Blog

  • Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Gambia yasuye ILPD, ashima uruhare rwayo mu gutegura abanyamategeko – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko yakoze aherekejwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Ryigisha Amategeko rya Gambia, Madame Rougie Thomasi, mu rwego rwo kwagura imikoranire no kwigiranaho.

    Ku wa 26 Gicurasi 2025, Jallow yagiranye ikiganiro n'abiga muri ILPD, aho agaruka ku rugendo rwe mu by'amategeko yakoze kandi akibamo n'ubu nk'umuyobozi w'urwego rw'ubutabera muri Gambia.

    Jallow yavuze ko yashimye imikorere ya ILPD, mu gutyaza ubwenge bw'abakora ibijyanye n'amategeko mu Rwanda, muri Gambia no muri Afurika muri rusange.

    Ati ''Nk'ubu dufite abanyeshuri basaga 50 bo muri Gambia banyuze hano n'abakihiga bagera ku 10, kandi bishimira ubumenyi bahabwa. Uyu ni umusanzu ukomeye mu iterambere rya Afurika.''

    Yakomeje avuga ko kuba muri ILPD bafite uburyo bwo kwigisha abize 'common law' na 'civil law' ari undi musanzu ukomeye kuko bisa no guhuza Isi ebyiri, ashima ko ILPD yahisemo ubu buryo.

    Yanasabye abiga amategeko kurushaho kwitabira uburyo bw'ubuhuza mu nkiko bakanabitoza ababagana, kuko ari bwo butabera bubereye abanyafurika, bwanahoze mu muco wabo.

    Saine Alieu, umwe mu banyeshuri bakomoka muri Gambia wiga muri ILPD, yavuze ko yishimiye uruzinduko rw'umuyobozi wo mu gihugu cye; iyo bari mu Rwanda biyumva nk'abari mu rugo kubera umubano mwiza w'ibihugu byombi.

    Niwenshaba Atwebembeire, umunyeshuri waturutse muri Uganda, yasobanuye ko gusurwa n'abayobozi bakomeye bibongerera imbaraga mu rugendo rw'amasomo barimo.

    Ati ''Kutuganiriza bidutera imbaraga muri uru rugendo rw'umwuga w'amategeko, tukumva ko natwe nidukomeza gukora cyane tuzagera kure.''

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayabandusha Viateur, na we yavuze ko gusurwa na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'igihugu akanatanga ikiganiro gikubiyemo n'amasomo ku banyeshuri, byongerera imbaraga ishuri, bikanatuma riba isangano ry'ibitekerezo bitandukanye bigamije kurera abanyamwuga mu mategeko.

    Muri uru ruzindo kandi, uyu muyobozi yanasuye ibice bitandukanye ndangamateka by'Akarere ka Nyanza, birimo Ingoro y'Abami b'u Rwanda n'inyambo.

    Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Hassan B. Jallow n’itsinda yari ayoboye, bagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa ILPD

    Abanyeshuri bagize umwanya wo gusobanuza no gutanga ibitekerezo

    Abanyeshuri bari bishimiye gukurikira ikiganiro bahabwaga

    Umuyobozi wa ILPD, Dr. Karimunda Aimé Muyoboke, ubwo yakiraga Hon. Hassan B. Jallow, mbere y’uko ageza ijambo ku banyeshuri

    Mu kiganiro yagejeje ku biga muri ILPD, Hassan B. Jallow, yabasabye kujya bagira umutimanama, bakanahuza amategeko n’umuco w’aho bavuka

    Uyu muyobozi kandi yagenewe impano na ILPD

    Mu mpano yahawe harimo n’iy’umutaka, ishushanya ko ari mu mutaka w’amategeko meza

    Undi mu bari bamuherekeje mu ruzinduko rwe na we yagenewe impano

    Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusura inzu ndangamurage iherereye i Nyanza

    Yishimiye kubona inka z’i Nyambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-w-urukiko-rw-ikirenga-rwa-gambia-yasuye-ilpd-ashima-uruhare-rwayo-mu

  • Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze i Astana muri Kazakhstan kuri uyu wa 27 Gicurasi 2027.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yagiye mu ruzinduko rw'akazi, aaho azanageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana iteganyijwe kuva ku wa 29-30 Gicurasi.

    Biyakomeje biti 'Perezida Kagame kandi azagirana ibiganiro mu muhezo na mugenzi we wa Kazakistan, Kassym-Jomart Tokayev ejo, nyuma bazagirane ikiganiro n'itangazamakuru.'

    Umubano w'u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga uruhagarariye muri icyo gihugu mu 2016.

    Muri Nzeri 2024, habaga Inama y'Inteko Rusange ya Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b'ibihugu byombi mu koroshya urujya n'uruza.

    Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by'ubukungu na politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by'umusaruro mbumbe w'Akarere, ahanini bitewe n'ubucuruzi bwa peteroli na gaz. Kinafite umutungo munini w'amabuye y'agaciro.

    Astana International Forum ni ihuriro mpuzamahanga iba buri mwaka, ikabera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan. Yatangiye kuba mu 2008 ariko mu 2023 ihindurirwa izina ndetse n'ingingo ziganirwaho zirushaho kwaguka.

    Ihuriza hamwe Abakuru b'ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere bumenyi, n'imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi nk'umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y'ikirere, n'iterambere ry'ubukungu.

    Perezida Kagame yageze i Astana muri Kazakhtan aho azanageza ijambo ku bitabiriye AIF

    Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Kazakhstan

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-kazakhstan

  • Kamonyi-Rukoma: Imirambo y'abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

    Mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro giherereye muri Site ya Kinama iri mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, ahagana ku I saa saba(13h00) z'amanywa yo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025 hasanzwe Imirambo y'abantu 2 bikekwa ko ari abahebyi bakiguyemo bagiye gucukura amabuye y'agaciro. Yaba bamwe mu baturage baturiye hafi y'iki kirombe, yaba na nyiracyo ndetse n'Ubuyobozi bw'Umurenge, babwiye intyoza.com ko cyari kimaze iminsi cyarafunzwe, ko kandi abapfuye bashobora kuba bishwe na Gaz.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ariko kandi akanemezwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma ni ay'uko aba basore babiri basanzwe muri iki kirombe bapfuye, bakigiyemo ku cyumweru tariki 25 z'uku kwezi kwa Gicurasi 2025.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma hamwe n'abaturage bo muri aka gace k'ahaherereye iki kirombe, bahuriza ku kuba abapfuye ari; Ndacyayisenga Disimasi w'imyaka 30 y'amavuko na Nsengiyaremye Davide w'imyaka 30 y'amavuko, bose bakaba ari abana ba Kabirigi Evaliste na Mukabaziga Simonia.

    Abaturage bahamya kandi ko iki kirombe baguyemo cyari kimaze igihe kidakora, cyarafunzwe n'abagikoreragamo. Ni amakuru bahurizaho na Jean Baptiste Mbarushimana uyobora Kampuni ya SRMC ikorera ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri uyu Murenge.

    Umuyobozi wa SRMC, Jean Baptiste Mbarushimana yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki kirombe kitari kigikorerwamo, ko bari baragifunze. Avuga kandi ko kumenya aya makuru, bayahawe n'umwe mu baturage akeka ko nawe yari agiye aha hantu hatagikorerwa, aho yabwiye ubuyobozi bwa Kampuni ko yinjiye muri iki kirombe akabona mo umuntu wapfuye ariko igihe bajyaga kureba bagasanga atari umwe gusa ahubwo ari abantu babiri bapfuye.

    Jean Baptiste Mbarushimana, avuga ko akenshi iyo ikirombe kidagikorerwamo bagerageza kugisiba bakurikije icyo amategeko n'amabwiriza y'ubucukuzi avuga, ariko kandi ngo aba bantu bazwi nk'abahebyi kubera kutagira ahazwi bakorera baba bashaka kwishora mu birombe nk'ibi bitagikorerwamo bashaka kureba ko bagira amabuye bahakura, cyane ko abenshi baba bahazi, bahaturiye.

    Akomeza avuga ko ibibazo by'Abahebyi bakunda guhura nabyo cyane mu birombe bitagikorerwamo, yemwe n'ahakorerwa. Ahamya ko n'ahakorerwa haba ubwo aba bazwi nk'abahebyi haba ubwo biremyemo amatsinda bakajya n'ahakorerwa bizwi, hafite ibyangombwa bakajya guteza ibibazo bashaka guhangana no guhohotera abahakorera bashaka amabuye y'agaciro.

    Ahamya ko ibibazo nk'ibi binaherutse kuba inshuro itari imwe ku bakozi ba Kampuni ye bakorera mu yindi Site ikorerwamo ubucukuzi. Avuga ko ibi bibazo yatewe n'aba bazwi nk'abahebyi yabigejeje ku nzego z'ibanze ndetse n'iz'Umutekano kandi ko amazina ya benshi muri aba bahebyi azwi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yabwiye intyoza.com ko abapfuye uko ari babiri bakuwe mu Kirombe bakaba bajyanywe mu muryango iwabo, aho biteganijwe ko bazashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025.

    Gitifu Mandera, avuga kandi ko nk'Ubuyobozi baganiriye n'abaturage bakabasaba kureka kujya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko, cyane ko ahantu nk'aha hatagikorerwa haba hari ibyago byinshi bahura nabyo birimo no kuhaburira Ubuzima. Yabasabye kandi kujya batanga amakuru yafasha ubuyobozi n'inzego zitandukanye gukumira no kurwanya abishora mu bikorwa nk'ibi bitemewe n'amategeko.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/27/kamonyi-rukoma-imirambo-yabantu-2-yabonywe-mu-kirombe-gicukurwamo-amabuye-yagaciro/

  • Abasura Pariki y'Akagera bageze ku bihumbi 56 mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyavuye muri Raporo y'ibikorwa bya Pariki y'Igihugu y'Akagera y'umwaka wa 2024, yasohotse kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025.

    Ni raporo igaragaza ko imibare y'abakerarugendo basuye pariki y'Akagera mu 2024, aho abasuye iyi pariki bishyuye bagera kuri 48.230 muri bo 45% bakaba ari Abanyarwanda bangana, ibigaragaza uruhare runini rwa ba mukerarugendo b'imbere mu gihugu mu iterambere ry'iyo pariki.

    Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023, yasuwe n'abantu 54.141 barimo Abanyarwanda bangana na 26.047, abanyamahanga baturutse hanze y'u Rwanda 23.047 ndetse n'abanyamahanga batuye mu Rwanda 4.534.

    Mu mwaka wa 2024 pariki y'Akagera yinjije miliyoni 4,7 z'amadolari y'Amerika [agera kuri miliyari 6,6 Frw] avuye kuri miliyoni 4,6 $ yari yinjije mu mwaka wa 2023.

    Mu bindi bikorwa iyi Pariki yakoze mu 2024, yateguye ibikorwa bigamije kongerera ubumenyi abaturage mu byicirio bitandukanye, barimo abanyeshuri barenga 2000, abarimu 247, abayobozi b'inzego z'ibanze 249 n'abandi baturage bagera ku 8000.

    Ibi bikorwa by'ubukangurambaga byabereye muri Pariki y'Akagera, aho byaranzwe n'ingendo shuri zirimo gusura inyamaswa (game drives) no gusobanurirwa ibikorwa binyuranye bikorerwa muri Savannah Learning Centre.

    Byanajyaniranye no guhura n'abaturage baturiye iyi pariki hagamijwe kubaha umwanya wo kungurana ibitekerezo no kugira uruhare mu gukumira ibikorwa byangiza urusobe rw'ibinyabuzima.

    Uretse ibi, hatanzwe ibiganiro ku maradiyo 50 no kuri televiziyo ebyiri, byose bigamije kwimakaza ubumenyi kuri gahunda zo kurengera ibidukikije no gukangurira abaturage kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyangiza pariki.

    Iyi raporo igaragaza ko aya mahugurwa n'ubukangurambaga byabaye ingirakamaro mu guteza imbere imibanire myiza hagati ya pariki n'abaturage bayituriye no kubashishikariza kuyibungabunga nk'umutungo kamere igihugu cyungukira mo.

    Pariki y'Akagera yashinzwe mu 1934 ikaba ifite ubuso bwa kilometero kare 1.120, aho ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi zirimo; Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n'Imbogo.

    Abasura Pariki ya Akagera biyongereyeho 3.83% mu 2024

    Pariki y’Akagera ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi

    Iyi Pariki ifite inyamaswa zitandukanye zikurura ba mukerarugendo benshi

    Pariki y’Akagera yateguye ibikorwa bigamije kongerera ubumenyi abaturage mu byicirio bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasura-pariki-y-akagera-bageze-ku-bihumbi-56-mu-2024

  • Ikoranabuhanga ryagaragajwe nk'igisubizo mu guhangana na ruswa mu mitangire y'imisoro muri EAC – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025 ubwo hatangizwa inama y'iminsi ine ibaye ku nshuro 20 ihuza abagize Komisiyo y'ibigo by'imisoro n'amahoro muri EAC ku kwimakaza ubunyangamugayo (EARATCI).

    Ni inama yagarutse ku buryo ibyo bigo bishobora gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire y'imisoro no kurwanya ruswa binyuze mu guhanahana amakuru no gusangira inararibonye.

    Komiseri Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Dr. Innocente Murasi, yagaragaje ko ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga rizafasha mu guhangana na ruswa ishobora kubaho mu mitangire y'imisoro n'amahoro.

    Yakomeje yerekana ko nubwo imikorere y'inzego zishinzwe imisoro n'amahoro ishobora guha urwaho imitangire ya ruswa, hakenewe uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.

    Ati 'Twizeye ko muri aya mahugurwa tuzagera ku gufata ibyemezo bikwiye kandi biboneye mu buryo bwo gukemura iki kibazo. Mbere y'uko tunagera muri iyi mikorere yacu twibaza uko twateza imbere ikoreshwa ry'isesenguramakuru no kurwanya ruswa, buri wese akwiye kuba yibaza uruhare yagira.'
    Yabagaragarije ko inzira ya mbere yo kurwanya ruswa ari ukubanza kwitandukanya nayo ari byo byatanga igisubizo, yemeza ko ikoranabuhanga ryonyine ridahagije ahubwo hakwiye n'ubunyangamugayo.

    Yasabye ko ibihugu bya EAC bikwiye kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusangira intego imwe n'icyerekezo kimwe mu kurwanya ruswa.

    Ati 'Akarere katarangwamo ruswa, kagira uburyo bwiza bwo kureshya ba mukerarugendo, no gushyigikira iterambere rirambye kandi umusingi wamaze gushyirwaho w'ibyo twakora. Dufite uburyo, dufite amategeko yo kurwanya ruswa, dufite amategeko n'ibindi.'

    Yakomeje ashimangira ko RRA ishyize imbere kutarebera ruswa iyo ari yo yose no kwimakaza gukorera mu mucyo n'ubunyangamugayo.

    Ati 'Hashyizweho ishami rishinzwe gusesengura ibihombo, amakuru yose ashyirwa mu ikoranabuhanga, serivisi zigatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, koroshya imikorere, guteza imbere ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano. Dufite kandi ubugenzuzi bw'imari imbere mu kigo n'ishami rishinzwe ubunyangamugayo no kurandura ruswa muri RRA.'

    Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Ubunyangamugayo mu bigo by'imisoro n'amahoro muri EAC(EARATCI), James Abola, yagaragaje ko hakwiye kunoza imitangire y'imisoro muri ibi bihugu mu rwego rwo korohereza za guverinoma mu gutanga serivisi nziza ku baturage no kugera ku iterambere.

    Ati 'Twifuza ko buri faranga ryose dukusanya nk'ibigo by'imisoro n'amahoro, rigera mu isanduku ya leta. Ntabwo rikwiye guherera mu mifuka y'abantu ku giti cyabo.'

    Yavuze ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rizafasha muri urwo rugendo binyuze mu gusangira amakuru hagati y'ibihugu no kunoza imikoranire.

    Umukozi muri RRA ushinzwe kurwanya ruswa, Nshuti Fred yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga bigabanya ibyago byo gutanga ruswa kuko serivisi ziba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Komiseri Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Dr. Innocente Murasi, yagaragaje ko ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga rizafasha mu guhangana na ruswa

    Komiseri Ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imari imbere mu Kigo n’Ubunyangamugayo, Nathalie Mutegaraba, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama

    Abahagarariye ibigo by’imisoro n’amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba basabye ko hakimakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

    Hagaragajwe ko hakiri icyuho mu mikorere n’imitangire y’imisoro muri EAC

    Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Ubunyangamugayo mu bigo by'imisoro n'amahoro muri EAC(EARATCI), James Abola, yagaragaje ko hakwiye kunoza imitangire y'imisoro muri ibi bihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-ryagaragajwe-nk-igisubizo-mu-guhangana-na-ruswa-mu-mitangire-y

  • Umujyi wa Kigali uri kugerageza uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange – #rwanda #RwOT

    Iri geragezwa ryatangiye ku itariki 24 Gicurasi 2025. Rizamara ukwezi kose aho riri gukorerwa kuri bisi 10 zikoresha amashanyarazi.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye RBA ko izo bisi zitarenza iminota itatu muri gare zaba zabonye abagenzi cyangwa zitababonye.

    Zikora kuva Saa Kumi n'Imwe za mu gitondo kugeza Saa Yine z'ijoro.

    Iyo ari igihe cy'abagenzi benshi bwo zisohoka muri Gare ya Nyabugogo zituzuye aho ziba zitwaye abatarenga 63 abandi zikabafata ku byapa byo mu nzira.

    Ntirenganya yavuze ko iryo gerageza rizabafasha kwiga uburyo abagenzi bajya babona imodoka zibatwara batamaze umwanya munini muri gare cyangwa ku byapa.

    Ati 'Dushaka ko umuntu atakabaye atinda muri gare kandi na wa wundi uri ku cyapa na we yakabaye atahatinda imodoka ikamugeraho irimo imyanya.'

    Yakomeje asobanura ko iryo gerageza baritangiriye kuri bisi zikoresha amashanyarazi kuko ari zo zidakoresha amafaranga menshi.

    Yavuze ko nyuma y'iryo gerageza, Umujyi wa Kigali uzasuzuma ibyavuyemo ugatangira kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi kandi badategereje imodoka igihe kirekire, ku buryo umugenzi atazajya ategereza imodoka iminota irenze itanu.

    Mu muhanda Nyabugogo-Kabuga hashyizwemo bisi z’amashanyarazi zidatinda muri gare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-uri-kugerageza-uburyo-bushya-bwo-gutwara-abagenzi-mu-buryo-bwa

  • Hagiye gushyirwaho itegeko rigenga Abagenzuzi Bwite b'imari mu bigo byo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 26 Gicurasi 2025, mu nama Mpuzamahanga y'Abagenzuzi bwite b'imari mu bigo byo muri Afurika iri kubera i Kigali, havugwa ku ruhare rwa Leta mu gushyigikira uyu umwuga.

    Umuyobozi w'Urwego Rushinzwe Ubugenzuzi Bwite bw'Imari ya leta mu bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu yavuze ko basabye leta y'u Rwanda ko yabashyiriraho itegeko rirengera abakora umwuga w'ubugenzuzi bwite kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu kigo bakorera n'igihugu.

    Yagize ati 'Ni itegeko rigenga umwuga w'abagenzuzi bwite mu gihugu, rizaba rivuga umugenzuzi bwite ibyo akwiye kuba yujuje kugira ngo abe we byuzuye, rigomba kuba rivuga ibyo ikigo kigomba kugenderaho kugira ngo gishyigikire uyu mwuga ndetse n'icyo abandi bagenerwabikorwa bakwiye gukora kugira uyu mwuga ukorwe neza.'

    Twagirayezu yavuze ko iri itegeko 'turi kuritegurana na Minisiteri y''imari n'Igenamigambi'.

    Rizanyura mu nzira amategeko yose asanzwe anyuramo harimo muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko, bikarangirira ku gusohoka mu Igazeti ya Leta.

    Mu bisanzwe kuba umugenzuzi bwite ntacyo byasabaga cyihariye, kuko buri wese wese yashoboraga gufata uwo abonye akamuha ako kazi.

    Twagirayezu yavuze ko itegeko nirijyaho bizafasha 'kugenzura neza ba banyamuryango bacu kugira ngo turebe ko bari mu murongo ukwiye.'

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yavuze ko kugira ngo ube umugenzuzi mwiza bisaba kwitegura, kubyiga, kubikunda, no kubigiramo ubunarirabonye.

    Visi Perezida uhagarariye Akarere ka Afurika y'Amajyaruguru muri AFIIA, Habib Bashir yavuze ko ingamba nshya zikenewe cyane mu mwuga w'ubugenzuzi bwite muri iki gihe.

    Agaragaza ko bafite inshingano yo guha abayobozi babo icyizere no kubagaragariza ko ibibazo bigihari byagenzuwe neza kandi hafashwe ingamba zo kubikemura.

    Umuyobozi w'Urwego Rushinzwe Ubugenzuzi Bwite bw'Imari ya leta mu bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu yavuze ko mu Rwanda hagiye gushyirwaho itegeko rigenga Abagenzuzi bwite

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yavuze ko kugira ngo ube umugenzuzi mwiza bigusaba kubyiga

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-itegeko-rigenga-abagenzuzi-bwite-b-imari-mu-bigo-byo-mu

  • Abasuye inzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w'Isi barenze bihumbi 190 mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Ni inzibutso za Jenoside zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu Bugesera, urwa Murambi muri Nyamagabe ndetse n'urwa Bisesero mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Minubumwe yatangaje mu 2022 izo nzibutso enye zitarashyirwa mu Murage w'Isi abazisuye barengaga ibihumbi 101, muri bo abanyamahanga bari 54.845 naho Abanyarwanda ari 46.600.

    Nyuma yo kuzishyira mu Murage w'Isi mu 2024 umubare w'abasura izi nzibutso warazamutse urenga ibihumbi 193

    Muri abo abanyamahanga bo bikubye inshuro zirenga ebyiri kuko barenze ibihumbi 120 mu gihe Abanyarwanda bo barenga ibihumbi 73.

    Umuyobozi ukuriye ishami ryo kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minubumwe, Ingabire Veneranda yabwiye RBA ko ukwiyongera kw'abanyamahanga bazisura ari umusaruro wo kuba zarashyizwe mu murage w'Isi.

    Ati 'Ubwiyongere bw'abanyamahanga basura inzibutso za Jenoside bwiyongeyeho 54.2%. Bivuze ko inzibutso zamenyekanye abantu batinyuka kuzisura kuko twavuze akamaro kazo. N'Isi yafashe inshingano zo kuvuga akamaro kazo no gushishikariza abantu kuzisura.'

    Mutesi Lydie ukorera Umuryango Aegis Trust [ucunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali] yavuze ko bongerewe ubumenyi n'ubushobozi bwo kwakira abantu benshi babagana.

    Ati 'Twahawe amahugurwa adufasha gukora kinyamwuga mu buryo buruseho ku buryo bifasha ya mateka yacu kuvugwa mu ireme rikwiye ku buryo n'agera n'ahandi ku Isi afasha icyo yakagombye gufasha.'

    Ku itariki ya 20 Nzeri 2023 ni bwo inzibutso enye za Jenoside zashyizwe mu Murage w'Isi n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubumenyi, Uburezi n'Umuco (UNESCO).

    Urwibutso rwa Murambi ruri muri enye zashyizwe mu murage w’Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasuye-inzibutso-za-jenoside-zashyizwe-mu-murage-w-isi-barenze-bihumbi-190-mu

  • Sobanukirwa ibiciro bishya byo kwandikisha ibinyabiziga byinjira n'ibisanzwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kwandikisha ibinyabiziga bikorwa inshuro imwe, haba ku binyabiziga biturutse mu mahanga cyangwa ibisanzwe mu gihugu, bitigeze byandikwa muri RRA. Ushaka kwandikisha ikinyabiziga cye ahabwa iyi serivise iyo yamaze kwishyura imisoro yose n'amahoro ya Gasutamo areba ikinyabiziga cye.

    Ibipimo bishya biteganywa n'Iteka ryo Ku wa 16/04/2025 rigena umubare w'amafaranga yo kwandikisha Ibinyabiziga byinjira n'ibisanzwe mu Rwanda, ryatangiye gukurikizwa nyuma yo gutangazwa mu igazeti ya Leta, ku wa 7/04/2025.

    Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu Gihugu mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro, (RRA), Batamuliza Hajara, avuga ko ibi bipimo bishya byahise bishyirwa muri sisiteme, bisimbura ibyakoreshwaga kuva mu myaka 15 ishize.

    Ati 'Impinduka ikomeye abantu bakwiriye kumenya ni uko izi moto zisanzwe abantu bagendaho zo ntabwo zazamuriwe amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga, zo zagumye ku giciro cyari gihari.'

    'Ikindi ni uko ibinyabiziga byihariye, amafaranga byishyuraga yari mu byiciro bisa n'ibitandukanye, ariko byakomatanyirijwe hamwe, hashyirwaho amafaranga azamutse biringaniye.'

    Ku binyabiziga bifite imbaraga za moteri hagati ya 0 — 1.000, byagumye ku 75.000 Frw nk'uko bisanzwe. Ku binyabiziga bifite hagati ya cc 1.001 — 1.500 byishyuraga 160.000 Frw ariko yabaye 285.000 Frw, naho ibinyabiziga bifite hagati ya cc 1.501 — 3.000 byishyuraga 250.000 Frw byashyizwe ku 445.000 Frw.

    Ni mu gihe ibinyabiziga bifite hagati ya cc 3.001 — 4.500 byishyuraga 420.000 Frw bishyirwa ku 748.000 Frw, naho ibinyabiziga bifite hejuru ya cc 4.501 byishyuraga 560.000 Frw byashyizwe ku 997.000 Frw, mu gihe ibinyabiziga bidasanzwe byishyuraga 640.000 Frw byashyizwe kuri 1.000.000 Frw.

    Muri ibyo byiciro by'ibinyabiziga byihariye hajyamo nk'imashini zikora imihanda, za kizimyamwoto, imashini ziterura, zikorera, n'ibindi, bitarangwa gusa n'uburemere bwa moteri, ahubwo bifite n'ibindi.

    Ikindi gishya kirimo ni uko hongewemo ibinyabiziga bikoresha ingufu z'amashanyarazi. Imodoka zikoresha ingufu z'amashanyarazi zashyizwe ku 285,000 Frw, mu gihe moto z'amashanyarazi zishyura 75.000 Frw.

    Muri iri teka, abafite ibinyabiziga bashaka kugira plaque zihariye, amafaranga yavuye kuri miliyoni 2 Frw agera kuri miliyoni 5 Frw.

    Batamuliza yakomeje ati 'Ibyo nabyo ni ukugira ngo tubashe kwihaza, ariko n'umuntu washatse gutunga iyo plaque ifite umwihariko agire umusanzu we atanga kuko atari ikintu cy'itegeko, ahubwo ari ubushake bw'umuntu ushaka kubikora gutyo.'

    Aya mafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga atangwa iyo ikinyabiziga cyinjira mu gihugu, cyangwa iyo gisanzwe mu gihugu ariko kitaranyuze mu nzira zose ziteganywa n'amategeko ya za Gasutamo. Aha twavuga nk'ibinyabiziga byinjijwe mu gihugu n'imiryango mpuzamahanga isonewe imisoro, cyangwa bigenewe imishinga, bigahabwa plaque y'ibinyabiziga biva mu mahanga by'agateganyo (Immatriculation temporaire – IT.

    Nubwo icyo kinyabiziga kiba gikorera mu gihugu, kiba kitaratangiwe imisoro ngo cyandikwe bya burundu, ku buryo umwanya uwo ariwo wose gishobora kuba cyasubizwa aho cyaturutse, ya plaque igasubizwa.

    Batamuliza yakomeje ati 'Icyakora, hari ubwo nk'akazi ikinyabiziga cyakoreshwaga mu mushinga runaka karangira, ntigisubizwe aho cyaturutse, ahubwo hagatangira uburyo bwo kucyandikisha ngo cyinjire mu gihugu byemewe, binyuze muri Gasutamo. Cyamara kwishyura ya misoro yose, kikanandikwa, ubwo nibwo kiba cyanditswe nk'ikinyabiziga kiri mu Rwanda, kikabarurirwa mu binyabiziga bifite ibirango byo mu Rwanda.'

    Ni kimwe n'ibinyabiziga bimwe biba biriho plaques za GR, GP, nabyo mbere yo guhabwa plaque zisanzwe iyo bibaye ngombwa, bihita bisabwa gutanga ya mafaranga kugira ngo byandikwe, iyo atishyuwe mbere.

    Batamuliza yashishikarije abinjiza ibinyabiziga muri Gasutamo babizana ari bishyashya cyangwa se abahindura bya binyabiziga bifite za nimero zibiranga bitari byinjijwe mu gihugu bikurikije imihango ya Gasutamo, gukurikiza iri teka.

    Kwandikisha ibinyabiziga bikorwa inshuro imwe, haba ku binyabiziga biturutse mu mahanga cyangwa ibisanzwe mu gihugu, bitigeze byandikwa muri RRA

    Moto ntabwo zigeze zizamurirwa igiciro, cyagumye ku mafaranga yari asanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-ibiciro-bishya-byo-kwandikisha-ibinyabiziga-byinjira-n-ibisanzwe-mu

  • Gahunda nzamurabushobozi yatumye u Rwanda ruzigama agera kuri miliyari 12 Frw – #rwanda #RwOT

    Gahunda nzamurabushobozi yashyizweho na Leta igamije guteza imbere ireme ry'uburezi, ikaba ifasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye kudasibira.

    Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Flora Mutezigaju, mu kiganiro yagiranye na RBA, yasobanuye ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuri Leta, ababyeyi ndetse no ku banyeshuri.

    Yatanze urugero avuga ko nk'iyo abanyeshuri ibihumbi 425 basibira, Leta yari kubatangaho miliyari 12 Frw ariko kuko abenshi muri bo bimutse hazatangwa macye cyane.

    Ati' Ni gahuda yatumye abana bagombaga gusibira babona amahirwe yo kwimuka, ikindi ibyo igihugu ndetse n'ababyeyi batangaga ku mwana wasibiye byaragabanutse, ni ukuvuga ngo byafashije ababyeyi na Leta kudatakaza amafaranga kandi birinda n'abana kutava mu ishuri kuko iyo umwana asibiye bishobora kumuviramo no kureka ishuri.'

    Dr. Mutezigaju yongeyeho ko iyo abana bimutse bituma hatabaho ubucucike mu ishuri bityo n'abarimu bagashobora kwigisha neza.

    Mu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri bo mu mashuri abanza bimutse mu mwaka barimo bakajya mu wundi bangana na 65,1% mu gihe hasibiye 29,7% na ho abavuye mu ishuri ni 5,2%.

    Umubare w’abanyeshuri basibira waragabanyutse bituma amafaranga yari kubatakazwaho agabanyuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gahunda-nzamurabushobozi-yatumye-u-rwanda-ruzigama-agera-kuri-miliyari-12frw