Blog

  • Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Muri gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19, haherewe ku bari ku rugamba rwo kuyirwanya n'abandi bafite intege nke bashobora guhura na yo byoroshye kandi ikabazahaza cyangwa ikaba yabahitana. Abana bafite ubumuga ni bamwe muri abo.

    Bakwiye gahunda yihariye yo kubafasha guhangana n'ikwirakwira rya COVID-19, byaba ngomba hagashyirwaho iyabo y'umwihariko yo kubaha urukingo.
    Ingorane zugarije abafite ubumuga n'ingaruka bahura na zo badahawe urukingo rwa COVID-19
    Nsabimana Maurice ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko Leta yari ikwiye kubashyiriraho gahunda yihariye yo kubona urukingo rwa COVID-19, kuko asanga batitaweho nta mwihariko bahabwa nk'abafie ubumuga.

    Ati 'rwose mfite impugenge ko bashobora kuzanzanira COVID-19, kandi nkurikije ukuntu numva ifite ubukana ishobora kumpitana, cyane ko ubuzima bwanjye busazwe butameze neza; dore ko njya kugira ubu bumunga bwo kutabona nakoze impanuka zimwe mu ngingo z'umubiri wanjye zikangirika bikanamviramo guhuma amaso yombi.'

    Akomeza avuga ko yirirwa mu rugo, abana n'umuryango w'abantu umunani kandi bose babyuka bagenda, bakagaruka bamusanga murugo; akaba ariyo mpamvu afite impugenge kuko atarakingirwa kandi abavandimwe be bashobora kuzamuzanira icyorezo cya COVID-19,
    Kabanyana Aline umwe mu bavukanye ubumuga bw'Amaguru yombi akaba afashwa n'akagare kugenda, avuga ko yifuza ko Leta ikwiye kubashyiriraho gahunda iborohereza guhabwa inkigo za COVID-19, kugira ngo na bo babone ubwirinzi nk'uko buhabwa abari mu zabukuru n'abafite izindi ndwara zidakira.

    Ati 'mbabazwa no kubona kuri Televiziyo n'ahandi bavuga ko hari gahunda yatangiye yo gukingira abanyarwnada, ariko sinumve aho bavuga ko harimo n'abafite ubumunga bakingiye, kandi ari icyiciro cy'abanyarwanda b'intege nke.'
    Kabanyana akomeza avunga ko Leta by'umwihariko Minisiteri y'ubuzima yari ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo abafite ubumunga na bo bahabwe inkingo za COVID-19, kuko bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n'iki cyorezo, kuko ubushobozi bwabo bwo kwirinda bufite aho bugarukira.

    Nsabimana Emmanuel umubyeyi wa Nsabimana Maurice nawe avuga ko aterwa impugenge n'uko umwana we adahabwa urukingo rwa COVID-19, kandi adafite ubuzima bwiza bitewe n'ubumunga bwo kutabona afite.
    Nsabimana ati 'nk'ubu asigaye arwara ngahangayika nkeka ko arwaye COVID-19 kuko n'ubusanzwe ubuzima bwe bwashegeshwe n'impanuka yakoze ari na yo yamuzaniye kumugara akavamo amaso yombi ndetse n'izindi ngingo z'umubiri we zikangirika.'

    Nsabimana akomeza avuga ko ahora ahangayitse ko abavandimwe b'umwana we bamwanduza bayikuye aho birirwa hatandukanye.

    Hakwiye gahunda igenewe abafite ubumuga mu gukingira COVID-19
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga mu (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, avuga ko hari abafite ubumunga bakingiwe n'ubwo atari bose. Asaba inzego zibishizwe ko bakora ibishoboka n'abandi bafite ubumuga bagahabwa inkingo kugira ngo bakomeze kugira ubwirinzi.

    Ndayisaba akomeza avuga ko ku ikubitiro ku bufatanye na RBC bakoranye mu gukingira abafite ubumunga, n'ubwo kimwe n'abandi batabonye inkingo ari benshi.

    Asaba abafite ubumunga batarabona inkingo za Covid-19 kugana amashyirahamwe abashinzwe ndetse n'inzengo z'ibanze kugira ngo babafashe kubona ubufasha.

    Niyingabira Julien, umukozi wa RBC ushinzwe itumanaho avuga ko ku ikubitiro abafite ubumunga bari mu bo babanje gukingira, n'ubwo atari bose, cyane ko inkingo zari nke cyane. Avuga kandi ko bateganya kongera gukingira abandi mu gihe hazaba habonetse izindi nkingo.

    Ati 'dufatanyije n'amashyirahamwe y'abafite ubumunga bose mu Rwanda, turifuza ko tuzabashyira hamwe tubakingire n'ubwo nta mibare ifatika dufite y'abamaze gukingirwa ndetse n'abatarabona inkingo.'

    Hashize igihe nta barura ry'abafite ubumuga rikorwa kuko riteganyijwe mu mwaka wa 2023 ariko ibarura ry'abafite ubumuga mu Rwanda riheruka muri 2012 ryagaragaje ko abantu 446.453 aribo bafite ubumunga, hatarimo abana bari munsi y'imyaka itanu kuko baba bashobora gukira.

    Safi Emmanuel

    The post Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abana-bafite-ubumuga-bakwiye-uburenganzira-bwihariye-bwo-guhabwa-inkingo-za-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abana-bafite-ubumuga-bakwiye-uburenganzira-bwihariye-bwo-guhabwa-inkingo-za-covid-19

  • Yabengutswe n'umuzungu nyuma yo guhabwa urwamenyo ku mbugankoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa akomeje kugarukwaho cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bavugako ntaho Imana itakura umuntu.

    Ni umukobwa wo mucyaro cya Uganda, ahitwa Mbagua nk'izindi nkumi zose, uyu mukobwa yarabyutse nawe akoresha izi mbuga twirirwaho ashyiraho ifoto ye ashaka kugaragaza imiterere y'umubiri we.

    Uyu mukobwa udafite isura isamaze ndetse bikagaragarako adafite imiterere yakurura benshi ndetse ntiyari yambaye n'imyambaro wakwita ko igezweho nkuko abandi bakobwa babanza kubitegura iyo bagiye kwigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

    Kuri ubu amerewe neza n'umuzungu bashyingiranywe. 

    Uyu mukobwa akimara gushyira hanze iyi foto ntawigeze amubwira ko ari mwiza ahubwo abenshi bihutiye kumutuka no kumuca intege bamubwirako ari mubi ndetse atagakwiye kugaragaza iyo foto, ibitekerezo byose byayigiyeho byamucaga intege.

    Iyi foto uyu mukobwa irasa niyamubereye ikiraro kimuvana muri afurika maze yerekeza muri Amerika aho atuye ubungubu.

    Abantu batutse uyu mukobwa bavuga ko adashamaje

    Uyu mukobwa yaje kubengukwa n'umuzungu wabonye ukuntu abatanze ibitekerezo kuri ya foto bose bamuhaye urwamenyo, afata umwanzuro wo kumushakira ibyangombwa bakora ubukwe, ubu babana nk'umugore n'umugabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Source : https://yegob.rw/yabengutswe-numuzungu-nyuma-yo-guhabwa-urwamenyo-ku-mbugankoranyambaga/

  • Ibintu bitanu bibi udakwiye gukorera ku mbugankoranyambaga . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe tugezemo abantu benshi bateye imbere mu buryo butandukanye ,abantu benshi igihe cyo kuruhuka baba bari ku mbuga nkiranyambaga(social media),izi mbuga nizo abenshi bagaragarizaho imiterere y'ibyo bemera,ibibabayeho,ibyo bakunze,ibyo banze….nizo baganirirah,ninazo abenshi mu bafite ibitekerezo bifashisha kubitanga maze bigasakara mu buryo bworoshye.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari ibyo ukwiye kwitondera kwandika cyangwa gushyira ku rubuga nkoranyambaga mu bihe byose urukoresha, kuko uba ushobora kubyicuza bidatinze ndetse kandi bitagishobotse ko wakisubira.

    1.Gushwanira n'umukunzi wawe ku rubuga nkoranyambaga mwarakundanye ntawe ubizi ukwiye kubigendera kure,birababaza kubona uwo wabwiraga amabanga ari ku ndiba y'umutima wawe yayanditse ahagera ibihumbi n'ibihumbi by'abantu,iyo ubikoze uba ushinga imbago hagati yawe n'uwo ushobora kuzongera gukenera ndetse ugaragaza ikikurimo n'icyo uricyo nyirizina.

    2.Irinde kubwira uwo mwakoranye cyangwa mukorana nabi ukoresheje imbugankoranyambaga,uko yakubera mubi kose,uko yakubabaza kose wikoresha izi mbuga umubwira amagambo akarishye kuko ubuzima bw'umuntu bwite burahinduka ndetse biroroshye ko nmwakiyunga ariko uko azajya asoma izo nteruro bikamutera kugufata ukundi kandi utakizisibye.

    3.Kuvugira nabi abaturanyi cyangwa inshuti ku mbuga nkoranyambaga ni kimwe mu biranga umuntu udafite ukwigengesera n'ubushishozi,ibaze nawe ko uba ushyize hanze ibitagenda neza kuribo nyamara byashobokaga ko wabasanga ho kubishyira aho byambuka amazi magari mugihe kingana no guhumbya,nyamara wenda nawe ejo ni wowe,irinde kuzicuza.

    4.Irinde gutukira,cyangwa kubwirira nabi uwahoze ari umukunzi wawe cyangwa umugore/umugabo wawe ukoresheja urubuga nkoranyambaga,nibyo kubikora bishobora kukorohera ariko igihe mwaba mwiyunze wajya wigaya kuko niyo wabisiba we ashobora kutabisiba.

    5.Gutongana n'umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye mwifashishije imbuga nkoranyambaga,ibi n'uramuka ubikoze bizagukundira ariko uzaba wishyize hanze kandi bidakwiye,iki ni kimwe mu biranga umuntu kandi ufite uburere buke,ni gute umuntu mwararanye mu buriri wabura kumubwira ikibazo mufitanye ngo mugikemure ni byanga mwitabaze inshuto aho ku kibwira n'abatabazi.ibi bibaho ariko ingaruka abazimenya n'ababikora doreko amazina yabo akenshi yumvikana mu matwi y'ababazi n'abatabazi nk'abantu batagira uburere.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bitanu-bibi-udakwiye-gukorera-ku-mbugankoranyambaga/

  • Abanyarwanda barakabakaba miliyoni 13; igihombo cyangwa umugisha ku gihugu? – #rwanda #RwOT

    Ku mpuzandengo ya 2020, umugore wo mu Rwanda abyara abana 3.9, umubare uri hejuru cyane y’impuzandengo yo ku rwego rw’Isi, aho umugore abyara abana 2.4, uretse ko nanone u Rwanda rwateye intambwe ifatika kuko bahoze ari abana 4.1 mu 2017 na 4.5 mu 2010.

    Kuri ibi hiyongeraho ko impuzandengo y’imyaka y’Abanyarwanda ari 20 gusa, bivuze ko abakiri bato bakeneye kuzabyara mu bihe biri imbere ari benshi, ku buryo kwitega ko umubare w’abana bavuka mu Rwanda uzagabanuka mu gihe cya vuba, byaba ari ukwigiza nkana.

    Kubera iyo mpamvu, Abanyarwanda tuzakomeza kwiyongera, aho tuzaba turi miliyoni 14 mu 2025, tugere kuri miliyoni 16 mu 2030 ndetse na miliyoni 22 mu 2050.

    Twakwiyongera twagira, hari amahirwe menshi y’uko ubuso bw’ubutaka dutuyeho buzakomeza kuba 26.338 km2, byumvikanisha ko ikibazo cy’ubucucike bw’abaturage dufite uyu munsi ntaho cyenda kujya ndetse uwavuga ko turi mu mwanya mwiza wo kwiga kubana na cyo ntiyaba akabije.

    Ubu bucucike si inkuru mbarirano kuko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubucucike bukabije ku Isi, aho kuri kilometero kare imwe, tuhatuye turi 525 (525/1km2), agahigo twihariye muri Afurika kuko nta kindi gihugu gituwe cyane gutyo, ukuyemo ibirwa.

    Kugira ngo ubyumve neza, wibaze ko u Rwanda rutuwe kurusha u Bushinwa bufite abaturage miliyari 1.4, ariko bukagira kilometero kare 9.388.211, bituma ubucucike bw’abaturage buba 153/1km2.

    Uretse u Bushinwa, u Rwanda rutuwe kurusha u Buhinde bwa kabiri mu kugira abaturage benshi ku Isi, bangana na miliyari 1.3. Iki gihugu gituwe n’abaturage 463/km2 kuko gifite kilometero kare 2.973.190.

    Impuzandengo y’abaturage b’Isi kuri km2 ni abantu 58.7/km2, mu gihe muri Afurika ari abantu 43/km2, ibipimo u Rwanda ruheruka kera cyane mbere ya 1960, nabwo icyo gihe kilometero kare imwe yari ituyeho abantu 119 (119/km2).

    Tuzabona ibidukwiriye?

    Mu Isi y’inyamaswa, buri kimwe cyose kigerwaho binyuze mu ikoreshwa ry’imbaraga. Iyo intare y’ingabo imaze kugimbuka igeze ku myaka itatu, iva mu muryango yavukiyemo ikajya kwibeshaho. Kugira ngo ireme umuryango wayo bwite, bisaba ko irwana n’indi ntare isanzwe iwufite, yayitsimbura ikawugumana, yakubitwa inshuro igakomeza ikajya kurwariza ahandi.

    Ku bantu siko bigenda kuko bagira amategeko agena uko babona umutungo, ariko kimwe no mu Isi y’inyamaswa, buri gihe cyose ikintu runaka kibaye iyanga kandi gikenewe na benshi, ihangana riratangira ku buryo kibona umugabo kigasiba undi, nk’uko biri kugenda muri iyi minsi ku nkingo za Covid-19.

    Nubwo ikibazo cy’ubwinshi bw’abaturage kitaza mu by’ibanze bihangayikishije u Rwanda, hari ababona ko gifite umwihariko kuko Abanyarwanda barenga 80% batuye mu cyaro, bityo bagashingira ubuzima bwabo ku buhinzi butunze abarenga 70%, na cyane ko ubutaka bw’u Rwanda budafite umutungo kamere uhagije, ndetse n’abaturage benshi bakaba badafite ubumenyi bwabatunga badashingiye ku butaka.

    Ikibazo ni uko no muri ubwo buhinzi, bacye cyane babukora kinyamwuga kuko badafite ubutaka buhagije bwo guhingaho, bigatuma n’ubundi budatanga umusaruro ufatika nubwo bwitwa ko bukorwa n’Abanyarwanda benshi.

    Ku rundi ruhande, ubuto bw’ubutaka bw’u Rwanda bukenewe na benshi butuma igiciro cyabwo gitumbagira, aho Raporo yo mu 2019 yakozwe n’Urugaga rw’Abakora Umwuga w’Igenagaciro k’Imitungo Itimukanwa mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda, IRPV), yagaragaje ko igiciro cy’ubutaka mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kimironko kuri metero kare imwe, ari ibihumbi 169 Frw.

    Bivuze ko nk’umuntu wahaguze ikibanza cya metero kare 300 cyo kubakamo inzu yo guturamo nk’uko amategeko agena ibipimo by’ibibanza abiteganya, yishyuye miliyoni 50.7 Frw, amafaranga atari macye mu gihugu gifite umuturage winjiza impuzandengo 819$ (ibihumbi 821 Frw) ku mwaka (2020).

    Uretse kuba ubutaka bwo mu Rwanda buhenze, buri no mu bitera amakimbirane mu muryango Nyarwanda kuko Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yo mu 2019/2020, yagaragaje ko ibibazo by’ubutaka bigize 32.4% by’ibibazo by’akarengane uru Rwego rwakiriye muri uwo mwaka, ari na cyo cyiciro cyatanzwemo ibirego byinshi.

    Uru ruhurirane rw’ibibazo rwatumye mu 2010, ubwo yarimo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Dr. Jean Damascène Ntawukuriryayo wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage ari imbogamizi ikomeye cyane, ati “Turi igihugu gito, ubwiyongere bw’abaturage nibukomeza gutya, tuzagira ikibazo kinini cyane”.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umugishwanama mu bijyanye n’ubukungu n’imari, Habyarimana Straton, yavuze ko kwiyongera kw’abaturage ari umukoro ku bukungu bw’igihugu, kuko buba bugomba kuzamuka ku muvuduko wo hejuru kugira ngo bukwire ababukeneye bose.

    Yagize ati “Iyo abantu ari benshi cyane kurusha ubushobozi bw’igihugu bwo kubaha imirimo, biba ari imbogamizi kuko ba baturage badakora babeshwaho n’inkunga za Leta, ugasanga birahenze, kandi abo bantu bakabaye binjiza imisoro. Ibyo rero iyo bikomeje igihe kirekire, abaturage bashobora kwigumura bikabyara ibindi bibazo birimo umutekano mucye n’ibindi byinshi.”

    Kuki Leta itashyiraho umubare w’abana ntarengwa ku muryango?

    Mu 1980, Leta y’u Bushinwa yashyizeho itegeko rivuga ko umuryango ugomba kugira umwana umwe, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’abaturage bwariho muri ibyo bihe, aho umugore umwe yabyaraga abana 2.6.

    Iyi gahunda yafashije kugabanya umuvuduko w’abaturage mu Bushinwa, ndetse binatuma abagore babona umwanya munini wo gukora bakiteza imbere, bigira ingaruka nziza ku bukungu muri rusange.

    Mu baturage twaganiriye mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage giteye inkeke, ariko bidakwiye ko Leta igena umubare w’abana umuryango umwe utagomba kurenza.

    Rukundo (amazina twayahinduye) yagize ati “Uko abaturage tuba benshi, niko birushaho kugora Leta kuko buri gihe izahora yongera ibikorwaremezo birimo amashuri n’amavuriro. Ariko nanone Leta ntiyategeka abantu kutarenza umubare runaka w’abana kuko nubwo byakunze mu Bushinwa, biragoye ko byakunda mu Rwanda kuko dufite imico itandukanye cyane. Umuco wacu utwereka ko abana ari amaboko y’umuryango.”

    Abitabira serivisi zifasha mu kubyara abana bake ntibaraba benshi cyane

    Iki gitekerezo cyo kubyara umwana umwe cyigeze kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko yari yatumije Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente mu 2018, maze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, wari umudepite icyo gihe, avuga ko kuba Abanyarwanda bashishikarizwa kubyara umwana umwe atari ’ikinegu’.

    Icyo gihe yagize ati “Ntabwo Abanyarwanda bayobewe kurera abana babo ariko n’imibare ubwayo irivugira. Kuva ku bana 5.6 ukagera kuri 4.3 mu myaka hafi 20, ni ukuvuga ngo tuzagera ku bana babiri nk’uko abantu babyifuzaga mu gihe cy’imyaka nka 60. Ntabwo dukwiye kubwira umuntu ko kubyara umwana umwe ari ikinegu.”

    Kuri Mukama Abbas wari Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ubu akaba ari Umuvunyi Wungirije, yavuze ko ubuyobozi budakwiye gutinya kuvuga kuri iki kibazo.

    Ati “Twagombye gutekereza uru Rwanda abo tuzarusigira. None se nidukomeza gutya amafaranga y’igihugu aho kugira ngo ajye mu iterambere akajya muri izo gahunda zindi bizarangira bite? Iyi gahunda yo kuringaniza imbyaro nibiba ngombwa hazafatwa icyemezo gikomeye ariko turengere igihugu cyacu […] Nibiba ngombwa hakaba n’ibihano bikorwe. Nidutinya ni twe tuzabibazwa.”

    Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rutabuza abantu kubyara abana bifuza, ati “Umuntu ubyaye yagombye kurera, nubwo Leta ifasha ariko umuntu urera wa mbere ni umubyeyi. Ababyeyi rero kurera bisobanuye ko bagira ubushobozi bugomba kugendana n’abana umuntu abyaye […] Twe nka Leta ntabwo tuvuga umubare w’abana umuntu abyara ariko twumvisha abantu ko bagomba kubyara abana bazarerwa kandi bakavamo abanyarwanda beza.

    Kuri Habyarimana, kuba Leta yabuza abaturage kubyara abana barenze umwe biragoye, bitewe n’imiterere y’ubuyobozi bw’u Rwanda itandukanye n’iy’u Bushinwa kuko ishingiye kuri demokarasi, bityo abaturage bakaba bafite ubwisanzure bwisumbuye.

    Yagize ati “Mu Rwanda abaturage bafite ubwigenge, kubabuza kubyara byagorana cyane bitewe n’umuco, amadini n’ibindi nk’ibyo, icyakora Leta ishobora gushyiraho ingamba zituma abaturage batabyara abana benshi binyuze mu kubigisha no guteza imbere uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore.”

    Muri rusange, umwaka wa 2019 warangiye Abanyarwanda 1.570.783 barimo abagabo 3.506 bifungishije burundu, bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro. Mu bagore bubatse, 64% bakoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

    Habyarimana yangoyeho ko “Leta ikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw’abaturage, ibyo nibigerwaho abaturage nta kibazo bazagira kandi ubona ko biri mu nzira nziza.”

    Leta izahangana ite n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage?

    Ikibazo kibazwa kuri iyi ngingo y’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ni uburyo Leta iri kwitegura kuzahanga n’iki kibazo mu bihe biri imbere, ku buryo aba baturage bazayibera amaboko aho kuyibera umutwaro.

    Habyarimana yavuze ko “Iyo urebye imyitwarire n’ibikorwa bya Leta, ubona ko iki kibazo cyamaze gutekerezwaho kandi kiri gushyirirwaho umurongo mu buryo burambye.”

    Uyu mugabo abishingira ku ishoramari Leta iri gushyira mu rwego rw’uburezi, avuga ko ari rwo ruzatanga umwanzuro ku ngaruka z’ubwiyongere bw’abaturage.

    Yagize ati “Leta iri guteza imbere uburezi kandi urebye neza ni yo nzira izatuma abaturage bagira ubushobozi bwo kwiteza imbere, bakubaka ubukungu budashingiye ku butaka, ku buryo n’umuntu utabufite atazirirwa arwana no kubugura, kuko azaba afite ubundi buryo bwinshi bwo kumutunga akoresheje ubumenyi bwe.”

    Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka (hashingiwe ku mushinga wayo), urwego rw’uburezi rwagenewe miliyari zirenga 180.5 Frw. Leta kandi imaze igihe muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22.500 azatuma ikibazo cy’umubyigano mu mashuri abanza n’ayisumbuye gicika burundu.

    Habyarimana avuga ko nyuma yo gufasha abanyeshuri bose kubona uburyo bwo kwiga, “Leta ikwiye no gusuzuma ikibazo cy’ireme ry’uburezi, kuko abanyeshuri nibarangiza badafite ubushobozi bwo kwihangira umurimo cyangwa bwo gukora imirimo runaka igahabwa abanyamahanga n’ubundi nta musaruro urambye tuzabona.”

    Iki kibazo na cyo kiri kuvugutirwa umuti kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, umushinga wo kuzamura ireme ry’uburezi bw’Ibanze hagamijwe kongera abakozi bafite ubumenyi kandi bashoboye wagenewe miliyari 25.1 Frw.

    Habyarimana kandi yavuze ko kuba Leta iri kuzamura inzego zirimo ubukerarugendo n’inganda zizatanga akazi ku bantu benshi, ari indi ntambwe mu gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, by’umwihariko ibi byanya by’inganda bikaba biri kujyanwa mu mijyi yunganira Kigali, ibizatuma abaturage bava mu buhinzi bagakora indi mirimo.

    Ku rundi ruhande, Leta yamaze gutunganya igishushanyo mbonera cy’imikoreshereje y’ubutaka kigenewe kuzatuma abaturage miliyoni 22 babona aho kuba mu 2050.

    Iki gishushanyo kigena ko ubuhinzi n’ubworozi buzakorerwa kuri kilometero kare 12.433, bingana na 51,5% by’ubutaka. Amashyamba yahariwe kilometero kare 7.725, bingana na 32% naho imiturire n’ibikorwaremezo bigenerwa kilometero kare 3.980 (15,1%). Amazi n’ibishanga bikomye n’imbago zabyo byihariye kilometero kare 2.200( 8,5 %).

    Ubwiyongere bw’abantu n’uburyo bakoresha umutungo w’Isi, bizatuma ku itariki ya 29 Nyakanga, tuzaba tumaze gukoresha umutungo w’Isi twakabaye dukoresha mu mwaka wose, ibizwi nka ‘Earth Overshoot Day’.

    Ubu bwiyongere bw’abantu n’ibyo bakenera, butuma kuri ubu Isi itakibasha kuduhaza, ku buryo ikeneye ubuso buyikubye inshuro 1.7 kugira ngo ikomeze kuduhaza. Ku ruhande rw’u Rwanda, rukeneye ubuso burukubye 1.8, kugira ngo rukomeze guhaza abarutuye nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ikigo cya Global Footprint Network.

    Ubwiyongere bw’abaturage buracyari hejuru mu Rwanda nyamara ubutaka bukenewe na benshi ntibwiyongera, hakenewe indi mirimo idashingiye ku butaka

  • Batandatu bakekwaho gusagarira umucamanza i Rusizi batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2021, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

    Kuwa 9 Nyakanga 2021 saa Sita z’amanywa nibwo bivugwa ko abo bantu basagariya umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kamembe, nyuma y’uko umwe mu baturage bashinjaga kubambura amafaranga mu kimina agizwe umwere.

    Aho gukoresha inzira zemewe ngo bajurire, abo baturage bakekwa ngo basagariye umucamanza bashaka kwihanira.

    RIB yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha. Uru rwego rwibukije Abanyarwanda ko utishimiye imyanzuro y’urukiko habaho kujurira nk’uko amategeko abiteganya.

    RIB yafunze abantu batandatu (06) bakurikiranweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mugihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 13, 2021

    RIB yatangaje ko kuvogera urukiko cyangwa kugirira urugomo urwo ari rwo rwose umucamanza cyangwa undi muyobozi mu gihe akora umurimo ashinzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Ingingo ya 234 ivuga ko umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu. Iyo urwo rugomo rwakozwe byagambiriwe cyangwa byategewe igico, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi.


  • Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo buzafasha abantu kwipima Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Uburyo bwari busanzwe bwifashishwa mu gupima Covid-19, ni ubwa Q-RT PCR (Real-Time Quantitative Reverse Transcription PCR), ndetse n’ubwa Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

    Ubushakashatsi buheruka gusohoka mu kinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences of the United States of America’, bwerekanye ko ubu buryo bwo kwipima bushobora gutanga umusaruro.

    Bugaruka ku gipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD), gishobora gutahura SARS-CoV-2 mu minota 6.5, kimwe kigurwa $1.50 – ni ukuvuga amafaranga atarenze 1500 Frw.

    Igerageza ryerekanye ko gitanga igisubizo cyizewe hafi 100% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe ibimyira byo mu mazuru.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ubu buryo bufasha umuntu kwipima ku giti cye bugiye korohereza benshi kumenya uko bahagaze kuri COVID-19, bigakorwa mu buryo bwihuse kandi buhendutse kurushaho.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Laboratwari ya RBC irimo kugenzura umubare munini w’ibi bipimo, mu gihe cya vuba bizashyirwa ahagaragara.”

    Dr Nsanzimana aheruka kuvuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19, ku buryo mu minsi mike ibiciro byo kwipimisha bizagabanuka cyane, abantu bakoroherwa no kumenya uko bahagaze.

    Kugeza ubu igipimo gitanga igisubizo cyihuse kigurwa 10 000 Frw na ho igitanga igisubizo cya PCR kikishyurwa 50 000 Frw ari na cyo cyizewe kurusha ibindi.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020 abamaze kwandura COVID-19, ari 49.016, mu bipimo 1.730.439 bimaze gufatwa.

    Magingo aya abamaze gukira icyorezo ni 33.356, naho abakirwaye ni 15.078 barimo 70 barembye. Abagera ku 395.919 ni bo bakingiwe.

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.

    Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

    Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo buzafasha abantu kwipima Covid-19

  • Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United ikomeje kwiyubaka itegura umwaka utaha w'imikino wa 2021-2021, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 iyi kipe yongereye amasezerano myugariro wayo Yamini Salumu ndetse inagura Hassan Djibrine ukomoka muri Chad.

    Uyu muhango wabereye ku kicaro ndetse hakaba no ku biro bya Gasogi United biherereye mu mujyi mu nyubako ya CHIC, iyi kipe ikaba yafashe umwanuzro wo kongerera amasezerano Yamini Salumu wari umaze imyaka ibiri muri iyi kipe, uyu mukinnyi kandi akaba yahawe amasezerano y'imyaka ibiri akiri muri iyi kipe.

    Mu mwaka ushize w'imikino , myugariro Yamini Salumu uruhare mu bitego 6 kuko yatsize yatsinzemo ibitego 2,atanga imipira 3 yabyaye ibitego ndetse kandi yanakorerwaho penaliti yavuyemo ikindi gitego.

    Ku rundi ruhande, mu rwego rwo kwiyubaka mu gice cy'abasatira, Gasogi United yakuye umukinnyi muri Etincelles FC witwa Hassan Djibrine wari watsinze ibitego 7 mu shampiyona y'u Rwanda y'umwaka w'imikino wa 2020-2021, uyu rutahizamu ukomoka muri Chad yahawe amasezerano y'imyaka ibiri nawe.
    Mu bandi bakinnyi iyi kipe yahaye amasezerano , mu rwego rwo kubaka ikipe y'igihe kirekire kandi ikomeye, yasinyishije umunyezamu ukiri muto Ndagijimana Leandre amasezerano y'imyaka 5.

    Ikipe ya Gasogi United yatangaje Ntarengwa Aimable nka Team Manager mushya, ni nyuma yaho iyi kipe yari imaze umwaka umwe w'imikino itamufite kuko kuva uwari usanzwe muri iyi kipe yitabye Imana, azwi nka Patrick.

    Ku bw'ibyo , Gasogi yavuze ko Ntarengwa Aimable ariwe wahawe uwo mwanya, ni ukuvuga ko afite inshingano zo kwita ku buzima bwa buri munsi bw'ikipe, ni umugabo wari usanzwe akora iyi mirimo mu ikipe y'igihugu Amavubi bari munsi y'imayaka 17 , yanakoze akndi mu ikipe y'Isonga.

    The post Amafoto — Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-gasogi-united-yongereye-amasezerano-yamini-salumu-inasinyisha-rutahizamu-hassan-djibrine-ukomoka-mu-gihugu-cya-chad/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-gasogi-united-yongereye-amasezerano-yamini-salumu-inasinyisha-rutahizamu-hassan-djibrine-ukomoka-mu-gihugu-cya-chad

  • Urukundo rudasanzwe akunda umugore n'abana be rwatumye yiba imodoka y'abanyeshuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Adejumo Maruf ukomoka muri Nigeria yafashwe nyuma yo kwiba imodoka y'ikigo cy'amashuri cyari cyaramuhaye akazi k'ubushoferi nyuma y'aho umugore we amutaye agatwara n'abana 5 babyaranye.

    Uyu mugabo wibye imodoka iki kigo cyakoreshaga ya Minibus,akimara gufatwa yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite kuko ngo akunda umugore we n'abana be ariko batandukanyijwe n'ubukene.

    Maruf, akimara gufatwa,yajyanwe gufungurwa kuri station ya polisi ahitwa Osogbo, muri Leta ya Osun,imwe mu zigize Nigeria.

    Akimara gufatwa yagize ati 'Nibyo koko nibye Kolope [uko bita minibus muri Nigeria] ku ishuri ry'inshuke n'iry'amashuri abanza rya Criterion, mu gace Kelebe,nyuma y'amezi 3 nari maze ndi umushoferi waryo.Nabikoze kugira ngo mbone amafaranga mbashe kongera kwita ku mugore wanjye n'abana.Nari mbayeho ubuzima bwiza muri Lagos mbere y'uko ibintu bihinduka nkimukira Osogbo mu myaka 2 ishize.Nta kintu na kimwe cyahindutse ariyo mpamvu umugore wanjye yantaye atwara abana banjye 5.Kuva uwo munsi ubuzima bwabaye bubi cyane mpitamo kujya gutwara imodoka y'ishuri.Nyuma y'amezi 3 nyitwara,narayibye nyizana hano Lagos.Nayikoresheje mu gutwara abagenzi ariko nyuma y'iminsi 2 nahise mfatirwa Ajah muri Lagos.Nkunda umugore wanjye n'abana kandi nakora buri kimwe kubera bo.'

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rudasanzwe-akunda-umugore-nabana-be-rwatumye-yiba-imodoka-yabanyeshuri/

  • Batatu bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho bifite agaciro k’asaga miliyoni 19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakurikiranyweho ibyaha by
    Bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura

    Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, ni bwo Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abasore batatu bafashwe bakurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye by’Umunyaturukiya.

    Ibikoresho bakurikiranyweho kwiba birimo intebe, amatapi, frigo, icyuma gishyushya ibyo kurya, hamwe n’imashini itsindagira umuhanda byose bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 19,200,000.

    Abafashwe ni Uwimana Jean Paul, Nsengimana Damascène na Ndatimana Anaclet bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiba, ubuhemu ndetse n’icyaha cyo guhishira ibintu bikomoka ku cyaha, bikaba bihanishwa ibihano bitandukanye, igito muri byo gihanishwa igifungo cy’umwaka mu gihe ikinini gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

    Abo basore bakekwaho kwiba ibintu by
    Abo basore bakekwaho kwiba ibintu by’asaga miliyoni 19 Frw

    Uwimana Jean Paul wakoreraga Umunyaturukiya akazi k’izamu, avuga ko sebuja yari amaze igihe kigera ku mezi abiri atamuhemba bityo agahitamo kumutwarira ibikoresho kuko yabonaga nta keza ke.

    Ati “Kwiba si byiza ariko icyabinteye n’umukire wanjye nakoreraga, jye yanyicishije inzara ndavuga nti nta keza ke n’ubundi sinteze kuzakira, kuko yarazaga uko aje akansigira ibihumbi 10 uko aje akansigira bitanu nyuma najya kumwishyuza akambwira ati yose yateranye umbwire amafaranga, ngasanga nayamazemo”.

    Uwimana ngo akazi k’ubuzamu yagakoreraga i Nyarutarama ari naho avuga ko yahamagaje imodoka pagapakira ibintu bakabijyana mu Murenge wa Kinyinya, nyuma bakaza kubihakura babijyana mu Karere ka Kicukiro ari na ho baje gufatirwa nyuma y’uko umukoresha we atanze ikirego.

    Izi ntebe ziri mu byari byibwe
    Izi ntebe ziri mu byari byibwe

    Ismaël, Umunyaturukiya ukora akazi k’ubwubatsi ndetse no kugurishya ibikoresho bitandukanye, avuga ko nyuma yo kwishyura umuzamu we umunsi wakurikiyeho, yakiriye telefone y’abaturanyi bamubwira ko amatara arimo kwaka ko bishoboka ko umuzamu yagiye.

    Ati “Twaraje n’umushoferi wanjye turinjira dusanga adahari, dufungura urugi rwo mu bubiko turinjira dusanga byinshi mu bikoresho byibwe, ni bwo twagiye kuri Station ya RIB ya Kinyinya tugatanga ikirego, hari ku ya 07 Nyakanga 2021, nyuma y’amasaha 24 batubwira ko bamufashe kandi bagaruje n’ibyibwe”.

    Ismaël avuga ko bakuyemo isomo ryo kujya bakoresha abantu bazwi kandi bizewe kuko gufata ibintu by’agaciro ukabibitsa umuntu ubonye wese ari amakosa bakoze.

    Ismaël arashimira cyane inzego z
    Ismaël arashimira cyane inzego z’umutekano mu Rwanda kuko atarabona ahandi bihutisha gukurikirana ikirengo

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko nta gisobanura na kimwe umuntu yagira yitwaza ko cyatumye yishora mu cyaha kuko aba agomba kukiryozwa ariko kandi ngo abantu barasabwa kwirinda kugura ibyo batazi inkomoko yabyo.

    Ati “turasaba abaturarwanda ko bagomba kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko zabyo kuko iyo bije gutahurwa ko ari ibijurano bibagiraho ingaruka. Hari ibintu hano mu Mujyi usanga abantu bavuga ngo n’imari ishyushye, iyo mari ishobora kuba yibwe ikaba yakujyana nawe mu nzira zo gukurikiranwa”.

    Uwibwe yahise asubizwa ibye
    Uwibwe yahise asubizwa ibye

    Iperereza kuri icyo kibazo ngo rikaba rigikomeje, kuko hari abavugwa muri uwo mugambi batarafatwa.


  • Umukobwa uzavamo umugore mwiza akenera umusore wujuje ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya umukobwa uzavamo umugore mwiza ,aba afite igiciro cyo hejuru kubera ko uwo bahuye akamwereka ubwiza bwe, ikindi ntabwo aciriritse kuko azi neza ko akwiriye ibyiza. Dore ibintu 11 uyu mukobwa aba akeneye ku musore umukunda:

    1.Uyu mukobwa ntazemera gukundwa n'umuntu utazamwubaha. Azi neza ko kugira ngo urukundo rukomere hagomba kubamo kubahana.

    2.Uyu mukobwa uteye gutya akunda umuntu umenya icyo akeneye ndetse akagiha n'umwanya

    Ni byo ufite intego zawe ushaka kugeraho, ufite inzozi zawe kandi uhora uzizirikana. Uyu mukobwa rero akunda umusore uhamye ku ntego ze ndetse akifuza ko nawe yitabwaho akazirikanwa atabanje kubisaba.

    3.Umukobwa w'umunyembaraga azagukunda niba uzi kumuha umwanya no mu gihe azabona ko ukwiriye kumwitaho by'ukuri.

    4.Umukobwa w'umunyembaraga akunda umuntu ugaragaza ubugwaneza.

    5.Uyu mukobwa azabanza amenye neza niba uyu musore uri kumusaba kubana nawe afite umuntima mwiza w'imbabazi (Heart of gold). Azumva ashimishijwe no kubana n'umuntu w'umunyempuhwe.

    6.Ntakunda umuntu utavugisha ukuri

    Uyu mukobwa rimwe na rimwe ntiyiyumvamo gukundana n'umuntu ubeshya, akamwizeza ibyo atazakora cyangwa adafite.

    7.Uyu mukobwa akunda umusore umwishimira kandi utewe ishema nawe

    Akunda kuba yakwerekanwa mu bandi, bakamwereka ko yitaweho, ibi bimuha umutuzo no kumva ko akunzwe cyane.Akunda umusore ucishamo akamutembereza, akamusetsa, akamuba hafi,….

    8.Akunda umusore uzi gutereta

    Umusore uzi kumubwira ko ari mwiza mu buryo bwose. Umusore uzi gutereta mu buryo bwose (amagambo no mu bikorwa), byange bikunde azamwegukana.

    9.Umusore ufite ubwira kandi umwereka ko amushaka n'umwete mwinshi, uyu mukobwa niwe yifuza

    10.Akunda umusore ugira amarangamutima y'urukundo ku buryo azumva akunzwe kandi agahabwa agaciro.

    11.Uyu mukobwa arigenga

    Kuba yigenga ntibivuze ko agiye kwihugiraho, ahubwo akenera umuntu bazahana umwanya bahuje intego zimwe na zimwe, ku buryo bitazamuvangira.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-uzavamo-umugore-mwiza-akenera-umusore-wujuje-ibi-bintu/