Blog

  • Urugomero rwa Rusumo rugiye gutangira gukoreshwa mu kuhira imyaka – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wo kuhira watangijwe mu Ukwakira 2013, nyuma y'uko u Rwanda rusinyanye amasezerano y'inguzanyo ya miliyoni 120 z'Amadorali ya Amerika na EXIM Bank yo mu Buhinde, agamije kuwushyira mu bikorwa.

    Gusa ibikorwa byawo byagiye bihura n'imbogamizi zishingiye ku kubura umuriro w'amashanyarazi ahagije zikawusubiza inyuma.

    Uyu mushinga ugamije kuhira nibura hegitari 7.000 mu mirenge ya Mahama, Mpanga na Nyamugali.

    Kugeza ubu, igice cyuhira cya Mpanga gikora ku kigero kiri hasi kubera kubura umuriro, bikaba bigira ingaruka ku bahinzi cyane cyane mu gihe cy'impeshyi.

    Muri Mahama, ho hari imishinga ibiri yo kuhira ikiri kubakwa, ariko na yo izasaba guhabwa amashanyarazi ava ku Rusumo kugira ngo itangire gukora.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ingufu (EDCL), Felix Gakuba, yavuze ko hari gahunda yo kugura moteri ikoresha mazutu izajya yifashishwa mu gutanga umuriro ku byuma byohereza (bipompa) amazi.

    Ati 'Iyo moteri izaba yabonetse mu mezi atatu ari imbere.'

    Biteganyijwe ko hazubakwa sitasiyo y'amashanyarazi mu murenge wa Nyamugali, izohereza umuriro ku mishinga yose yo kuhira iri mu karere ka Kirehe.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira imyaka mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Robert Rama, yavuze ko Mpanga isanzwe ikoresha umuriro uva kuri sitasiyo iri i Rwinkwavu, ariko idahagije. Yongeraho ko hakenewe umuyoboro mushya uva i Rusumo.

    Ati 'Umuyoboro uriho ubu ukoreshwa n'abantu benshi. Dukeneye umuriro mwinshi kugira ngo imashini zibashe gupompa amazi neza. Ubu zishobora kuhira igice cya Mpanga gusa kingana na hegitari 824.'

    Igikorwa cya mbere cyo kuhira kiri muri Mahama, kigomba kuhira hegitari 1.700, kimaze kuzura ku kigero cya 68%, naho igice cya kabiri kigomba kuhira hegitari 2.600 cyarangiye ku 64%. Ibi bikorwa byombi biteganyijwe kurangira mu Ukuboza 2025.

    Urugomero rwa Rusumo rugiye gutangira kwifashishwa mu kuhira imyaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugomero-rwa-rusumo-rugiye-gutangira-gukoreshwa-mu-kuhira-imyaka

  • Musanze: Inyubako yakoreragamo akabari yahiye irakongoka – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Muko, Akagali ka Kivugiza, mu Mudugudu wa Isangano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko icyateye iyi nkongi y'umuriro kiri gukurikiranwa.

    Ati 'Inzu yibyumba bine ya Nzamwita Vincent yakorerwagamo akabari, ububiko bw'inzoga ndetse harimo icyumba cyakoreragamo koperative y'ubudozi yitwa Ihogoza Muko, yose yafashwe n'inkongi y'umuriro, gusa Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y'umuriro rya Musanze, bihutiye kuhagera barazimya. Ntawayigiriyemo ikibazo keretse ibintu byangiritse gusa.'

    Yakomeje avuga ko ibyangijwe n'iyi nkongi y'umuriro bikibarurwa ndetse ko hatangiye iperereza ku cyayiteye.

    Yasabye abaturage kwihugura ku bumenyi bw'ibirimo imikoreshereze ya gaz ikoreshwa mu guteka, kugura ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro ndetse no kwihugura ku kubikoresha.

    Yanabibukije kugira ubwishingizi bw'inyubako zabo n'ubucuruzi bwabo, kuko impanuka zitera zidateguje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-inyubako-yakoreragamo-akabari-yahiye-irakongoka

  • CHUK: Umwana w'amezi 18 yakuwemo igiceri yari amaranye ukwezi mu nda – #rwanda #RwOT

    Amakuru CHUK yashyize hanze avuga ko iki gikorwa cy'ubuvuzi cyabaye ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025.

    Iti 'Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry'Abaganga ba CHUK muri serivisi y'ubuvuzi bw'indwara zo mu rwungano ngogozi bakuye igiceri mu gifu cy'umwana w'amezi 18.'

    Amakuru dukesha CHUK avuga ko iki gice uyu mwana 'yari akimaranye ukwezi, ndetse nyina avuga ko yari yarabwiwe ko agomba kubagwa kugira ngo gikurwemo.'

    Uyu mwana yafashijwe n'abaganga bo muri CHUK

    Iki giceri cyari kimaze ukwezi mu nda y'umwana

    Igiceri uyu mwana yakuwe mu nda ni icya 50 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chuk-umwana-w-amezi-18-yakuwemo-igiceri-yari-amaranye-ukwezi-mu-nda

  • Mu mafoto ihere ijijo ubwiza bw’umukobwa washyize Nyaxo muri gereza urufunguzo bakaruta muri toilet – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Olivier wamenyekanye cyane nka Nyaxo nawe yamaze kwinjira mu mfungwa z'urukundo.

    Uyu musore wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyamba no mu binyamakuru bitandukanye yafungiwe muri gereza y'urukundo n'umukobwa w'ikizungerezi witwa Ellah.

    Bitewe n'uburyo Nyaxo akunda uyu mukobwa bigaragara ko iyi gereza y'urukundo atazigera abasha kuyitoroka .

    Reba amafoto ya Cheri wa Nyaxo.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-ihere-ijijo-ubwiza-bwumukobwa-washyize-nyaxo-muri-gereza-urufunguzo-bakaruta-muri-toilet/

  • Ikipe yo mu Bwongereza, Arsenal, yamaze kumvikana n'umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ukinira Real Sociedad – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe yo mu Bwongereza, Arsenal, yamaze kumvikana n'umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ukinira Real Sociedad, kugira ngo azayisinyire muri iyi mpeshyi. Amakuru aturuka mu banyamakuru b'inararibonye mu by'igura n'igurishwa ry'abakinnyi yemeza ko The Gunners biteguye gukoresha amafaranga yose ateganywa mu masezerano ya Zubimendi, angana na miliyoni 60 z'ama-Euro (€60m), kugira ngo bamwegukane.

    Martin Zubimendi, w'imyaka 25, nawe yamaze gutanga ijambo rye ko yifuza kwerekeza muri Arsenal, nubwo atari bushyire umukono ku masezerano.

    Ubuyobozi bwa Arsenal bwatangiye gutegura ibisabwa byose birimo inyandiko n'ibindi byangombwa byemewe n'amategeko, kugira ngo bizorohere isinywa ry'aya masezerano.

    Ikipe y'i Londres ifite icyizere gikomeye ko amasezerano y'amagambo amaze gukorwa hagati y'impande zombi azashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse, bitarenze ukwezi kwa Kamena.

    Zubimendi azaba ari umukinnyi wa mbere Arsenal isinyishije muri iyi mpeshyi, mu gihe Mikel Arteta ashaka gushimangira igice cy'ubwugarizi n'ubusatirizi bwo hagati mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2025/2026 utangira.

    Uyu mukinnyi umaze kwigaragaza cyane muri La Liga, ashimwa cyane kubera ubuhanga mu gutanga imipira, gukina atuje no kuyobora umukino hagati mu kibuga.

    Nubwo amasezerano ye na Arsenal ari mu nzira nziza, Zubimendi yasabye ko atazahita ava muri Real Sociedad mu buryo butunguranye.

    Uyu mukinnyi wahoze ari kapiteni w'ikipe y'abato ya Espagne yagaragaje ko agifite intego zo gusoza neza muri iyi kipe yamutinyuye, anasaba abafana kwihangana kuko ashaka kwitwara nk'umukinnyi w'umunyamwuga n'umunyakuri.

    Biteganyijwe ko Zubimendi azasinyira Arsenal mu mpera z'ukwezi kwa Kamena, nyuma y'uko azaba arangije imikino ya nyuma ya shampiyona ya Espagne ndetse n'ibindi byari bisigaye ku ngengabihe y'amarushanwa akina.

    Ikipe yo mu Bwongereza, Arsenal, yamaze kumvikana n'umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ukinira Real Sociedad

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yo-mu-bwongereza-arsenal-yamaze-kumvikana-numukinnyi-wo-hagati-martin-zubimendi-ukinira-real-sociedad/

  • Mu maguru mashya! Minisitiri wa Sports Nelly Mukazayire, ntaguca ku ruhande, atanze umurongo ku bigiye gukorwa ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera hagaragaye imvururu  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko uru rwego rwiteguye gukurikirana no gukemura ikibazo cy'imvururu zagaragaye ku mukino wahuje Bugesera FC na Rayon Sports wabaye ku wa Gatandatu. Abinyujije kuri konti ye ya X (Twitter), Minisitiri Mukazayire yavuze ko bababajwe n'aya makuru y'imyitwarire itari myiza yagaragaye muri uyu mukino, cyane cyane ko harimo imvururu zahungabanyije abakunzi ba ruhago n'abandi barebye umukino.

    Yibukije Abanyarwanda ko imyitwarire nk'iyo itemewe mu bikorwa bya siporo, kuko ihabanye n'indangagaciro za siporo ndetse ikanahonyora amategeko. Yagize ati: 'Imyitwarire irimo imvururu mu mikino ntibikwiye, ni uguhonyora amategeko kandi biratesha agaciro siporo nyayo.'

    Minisitiri Mukazayire kandi yavuze ko ibijyanye n'uko umukino wagenze n'ibyo amakipe yaba afitemo ingingimira, hari inzego zibifite mu nshingano zirimo FERWAFA na Rwanda Premier League, zikaba arizo zigomba gukurikirana ikibazo. Yagize ati: 'Hari inzego zishinzwe gukurikirana ibyabaye hakurikijwe amategeko, cyane cyane FERWAFA n'ubuyobozi bwa shampiyona.'

    Yashoje yizeza ko Minisiteri ayoboye izakomeza gukorana n'izo nzego kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe mu mucyo, anemeza ko bazakomeza kugenzura ibijyanye n'imyitwarire mu mikino y'imikino kugira ngo barengere agaciro ka siporo mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/mu-maguru-mashya-minisitiri-wa-sports-nelly-mukazayire-ntaguca-ku-ruhande-atanze-umurongo-ku-bigiye-gukorwa-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-bugesera-hagaragaye-imvururu/

  • U Rwanda rwemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n'ibintu mu kirere n'ibihugu 12 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyemerejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Gicurasi 2025, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Mu bindi byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri harimo Politiki yo gusangira amakuru, igamije gushyiraho uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gusangira amakuru mu buryo bufite umutekano, bwihuse, kandi bwubahirije amategeko hagati y'Inzego n'ibigo bya Leta.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yagejejweho ingamba zo guteza imbere ishoramari ry'abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y'imishinga Leta ishoramo imari.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje Raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu. Yemeje kandi Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwishingire bw'umwana bukorwa na Leta, no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga.

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeje-amasezerano-ajyanye-no-gutwara-abantu-n-ibintu-mu-kirere-n

  • Abanyeshuri 400 ba INES-Ruhengeri bashishikarijwe kuyoboka isoko ry'imari n'imigabane – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho, ku wa 23 Gicurasi 2025, muri INES-Ruhengeri binyuze muri gahunda y'ihuriro ry'urubyiruko ryiswe 'Capital Market Youth Forum', gahunda igamije gukangurira urubyiruko rw'u Rwanda umuco wo kwizigamira no gushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'intumwa z'ibigo bikorera ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda.

    Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Urwego rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (CMA), Ikigo cy'Imari n'Imigabane cy'u Rwanda (RSE), ndetse n'Ikigega cy'Ishoramari mu Rwanda (RNIT).

    Iri huriro ryari rigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu isoko ry'imari n'imigabane, nk'inzira y'ukwigira mu by'ubukungu.

    Umujyanama wihariye muri CMA, Dr. James Ndahiro, washingiye ubutumwa bwe ku nyigisho zo muri Bibiliya (Intangiriro 41:34, Imigani 6:6 n'Imigani 13:22), yagaragaje ko kwizigamira atari ngombwa gusa mu buzima busanzwe ahubwo ari n'ubwenge bujyanye n'indangagaciro z'ubukirisitu no kureba kure.

    Umuyobozi ushinzwe Igenzura n'Imicungire muri RSE, David Mitali, yahamagariye abanyeshuri kugira ibikorwa bifatika, abashishikariza kugura imigabane.

    Ati 'Niba ushaka gukira, fata urugendo rw'abakire, ugure imigabane kugira ngo uzatumirwe mu nama ngarukamwaka z'ibigo bikomeye.'

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n'Iterambere ry'Ubucuruzi muri RNIT, Jean Paul Ndisanze, yasangije abanyeshuri urugero rwa Ronald Read, Umunyamerika wakoraga akazi koroheje ariko akagera ku bukire bukomeye biturutse ku kwizigamira guhoraho no gushora imari neza, agaragaza ko bishoboka kugera ku iterambere ry'imari utitaye ku kazi ukora cyangwa aho ukomoka.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukungu, Ubumenyi mbonezamubano n'Icungamutungo muri INES-Ruhengeri, Dr. Mpakaniye Jean Paul, yavuze ko iri huriro ari ingenzi mu gutoza ishoramari mu Banyarwanda, yavuze ko INES-Ruhengeri biteguye gukomeza gushishikariza urubyiruko kugana iri soko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.

    Iri huriro ryasigiye urubyiruko ubutumwa bukomeye ko iterambere ry'imari ridashoboka ako kanya, ahubwo ko ritangirira mu gufata ibyemezo bifite amakuru, kugira imyitwarire myiza mu kwizigamira ndetse no gutangira hakiri kare.

    Abanyeshuri bahawe impanuro nyinshi ziganisha ku kamaro ko kwizigamira

    Umujyanama wihariye mu by'ingamba muri CMA, Dr. James Ndahiro, yasobanuriye abanyeshuri amahirwe ari ku Isoko ry’Imari n’imigabane

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukungu, Ubumenyi mbonezamubano n'Icungamutungo muri INES-Ruhengeri, Dr. Mpakaniye Jean Paul, yavuze ko iri huriro ari ingenzi mu gutoza ishoramari mu Banyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-400-ba-ines-ruhengeri-bashishikarijwe-kuyoboka-isoko-ry-imari-n

  • Abakozi ba APENA TSS y'i Kirehe batawe muri yombi bakekwaho kwaka indonke abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Aba batawe muri yombi tariki 23-25 Gicurasi 2025 barimo umukozi ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri b'abahungu (animateur) witwa Habimana Jean Claude n'umuyobozi ushinzwe imyitwarire witwa Ndayambaje Alphonse.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

    Ati 'Mu bihe bitandukanye guhera muri Nzeri 2024 kugeza muri Gicurasi 2025 bagiye baka bakanakira indonke y'amafaranga iturutse mu banyeshuri kugira ngo babakurireho ibihano babaga barabahaye.'

    Abakurikiranywe bivugwa ko bahawe n'abanyeshuri arenga ibihumbi 600 Frw, ibyaha bivugwa ko byabereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Mulindi, aho iryo shuri riherereye.

    Abafashwe kugeza ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nasho mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe mu Bushinjacyaha.

    Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganywa n'ingingo ya kane y'itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Uhamijwe n'Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'ihazabu yikubye inshuro ziri hagatu y'eshatu n'eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Mu butumwa Dr. Murangira yageneye Abanyarwanda, yavuze ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwi ariwe wese ukora icyaha nkiki cyo gusaba no kwakira indonke yitwaje akazi akora inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Abakozi b'ikigo cy'amashuri cy'i Kirehe batawe muri yombi bakurikiranyweho kwaka indonke Abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-b-ikigo-cy-amashuri-cy-i-kirehe-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho

  • Urugo rwa Justin Bieber n'umugore we rukomeje kugerwa intorezo – #rwanda #RwOT

    Si ibanga ko umubano w'umuhanzi Justin Bieber n'umunyamideli Hailey Baldwin Bieber, wakunze kurangwa n'ibibazo ndetse byavuzwe kenshi ko bagiye gutandukana.

    Ku wa 9 Gicurasi 2023, bombi baratunguranye bakora ibirori byo gusezerana bwa kabiri ndetse banatangaza ko bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere.

    Icyo gihe Justin Bieber yatangaje ko umubano wabo wari warajemo agatotsi gusa kuva bamenya ko bagiye kubyara bahisemo kongera kuwubyutsa ari na yo mpamvu basezeranye bundi bushya.

    Icyakoze ibyo gusezerana bwa kabiri no kuba baribarutse imfura yabo muri Kanama 2024, ntabwo byabujije ko urugo rwabo rukomeza kuvugwamo umwuka mubi.

    Ibi byakomeje no kuvugwa ndetse mu minsi ishije ubwo Justin Bieber yandikaga amagambo akakaye ku mugore we abinyujije kuri Instagram, aho yemeye ko ajya amutuka gusa agahita abisiba nyuma y'uko abantu bamunenze.

    Byatije umurindi amakuru avugwa y'uko bombi babanye nabi.

    Kuri ubu Radar Online yatangaje ko hari amakuru akomeje kuvugwa y'uko Bieber na Hailey bari mu nzira yo kwaka gatanya.

    Aya makuru avuga ko mu minsi ishize Hailey Bieber yasohokanye n'inshuti ze zirimo abanyamideli bazwi nka Kylie na Kendall Jenner, aho bishimanye bigatinda.

    Bivugwa ko iki gihe Hailey yari arimo kwizihiza ko ibye na Justin biri kurangira ndetse ko yafashe umwanzuro wo kumwaka gatanya.

    Gusa nubwo aya makuru yavuzwe, ntabwo Hailey yigeze abitangaza kumugaragaro.

    Umwe mu bantu bamwegereye yatangaje ati 'Hailey ari gukora ibishoboka ngo yitandukanye na Justin. Kandi asigaye anisohokana batar ikumwe. Justin na we kandi aba yibereye mu bintu bye. Biratekerezwa ko Hailey yaba ari kwishimira ko batandukanye'.

    Ibi bivuzwe mu gihe hashize iminsi byaravugwaga ko bombi batakibana mu nzu imwe aho umwe asigaye yibana ku giti cye.

    Ni mu gihe Justin Bieber we avugwaho kuba yarasubiye ku gukoresha ibiyobyabwenge bitewe n'imyitwarire amaze iminsi agaragaza.

    Urugo rwa Justin Bieber n'umugore we rukomeje kugerwa intorezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugo-rwa-justin-bieber-n-umugore-we-rukomeje-kugerwa-intorezo