Blog

  • Nyagatare : Abanyeshuri 121 batakoze ikizamini cya Leta barimo ababyanze ku bushake #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, mu Rwanda hose hatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza aho byagiye bikorerwa ku masite atandukanye yagiye atoranywa agahurizwaho abanyeshuri bo mu bigo binyuranye.

    Mu Karere ka Nyagatare, aba banyeshuri bakoreye ku masite 44 mu gihe abanyeshuri bagombaga kwitabira ibizamini ari 11 053 barimo 30 bo mu tundi Turere ariko baje gukorera muri kariya Karere.

    Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Batamuriza Edith avuga ko hari hiyandikishije abanyeshuri 11 023 hakaza kwiyongeraho bariya 30 bo mu tundi Turere.

    Batamuriza Edith avuga ko muri bariya banyeshuri 11 023 harimo 121 batitabiriy ibizamini by’umunsi wa mbere kubera impamvu zitandukanye.

    Yagize ati 'Harimo abimukiye mu tundi turere uyu munsi tutazi aho baherereye, hari uburwayi, uretse ko hari n’abanze gukora ibizamini nkana.'

    Avuga ko hari 'Hari abo basangaga mu rugo bakirukanka, yabona umuntu uje iwabo akiruka akigendera.'

    Avuga ko mu bimukiye ahandi mu tundi turere bari bariyandikishije mu Karere ka Nyagatare harimo barindwi babashije kumenyekana ko bakoze ibizamini.

    Mu banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, harimo umwe wagikoze arwaye COVID-19.

    Ejo ubwo hatangirara ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, hari n’abanyeshuri 23 bagororerwa muri Gereza y’Abana ya Nyagatare na bo bakoreye muri Kariya Karere.

    Ku munsi w’ejo kandi, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari abanyeshuri 57 bakoze barwaye COVID-19 bakaba afashijwe gukora mu buryo bwihariye butuma ababakurikirana batandura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Abanyeshuri-121-batakoze-ikizamini-cya-Leta-barimo-ababyanze-ku-bushake

  • No mu bafatiwe muri Bridal Shower i Musanze basanzemo batatu barwaye COVID-19 #rwanda #RwOT

    Aba bagore 24 bafashwe tariki ya 11 Nyakanga ubwo bari bahuriye mu rugo rwa Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52, utuye mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Kabudundu.

    Aba bagore 24 bari baturutse mu Mirenge ya Muko, Rwaza na Muhoza, bamaze gufatwa bavuze ko ibyo bakoze babitewe n’ubujiji bwo kutamenya amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse n’amarangamutima yo gushaka gushyigikira umukobwa w’inshuti yabo Nyiramafaranga Epiphanie.

    Nyuma yo gufata aba bantu uko ari 24 bajyanywe mu kato i Nkumba bapimwa icyorezo cya COVID-19 ibisubizo bisanga batatu muri bo baranduye COVID-19.Muri bo harimo na nyiri urugo ariwe Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52 ari nawe wari watumiye bariya bantu bose 24.

    Ubwo bafatwaga, Nyiramafaranga yavuze ko yari yatumiye abantu bakeya atazi ko bari buze ari benshi bene kariya kageni.

    Ati 'Bariya bantu ni inshuti zanjye zashakaga kumfasha gushyingira umukobwa wanjye, natunguwe no kubona haza abangana kuriya nari natumiye bakeya. Twakoze amakosa ariko ntabwo tuzongera kandi ndanakangurira n’abandi kujya birinda kurenga ku mabwiriza aba yatanzwe.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko muri urwo rugo babonye hajyayo abantu benshi.

    Ati 'Hari nka saa kumi z’umugoroba abaturage baduha amakuru, abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu hateraniye abagore 24 baje mu gikorwa cyo kuremera umukobwa witugura gushyingirwa muri Kanama uyu mwaka, ni umwana wa nyiri urugo, Nyiramafaranga Epiphahie.'

    SSP Kanobayire yavuze ko usibye no kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 amabwiriza ahagarika ibirori n’amakoraniro muri ibi bihe, bariya bantu nta bwirinzi na buke bari bafite kuko bari bateraniye mu cyumba cy’uruganiriro begeranye cyane.

    Ati 'Inzego z’ubuzima zikomeje gukangurira abantu ko abantu benshi guhurira ahantu hafunganye ari benshi bitiza umurindi iki cyorezo. Bariya bantu uko ari 24 bari mu cyumba cy’uruganiriro (Salon) begeranye cyane nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi ndetse nta n’udupfukamunwa bari bambaye.'

    SSP Kanobayire yavuze ko bariya bantu 24 bamaze gufatwa bahise bajyanwa mu kato i Nkumba bapimwa COVID-19 ari naho byagaragaye ko batatu bafite ubwandu. Harakomeza gupimwa abasigaye bakomeze bagume mu kato kandi banakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bakabikora badakorera ku jisho bacungana n’inzego z’ubuyobozi. Yabibukije ko ayo makoraniro ariyo ashobora kubakururira ibibazo byo kwandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo kigakomeza kwiyongera.

    Ati 'Ni yo mpamvu leta yahagaritse ibirori n’andi makoraniro atemewe, mutekereze ukuntu abantu 24 baturuka ahantu hatandukanye bakajya kwirundira mu cyumba gito cy’uruganiriro nta ntera bahanye, nta gapfukamunwa bambaye mu gihe nyamara inzego z’ubuzima zihora zidukangurira kwirinda ko virusi itizwa umurindi n’ahantu hameze kuriya.'

    Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego muri uru rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/No-mu-bafatiwe-muri-Bridal-Shower-i-Musanze-basanzemo-batatu-barwaye-COVID-19

  • Burera : Yabonye ntakindi yakwitura Kagame uretse kubakira umuturage akanamworoza nkuko abikorera Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Adrien avuga ko iki gikorwa cyo kubakira umuturage cyashibutse ku rukundo afitiye Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere ye ikomeje guteza imbere Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Si ukubeshya njye ni we nkesha ubuzima, yaduhaye umutekano, yatugejeje ku iterambere kandi ikiruta byose ni urukundo akunda Abanyarwanda akanga abantu bariganya.'

    Uyu muturage avuga ko we n’umugore we bicaye bagatekereza icyo bakora ngo bashimire Perezida Kagame ndetse bakaza kwemeza ko bazamugabira ariko na none ngo batekereje urukundo akunda Abanyarwanda kubera ibikorwa by’imibereho myiza ahora yifuza kubageza, bahita bemeza kugira umwe mu batishoboye bafasha.

    Yagize ati 'Ni bwo twemeranyijwe ko tugomba kuvunjamo inzu tukayiha umuntu utishoboye ariko mu buryo bwo gushimira Perezida Kagame Imana yatwihereye.'

    Ngo hariya bubakiye uriya muturage nubwo ari ho asanzwe atuye ariko hanabumbatiye amateka adasanzwe kuko ari ho Inkotanyi zanyuze ziza kubohora u Rwanda.

    Yagize ati 'Iyi nzu kuko twifuzaga kuyitaha ku munsi mukuru wo kwibohora ngo twishimane n’ingabo zatubohoye ariko ntabwo ibihe byadukundiye kubera iki cyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho Guma mu karere ntibyadukundira.'

    Nshimiyimana akomeza avuga ntakizamubuza gukomeza gufasha abatishoboye nkuko umukuru w’u Rwanda na we ahora ashaka gukura mu mibereho mibi Abanyarwanda bakiyirimo.

    Ati 'Mu bushobozi bucye Imana yampaye ntibyambuza gufasha kuko byose tubikesha Perezida Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye Imana yatwihereye.'

    Maniragaba Felicien bakunze kwita Mariyamungu wo mu Mudugudu wa Kindoyi mu Kagali ka Gatsibo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, wubakiwe iyi nzu, asanzwe afite umuryango ugizwe n’abantu 10.

    Avuga ko bari babayeho nabi kuko babaga mu nzu nto none Imana ikaba ibibutse igakorera muri uriya muturage wabubakiye.

    Ati 'Turishimye cyane ku buryo tutabona uko tubivugamo, turashima uyu mugabo watwubakiye, tugashimira Imana na Perezida wacu Paul Kagame uhora ashakira abaturage ibyiza ndetse n’intore yatoje kujya bagira neza cyane cyane ku batishoboye nkatwe.'

    Iyi nzu igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikaba ifite n’izindi imbere mu gikari zirimo n’igikoni cyo gutekeramo bikaba biteganyijwe ko azagezwaho n’Inka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Yabonye-ntakindi-yakwitura-Kagame-uretse-kubakira-umuturage-akanamworoza-nkuko-abikorera-Abanyarwanda

  • Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagiye gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inshuro ya kabiri mu Karere ka Rubavu bagiye gukingira, kuko ubwo mu tundi Turere bakingiye kari mu bibazo by’imitingito n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ndetse ibitaro byimura abarwayi kubera kwangirika.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko ibikorwa byo gukingira bizamara iminsi itatu hakazakoreshwa urukingo rwa Pfizer, igikorwa gitangira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021.

    Mu Rwanda abantu 582 ni bo bamaze kwicwa n’icyorezo cya Covid-19, na ho abarwayi ni 15,078, abantu bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda ni 49,016, abamaze gukira ni 33,356 bangana na 68%, abamaze gukingirwa ni 395,919 na ho ijanisha ku bandura riri ku kigero cya 11.5%.

  • AMAFOTO : Uko Perezida Ndayishimiye yakiriwe ku kibuga cy’Indege muri DRC #rwanda #RwOT

    Ageze ku Kibuga cy’Indege, yururutse yakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde.

    Ku kibuga cy’Indege aho yakiririwe, hari abaturage bari baje kumwakira bafite ibyapa byanditseho amagambo amuha ikaze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Hari kandi abantu bambaye imyambaro igaragaza ibyerekeye umuco muri kiriya gihugu ngo basanzwe baza kwakira abanyacyubahiro.

    Ni abantu bamabye mu buryo budasanzwe aho imwe mu myambaro yabo igaragara nk’ikoze mu mpu z’inyamaswa.

    Perezida Evariste Ndayisimiye wagiye mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri DRC, biteganyijwe ko aganira na mugenzi we Tshisekedi mu biganiro byihariye aho baza kugaruka ku mibanire y’ibihu byabo byombi.

    Ndayishimiye yagiye aherekejwe na bamwe mu bo muri Guverinoma ye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’imikoranire mu iterambere, Ambasaderi Albert Shingiro ndetse na Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare, Tribert Mutabazi.

    Perezida Ndayishimiye agiye muri DRC guhura na Felix Tshisekedi nyuma y’ibyumweru bitatu, umukuru wa DRC ahuye na Perezida Kagame Paul aba bakuru b’ibihugu byombi bakaba baragiriye uruzinduko mu bihugu byombi.

    UBWO YAHAGURUKAGA MU BURUNDI

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/AMAFOTO-Uko-Perezida-Ndayishimiye-yakiriwe-ku-kibuga-cy-Indege-muri-DRC

  • #HarunaNiyonzimaDay: Yanga yaciye amarenga yo gutandukana na kapiteni w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Yanga yo muri Tanzania yaciye amarenga yo gutandukana na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Haruna Niyonzima amaze iminsi atabona umwanya wo gukina muri Yanga ari nabyo bishobora gutuma atandukana n’iyi kipe ibarizwa mu gace ka Jangwani.

    Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashyizeho ifoto ya Haruna ikoze mu mubare 8, nimero yambara muri Yanga bandikaho n’amagambo yo kuvuga ko tariki ya 15 izaba ari umunsi wa Haruna Niyonzima basoza bagira bati “warakoze”.

    Amagambo kandi yaherekeje iyi foto yagiraga iti “Haruna Niyonzima na Yanga ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga ku mukino wa Ihefu, si umukino wo kuburaho.”

    Haruna yasubiye muri Yanga mu mpera za 2019 avuye muri AS Kigali, mu Kuboza 2020 yari yongereye amasezerano yo gukinira iyi kipe.

    Mu minsi ya nyuma ya Haruna muri Yanga akaba atari yishimye aho byavuzwe ko atishimiye uburyo yari afashwemo adakinishwa kandi we abona ashoboye.

    Mu myaka 8 yakiniye Yanga SC, yatwaranye na yo ibikombe 5 bya shampiyona, ibikombe 2 by’igihugu, Shield Cup inshuro 3 na CECAFA Kagame Cup 1.

    Haruna Niyonzima bivugwa ko ashobora guhita agaruka gukina mu Rwanda.

    Ku wa Kane nibwo bashobora gusezera kuri uyu mukinnyi

    Haruna Niyonzima ari mu minsi ye ya nyuma muri Yanga

    Mu mwaka w’imikino utaha Haruna azaba atari kumwe na Yanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/harunaniyonzimaday-yanga-yaciye-amarenga-yo-gutandukana-na-kapiteni-w-amavubi

  • Nyanza : Abacuruzi bajyanywe gukorera muri Stade ngo nta bakiliya babona barifuza gusubira mu isoko #rwanda #RwOT

    Umwe muri aba bacuruzi yagize ati 'Turabyemera ko Coronavirus iriho ariko ikibazo dufite hano kuri Stade hari ivumbi nta mukiliya uhagera, kandi imisoro yose turacyayitanga uko yakabaye kuko itagabanutse.'

    Undi na we ati 'Batuzanye muri Stade nta mukiliya uhagera tubasaba kubahiriza gahunda byibura ngo dukorere mu isoko nk’abandi ariko ntiturenze 30% kuko turimo guhomba bamwe muri twe dufite amadeni ya Banki.'

    Undi mucuruzi mu bajyanywe gukorera muri stade, avuga ko atumva ukuntu hari bamwe muri bagenzi babo na bo bacuruza imyenda basigaye mu isoko.

    Yagize ati 'Abandi bacuruzi b’imyenda basigaye mu isoko kandi mu myenda yasigaye harimo abacuruza 'caguwa na magasin’ bo basigaye bikorera twe tuza kwanama hano.'

    Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Busasamana, Munyambonwa John avuga ko bariya bacuruzi bamwe bajyanywe muri stade kugira ngo mu isoko nibura hasigare 30 %.

    Ati 'Abacuruzi bose b’imyenda kuko bagira abakiliya benshi bashakiwe ahantu hanini babasha kwisanzura kuko hadafunze ku buryo uhaza atandura cyangwa ngo abe yakwanduza abanda.'

    Ibyumweru bibiri birashize bamwe mu bacuruza imyenda bajyanwe gucururiza muri Stade mu buryo bw’agateganyo, bemeza ko bafite ikibazo cyo kutabona abakiliya no kugorwa kujyana imizigo bayivana mu Mujyi bayijyana kuri Stade kuko byibura umuzigo umwe umunyonzi awutwarira 300 Frw umucuruzi na we akaba yakongeraho Frw 100 yo kugerayo.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick yasabye bariya bacuruzi kwibuka ko bari mu bihe bidasanzwe bityo ko bakwiye kwihanganira impinduka zizabaho.

    Ati 'Ikibazo si Abacuruzi ahubwo ikibazo ni abaguzi benshi bishobora kugorana kugenzura 30% gusa hari gahunda yo kuzabavana kuri stade kuko ari icyorezo cyatumye bajya hariya.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abacuruzi-bajyanywe-gukorera-muri-Stade-ngo-nta-bakiliya-babona-barifuza-gusubira-mu-isoko

  • Amagare: Habimana Jean Eric yatumiwe mu irush… – #rwanda #RwOT

    Tour de l’Avenir niryo siganwa rikomeye ku Isi ry’amagare rihuza abakinnyi batarengeje imyaka 23 rigereranywa na Tour de France y’abato.

    Kuri iyi nshuro isiganwa rizarangira tariki ya 13 Kanama kugeza tariki 22 Kanama 2021. Abakinnyi 174 bakomoka mu makipe 29 arimo 19 y’iburayi, nibo bazitabira iyi mikino.

    Habimana Jean Eric uzaba uhagarariye u Rwanda, muri Tour du Rwanda iheruka yabaye uwa 34 anaba uwa 12 mu batarengeje imyaka 23. 

    Habimana Jean Eric 

    Nyuma yo kwitabira imyitozo mu Busuwisi mu kigo cy’impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) Eric yahawe ubutumire bwo kwitabira Tour de l’Avenir mu 2020 ariko ntiyaba kubera Covid-19, kuri iyi nshuro rero akaba yongeye gutumirwa n’ubwo ahamya ko nta myitozo ihagije afite.

    Irushanwa riheruka kuba mu 2019, ryegukanwe na Tobias Foss ukomoka muri Norvege wabaye uwa 9 muri Giro d’Italia.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107496/amagare-habimana-jean-eric-yatumiwe-mu-irushanwa-ryisi-mu-batarengeje-imyaka-23-107496.html

  • U Rwanda rwatangiye rutsinda Kenya #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugari yatangiye imikino yo gushaka itike ya AfroBasket itsinda Kenya manota 77 kuri 45.

    Guhera ku munsi w’ejo mu Rwanda hatangiye imikino y’akarere ka 5 mu gushaka itike ya AfroBasket mu cyiciro cy’abari n’abategarugori(2021 FIBA Women’s AfroBasket Zone 5 Qualifiers).

    yitabiriwe n’ibihugu 4, Misiri, u Rwanda, Kenya na Sudani y’Epfo.

    Umunsi wa mbere, Misiri yatangiye ikina na Sudani y’Epfo, Misiri iza no kuyitsinda itayibabariye amanota 95-65(39-19, 20-23, 30-14 na 15-9).

    Hahise hakurikiraho umukino w’u Rwanda na Kenya, umukino wanakurikiranywe na Minisitiri wa Siporo, u Rwanda rwaje kwitwara neza rutsinda amanota 77 – 45.

    Agace ka mbere u Rwanda rwagatsinze amanita 28-18, aka kabiri katsinzwe na Kenya ku munota 12-10, aka gatatu u Rwanda riwhanije kenya rugatsinda ku manota 25 kuri 2 ni mu gihe agace ka nyuma amakipe yombi yanganyije 13-13.

    Tierra Henderson Monay w’ikipe y’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 23.

    Uyu munsi imikino irakomeza, Kenya ikina na Sudani y’Epfo mu gihe u Rwanda ruri bukine na Misiri.

    Tierra Henderson Monay watsinze amanota menshi ashaka uko acika abakinnyi ba Kenya

    Sifa ni undi mukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza aho yatsinze amanota 15

    Micomyiza afite afite umupira

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yakurikiranye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-rutsinda-kenya