Blog

  • Ibaruwa iryoshye umunyamideli Vera Sidika yandikiye umwana we utaravuka yatunguye abantu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomeye cyane muri Kenya Vera Sidika Mung'asia kuri ubu bivugwa ko atwite yandikiye ibaruwa nziza umwana we utaravuka, abantu birabatangaza.

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Vera yakoze ibirori byakataraboneka maze ahishurira abafana be ko umwana agiye kwibaruka ari umukobwa nk'uko ikinyamakuru Ghafla.com cyabyanditse.

    Nyuma y'ibyo birori Vera Sidika yahise anyarukira ku mbugankoranyambaga ze maze yandika akabaruwa yatuye umwana we ukiri munda ,amwereka urukundo rudasanzwe amufitiye ndetse avuga ko umwana we ari nk'igitangaza gikomeye cy'Imana.

    Vera Sidika yagize ati:' iyi ni ibaruwa nandikiye umwana wanjye utaravuka:Ndizera ko Imana yakohereje mu buzima bwanjye kugirango ube uwo nzarwanirira,ndetse uzanyereka ko hariho urukundo muri iyi Si, umpe ibyiringiro,n'ibyishimo mu buzima bwanjye, gihamya y'Imana nkeneye iri muri wowe mwana wanjye.Uzahora iteka uri igitangaza gikomeye kizafasha kugira ubuzima bwuzuye'.

    Source : https://yegob.rw/ibaruwa-iryoshye-umunyamideli-vera-sidika-yandikiye-umwana-we-utaravuka-yatunguye-abantu/

  • Abakobwa gusa: Aya ni amazina meza wakwita umukunzi wawe wihebeye akanezerwa cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ukuyemo amazina amenyerewe nka Baby, Sweetie, Honey n'andi abantu bakunze kwitana hari n'andi mazina y'urukundo wakwita umugabo wawe cyangwa umukunzi wawe akarushaho kunezerwa cyane ndetse akakwegurira umutima we:

    1. AMORE MIO: Iri ni izina rikomoka mu rurimi rw'Igitariyani risobanura 'mukunzi wanjye'.

    2. MI AMOR: Iri zina naryo rikomoka mu rurimi rw'iki Espanyoro risobanura 'mukunzi wanjye'

    3. CHARMING: Iri ni izina ushobora kwita umugabo wawe igihe ubona anyura umutima wawe ku rwego rukomeye kuko ubusanzwe iri jambo risobanura ikintu cyangwa umuntu utangaje.

    4. HONEY BUN: Hari uburyo uba mu rukundo ukumva ruraryohereye bitewe n'amarangamutima yawe. Iri zina ushobora kuryita umugabo wawe igihe wumva urukundo rwawe nawe rukuryoheye.

    5. TIGER: Ubusanzwe muziko urusamagwe ari inyamanswa ikaze, igihe rero umugabo wawe ubona akora akazi ke ko mu buriri neza uba wumva ari intwari yawe iri ni izina ryiza ryo kumwita.

    6. ROMEO: Ujya wumva inkuru ya Romeo na Juliet; niba wumva ufite umugabo w'igikundiro ushobora kumwita iri zina nawe akishima kuko aba yumva ko uzirikana urwo agukunda.

    7. SOULMATE: Iri jambo ubusanzwe risobanura ikintu cyangwa umuntu ukunyura cyangwa ukugera ku mutima. Niba wumva muhuje imitima yanyu itekanye ku bwo kumenyana wamwita iri zina kugira ngo umuhamirize ko yakugeze kunyota.

    8. ADORABLE: Iyo wumva umugabo wawe akunyuze kandi akunejeje nibwo ushobora gukoresha iri zina ukamwereka uburyo ubiha agaciro.

    9. SEXY: Umugabo wese akunda kumva abwirwa ko agaragara neza. Ibi bishobora kuzamura umunezero we n'uburyo yigirira icyizere.

    10. BEAR: Niba ufite umukunzi ukwitaho by'ukuri kandi ugukunda by'ukuri iri zina ryamushimisha.

    11. SUGAR: Isukari ubusanzwe iraryohera. Niba umugabo wawe agukunda bikunyuze kandi akaba arangwa n'urukundo ruhebuje iri zina warimuhamagara.

    12. SUGAR LIPS: Ngira ngo uri kubona ijambo isukari n'iminwa. Niba bizu aguha wumva ikujyana aho abakundana bita muri paradizo wamwita iri zina nawe akanezerwa.

    13. MY ONLY ONE: Igihe umugabo wawe wumva ariwe wenyine mu buzima bwawe ukamwita iri zina nawe azumva ko ari umwihariko.

    14. MY SUNSHINE: Iri jambo ubusanzwe risobanura imirasire y'izuba. Niba umugabo wawe yaratumye ubona isi ibengerana kuri wowe ukibagirwa icyasaga n'umujwima cyose wamwita iri zina.

    15. MY EVERYTHING: Ibi bisobanuye kuba ari buri kimwe cyose. Niba ubona ntacyo wakora ngo kigende neza atari mu buzima bwawe iri zina niryo rimubereye.

    16. MY HERO: Ibi bisobanuye kuba ari intwari yawe. Niba ubona umugabo wawe ntacyo atagukorera ni intwari yawe. Iri zina ryamufasha kumva ko uha agaciro ibyo agukorera.

    17. HANDSOME: Iri zina ubusanzwe rivuga umusore mwiza. Niba ubona ari mwiza akana ananyura umutima wawe haba mu mico no mu bindi urebaho bitewe n'uko ukunda iri zina kurimuhamagara byamushimisha.

    18. MR GOOD LOOKING: Iri zina rishingiye ku ndoro y'umukunzi wawe. Niba ukunda indoro ye kuri mwita ni byiza cyane

    19. DARLING: Iri risobanuye mukundwa. Ni izina rimaze igihe ariko rihorana umwimerere waryo.

    20. MY LOVE: Rukundo rwange. Iri naryo ni izina rimaze igihe ariko ryiza kandi rizaorana umwimerere. Rikoreshwa igihe umukunda cyane.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-gusa-aya-ni-amazina-meza-wakwita-umukunzi-wawe-wihebeye-akanezerwa-cyane/

  • Muri umunyu w’Isi #rwanda #RwOT

    'Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru. Matayo 5:13-16″

    Mwenedata nshuti yanjye, ndakwingingira mu mwami wacu Yesu Kristo, kugira ngo uryohere abo mubana bose(uberere imbuto nziza ). Kandi uhinduke umucyo aho uba, ukorera, wiga, naho ugenda, kugira ngo umucyo wawe umurikire abandi bitume bahimbaza data wa twese uri mwijuru (Imana). Bity bakizwe Imana ibidushoboze twese, kuko ni byo idushakaho twese, Ineza n’amahoro Yesu Kristo atanga bibomeho iminsi yose. Amen!

    Wakurikira kandi n’iyi nyigisho: Guhishurirwa Kristo by Pastor Desire Habyarimana

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Muri-umunyu-w-Isi.html

  • Mu Rwanda abantu bagiye kujya bipima Covid-19 hifashishijwe amacandwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Kigali Today ko abazakoresha ubwo buryo ari bo bazajya bipima Covid-19.

    Gupima Covid-19 byatangiye gukorwa hifashishijwe gufata ibipimo bitanga ibisubizo bicukumbuye bizwi nka Polymerase Chain Reaction (PCR), hagashira iminsi cyangwa amasaha menshi kugira ngo bibashe kugaragaza niba umuntu yaranduye cyangwa ataranduye Covid-19.

    Dr Nsanzimana avuga ko uburyo bwo gufata ibipimo bya Covid-19 burimo kugenda buhindagurika byihuse kuko ubu bigeze aho gufata ibipimo bitanga ibisubizo mu gihe kitarenze iminota 15, bizwi nka Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

    Ubu buryo bwombi hari ababunenga ko bubangamye kandi buhenze cyane, kuko ikiguzi cya PCR ari amadolari ya Amerika 50 cyangwa Amanyarwanda ibihumbi 50, gupima RDTs na byo bikaba bitwara Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC avuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19 bizahabwa abantu mu minsi ya vuba (atavuze igihe), bakazajya bamenya uko bahagaze mu gihe cyihuse kandi bitabahenze.

    Dr Nsanzimana yagize ati “Turimo gusuzuma uburyo bwo kwipima Covid bwazanwa mu Rwanda kunganira ubusanzwe. Mu burimo gukorerwaho isuzuma hari n’ubukoresha amacandwe n’ubufata ibipimo mu mazuru”.

    Ikinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences “ cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko icyo gipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD) gitanga ibisubizo nyuma y’iminota itandatu n’amasegonda 30, kigatwara idolari 1.5 cyangwa Amafaranga y’u Rwanda atarenze 1,500.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hagati aho ikomeje gahunda yo gupima Covid-19 hakoreshejwe uburyo busanzwe, aho kuri uyu wa Kabiri hafatwa ibipimo bibarirwa hagati y’ibihumbi umunani n’icumi.

  • Perezida wa Mozambique yasubije abamunenze kwakira ingabo z’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi
    Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi

    Tariki ya 10 Nyakanga 2021 Minisitiri w’Ingabo muri Afurika yepfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yanenze icyemezo cyo kohereza Ingabo za RDF muri Mozambique mbere y’iza SADC, avuga ko “bibabaje” kuba ukuza kw’Ingabo z’u Rwanda “kwabaye mbere y’uko SADC yohereza Ingabo zayo”.

    Filipe Nyusi ari mu bikorwa byo gusura ingabo mu Ntara ya Sofala kuva tariki ya 12 Nyakanga 2021, yagize ati “turi igihugu cyigenga kandi SADC irabyubaha”.

    Nyusi yongeyeho ko SADC yemeye ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gushaka izindi nkunga mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, kandi yizeza imikoranire myiza.

    Ati “Tuzakorana n’abavandimwe bacu mu Rwanda na SADC”. Perezida Nyisi yongeye gushimangira ko abazayobora urugamba rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri Cabo Delgado ari Abanya Mozambike, bazi neza ahabera imirwano.

    Biteganyijwe ko ingabo zihuriye mu mutwe wa SADC zizagera muri Mozambike ku itariki 15 Nyakanga 2021, mu gihe ibikorwa byo kugeza Ingabo z’u Rwanda mu birindiro muri Mozambike bigeze kure.

    U Rwanda rutaba muri SADC, rumaze kohereza ingabo mu bihugu bya Mozambique na Santrafurika mu gushyigikira ubutegetsi buriho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.


  • Made in Rwanda ikomeje kogera amahanga…Umukinnyi kabuhariwe Aubameyang yayirimbye #rwanda #RwOT

    Ni ishati yakozwe ni imwe mu nzu z’imideri na zo zizwi mu Rwanda ari yo House Of Tayo.

    Uyu mukinnyi w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’undi muntu bigaragara ko basangiraga.

    Inzu y’imideli yo mu Rwanda ya House Of Tayo nayo yahise isangiza iyi foto kuri Instagram yemeza ko iyi shati yambawe na Aubameyang ari bo bayidoze.

    House Of Tayo basanzwe bambika abantu batandukanye bakomeye hano mu Rwanda. Ange Kagame aherutse kugaragara yambaye umupira wabo mushya bise Ijezi.

    Bigeze kwambika BurnaBoy, Wizkid, ubwo bazaga mu bitaramo bakoreye mu Rwanda. Bambitse Juniro Nyong’o uva undi umwe n’umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o mu muhango wo kwerekana bwa mbere filime ya Black Panther n’abandi.

    Abahanzi b’imideli bo mu Rwanda bamaze gukataza mu kwambika ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga. Umuhanzi Jidenna nawe aherutse kugaragara mu myambaro ya Moshions.

    Mr Eazi wo muri Nigeria ubwo aheruka mu Rwanda yahashye imyenda ikorerwa mu nzu y’imideli ya Zoi y’itsinda ry’abakobwa barimo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Made-in-Rwanda-ikomeje-kogera-amahanga-Umukinnyi-kabuhariwe-Aubameyang-yayirimbye

  • Ubuhamya:Terry wapfushije umugabo bamaranye iminsi 29 gusa, Imana yamuhojeje amarira #rwanda #RwOT

    Terry Gobanga, umupasiteri wo muri Kenya yanyuze mu magorwa akomeye cyane ubwo umunsi w’ubukwe bwe wari ugeze, yafashwe ku ngufu n’abagabo batatu biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro bya Nairobi, akize ahita asezerana na wa musore wamukunze ndetse bagira ubukwe bw’akataraboneka, ariko nyuma y’iminsi 29 basezeranye, Terry yarapfakaye bimuviramo igikomere, icyakora Imana yamuhojeje amarira imuha undi mugabo ubu babanye neza.

    Mu gice cya mbere cy’ubuhamya twabonye uko Terry n’umugabo we Harry bakoze ubukwe bwiza cyane. Muri iki gice turarebera hamwe ibyakurikiyeho bavuye mu kwezi kwa buki.

    Bamaze gukora ubukwe bagiye mu kwezi kwa buki bagaruka mu kwezi kwa 8bamazeyo iminsi 29. Nairobi mu kwezi kwa 7 no mu kwa 8 haba hari imbeho nyinshi cyane. Batashye basanze mu nzu yabo hari imbeho nyinshi cyane noneho umugabo wa Terry Gobanga aragenda afata Imbabura ayishyiraho amakara arangije ayishyira mu cyumba kugira ngo gishyuhe, babonye hamaze gushyuha ayikuramo arayijyana ayishyira ahandi hantu mu nzu ariko hatari mu cyumba.

    Hanyuma bararyamye, ariko umugabo atangira kuvuga ati 'Ndumva mfite ikizungera meze nabi' Umugore aramubwira ati 'Biraza gushira' umugabo yakomeje avuga ko birimo kwiyongera noneho bigeze aho umugore na we atangira gufatwa abwira umugabo ngo agende kuzana indi couvre-lit kuko yumvaga hakiri imbeho. Umugabo yarasubije ati 'Ndumva nta mbaraga mfite meze nabi sinashobora kugenda' Umugore na we yashatse kujya kuyifata biramunanira.

    Mubyukuri birashoboka ko ari imbabura yabagizeho ingaruka. Byagezeho umugore yahamagara umugabo we akitaba, ikindi gihe ntamusubize, ahita yumva ko ibintu bimeze nabi.Terry yagiye akamabakamba agera aho telephone yabo yari iri ahamagara abaturanyi baraza, ariko kugira ngo agere ku rugi abakingurire byamufashe umwanya munini cyane. Yarabakinguriye barinjira ahita yikubita hasi atakaza ubwenge.

    Pastor Terry yashidutse ari ku bitaro hanyuma aravuga ngo umugabo wanjye ari hehe? Baramubwira ngo humura umugabo wawe ari mu cyumba kindi turi kumukurikirana, ariko umugore kuko yari azi ko umugabo we ameze nabi, yarababwiye ati 'Njyewe ndi pasiteri kandi nahuye n’ibibazo byinshi cyane, nimumbwize ukuri umugabo wanjye ameze ate? 'Muganga yaramwitegereje aramubwira ngo ihangane umugabo wawe yitabye Imana.

    Umugore yarize amarira menshi cyane, ibaze aho yasezeraniye nyuma y’ukwezi kumwe yasubiyeyo agiye gushyingura. Mwibuke yaherukagayo yambaye ikanzu yera noneho asubirayo yambaye iy’umukara. Terry yarababaye cyane abantu batangira kuvuga urumva umuntu bafashe kungufu bikagerekaho na none yuko umugabo we yapfuye, bavuze ko afite imivumo. Bavuze amagambo menshi baramutuka n’ibindi byinshi. Nyuma yo gushyingura yumvaga yiyanze yibaza n’impamvu Imana yamuretse yibaza impamvu ibyo bintu byamubayeho ari umukozi w’Imana.

    Nyuma Imana yaje kumwoherereza umusore wamwitagaho cyane akamubwira Ijambo ry’Imana akamubwira ngo niba ushaka kugira ngo ukire ugomba kujya uvuga ibyakubayeho kandi ugakomeza gusenga Imana ukabohoka kuko Imana ntiyagutaye bibaho mu buzima kandi ibyo byose bibaho kuko bifite impamvu. Uwo mugabo yamaze iminsi itatu atamusuye, Terry yaramuhamagaye aramubwira ngo kuki utaje kundeba uyu munsi? Byonyine kumuhamagara yahise yumva ko hari uburyo yatangiye kumukunda.

    Igihe cyarageze uwo musore abwira Terry ko yifuza kumushaka. Umugore yaramubwiye ngo reka nkubwire mbere y’uko uzana igitekerezo cyo kunshaka, genda usome ibinyamakuru byo muri kenya usome umenye ngo umuntu witwa Terry ni muntu ki? Numara kumenya ubuzima bwanjye ukumva ufite umuhate wo kunkunda uzabimbwire icyo gihe. Umugabo yaragiye kuri murandasi asoma n’ibinyamakuru arangije araza aramubwira ngo byose nabisomye ndacyagukunda cyane kandi ndagushaka.

    Umugore yarumiwe cyane aravuga ngo uyu muntu ni muzima? Kuko yari yarafashe gahunda ko atazongera gushaka. Kugira ngo amwikize yaramubwiye ati 'Hari n’ikindi utazi, kwa muganga barambwiye ngo sinshobora kubyara kubera ibibazo byambayeho mu nda harangiritse'. Umugabo yaramurebye araseka cyane arangije aramubwira ati 'Njyewe ntabwo ngukundira abana, dushobora kubyara kuko Imana ishobora byose, ariko dushobora no kutabyara. Yamusomeye ijambo rivuga ko abana ari umwandu uturuka ku mana. Imana nibona ko dukwiriye iyo kado izayiduha, ariko nitayiduha izaba impaye umwanya uhagije wo kugukunda'.

    Terry akimara kubyumva yaravuze ngo ntibishoboka, aba bagabo bameze batya baracyariho ku isi? Arangije aravuga ngo n’ubwo navuze ko ntazongera gushaka, urukundo rumeze gutya ntabwo narusubiza inyuma aramwemerera barashakana nyuma y’imyaka itatu apfakaye. Ariko mbere gato umugabo agiye kubibwira iwabo barishimye cyane, ariko bamenye ko ari Terry baramubwira ngo sigaho uriya ni ikivume nawe uzapfa. Barabirwanyije ariko umugabo yari yafashe umwanzuro aravuga ngo ngomba kurongora uriya mupasiteri.

    Pastor Terry Gobanga hamwe n’umugabo we Imana yamushumbushije

    Nyuma icyaje gukurikiraho bagiye gukora ubukwe bajya muri rwa rusengero na none abantu baza ari benshi cyane barahurura Imana ihagurutsa abantu baramufasha ndestse bamuba hafi. Mugihe barimo babwirana amagambo yo gusezerana, umugore ubwoba bwaramwishe aravuga ngo Mana yanjye noneho uyu mugabo ntazapfa? Napfa bazavuga ko ndi ikivume. Terry yararize imbere y’Imana aravuga ngo Mana ndakwinginze uyu mugabo umurinde ntazapfe kandi uzatugirire neza kugira ngo aba bantu bamvuze amagambo bazamenye ko uri Imana yacu. Yarize amarira atabaho adashobora guhagarika imbere y’Imana.

    Imana yaritegereje iri mu ijuru ireba Terry irangije irabyemera. Nyuma y’umwaka umwe gusa bashakanye, yatangiye kumva ameze nabi ajya kwa muganga atekereza ko ari cya gikomere afite mu nda barangije baramubwira ngo twasanze utwite. Iyo nda yayibyayemo umwana w’umukobwa bamwita 'Tehille' Nyuma y’imyaka 4 babyaye undi mukobwa bamwita 'Towdah'. Kugeza ubu uyu mugore abanye neza na sebukwe n’umuryango wose.

    Nyuma y’ibyoTerry yanditse igitabo gikunzwe cyane muri iyi minsi cyitwa 'Crawling out of Darkness' bisobanuye 'Gukambakamba uva mu Mwijima' Ikindi kandi Imana yamuhaye minisiteri yo gufasha abandi badamu bafite ibibazo nk’ibyo yagize byo gufatwa ku ngufu. Arabafasha akabahumuriza. Muri macye Imana dusenga ni yo ifite ububasha bwo kutuvana mu mwijima ikadushyira mu mucyo.

    Source: mannaexpressonline.com, Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Terry-wapfushije-umugabo-bamaranye-iminsi-29-gusa-Imana-yamuhojeje.html

  • Afurika y’Epfo: Abantu 45 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakurikiye ifungwa rya Zuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyigaragambyo yatangiye nyuma gato y’uko Zuma atangiye igihano cyo gufungwa amezi 15 yakatiwe n’Urukiko kubera kurusuzugura, abantu bagera kuri 45 akaba ari bo bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Figaro.

    Minisitiri w’Intebe wa KZN, Sihle Zikalala, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanaga 2021, yatangaje ko abantu benshi bazize umubyigano muri iyo myigaragambyo.

    Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yavuze ko imvururu zimeze zityo zimaze kugwamo abantu basaga batandatu, ari ubwa mbere zibaye muri Afurika y’Epfo nyuma ya ‘apartheid’, nk’uko byatangajwe na Aljazeera.

    Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko cyohereje abasirikare mu Ntara ebyiri harimo ahaherereye Umujyi w’ubukungu wa Johannesburg, kugira ngo bafashe Polisi gucubya abigaragambya barimo gutera amazu y’ubucuruzi.

  • Rusizi: Abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

  • Ubuhamya: Uko Hedieh, umwisilamukazi wakoreye FBI yakiriye Yesu #rwanda #RwOT

    'Muri Islam, Imana ntabwo ari Data(umubyeyi) ahubwo ifatwa nk’izaciraho abantu iteka. Bavuga ko hagati yacu n’Imana hari umworere munini, kandi Imana ikintu cyose dukoze izakiduciraho urubanza'. Hedieh wairiye inyota Imana akiri no muri Islam yakijijwe gute?

    Ababyeyi ba Hedieh ni abimukira bavuye muri Iran bajya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nkuko byari mu nzozi zabo. Hedieh yakuriye mu muryango ukize kandi ukomeye cyane, ariko kuri we avuga ko ibyo bitari bihagije. Ati ' Ibyo numvaga bitanyuzuza, nabonaga ngiciriritse ugereranyije nibyo isi nayifuzagaho, ariyo mpamvu nahoraga numva mbabaye. Nahoraga rero nibaza impamvu muri njye harimo icyo cyuho, numva ko hari ikintu mbuze.

    Igihe Hedieh yajyaga kwiga, yizeye ko wenda ibijyanye no kwijira mu idini bishobora kumuha uwo munezero yabuze muri we. Nibwo papa we yamushishikarije kujya muri Islam, umuhungu wari inshuti ye amujyana mu musigiti wari hafi aho. Hedieh ati' Wari umusigiti utangaje kubera ko wasangaga harimo n’ibikorwa bya politike, aho bumvaga ko n’amerika yose yayoborwa n’ubusiramu. Ndibwira nti ibi bintu ndabona biteye ubwoba, numva ntashaka kubijyamo. Nkavuga nti niba ari imyemerere, ibyo bindi ntibikwiye kwivangamo.'

    Hedieh kubera ko yashakaga kumenya Imana, mu rwego rwo guhunga ubuhezanguni bwo muri Islam yisunze irindi tsinda ryo rikora ibikorwa byizi muri Islam ryitwa’Sufism’. Muri islam haba ibikorwa by’amayobera, aho nahasanze: ibikorwa by’urukundo, amahoro, imibanire myiza n’Imana, ndavuga nti 'ok, ibi ni byiza wenda aha ho nzahabonera amahoro kandi nzahagirira ubusabane bwiza n’Imana.'

    Nyuma yuko arangije amashuri ye mu bijynye n’amategeko, Hedieh yatangiye gusohora raporo ku bijyanye n’ubuhezangani muri Islam. Ibikorwa bye byatumye ajya gukorera ibro by’Amerika bishinzwe ubutasi FBI, akorana na leta y’america muri ibyo bikorwa byo guhashya iterabwoba. Ati' byari nk’ibisanzwe ko mpura ku buryo bworoshye n’iyo miryango muri islam, byari binyoroheye kubiga neza no kumenya uko narwanya iterabwoba muri bo. Muby’ukuri natekerezaga ko ndimo gutanga umusanzu wanjye ku gihugu, kandi ko ndi no mu nshingano z’ibyo nizera.'

    Hedieh yaje gushaka muri ibyo bihe abyara umukobwa, hashira imyaka myinshi yariziritse ku mahame y’idini(Islam) ibintu bitari bimworoheye. Yakomeje agira ati' Ntabwo byari byoroshye kugenga ibyifuzo bya kamere, imyitwarire y’aho, byasabaga imbaraga ngo ugaragaze ko uri kumwe n’Imana. Buri gihe wahoranaga ubwoba bw’uko bari bugucira urubanza, kandi ibyo byose ntibyakorwaga kubw’urukundo. Twasengaga Imana itabasha kutwumva!'

    Byaje kurangira acitse intege kuko yaje gusanga Islam nta gakiza itanga. 'Banyizezaga ko nzagera ku ntegoz’ubuzima bwanjye, ariko sinumvaga uko ibyo bizagerwaho! Ibyo rero byanshyize ku gipimo cyo kuremererwa cyane uko nagendaga nkura ndetse n’umukobwa wanjye akura.' Uko niko Hedia abisobanura.

    Umunsi umwe nyuma yimyaka 22 Hedieh ari muri Islam, yaje kwiyambura umwitandiro wamuhoraga ku mutwe. Umuyobozi we(Imam) amubwira ko icyerekezo ahisemo kuzabaho iteka kitazamugwa amahoro. Hedieh ati' Bambwiye ko nsa naho ngiye kwiyahura bitewe n’umusatsi wanjye nagaragaje, ngo umutwe wanjye uzangusha mu muriro w’ikuzimu iteka ryose' Byarangiye rero mvuye muri Islam kuko yarankomerekeje cyane, numvaga ntashoboye kubaho muri ubwo buzima. Nasanze nari narazimiye!

    Hedieh wari wararahiriye kuziha Imana ubuzima bwe bwose, mu gihe yari akurikiye kuri tereviziyo yabonye umupasiteri wigishaga ku nyigisho zijyanye no kugirana ubusabane n’Imana biciye muri Kristo Yesu. Guhera ako kanya yatangiye gucanganyikirwa muri we, atangira kujya mu masengesho. 'Narapfukamye nsenga nkuko muri islam twabigenzaga, umutwe wanjye wubitse ku butaka ndimo kurira cyane. Naravugaga nti’ Ese wanyihishurira ko numva nacanganyikiwe cyane, ukambwira uwo uri we?’ nino muri iryo sengesho ubwo nari mu cyumba cyanjye numvise ijwi rya Yesu! Yarambwiye ngo'Hedia, ni njyewe!” byari ibintu bidasanzwe ndabikubwira nk’aho ari ijo hashize byabaye, Kuva uwo munsi narahinduwe'

    Yakomeje gukurikira wa mu pastieri kuri internet, atangira gusoma ibyanditswe byera. Yakomeje ahamya ati 'Bibiliya nasanze ari ubuzima, ibintu Korowani itampaye! Numva ari Imana irimo kunganiriza, kandi koko yavuganye nanjye kuko yanyeretse Korowani nk’urugero rwanyobyaga, hanyuma inyereka Bibiliya nk’umuyobozi w’ukuri. Nabonyemo ibihamya binyemeza ko Yese ari Umwami n’Umukiza wanjye. Nigeze gusenga nsaba ko Imana yandokora, Yesu ambwira ko ntakwiye kuzongera kugira ubwoba ukundi'

    Hedieh bidatinze yaje kubatirizwa muri rya torero yakurikiriyemo inyigisho kuri interinete. Avuga ko ubu afitanye ubusabane n’Imana atazongera kubishidikanyaho.

    'Naje kwisobanukira, ndibuka uko nahoraga mpangayitse, Yesu ni nk’aho yambwiye ati ' Ngwino unkurikire’, muri iyi nzira rero nakurikiye Yesu niho ambwira ngo witinya ngufitiye umugambi mwiza, nta bibi nkwifuriza'. Ngambiriye kukwereka ubwiza bwanjye, nguteguriye ubugingo buhoraho, nzakuzuza urukundo n’ibyishimo witinya!'

    Hedieh yibajije impamvu Imana yemeye ko anyura muri ibyo byose mu myaka 25 shize, ariko yasobanukiwe ko byari ukugira ngo bimusunikire mu muhamagaro we wo gukorera Imana avuga ubutumwa bwiza ubu, no mu gihe kizaza.

    Source: 700 Club Interactive Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Hedieh-umwisilamukazi-wakoreye-FBI-yakiriye-Yesu.html