Blog

  • Umukobwa yangije bikomeye imodoka n'inzu by'umukunzi we nyuma yo kumufata amuca inyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa utatangajwe amazina yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga amenagura ibirahure by'imodoka ndetse n'inzu y'umukunzi we amuziza ko yamufashe amuca inyuma.

    Muri aya mashusho yashyizwe hanze n'ikinyamakuru Atinkanews yerekana umukobwa amena ibirahure by'imodoka y'umukunzi we akoresheje ibuye rinini mbere yo kwinjira murugo rwe kugirango nabwo yangize byinshi.

    Kubera umujinya yagendaga asenya buri kintu cyose yahuraga nacyo ,kugira ngo amwigishe isomo ryo kunanirwa kuba umwizerwa,akaba yaramuhemukiye kandi yaramukundaga.

    Umusore yabonye ibyo umukobwa akoze arumirwa,kubera igihombo gikabije yamusizemo.

     

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yangije-bikomeye-imodoka-ninzu-byumukunzi-we-nyuma-yo-kumufata-amuca-inyuma/

  • Agahinda kuri Lydia Dushimimana Miss Heritage… – #rwanda #RwOT

    Lydia yanditse kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry'uyu wa 15 Nyakanga 2021, avuga ko tariki 15 Kamena 2021, yakiriye telefoni ya Nyina amubwira ko Se yitabye Imana.

    Umutima we wakomerewe no kwakira iyi nkuru, bimera nk'aho izuba rihagaritse kongera kumurasiraho. Avuga ko atameze neza kuva umubyeyi we yakwitaba Imana, kandi ko amukumbuye. Yavuze ko umunezero Isi itanga utabasha kuziba icyuho cya Se.

    Uyu mukobwa yavuze ko ubuzima butameze nk'igihe yari akiri kumwe na Se, ariko 'ndi kugerageza kumera neza'. Lydia yavuze ko agikomerewe no kwakira urupfu rwa Se, kandi ko bizamufata igihe kinini mu buzima bwe 'kubera ko kuva umunsi ugenda narwaye umutwe udakira.'

    Lydia wabaye Miss Heritage 2018 yavuze ko imishinga na gahunda yari afitanye na Se azaharanira kuyishyira mu bikorwa, amusezeranya kuzamutera ishema.

    Yavuze ko hari byinshi bimufasha kuzirikana Se birimo amafoto n'ibindi by'urwibutso bikomeye kuri we. Avuga ko we n'abavandimwe ba bazaharanira 'kwita kuri Mama waduhitiyemo.'

    Ati 'Nkukumbura buri munsi kuva wagenda. Imana igufite mu biganza, nanjye ngufite mu mutima wanjye, uruhukire mu mahoro, ndagukunda Papa.'

    Lydia Dushimimana wabaye Miss Heritage 2018 yatangaje ko ukwezi gushize Se yitabye Imana

    Miss Lydia Dushimimana yavuze ko azaharanira gushyira mu ngiro imishinga na gahunda yari afitanye na Se

    Lydia yavuze ko atorohewe no kwakira inkuru y'uko Se yitabye Imana, avuga ko amukumbuyeLydia yavuze ko we n’abavandimwe be bazitaba kuri Mama wabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107603/agahinda-kuri-lydia-dushimimana-miss-heritage-2018-umaze-ukwezi-apfushije-se-107603.html

  • Afurika y’Epfo: Ubwiza bwa Faustina, umunyami… – #rwanda #RwOT

    Faustina Thobakgale wamamaye mu myidagaduro yo muri Afurika y’Epfo nka Faustina Royale ni umunyamideli kabuhariwe muri icyo gihugu ndetse ubikorana ubuhanga cyane cyane mu bamukurikira umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga bakunda ibyo akora.

    Mu mashusho ari ku rukuta rwe rwa Instagram afite amasegonda mirongo itatu, Faustina aba agaragara ari kubyina mu buryo budasanzwe indirimbo ‘Remember me’ yihindukiza bigaragara ko ari indirimbo yakunze ndetse n'uburyo ayibyinamo biragaragara ko ari umubyinnyi w'umuhanga.

    Uyu munyamidelikazi Faustina akimara kuyashyiraho yahise amenyesha (Tag) umuhanzi Safi MADIBA, maze yandika amenyesha abakunzi be ko iyi ndirimbo yamaze kugera ku mbuga nkoranyambaga z'uyu muhanzi zitandukanye.

    Faustina akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 170 ku rukuta rwe rwa instagram hamwe muho anyuza ibitekerezo bitandukanye umunsi ku munsi niho yanyuze ari kubyina indirimbo Remember Me ya Safi Madiba.

    ‘Remember Me’ ni indirimbo ya Safi Madiba, imaze icyumweru isohotse, imaze kurebwa n'abantu berenga ibihumbi 300, iriho ibitekerezo birenga 600 n'abandi bakoresheje akamenyetso k'ukuboko kerekana ko banyuzwe n'iyi ndirimbo.

    ‘Remember Me’ ni indirimbo yakunzwe n'abatari bake cyane cyane urebye n'abamaze kuyumva mu gihe gito imaze isohotse urebeye ku bitekerezo bitandukanye bagiye berekana ko bakunze iki gihangano cyakoranywe ubuhanga ndetse n'ijwi ry'umwimerere.

       KANDA HANO UREBA INDIRIMBO ‘REMEMBER ME’ YA SAFI MADIBA

    Faustina yamamaza itabi rikoreshwa cyane muri Afurika y’Epfo

    Faustina niwe wayoboye igitaramo cyitabiriwe na Davido na Ms Banks

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107596/afurika-yepfo-ubwiza-bwa-faustina-umunyamideli-wabyinnye-bidasanzwe-indirimbo-remember-me–107596.html

  • Europa Conference League: Manzi Thierry yakin… – #rwanda #RwOT

    Europa Conference League ni irushanwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya mbere riba irushanwa riri ku kigero cya Gatatu i Burayi inyuma ya Champions League na Europa league. Kuri uyu mugoroba rero amakipe 3 arimo abakinnyi b’abanyarwanda yamanukaga mu kibuga ariko abiri muri yo ntabwo yahiriwe kuko yahise asezererwa.

    Manzi Thierry wambaye 23 agana ku mwanya we.

    Ikipe ya FC Dila Gori Manzi Thierry akinira yasezerewe nyuma yo gutsinda ibitego 2 kuri kimwe ariko umukino ubanza bakaba bari batsinzwe ibitego 5-1 Manzi Thierry yinjiye mu kibuga asimbuye David Maisashvili ku munota wa 77. Wari umukino wa mbere Manzi Thierry akinnye kuva yagera muri iyi kipe mu cyumweru gishize.

    Indi kipe yasezerewe ni FC Urartu ikinamo myugariro Nirisarike Salomon. Urartu yatsinzwe igitego kimwe ku busa kandi nabwo umukino ubanza yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa iba isezerewe ku bitego 2-0 Nirisarike Salomon yabanje mu kibuga ndetse umukino arawusoza.

    KF Shkupi ikinamo myugariro Rwatubyaye Abdul niyo kipe yabashije gukomeza mu kindi cyiciro nyuma yo kunganya igitego 1-1 ariko mu mukino ubanza ikaba yari yatsinze ibitego 2 ku busa harimo n’igitego cya Rwatubyaye.

    Ikindi cyiciro gikurikiyeho kizaba tariki 22 Nyakanga 2021 KF Shkupi ikaba izahura na CD Santa Clara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107602/europa-conference-league-manzi-thierry-yakinnye-umukino-we-wa-mbere-nirisarike-avamo-ryatu-107602.html

  • Umupolisikazi wahigwagwa bukware kubera kwica abagabo 2 bamusanze yapfuye #rwanda #RwOT

    George Natembeya, umutegetsi wo mu Ntara ya Elgeyo Marakwet yavuze ko Caroline Kangogo yari yaragiye mu rugo rw’ababyeyi be muri ako gace ka Rift Valley ari naho 'yirasiye agapfa’ nkuko BBC yabitangaje.

    Hashize ibyumweru bibiri ahigwa bikomeye mu gihugu hose n’itsinda rihuriweho n’inzego nyinshi zavuze ko ari 'umuntu ufite intwaro kandi w’umurashi ukaze'.

    Yashakishwaga nyuma y’urupfu rw’abagabo babiri bivugwa ko yarashe mu minsi ibiri itandukanye mu mujyi wa Nakuru na Kiambaa mu burengerazuba bwa Kenya.

    Umwe mu bagabo bishwe yari umupolisi mugenzi we mu gihe undi bivugwa ko yari mu bagabo babiri bakundanaga na Caroline.

    Umurambo wa Caroline Kangogo bawusanze mu rugo rw’ababyeyi be uyu munsi kuwa gatanu mu gitondo mu ntara ya Elgeyo Marakwet, mu burengerazuba.

    Ababyeyi be, hashize icyumweru bavugiye mu binyamakuru bamusaba kwishyikiriza polisi.

    Kubura kwe mu gihe yashakishwaga cyane, byagarutsweho cyane mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya.

    Kangogo yakoraga ku ishami ryo kurwanya ibyaha rya polisi ya Nakuru nyuma aza koherezwa gukora mu nkiko. Byavuzwe ko ari umupolisi watojwe neza kandi ufite inararibonye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Umupolisikazi-wahigwagwa-bukware-kubera-kwica-abagabo-2-bamusanze-yapfuye

  • Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo abakobwa b'impanga bahuraga n'abasore nabo b'impanga bakababenguka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa b'impanga bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwisanga mu rukundo n'abahungu na bo b'impanga.

    Abakobwa b'impanga bakuze batifuza gutandukana bakabije inzozi zabo bahura n'abahungu 2 nabo b'impanga bahita bakundana none basigaye babana mu nzu imwe ndetse bafite gahunda yo kubana.

    Aba bakobwa b'impanga Vanessa na Kerissa bakundana ndetse bakabana mu nzu imwe na Lucas na Jacob nabo b'impanga.

    Venessa na Kerissa D'Arpino b'imyaka 25,bifuzaga kuzakundana n'abandi bahungu b'impanga ariko ntibizeraga ko bizakunda ariko byarabakundiye.

    Aba bakobwa bahuriye ahitwa Medford muri Oregon muri US na Lucas n'impanga ye Jacob Sealby muri Kamena umwaka ushize.

    Venessa yagize ati 'Njye n'umuvandimwe wanjye twakuze turi inshuti kandi buri wese yabaga ari ku ruhande rwa mugenzi we.Nta muntu utuzi nkuko twiyizi kandi turashyigikirana.Dufitanye imirungo ikomeye iduhuza kandi byose twabigezeho turi kumwe.Ntabwo twari tubizi ko tuzakundana n'izindi mpanga.Inkuru y'uko twwahuye n'imwe muri miliyoni.Umwe mu bakiriya banjye yari umuganga wa Lucas.Yambwiye ko afite impanga kandi ko twahuza.Namuhaye nimero yanjye ngo azayibahe hanyuma Lucas angeraho ku munsi wakurikiyeho.Dusohokanye bwa mbere byabaye nko gukundana tukibonana.'

    Venessa na Kerissa bahise batangira gukundana na Lucas na Jacob nyuma y'icyumweru kimwe. Kerissa yakundanye na Jacob kandi nibo bakuru mu gihe Venessa na Lucas nabo bavutse ari aba kabiri.

    Source : https://yegob.rw/byari-ibyishimo-bidasanzwe-ubwo-abakobwa-bimpanga-bahuraga-nabasore-nabo-bimpanga-bakababenguka/

  • Ingaruka mbi zo kumara igihe kirekire udafite umukunzi nyuma yo guhemukirwa mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bumva ko gukundana ari ibintu byizana abandi bakabifata ukundi bitewe n'ibirushya bagiye bahuriramo na byo.

    Rimwe mu rukundo hari igihe biba ngomba ko umuntu wizeraga akubabaza, bamwe iyo bahuye n'iki kibazo usanga bavuga ko bagiye gufata akaruhuko bikarangira bibaye ikiruhuko gihoraho ibyo gukundana bakabivamo.

    Imbuga zitandukanye zandika ku rukundo, zemeza ko uko umuntu agenda yikuramo ibyo gukundana kubera ibikomere yagiye ahuriramo na byo birangira abayeho mu buzima bwa wenyine.

    Elcrema yo yemeza ko hari n'abantu baba barafashe umwanzuro wo kongera gukundana ariko bakumva inkuru z'abagenzi babo baherutse gukomeretswa n'abo bakundanaga, ibintu bigasubira i Rudubi.

    Bemeza ko abantu benshi bakunze kwibeshya ko babayeho neza kubera ko nta bakunzi bafite, ariko ingaruka zo kubaho bonyine zikagenda zibona gake gake mpaka basubitse ibyo gukundana burundu.

    Bitangira umuntu yanga filime z'urukundo, indirimbo, n'izindi nkuru z'urukundo zikwibutsa icyo wakabaye ufite ariko utigeze ugira amahirwe yo kugumana. Ugatangira no gushaka amakosa kuri muntu wese mwakundanye.

    Inama imwe izatuma uhora ushikamye mu rukundo ni ukuzajya wibuka ko nta muntu n'umwe uri ntamakemwa muri iyi si y'abazima, ibi bizagutere imbaraga zo kongera gushaka umukunzi no kongera gushyira ubwenge ku gihe wumve ko ibyakubayeho n'abandi bibabaho.

    Source : https://yegob.rw/ingaruka-mbi-zo-kumara-igihe-kirekire-udafite-umukunzi-nyuma-yo-guhemukirwa-mu-rukundo/

  • The Ben yongeye kwerekana urwo akunda Miss Pamella. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yongeye kwerekana urwo akunda Miss Pamella amwita umufasha we maze bitungura abatari bake bamukurikira umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga.

    Abinyujije kuri konti ye ya Facebook, The Ben yashyizeho ifoto imwe mu zo Uwicyeza Pamella aherutse kwifotoza maze abwira abakunzi be batandukanye bamukurikira umunsi ku munsi ndetse yasaga nk'aho ari kubwira by'umwihariko abo yasize mu Rwanda kugirango bamusuhurize umukunzi we ndetse banamubere mwiza.

    The Ben yagize ati 'Munsuhurize umufasha wanjye kandi mukomeze kumubanira neza!''. Ubu butumwa bwakuruye amarangamutima y'abantu benshi cyane bakurikira The Ben kuri Konti ye ya Facebook maze bandika bamwereka ko banyuzwe n'ukuntu abanye na Pamella.

    Hari n'abandi batandukanye batangiye kumubaza itariki y'ubukwe ndetse hari n'abatunguwe no kubona yise Pamella umufasha we cyane ko batari bagira igikorwa na kimwe bakora cyerekeranye n'urukundo bamusaba ko yakora ubukwe.

    Source : https://yegob.rw/the-ben-yongeye-kwerekana-urwo-akunda-miss-pamella/

  • Nyarugenge: Umugore bamushikuje isakoshi irimo miliyoni . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wari uvuye kubikuza amafaranga muri banki yo mu Mujyi wa Kigali yahuye na bene ngango bamushikuje isakoshi biruka bavuza induru bijijisha nk'aho aribo bibwe kugeza baburiwe irengero.

    Abajura bibye uyu mugore ku wa 15 Nyakanga 2021 ngo bari babiri bakaba bamukurikiye kuva avuye kuri banki, ageze hafi y'ikigo cy'amashuri cya GS APE giherereye mu Murenge wa Nyarugenge bamushikuza isakoshi maze bamanukira ku Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe mu Murenge wa Gitega.

    Abababonye batangaje ko banze kubafata kuko bari bazi ko ari bo bibwe.

    Munyentwari Olivier yagize ati 'Nawe uko ubibonye ni ko tubibonye ubonye ko baje bari gusakuza ngo nimudutabare baratwibye, biruka cyane bahita bakomeza ntitwari tuzi ko bamaze kwiba uriya mugore amafaranga ye.'

    Byukusenga Pacifique we avuga ko n'iyo amenya ko ari abajura atari kubafata bitewe n'ibyo bigeze kumukorera.

    Ati 'Ntabwo twamenye ko ari abajura kuko ni bo bari barimo gusakuza batabaza ikindi kandi n'iyo menya ko ari abajura ntabwo nari kubegera kuko nigeze kujya mu bintu nk'ibyo abajura bibye nihaye gutabara umwe ankubita ibuye mu gatuza ku buryo nagiye gukira hasize nk'umwaka.'

    Mukandori Espérance wibwe, yavuze ko amafaranga bari bamwibye ari ayo yari avuye kubikuza muri banki kugira ngo ayifashishe mu bikorwa byo kubaka.

    Ati 'Nakomeje kubona bankurikira nkumva ko batanshikuza telefone hano kuri kaburimbo nyuma nibwo umwe yankandagiye mu gihe nunamye ngo nihanagure mugenzi we ahita anturuka inyuma anshikuza isakoshi bahita biruka bavuza induru.'

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/nyarugenge-umugore-bamushikuje-isakoshi-irimo-miliyoni/

  • Ibintu by'ingenzi wakorera umukunzi wawe ukamwibagiza abamutereta bose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibintu 6 by'ingenzi kandi byoroshye wakorera umukunzi wawe ukamwibagiza ba bandi bose bamutereta;

    1.Guhora umubwira ko umukunda

    N'ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t'aime fort, biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n'uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

    2.Kumusohokana

    N'ubwo ubukungu bw'abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n'abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

    3.Kumwereka ababyeyi

    Ibi ahanini bikorwa n'abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n'umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by'ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha.

    4.Kumujyana mu birori

    Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo ku bakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba waranamwemereye kuzakubera mama w'abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.

    5.Kumubwira ko muzarushinga

    Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w'ubukwe bwe: Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n'umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w'urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk'abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

    6.Kumugenera impano

    Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n'ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n'umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana.

    Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y'abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n'urukundo agufitiye.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-wakorera-umukunzi-wawe-ukamwibagiza-abamutereta-bose/