Blog

  • Abanyarwanda batuye mu Burusiya na Belarus bizihije umunsi wo Kwibohora, urubyiruko rusabwa kwigira kuri RPA – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije tugera ku iterambere”, Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yahaye ikaze kandi ashimira byimazeyo abitabiriye uyu munsi, barimo uwari uhagarariye Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Vsevolod Tkachenko, Abahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye mu Burusiya na Belarus.

    Ambasaderi Lt Gen Kamanzi yibukije abari muri uyu muhango ko ababohoye u Rwanda bari urubyiruko.

    Ati “ku itariki 4 Nyakanga 1994, abagabo n’abagore ba RPA hafi ya bose bari bakiri abasore, barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; babohora igihugu cyacu.”

    Yabashimiye ubwitange bwabo n’ikiguzi batanze, kuko byabaye umusingi wo gutangira uru rugendo rumaze imyaka 27 hubakwa u Rwanda rwifuzwa n’abarutuye.

    Yakomeje yibutsa ijambo Umukuru w’igihugu Prezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ku itariki ya 4 Nyakanga 2021, ubwo hizihizwaga umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27.

    Ati “Imyaka 27 irashize Abanyarwanda twishyize hamwe, tubohora igihugu cyacu. Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo twubake umuryango nyarwanda, ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese”.

    Ambasaderi Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, yasabye urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda bari mu Burusiya na Belarus, guhera ku byagezweho, bagateza imbere u Rwanda kurushaho.

    Asoza ijambo rye, yibukije ijambo Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yagejeje ku benegihugu ku itariki ya 4 Nyakanga rijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, rigira riti “Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse, gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya COVID no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.

    “Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura, bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.”

    Vsevolod Tkachenko, wari uhagarariye Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, yashimiye aho u Rwanda rugeze muri iyi myaka 27 ishize, aho rwateye intambwe igaragara mu kubanisha Abanyarwanda, mu kuzana amahoro no guteza igihugu imbere kikagera ku majyambere arambye.

    Yavuze kandi ko igihugu cye cy’u Burusiya kitigeze gihwema gushyigikira u Rwanda muri gahunda zitandukanye. Yishimiye umubano n’ubufatanye biri hagati y’ibihugu byombi, guhera muri Ukwakira 1963.

    Umuyobozi w’Umuryango w’Inshuti z’u Rwanda, Pr. Pavel Kolesnikov nawe yashimiye abagize uruhare rwo kubohora u Rwanda, bakaba batararekeye aho, ahubwo bagakomeza gushyira hamwe bubaka u Rwanda, rukaba rumaze gutera intambwe ishimishije mu ruhando rw’amahanga.

    Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Burusiya no muri Belarus, Rutaganira Joseph yakanguriye urubyiruko ruri mu mashuri kwigira ku rubyiruko rwabohoye igihugu bagakunda igihugu batizigama, kandi yabahamagariye gukoresha ubumenyi bakura mu mashuri mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

    Hari kandi n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Burusiya, batanze ubutumwa bwo gushimira ingabo za RPA zari urubyiruko mu myaka 27 ishize, bakaba baritanze bakabohora u Rwanda.

    Bijeje abayobozi ko nabo bazagera ikirenge mu cy’abababanjirije, bagasigasira ibyagezweho, bakanabyubakiraho kugira ngo u Rwanda ruzahore ari igihugu kibereye buri Munyarwanda.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yashimye abari urubyiruko bagize umuhate wo kubohora u Rwanda none uyu munsi rukaba rumaze kugera kuri byinshi

    Vsevolod Tkachenko wari uhagarariye Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho

    Prof Pavel Kolesnikov yashimye cyane abari bagize RPA yabohoye u Rwanda

  • Iburasirazuba: Abanyeshuri 891 basibye umunsi wa mbere w’ibizamini bisoza amashuri abanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakoze ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
    Bakoze ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Abanyeshuri basibye ibizamini zitandukanye bijyanye n’imiterere y’akarere aho mu karere ka Nyagatare harimo abo ababyeyi babo bimukiye ahandi ndetse n’abanyeshuri banza nkana kwitabira ibizamini.

    Umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe uburezi yabwiye Kigalitoday ko uretse abanyeshuri imiryango yabo yimukiye ahandi hari n’abandi banze gukora ibizamini nkana.

    Yagize ati “Hari abimukiye ahandi uyu munsi tukaba tutazi aho baherereye uretse barindwi twamenye ko bo barimo gukora. Hari ariko n’abandi babyanze badashaka gukora ibizamini babona n’umuntu ageze iwabo bakarikanka bagahunga.”

    Abanyeshuri basibye abenshi ni bo mu karere ka Kirehe aho ku banyeshuri 9,938 habashije gukora 9,725 naho 213 basiba ikizamini bangana na 2% by’abagombaga gukora bose.

    Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko impamvu yatumye bagira umubare munini w’abana basibye ibizimana harimo uburwayi ndetse no kwimuka.

    Ati “Abenshi basibye ni abana bo mu nkambi ya Mahama ababyeyi babo barimutse basubira iwabo kandi bari bariyandikishije. Abandi ni abafite uburwayi butandukanye ariko butarimo COVID-19, ni indwara zisanzwe hari n’abahuye n’impanuka.”

    Abanyeshuri basibye ibizamini mu ntara y’Iburasirazuba 891 harimo abakobwa 452 n’abahungu 439 impuzandengo y’abasibye ingana na 1.3% naho abakoze akaba ari 98.7%.

    Uturere twa Kayonza na Kirehe nitwo dufite abanyeshuri benshi basibye aho abakoze bafite impuzandengo ya 98% mugihe akarere ka Nyagatare kaza imbere ku bwitabire bw’abanyeshuri bakoze ibizamini n’impuzandengo ya 99.1% hagakurikiraho uturere twa Ngoma na Rwamagana n’ubwitabire bwa 99%.

    Mu ntara y’Iburasirazuba kandi abanyeshuri batanu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza barwaye COVID-19 harimo abakobwa babiri n’abahungu batatu.

    Akarere ka Bugesera niko gafite benshi, abahungu batatu naho uturere twa Nyagatare na Rwamagana tukagira umunyeshuri umwe, umwe w’umukobwa.

    Abarwaye COVID-19, bakaba barakoreye mu byumba byihariye kugira ngo batagira aho bahurira n’abandi.

    Mu banyeshuri bari biyandikishije kuzakorera ibizamini bisoza amashuri abanza mu karere ka Nyagatare barindwi nibo bizwi ko bakoreye mu tundi turere bimukiyemo. Ni mugihe kandi akarere ka Nyagatare hagaragaye abandi bahakoreye bariyandikishije mu tundi turere.

    Mu ntara y’Iburasirazuba mu turere turindwi hari site z’ibizamini 254, zirimo gukorerwamo n’abanyeshuri 65,027, abakobwa 35,169 n’abahungu 29,858.

    Ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare hanakoreye abanyeshuri 23 bagororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare.


  • Abanyeshuri 121 ntibakoze ikizamini harimo ababyanze ku bushake i Nyagatare_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyagatare, haravugwa inkuru y' abanyeshuri 121 bo mu bigo by'amashuri , bagombaga gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, ntibakitabiriye ku munsi wa mbere, hakaba harimo ababyanze ku bushake ndetse bamwe bajya kubareba bakihisha.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, mu Rwanda hose hatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza aho byagiye bikorerwa ku masite atandukanye yagiye atoranywa agahurizwaho abanyeshuri bo mu bigo binyuranye.

    Mu Karere ka Nyagatare, aba banyeshuri bakoreye ku masite 44 mu gihe abanyeshuri bagombaga kwitabira ibizamini ari 11 053 barimo 30 bo mu tundi Turere ariko baje gukorera muri kariya Karere.

    Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Batamuriza Edith avuga ko hari hiyandikishije abanyeshuri 11 023 hakaza kwiyongeraho bariya 30 bo mu tundi Turere.

    Batamuriza Edith avuga ko muri bariya banyeshuri 11 023 harimo 121 batitabiriy ibizamini by'umunsi wa mbere kubera impamvu zitandukanye.

    Yagize ati 'Harimo abimukiye mu tundi turere uyu munsi tutazi aho baherereye, hari uburwayi, uretse ko hari n'abanze gukora ibizamini nkana.'

    Avuga ko hari 'Hari abo basangaga mu rugo bakirukanka, yabona umuntu uje iwabo akiruka akigendera.'

    Avuga ko mu bimukiye ahandi mu tundi turere bari bariyandikishije mu Karere ka Nyagatare harimo barindwi babashije kumenyekana ko bakoze ibizamini.

    Mu banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, harimo umwe wagikoze arwaye COVID-19.

    Ejo ubwo hatangirara ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, hari n'abanyeshuri 23 bagororerwa muri Gereza y'Abana ya Nyagatare na bo bakoreye muri Kariya Karere.

    Ku munsi w'ejo kandi, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hari abanyeshuri 57 bakoze barwaye COVID-19 bakaba afashijwe gukora mu buryo bwihariye butuma ababakurikirana batandura.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/13/abanyeshuri-121-ntibakoze-ikizamini-harimo-ababyanze-ku-bushake-i-nyagatare_-inkuru-irambuye/

  • Icyo Minisitiri Bamporiki Edouard yasabye Niyo Bosco kubera indirimbo ye 'Piyapuresha’ yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Piyapuresha ni indirimbo nshya y’umuhanzi Niyo Bosco yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bitewe n’ubutumwa burimo aho aba akebura abantu bishora mu ngeso mbi bagendeye mu kigare.

    Ni indirimbo yasohotse mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 185.

    Ni indirimbo iba ikebura abantu bishora mu ngeso mbi cyangwa mu byaha ariko atari bo bijyanyeyo ahubwo bagendeye mu kigare babikoreshejwe n’abandi.

    Iyi ndirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard aho yamushimiye ndetse amusaba gukomeza gutanga izo mpanuro.

    Ati' Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco, wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.'

    Mwana w’u Rwanda @niyobosco250, wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure. https://t.co/aAUj65mCH0

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) July 12, 2021

    Niyo Bosco yasohoye indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi

    Minisitiri Bamporiki yashimiye Niyo Bosco amusaba gukomeza gukebura abantu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-minisitiri-bamporiki-edouard-yasabye-niyo-bosco-kubera-indirimbo-ye-piyapuresha-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi

  • Kuba hatakibaho ‘umuranga’, kimwe mu biteza amakimbirane na gatanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cyera ngo wasanganga abashakanye by’umwihariko uw’igitsina gore arangwa no kwihangana kuburyo iyo umufasha we yateraga hejuru undi yabaga azi ko agomba gucisha mace, bityo bikabafasha kubaka urugo rugakomera kandi bakarambana, bitandukanye no muri iyi minsi aho hagati y’abashakanye nta bworoherane no kwihanganirana bikibaho.

    Abatuye mu Mujyi wa Kigali bemeza ko kutihanganirana no kutubahana hagati y’abashakanye muri ino minsi akenshi bikunda guterwa no kuba usanga yaba umugore cyangwa umugabo bose bafite akazi, ku buryo buri wese aba yumva yishoboye byakwiyongeraho gucana inyuma kwihanganirana bikaba bitagishobotse.

    Iyamuremye Pierre Céléstin utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko hatakibaho umuranga abantu bagahurira ahabotse hose bagahita bakundana baba bataramarana igihe bagahita babana bataramenyana neza, ari kimwe mu mpamvu iteza amakimbirane naza gatanya za hato na hato.

    Ati “Mbere habagaho icyitwa umuranga ukagira umukobwa umuntu akurangiye akakubwira ati uyu mukobwa ateye gutya none ubu n’uguhura gusa mugahurira mu kabari, cyangwa muri alimentation mugakundana, mugataha urumva ko urugo baba bagiye kubaka baba batazi icyo ari cyo”.

    Ayinkamiye Odette utuye ahitwa mu Izindiro, n’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60, avuga ko afite abakobwa batatu ariko n’ubwo bataratandukana n’abagabo babo gusa ngo ntabwo bameranye neza.

    Ati “Cyera wubahaga umugabo wabona afite amahane wowe ugaca bugufi, wabona agiye kugutuka cyangwa kugukubita ukicecekera, ariko ibyubu n’amayobera niba aruko buri umwe aba afite amafaranga bigatuma basuzugurana, umwe agaca aha undi agaca aha ugasanga rwabuze gica, mbese habuze kubahana mu miryango”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho y’abaturage, Umutoni Nadine, avuga ko amakimbirane na za gatanya bigaragara muri uwo Mujyi ahanini biterwa n’uburyo bahuye no kutihanganirana.

    Ati “Buriya mu Mujyi wa Kigali tugira ibyiciro byinshi by’abantu, hari igihe ushobora gusanga yaraje ino aje gukora ikiraka cyo kubaka undi wenda yabonye akazi mu rugo, ugasanga iyo akazi gahagaze babirukanye cyangwa hagize izindi mpamvu zitumye gahagarara, akenshi ntibasubira iwabo baraza bakaba mu Mujyi bakaba barahuye bahujwe n’ako gahinda nta rukundo nta kubitekerezaho nyuma bagatandukana. Ikindi ni uko mu miryango isa nk’iyifashije usangamo kutihanganirana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga hamwe no kutita ku nshingano, ugasanga abantu ikintu cyo kwihanganirana biranze”.

    Amakimbirane nk’aya ngo agira ingaruka ku bagize umuryango by’umwihariko abana kuko abagera kuri 90% bari mu mihanda muri Kigali usanga abenshi bafite ababyeyi umwe cyangwa bombi, ariko bakanga kuhasubira kubera umwiryane no kutumvikana bihora iwabo.

  • Umwana w’imyaka 13 afite impano yamufashije kwiyishyurira ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nzu ayigurisha amafaranga y
    Iyi nzu ayigurisha amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 10 na 15

    Hakizimana yavutse mu 2008 akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Karugira giherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

    Ubwo icyorezo cya Covid-19 kibasiraga isi n’u Rwanda muri rusange abantu bagasabwa kuguma mu rugo, nibwo yatangiye gukuza impano ye.

    Kuri ubu Hakizimana azi gukora neza inzu z’ubwoko butandukanye mu bikarito, akaba anashobora gukora ibindi birimo amavaze hamwe n’indabo, imodoka, moto, amagare hamwe no gushushanya ku makadere kandi akabikora neza.

    Bimwe mu bikoresho Hakizimana akoresha harimo insinga, kole, imisumari, ibikarito hakiyongeraho amacupa avamo ikinyobwa cya energy, inyange, ibirahure na sima.

    Bitewe n’uko Hakizimana abona ibikoresho akoresha bimugoye, avuga ko yifuza kubona ubufasha agakora ibintu bye neza.

    Ati “Ikintu nifuza ni uko nabona umuntu wanteza imbere nkabikora neza, ku bikoresho byiza, bitunganye neza nyine ngatera imbere ngateza n’igihugu imbere”.

    Nijoro iba yakamo amatara
    Nijoro iba yakamo amatara

    Muhawenimana Marie Grace ni umubyeyi wa Hakizimana. Avuga ko yatangiye kubona impano y’umuhungu we mu gihe cya mbere cya guma mu rugo ku buryo kuri ubu hari byinshi amaze kumenya gukora kandi bikaba hari icyo bimufasha.

    Ati “Mbona bimufasha cyane. Biriya akora iyo babiguze, abasha kwigurira amakayi. Nk’ubu yiguriye ishakoshi y’ibihumbi 15, yigurira n’inkweto yigurira ibintu byose byo ku ishuri, yishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka wose, n’amafaranga baca y’ikibuga n’ibindi byose”.

    Ikindi ngo ni uko impano ya Hakizimana nta mpungenge itera nyina z’uko byamuviramo kureka ishuri kuko byose abikora mu gihe atagiye kwiga kandi akaba yitwara neza ku ishuri kuko atsinda.

    Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta akaba n’umuvugizi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ruzindana Rugasaguhunga Jean Baptiste, avuga ko iyi Minisiteri ifite gahunda zitandukanye zo gufasha impano z’urubyiruko ariko kandi ngo n’ababyeyi babo bagomba kubigiramo uruhare rwa mbere.

    Ati “Iyo abigaragaje n’abantu bakabona impano ye koko ishobora gusukirwa igakura, ntacyabuza ko uwo muntu rwose yafashwa, birumvikana kuko aba akiri mutoya ababyeyi be bagomba kubigiramo uruhare ariko iyo impano igaragaye yafashwa”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro uyu mwana atuyemo na bwo buvuga ko hari uburyo binyuze mu mashuri bakurikirana impano z’abana bakanabafasha kugira ngo zitazima.

    Iyi nzu Hakizimana aramutse afite ibikoresho byose ngo yayubaka mu gihe cy
    Iyi nzu Hakizimana aramutse afite ibikoresho byose ngo yayubaka mu gihe cy’iminsi itatu
    Uretse inzu, Hakizimana akora n
    Uretse inzu, Hakizimana akora n’indabo hamwe n’amavaze


  • Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n'abapolisi b'u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n'ikimwaro. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, tariki 12 Nyakanga 2021, ubwo yari ahitwa Sofala, Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi yavuze ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kugirana amasezerano y'ubufatanye n'ibindi bihugu, nk'uko byagenze hagati ya Mozambike n'uRwanda, mbere y'uko uRwanda rwohereza abasirikari n'abapolisi barwo kugarura amahoro n'umutekano muri Mozambike.

    Ibi Perezida Nyusi yabivuze yiyama abari batangiye kunenga icyo gikorwa, bavuga ko bitari bikwiye ko igihugu nk'uRwanda kitari mu Muryango w'Ibihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo, SADC, ngo kitagombaga kohereza abasirikari n'abapolisi muri Mozambike.

    Umwe mu bavugije induru ni Nosiviwe-Mapisa Nqakula, Minisitiri w'Ingabo mu gihugu cya Afrika y'Epfo, wemezaga ko ngo ingabo z'uRwanda zagombaga kubanza kubyemererwa na SADC, zikabona kohereza abasirikari n'abapolisi muri Mozambike. Aya magambo ntiyashimishije Perezida Filipe Nyusi , wahise amusubiza ko' ….Mozambike ifite ubwigenge, ubusugire n'uburenganzira bwo gufata icyemezo kiyibereye, kandi SADC igomba kubyubaha'.

    Amakuru ava muri SADC aravuga igikorwa cyo kohereza abasirikari n'abapolisi b'uRwanda muri Mozambike cyateye ishyari n'isoni ibihugu nka Afrika bikunze kwivuga imyato mu bya gisirikari, nyamara Mozambike yakomeje gusaba SADC ubutabazi, ariko akajagari karanga byinshi mu bihugu bigize uwo muryango no gushyira imbere inyungu, cyane cyane iz'ubukungu, bituma habaho kuzarira mu gutabara abaturage ba Mozambike bicwa buri munsi.

    Magingo aya SADC imaze kwiyemeza kohereza abasirikari bayo bitarenze iminsi 2, ni ukuvuga tariki 15 Nyakanga 2021, icyakora abazi neza imikorere yayo bakaba bafite impungenge ko imikorere idahwite ya SADC ishobora gutuma hoherezwa ingabo zititeguye neza.

    Mu cyumweru gishize uRwanda rwohereje muri Mozambike ingabo n'abapolisi 1000, ndetse ubu bakaba baryamiye amajanja mu birindiro byabo mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yarabaye isibaniro hagati y'ingabo za Mozambike n'imitwe y'iterabwoba.

    Mu izina ry'abaturage ba Mozambike, Perezida Filipe Nyusi yashimiye cyane mugenzi w'uRwanda, Paul Kagame, uburyo yamwumvise bwangu, avuga ko bigaragaza ubushake bw'uRwanda bwo kubaka ubufatanye n'ubuvandimwe hagati y'Abanyafrika.

    The post Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n'abapolisi b'u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n'ikimwaro. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-filipe-nyusi-wa-mozambike-yishimiye-abasirikari-nabapolisi-bu-rwanda-boherejwe-kubungabunga-amahoro-numutekano-muri-icyo-gihugu-yamagana-abo-iki-gikorwa-cyateye-is/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-filipe-nyusi-wa-mozambike-yishimiye-abasirikari-nabapolisi-bu-rwanda-boherejwe-kubungabunga-amahoro-numutekano-muri-icyo-gihugu-yamagana-abo-iki-gikorwa-cyateye-is

  • Kicukiro: Abafashwe bahinduye akabari muri Motel bapimwe icyorezo cya Covid basangamo abanduye, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, hafashwe abantu 9 bari bahinduye akabari muri Motel iherereye mu Murenge wa Kagarama barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, basuzumye basangamo batatu banduye iki cyorezo.

    Aba bantu icyenda (9) bafatiwe muri Motel yitwa Peace Heart Motel mu Murenge wa Kagarama barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 bahahinduye akabari.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro butangaza ko bariya bantu icyenda (9) bahise basabwa gupimwa COVID-19, aho ibisubizo bibonekeye basanga batatu muri bo baranduye COVID-19.

    Iriya Peace Heart Motel iherereye mu Murenge wa Kagarama, yahise ifungwa ndetse ikaba yanaciwe amande yo kuba yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yahise agenera ubutumwa abaturage aho yavuze ko abantu badakwiye kwishora mu bikorwa nk'ibi byakongeza ikwirakwira ry'iki cyorezo gikomeje gukaza umurego.

    Umutesi Solange yagize ati 'Hari abakomeje kwirengagiza ububi bwa Covid-19, bagakomeza kwikururira no gukururira abandi ibyago byo kuyandura! Ibi ni ukwihombya no guhombya abandi. Twidohoka icyorezo kiracyahari.'

    Mu minsi yashize kandi humvikanye abantu babiri bari bazi ko banduye COVID-19 ariko bakanga kwishyira mu kato ahubwo bagakomeza kwidegembya banduza abandi.

    Muri bo harimo ukora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka nto (Taxi Voiture) wagarutsweho cyane na Polisi y'u Rwanda aho  yavuze ko uriya muntu yari abizi neza ko arwaye ariko agakomeza gutwara abagenzi ari na ko akomeza kwanduza abantu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/13/kicukiro-abafashwe-bahinduye-akabari-muri-motel-bapimwe-icyorezo-cya-covid-basangamo-abanduye-inkuru-irambuye/

  • Musanze: Batatu muri 24 baherutse gufatirwa mu birori basanzwemo Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Polisi yabasanze mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Kabudundu, Abapolisi basanze bamwe bari hanze abandi bari mu nzu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Aba bagore 24 bari baturutse mu mirenge ya Muko, Rwaza na Muhoza, bamaze gufatwa bavuze ko ibyo bakoze babitewe n’ubujiji bwo kutamenya amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse n’amarangamutima yo gushaka gushyigikira umukobwa w’inshuti yabo Nyiramafaranga Epiphanie.

    Nyuma yo gufata abo bantu uko ari 24 bajyanywe mu kato i Nkumba bapimwa icyorezo cya Covid-19, ibisubizo byerekana ko batatu muri bo banduye Covid-19, mu banduye hakaba harimo na nyiri urugo ariwe Nyiramafaranga Epiphanie, ari na we wari watumiye abaje mu birori, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Ubwo bafatwaga, Nyiramafaranga yavuze ko yari yatumiye abantu bakeya atazi ko bari buze ari benshi bene kariya kageni.

    Yagize ati: Bariya bantu ni inshuti zanjye zashakaga kumfasha gushyingira umukobwa wanjye, natunguwe no kubona haza abangana kuriya nari natumiye bakeya. Twakoze amakosa ariko ntabwo tuzongera kandi ndanakangurira n’abandi kujya birinda kurenga ku mabwiriza aba yatanzwe.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko muri urwo rugo babonye hajyayo abantu benshi.

    Ati “Hari nka saa kumi z’umugoroba abaturage baduha amakuru, abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu hateraniye abagore 24 baje mu gikorwa cyo kuremera umukobwa witugura gushyingirwa muri Kanama uyu mwaka, ni umwana wa nyiri urugo, Nyiramafaranga Epiphahie.”

    SSP Kanobayire yavuze ko usibye no kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, amabwiriza ahagarika ibirori n’amakoraniro muri ibi bihe, bariya bantu nta bwirinzi na buke bari bafite kuko bari bateraniye mu cyumba cy’uruganiriro begeranye cyane.

     Mu birori bamwe bari bicaye hanze abandi bari mu nzu
    Mu birori bamwe bari bicaye hanze abandi bari mu nzu

    Ati “Inzego z’ubuzima zikomeje kwibutsa abaturage ko abantu benshi iyo bahuriye ahantu hafunganye bitiza umurindi icyorezo. Bariya bantu uko ari 24 bari mu cyumba cy’uruganiriro, begeranye cyane nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi ndetse nta n’udupfukamunwa bari bambaye.”

    SSP Kanobayire yavuze ko bariya bantu 24 bamaze gufatwa bahise bajyanwa mu kato i Nkumba bapimwa COVID-19 ari naho byagaragaye ko batatu bafite ubwandu.

    Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bakabikora badakorera ku jisho bacungana n’inzego z’ubuyobozi. Yabibukije ko ayo makoraniro ari yo ashobora kubakururira ibibazo byo kwandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo kigakomeza kwiyongera.


  • Umugore wa Perezida wa Ghana yavuze ko agiye gusubiza amafaranga asaga Miliyoni 150 #rwanda #RwOT

    Rebecca Akufo-Addo, Umugore wa Perezida wa Ghana yemeye gusubiza amafaranga yagenerwaga kuva umugabo we yagera ku butegetsi mu 2017, nyuma y'uburakari bw'abaturage bujyanye n'imishahara. Yanavuze kandi ko atazemera guhabwa umushahara yari aherutse kugenerwa n'inteko ishinga amategeko y'iki Gihugu.

    Mu itangazo yasohoye nkuko BBC ibitangaza, yavuze ko yafashe icyemezo cyo 'gusubiza amafaranga yose yarishywe nk'ayo kwifashisha' agera ku ma-cedi (akoreshwa muri Ghana) 899,097, aya agera kuri miliyoni 151 mu mafaranga y'u Rwanda.

    Yavuze ko atari yasabye guhabwa ayo mafaranga kandi ko 'yakiriye gusa ayari ahari ajyanye n'urwego arimo, nubwo rutemewe nk'umwanya w'ubutegetsi'.

    Madamu Rebecca yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubiza ayo mafaranga kubera 'ibitekerezo bibi cyane, hamwe na hamwe asanga biteye ishozi, by'abashaka kumugaragaza nk'umugore wamunzwe na ruswa, ushyize imbere inyungu ze gusa kandi wireba we wenyine atita ku bibazo by'Umunya-Ghana uciriritse'.

    Mu cyumweru gishize, Abanya-Ghana bamwe bagaragaje uburakari batewe n'icyemezo cy'abadepite cyo kwemeza imishahara igenewe umugore wa Perezida n'umugore wa Visi Perezida, kubera uruhare bagira mu kuba hafi abagabo babo.

    Bari bitezwe guhabwa umushahara wa buri kwezi ungana n'amadolari y'Amerika hafi 3,500 (agera hafi kuri miliyoni 3,5 y'u Rwanda). Aya angana n'umushahara w'abaminisitiri muri iki gihugu.

    Ni nyuma yuko mu 2019 akanama ko mu nteko ishingamategeko kari kasabye ko bahabwa uwo mushahara. Hashize imyaka umugore wa Perezida n'umugore wa Visi Perezida bahabwa amafaranga yo kwifashisha, bijyanye n'ibindi bagenerwa nk'abagore b'abategetsi.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugore-wa-perezida-wa-ghana-yavuze-ko-agiye-gusubiza-amafaranga-asaga-miliyoni-150/