Blog

  • Rubavu : Gitifu uvugwaho gutsindisha umuturage mu rubanza yahagaritswe, ati 'ikije uracyakira' #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias akaba ari na we muyobozi w’Akarere w’umusigire ubu, yemeje aya makuru yo guhagarika uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa.

    Yabwiye UKWEZI ko akanama gashinzwe imyitwarire kafashe icyemezo cyo guhagarika Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin mu gihe cy’amezi atatu kubera amakosa yakoze ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero.

    Nzabonimpa Deogratias avuga ko bamuhagaritse kubera amakosa yo mu rwego rw’akazi arimo kudakurikirana inshingano ze neza.

    Uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze avugwaho gutanga amakuru anyuranye n’ukuri yatumye hari umuturage waregeraga inka atsindwa urubanza bigatuma abura ririya tungo rye yari yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

    Nzabonimpa Deogratias avuga ko aya makosa yo gutanga amakuru atari yo ari yo yatumye uriya muyobozi ahagarikwa amezi atatu.

    Yagize ati 'Na we si we wayateguye ngo ayatange, na we yayateguriwe n’abandi kuva hasi baramutekinika nyine, ubwo nyine aba agaragayeho kudakurikiza inshingano ze.'

    Aya mezi atatu yagaritswe adakora, nta nubwo azayahemberwa ndetse ngo iyo atikosoye, ibihano biriyongera.

    Uwahagaritswe we ngo ararengana

    Nkurunziza Faustin wahagaritswe, avuga ko we yatanze ibisobanuro ndetse atanga n’ibimenyetso bigaragaza ko arengana.

    Ati 'Ubwo nyine ikije uracyakira […] none se ko bavuga ko yatsinzwe kuko namutangiye amakuru atari yo, ko n’ubundi yajuriye, noneho yajuriye aratsinda ?'

    Uyu muyobozi avuga ko ntacyo yarenze ku cyemezo yafatiwe n’umuyobozi umukuriye. Ati 'Ubwo nyine warengana utarengana, ntakundi nyine ubwo na we umenya icyo gukora nyuma ariko ntabwo ujya guhangana n’abakuyobora.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rubavu-Gitifu-uvugwaho-gutsindisha-umuturage-mu-rubanza-yahagaritswe-ati-ikije-uracyakira

  • Ndimbati yavuze uko yahoze mu ngabo z' u Rwanda _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Jean Bosco Mustapha wamamaye ku izina rya Ndimbati muri filime yitwa Papa Sava, ni umugabo wubatse ufite umugore n'abana benshi, kuko ngo bitewe n'uko u Rwanda rwagize amateka akomeye, byatumye hari abana arera atarababyaye na we akabafata nk'abana be, ku buryo ngo avuze ko afite umubare w'abana runaka, hari abakwiyumva nk'aho atabavuze kandi bo biyumva nk'abe.

    Ku itariki 4 Nyakanga 2021, ubwo u Rwanda rwizihizaga kwibohora ku nshuro ya 27, Ndimbati yagaragaje ifoto ye ya kera, yambaye imyenda ya gisirikare ayishyira ku mbuga nkoranyambaga (Instagram) agira ati, 'Intego kwari ukubohora u Rwanda' ibintu byatunguye bikanatangaza benshi mu akunzi be.

    Iyo foto yatumye abantu benshi bibaza ku mateka ya Ndimbati, ubundi uzwi mu mafilimi yo gusetsa.

    Kigali Today dukesha iyi nkuru yavuganye na Ndimbati avuga gato ku bijyanye n'uko yagiye ku rugamba rwo kubuhora u Rwanda.

    Ndimbati avuga ko ubundi avuka ahitwa i Nyarusange, mu cyari Komini ya Mushubati mu cyari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga. Aho ni ho yavuye ajya gufatanya n'abandi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Yagize ati, 'Nk'urubyiruko nk'abandi bose bari bahangayikishijwe n'uko kubohora igihugu byari bigejeje igihe, twaragiye hanyuma tugira amahirwe, Imana iradufasha, tubona turarubohoye.

    Nari mfite imyaka y'urubyiruko nyine, navuye mu Rwanda mu 1989, icyo gihe ninjiriye mu Burundi, nyuma nza gukomereza mu gihugu cya Uganda ni ho ninjiriye mu gisirikare'.

    Ndimbati avuga ko n'ubwo umuryango we ku ruhande rumwe utari mu bwoko bwatotezwaga wenda ngo bibe ari byo byatumye yiyemeza kujya ku rugamba, ariko ngo kuko yari mukuru ibyabaga byose yarabirebaga, ibyavugwaga byose yarabyumvaga.

    Ndimbati ati 'Icyo gihe nari mfite abantu benshi tubana, tuvugana, tuzi ibibazo bihari, kandi tubizi kimwe, kandi muri iyo myaka bamwe baragendaga. Ariko ntibyoroshye nyuma yo kugenda byaje kumenyekana, umuryango wanjye ugira ibibazo, mbese ni inzira ndende'.

    Hari ababonye iyo foto Ndimbati yashyize kuri Instagram bakavuga ko ngo yari mu ngabo zitwaga 'Inzirabwoba' cyangwa se 'EX-FAR' (izi zikaba ari izahoze ari ingabo z'u Rwanda zatsinzwe) bitewe n'imyenda babona yari yambaye.

    Ndimbati avuga ko abo ari abavuga ibyo bishakiye, kandi bakavuga ibyo batazi, kuko ngo bitewe n'uko byari bimeze icyo gihe, iby'imyenda ntacyo byabaga bivuze, kuko n'umuntu yashoboraga kuba yambaye imyenda ya gisivili kandi ntibimubuze kuba ari umusirikare.

    Nyuma yo kubohora u Rwanda mu 1994, ngo ntiyahise ava mu gisirikare kuko n'ubundi ngo hakurikiyeho intambara y'abacengezi, hanyuma yasubiye mu buzima busanzwe mu 1999.

    Ndimbati yagiye mu gisirikare ari mukuru ndetse yaranashatse afite umugore, kandi yagize amahirwe uwo mugore yari yarashatse, ngo ni we bakiri kumwe na n'ubu.

    Ubu Ndimbati ari mu buzima busanzwe, akina amafilimi abantu benshi bamuzimo asetsa, ariko ngo umunsi akunda kandi yubaha kurusha indi ni umunsi wo ku itariki 4 Nyakanga, kuko utuma asubiza amaso inyuma akibuka ibintu byinshi yanyuzemo, nyamara n'ubu Imana ikaba ikimurinze.

    Ubu atuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu nzu avuga ko yahawe na Perezida wa Repubulika amwimuye ahitwa ku Kimisagara, kuko ngo hari mu manegeka.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/16/ndimbati-yavuze-uko-yahoze-mu-ngabo-z-u-rwanda-_-inkuru-irambuye/

  • Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya #rwanda #RwOT

    Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b’abatambyi, bubaka irembo ry’intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli. (Nehemiya: 3:1)

    Yesu ashimwe

    Dukomeje inyigisho yacu mu Gitabo cya Nehemiya, uyu munsi turareba irembo ry’Intama .

    Mu marembo 12 ya Yerusalemu habagamo n’irembo ry’Intama ryasanwe n’abatambyi barimo Eliyashibu nkuko tubisomye.

    Irembo ry’Intama ryari rimaze iki muri Isiraheli? Cg Niki rishatse kuvuga mu miryango 12 ya Isiraheli?

    Soma hano wumve uko umuhanuzi Ezekiel yabihanuye

    Ezekiyeli:34:14
    Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z’imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarisha urwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli.

    Nkuko twumvise ubu buhanuzi bwa Ezekiel muri Isiraheli habaga irembo ry’Intama ryari rishinzwe abatambyi bakamenya kuragira Intama bakazishakira urwuri rwiza bakamenya ibiraro byazo (Aho ziba) ndetse bakazirinda kuribwa n’amasega zikarisha mu rwuri rwiza rwo ku misozi ya Isiraheli.

    Iri rembo ry’Intama ryari rivuze ikintu gikomeye cyane kuri Isiraheli kuko ari ho Intama zavukiraga, akaba ari naho zikurira mu buryo bw’umwuka ndetse zikabyara bityo umukumbi ukarushaho kugwira kuko wabaga ufite urwuri rwiza.

    Aha, ndabibutsa ko mu bimenyetso biranga itorero ripfuye harimo no kutabyara, buriya nubona itorero ritabyara (kubatiza) ritabona abizera bashya barizamo ngo umukumbi wiyongere burya uzamenye ko iryo torero rifite ikibazo.

    Irembo ry’Intama rero abatambyi ni bo baririndaga kandi bari bafite inshingano zo kwita ku ntama, kuzishakira urwuri rwiza, kumenya izavunitse no kuzunga ibyo byose yari inshingano y’abatambyi ari na bo bungeri b’Intama.

    Habagamo abakumirizi barinda amasega kwinjira mu ntama, bahoraga bugariye kugira ngo amasega atabona aho aca yinjira mu ntama, habagamo abashumba aribo bungeri bari bashinzwe kuziragira no kuzishakira ubwatsi (urwuri rwiza) iyo yose yari imirimo yakorwaga n’abatambyi muri iryo rembo.

    Nehemiya ageze i Yerusalemu yasuye iri rembo na ryo asanga ryarasenyutse ategeka ko ryongera rigasanwa nk’uko umuhanuzi Yeremiya yari yarabihanuye ati 'Isiraheli nzamugarura mu kiraro cye azaragirwa i Karumeli ni Bashani kandi ubugingo bwe buzaragira mu mpinga y’imisozi ya Efurayimu n’i Galeyadi'.Yeremiya: 50; 19

    Ese mubona muriki gihe cyacu iri rembo ritarasenyutse? Intama ziracyari mu rwuri rwiza? Aho amasega ntiyaba yarinjiye mu rwuri? Abakumirizi se baracyari maso? Abungeri se baracyamenya izavunitse, izicumbagira, n’izavuye mu rwuri ngo bazigarure?

    Ibi nabyo umuhanuzi Ezekiel yarabihanuye Ezekiel; 34;8-10

    Umwami Uwiteka aravuga ati 'Ndirahiye nukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago zikaba n’ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka ahubwo bakaba aribo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye,

    Nuko rero mwa bungeri mwe nzababaza Intama zanjye kandi nzababuza kuziragira kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo nzakiza Intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyo kurya'.

    Urumva ko iri rembo ryasenyutse bikomeye cyane kuko abari barishinzwe baretse umurimo bakoraga mw’irembo ry’Intama ni yo mpamvu Intama zimwe zavuye mu rwuri izindi nazo ziribwa n’amasega n’ibirura, hari n’izavunitse zibura uzunga ngo azisindagize zigaruke mu rwuri ariko muhumure hari icyo Uwiteka avuze.

    Dusome dusoza.

    Ezekiel: 34: 15-16

    Njye ubwanjye ni njye uziragirira Intama zanjye kandi nziruhure ni ko umwami Uwiteka avuga, izari zazimiye nzazishaka n’izari zirukamywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza ariko izibyibushye n’izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka.

    Imana ishimwe ko igiye kwikorera umurimo ndetse ngo izaziha umwungeri umwe uzaziragira ari we mugaragu wayo Dawidi azazikenura kandi azazibera umwungeri Uwiteka na we azaba Imana yazo Dawidi azibere igikomangoma ni ko Uwiteka yabivuze.

    Ezekiel: 34: 23-24

    Ubu buhanuzi bwose n’ubwavugaga kuri iri rembo ry’intama, Bene Data dusenge kugira ngo irembo ry’Intama ryongere risanwe twongere tubatize twongere twigishe umubatizo abizera bashya kandi umukumbi wiyongere, Intama nazo zigarurire abungeri icyizere ndetse zigaruke mu kiraro cyazo.

    Umuntu umwe yigeze kuvuga ngo aba pasiteri babaye benshi bakwiye kugabanywa numva anyuranyije nicyo Yesu yavuze muri

    Matayo 9:37-38

    Maze rero Abwira abigishwa be ati ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko rero mwinginge nyiribisarurwa yohereze abasaruzi mubisarurwa bye.

    Ngira ngo ikibazo cyaba ari uko abungeri baba benshi ariko ntibakore umurimo batumwe wo kugera ku ntama.

    Reka dusoze dusaba buri wese wumvise aya magambo gusengera irembo ry’Intama ngo ryongere risanwe kuko ryarasenyutse bikomeye.

    Imana ibahe umugisha tuzakomeza.

    Ev Innocent

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-8182.html

  • Kudasambana no kuzibukira irari: Ibikubiye mu mfashanyigisho nshya y’abitegura kurushinga #rwanda #RwOT

    Urugo rwiza ni ishingiro ry’ibyishimo, ni umusingi uhamye wo kubakiraho umuryango ushoboye kandi utekanye ari na wo wifuzwa mu cyerekezo cy’Imana n’igihugu.

    Iterambere ry’urugo ntirigirira inyungu umugabo n’umugore n’abana babo gusa, rinagera ku gihugu kuko bigira ingaruka ku gutegura ahazaza hacyo.

    Uyu munsi wa none, urugo rufatwa nk’inkingi ikomeye umuryango utekanye wubakiraho, rwajemo agatotsi ahanini kubera gatanya zivugwamo.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yatandukanye byemewe n’amategeko. Iyo ni iyamenyekanye, bivuze ko ishobora kuba ari myinshi.

    Imwe mu mpamvu zikomeye zitungwa agatoki ku bwiyongere bwa gatanya zirimo no kuba abagiye kurushinga badategurwa neza.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko umushinga wo kubaka urugo ukwiye kwiganwa ubushishozi.

    Ati 'Usanga hari ingo nyinshi, aho bamarana amezi atatu, ane bakaba barabanye; ubwo se koko uba ugiye mu mushinga w’ubuzima bwose? Kubaka urugo si nko kujya gushaka akazi. Akazi ushobora kukageramo ukabona ntukishimiye, umukoresha ntumwishimiye, abo mukorana ntubishimiye cyangwa ukabona ahandi uzahembwa menshi kurushaho ukavuga ngo ndagahinduye. Urugo rero si uko bimeze, ni umushinga w’ubuzima bwose.”

    MIGEPROF yaciye undi muvuno mu kwigisha abitegura kurushinga

    Mu guhangana n’ikibazo cy’abajya mu ngo batariteguye neza, MIGEPROF n’izindi nzego za Leta, imiryango yigenga n’ishingiye ku myemerere bateguye imfashanyigisho itegura abagiye gushyingirwa no gufasha imiryango yarushinze.

    Iyi mfashanyigisho yiswe 'TWUBAKE URUGO RWIZA' igaruka ku ngingo zirimo ibyo kwitwararika mu gihe cyo kurambagizanya ku nkumi n’umusore n’imyitwarire ikwiye ku bageze mu rugo.

    Yagenewe abiyumvisemo umuhamagaro wo gushyingiranwa kandi batangiye kwitegura n’ababana nk’umugabo n’umugore. Ihera ku kurambagizanya, kuganira ku iterambere, umubare w’imbyaro, amashuri y’abana, imicungire y’umutungo, gufatanya imirimo n’izindi nshingano.

    Ibyo kwitwararika mu kurambagizanya

    Umusore n’inkumi bitegura kurushinga bagirwa inama yo kwigengesera mu rugendo rwo kubaka umuryango.

    Iyi mfashanyigisho ikebura aba bombi kwitwararika no kugendera kure imico yacogoza uwo mubano irimo no gusambana benshi babatije gusaba avanse [kuryamana abantu batarabana].

    MIGEPROF ivuga ibishobora kubangamira irambagiza bikwiye kwirindwa.

    Ingingo imwe igira iti 'Mu gihe cyo kurambagizanya, umukobwa n’umuhungu bagomba kwirinda ibikorwa byose n’imigenzo mibi byabagiraho ingaruka. Urugero nko kwishora mu busambanyi (kurya ubukwe bubisi), kwirinda irari, kwiyandarika… bagomba kuyoborwa n’urukundo nyarwo, aho kuyoborwa n’irari.”

    Ivuga kandi ku ndangagaciro zikwiye kubaranga zirimo kugira urukundo nyarwo no gukomeza kurusigasira, kugira ibanga ry’urugo, kuvugisha ukuri no kugira ikinyabupfura.

    Abifuza gushyingirwa kandi basabwa kugendera kure ibizira bishobora kubasenyera birimo guhohotera uwo mwashakanye, guta urugo, kumva amabwire no kwishora mu businzi no mu biyobyabwenge.

    Abanyamadini na sosiyete sivile bagumanye inshingano zo gutegura abagiye kurushinga

    Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko iyi mfashanyigisho izajya itangwa mu mezi atandatu ndetse abamaze guhugurwa bagahabwa impamyabushobozi.

    Ati 'Ushobora guhugurwa mu idini usengeramo, udafite idini nawe tumufasha gushaka sosiyete sivile zafata iyo nshingano yo kumuhugura, ndetse tukongera no gushyira imbaraga mu buryo bigishwa no ku Murenge kugira ngo aho hose turebe ko umuntu ajya mu kintu azi neza n’inshingano zimutegereje.”Bitewe n’imiterere y’urugo, iyi mfashanyigishisho ntizagarukira gusa ku gutegura abagiye kurushinga, ahubwo izanakurikirana abageze mu rugo.

    Yakomeje ati 'Harimo ibijyanye n’uko muganira, kurera abana, kuganira ku mitungo n’ibindi. Umuntu wese utarinjira neza mu rugendo rwo kurushinga iyi mfashanyigisho ishobora kumuyobora neza.

    Ku ruhande rw’imiryango itari iya Leta, Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette, yavuze ko kuba haragiyeho imfashanyigisho yo kwigisha abagiye kubana bizafasha kugira umuryango utekanye.

    Yagize ati 'Bigiye gutuma umuntu ugiye kubaka urugo yumva neza icyo agiye gukora kuko mu rugo ntabwo ari ukujya kuryoshya gusa. Iyo ugiye gushinga urugo hari inshingano uba ufite ndetse n’ubundi burenganzira uba ugiye guhabwa, ibyo bintu byose ugomba kubifatira hamwe ukajya gushaka uzi inshingano zawe. Bizatuma yaba umuhungu n’umukobwa basobanukirwa inshingano z’urugo.”

    Umwanditsi w’ibitabo byibanda ku kubaka umuryango akaba n’umwe mu bateguye iyo mfashanyigisho, Padiri Amerika Victor, yavuze ko gushyiraho imfashanyigisho ihamye bizatuma habaho guterurira hamwe mu kubaka umuryango.

    Ati 'Amadini asanzwe abikora ariko ubwo abonye imbaraga za Minisiteri bafatanya, bigishe abagiye kubana..babikoraga buri wese yirwanaho bitewe n’ibyo agomba kubigisha. Ni byiza rero ko abantu bahuriza hamwe bakagira icyo bigishwaho kuko umuryango ari umwe.'

    Yavuze ko bitanagomba kurangirira mu kwigisha abagiye kubana gusa, ahubwo ko hakwiye kubaho n’uburyo bwo kubaherekeza bamaze kurushinga.

    Yasabye ko byashyirwamo imbaraga cyane aho gutegereza kwigisha abantu ku munsi w’ubukwe kuko mu birori abageni bataba bari gukurikira ibyo bigishwa.

    Imfashanyigisho yateguwe hagamijwe gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 yo mu Ukuboza 2019, wasabye ifatwa ry’ingamba zo gutegura neza abagiye gushyingirwa no guherekeza ababana nk’umugabo n’umugore hagamijwe kubaka umuryango utekanye.

    Ku bitegura gushyingirwa, inyigisho zizatangwa mu mezi atandatu mbere yo gushyingirwa, hagamijwe kubaha umwanya uhagije wo kumenyana no gusobanukirwa uburenganzira n’inshingano biyemeje.

    Igihe cyo kwigishwa gishobora kugabanywa bitewe n’impamvu zumvikana z’abagiye gushyingirwa; urwego rubategura rushobora kukigabanya ariko bagakomeza gukurikiranwa nyuma yo gushyingirwa.

    Source:Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kudasambana-no-kuzibukira-irari-Ibikubiye-mu-mfashanyigisho-nshya-y-abitegura.html

  • Producer Eleeeh ageze kuri Wizkid, Davido na Diamond| Uyu musore ukiri muto yamennye amabanga akomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Fred Robinson wamamaye ku izina rya Eleeeh yavuze byinshi ku mishinga afitanye na Diamond Platnumz, Wizkid, Davido ndetse n'abandi bahanzi bakomeye bo muri Africa. Ni mu kiganiro uyu musore yagiranye na Yago Tv Show.

    Nkuko Eleeeh yabitangaje yavuze ko hari imishinga itandukanye yatangiye gukorana n'abahanzi batandukanye barimo n'abakomeye nka Diamond Platnumz, Davido, Wizkid ndetse n'abandi ibi akaba zari inzozi ze za kera atangiye gukabya kuko kuva kera yashakaga kuzagera ku rwego rwo gukorana b'abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga ibintu atangiye kugeraho kugeza ubu.

    Eleeeh yavuze kandi ko hari imishinga afitanye n'abahanzi bo ku mugabane w'i Burayi nko mu Bufaransa ndetse n'ahandi.

    Source : https://yegob.rw/producer-eleeeh-ageze-kuri-wizkid-davido-na-diamond-uyu-musore-ukiri-muto-yamennye-amabanga-akomeye/

  • Byinshi wamenya kuri Siperansiya wo muri Seburikoko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Siperansiya ubusanzwe yitwa Uwamahoro Antoinette, yamenyekanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye zirimo Serwakira, Giramata, ,Mukadata, intare y'ingore n'izindi. By'agahebuzo   aza kogera cyane mu ya Seburikoko ica kuri televiziyo y'u Rwanda, akenshi akina ari umugore w'amashagaga udapfa kuvugirwamo.

    Uwamahoro Antoinette yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1979, ariko kavukire y'ababyeyi be yitaruye cyane umurwa, cyane ko Se avuka i Rusizi mu Burengerazuba  naho nyina akavuka i  Gicumbi[Byumba] mu Majyaruguru.

    Ntabwo yagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi cyane ko yarangije amashuri yisumbuye mu ndimi muri Ecole Islamique de Kigali[kwa Kadhafi] agahita acumbikira aho. Yahise ajya gukarishya ubwenge mu bijyanye no gutunganya amashusho atangira akorera abantu bafite ubukwe birangira agize igitekerezo cyo gukina no gutunganya filime.

    Ni umugore ufite abana batatu .Abana n'umugabo we ndetse avuga ko uburyo akinamo filime  nta kintu bihungabanya ku rugo rwabo.

    Gukina filime byatangiye bite?

    Siperansiya  yatangiye kwiyumvamo kuzaba umukinnyi ukomeye muri filime akiri umwana bitewe na bamwe mu bakinnyi yakundaga barimo commando  n'abandi.

    Yatangiye gukandagiza ikirenge ku muryango umugeza ku  gukabya inzozi  ze mu 2000, abanza gufatanya na bagenzi be bashinga itsinda ryo gukina amakinamico  yitwaga Happiness Game Film.

    Yaje kubihuza n'ubuhanga yari asanganywe bwo gutunganya amashusho[montage] atangira kujya afasha bagenzi be bo muri iryo tsinda banashyira hanze iya mbere bise 'Umubyeyi Gito'.

    Gukina ari umugore w'igitinyiro abikomora he ?

    Antoinette Uwamahoro afite amazina menshi yakomoye kuri filime zatumye izina rye ryamamara, zirimo Intare y'Ingore akinamo ari umugore w'umunyamahane ukanga benshi mu bayireba ndetse no muri Seburikoko akina afite umugabo w'amanyanga n'amafuti ariko uyu mugabo we akamutinya kubera kugira  igitsure. Avuga ko akenshi ari ibintu byikora kuko ari ibintu ahitirwamo n'ababa banditse filime.

    Yagize ati'Ni ukuvuga ngo biterwa n'ukuntu umwanditsi yanditse iyo  filime, arandika akavuga ati 'uriya yashobora ibi cyangwa ibi' hanyuma tukabikina bakareba niba byakunda.'

    Yavuze ko muri filime ava mu buzima busanzwe abamo ubundi agakurikiza icyo abanditsi bashaka ko akurikiza.

    Ubu atunzwe na filime…

    Siperansiya yavuze ko ugereranije n'uko mbere byari  bimeze yemeza ko hari ahantu hakomeye filime nyarwanda zimaze kugera ho kwishimirwa. Ubu ni umwanditsi akaba n'umukinnyi akaba ari byo bintu bimutunze.

    Yagize ati'Urebye uko twatangiye ibi bintu ntabwo twari tuzi ko byagera aho bigeze ubungubu, ni ibintu bikomeye cyane. Ubu njye ndandika nkanakina kandi nibyo bimbeshejeho.'

    Agira inama abashaka gukina filime

    Yavuze ko abashaka gukina filime badakwiye kubizamo bashaka kwamamara ahubwo bakwiye kuzamo bafite intego yo gutanga ubutumwa no gukuza uyu umwuga utangiye gutera imbere mu Rwanda.

    Yagize ati'Abana b'urubyiruko, abadamu bari muri uyu mwuga wo gukina filime, n'abandi bose bashaka kubijyamo ni uko bakwitinyuka, ikindi sinema ntabwo ijyamo ibirara[…]  ijyamo umuntu utekereza kuko  byose ni ukubyiga burya no gukina barabikwigisha ntabwo wapfa kubijyamo utabizi kandi noneho niyo nzira yo kunyuzamo ubutumwa bwinshi mu buryo bwihuse.'

    Yongeye ati 'Abashaka kubijyamo ngo bamamare ntabwo ari uko, umusitari udafite indangagaciro z'umunyarwanda nta kintu uba uri cyo.'

     

    Src: eachamps

    Source : https://yegob.rw/byinshi-wamenya-kuri-siperansiya-wo-muri-seburikoko/

  • Abanyeshuri banditse 'RIP’ ku ifoto ya Perezida Kagame bamwe bafatiwe icyemezo cyo gufungwa ukwezi #rwanda #RwOT

    Aba bana bakurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo ; Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no Kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

    Ikinyamakuru Intyoza dukesha aya makuru, kivuga ko bariya bana bavugwaho kuba barafashe ifoto ya Perezida Kagame iri mu gitabo bigiramo, bakandikaho ijambo RIP (Rest In Peace) ubundi ryandikwa ku muntu witabye Imana bamwifuriza iruhuko ryiza.

    Babiri muri aba bana, bemera icyaha aho baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

    Bari baburanye ku ifunga ry’agateganyo tariki 13 Nyakanga 2021, bakaba basomewe umwanzuro kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga aho babiri muri bariya banyeshuri bafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30, umwe ahabwa iminsi 15 mu gihe undi umwe we yarekuwe.

    Binavugwa ko haba hari igitabo cyanditswemo amagambo y’urukozasoni ku ifoto y’umufasha w’Umukuru w’Igihugu.

    Mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku busabe bw’uwunganira bamwe muraba, ubushinjacyaha bwabasabiye bamwe gufungwa by’agateganyo kubera ko hari ibindi bimenyetso bigikusanywa kugira ngo byuzuze ibyabonetse mu ifatwa ry’aba banyeshuri.

    Nubwo itangazamakuru ritemerewe kwinjira mu rukiko mu iburanisha ryabo ku ifungwa n’ifungurwa, amakuru avuga ko baburanye bahakana ibyaha 4 muri 5 ariko 2 muri bo ngo bemera icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

    Bariya banyeshuri bafashwe tariki 21 Kamena 2021 nyuma y’inama yari yahuje abanyeshuri bose, abarimu ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n’ubuyobozi bw’ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Muhanga.

    Bariya banyeshuri bakurikiranywe mu butabera ngo bari bariyise aba 'Pawa’ ndetse n’icyo gitabo cyakorewemo ibyaha bakaba barabyanditsemo.

    Ivomo : Intyoza

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyeshuri-banditse-RIP-ku-ifoto-ya-Perezida-Kagame-bamwe-bafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa-ukwezi

  • Nyiragongo yahombeje u Rwanda miliyari 36 Frw, ibitaro bya Gisenyi bigomba kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Hagati ya tariki 22 Gicurasi na tariki 7 Kamena, ni hafi iminsi 15 ariko yabeyere imyaka nka 15 abatuye Rubavu, Goma n’ibindi bice bihegereye nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyabiherukaga mu myaka 19 ishize.

    Minisiteri ishinzwe Ubutabazi yashyize hanze raporo y’ingaruka z’iruka ry’icyo kirunga ku Rwanda ndetse igaragaza n’ikiguzi bisaba ngo ibyangijwe bisubizwe mu mwanya, ibidashoboka bisimbuzwe.

    Iyo raporo yakozwe n’inzobere zitandukanye, igaragaza ko ibyangijwe ku ruhande rw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu bifite agaciro ka 36.650.606.036 Frw. Ni mu gihe hakenewe 91.430.692.055 Frw ngo hubakwe cyangwa hasanwe ibyangijwe.

    Mu bijyanye n’ubuzima, ibyangiritse byabariwe agaciro ka 45.696.072 Frw. Mu bikeneye gukorwa muri urwo rwego, harimo kwimura Ibitaro bya Gisenyi kuko aho biherereye hashobora kwibasirwa isaha n’isaha, kongerera ubushobozi Ikigo Nderabuzima cya Kibali n’ibindi.

    Mu rwego rw’uburezi habazwe ibyangiritse bifite agaciro ka 39.830.682 Frw. Ibyo birimo amashuri atandatu yangiritse arimo ane yafunze imiryango n’ibindi.

    Ku bijyanye n’ubucuruzi muri Rubavu, raporo igaragaza ko igihombo Nyiragongo yateje kingana na 477.606.000 Frw. Iki gihombo gituruka mu biribwa bibora byangiritse kandi byari bitegereje koherezwa mu mahanga, igihombo ku bacuruzi bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abacuruzi boherezaga ibicuruzwa byabo i Goma batishyuwe.

    Hari kandi ibicuruzwa byangirikiye mu bubiko n’igihombo ku bacuruzi byabaye ngombwa ko bimura ibicuruzwa byabo bakajya kubibika ahandi, ibihombo ku masoko, amabagiro n’abandi bamaze igihe badakora, amahoteli n’amacumbi byafunze imiryango n’ibindi.

    Kugira ngo ubucuruzi i Rubavu bwongere kwegura umutwe, inzobere zigaragaza ko hakenewe 4.026.409.000 Frw yo gufasha no kuziba icyo cyuho cyabonetse.

    Uko imitingito yarushagaho gukomera, ni ko inzu zagwaga muri Rubavu n’ahandi hafi. Ababyibuka neza, uwararaga mu nzu cyangwa akayirirwamo yafatwaga nk’umwiyahuzi. Hagaragajwe ko agaciro k’izo nzu zangiritse ari 10.547.750.000 Frw.

    Nko ku nzu zo guturamo, izangiritse zabariwe agaciro ka 5.702.850.000 Frw, amavuriro n’ibitaro byangiritse bifite agaciro ka 1.356.750.000 Frw, ibikorwaremezo by’amashuri bifite agaciro ka 1.998.150.000 Frw, inyubako za Leta zifite agaciro ka 266.250.000 Frw, inyubako z’ubucuruzi zangiritse zifite agaciro ka 1.220.000.000 Frw mu gihe insengero zifite agaciro ka 3.750.000 Frw.

    Mu nama inzobere zakoze raporo zitanga harimo kubaka no gusana inzu zangiritse, kwimura abatuye mu duce twangijwe cyane n’imitingito bagatuzwa mu midugudu igezweho, kongera kubaka ibikorwaremezo by’inzego z’ubuzima n’uburezi byangiritse n’ibindi.

    Ku bijyanye n’ibidukikije, iruka rya Nyiragongo ryangije ibifite agaciro ka 23.161.900.000 Frw. Harimo nka hegitari eshanu z’ubutaka buhingwa zangijwe n’amahindure, imyaka y’abahinzi yangiritse, hegitari 40 z’ubutaka bwiyashije kubera imitingito n’ibindi.

    Mu nama zatanzwe muri urwo rwego harimo gutera ibiti hafi y’ahagiye hiyasa, kuvugurura igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Rubavu n’ibindi.

    Mu bijyanye n’ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu byangiritse harimo imihanda yasadutse kubera imitingito nko mu masangano y’imihanda ku Bitaro bya Gisenyi, umuhanda Musanze –Rubavu n’indi.

    Muri rusange raporo ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kwimura gahoro gahoro abaturage bafite inzu zangiritse cyane cyane iziherereye ahantu hari ubutaka bwiyashije (bwasadutse), kwihutira gusana imiyoboro y’amazi yangiritse i Rubavu no mu nkengero zayo, gukora igenzura ku ndwara zaba ziterwa n’amazi yandujwe n’iruka rya Nyiragongo.

    Leta kandi yasabwe kugenzura ahantu hagiye hiyasa kubera imitingito n’ingaruka bishobora guteza, kongerera igihugu ubushobozi kugira ngo cyubake uburyo bwo kugenzura no kwitegura mu gihe haba habaye iruka ry’ikirunga cyangwa imitingito, gushakisha ubushobozi bwo gusana ibyangiritse ndetse no kubaka ubwirinzi.

    Inzu nyinshi muri Rubavu zangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo

    Ibikorwa by’ubucuruzi byamaze iminsi bifunze ari nako inzu z’ubucuruzi zimwe na zimwe zisenyuka

    Amashuri atandatu i Rubavu yangijwe bikomeye n’umutingito

    Inzu nyinshi muri Rubavu zarashegeshwe

    Muri Kamena 2021 ubwo Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bitegerezaga umuhanda wacitsemo kabiri i Rubavu kubera imitingito

    Hegitari eshanu z’ubutaka zangijwe n’amahindure yamanukaga avuye muri Nyiragongo

  • Rutsiro: Umugabo wakubise umugore bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 14 Nyakanga, ubwo yagwaga mu Bitaro bya Gisenyi hakabura.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko abakekwaho iki cyaha bahise bafungwa.

    ati “Hafashwe abagabo babiri barimo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore we bikamuviramo gupfa, bikaba byari bishingiye ku makimbirane yo mu muryango, naho Harerimana akurikiranyweho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.”

    Yakomeje avuga ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Dr. Murangira yasabye abantu kurangwa n’ubworoherane, mu gihe habaye amakimbirane, abantu bakegera abayobozi bakabafasha aho kwihanira.

    ingingo ya 121 y’itegeko N 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu uwahamijwe icyo cyaha ahanishwa Igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 5,000,000 Frw ariko atarenze Miliyoni 7,000,000 Frw.

    Naho Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye gihanwa n’ingingo ya 243 y’iri tegeko, ugihamijwe agahanishwa Igifungo kirenze umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300,000 FRW ariko atarenze 500,000 Frw.

    RIB yataye muri yombi umugabo wakubise umugore we bikamuviramo urupfu

  • Kutarya avanse no kuzibukira irari: Ibikubiye mu mfashanyigisho nshya y’abitegura kurushinga – #rwanda #RwOT

    Iterambere ry’urugo ntirigirira inyungu umugabo n’umugore n’abana babo gusa, rinagera ku gihugu kuko bigira ingaruka ku gutegura ahazaza hacyo.

    Uyu munsi wa none, urugo rufatwa nk’inkingi ikomeye umuryango utekanye wubakiraho, rwajemo agatotsi ahanini kubera gatanya zivugwamo.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yatandukanye byemewe n’amategeko. Iyo ni iyamenyekanye, bivuze ko ishobora kuba ari myinshi.

    Imwe mu mpamvu zikomeye zitungwa agatoki ku bwiyongere bwa gatanya zirimo no kuba abagiye kurushinga badategurwa neza.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette, yabwiye IGIHE ko umushinga wo kubaka urugo ukwiye kwiganwa ubushishozi.

    Ati “Usanga hari ingo nyinshi, aho bamarana amezi atatu, ane bakaba barabanye; ubwo se koko uba ugiye mu mushinga w’ubuzima bwose? Kubaka urugo si nko kujya gushaka akazi. Akazi ushobora kukageramo ukabona ntukishimiye, umukoresha ntumwishimiye, abo mukorana ntubishimiye cyangwa ukabona ahandi uzahembwa menshi kurushaho ukavuga ngo ndagahinduye. Urugo rero si uko bimeze, ni umushinga w’ubuzima bwose.’’

    MIGEPROF yaciye undi muvuno mu kwigisha abitegura kurushinga

    Mu guhangana n’ikibazo cy’abajya mu ngo batariteguye neza, MIGEPROF n’izindi nzego za Leta, imiryango yigenga n’ishingiye ku myemerere bateguye imfashanyigisho itegura abagiye gushyingirwa no gufasha imiryango yarushinze.

    Iyi mfashanyigisho yiswe “TWUBAKE URUGO RWIZA” igaruka ku ngingo zirimo ibyo kwitwararika mu gihe cyo kurambagizanya ku nkumi n’umusore n’imyitwarire ikwiye ku bageze mu rugo.

    Yagenewe abiyumvisemo umuhamagaro wo gushyingiranwa kandi batangiye kwitegura n’ababana nk’umugabo n’umugore. Ihera ku kurambagizanya, kuganira ku iterambere, umubare w’imbyaro, amashuri y’abana, imicungire y’umutungo, gufatanya imirimo n’izindi nshingano.

    Ibyo kwitwararika mu kurambagizanya

    Umusore n’inkumi bitegura kurushinga bagirwa inama yo kwigengesera mu rugendo rwo kubaka umuryango.

    Iyi mfashanyigisho ikebura aba bombi kwitwararika no kugendera kure imico yacogoza uwo mubano irimo no gusaba avanse [kuryamana abantu batarabana].

    MIGEPROF ivuga ko ibishobora kubangamira irambagiza bikwiye kwirindwa.

    Ingingo imwe igira iti “Mu gihe cyo kurambagizanya, umukobwa n’umuhungu bagomba kwirinda ibikorwa byose n’imigenzo mibi byabagiraho ingaruka. Urugero nko kwishora mu busambanyi (kurya ubukwe bubisi), kwirinda irari, kwiyandarika… bagomba kuyoborwa n’urukundo nyarwo, aho kuyoborwa n’irari.’’

    Ivuga kandi ku ndangagaciro zikwiye kubaranga zirimo kugira urukundo nyarwo no gukomeza kurusigasira, kugira ibanga ry’urugo, kuvugisha ukuri no kugira ikinyabupfura.

    Abifuza gushyingirwa kandi basabwa kugendera kure ibizira bishobora kubasenyera birimo guhohotera uwo mwashakanye, guta urugo, kumva amabwire no kwishora mu businzi no mu biyobyabwenge.

    Abanyamadini na sosiyete sivile bagumanye inshingano zo gutegura abagiye kurushinga

    Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko iyi mfashanyigisho izajya itangwa mu mezi atandatu ndetse abamaze guhugurwa bagahabwa impamyabushobozi.

    Ati “Ushobora guhugurwa mu idini usengeramo, udafite idini nawe tumufasha gushaka sosiyete sivile zafata iyo nshingano yo kumuhugura, ndetse tukongera no gushyira imbaraga mu buryo bigishwa no ku Murenge kugira ngo aho hose turebe ko umuntu ajya mu kintu azi neza n’inshingano zimutegereje.’’
    Bitewe n’imiterere y’urugo, iyi mfashanyigishisho ntizagarukira gusa ku gutegura abagiye kurushinga, ahubwo izanakurikirana abageze mu rugo.

    Yakomeje ati “Harimo ibijyanye n’uko muganira, kurera abana, kuganira ku mitungo n’ibindi. Umuntu wese utarinjira neza mu rugendo rwo kurushinga iyi mfashanyigisho ishobora kumuyobora neza.

    Ku ruhande rw’imiryango itari iya Leta, Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette, yavuze ko kuba haragiyeho imfashanyigisho yo kwigisha abagiye kubana bizafasha kugira umuryango utekanye.

    Yagize ati “Bigiye gutuma umuntu ugiye kubaka urugo yumva neza icyo agiye gukora kuko mu rugo ntabwo ari ukujya kuryoshya gusa. Iyo ugiye gushinga urugo hari inshingano uba ufite ndetse n’ubundi burenganzira uba ugiye guhabwa, ibyo bintu byose ugomba kubifatira hamwe ukajya gushaka uzi inshingano zawe. Bizatuma yaba umuhungu n’umukobwa basobanukirwa inshingano z’urugo.’’

    Umwanditsi w’ibitabo byibanda ku kubaka umuryango akaba n’umwe mu bateguye iyo mfashanyigisho, Padiri Amerika Victor, yavuze ko gushyiraho ihamye bizatuma habaho guterurira hamwe mu kubaka umuryango.

    Ati “Amadini asanzwe abikora ariko ubwo abonye imbaraga za Minisiteri bafatanye, bigishe abagiye kubana..babikoraga buri wese yirwanaho bitewe n’ibyo agomba kubigisha. Ni byiza rero ko abantu bahuriza hamwe bakagira icyo bigishwaho kuko umuryango ari umwe.”

    Yavuze ko bitanagomba kurangirira mu kwigisha abagiye kubana gusa ahubwo ko hakwiye kubaho n’uburyo bwo kubaherekeza bamaze kurushinga.

    Yasabye ko byashyirwamo imbaraga cyane aho gutegereza kwigisha abantu ku munsi w’ubukwe kuko mu birori abageni bataba bari gukurikira ibyo bigishwa.

    Imfashanyigisho yateguwe hagamijwe gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 yo mu Ukuboza 2019 wasabye ifatwa ry’ingamba zo gutegura neza abagiye gushyingirwa no guherekeza ababana nk’umugabo n’umugore hagamijwe kubaka umuryango utekanye.

    Ku bitegura gushyingirwa, inyigisho zizatangwa mu mezi atandatu mbere yo gushyingirwa, hagamijwe kubaha umwanya uhagije wo kumenyana no gusobanukirwa uburenganzira n’inshingano biyemeje.

    Igihe cyo kwigishwa gishobora kugabanywa bitewe n’impamvu zumvikana z’abagiye gushyingirwa; urwego rubategura rushobora kukigabanya ariko bagakomeza gukurikiranwa nyuma yo gushyingirwa.

    MIGEPROF yashyize hanze imfashanyigisho ikubiyemo impanuro zigenewe abitegura kurushinga