 87 Frw.

    Ibiro by’Umurenge bimaze umwaka bidakorerwamo

  • Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda y’ubukangurambaga igamije kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje guhungabanya ubukungu bw’Isi, Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi bica amabwiriza nkana bazajya babihanirwa nk’uko n’umuturage uyarenzeho ahanwa.

    Mu butumwa bwanyujije kuri twitter yagize Ati “Ku bijyanye n’abayobozi babyitwaza, bakaba barenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19, tubahana nk’uko abandi baturage bahanwa.”

    Yavuze ko ariko abayobozi bagiye bagaragarwaho n’iyo myitwarire itari myiza bagiye bamburwa inshingano.

    Ati “Abo benshi muri bo twagiye tubavana no mu kazi, Umukuru w’Umudugudu akavaho, uw’Akagari agahanwa akavaho, hari n’abo twasezereye banyuranye mu tugari, hari n’abo mu mirenge na bo byagezeho. Hari n’abayobozi b’imirenge cyangwa abo ku rwego rw’uturere bagiye bitwaza ko bafite iyo myanya bagashaka kurenga ku mabwiriza, bakabihanirwa.”

    Yongeye kwibutsa abaturage ko kwirinda bikwiye kuba ibya buri wese aho gutegereza ko bikorwa n’abayobozi nk’uko usanga benshi babitekereza.

    Ati “Ibyo dukora byose, twahana abayobozi, twahana abakoze amakosa, umuturage ni we ugomba kwibuka ko agomba kwirinda mbere na mbere ku giti cye, umuryango we, abo babana ndetse n’abo bakagira uruhare mu bukangurambaga bukorwa bibutsa abaturage bagenzi babo baba batabyubahirije. Badategereje ko byakorwa n’abayobozi gusa.”

    Muri ibihe Covid-19 ikomeje gukaza umurego, inzego zose z’ubuyobozi ndetse n’Abaturarwanda bahamagarirwa guhuza imbaraga bagahangana n’iki cyorezo gikomeje kwibasira Isi binyuze mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryayo.

    Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ryayo cyane ko ari bo begereye abaturage no gukurikirana buri munsi ubuzima bw’abanduye iki cyorezo barwariye mu ngo zabo ngo hato badakongeza imbaga.

    Umubare w’abamaze kugaragaraho ubwandu kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ugera ku 49.016, mu bipimo 1.730.439 bimaze gufatwa. Abamaze gukira ni 33.356 naho abakirwaye ni 15.078 barimo 70 barembye mu gihe abagera kuri 582 ari bo bahitanywe na cyo. Abagera ku 395.919 ni bo bakingiwe.

    Abayobozi bitwaza ko ari abayobozi bakaba barenga ku mabwiriza ya COVID-19, tubahana nk’uko n’abandi baturage bahanwa ndetse bibagiraho n’ingaruka mu kazi kuko abenshi bagiye bakurwa mu nshingano zabo. #Ntakudohoka@gatjmv @AissaCyiza pic.twitter.com/dQ215pyV44

    — Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) July 12, 2021

    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Abasaga 600 ntibitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Majyaruguru – #rwanda #RwOT

    Ntabwo haramenyekana neza impamvu yatumye batitabira ariko ikekwa cyane ni uko hari abimutse bakajya ahandi kugera aho bari biyandikishirije ntibiborohere.

    Muri aba banyeshuri batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, harimo 222 bo mu Karere ka Gicumbi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko muri abo bose harimo abakoreye ahandi ku mpamvu zitandukanye ndetse n’abatarabonetse bakomeje gushakishwa ngo bakore bityo ntihagire ucikanwa n’ayo mahirwe.

    Yagize ati” Mu bana 222 bigaragara ko bari biyandikishije mu Karere ariko ntibagaragare kuri Site ngo bakore. Dufitemo 83 bimukiye mu Nkambi ya Mahama noneho bari gukorera aho bari, dufite n’abandi babiri gahunda ya Guma mu Karere yasanze bari iwabo i Musanze na bo baroroherejwe bakorera iwabo, abandi basigaye ni bo turi gukurikirana dufatanyije n’abayobozi b’amasibo n’imidugudu kuko dufite urutonde rwa buri muntu.”

    Meya Ndayambaje yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hari abari bamaze kuboneka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine na we yavuze ko bamaze kumenya ko hari abana batagiye gukora ibizamini, bafatanyije n’inzego z’ibanze bajya kubashaka ku buryo bamwe bakoze ibizamini ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

    Ati “Hari abatari babonetse mu gitondo, ikigoroba turabazana barakora ndetse n’ubu turacyashaka abandi ngo na bo baze bakore kandi bari kugenda baboneka”.

    Ibi bizamini biri kuba mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 yongeye kuzamura ubukana, byatumye hashyirwaho na gahunda ya Guma mu Karere n’amashuri muri rusange arafungwa hirindwa ikwirakwira rikabije.

    Muri rusange abanyeshuri bagera ku 254,678 ni bo bari biyandikishije ngo bakore ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, umubare munini ni abakobwa bihariye 54%.

    Abanyeshuri basaga 600 ntibitabiriye ibizamini mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe abandi babitangiye ku wa 12 Nyakanga